Blog

  • Nyabugogo: Umugabo yafashe ibintu bye byose arabitwika kubera impamvu yateye ubwoba ababonye akora ibyo bikorwa by’ububwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyabugogo haravugwa inkuru y'umugabo umugabo watwitse ibintu bye byose kuko ngo birimo abazimu b'iwabo.

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Nyarugenge aho umugabo witwa Habumukiza Martin bamutesheje agerereye ibikoresho byo mu nzu n'imyenda yatwikaga avuga ko 'atwika amadayimoni y'iwabo.'

    Byabereye mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuraza Mukamurenzi Nadine, usanzwe ari Visi w'Urukiko rw'Abunzi muri kariya kagari, yabwiye Yongwe TV dukesha iyi nkuru ko yahageze asanga Habumukiza atwika ibintu, ahamagara Komanda wa Polisi, anahamagara uwa RIB, nyuma yo kubwira murumuna w'umugore wa Habumukiza wari ufite izindi mbaraga, ngo akinge inzu, nibwo habonetse agahenge

    Nta kibazo kizwi uyu mugabo ngo yari afite, gusa ngo umugore we yiyambaje abanyamasengesho mu gihe gishize, bakajya basengera iwe ngo bamusengera kubera ko yari atameze neza mu mutwe.

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umugabo-yafashe-ibintu-bye-byose-arabitwika-kubera-impamvu-yateye-ubwoba-ababonye-akora-ibyo-bikorwa-byububwa/

  • Ya modoka Bahavu Jeannette yatsindiye muri RIMA birangiye itashye kwa nyirayo – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka ya Miliyoni 12 Frw yari igihembo nyamukuru cyagombaga guhabwa uwatsinze muri Rwanda International Movie Awards RIMA yabaye ku nshuro ya 8 yashyikirijwe Bahavu Jeannette wari umaze ukwezi kurenga ayitegereje amaso yaraheze mu kirere.

    Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023 ku biro bya kompanyi ya Ndoli Safaris yatanze iyi modoka nk'igihembo gikuru ku mukinnyi wahize abandi mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards bitegurwa na Ishusho Arts.

    Source : https://yegob.rw/ya-modoka-bahavu-jeannette-yatsindiye-muri-rima-birangiye-itashye-kwa-nyirayo/

  • Bidasubirwaho Amavubi yatewe mpaga #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze kumenyesha FERWAFA ko ikipe y’igihugu Amavubi yatewe mpaga ku mukino wo kwishyura wa Benin kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo.

    Wari umukino w’umunsi wa 4 wo mu itsinda L wabaye tariki ya 29 Werurwe 2023 kuri Kigali Pelé Stadium warangiye ibihugu byombi binganyije 1-1.

    Umukino ukirangira Benin yahise irega muri CAF ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite imiziro ari we Muhire Kevin kuko yari afite amakarita 2 y’imihondo, iyo yabonye ku mukino wa Senegal n’iyo yabonye ku mukino ubanza wa Benin muri Benin tariki ya 22 Werurwe 2023.

    Ku ruhande rw’u Rwanda rwo rwavuze ko rwagendeye kuri raporo CAF yabahaye yo ku mukino ubanza wa Benin yatanzwe n’umusifuzi igaragaza ko abakinnyi babonye ikarita ari Mugisha Gilbert na Hakim Sahabo wahawe umutuku akaba ari na we wari utemerewe gukina umukino w’umunsi wa 4.

    Kuri Kevin Muhire bireguye bavuga ko bagize ngo kuba umusifuzi atarayanditse yayihanaguye nabo bahita bamukinisha cyane ko na raporo ya CAF yatanzwe atari arimo.

    CAF ikaba yamaze gufata umwanzuro kuri iki kirego aho Amavubi yatewe mpaga (3-0).

    Atewe mpaga nyuma y’uko itsinda ry’abasifuzi basifuye uyu mukino bayobowe na Joshua Bondo yahagaritswe amezi 6 adasifura, Mogomotsi Morakile na Kitso Sibanda bari abasifuzi bo ku ruhande ndetse na Tshepo Mokani Gobagoba wari umusifuzi wa 4 bahagaritswe amezi 3.

    Bivuze ko Amavubi azakira Mozambique mu kwezi gutaha ari ku mwanya wa nyuma n’inota 1, Mozambique na Benin zikagira 4 n’aho Senegal ikagira 9.

    Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin afite amakarita 2 y’imihondo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bidasubirwaho-amavubi-yatewe-mpaga

  • Fleury yasubije abavuze ko akubitwa numugore… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe hashize iminsi hakwirakwira ubutumwa bw'abantu bandikaga bavuga ko bafite amakuru yizewe yemeza ko Fleury ahondagurwa n'umugore we Bahavu utegura filime zirimo 'Impanga', 'My Ex' n'izindi.

    Atangira iki kiganiro, Fleury yavuze ko atari amakuru mashya kuri we, kuko amaze iminsi yakira ubutumwa bw'abantu bamubaza niba koko akubitwa n'umugore we, akanamuraza hanze. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yaba akubitwa n'umugore we kugeza n'aho rubanda rubimenye, kuko byakabaye ibanga ry'urugo.

    Yaganiraga n'inshuti ye Christophe Ndayishimiye usanzwe ari n'inshuti y'umuryango w'abo. Ndayishimiye asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi mu ndirimbo nka ‘Unyobore’, ‘Kubimenya’ n’izindi.

    Fleury yavuze ko ibitekerezo byatanzwe ku kiganiro aherutse kugirana n'umugore we Bahavu cyatambutse kuri Youtube, aribyo byamuhaye ishusho y'uko ibyavuzwe byageze kure.

    Uyu mugabo yavuze ko hari abantu bari mu myidagaduro 'bavuga ibintu badahagazeho ahubwo bagamije inyungu z'abo'. Ati 'Hari inkuru nyinshi zisohoka zivuga ngo runaka arafunze kandi nta n'ibimenyetso afite.'

    Yavuze ko azi neza ko hari abantu bafunguye konti ku mbuga nkoranyambaga mu mazina atari ayabo, bakavuga inkuru z'ibihuha bagamije kumenyekana no gucuruza.

    Ati 'Nta mugore wankubita. Tubana mu rugo eeeh eeeh. Njyewe ukuntu meze, ukuntu unzi ntabwo umugore yankubita.'

    Uyu mugabo yavuze ko inkuru z'uko akubitwa byageze no mu miryango yabo, barabimubaza, arabasobanurira. Arongera ati 'Ntabwo umugore yankubita nawe arabizi…'

    Yavuze ko n'ubwo abantu bamubona nk'umuntu utuje ariko muri we azi neza ko ari 'intare mu rugo' ku buryo umugore atamukoraho.

    Fleury yavuze ko abaye yarakubiswe n'umugore we atabihakana. Hejuru y'inkuru z'uko yaba akubitwa n'umugore we, ngo yanabonye abavuze ko yananutse(kunanuka) bitewe n'uko umugore we atakimugaburira.

    Yavuze ko inkuru z'uko akubitwa n'umugore we atazisangije kuko hari n'undi 'muhanzi bavuga ko akubitwa n'umugore we' [Yavugaga Meddy n'umugore we Mimi].

    Urugo n'Imana kandi rushimwa n'Imana:

    Fleury yavuze ko urugo runyura mu bihe bikomeye, ku buryo na Satani aba ari hafi kugirango asenye abiyemeje kubana akaramata. Yavuze ko Satani akoresha abantu benshi bakaba ikiraro cyo ‘gutana kwanyu’.

    Avuga ko iyo aza kuba abanye nabi n'umugore we, hakiyongeraho inkuru zivuga ko umugore we amukubita, byari kuba umusemburo w'umugambi wa Sitani wo gusenya urugo.

    Uyu mugabo avuga ko ibyavuzwe ntacyo byahinduye ku mibereho y'urugo rwe. Kuko, basanzwe bafitanye ubumwe bwubatse urugo kuva barushinga.

    Yavuze ko asanzwe amenyereye ibivugwa ku basitari. Ni ibintu avuga ko bitamutungura kuva mu 2015, kuko kuva yabyinjiramo yabonye byinshi byakomeje umutima we.

    Uyu mugabo yavuze ko hari ibice bibiri mu myidagaduro, igice cy'umuntu uhitamo kuvuga neza abandi ntabone amafaranga menshi n'undi uvuga ibintu bibi ku bandi akabona amafaranga menshi. Ati 'Benshi batunzwe n'ibintu byinshi bitandukanye.'

    Fleury yagiye inama, avuga ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga 'byose atari ukuri' bityo ko abantu bakwiye kujya bashungura ibyo bumva. 

    Fleury yatangaje ko atigeze akubitwa n'umugore we Bahavu Jannet nk'uko byavuzwe 

    Fleury yavuze ko kuva mu 2015 yakwinjira mu myidagaduro yamenye gutandukanya ibivugwa hagamije amaronko 

    Fleury yavuze ko n'ubwo agaragara nk'umuntu utuje, ariko afite amahame ashingiyeho ubuzima bwe


    Fleury yavuze ko Satani atishimira umuryango ubanye neza, akanyura muri benshi kugirango arusenye 

    Inkuru z'uko Bahavu akubita umugabo we zasakaye mu ruhererekane rw'inkuru z'imodoka yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards 

    Fleury afatanyije na Bahavu baherutse gutangiza urubuga bacururizaho umuziki na filime bise ‘Aba Tv’ 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IKIGANIRO FLEURY ASOBANURA IBIJYANYE N'UKO AKUBITWA N'UMUGOREWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129444/nimiryango-yarabimenye-fleury-yasubije-abavuze-ko-akubitwa-numugore-we-bahavu-129444.html

  • Bahavu yashyikirijwe imodoka ya Miliyoni 12 F… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023 ku biro bya kompanyi ya Ndoli Safaris yatanze iyi modoka nk’igihembo gikuru ku mukinnyi wahize abandi mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards bitegurwa na Ishusho Arts.

    Abanyamakuru bamaze amasaha abiri bategereje ko imodoka ihabwa Bahavu akagenda yitwaye dore ko yageze ahabereye uyu muhango atwawe n’umugabo we ari nawe umureberera inyungu (Manager) mu rugendo rwe rwo gukina sinema. 

    Yaba Bahavu na Fleury witegereje mu maso yabo berekanaga ko batishimye na busa nyuma y’uko bamaze amasaha abiri bategereje iriya modoka.

    Ni imodoka ya Kia y’ibara ry’umukara ikorwa n’uruganda rwa Hyundai ifite agaciro ka miliyoni 12,500,000 Frws. Ku ruhande rwa Ndoli Safaris Ltd bari bafite amasezerano arimo ko uzatwara iyi modoka agomba kwamamaza iyi sosiyete umwaka wose atwara imodoka iriho ibirango.

    Ku ruhande rwa Bahavu Jannet Usanase waje aherekejwe na Fleury, umugabo we waje anamutwaye mu modoka bamaze amasaha abiri bategereje gushyira umukono ku masezerano.

    Amasezerano yabanje guteza rwaserera kuko byabaye ngombwa ko abanyamategeko bicarana bagasubiramo zimwe mu ngingo zakururaga birantega.

    Ku isaha y’isaa mbiri za nijoro nibwo imodoka yaje igezwa muri parking noneho itamirizwa ibirango bya Ndoli Safari Ltd.

    Kuri iriya saha kandi nibwo Alliah Cool yahasesekaye. Mu kiganiro kigufi yabwiye InyaRwanda ko ibibazo byabayeho bitagomba guteza igikuba kuko amaherezo abantu baricara bakaganira bigakemuka.

    Alliah ati:”Bahavu akimara gutsinda yarampamagaye ambwira imbogamizi. Narahiye indahiro ntigeze ndahirira undi muntu ko bizarangira neza. Byabaye ngombwa ko njya hagati ndabahuza kuko iyi ni company (Ndoli Safari Ltd) wenda yagize icyizere gicye ariko urabona ko birangiye neza”.

    ……………………………………………………………………………….

    Nyuma y'impaka ndende, abanyamategeko ku mpande zombi bemeje amasezerano ya nyuma avuguruye yo gutanga iyi modoka; imbere ya Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts, Bahavu Jannet n'umugabo we Fleury, Umuyobozi wa Ndoli Safaris, Gaju Emile ndetse na Isimbi Alliance [Alliah Cool].

    Iyi modoka yatanzwe iriho ibirango bya Ndoli Safaris kandi Bahavu azayitwara biriho mu gihe cy’umwaka umwe nk'uko bikubiye mu masezerano.

    Bahavu yabwiye InyaRwanda ko habayemo ibibazo ari nayo mpamvu atahise abona imodoka yatsindiye. Abajijwe niba hari ikibazo afitanye na Alliah Cool yagize ati 'Njye nta kibazo dufitanye.'

    Alliah Coll yavuze ko ntacyasha gisigaye kuri Ishusho Arts itegura Rwanda International Movie Awards kubera ko 'ibintu byose bigira ibibazo ariko bigakemurwa mu bwumvikane'

    Bahavu yahawe imfunguzo na Carte Jaune by’imodoka ku isaha ya Saa yine z'ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023.

    Imodoka Bahavu yahawe iriho ibirango bya Ndoli Safaris

    KANDA HANO UREBE ISESENGURA NDETSE N’UKUNTU IYI MODOKA YARIMBISHIJWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129446/bahavu-yashyikirijwe-imodoka-ya-miliyoni-12-frw-yatsindiye-yari-yarabaye-agatereranzamba-129446.html

  • Bugesera FC amasaha yasumbye ubushobozi! Umun… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda igiye kugaruka birambuye ku buzima bwa Bugesera FC irimo kubuzwa amahwemo muri iyi minsi. Turifashisha imvano z’amakuru zitandukanye.

    Ikaze! Iyi kipe ya Bugesera FC tugiye kuvuga, mu gihe habura iminsi 2 ya shampiyona, iri ku mwanya wa 14 n’amanota 29, ikaba iri imbereho amanota 2 ikipe ya Rutsiro FC. 

    Bugesera FC mu mwaka ubanza wa shampiyona ku munsi nk’uyu yari ku mwanya wa 11 n’amanota 31, bivuze ko ubu iri inyumaho amanota 2 ku mwaka ushize, umuntu yavuga ko ari ikipe imaze iminsi irwana intamba ikomeye yo kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Bugesera FC izaguma mu cyiciro cya mbere?

    Umuntu yavuga ngo yego cyangwa Oya bitewe n’amanota iyi kipe iryamanye. Bugesera FC ifite amanota atuma irara idasinziriye, ariko bikaba bibi kurushaho bigendanye n’ibihe irimo, umuntu yakibaza bikomeje uku icyakurikiraho. 

    Bugesera FC, mu mikino 3 iheruka, ifitemo inota rimwe, umuntu yakibaza bikomeje uko……..

    Ni iki kiri gutuma Bugesera FC igeze aha idacira ngo agwe?

    Bugesera FC kuri ubu, iri kurwana intambara ishoboka yose ngo igume mu cyiciro cya mbere, aho ubuyobozi bwayo bwiteguye gukora buri kimwe ariko ikipe ntizajye gukina na Rugende.

    Bugesera FC yananiye gusimbuza abakinnyi yatanze.

    Umwaka ushize w’imikino, Bugesera FC yarekuye abakinnyi 4 bagiye muri Rayon Sports, muri abo bakinnyi 3 babanza mu kibuga aribo, Raphael Osaluwe, Ganijuru Elie Ishimwe, Mugisha Junior, ndetse n’umunyezamu utabanza mu kibuga.

    Ugendeye ku buryo iyi kipe yiyubatse, twavuga ko umukinnyi baguze ukina kandi wari ku rwego rwo gukinira Bugesera FC ni Adams wari uvuye muri Mukura, kandi nawe amasezerano ye yari arangiye.

    Hakizimana Zubel Bugesera FC yamurekuye ku bwende, ariko ubu ni umukinnyi ugenderwaho muri Mukura

    Igisubizo kuri iyi ngingo, muragisanga muri Gurupe (Group) imwe ibamo ubuyobizi bwa Bugesera FC, aho umuyobozi w’iyi kipe yavuze ati” Twagize ikibazo cyo kwibeshya ku bakinnyi ko bashoboye bitewe n’abashinzwe kubikurikirana, Kubatoranya? Tubikuyemo isomo. Ntibyakongera ukundi.” Ubu butumwa bwari bugenewe abafana ariko ntituzi niba bwarabagezeho.

    Bugesera FC ihinduranya abatoza mu buryo butarimo imibare

    Twe guhera kure, tariki 19 Mutarama 2022, Ndayiragije Etienne yagizwe umutoza wa Bugesera FC nyuma yo kwirukana Abdou Mbarushimana. 

    Etienne, yaje asanga hari uburyo Abdou yari amaze kubakamo ikipe agendeye ku bakinnyi bakiri bato, nkuko byari mu bimuzanye.

    Etienne yaraje ahindura ikipe, ndetse nawe birangira ahambirijwe kubera umusaruro mucye haza Eric Nshimirimana.

    Mu gihe kigera ku mwaka ubura iminsi 9 Ndayiragije yari atoje Bugesera FC, yagiye avugwa mu kutumvikana n’abakinnyi by'umwihariko b’abanyamahanga yahasanze.

    Harimo Muniru yahise asezerera, Ekele Samuel David wanabayeho Kapiteni wa Bugesera FC ariko aza kumubwira ko atazigera akandagira mu kibuga nawe nyuma arigendera, ndetse n’abandi bakinnyi batandukanye babanaga ku nkeke.

    Ndayiragije Etienne yirukanwe ikipe iri ku mwanya 12 n’amanota 18 none ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 29 bivuze ko iki pe mu mikino yo kwishyura imaze gusarura amanota 11

    Eric Nshimirimana ageze muri Bugesera FC yahasanze Mutarambirwa nk’umutoza wungirije wari wakoranye na Etienne, ndetse akomezanya na Eric. 

    Etienne kimwe mu byatumye ava muri Bugesera FC harimo no kuba yarashinjwaga guteza umwuka mubi mu ikipe, ariko umuntu yakibaza niba uwo mwuka mubi Mutarambirwa atari awufitemo uruhare.

    Ikipe ifite abakinnyi batihanganira kudahembwa

    Ubusanzwe mu Rwanda, ikipe kubaho ifitiye ideni abakinnyi ni ibintu bisanzwe kuko biba ku makipe menshi agize shampiyona y’u Rwanda. 

    Ariko kuba ibi bibaho, ntibiha uburenganzira ubuyobizi bwo kudahemba abakinnyi bayo kuko abakinnyi baremye bitandukanye, abakinnyi ba Espoir FC sibo bakinnyi ba Bugesera FC. 

    Bugesera FC yigeze kumara amezi atatu idahemba abakinnyi bayo ndetse igize amafaranga ibona, ihemba abakinnyi b’abanyamahanga gusa, nyuma abakinnyi b’abanyarwanda barabimenye. 

    None wowe uri gusoma iyi nkuru ishyire mu mwanya w’abakinnyi b’abanyarwanda umbwire ku mukino ukurikira uko wakitwara.

    Si ibyo gusa ubu ikipe ya Bugesera FC yinjiye mu kwezi kwa gatatu nanone idahemba abakinnyi bayo kandi iri gushaka umusaruro mu bakinnyi mu mikino ibiri isigaye. 

    Hari igihe cyageze bamwe mu bakinnyi ba Bugesera FC batangira gukora bataka inzara ndetse bavuga ko bagomba gukina ibyo bashoboye kuko baba batariye, ndetse umukinnyi bita Odili Chukwuma, Bugesera FC ijya gukina na Rwamagana City, yamaze iminsi ibiri adakora imyitozo, avuga ko atajya mu kibuga yaburaye.

    Ku murongo wa telephone twagiranye ikiganiro n’umuyobozi wa Bugesera FC, Gahigi atubwira icyo bateganya ku kibazo cy’ibirarane babereyemo abakinnyi. 

    Yagize Ati “Hari ibyo abakinnyi bagaragaza cyane ariko twavuga ko biba atari byo cyane, nko kuba abakinnyi bamara amezi atatu badahembwa, ibi nta kipe bitabamo muri rusange.”

    “Ibi rero ntabwo ubuyobozi tubibara nk’ikibazo gikomeye cyane kuko hari n’igihe bayamaze ariko bagatsinda. Turimo gushaka ukuntu bahembwa mu gihe cya vuba mbere y’uko bakina umukino wa Etincelles FC, ndetse bikaba ari bimwe mu bisubizo bizatuma tuguma mu cyiciro cya mbere.”

    Tuvuye kuri zimwe mu Mpamvu zitumye Bugesera FC iri muri ibi bihe, reka dukomereze ku byibazwa niba koko aribyo.

    Eric Dinho ‘Team Manager’ wa Bugesera FC, ashinjwa kuba yaribagiwe ko rutahizamu Makaya yabonye amakarita atatu y'umuhondo bituma asiba umukino ukurikiraho, byatumye bamujyana i Gisenyi,  bakaza kumenya ko atemerewe gukina bageze i Musanze. 

    Eric yireguye avuga ko ku mukino wa Rwamagana City imvura yaguye ari nyinshi akajya kugama, byatumye Makaya ahabwa ikarita y'umuhondo ariko akaba atarayibonye.

    Iyi nama yabaye ite, yaje ite?

    Bugesera FC yakinnye na Marine FC, ku wa Gatandatu, Marine ibatsinda igitego 1-0, ku wa mbere, abakinnyi bagiye mu myitozo nk’ibisanzwe, ariko umutoza Eric abanza kuganiriza abakinnyi.

    Byageze aho uyu mutoza abwira abakinnyi ko niba hari umukinnyi ufite icyo yavuga nawe yakirekura, birangira abakinnyi hafi ya bose basaba ijambo, umutoza afata umwanzuro wo gukuraho imyitozo ahubwo bakumva ibitekerezo by’abakinnyi.

    Abakinnyi bamwe bavuze ko ikibazo ari ubuyobizi butaba hafi ikipe, ndetse buza ari uko ikipe yatsinzwe kandi bakaza bavuga nabi. 

    Abakinnyi bakomeje bavuga ko ubuyobizi bwanga kubahemba kandi bukabasaba umusaruro, mu gihe haba hari abatariye.

    Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin yazize iki?

    Ku cyumweru nibwo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwatumyeho Nsabimana aho bwamuhaye ibaruwa imuhagarika mu kazi mu gihe cy’ukwezi ndetse agahita asohoka mu mwihererero. 

    Muri urwo wandiko, harimo igika kivuga ko Shaolin afite uruhare mu musaruro mucye w’ikipe ariyo mpamvu yabaye yigijweyo.

    Umusaruro Shaolin ashinzwa, umuntu yawibazaho, kuko uyu musore nyuma y’umukino wa Rayon Sports atongeye kugaruka mu izamu kuko, umutoza yahisemo gukoresha Bakame, gusa mu mikino itatu uyu munyezamu amaze adakina, Bugesera FC ifite inota 1 ku 9, inota yakuye kuri Gasogi United nayo itagitsinda.

    Umunyezamu Shaolin yazize iki?

    Muri ya nama twavuze haruguru, Shaolin bamugezeho, yatanze igitekerezo avuga ko ikibazo cy’umusaruro muke ari ubuyobizi bw’ikipe bubitera. 

    Icyo gihe amakuru yageze ku buyobozi, avuga ko Shaolin yagandishije abakinnyi abateranya ku ikipe, ndetse nyuma ubuyobizi buza gufata umwanzuro. 

    Amakuru twamenye ni uko ubuyobozi bwa Bugesera FC bashinjije Shaolin gucamo abakinnyi ibice, ndetse akajya abikora abwira abakinnyi amagambo atandukanye.

    Ibi kandi bihabanye ni ibyo abakinnyi bavuga kuri uyu munyezamu, kuko bavuga ko ari inshuro nyinshi umutoza Eric Nshimirimana yajyaga ashinja Shaolin na kapiteni wungirije na Bryan kapiteni mukuru kutaganiriza abakinnyi ndetse avuga ko bahora bacecetse.

    Bugesera FC yahisemo gushyira hanze Shaolin kugirango barebe ko umusaruro waboneka bigendanye n’amakuru bari bahawe, kuko ntabwo bashakaga kumwirukana kandi yari asigaje ukwezi kumwe.

    Bivuze ko Shaolin azasoza igihano cye cy’ukwezi shampiyona yararangiye, ndetse n’amasezerano ye yararangiye, bivuze ko azaza nta kipe afite.

    Gahigi uyobora Bugesera FC ikibazo cya Shaolin tuganira yagize icyo akivugaho. Yagize Ati” Shaolin aracyafite amahirwe yo kuba umukinnyi wa Bugesera FC, ni umukinnyi twifuzaga, twakundaga ndetse twifuza ko yagaruka mu ikipe kuko ubwo burenganzira arabufite.”

    “Birashoboka ko yasoza amasezerano ariko tukaba twaganira nawe akaba yagaruka. Kuba twamuhagaritse ukwezi turabizi ko shampiyona izaba yarangiye, ariko amasezerano ye azarangira mu kwa gatandatu.”

    Bugesera FC isigaje imikino ibiri ariyo rufunguzo ruzayigumisha mu cyiciro cya mbere, aho mu mpera z’iki cyumweru bazakirwa na Etincelles FC ku munsi wa nyuma bakire As Kigali.

    Bugesera FC niyo kipe yatsinze APR FC bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129442/bugesera-fc-amasaha-yasumbye-ubushobozi-umunyezamu-yazize-iki-ubuyobozi-burakora-iki-129442.html

  • Rusizi: Impanuka ya gaz yatwitse inzu eshatu – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Burunga mu Kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Gicurasi 2023.

    Iyi gaz yaturitse ahagana saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo ubwo abatuye mu gipangu bari batetse ifunguro rya mu gitondo.

    Nyiri iki gipangu kirimo inzu zafashwe n'inkongi y'umuriro, yavuze ko bagiye kumva bakumva uwabaga mu nzu yaturutsemo uyu muriro ari gutabaza, basohoka bagasanga umuriro wakwiriye hose.

    Ati 'Ikibatsi cy'umuriro cyahise gifata inzu zombi, nsubira mu nzu nsohora abana, n'abantu bari barimo turasohoka, ibyarimo byose bihiramo, mbese nta kintu twarokoye.'

    Umunyanyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, mu kiganiro na IGIHE yasabye abakoresha gaz kujya bitwararika.

    Yagize ati 'Gaz ni nziza, idufasha mu guteka ariko kuyikoresha bisaba kwitwarika kubera ko igihe icyo ari cyo cyose amatiyo atambutsa gaz ashobora kwangirika igasohoka kandi iyo isohotse igahura n'umuriro bihita biteza impanuka.'

    Ubuyobozi bw'umurenge bukimenya iby'iyi mpanuka bwahise butabaza Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutira kuhagera rizimya uyu muriro ariko kuko wari mwinshi wacogoye inzu ebyiri n'ibyarimo byamaze kwangirika burundu, inzu ya gatatu ni yo ba nyirayo babashije kugira duke baramuramo.

    Mu bikoresho byahiriye muri izi nzu harimo intebe, frigo, televiziyo, utubati, ibyangombwa by'ubutaka, diplome n'amarangamuntu.

    Abaturage basabwe kujya bibuka kugura akuma kitwa 'gaz detector' kuko gatahura niba iri gusohoka kagatanga impuruza bigatuma impanuka ziterwa na gaz bikarinda ibyago by'impanuka ziterwa n'iturika ryayo. Banibukijwe kujya batereka hanze amacupa ya gaz kuko iyo isohotse bigabanya ibyago biterwa no guturika kwayo.

    Inzu zatwitswe na gaz ndetse ibyari birimo birakongoka

    Ibisenge by’iyi nzu byangiritse cyane

    Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi ryatabaye bwangu rifasha kuzimya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-impanuka-ya-gaz-yatwitse-inzu-eshatu

  • Impungenge z'abamotari bakoresha moto z'amashanyarazi bagorwa no kurenga Kigali – #rwanda #RwOT

    Inzego zishinzwe kurengera ibidukikije zigaragaza ko imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n'ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu ifite uruhare mu mihindagurikire y'ibihe Isi iri kunyuramo.

    Leta y'u Rwanda yatangiye politiki yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere hazanwa ibinyabiziga bikoresha umuriro w'amashanyarazi.

    Mu mwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cya vuba moto zikoresha lisansi zizasimbuzwa izikoresha amashanyarazi.

    Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bazwi nk'abamotari batwara izi moto bavuga ko basa n'abazirikiwe mu Mujyi wa Kigali, kubera kutabasha gutwara abagenzi kuko nta sitasiyo z'ibi binyabiziga ziri hanze.

    Dusengimana Jean Bosco utwara izi moto yabwiye IGIHE ko atabasha gutwara umugenzi ujya mu ntara iyo ari yo yose kuko nta hantu yabona yongereramo umuriro uramutse umushiranye.

    Ati 'Hari sitasiyo nyinshi mu Mujyi wa Kigali ariko mu ntara nta n'imwe wahabona kandi atari uko moto zacu zitashobora kuhakorera. Ibyo bitudindiriza akazi, kuko njyewe iyi moto ntwara iyo irimo umuriro wuzuye igenda hagati y'ibilometero 35 na 40.'

    Simpunga Jérémie na we utwara abagenzi kuri izi moto yabwiye IGIHE ko moto atwara iyo yuzuye umuriro igenda ibilometero hagati ya 50 na 80 bitewe n'umuhanda yanyuzemo. Yavuze kandi ko ari imbogamizi kuko atabasha gutembera mu ntara na moto ye yisanzuye.

    Ati 'Imbogamizi duhura na zo ni uko nta sitasiyo ziri mu ntara, rero hari aho ngomba kutarenga kuko umuriro unshiriyeho byaba bibi. Turasaba inzego zibishinzwe ko zadufasha tukabona sitasiyo mu ntara.'

    Ubuyobozi bwa sosiyete zigurisha moto zikoresha amashanyarazi ari na zo zifite amasitasiyo yongera umuriro muri izo moto bavuga ko hari umugambi wo kwagurira ibikorwa mu mijyi yunganira Kigali mu 2024.

    Umuyobozi wa Sosiyete ya REM, icuruza izi moto ikanagira sitasiyo zizongerera umuriro mu Rwanda Kabanda Donald, yabwiye IGIHE ko batinze kujya gushyira ibyo bikorwa remezo mu ntara zitandukanye kubera ikibazo cy'amikoro.

    Ati 'Turateganya gutangiza sitasiyo mu mijyi yunganira Kigali muri Werurwe umwaka utaha wa 2024. Twatinze kuzitangiza kuko kuyitangiza bisaba amafaranga menshi, ubwo abamotari bazaba bihanganye kugeza icyo gihe.'

    Kuri ubu REM ifite sitasiyo enye mu Mujyi wa Kigali zongera umuriro muri moto 300 ku munsi.

    Moto zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragerezwa mu Rwanda mu 2018. Zitezweho gutuma umumotari uzikoresha abasha kwizigama amadolari ya Amerika 900 (asaga 1.008.450 Frw) ku mwaka ugereranyije n'igihe yaba akoresha lisansi.

    Abamotari bakoresha moto z'amashanyarazi bagorwa no kurenga Umujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-z-abamotari-bakoresha-moto-z-amashanyarazi-bagorwa-no-kurenga-kigali

  • Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa. #rwanda #RwOT

    Mu nama yabereye i Génève mu Busuwisi kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023, igahuza intumwa z'uRwanda, iza Kongo n'iz'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, impande uko ari eshatu zashyize umukono ku masezerano yo gucyura impunzi 'ku bushake', zaba iz'Abanyekongo ziri mu Rwanda, zaba n'iz'Abanyarwanda ziri muri Kongo.

    Aho ikibazo kiri rero, ni uko amasezerano nk'aya atari ubwa mbere asinywe, kuko no mu nama zabereye i Goma n'i Kigali mu mwaka wa 2010, izo mpande zari ziyemeje gufasha impunzi gutaha ku bushake. Ubusesenguzi bugaragaza ko uRwanda rwubahirije ibyo rwari rwiyemeje, Kongo igakomeza guterera agati mu ryinyo, aho kwita ku kibazo cy' abaturage bayo bahungiye mu Rwanda.

    Ikigaragaza ko uRwanda rwashyize mu bikorwa amasezerano yo muw'2010, ni uko kuva icyo gihe hatahutse ababarirwa mu bihumbi, ubu bakaba baranafashijwe gusubira mu buzima busanzwe. Magingo aya ndetse haracyataha abandi, bakaza batanga ubuhamya ko batinze guhunguka kuko bari baragizwe ingwate n'abahisemo gufata intwaro, cyane cyane abibumbiye mu mutwe w'abajenosideri wa FDLR.

    Abategetsi ba Kongo uko bagiye basimburana ku ngoma, aho gukemura ikibazo cy'umutekano muke ari nacyo abo bantu bahunze, ahubwo imitwe yitwaje intwaro yariyongereye, harimo n'iyashinzwe cyangwa ishyigikiwe na Leta. Si ibyo gusa, kuko itotezwa rishingiye ku bwoko ryatumye Abanyekongo b'Abatutsi bakomeza guhunga, iki kibazo kikaba ari na kimwe mu byatumye havuka umutwe wa M23, uvuga ko urwanira cyane cyane uburenganzira bw' Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

    HCR ivuga ko mu Rwanda hari impunzi z'Abanyekongo zisaga bihumbi mirongo irindwi na bitanu(75.000), zihamaze imyaka irenga 20, hakiyongeraho izibarirwa mu bihumbi birindwi(7.000) zaje kuva intambara yakubura muri Kivu y'Amajyaruguru. Uyu mubare kandi ukomeza kwiyongera kubera intambara n'ubushyamirane byabaye akarande mu burasirazuba bwa Kongo.

    Leta y'u Rwanda ivuga ko itazakumira impunzi ziruhungiraho. Ikongeraho ariko ko uRwanda rudakwiye gukomeza kwikorezwa umuzigo w'impunzi z'Abanyekongo, mu gihe igihugu cyabo kidaha agaciro iki kibazo uko bikwiye, ndetse bamwe mu Banyekongo, barimo n'abategetsi, bakabita 'Abanyarwanda basubiye mu gihugu cyabo'.

    Nk'uko bisanzwe rero Kongo yongeye gusinya amasezerano izi neza ko itazayashyira mu bikorwa. Ikimenyetso ni uko kimwe mu by'ibanze bisabwa ngo impunzi zitahe, ari uko umutekano ubanza kugaruka aho abo bantu bari batuye, nyamara mu bice byinshi bya Kivu y'Amajyaruguru intambara iraca ibintu, imitwe y'abagizi ba nabi ntisiba kuvuka, kandi Leta nta mbaraga cyangwa ubushake igaragaza bwo kubihagarika.

    Umwe mu mitwe ibuza amahwemo Abanyekongo ni FDLR igizwe n'abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba waranabibye ingengabitekerezo ya jenoside mu duce igenzura. Raporo nyinshi cyanye, zirimo iza Loni, zagaragaje ko FDLR ikorana n'ubutegetsi bwa Kongo, ikaba yarahawe rugari ngo yice inakize uwo ishaka.

    Niba se n'abahanyanyaje bakaguma muri Kongo badasinzira kubera FDLR ibica, ikabasahura, igasambanya abagore ku ngufu, abahunze batinyuka bate gusubira muri uko kuzimu? Abarwanyi b'iyo FDLR kandi nibo ba Ingabire Victoire bita'impunzi' zikwiye kugirana imishyikirano na Leta y'uRwanda, zikagira ibyo zemererwa kugirango zibone gutaha. Ese iyo umuntu yafashe intwaro, akiyemeza kugaba ibitero ku gihugu yaturutsemo, nk'uko FDLR ihora ibikora, uwo muntu aba agifatwa nk'impunzi? Leta y'uRwanda ntihwema gushishikariza Abanyarwana bakiri impunzi gutaha, kuko Igihugu gihora kibategeye yombi.

    Twibukiranya ko 'guca burundu ikitwa ubuhunzi' biri mu mahame ya RPFF-Inkotanyi ifite ijambo mu buyobozi bw'uru Rwanda. Abadataha bafite impamvu zabo bwite, ariko biganjemo abasize bakoze ibyaha mu Rwanda, bakaba batinya ubutabera. Abo nabo ntibahejwe mu gihugu cyabo, kuko 'ibyaye ikiboze irakirigata'.

    Amasezerano avuguruye yo gucyura impunzi amaze gushyirirwaho umukono i Génève, ateganya ko mu kwezi kumwe abarebwa n'ayo masezerano bazahurira i Naïrobi muri Kenya, bakareba uko yatangira gushyirwa mu bikorwa. Ese Kongo izaba yashoboye gukemura ikibazo cy'umutekano, mu gihe ahubwo ababikurikiranitra habi bavuga ko bafite ubwoba ko uruvangitirane rw'ingabo z'amahanga, abacancuro n'imitwe yitwaje intwaro, rushobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi mu burasirazuba bwa Kongo?

    Mu by'ukuri gucyura impunzi muri ibi bihe birasa n'ibidashoboka. Ku ruhande rw'u Rwanda ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri ufite impunzi mu nshingano, Marie Solange Kayisire. Kongo yari ihagarariwe na Minisiriri w'Ububanyi n'Amahanga, Christophe Lutundula, naho ku ruhande rwa HCR hari Umuyobozi wayo,Filippo Grandi, ari nawe watumije iyi nama.

    The post Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/leta-ya-kongo-yongeye-gusinya-amasezerano-yo-gucyura-impunzi-zayo-ziri-mu-rwanda-ibizi-neza-itazayashyira-mu-bikorwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-ya-kongo-yongeye-gusinya-amasezerano-yo-gucyura-impunzi-zayo-ziri-mu-rwanda-ibizi-neza-itazayashyira-mu-bikorwa