Blog

  • Imiryango ibyinjiyemo! Havuzwe ibintu bishya mutigeze mwumva mu matwi yanyu kuri ya makuru y’uko Bahavu Jeanette akubita umugabo nk’ukubita akana gato kakoze amakosa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Havuzwe ibintu bishya mutamenye kuri ya nkuru y'uko Bahavu Jeanette akubita umugabo nk'uhana umwana wakoze amakosa.

    Umugabo wa Bahavu Jeanette yanyomoje amakuru avuga ko akubitwa n'umugore we yishakiye bakaba bamaze no kubyarana umwana umwe.

    Mu kiganiro cyo kuri Youtube, Ndayirukiye Fleury uzwi nka Fleury Legend yamaganiye amakuru yakwirakwiye mu munsi ishize yavugaga ko akubitwa n'umugore Usanase Bahavu Jannet wamamaye muri filime ku izina rya Diane.

    Fleury yavuze ko atari amakuru mashya kuri we, kuko amaze iminsi yakira ubutumwa bw'abantu bamubaza niba koko akubitwa n'umugore we, akanamuraza hanze.

    Yavuze ibyo ubwo yaganiraga na Christophe Ndayishimiye usanzwe ari n'inshuti y'umuryango w'abo.

    Yakomeje avuga ko inkuru z'uko akubitwa byageze no mu miryango yabo, barabimubaza, arabasobanurira. Arongera ati 'Ntabwo umugore yankubita nawe arabizi.'

    Source : https://yegob.rw/imiryango-ibyinjiyemo-havuzwe-ibintu-bishya-mutigeze-mwumva-mu-matwi-yanyu-kuri-ya-makuru-yuko-bahavu-jeanette-akubita-umugabo-nkukubita-akana-gato-kakoze-amakosa/

  • Kiyovu Sport nyuma yo gutakaza mu gikombe cy'amahoro no mu cya champiyona (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, hateganyijwe imikino y'umunsi wa 29 wa shampiyoya y'icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru.

    Umwe mu mikino ifite igisobanuro, ni uzahuza Sunrise FC na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by'agateganyo.

    Rutahizamu wa Sunrise FC w'umunya-Nigeria, Samson Babuwa wanakiniye Kiyovu umwaka umwe, abicishije ku muyoboro wa WhatsApp [Status], yateguje Serumogo Ally bakinanye ko iyi Stade izabashyuhana bikomeye.

    Ati 'Ikaze kuri Golgota… Uzumva ubushyuhe ku Cyumweru… Nta byendagusetsa muvandimwe.'

    Aya magambo y'uyu rutahizamu, yajyanye n'ifoto ari kumwe na Serumogo bagikinana muri Sunrise FC mbere y'uko ahava.

    Iyi kipe y'i Nyagatare yatangiye umwiherero utegura uyu mukino, ndetse umutoza mukuru wa yo, Seninga Innocent umaze igihe yaravunitse, yahaye ikaze Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Limited.

    Babuwa yakiniye Kiyovu Sports mu 2020-2021 ubwo yari avuye muri iyi kipe y'i Nyagatare yagiriyemo ibihe byiza ariko yagera i Kigali ntahirwe bikaba byararangiye yisubiriye aho yita mu rugo, cyane ko yahanahashatse Umunyarwandakazi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sport-nyuma-yo-gutakaza-mu-gikombe-cy-amahoro-no-mu-cya-champiyona-ngo

  • Inteko y'Umuco na Google binjije ikoranabuhanga Mu nzu ndangamurage z'u (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi bizakorwa n'Inteko y'Umuco ifatikanyije n'ikigo cy'ikoranabuhanga Google ishami ryacyo ryita ku muco n'umurage ryitwa Google Art, aho biteganyijwe ko umurage w'u Rwanda uzegerezwa abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga rikenera Internet.

    Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe ko ikoranabuhanga ryinjira cyane mu byerekeye umuco , bitewe n'uko imico itandukanye iba igaragaza amateka yo hambere .Ibi rero bisa n'ibri guhindura isura mu muco nyarwanda kuko iri koranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu nzu ndangamuco z'u Rwanda.

    Ikindi iri koranabuhanga rizafasha ,ni ukorohereza abashakashatsi bashya, mu bijyanye n'umurage w'u Rwanda no kunonosora ubushakashatsi ku buryo bwo gufata neza ingoro ndangamurage.

    Ni mugihe isi ikomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye byiterambere ry'ubucuruzi, ari nako rigenda ricengera no muzindi nzego mu rwego rwo kujyana n'ibigezwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/inteko-y-umuco-na-google-binjije-ikoranabuhanga-mu-nzu-ndangamurage-z-u-rwanda

  • Yagonzwe n'imodoka arapfa amaze gushikuza umuntu telefone – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw'umusore w'imyaka 18 witwa Tuyambaze, wagonzwe n'imodoka agapfa, ubwo yirukaga agerageza gutorokana telefoni yari amaze kwambura umuntu ayimushikuje.

    Hari saa moya z'umugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, ubwo umugenzi yari muri taxi muri Gare yo mu isantere ya Byangabo, akibwa telefonr ye.

    Ngo uwo musore yamucunze ikirahure cy'imodoka gifunguye, anyuzamo ukuboko ashikuza uwo mugenzi telefone ariruka, mu gihe yambukaga umuhanda agwa mu mudoka yavaga i Musanze yerekeza i Nyabihu, ahasiga ubuzima nk'uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin yabitangaje .

    Yagize ati 'Ni byo yashikuje umuntu wari muri taxi telefoni, ahita yirukanka, yambutse umuhanda akubitana n'imodoka yatambukaga iramugonga, arapfa'.

    Polisi yahageze isanga uwo musore agihumeka, itanga ubufasha bwo kumugeza kwa muganga, ubwo bari mu nzira berekeza mu Kigo Nderabuzima cya Gataraga, yahise apfa.

    Gitifu Ndayambaje yagize ubutumwa atanga, agira ati 'Tuzakomeza gushishikariza abantu kureka imirimo mibi, bakure amaboko mu mifuka bakore'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/yaginzwe-n-imodoka-amaze-gushikuza-umuntu-telefone

  • Leta imaze kugaruza miliyari 10 Frw zivuye mu ihazabu ku byaha bya ruswa – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya ku miterere ya ruswa mu Rwanda bugaragaza ko amafaranga yatanzwe nka ruswa ngo umuntu abone serivisi yiyongereye, kuko ayatanzwe muri 2022 yageze kuri miliyoni 38 Frw, mu gihe muri 2021 yari miliyoni 14, na ho muri 2020 akaba miliyoni 19.

    Gusa aya mafaranga atangwa mu mayeri menshi ku buryo abaka ruswa n'abayitanga badafatwa mu buryo bworoshye.

    Amategeko ahana ibyaha bya ruswa mu Rwanda ateganya ibihano birimo n'ihazabu ikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu za ruswa yatswe cyangwa yatanzwe, byaba bihamye amasosiyete y'ubucuruzi, amakoperative, ibigo, n'imiryango bifite ubuzima gatozi bigahanishwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda angana n'inshuro kuva kuri zirindwi kugeza ku 10 z'agaciro k'indonke yakiriwe, yatanzwe cyangwa yasezeranyijwe.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabwiye RBA ko mu manza za ruswa zaburanishijwe abantu bagacibwa ihazabu, habonetsemo miliyari zirenga 16 z'amafaranga y'u Rwanda bakaba bamaze kugaruza arenga miliyari 10 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ati 'Amafaranga yagiye ava muri ayo mahazabu ku byaha bya ruswa agera kuri miliyari 16 Frw arengaho, uyu munsi hamaze kugaruzwa miliyari 10 Frw n'andi arengaho kandi igikorwa kikaba kigikomeje.'

    Umuvunyi Mukuru avuga ko mu rwego rwo guca intege ruswa, amategeko ateganya abantu batandukanye basabwa kumenyekanisha imitungo yabo kugira ngo hamenyekane inkomoko y'ibyo batunze.

    Asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bandikisha imitungo ku bandi, kuko nabyo ari icyaha cya ruswa mu gihe uwawandikishijweho adashobora gusobanura inkomoko yawo.

    Umukozi wa Leta utegetswe kumenyekanisha umutungo we, amenyesha Urwego rw'Umuvunyi umutungo afite mu gihugu no hanze yacyo bitarenze tariki ya 30 Kamena buri mwaka.

    Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka na Transparency International Rwanda bugaragaza ko mu 2022, hagendewe ku babajijwe, bagiye bavuga amafaranga bishyuye kugira ngo bahabwe serivisi runaka.

    Bibarwa ko nibura mu mezi 12 ashize muri za banki, umuntu umwe yagiye yakwa ruswa ingana na 618,900Frw. Ni mu gihe mu bucamanza nibura umuntu watanze ruswa yagiye yakwa 348,000Frw.

    Mu rwego rwa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, uwatanze ruswa yishyuye nibura 101,352Frw, naho mu nzego z'ibanze yishyuye impuzandengo ya 88,880Frw.

    Mu bushinjacyaha hishyuwe ruswa iri ku mpuzandengo ya 75,000Frw ku basabwe ruswa. Mu nzego z'abikorera, nk'uwahawe akazi atanze ruswa yabanje kwishyura 57,800Frw.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB narwo ntirwatanzwe kuko habarwa ko mu batanzeyo ruswa umwe yishyuye ibihumbi 47Frw.

    Ni mu gihe mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, ubushakashatsi bwagaragaje ko hishyuwe ruswa ingana n'ibihumbi 44Frw ku muntu umwe mu bayatswe.

    Mu mashuri yisumbuye nk'urugero umuyobozi wafashije umubyeyi kugira ngo umwana we abashe kwimurirwa ku rindi shuri, akaba yanatanze izindi serivisi zose agenda ahabwa ruswa, umuntu umwe yamuhaga 38,923Frw.

    Mu kigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu mu Rwanda [REG] uwatswe ruswa nibura yatanze 32,600Frw. Muri za Kaminuza hatangwa ibihumbi 30Frw nibura ku muntu umwe wagiye yakwa ruswa.

    Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, TVET naho abayobozi cyangwa abakozi bayo basaba ruswa kuko nibura abayatswe umwe yishyuraga ibihumbi 20Frw. Mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, ho mu batswe ruswa umwe nibura yishyuraga ibihumbi 15Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-imaze-kugaruza-miliyari-10-frw-zivuye-mu-ihazabu-ku-byaha-bya-ruswa

  • Abasenateri batabarije abafite ubumuga ku bibazo birimo n'ubuvuzi buhenze – #rwanda #RwOT

    Ni ibitangazwa nyuma y'ingendo zitandukanye aba basenateri bakoreye hirya no hino mu gihugu aho bagiye baganira n'abaturage by'umwihariko abafite ubumuga n'abafite abana cyangwa abavandimwe babo bafite ubumuga bakagaragaza ibibazo bafite.

    Ababyeyi b'abana bafite ubumuga bo bagaragaza ko leta ikwiriye kubafasha mu bijyanye no kwiga, ubuvuzi ndetse n'ubundi bufasha mu mibereho cyane ko abenshi usanga ari abatishoboye.

    Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie yagize ati 'Kwivuza bisaba ko yiyishyurira 100% kandi afite ubwisungane mu kwivuza, ugasanga n'ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bibatwara amafaranga menshi ku buryo usanga hari abari no mu cyiciro cy'abukene hari n'aho bashobora kugirana amakimbirane nk'umugabo n'umugore ntibumvikane kubera uwo mwana ufite ubumuga babyaye.'

    Inzobere mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe zikomoka ku mitekerereze, Mukeshimana Placidie yabwiye RBA ko bisaba ko ababyeyi b'abana bafite ubumuga bitabwaho by'umwihariko kuko akenshi na bo usanga baba barahungabanye.

    Ati 'Iyo umuntu wese atwite aba atekereza ko umwana we azaba ameze neza, akamushushanya ari perezida, minisitiri […] ari igisubizo.'

    'Iyo rero umwana agize gutya akaza afite ikibazo, umubyeyi ni we wa mbere urwara mbere y'uko umwana arwara, iyo amaze kugira ikibazo cyo mu mutwe, gutekereza no gufasha wa mwana ntibiba bizakunda, biba bisabwa kumuba hafi cyane.'

    Hari umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga wagize ati 'Leta nidufashe mu bijyanye no kwiga, ubuvuzi, idufashe no muri sosiyete nyarwanda kugira ngo ibashe kumenya ibyo ari byo. Usanga abantu basabwa kwimenya ariko hari aho bigera ukabona biranze.'

    Ibi bibazo n'ibindi bitandukanye byugarije abafite ubumuga biteganyijwe kuganirwaho n'inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ubuzima, iy'Ubutegetsi bw'Igihugu ndetse na Sena, kugira ngo hashakwe ibisubizo.

    Senateri Umuhire Adrie yasabye ko Abantu bafite ubumuga bitabwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-batabarije-abafite-ubumuga-ku-bibazo-birimo-n-ubuvuzi-buhenze

  • Ni ngano ki y’urumogi yasanzwe mu mubiri wum… – #rwanda #RwOT

    Ku wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, saa tatu z'igitondonibwo Umunyamideri Moses Turahirwa washinze inzu imideri ya Moshions yambika abakomeye, yitabye urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku byaha ashinjwa byo gukoresha impapuro mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Muri uru rubanza hahishuye byinshi bitandukanye bikubiye mu iperereza ubungenzacyaha bwamukozeho ubwo bwamutaga muri yombi birimo kuba uyu musore yarapimwe agasangwamo urumogi mu maraso, urundi rufatirwa iwe n'ibindi.

    Moses watawe muri yombi tariki 28 Mata 2023 akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha impapuro mpimbano, yireguye avuga ko uru rumogi bamusanzemo atigeze arunywera ku butaka bw'u Rwanda, ahubwo ko yarunywereye mu gihugu cy'Ubutaliyani aho amaze igihe yiga ubuhanga bwisumbuyeho bwo gukora no gutunganya imideri.

    Nyuma y'iminsi itanu, ku wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023, urukiko rw'ibanze rwanzuye ko uyu musore afungwa iminsi 30 y'agateganyo agakomeza gukurikianwaho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge afungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

    Ni ngano ki y'urumogi yasanzwe mu maraso y'umunyamideri Moses Turahirwa ?

    Nyuma yo gukurikira urubanza, InyaRwanda yifuje kumenya amakuru arambuye ku ngano y'ikiyobyabwenge cy'urumogi ingana na 321 Ng/Ml rwasanzwe mu maraso y'umunyamideri Moses Turahirwa twicarana n'umuganga aduha ibisobanuro birambuye.

    Uyu muganga utifuje ko amazina ye ashyirwa hanze, yabwiye InyaRwanda ko THC bivuze Tetrahydrocannabinol kikaba igipimo bakoresha bashaka kumenya niba hari urumogi ruri mu mubiri w'umuntu bakinyujije mu maraso cyangwa mu nkari.

    Muganga yavuze ko kugira ngo bemeze ko ukoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi bakoresheje igipimo cya THC bagomba kugusangamo guhera ku ngano ya 50 Ng/Ml kuzamura. 

    Wifashishije imibare bigaragara ko ingano y'ikiyobyabwenge cy'urumogi yasanzwe muri Moses Turahirwa ikubye inshuro esheshatu [6] ingano mfatizo igenderwaho mu gupima uwanyoye cyangwa wakoresheje iki kiyobyabwenge.

    Ku wa mbere ubwo urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwasomaga umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku rubanza rwa Moses Turahirwa, Perezida w'inteko iburanisha yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje ingingo yuko uyu musore ataba yarakoresheje iki kiyobyabwenge mu rwego rw'ubuvuzi kuko ugikoresheje muri ubwo buryo atarenza 20 Ng/Ml.

    Uru rukiko rushingiye ku bimenyetso bikomeye birimo kuba hari urundi rumogi rwasanzwe mu ishati ye, ntabashe gusobanura inkomoko yarwo, rwahise rwanzura ko uyu musore w'imyaka 32 akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y'agateganyo.

     

    Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Moses Turahirwa afungwa iminsi 30 y'agateganyo, agakomeza gukurikiranwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha impapuro mpimbano


    Moses Turahirwa aganira n'umwuganira mu mategeko Maitre Bayisabe Irene wemeje ko bagiye kujurira iki cyemezo cyo gufunga uyu musore iminsi 30 y'agateganyo

     

    Abo mu muryango wa Moses Turahirwa basohotse batishimye baganira n'umunyamategeko Maitre Bayisabe Irene wunganiraga uyu munyamideri 

    Ihere ijisho uko urubanza rwa Moses Turahirwa rwagenze

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129432/ni-ngano-ki-yurumogi-yasanzwe-mu-mubiri-wumunyamideri-moses-turahirwa-129432.html

  • Mwagiye mukora ibyo mushoboye! Umukobwa yateruye ariteri arinyarira – Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa Instagram hakomeje gucacana videwo y'umukobwa wajyanye n'umusore muri jimu yaterura ariteri akinyarira.

    Uyu mukobwa bivugwa ko ari umwe mu basanzwe bakina imikino yo guterura ibyuma biremereye, kuko byagaraga ko icyuma yari ari guterura cyari kuremereye cyane.

     

    Source : https://yegob.rw/mwagiye-mukora-ibyo-mubashije-umukobwa-yateruye-ariteri-arinyarira-amashusho/

  • “Ballon d’Or ni iye rwose” Rutahizamu wa Rayon Sports WFC uburyo yishimira gutsinda igitego buratangaje – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports y'abari n'abategarugori, witwa Zabayo, akomeje kugarukwaho n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ubwinshi bw'ibitego amaze gutsinda ndetse n'ukuntu yishimira kubitsinda mu buryo budasanzwe.

    Zabayo iyo amaze gutsinda igitego, ahita atera ibyinyuma byinshi cyane, siporo zisanzwe zimenyerewe ku bahungu.

    Uyu mukobwa amaze gutsindira Rayon Sports WFC ibitego 60 ndetse atanga imipira ivamo ibitego 20, bivuze ko amaze kugira uruhare mu bitego 80, mu mikino 26 amaze gukinira ikipe ye.

    Hari abatatinye kuvuga ko Zabayo akwiriye guhabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza ku Isi 'Ballon d'Or'.

    Reba bimwe mu byavuzwe kuri rutahizamu wa Rayon Sports WFC Zabayo:

    Uburyo Zabayo yishimira gutsinda igitego

    Source : https://yegob.rw/ballon-dor-ni-iye-rwose-rutahizamu-wa-rayon-sports-wfc-uburyo-yishimira-gutsinda-igitego-buratangaje-amafoto/

  • Bimukozeho! Umupasiteri wishinze Paul Mackenzie washutse abarenga 100 ngo biyicishe inzara bazahura na Yesu, yafatiwe imyanzuro ikakaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupasiteri wishinze Paul Mackenzie washutse abarenga 100 ngo biyicishe inzara bazahura na Yesu, yafatiwe imyanzuro ikakaye

    Urukiko Rukuru muri Mombasa rwemeje ko rukomeza gufatira konti 15 za Pasiteri Ezekiel Odero n'Itorero rye New Life Prayer Centre and Church.

    Izi konti zikomeje gufatirwa mu gihe akiri gukorwaho iperereza ku bufatanyacyaha mu rupfu rw'abantu basaga 100 bashutswe n'umuvugabutumwa Paul Mackenzie ko nibiyicisha inzara ari bwo bazahura n'Imana.

    Umucamanza Olga Sewe, kuri uyu wa Mbere yemeje ko icyemezo cyo gufatira izi konti kigumaho.

    Uyu mucamanza yanemeje ko bateye utwatsi ibyasabwe na Pasiteri Ezekiel byose keretse kwemerera abayoboke be kujya mu rusengero ruri ahitwa Mavueni bagasenga ndetse bameza ko Televiziyo ya World Evangelism TV ikomeza gufungwa.

    Source : https://yegob.rw/bimukozeho-umupasiteri-wishinze-paul-mackenzie-washutse-abarenga-100-ngo-biyicishe-inzara-bazahura-na-yesu-yafatiwe-imyanzuro-ikakaye/