Blog

  • Harmonize uherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie ari kuvumirwa ku gahera n’abantu bose ny’uma y’inkuru iteye agahinda yabaye kimomo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harmonize uherutse gukorana inditimbo na Bruce Melodie ari kuvumirwa ku gahera n'abantu bose ny'uma y'inkuru iteye agahinda yabaye kimomo

    Harmonize n'umuhanzi wahoze ari inshuti ye magara H Baba ari kumushinja kwirirwa yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga nyamara ubukene bunuma iwabo aho abavandimwe be bicira isazi mu jisho.

    H Baba yabigarutseho nyuma yo kubona inkuru zimaze iminsi zivuga ko Harmonize yinjiye mu rukundo na Yolo The Queen, Umunyarwandakazi ukundirwa ikimero cye bivugwa ko agiye gutuma uyu muhanzi agura inzu i Kigali.

    H Baba ushinja Harmonize kubaho mu buzima buhenze , ahamya ko atumva ukuntu Harmonize yaba afite amafaranga nk'ayo yirirwa avuga, abavandimwe be bakaba bicira isazi mu jisho kubona ibyo kurya ari ingorabahizi.

    Source : https://yegob.rw/harmonize-uherutse-gukorana-indirimbo-na-bruce-melodie-ari-kuvumirwa-ku-gahera-nabantu-bose-nyuma-yinkuru-iteye-agahinda-yabaye-kimomo/

  • Ibyishimo byamurenze nyuma yo gukanguka agasanga umukunzi we yamwambitse (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Burya abantu bagira uburyo butandukanye berekanamo urukundo bakundana, uyu musore we yahisemo kwambika impeta umukunzi we asinziriye kugirango amutungure.Umukobwa na we akangukira mu byishimo byinshi.

    Uyu Mayorga yakoze agashya we atungura umukunzi we bari bararanye amwambika impeta yo kumusaba ko bazabana undi akangutse asanga yambaye impeta.

    Bwana Michael Mayorga ukomoka Miami,Florida muri US,yahisemo uburyo bwihariye bwo gusaba umukunzi we Jamilah Williams ko yazamubera umugore gusa we yamwambitse impeta asinziriye,undi akanguka asanga ibyo yifuzaga biba impamo.

    Mu butumwa Mayorga yasangije iyi nkuru nziza inshuti ze kuri Facebook ati 'Byari saa kumi n'imwe za mu gitondo.Hari hashize ibyumweru nibaza uko nzamubaza ikibazo…Uzi intambwe zanjye kandi uri umugore ugoye cyane gutungura.

    Ariko urakanguka uhura n'urwenya,uhure no gutungurwa gutangaje…telefoni yawe iraba yuzuye ubutumwa bugushimira,impeta ku rutoki rwawe n'amafoto yawe usinziriye.SURPRISE!!! Ndaza kumubwira byose nakanguka.'

    Uyu mukobwa yakangutse abona iyi mpeta arangije yandika ubutumwa bugira buti 'Yegoooo,Mana buri gihe urantangaza.Mana warakoze kunyoherereza uyu mugabo unkunda by'ukuri. Michael Mayorga ndagukunda cyane.'

    Uyu Mayorga yakoze agashya we atungura umukunzi we bari bararanye amwambika impeta yo kumusaba ko bazabana undi akangutse asanga yambaye impeta.

    Bwana Michael Mayorga ukomoka Miami,Florida muri US,yahisemo uburyo bwihariye bwo gusaba umukunzi we Jamilah Williams ko yazamubera umugore gusa we yamwambitse impeta asinziriye,undi akanguka asanga ibyo yifuzaga biba impamo.

    Mu butumwa Mayorga yasangije iyi nkuru nziza inshuti ze kuri Facebook ati 'Byari saa kumi n'imwe za mu gitondo.Hari hashize ibyumweru nibaza uko nzamubaza ikibazo…Uzi intambwe zanjye kandi uri umugore ugoye cyane gutungura.

    Ariko urakanguka uhura n'urwenya,uhure no gutungurwa gutangaje…telefoni yawe iraba yuzuye ubutumwa bugushimira,impeta ku rutoki rwawe n'amafoto yawe usinziriye.SURPRISE!!! Ndaza kumubwira byose nakanguka.'

    Uyu mukobwa yakangutse abona iyi mpeta arangije yandika ubutumwa bugira buti 'Yegoooo,Mana buri gihe urantangaza.Mana warakoze kunyoherereza uyu mugabo unkunda by'ukuri. Michael Mayorga ndagukunda cyane.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibyishimo-byamurenze-nyuma-yo-gukanguka-agasanga-umukunzi-we-yamwambitse-impeta

  • Kera kabaye umwanzuro ku kirego cya Adil yarezemo APR FC FIFA (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyafashwe n'Akanama gashinzwe Uburenganzira bw'Abakinnyi n'Abatoza ku wa 9 Gicurasi 2023 kigaragaza ko iki kirego cy'impande zombi cyatewe utwatsi, ariko uruhande rwifuza kubona ibijyanye n'ibyagendeweho rusabwa kubisaba ndetse rukishyura bitarenze mu minsi 10.

    Umunya-Maroc Adil Erradi ufite ubwenegihugu bwa Maroc yari yunganiwe n'Ikigo cy'Amategeko cya Global Sports Consulting mu gihe Umwunganizi wa APR FC yari Serge Vittoz.

    Tariki 15 Ukwakira 2022, ni bwo ikipe ya APR F yahagaritse mu kazi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y'iyi kipe y'Ingabo.

    Gusa we ntiyishimiye uburyo yahagaritswe mu kazi, ndetse avuga ko butigeze bwubahiriza amategeko binatuma arega iyi kipe muri FIFA ayishinja kutubaha amasezerano bagiranye.

    Adil yageze mu Rwanda mu 2019, ahava yegukanye ibikombe bitatu bya Shampiyona harimo bibiri bya mbere yatwaye yikurikiranya adatsinzwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kera-kabaye-umwanzuro-ku-kirego-cya-adil-yarezemo-apr-fc-fifa-yawutanze

  • Ghana: 'Influencer' ukomeye araregwa kubeshya urukundo abanyamerika bakamuha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagizi ba nabi ashinjwa kubamo ryibasiye abagabo n'abagore b'Abanyamerika bibana ndetse hari umwe yashutse ko mu mihango gakondo y'iwabo muri Ghana bemeje gushyingirwa kwabo, nk'uko umushinjacyaha w'i New York abivuga.

    Ibiro bya Amerika bikora iperereza ku byaha, Federal Bureau of Investigation (FBI), byatangaje ko Mona Faiz aregwa ibyaha bijyanye n'ubushukanyi bugamije kwambura ndetse n'iyezandonke.

    Ashobora guhanishwa imyaka 20 y'igifungo kuri buri cyaha mu gihe byaba bimuhamye.

    Mona Faiz, w'imyaka 30, yafashwe mu Ugushyingo(11) umwaka ushize ari mu Bwongereza, kuwa gatanu nibwo yohererejwe ubucamanza muri Amerika.

    Ubwo yagezwaga imbere y'urukiko kuwa mbere yahakanye ibyaha byose aregwa.

    Mona Faiz Montrage ni umuntu uzwi cyane muri Ghana nk'umwe mu bitwa 'influencer' bakomeye nyuma yo kwamamara kuri Instagram ku mazina ya 'Hajia4Reall,' aho afite abamukurikira barenga miliyoni enye (4) ndetse yari mu bantu 10 bakurikirwa cyane muri Ghana.

    Umushinjacyaha wa New York avuga ko ku muntu umwe mu bo yambuye ashutse, yakoresheje amazina ye bwite bakavugana kenshi kuri telefone. Ko yamwoherereje icyangombwa cy'ubwoko bwabo cyemeza ko bafatwa nk'abashyingiwe muri Ghana. Uyu ngo yoherereje Mona Faiz hafi $89,000 (hafi miliyoni 100 Frw).

    Mu itangazo, umushinjacyaha wa New York avuga ko 'yose hamwe, Montrage yagenzuraga konti za banki zoherejweho arenga miliyoni $2' y'ubushukanyi.

    Abategetsi muri Amerika batangaje impungenge ku bushukanyi bw'urukundo bwibasira abaturage baho bakuze, banavuga ko bikenewe ko ababukora bakurikiranwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/ghana-influencer-ukomeye-araregwa-kubeshya-urukundo-abanyamerika-bakamuha

  • Emmanuel Macron yandagajwe n'uwahoze ari Perezida w'u Burusiya – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Macron mu kiganiro aheruka kugirana n'ikinyamakuru l'Opinion cyo mu Bufaransa, yavuze u Burusiya bwatangiye guhakwa Bushinwa, avuga ko iki gihugu cya Perezida Vladimir Putin kuba cyarateye Ukraine byatumye gitakaza ubushongore n'ubukaka cyamye gifite.

    Yagize ati 'U Burusiya bwatangiye gusa n'ubuhakwa ku Bushinwa kandi butakaza ububasha bwari bufite ku gace ka Baltique bwahoze bufiteho ijambo rikomeye kuko ni bwo bwitambitse icyemezo cya Suède na Finlande cyo kwinjira muri NATO. Mu myaka ibiri ishize nta wabitekerezaga.'

    Macron yatangaje aya magambo asa n'ukomoza ku biganiro ba Perezida Putin na mugenzi we Xi Jinping w'u Bushinwa bagiraniye i Moscou muri Werurwe uyu mwaka. Ibyo biganiro byasize Moscou na Pékin bemeranyije gukomeza umubano basanzwe bafitanye binyuze mu kwinjira mu 'rugendo rushya' rw'umubano.

    Dmitry Medvidev kuri ubu usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'inama ishinzwe umutekano mu Burusiya, mu butumwa yanditse kuri Twitter ye yibasiye ku bw'ariya magambo.

    Ati 'Umuntu wiyita Perezida w'u Bufaransa yavuze ko u Burusiya bwatsinzwe ku ruhando rwa Politiki mpuzamahanga, ndetse ko burimo buhinduka umugaragu w'ikindi gihugu. Perezida wa Repubulika yangijwe no gusabana n'ab'i Kiev babaswe n'ibiyobyabwenge.'

    Yakomeje avuga ko Macron 'yahumetse umwuka mwinshi mwiza w'I Paris uvanze n'imyanda ya Conaine yo muri Ukraine', akaba ari wo umunyamakuru yari yakiriye yatambukije.

    Medvidev yakomeje avuga ko aho ibintu bigeze ibihugu binyamuryango bigize NATO bisigaye bijya kuryama, hanyuma bikabyuka bitekereza u Burusiya, ibyo ahamya ko ari inzika bibufitiye.

    Uyu wahoze ari Perezida w'u Burusiya mbere yo gusimburwa na Vladimir Putin yavuze ko Macron atakabaye avuga ko igihugu cye cyahindutse umugaragu w'u Bushinwa, mu gihe u Burayi ndetse n'u Bufaransa yagereranyije n'umukobwa w'uburanga wakecuye byirirwa bishyashyanira gushimisha Amerika.

    Ati 'Ku byo guhakwa nimurebe urimo aravuga. U Burayi umukobwa w'uburanga, burimo n'u Bufaransa, bwahindutse umukecuru wirirwa ahaza byimazeyo ibyifuzo byose bigoranye by'Abanyamerika.'

    Yavuze ko imigambi yose u Burayi na Amerika birirwa bacurira u Burusiya ari bo igaruka, bikarangira isenye ubukungu bwabo ndetse n'ubw'abaturage babo ba rubanda rugufi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/emmanuel-macron-yandagajwe-n-uwahoze-ari-perezida-w-u-burusiya

  • Rusizi : Inzu 5 zafatiwe rimwe n'inkongi y'umuriro – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu 16 Gicurasi ahagana saa kumi nebyiri za mugitondo nibwo inzu 5 zifatanye ziherereye mu mudugudu wa Burunga, mu kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kampembe ho mu karere ka Rusizi zafashwe n'inkonki nk'uko ubuyobizi bwabitangarije umuseke ducyesha iyi nkuru.

    Izi nzu za Muzeye Anicet yabagamo n'umuryango we, n'abandi bazikodesha biravugwa ko zari zifite agaciro ka miliyoni 20Frw ariko zikaba nta bwishingizi zagiraga.

    Muzeye Anicet yagize ati 'Narimpari, byabaye mu musaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice, abantu bari mu kazi ko hanze bavuga ngo babatabare nsohotse, nsanga umuriro wabaye mwinshi. Narwanye ku bana ndabasohora, nta muntu wahiriyemo, ibindi byose byangiritse bifite agaciro ka miliyoni 20Frw.'

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi, ryatabaye rizimya umuriro.
    Bayavuge Antoine, umwe mu baturage bahageze bwa mbere batabaye yavuze ko yasanze bamaze gusohora ibikoresho bikeya, kuko ngo ibyinshi byahiriyemo.
    Ati 'Nta muntu wahiriyemo, keretse abakomeretse gakeya'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yatangaje ko iyi nkongi yatewe na gaze ndetse ko ibikoresho byo mu nzu byangiritse bitaramenyekana agaciro kabyo, kandi ko nta muntu wahiriyemo.

    Ati 'Baduhamagaye saa kumi n'ebyiri batubwira ko habaye inkongi, duhita dutabara. Dufite amahirwe ko dufite kizimyamwoto, Police yahise itabara.'

    Yavuze ko nta bwishingizi nyiri inzu afite, nyuma yo kubarura ibyangiritse, ngo ubuyobozi burareba niba hari icyo bwafasha abagizweho ingaruka n'inkongi.

    Uyu muyobozi mu butumwe yatanze yasabye abaturage kugira ubwishingizi bw'inzu zabo, no kumenya imikoreshereze ya Gaz.

    Ati 'Turashishikariza abaturage kugira ubwishingizi no gukontorora uburyo bakoresha Gaz, bagashakisha uburyo ijya hanze mu rwego rwo kwirinda inkongi'.

    Ivomo: Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/rusizi-inzu-5-zafatiwe-rimwe-n-inkongi-y-umuriro

  • Urakaza neza i Golgotha nta byendagusetsa – Babuwa yahaye ikaze Serumogo #rwanda #RwOT

    Umukino wa Kiyovu Sports na Sunrise FC uzaba ku Cyumweru watangiye gushyuha aho rutahizamu wa Babuwa Samson yahaye ikaze Serumogo bakinanye muri iyi kipe amubwira ko bitazamworohera.

    Ni umukino uzabera kuri Golgotha Stadium ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023 saa 15h00′.

    Ntabwo uzaba ari umukino woroshye ku mpande zombi aho Kiyovu Sports yifuza kutagira ikosa na rimwe ikora kuko byatuma iva ku gikombe cya shampiyona isabwa gutsinda imikino yayo yose isigaye.

    Ku ruhande rwa Sunrise nayo iri mu murongo utukura kuko mu gihe habura imikino 2 gusa ngo shampiyona irangire itarizera kuguma mu cyiciro.

    Uyu mukino urimo kuvugwaho byinshi bitandukanye kugeza ho na rutahizamu wa Sunrise FC, Babuwa Samson yahaye ubutumwa myugariro wa Serumogo Ali bakinanye muri Sunrise ndetse na Kiyovu Sports amubwira ko bitazaborohera.

    Ati 'Ikaze kuri Golgotha … Uzumva ubushyuhe bwinshi ku Cyumweru … Nta byendagusetsa muvandimwe.'

    Umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Sunrise FC yari yatsinze Kiyovu Sports 2-1, hitezwe kureba niba izabisubiramo i Golgotha.

    Nyamara Golgotha haraba akantu, ni uko Babuwa ahaye ikaze Serumogo Ali ku Cyumweru

    Kiyovu irabambirwa i Golgotha? pic.twitter.com/gmxhlI6QF7

    — Canisius Kagabo (@Canisius1kagabo) May 15, 2023

    Babuwa yahaye ikaze Serumogo Ali i Golgotha Stadium

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urakaza-neza-i-golgotha-nta-byendagusetsa-babuwa-yahaye-ikaze-serumogo

  • UTAB yiyemeje gushyira imbere ikoranabuhanga; irateganya gutangiza ishami ryaryo ryihariye – #rwanda #RwOT

    Ni imurikabikorwa ryateguwe n'Inama Nkuru y'amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, HEC, ryahuje ibyo bigo, abanyeshuri, abikorera n'ibigo bya Leta, harebwa urwego uburezi bugezweho n'uko bwahabwa imbaraga kugira ngo bwungukire abaturage binyuze mu bushakashatsi.

    Ryanagaragayemo n'amarushanwa mu bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga, engineering n'imibare (STEM) aho imishinga itatu yo muri IPRC Kigali n'indi ibiri yo muri IPRC Kitabi na ICK yahawe ibihembo.

    Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr Munana Gilbert, yavuze ko nubwo basanzwe bafite ikoranabuhanga mu masomo batanga, bagiye kongeramo imbaraga cyane. Yavuze ko banasabye Ikoranabuhanga nk'ishami ukwaryo.

    Akomeza avuga ko Kaminuza zitera imbere haba mu bushakashatsi n'ibindi iyo zimenye ibyo zakwigira ku zindi, uko zaterana inkunga n'uko zakorana ubushakashatsi buhuriweho cyane ko bose baba bita ku baturage bamwe.

    Ati 'Muba mugomba guhanahana ubunararibonye kuko hari kaminuza ziba zikuze n'izimaze igihe gito. Binabaha kumenya umwihariko wa buri kaminuza izindi zikigira kuri utwo dushya.'

    Akomeza ati 'Twamenye ko Kaminuza igomba kureka ibintu byo guhunika ubumenyi mu bitabo ahubwo twerekwa ko tugomba kubushyira mu bikorwa, rya terambere rishingiye ku bumenyi n'ubuhanga leta yagize intego tukayifasha kurigeraho vuba.'

    Muri iri murika, iyi kaminuza yamuritse umushinga ujyanye n'ifumbire y'imborera, ugamije guteza imbere ubuhinzi. Ntabwo wabashije guhembwa mu ihiga indi.

    Ati 'Yego ubuhinzi twigisha buza muri STEM ariko ubu, nibwo turi kwimakaza ubushingiye ku ikoranabuhanga.”

    Kugeza ubu abanyeshuri ba UTAB bamaze kuba intyoza mu kwita ku matungo aho bayabaga iyo yarwaye bakayasubiza ubuzima buzira umuze.

    Padiri Dr Munana Gilbert yavuze ko ikoranabuhanga bagiye gutangiza nk'ishami rizongera ireme mu bumenyi batanga ndetse n'uburyo babushyira mu bikorwa burusheho kugira imbaraga.

    Padiri Dr Munana akomeza agira ati “Turakomeza guteza imbere amasomo, ubushakashatsi n'imishinga biganisha ku Ikoranabuhanga no guhanga udushya dufite aho duhuriye n'ibyo abaturage b'igihugu bakeneye.”

    Yashimiye HEC ku gikorwa gikomeye yateguye yerekana ko ari 'ibikorwa by'ingirakamaro ku babyeyi, abashaka abakozi ndetse na za kaminuza kuko ubwazo zihana ubunararibonye.'

    Umwarimu akaba n'Umushakashatsi muri UTAB wakurikiranaga umunsi ku wundi iryo murikabikorwa, Dr Havugimana Alexis, yavuze ko babonye byinshi nk'abarezi ndetse babyigiraho amasomo atandukanye, asaba abikorera kwegera izo kaminuza kuko ifite abahanga ariko badafite aho gushyirira ibyo biga mu bikorwa hahagije.

    Mugenzi we ushinzwe ishami ry'Ubuhinzi n'ubworozi no kubungabunga Ibidukikije n'ingufu zisubira, Dr Rugwiro Patrick, yavuze ko mu gufasha abahinzi baturiye Kaminuza kongera umusaruro, ubu bababonera imbuto y'ibirayi n'ingano byatuburiwe mu butaka bwa kaminuza.

    Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry'ayo mashuri Makuru na za Kaminuza, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yagize ati 'Uku kwari ugukangura amashuri no kubwira Abanyarwanda ko ibintu bihari. Igisigaye buri mashuri bitewe n'ibyo yigisha ubwayo yashobora kwihamagarira abantu bakaza. Nubwo atari ngombwa kubitegura buri mwaka ariko bizaterwa n'imishinga yari ihari.'

    Yagaragaje ko ibigo binyotewe no kubona abanyeshuri bahanga imishinga isubiza ibibazo bifite, kandi ko nibabikora, 'ntakabuza bazabona ababafasha.'

    Mu 2022 habarurwaga ko mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda hari abanyeshuri 88.448, barimo 51.271 biga mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga.

    UTAB ubu ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 11, bivuze ko ugereranyije n'uwo mubare w'ababarizwa muri ibyo bigo byigenga iyi kaminuza y'i Byumba ifitemo 21.45% umubare ishaka kubyaza umusaruro binyuze mu gushyira mu bikorwa ubumenyi babahwa.

    Ifumbire itegurwa n’abo muri UTAB iherutse guhembwa nka NIRDA bijyanye n’uko idakungura ubutaka kandi iba igizwe n’ibimera

    Isingizwe Yolande wiga muri UTAB yagaragaje ko imurikabikorwa ry’amashuri makuru na za kaminuza yarikuyemo ubumenyi agiye azifashisha mu gushyira mu bikorwa amasomo ahabwa na Kaminuza

    Mu marushanwa ya HEC ajyanye n’imishinga ishingiye kuri siyansi yahize indi yarahembwe

    Mu byo UTAB igiye kongeramo ingufu, ikoranabuhanga ni ryo riza ku isonga

    Umuyobozi wa UTAB, Padiri Girbert Munana, yagaragaje ko ikoranabuhanga rigiye gutezwa imbere muri UTAB kuko hari na gahunda yo kuritangiza nk’ishami ryihariye

    Tumukunde Marie Josée wiga muri UTAB yasabye iyi kaminuza kongera ahantu ho gukorera ubuhinzi bugezweho

    Uretse gutubura ingano n’ibirayi, UTAB yeza n’ibindi bihingwa birimo inanasi

    Urusenda ni rumwe mu musaruro Kaminuza ya UTAB yaserukanye mu imurikabikorwa ryateguwe na HEC

    Abanyeshuri ba UTAB bagaragaza ko bagira uruhare mu kwigisha abaturage uko bakwimakaza ubuhinzi bugezweho

    Bafashijwe n’abarimu babo abanyeshuri ba UTAB bamaze gukora umuti wica udukoko twangiriza imyaka, bifashishije ibimera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utab-yiyemeje-gushyira-imbere-ikoranabuhanga-irateganya-gutangiza-ishami-ryaryo

  • Asaga miliyoni 22 Frw yashyizwe ku meza y'urubyiruko rwatangije imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi – #rwanda #RwOT

    Ubuhinzi ni ingeri itunze benshi mu rwego rw'ubukungu kandi iyo bwifashe neza bituma n'ubundi buzima buhenduka.

    Heifer International ibinyujije muri AYuTe Africa Challenge yashyizeho amarushanwa y'urubyiruko rwifashishije ikoranabuhanga rugashakira ibisubizo ibibazo abahinzi bato bahura na byo.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porogaramu zireba Umugabane wa Afurika muri Heifer International, Adesuwa Ifedi, yavuze ko aya marushanwa afasha urubyiruko rwo mu Rwanda rwahanze udushya kubona amafaranga yo kongerera ingufu mu mishinga yabo.

    Yagize ati 'Aya marushanwa aha amahirwe urubyiruko rwahanze udushya mu Rwanda, rukabona amafaranga kandi rukigaragaza kurushaho kugira ngo rwagure imishinga yarwo y'ikoranabuhanga mu buhinzi, bityo ibisubizo byarwo bikagera kuri miliyoni z'abahinzi muri Afurika hose.'

    'Mu buhinzi ku Mugabane wa Afurika harimo amahirwe menshi y'iterambere ry'ubukungu no gutanga akazi, ariko hakenewe mu buryo bwihuse ibitekerezo bishya n'ikoranabuhanga. Ni umwanya w'urubyiruko rujijukiwe n'ikoranabuhanga ngo ruhange udushya mu nzira yo guhindura iyi ngeri y'ubuhinzi.'

    Abazatsinda muri aya marushanwa bazahembwa ibihumbi 20 by'amadorali ya Amerika, [ni ukuvuga asaga miliyoni 22 z'Amafaranga y'u Rwanda], n'amahugurwa afasha mu kunoza ibitekerezo n'ingufu urubyiruko rwashyize mu gushaka ibisubizo mu buhinzi ngo bitange umusanzu ufatika ku bahinzi bato no guteza imbere ubushabitsi bw'abatsindiye ibyo bihembo.

    Ibigo bizahatana bigomba kuba ari iby'urubyiruko, bikorera mu Rwanda kuva mu myaka itatu ishize.

    Umuyobozi wa Heifer International mu Rwanda, Betty Tushabe, yavuze ko aya marushanwa azashyigikira ibigo, abantu ku giti cyabo n'amatsinda afite udushya mu gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije abahinzi bato, baba abakiri gutangira n'abamaze kufata icyerekezo mu bikorwa byabo.

    Ati 'Binyuze muri aya marushanwa, twizeye kongerera ingufu imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi yakozwe n'urubyiruko, tubaha amafaranga n'izindi serivisi zijyanye n'ubushabitsi. Dufite intego yo guhindura ibitekerezo n'umuhate by'urubyiruko bikavamo ibisubizo bifatika ku baturage dukorera mu Rwanda no hanze yarwo.'

    Kwiyandikisha mu marushanwa byatangiye ku wa 3 Gicurasi 2023, bizasozwa ku wa 26 Gicurasi hahita hakomeza amarushanwa, azageza muri Nyakanga 2023.

    Amarushanwa ya AYuTe Africa Challenge yatangijwe mu 2021, aho buri mwaka hahembwa amafaranga n'ubujyanama imishinga itanga icyizere mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi.

    Kuva mu 1944, Heifer International yakoranye n'imiryango miliyoni 40 ku Isi mu bikorwa byo guhangana n'inzara n'ubukene binyuze mu gushaka ibisubizo birambye.

    Mu myaka 48 Heifer International imaze ikorera mu bice by'icyaro muri Afurika, ifasha abahinzi n'abatunganya ibikomoka ku buhinzi kubaka ubukungu butajegajega no gukora imirimo itanga inyungu.

    Abatsinze bahabwa amafaranga abafasha guteza imbere imishinga yabo

    Imishinga izahembwa igaragaza icyizere mu kubonera abahinzi bato ibisubizo by’ibibazo bafite

    Urubyiruko rwahanze udushya mu mishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi ruhembwa amafaranga n’ubujyanama mu bushabitsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyoni-22-frw-yashyizwe-ku-meza-y-urubyiruko-rwatangije-imishinga-y

  • Dore umugambi wa Satani n'impamvu 7 ashaka ko abagore n'abakobwa bambara (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bibiliya, Gutegekwa kwa kabiri 22:5 Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n'umugabo, kandi umugabo ntakambarane n'umugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.

    Si ikintu gishya kwambara amapantalo ku gitsinagore haba inaha mu Rwanda n'imahanga.

    Nubwo haba hari impamvu ba nyir'ukuyambara bagaragaza, inyandiko na zo ntizibura kwerura ko kwambara imyenda y'abagabo ku bagore n'iy'abagore ku bagabo ari ikizira mu maso y'Uwiteka.

    Umuryango.rw Twifashishije Bibiliya Yera, igitabo Ibihamya by'Itorero n'urubuga amredeemed.com hose hagaragaza ko ari umugambi wa Satani ko abagore n'abakobwa bambara amapantalo.

    1.Satani ashaka ko bambara amapantalo kugira ngo babere ibigusha abababona

    Imyambaro y'amapantalo myinshi y'abagore ikannye ku buryo ikora ku ntekerezo z'abagabo. Amaso yabo agwa ku bice by'ibanga. Ibi bituma habaho kujya kure mu ntekerezo bikaba intandaro y'icyaha. 1 T 456-458

    2. Satani yifuza ko abagore n'abakobwa bambara amapantalo kuko yanga irema

    Satani yanga urunuka iremashusho ry'umugabo n'umugore. Ntakunda ubugore (femininity), yifuza ko bwavaho umugabo n'umugore bagasigara bameze kimwe. Nubwo umubare w'abagore n'abakobwa bambara amapanto urushaho kwiyongera ntabwo Imana inezezwa na byo. Kandi n'abagore na bo ni

    uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye bakagira isoni birinda… 1 Timoteyo 2:9
    3. Satani ashaka ko wambara ipantalo kuko yanga umuryango wawe

    Ahakana ukwera k'ubukwe. Yanga umugambi w'Imana ko umugabo ari we mutwe w'urugo. Ashaka ko n'abagore baba umutwe w'urugo. Azi ko igihe umugore yambaye ipantalo yubahwa n'umugabo, ibi bitera amakimbirane ashobora kuvamo gutandukana (Divorce). Na none kandi birema urujijo mu bana, bakura batabona ishusho nyayo y'umurongo Imana yashyiriyeho utandukanya ibitsina.

    4. Satani ashaka ko abagore bambara amapantalo kuko yanga umwimerere w'ibitsina

    Ashaka guteza imbere kuryamana kw'abahuje ibitsina. Azi neza ko umugore wambaye ipantalo atera urujijo ku bijyanye n'imibinano mpuzabitsina bigatuma habaho kwiyongera kw'ibyaha. Satani ashaka ko abagabo babonamo abagore iby'imibonano mpuzabitsina aho kubahirwa ubuntu buri mu kuba ari abagore. (4T 460)
    5. Satani ashaka ko wambara ipantalo kuko arwanya uruhare rw'Imana muri wowe

    Mu gitabo Ibihamya by'Itorero cy'Icyongereza umuzingo wa 4 urupapuro rwa 634 havuga ko bamwe bambara nk'ab'isi kugira ngo bahindure abatizera, ariko bakora ikosa. Niba koko bafite ukuri kandi bashaka kugumana uruhare rw'Imana, reka kwizera kujyane n'imirimo yabo maze berekane itandukaniro hagati y'Ubukiristo n'Ubupagani. Amagambo, imyambaro n'ibikorwa nibivugire Imana. Hanyuma urwo ruhare rwera ruzagera kuri abo bandi.

    6. Satani ashaka ko abagore bambara amapantalo kugira ngo bange inshingano

    Ibi yabishyiriyeho gufasha abagore guhakana inshingano bahawe n'Imana yo gukora mu rusengero no kurwanya umugambi wayo.
    7. Satani ashaka ko abantu bamuramya

    Abagize umuryango wa Satani uhakana ubugore n'abamaze kwemera ibi bose bahurira hamwe bagashimira kandi bakaramya Satani. Imyuka mibi ni yo ishishikariza abagore kwambara amapantalo. Igitekerezo cyaturutse ku Mubi kandi abayemera bose baramuramya nta kabuza. Kwabara ipantalo biha urwaho Satani mu buzima bw'uyambara.

    Abashyigikira ibi bose bitwaje ko ari uburenganzira bw'abagore kwambara amapantalo binjira muri iryo shyirahamwe batabizi.

    Bibiliya iravuga iti 'Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n'uko ugenda mu nzira n'uko uryamye n'uko ubyutse' Gutegekwa 6:6-7.

    Muramutse mushaka kumenya byinshi ku mugambi wa Satani wo kwambara amapantalo ku gitsinagore, mushobora gukoresha igitabo Testimonies for the Church (Ibihamya by'Itorero) umuzingo wa 1,4 n'uwa 5.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-umugambi-wa-satani-n-impamvu-7-ashaka-ko-abagore-n-abakobwa-bambara