Blog

  • Wa mu pasiteri w'igishije ubuyobe bugahitana amagana hafatiriwe konti ze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwigisha inyigisho z'ubuyobe abarega 100 bakahasiga ubuzima , Pasiteri Ezekiel Odero n'Itorero rye New Life Prayer Centre and Church urukiko Rukuru muri Mombasa rwemeje ko rukomeza gufatira konti ze za banki zigera kuri 15.

    Ibi byabereye ahitwa Shakahola muri Kilifi. Umucamanza Olga Sewe, kuri uyu wa Mbere yemeje ko icyemezo cyo gufatira izi konti kigumaho, atera utwatsi ibyasabwe na Pasiteri Ezekiel byose keretse kwemerera abayoboke be kujya mu rusengero ruri ahitwa Mavueni bagasenga.

    Umucamanza kandi yateye utwatsi ubusabe bwe bwo kongera gufungurirwa Televiziyo ya World Evangelism TV.

    Mu nyandiko ze, Pasiteri Ezekiel ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside, yanenze icyo yise itotezwa n'iyicarubozo yakorewe na Leta.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/wa-mu-pasiteri-w-igishije-ubuyobe-bugahitana-amagana-hafatiriwe-konti-ze-zigera

  • Rwanda na DRC bemeranijwe uburyo 5 buzifashishwa mu gucyura impunzi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nk'uko biboneka mu nyandiko basinye yatangajwe na Minisitiri Lutundula, we na Minisitiri Kayisire bahujwe na Grandi, mu byo bumvikanye harimo;

    Kubahiriza amasezerano yo muri 2010,Gutangira ibiganiro bigamije gufasha gucyura impunzi, Kwemera uburenganzira bwo gutaha ku bushake mu mutekano, Kwita ku mutekano w'abatahuka no guhanahana amakuru ku hantu bahungukiye.

    Ikindi ibihugu byombi byemeranijweho ni uguhurira i Nairobi mu kwezi gutaha mu nama tekinike yo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro.

    Impunzi ziri mu bihugu byombi zifatwa na bamwe nk'irindi pfundo ry'amakimbirane hagati y'ibi bihugu, ikibazo cyazo cyongeye guhuza abategetsi ba DR Congo n'u Rwanda bagifataho imyanzuro.

    Ku butumire bwa Filippo Grandi, umukuru w'ishami rya ONU rishinzwe impunzi (UNHCR), Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa DRC Christophe Lutundula na Minisitiri Marie Solange Kayisire ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda bahuriye i Genève mu Busuwisi kuwa mbere.

    Filippo Grandi yatangaje ko yatumiye aba bategetsi ngo 'baganire ku gucyura impunzi ku bushake' ziri kuri buri ruhande.

    Imibare ya UNHCR yo muri Werurwe (3) 2023 ivuga ko mu Rwanda hari impunzi 75,041 z'Abanyecongo naho muri DR Congo hari impunzi 208,297 z'Abanyarwanda.

    UNHCR ivuga ko impunzi nshya 6,608 z'Abanyecongo zageze mu Rwanda hagati y'Ugushyingo(11) 2022 na tariki 04 Gicurasi(5) 2023.

    U Rwanda, DR Congo na UNHCR, mu 2010 byasinye amasezerano yo gufatanya gucyura impunzi ku bushake yashyiriweho umukono i Goma n'i Kigali muri uwo mwaka.

    Ayo yari akubiyemo; ubushake bw'ibihugu byombi mu gushyiraho ibituma impunzi zitaha ku bushake no kuzakira nta mbogamizi.

    Yarimo kandi ko 'nta ugomba gucyurwa ku ngufu ajyanwa aho umutekano n'ubuzima bwe bishobora kujya mu kaga'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rwanda-na-drc-bemeranijwe-uburyo-5-buzifashishwa-mu-gucyura-impunzi-z

  • Ntuzemere kuguma hasi: Perezida Kagame aganira n'abanyeshuri ba Harvard (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko isomo rikomeye mu buzima kugira ngo umuntu agere ku cyo ashaka, ari ukutemera ko hari imbaraga zimusubiza hasi uko zaba zimeze kose.

    Yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyeshuri ba Harvard Business School, Ishami ry'ubucuruzi rya Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amashusho yashyizwe hanze binyuze kuri Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, agaragaza Perezida Kagame aganira n'abo banyeshuri muri Village Urugwiro i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023.

    Perezida Kagame yabwiye abo banyeshuri ko icyatumye u Rwanda rwongera kwiyubaka rukaba rugeze aho ruri uyu munsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko rwanze gukomeza kuba insina ngufi.

    Yagize ati 'Igihugu twasanze cyasenyutse burundu. Abantu barazaga bagatangara bati 'Ese ubu aba bantu bazongera kubyutsa umutwe?' Na bamwe muri twe ni ko bibazaga.'

    Yavuze ko no mu buzima busanzwe ariko bigenda, kuko hari aho bigera umuntu akisanga yasubiye hasi, gusa agaragaza ko nta mpamvu yo gucika intege uko byagenda kose.

    Ati 'Isomo rya mbere ni uko uko washyirwa hasi kose n'uwo ari we wese cyangwa icyo aricyo cyose, ntuzemere kuguma hasi, shaka uburyo wongera guhagarara.'

    Perezida Kagame yavuze ko kutemera guheranwa n'ibibazo ari ko kwihesha agaciro.

    Yavuze ko iyo umaze kwiyemeza kudaheranwa n'ibibazo cyangwa ngo ube insina ngufi, hakurikiraho gukora kugira ngo uve aho wari uri.

    Ati 'Icya kabiri ni ukwibaza ngo nabigeraho nte? Hari ibintu bikwiriye kuba bihari kugira ngo bigufashe kugera kuri izo ntego. Hari ubwo bwisanzure bugufashe kujya ku ishuri, kugira uburenganzira ku buzima, kubona ibyo kurya, uburenganzira bwo gutekereza ugatanga umusaruro.'

    By'umwihariko ku Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko icyatumye hari byinshi bigerwaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugukorana n'abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa.

    Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakunze gutanga imbwirwaruhame ku banyeshuri ba Harvard Business School, agaragaza urugendo rwo kongera kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/ntuzemere-kuguma-hasi-perezida-kagame-aganira-n-abanyeshuri-ba-harvard-business

  • FBI yaba yarahubutse ubwo yashinjaga Uburusiya kugira uruhare mu itorwa rya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyo raporo yakozwe n'umunyamategeko udasanzwe washyizweho mu 2019, John Durham ivuga ko iperereza rya FBI ryakozwe nta sesengura ryimbitse ryabanje gukorwa, kuko nta bimenyetso bihagije byari bihari bikwiriye gutuma hatangizwa iperereza kuri Trump.

    Durham muri raporo ye avuga ko amakuru FBI yagendeyeho atari ashingiye ku butasi bwizewe, ngo bunononsorwe neza.

    Mu makosa kandi FBI ishinjwa ubwo yatangizaga iperereza, ni ugutangira 'yemeza' ko Trump yafashijwe n'u Burusiya gutsinda, ku buryo abakoze iperereza baritangiye babogamye mu myumvire.

    Bavuga ko urebye uburyo FBI yitwaye muri iki kibazo, bitandukanye n'uko ijya yitwara mu zindi dosiye zikomeye.

    Bavuga ko nko mu matora yo mu 2016, Hillary Clinton wari uhanganye na Trump n'abandi babanje kumenyeshwa na FBI urutonde rw'abantu bashobora kwibasirwa n'ibihugu by'amahanga, bishaka kubanyuraho ngo bazambye amatora, nyamara Trump we ntabwo yabimenyeshejwe.

    FBI yisobanuye ivuga ko hari amabwiriza igenderaho yagiye ahinduka nyuma ya 2016 ku buryo iyo aba ahari icyo gihe iba yarakoze inshingano zayo neza.

    Iperereza FBI yakoze ku ruhare u Burusiya bwaba bwaragize mu itorwa rya Trump, ryatumye hari bamwe batabwa muri yombi ndetse n'ibirego ku bahoze bakorana na Trump.

    Icyakora iryo perereza ntabwo ryigeze rigaragaza uburyo u Burusiya bwaba bwarafashije Trump n'abamwamamazaga, kugira icyo bahindura ku byari kuva mu matora.

    Iyi raporo ikimara gusohoka, Trump yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga Truth Social, ko Abanyamerika babeshywe ku manywa y'ihangu, ubwo bumvishwaga ko yafashijwe n'u Burusiya gutsinda amatora.

    Iperereza kuri Trump ryatumye hatabwa muri yombi abantu batatu barimo umukozi wa FBI ushinjwa kumviriza umwe mu bamamazaga Trump. Hari abandi babiri bagizwe abere bashinjwaga kubeshya FBI.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/fbi-yaba-yarahubutse-ubwo-yashinjaga-uburusiya-kugira-uruhare-mu-itorwa-rya

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'ISAMBU IHEREREYE (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUGO UTIMUKANWA UGIZWE N'ISAMBU IRI MUKIBANZA GIFITE UPI:5/07/05/02/3171 IFITE N'UBUSO BWA 23744sqm IHEREREYE BUGESERA-MAYAGE-KAGENGE-GAKINDO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 25/05/2023 I SAA SABA Z'AMANYWA KUGEZA 01/06/2023 I SAA SABA Z'AMANYWA.

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+2507885881602

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-isambu-iherereye-bugesera

  • Ibya Adil Erradi Mohammed wahoze atoza APR FC byarangiriye mu marira #rwanda #RwOT

    Impuzamshyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yanzuye ko ikirego cya Adil Erradi Mohammed wahoze atoza APR FC yareze iyi kipe kumuhagarika binyuranyije n’amategeko ko nta shingiro gifite.

    Ni icyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza tariki ya 9 Gicurasi 2023, aho kateye utwatsi iki kirego cya Adil Erradi Mohammed.

    Tariki ya 14 Ukwakira 2022, Adil yahagaritswe n’iyi kipe iminsi 30 bitewe n’umwuka mubi wari umaze kuza mu ikipe, yibasira abakinnyi mu itangazamakuru.

    Uyu mutoza utarihanganiye uku guhagarikwa yahise agana muri FIFA kurega APR FC ngo imwishyure hafi imyaka 2 kuko yari amaze iminsi yongereye amasezerano.

    Adil na Global Sports Consulting bamwunganiraga mu mategeko bareze bavuga ko yahagaritswe binyuranyijwe n’amategeko kandi ko umutoza atajya ahagarikwa iyo atari mu kazi ubwo aba yirukanywe.

    Aba banatanze ibimenyetso by’uko yagiye mu kazi akagirwa kwinjira ku kibuga.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo FIFA yasabye APR FC kwiregura ku byo iregwa. Iyi kipe yari yunganiwe na Serge Vitozz yagaragaje ko yahagaritswe kugira ngo igarure umwuka mwiza mu ikipe kuko wari umaze kuba mubi.

    Yongeyeho ko itamwirukanye kandi iminsi 30 yahagaritswe yayihembewe ndetse yanamusabye kugaruka mu kazi nyuma y’ibihano akanga.

    Aka kanama kafashe umwanya wo kwiga kuri iki kirego maze gasanga ibyo Adil Erradi aregera nta shingiro bifite.

    Kamenyesheje impande zombi ko uwaba yifuza kubona ibyagendeweho hakemurwa iki kibazo ko kwishyura bitarenze iminsi 10 ubundi akabihabwa.

    Adil Erradi yatsinzwe urubanza yarezemo APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-adil-erradi-mohammed-wahoze-atoza-apr-fc-byarangiriye-mu-marira

  • Rwasamanzi Yves yaje i Kigali kwiga uko batsi… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, habaye umukino wa 1/2 wo kwishyura mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye, inganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1, ndetse Rayon Sports ihita igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 4 kuri 3.

    Uyu mukino warebwe n’ingeri zitandukanye zirimo n’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse n’abatoza b’amakipe akina icyiciro cya mbere n’icyiciro cya kabiri mu Rwanda. 

    Ahagana mu mbavu z’imyanya y’icyubahiro, mu kaboko k’iburyo, hagaragagaye umutoza Rwasamanzi Yves usanzwe utoza ikipe ya Marine FC, ari kumwe na Gatera Mussa utoza ikipe ya Gorilla FC.

    Gatera Mussa arimo kwereka Rwasamanzi intege nke za Rayon Sports 

    Nk’umunyamakuru wabakurikiranye, akenshi aba batoza bombi bagaragaye bari kuganira ku biri kubera ku kibuga, ndetse no ku mikinire ya Rayon Sports. Gatera Mussa niwe mutoza waherukaga gutsinda Rayon Sports, aho yayitsindiye kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1, ndetse Rayon Sports ihita iva ku gikombe cya shampiyona.

    Marine FC, ubwo shampiyona iraba igarutse mu mpera z’iki cyumweru, irakirwa na Rayon Sports mu mukino si musiga, Marine FC igomba gutsinda kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Aba batoza bombi bicaranye iminota 90 ndetse barebera hamwe umukino 

    Abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi nabo bari bitabiriye uyu mukino bicaye inyuma ya ba Gatera 



    Gatera yanyuzagamo akongera akereka Rwasamanzi uko byakagenze  

    Aba batoza bombi baraziranye kuko bakoranye mu makipe y’abato umwe yungirije undi 

    Umukino warangiye Rayon Sports inganyije na Makura igitego kimwe kuri kimwe

    Gatera Mussa ni we wakuye Rayon Sports ku gikombe cya shampiyona 2022-23

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129413/rwasamanzi-yves-yaje-i-kigali-kwiga-uko-batsinda-rayon-sports-amafoto-129413.html

  • Menya icyatumye kaminuza y'u Rwanda itanze buruse nke ku banyeshuri uyu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize iminsi 3 Kaminuza y'u Rwanda isohoye urutonde rw'abemerewe kuyigamo mu mwaka w'amashuri utaha, bamwe mu banyeshuri baravuga ko batunguwe no kudahabwa imyanya kandi bari bafite amanota menshi.

    Ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y'u Rwanda, abakozi bayo barimo kwakira abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu batabashije kubona imyanya yo mu yagenewe abazatangira mu kwezi gutaha.

    Ubuyobozi bw'iyi kaminuza buvuga ko habayeho gusaranganya imyanya mike yabashije kuboneka hagamijwe kwirinda gufata umubare munini w'abanyeshuri utajyanye n'ubushobozi bw'abakozi n'ubw'ibikoresho bihari.

    Buvuga ko bwiteguye kwakira abanyeshuri bose bafite ibyo bashaka gusobanuza, ariko ngo abanyeshuri barasabwa kwihanganira umubyigano wagaragaye ku rubuga bareberaho amabaruwa yabo watumye hari bamwe batarayabona kandi baremerewe imyanya muri iyi kaminuza.

    Mu kwezi gutaha kwa 6 Kaminuza y'u Rwanda izakira abanyeshuri bashya ibihumbi 8, baziga mu mashami yayo ari hirya no hino.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/menya-icyatumye-kaminuza-y-u-rwanda-itanze-buruse-nke-ku-banyeshuri-uyu-mwaka

  • Ni ryari imitungo y'abashakanye yandikwa ku bana kandi ababyeyi bakiriho? – #rwanda #RwOT

    Imitungo itimukanwa cyane cyane ubutaka, iri mu iza imbere mu guteza ibibazo hagati y'abashakanye, ku buryo bashobora kuyigiraho ukumvikana gucye cyangwa andi makenga.

    Mu butumwa aherutse gutangira mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n'abanyamakuru, Umuyozozi w'Ishami Rishinzwe Imicungire y'Ubutaka mu Karere ka Nyarugenge, Cesar Dusabeyezu, yavuze ko mu mpamvu zitera ababyeyi gufata umwanzuro wo kwandikisha ubutaka n'indi mitungo ku bana babo, harimo kutumvikana ku gucunga imitungo ndetse no kutizerana.

    Ati ''Ugasanga rimwe na rimwe hari igihe baba batizeranye bakavuga bati ejo umwe mu babyeyi yapfa cyangwa bombi bakitaba Imana''.

    Akomeza agira ati ''Baba banga wenda ko umwe azasigara asesagura ya mitungo, cyangwa se nanone kuba babona mu bwumvikane bwo gucunga ya mitungo bafite impungenge ko umwe ashobora kuyisesagura ayigurisha cyangwa ayitangaho ingwate amafaranga abonye akayasesagura''.

    Dusabeyezu yavuze ko hari n'izindi mpamvu zituma hari ababyeyi bahitamo kwandikisha imitungo yabo ku bana babo bataruzuza imyaka y'ubukure, harimo no kuba babyumvikanaho bagamije guteganyiriza abo bana.

    Hari n'igihe mu masezerano y'abashakanye haba harimo ko basezeranye ivangamutungo muhahano, nyuma bamara kubyarana umwe mu babyeyi akaba yafata umwanzuro ko umutungo yari afite batarashakana yawandika ku bana babyaranye.

    Mu zindi mpamvu harimo igihe umwe mu bashakanye yitabye Imana, uwasigaye yakongera gushaka undi mugabo cyangwa umugore, akabanza kwandikisha imitungo ye ku bana yasigiwe n'uwo bari barashakanye mbere, kuko uwo baba bagiye kubana nta burenganzira aba ayifiteho mu gihe batarashakana mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ibi biterwa n'uko uwo mubyeyi aba afite amacyenga ko uwo bagiye gushakana ku nshuro ya kabiri bashobora kutazumvikana ku micungire y'iyo mitungo agahitamo kuyandika ku bana yasigiwe na nyakwigendera, mu kubungabunga uburenganzira bw'abo bana.

    Hari n'ababyeyi bahitamo kurera abana batabyaye ariko bakabiyandikishaho bakitwa ababo mu buryo bwemewe n'amategeko, nyuma bagahitamo no kwandikisha imitungo yabo kuri abo bana.

    Bikorwa bite?

    Urugero nk'iyo ababyeyi biyemeje kwandika ubutaka ku bana babo, bagirana amasezerano yanditse akanasinywaho na noteri, iyo nyandiko bakayijyana ahatangirwa serivisi z'ubutaka kugira ngo bahinduze icyangombwa cy'ubwo butaka bwandikwe ku mwana.

    Iyo uwo mwana ataruzuza imyaka y'ubukure, ababyeyi be bumvikana umwe muri bo umuhagararira ku buryo ku cyangombwa kigaragaza ko uwo mwana ari we wanditsweho ubwo butaka hanandikwaho imwe mu myirongoro y'uwo mubyeyi wamuhagarariye.

    Ibyo bikorwa hashingiwe ku itegeko rigenga abantu n'umuryango, aho mu ngingo yaryo ya 117 ivuga ku guhagararira k'umwana, igaragaza ko usibye aho ashobora kugira icyo akora ubwe, umwana utarageza ku myaka y'ubukure ahagararirwa n'umufiteho ububasha bwa kibyeyi mu birebana no gukoresha uburenganzira bwe.

    Iyo ubwo butaka cyangwa indi mitungo imaze kwandikwa ku mwana, nta n'umwe mu babyeyi be uba ufite uburenganzira bwo kuyigurisha cyangwa ngo ayitangeho ingwate muri banki n'ahandi.

    Iyo bibaye ngombwa ko abo babyeyi bakenera kugurisha iyo mitungo, hongera kuba ubwumvikane hagati yabo hagakorwa n'inyandiko ikongera gusinywaho na noteri.

    Iyo umwe mu bashakanye apfuye usigaye agashaka kugurisha cyangwa gutanga ya mitungo ho ingwate, haterana inama y'umuryango irimo abo ku ruhande rw'umugabo ndetse n'urw'umugore, hakemerezwamo ko iyo mitungo yagurishwa cyangwa ikagwatirizwa, ndetse hagakorwa n'inyandiko ikongera gusinywaho na Noteri.

    Ibi na none biri mu bigaragazwa na rya tegeko rigenga abantu n'umuryango, aho ingingo yaryo ya 138 ivuga ku bikorwa byo gutanga no kugurisha umutungo w'umwana, isobanura ko umwishingizi adashobora gukora ibikorwa bigamije gutanga, kugurisha no gutangaho ingwate umutungo w'umwana n'ibindi byose bishobora kuwugabanya atabiherewe uburenganzira n'Inama y'Ubwishingire.

    Ubutaka bukunda gutera ukutumvikana hagati y'abashakanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ryari-imitungo-y-abashakanye-yandikwa-ku-bana-kandi-ababyeyi-bakiriho

  • Ntibikwiye ko Ambasaderi wacu imodoka yamupfiraho agatega 'lift' – Abadepite batabarije Abadiplomate b'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu biganiro iyi minisiteri yagiranye n'Abadepite ba Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu ku ngengo y'imari izakoreshwa mu 2023/24.

    Muri rusange Minaffet izakoresha miliyari 23,2 Frw mu 2023/24 zivuye kuri miliyari 22,9 Frw yari yakoresheje mu 2022/23. Ni mu gihe za Ambasade zo zahawe ingengo y'imari ya miliyari 44,9 Frw.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Biruta Vincent, yagaragarije Abadepite n'izindi nzego by'umwihariko izishinzwe ingengo y'imari, ko mu bibazo bafite kandi bikeneye ingengo y'imari mu buryo bwihutirwa harimo imodoka za ba Ambasaderi zishaje.

    Za Ambasade zifite imodoka zishaje ku buryo zikeneye gusimbuzwa harimo iy'u Rwanda i Dar Es Salaam, Addis Ababa, Moscow, Cairo, Paris n'i Londres.

    Minisitiri Dr Biruta ati ''Twari twabaze dusanga nibura tubonye miliyoni 500 Frw. Ni ahantu baba bafite imodoka usanga zishaje zisigaye zitwara amafaranga aruta n'ayo wajya wishyura ku mwaka uramutse wikopesheje imodoka.'

    'Bikaba ari ibintu biba bigaragara ko ari amafaranga apfa ubusa kandi bikaba bishobora kugutera ipfunwe rimwe na rimwe. Ibaze nka Ambasaderi imodoka imupfiriyeho mu muhanda yagiye kuduhagararira […] ntabwo byaba ari byiza.'
    Ni ibintu Abadepite barimo Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'umutungo wa Leta, Uwineza Beline, bavuze ko bikwiye guhabwa umwihariko.

    Ati ''Twaba duhisemo ikitari cyiza duhisemo gukomezanya imodoka zimeze gutyo […] Usibye ko bitatanga isura nziza ku gihugu kuba umuntu yakoresha imodoka ishaje, ariko no guhora usanisha imodoka bigaragara ko ari uguhendesha leta.''

    Depite Rwaka Pierre Claver yagize ati ''Ntabwo bikwiye ko Ambasaderi wacu yagera imbere imodoka ikamupfiraho bikaba ngombwa ko atega tagisi, niba ari 'lift' ntiyapfa kuyibona.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y'Imari muri Minecofin, Rehema Namutebe, yavuze ko nabo babona izi modoka za ba Ambasaderi zihutirwa ari nayo mpamvu bizaganirwaho bigashakirwa umuti mu maguru mashya.

    Ati 'Ni ingenzi kubona abakozi bacu bari mu bihugu hirya no hino ariko bafite ibibazo nk'ibyo. Twarabiganiriye, turimo kubisuzuma kugira ngo turebe ni iki twakora.''

    Minaffet igaragaza ko izi modoka zibonetse zafasha mu koroshya akazi ka ba Ambasaderi ndetse bikaba byatanga isura nziza ku Rwanda mu bijyanye na Diplomasi.

    Minisitiri Dr Biruta Vincent yagejeje ku Badepite ibikubiye mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ya Minisiteri ayobora

    Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yasabye ko gusimbuza imodoka zishaje za ba Ambasaderi bihabwa umwihariko

    Depite Rwaka Pierre Claver yasabye ko ba Ambasaderi bahabwa imodoka nzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibikwiye-ko-ambasaderi-wacu-imodoka-yamupfiraho-agatega-lift-abadepite