Blog

  • Bob Pro ari gutegura album yahurijeho abarimo… – #rwanda #RwOT

    Bob Pro ugira uruhare mu gushyira akadomo ka nyuma ku ndirimbo z'abahanzi banyuranye, yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe atekereza guhuriza abahanzi mu ndirimbo, yanzura kujya azikora hanyuma akazikubira kuri album.

    Uyu munyamuziki avuga ko kugeza ubu yamaze kurangiza album y'indirimbo zirenga 18 kandi 'abahanzi bamaze kwakira neza icyifuzo cyanjye ku buryo indirimbo zizagenda ziyongera kuri buri album uko zizagenda zisohoka'.

    Bob avuga ko 'abahanzi bose bakomeye mu Rwanda' bari kuri izi album ari gukora, ku buryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, aribwo abahanzi nka Bruce Melodie na Chriss Eazy baza gufata amajwi ya zimwe mu ndirimbo zizumvikana kuri izi album.

    Mu rwego rwo kwagura ibihangano ari gukora, Bob avuga ko yakoranyeho na ba Producer batandukanye bo mu Rwanda, kugirango bose bashyire itafari kuri uru rugendo rushya yatangiye rwo guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo akazishyira kuri album.

    Bob avuga ko n'ubwo abantu bamuzi nka Producer, ariko mu ndirimbo zizasohoka hazumvikanaho ijwi rye aririmba.

    Uyu munyamuziki akomeza avuga ko muri iki Cyumweru atangaza indirimbo zigize album ya mbere, nyuma agakomeza no gukora ku zindi ndirimbo zigize album ya kabiri uko zizagenda zikurikirana.

    Ni album zihariye:

    Bob yavuze ko asanzwe afitanye umubano mwiza n'abahanzi banyuranye, ari nayo mpamvu muri album zizakurikira iya mbere hazumvikanaho indirimbo yakoranye n'abarimo itsinda rya Sauti So, Satb n'abandi.

    Biranashoboka ko izi ndirimbo z'aba bahanzi zizumvikana kuri album ya mbere. Muri rusange, Bob avuga ko indirimbo yakoranye na Bien-Aime wo muri Sauti Sol yarangiye, iyo yakoranye na SatB n'ayo yarangiye, igisigaye ari uko azifatira amashusho.

    Bob avuga ko gukorana indirimbo na Sauti Sol ndetse na SatB bizamufasha muri gahunda yo kumenyekanisha izi ndirimbo zizaba zigize izi album azasohora.

    Izina Bob Pro ryumvikana hafi mu ndirimbo ya buri muhanzi isohoka. Ni we wakoze 'Mastering' ya album 'Essence' ya Tom Close, 'Inzora' ya Butera Knowless, indirimbo za Phil Peter, Marina, Meddy, The Ben, Andy Bumuntu n'abandi.

    Uyu mugabo anagira uruhare mu guhugura bagenzi be akafasha kumenya ibijyanye na 'mastering' y'indirimbo binyuze muri studio ya The Sound yashinze.

    Mu 2020, Bob Pro yabwiye InyaRwanda ko ubuhanga afite abukomora ku muhanga ukomoka mu Bubiligi ariko ukorera muri Canada.

    Yvauze ko yakuriye iruhande rwa John amwerekera byinshi ndetse akajya amuha umwanya agakora zimwe mu ndirimbo z'amakolali ariko zikarangizwa nawe.

    Bivuze Bob pro yahawe amasomo y'igihe gito (Short Courses) ariko we asobanura ko ayo masomo amurutira kujya mu ishuri akicara akiga.

    Kubera ko Bob Pro afite umuryango utuye muri Belgique, yajyaga ajyayo kenshi noneho aza guhura na wa muhanga mu gutunganya indirimbo, ariko Bob iyo yabaga ari muri studio yacurangaga indirimbo kuko yari afite ubuhanga mu gucuranga Piano.

    Ati 'Yaramfashije hari ishuri yigishagaho noneho aranyemerera niga amasomo yahatangaga ntanishyuye ndabimushimira cyane ni nawe kitegererezo cyanjye.'

    Bob Pro yatangaje ko agiye gushyira hanze album ya mbere iriho indirimbo zirenga 18 

    Bob avuga ko mu ndirimbo zizakurikira kuri album ya kabiri n’izindi hariho indirimbo yakoranyeho n’abarimo Sauti Sol, SatB n’abandi 

    Bob avuga ko izi ndirimbo zatunganyijwe na ba Producer batandukanye bo mu Rwanda


    Bien-Aime wo muri Sauti Sol [Uri iburyo] mu bahanzi bafite indirimbo zizumvikana kuri album za Bob Pro

     

    Sat-B wo mu Burundi mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo zigize album ya Bob Pro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129415/bob-pro-ari-gutegura-album-yahurijeho-abarimo-sauti-sol-na-sat-b-129415.html

  • Hashingiwe ku mibare ya Youtube 2022/2023 aba… – #rwanda #RwOT

    Ikintu cyose ukoze ugashyiramo imbaraga, ubwenge kandi ntucike intege, akenshi kiraza kandi n’iyo bitabashije gukunda ni ho umuhanga w'umunyarwanda yahereye avuga ko utirenganya. Ati 'Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize.'

    Kuri ubu ntawavuga ko ibintu byasubiye irudubi ariko na none binyuranye cyane n’uko byari bimeze mbere, by'umwihariko mu mezi ya mbere y'umwaka wa 2022 kuko aya mbere ya 2023 yerekana icyuho cy'umuziki nyarwanda.

    Abibuka neza umwaka wa 2022 utangira, hari umurindi ukomeye w'ibihangano birimo Amashu ya Chriss Eazy, Puculi ya Okkama, Away ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz nayo yari ikiri hejuru kandi inafite ibirungo by’izindi aba bahanzi bashyiraga hanze.

    Bruce Melodie yari afite ibihangano yakoranye n'abahanzi nka Harmonize bakoranye Totally Crazy. Indirimbo za Meddy zirimo My Vow na Queen of Sheba zari zihagaze neza, The Ben na we afitanye indirimbo na Diamond yitwa 'Why'.

    Ibintu byari biri hejuru! Ibyo byose byatumaga bigoranye kuba abahanzi b'amahanga babona aho bamenera yaba mu bitangazamakuru no ku mbuga zicururizwaho umuziki by'umwihariko urwa Youtube rukoreshwa na benshi mu Rwanda nubwo atari rwo rwinjiza menshi.

    Nk’uko twabivuze haruguru, ubu ibintu byarahindutse abahanzi b'abanyamahanga bafashe ikibuga cyane ko abahanzi benshi b'abanyarwanda muri iyi minsi basa n’abacecetse.

    Kuba ibihangano nyarwanda bisa nk’aho ari bicye muri aya mezi, bishobora kuza mu mpamvu za mbere zatumye amaso yerecyezwa hanze, kimwe nuko abakunzi b’umuziki bashobora kuba bari guhabwa ibidahuje n'ubushake bwabo byose birashoboka.

    Hame n’ibyo byose, uyu munsi twifuje kubagezaho uko isoko rihagaze ry’abareba n’abumva ibihangano banyuze ku rubuga rwa Youtube baherereye ku butaka bw'u Rwanda aho uko iminsi igenda yicuma abanyamahanga ari bo bakomeje kwigarurira isoko.

    Mu mezi 12 ashize uhereye none ni abahe bahanzi bakurikirwanwe cyane, ni izihe ndirimbo zarebwe zikanumvwa cyane kuri Youtube n’abahereye mu Rwanda [Abanyarwanda]?

    Uko bimeze abahanzi bakurikiwe cyane n'umusaruro w'inshuro basuwe:

    Papi Clever [Miliyoni 9.32], Bruce Melodie [Miliyoni 9.04], Diamond Platnumz [Miliyoni 7.93], Meddy [Miliyoni 6.79], Chriss Eazy [Miliyoni 6.62], Juno Kizigenza [Miliyoni 6.34], Ambassador of Christ [Miliyoni 5.85], Yvan Buravan [Miliyoni 5.63], Kizz Daniel [Miliyoni 5.38] na Ayra Starr [Miliyoni 4.29].

    Nk’uko bigaragara, guhera none gusubira mu matariki ya 17 Gicurasi 2022, abahanzi bari imbere mu 10 bakurikirwa cyane kuri Youtube mu Rwanda ni batatu ari bo Diamond Platnumz, Kizz Daniel na Ayra Starr.

    Indirimbo zari zakurikiwe cyane 


    Zirimo Inana ya Chriss Eazzy [Miliyoni4.07], Kashe ya Element [Miliyoni 3.6] Buga ya Kizz Daniel na Tekno [Miliyoni 2.16M], Basi Sori ya Passy Kizito na Chriss Eazy [Milyoni 2.09], Rush ya Ayra Starr [Milyoni 2.04];

    Hashtag ya Christopher [Milyoni 1.97], Cough ya Kizz Daniel na Empire [Milyoni 1.85], Calm Down ya Rema na Selena Gomez [Milyoni 1.81], Akinyuma ya Bruce Melodie [Milyoni 1.77] na Girfriend ya Ruger [Milyoni 1.71].

    Umubare w'indirimbo zakurikiranwaga cyane, abahanzi bo mu Rwanda barimo ni batanu. Umubare w'abanyamahanga usa n’aho utari hejuru ariko na none si ko byari mu mezi nkaya ya 2022.

    Mu minsi 90 ishize mu Rwanda abantu barushijeho gukurikira abahanzi b'abanyamahanga

    Abahanzi bakurikiwe cyane

    Papi Clever [Milyoni 2.72], Diamond Platnumz [Milyoni 2.15], Chriss Eazy [Milyoni 1.89], Ambassador of Christ [Milyoni 1.85], Bruce Melodie [Milyoni 1.83], Dany Nanone [Milyoni 1.56], Meddy [Milyoni 1.55], Ayra Starr [Milyoni 1.3], Israel Mbonyi [Milyoni 1.13] na Kizz Daniel [Milyoni 1.08].

    Indirimbo zumviswe zikanarebwa cyane


    Edeni ya Chrissy Eazy [Miliyoni 1.48], Nasara ya Danny Nanone [Miliyoni 1.24], Who Is Your Guy ya Spyro na Tiwa Savage [Ibihumbi 814], Yatapita ya Diamond [Ibihumbi 624], Selebura ya Bruce Melodie [Ibihumbi 621];

    Rush ya Ayra Star [Ibihumbi 576], Cough ya Kizz Daniel na Empire [Ibihumbi 563], People ya Libianca [Ibihumbi 487], Soweto ya Victoe na Tempoe [Ibihumbi426], Basi Sori ya Passy Kizito na Chrissy Eazy [Ibihumbi 417]

    Mu kwezi kumwe gushize uko byifashe

    Abahanzi bakurikiwe cyane

    Papi Clever [Ibihumbi 734], Diamond Platnumz [Ibihumbi 640], Ambassador of Christ [Ibihumbi 503], Meddy [Ibihumbi 500], Bruce Melodie [Ibihumbi 565], Harmonize [Ibihumbi 421], Tiwa Savage [Ibihumbi 377], Israel Mbonyi [Ibihumbi 363], Ayra Starr [Ibihumbi 358] na Dany Nanone [Ibihumbi 352].

    Indirimbo zarebwe zikanumvwa cyane


    Nasara ya Dany Nanone [319], Who Is Your Guy ya Spyro na Tiwa Savage [315], Edeni ya Chriss Eazy [235], Yatapita ya Diamond Platnumz [174], Rush ya Ayra Starr [160], People ya Libianca [154], Soweto ya Victony na Tempoe [144], Cough ya Kizz Daniel na Empire [139], Single Again ya Harmonize [129] na Selebura ya Bruce Melodie [127]. Ibibare iri muri […] ni ibihumbi.

    Nk’uko bigaragara muri rusange, bitewe nuko hari umubare w'ibihangano runaka byakozwe n'abahanzi b'abanyarwanda bitandukanye, abakurikirwa cyane bakomeza kuba nk’aho ari bamwe. Papi Clever unafite umwihariko wo kugira ibihangano byinshi kuri Youtube ni we uza ku isonga.

    Uyu mugabo ufatanya n'umugore we bagenda bongera umunsi ku wundi bimwe byo guhozaho, hakaza Chriss Eazy umaze igihe kitari kinini yamamaye ariko wamaze kwigwizaho igikundiro kidasanzwe.

    Bruce Melodie na Meddy nabo bakomeza kuza imbere kuko ushobora gusanga mu bituma baza imbere harimo n’indirimbo zabo zitari iza vuba ahubwo n’izo mu yindi myaka.

    Ariko wareba mu ndirimbo zikunzwe cyane ugasanga umubare ugabanyuka kugera ubwo mu kwezi gushize abahanzi bafite indirimbo zumviswe zikanarebwa n'abaherereye mu Rwanda ari 3 mu icumi.

    Ni mu gihe mu mezi atatu ashize, indirimbo 4 z'abanyarwanda ni zo ziza imbere naho mu mwaka ushize [2022/2023], indirimbo eshanu nizo ziri mu icumi. Ni ibintu urebye neza ubona ko bigaragaza ko muri iyi minsi abanyamahanga bakomeje kugira igikundiro cyo hejuru mu Rwanda.

    Nubwo twarebeye kuri Youtube ariko no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki, mu binyamakuru by'amajwi n'amashusho, mu tubari, ibirori n'ibitaramo, umuziki uri kumvwa ukanabyinwa cyane nawo ni uw’abanyamahanga.

    Gusa nk’uko benshi babyiteze wenda hari impinduka impeshyi ikomanga izazana dore ko bamwe mu bahanzi basa n’abahugiye mu gushyira hanze ibihangano bishya kandi biremeye. 

    Chriss Eazy yaje imbere cyane mu bahanzi bakurikirwa kuri Youtube mu Rwanda ndetse indirimbo ze zikomeza kugira igikundiro kugera n’ubu Umusaruro wa Bruce Melodie kuri Youtube wabaye mwinshi hagati ya 2022/2023 aza imbere mu b’indirimbo zisanzweKizz Daniel akomeje kongera gushinga imizi mu Rwanda nyuma yo kongera kubura umutwe aho yaramaze igihe adakoraAyra Starr mu gihe gito cyane yamaze gushinga imizi mu Rwanda Diamond Platnumz imyaka ibaye myinshi atabura ku rutonde rw’abahanzi bafite 10 bakunzwe cyane binyuze kuri Youtube mu Rwanda bivuze ko n’ahandi ari mu b’imbere dore ko ari rwo rubuga rukoreshwa cyane kugeza ubu n’abanyarwanda bakunda umuziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129422/hashingiwe-ku-mibare-ya-youtube-20222023-abahanzi-bimahanga-bari-gukubita-inshuro-abo-mu-r-129422.html

  • Ntabwo nari kujya njyendana nawe: Umugore wa Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu ikomeye itari gutuma ajyendana n’umugabo we ku kibuga cy’indege iyo baza kuba badafite iyabo bwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'umukinnyi ukomeye cyane ku Isi Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye avuga ko atari kujya yemera kugendana n'umugabo we ku kibuga cy'indege ngo kubera impamvu ikomeye.

    Georgina Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo yavuze ko ari umugisha kuba bifitiye indege yabo yihariye benshi bazi ku izina rya 'private jet' mu ndimi z'amahanga ngo kubera atari kwihanganira kugendana n'umugabo we ku kibuga cy'indege rusange.

    Umugore wa Cristiano avuga ko atari gushobora kwihanganira na gato kumarana amasaha 2 na Cristiano Ronaldo ku kibuga cy'indenge iyo batagira iyabo ahubwo byari kuta agasubika urugendo aho kugira ngo ajyana nawe.

    Impamvu nyamukuru ngo yari gutuma atikoza ku gendana n'umugabo we ku kibuga rusange cy'indege n'uburyo byari kujya biteza akavuyo kenshi ku kibuga cy'indege abantu bamuhururiye bitewe n'uburyo ari icyamamare.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-nari-kujya-ngendana-nawe-umugore-wa-cristiano-ronaldo-yatangaje-impamvu-ikomeye-itari-gutuma-agendana-numugabo-we-mu-ndege-imwe-iyo-batagira-iyabo-yihariye/

  • Yari yambaye mu buryo buteye kwifuzwa: Umuhanzikazi Sheebah Karungi yagaragaye ari mu nshingano nshya yatorewe hamwe na bagenzi be (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi uherutse gutorerwa kuba visi Perezida wa mbere w'ishyirahamwe rishya ry'abahanzi muri Uganda yagaragaye ari kumwe nabo bafatanyijje kuyobora.

    Sheebah Karungi uzwiho ubuhanga budasanzwe mu bihangano bye akora ndetse benshi bakunze kuvuga ko ari umwe mu bagore bafatiye runini umuziki w'Afurika y'iburasirazuba bitewe n'uburyo adahwema kwerekana ko ashoboye nk'uko byashimagiwe na bagenzi be ubwo yatorerwaga kuba visi Perezida wa mbere w'ishyirahamwe rishya ry'abahanzi muri Uganda.

    Dore amafoto meza cyane y'umuhanzikazi Sheebah Karungi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe na bagenzi be bafatanyijje kuyobora ishyirahamwe rishya ry'abahanzi muri Uganda rya UNMF:

    Source : https://yegob.rw/yari-yambaye-mu-buryo-buteye-kwifuzwa-umuhanzikazi-sheebah-karungi-yagaragaye-ari-mu-nshingano-nshya-yatorewe-hamwe-na-bagenzi-be/

  • FIFA yanzuye ikirego Adil Mohammed yarezemo APR FC yamwirukanye mu kazi ko kuyitoza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA ryanzuye ko ikirego umutoza Adil Erradi Mohammed yari yarezemo APR FC ko yahagaritswe binyuranyije n'amategeko ko nta shingiro gifite.

    Tariki 15 Ukwakira 2022, ni bwo ikipe ya APR FC yahagaritse mu kazi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y'iyi kipe y'Ingabo.

    Ariko Adil we ntabwo yishimiye uburyo yahagaritswe mu kazi, ndetse avuga ko butigeze bwubahiriza amategeko binatuma arega iyi kipe muri FIFA ayishinja kutubaha amasezerano bagiranye. None birangiye FIFA iteye utwatsi ikirego cye.

    Source : https://yegob.rw/fifa-yanzuye-ikirego-adil-mohammed-wareze-apr-fc-yatozaga/

  • “Iyi nka ndayikunze cyane pe mbanza nayo ikunda abana” Amashusho y’umwana wagaragaye ari konka inka nk’uwonka umubyeyi we yatumye nange ngira inyota (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bamenyereye ko inka zikamwa n'abantu bakoresheje intoki kandi bigakorwa n'umuntu ubizi neza kuko iyo ubikoze nabi inka ishobora kugukubita umugeri gusa hari umwana wagaragaye ari konka inka.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram yuwitwa @eslon-ny yagaragaje umwana muto cyane ari konka inka mu buryo budasanzwe kandi ubona ko iyo nka nta kibazo biteye ku buryo byatumye abantu babashije kubibona bavuga byinshi kuri ayo mashusho.

    Dore amashusho y'umwana muto cyane ari konka inka:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona umwana ari konka inka:

    Source : https://yegob.rw/iyi-nka-ndayikunze-cyane-pe-mbanza-nayo-ikunda-abana-amashusho-yumwana-wagaragaye-ari-konka-inka-nkuwonka-umubyeyi-we-akomeje-kuvugisha-abantu-bitewe-nuburyo-yabikoragamo-amashusho/

  • Kigali: Hari bamwe mu baturage batangiye gusenyerwa amazu yabo none babuze aho berekeza – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashije iminsi mike ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali butangaje ko hari imiryango isaga 5800 bwamaze kubona ko ituye mu manegeka, bukaba buri kuyiha amafaranga yo gukodesha inzu ngo ive ahantu hashyira ubuzima mu kaga.

    Bamwe mu batuye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo bo bagomba kwimuka igitaraganya.

    Kuri uyu wa wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023 ibikorwa byo kubasenyera byatangiriye mu mudugudu wa Rugogwe mu kagari ka Bweramvura gusa ariko hari abaturage bari gutabaza bibaza aho bagiye kwerekeza.

    Aba baturage babwiye Tv1 dukesha iyi nkuru ko amafaranga bayahawe igihe bazaga gusenyerwa none babuze aho bakura ubukode. Abasanzwe bakodesha bahawe ibihumbi 30frw, naho abasanzwe bubatse bahabwaga ibihumbi 90Frw.

    Source : https://yegob.rw/kigali-hari-bamwe-mu-baturage-batangiye-gusenyerwa-amazu-yabo-none-babuze-aho-berekeza-amafoto/

  • Iyo ukize baraza: Hagaragaye umugore uvuga ko ari we mubyeyi w’umukinnyi Frank Kessie wakuze atagira Mama we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka mu gihugu cya Liberia yatangaje ko ari we mama w'umukinnyi ukomeye cyane mu ikipe y'igihugu ya Cote D'Ivoire ndetse no mu ikipe ya FC Barcelona ubusanzwe wakuze atazi nyina umubyara.

    Nancy Payne ukomeje kwiyitirira kuba umubyeyi wa Frank Kessie avuga ko yabyaranye n'umugabo wakomokaga mu gihugu cya Cote D'Ivoire wari utuye mu gace kitwa Sinoe muri Liberia gusa ngo nyuma uwo mugabo yaje gufata Frank Kessie hamwe n'undi mwana bari barabyaranye abajyana mu ishuri akaba ari nabwo aheruka kubaca iryera.

    Uyu mugore witwa Nancy akomeza avuga ko yaje kumenya amakuru y'uko Frank Kessie na murumuna we berekeje ku mugabane w'i Burayi ngo akaba ariyo mpamvu akomeje gushakisha uruhindu uyu mukinnyi wa FC Barcelona ngo bahure.

    Umukinnyi Frank Kessie w'umuhanga cyane mu kibuga hagati nta na rimwe arumvikana avuga kuri nyina umubyara ahubwo yavuze kuri Papa we anatangaza ko yakinnye umupira mu makipe atandukanye ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Cote D'Ivoire nyuma akajya mu gisirikare ndetse akavuga ko Papa yapfuye yishwe n'uburwayi afite imyaka 11  y'amavuko.

    Frank Kessie ku bantu bareba ruhago bakunze ku mubona yishimira igitego atera isari ntibamenye impamvu ngo burya abari guha icyubahiro Papa we umubyara witabye Imana akiri muto cyane gusa n'ubwo uyu mugore wo muri Liberia akomeje gukwirakwiza inkuru y'uko ari we Mama wa w'uyu musore we nta kintu arabivugaho.

    Source : https://yegob.rw/iyo-ukize-baraza-hagaragaye-umubyeyi-uvuga-ko-ari-we-mama-wumukinnyi-frank-kessie/

  • Amakuru agezweho: Ikigo Meta cyatangaje inkuru nziza ku bantu bose bakoresha urubuga rwa What’s App bandikirana ubutumwa butandukanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cyitwa Meta akaba ari nacyo kibarizwamo urubuga rukomeye cyane rwa What's App cyatangaje amakuru aryoheye amatwi ku bantu barukoresha uru rubuga mu buryo bwo koherezanya ubutumwa.

    Meta kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023 yatangaje uburyo bushya buzwi nka 'Chat Lock' buzajya bufasha cyane umuntu guhisha ubutumwa bumwe na bumwe yandikirana na bagenzi be ku rubuga rwa What's App ku buryo umuntu uzajya ashaka kubugeraho bizajya bimusaba umubare w'ibanga(password).

    Ibi akaba ari bintu byiza cyane bigamije kurinda umutekano w'ubutumwa bw'abantu bakunze gusangira telefone n'abantu bagize imiryango yabo ndetse n'abakunzi babo nko ku bantu bashakanye umwe yashoboraga kwinjira mu biganiro wagiranye n'undi muntu bikaba byateza uruntu runtu gusa ubu bizajya bimusaba umubare w'ibanga (password).

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ikigo-meta-cyatangaje-inkuru-nziza-ku-bantu-bose-bakoresha-urubuga-rwa-whats-app-bandikirana-ubutumwa-butandukanye/

  • “Nibyo ikirego cyarangiye” Umutoza Adil Mohammed yanyuzwe n’icyemezo FIFA yafashe ku kirego uyu mutoza yari yarezemo ikipe ya APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nibwo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, ryateye utwatsi ikirego cy'umunya Moroc Adil Erradi Mohammed wareze ikipe ya APR FC yamwirukanye mu kazi ko kuyitoza we avuga ko yirukanwe bitanyuze mu mucyo.

    Mu kiganiro yagiranye na radiyo BB Umwezi, Adil Mohammed yavuze ko ikirego cyarangiye adateze kujurira ahubwo agiye gushaka indi kipe yabera umutoza.

    Yagize ati 'Nibyo ikirego cyarangiye, APR FC ntacyo igomba, nanjye ntacyo nyigomba, ikirego cyarangiye.'

    Ikipe ya APR FC yahagaritse Adil, tariki 15 Ukwakira 2022, imushinja guteza umwuka mubi no guhindanya isura y'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

    Source : https://yegob.rw/nibyo-ikirego-cyarangiye-umutoza-adil-mohammed-yanyuzwe-nicyemezo-fifa-yafashe-ku-kirego-uyu-mutoza-yari-yarezemo-ikipe-ya-apr-fc/