Blog

  • Kigali: Abahinzi bo muri FO4ACP ku rwego rw'Isi bari kwiga ku bisubizo by'ibibazo bidindiza iterambere ry'ubihinzi #rwanda #RwOT

    Abahunzi bahuriye mu Mushinga uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, (Farmers' organization for Africa, Caribbean and Pacific-FO4ACP) ku rwego rw'Isi bari i Kigali, bashakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bitandukanye buri mu buhinzi.

    Bimwe mu bibazo bikomeye byugarije ingeri y'ubuhinzi hirya no hino ku Isi, ni imihindagurikire y'ikirere, aho usanga hamwe hari imvura nyinshi ahandi izuba ryinshi, hakaba n'ikindi gice usanga kibasiwe n'indwara ziturutse ku mihindagurikire y'ikirere.

    Ibindi bibazo bibangamiye abakora ubuhinzi, ni ukobona inguzano mu bigo by'imari, ndetse n'ubumenyi bukoreshwa mu buhinzi.

    Ku kibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, Leta y'u Rwanda ivuga ko mu guhangana nacyo ishyize imbaraga mu kongera ubutaka bw'uhirwa, gufata neza ubutaka no kumenya amakuru y'iteganyagihe.

    Ingabire Chantal ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Ati 'Ku ruhande rw'u Rwanda hakozwe ibintu byinshi mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, harimo nko kongera ubuso bw'uhira. Iyo urebye ubona ko iyi myaka guhera nko muri 2018 aho twatangiriye gushyira mu ngiro gahunda y'imyaka itandatu yo guhindura ubuhinzi, hashyizwemo imbaraga nyinshi kugira ngo twongere ubuso twuhira.'

    Yakomeje agira ati 'Twashyize imbaraga nyinshi cyane nanone mu buryo  bwo gufata neza ubutaka dukoresha amaterase,  twashyize imbaraga nyinshi cyane mu kwigisha abantu uburyo bakoresha amakuru y'iteganyagihe. Ibyo ni ibintu byashyizwemo imbaraga kugira ngo turebe uburyo twakongera ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.'

    Perezida w'Ihuriro ry'Abahinzi n'Aborozi muri Afurika (PAFO), Kolyang Palebele, avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa mu buhinzi ariko abakora muri uru rwego bagihura n'ibibazo bitandukanye kandi bihindagurika ariko bagomba kubitsinda.

    Ati 'Nubwo hari intambwe imaze guterwa haracyari byinshi byo gukorwa. Ibibazo abahinzi bahura nabyo ku isi biragoye kandi birahinduka vuba. Imihindagurikire y'ibihe, umutekano muke, kutabona amasoko ahagije, ubushobozi budahagije no kutabona ikoranabuhanga rishya, ni inzitizi zose tugomba gutsinda.'

    Yakomeje agira ati 'Niyo mpamvu dusaba inkunga ya buri wese. Gukemura ibyo bibazo. Turabasaba gushora imari by'umwihariko  mu kongerera ubushobozi abahinzi, cyane cyane mu kubahugura, ubushakashatsi n'iterambere, kubakangurira gukorana n'ibigo by'imari no kubona amasoko ndetse no kubongerera ubumenyi bw'imiyborere n'icungamutungo.' 

    Ku bijyanye n'inguzanyo mu buhinzi, Leta y'u Rwanda igaragaza ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa ahuwo ari ku Isi hose, icyakora ngo cyatangiye gushakirwa igisubizo.

    Ingabire Chantal ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Ati 'Muri iyi minsi hari umushinga munini dufite dukoranamo na Banki y'Isi, ujyanye no kugira ngo turebe uburyo twatuma haboneka inguzanyo zihendutse. Kuko ikintu cyabagoraga cyane (abahinzi) ni ukubona inguzanyo ariko zifite inyungu ihenze cyane.'

    'Ubu rero dufite umushinga mushyashya wo kubafasha kugera kuri izo nguzanyo, ariko noneho ku nyungu nto igera nko ku 8%. Ni ukuvuga munsi y'10%. Tukaba dutekereza ko uwo mushinga uzatuma umubare munini w'abahinzi bashobora kugera ku nguzanyo nk'uko tubyifuza.' 

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, y'umwaka ushize, igaragaza ko hamaze kuhirwa ubutaka bungana na hegitari 68.000 kandi uyu mwaka Minagri yihaye intego ko hazuhirwa hegitare zisaga 73.000.

     Nubwo bimeze bityo Minagri ivuga ko hegitare z'ubutaka bugomba kuhirwa bukiri hasi, ari nayo mpamvu guverinoma ishyize imbaraga mu gushaka ubushobozi bwatuma huhirwa ubutaka bwinshi bushoboka.

    Gahunda y'Ihuriro ry'abahinzi bo muri Afurika, Karayibe na Pasifika, (Farmers' organization for Africa, Caribbean and Pacific-FO4ACP) yatangiye muri 2019.

    Iyi nama y'iminsi itatu ihurije hamwe abahinzi muri ibyo bice by'Isi, yitezweho gutanga ibisubizo by'ibibazo biri mu buhinzi, bikagezwa ku bayobozi batandukanye barimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma, abayobozi batandukanye b'abafatanyabikorwa banyuranye, kugira ngo barebe uburyo babatera inkunga  mu kurushaho guhangana n'ibyo bibazo. 

    The post Kigali: Abahinzi bo muri FO4ACP ku rwego rw'Isi bari kwiga ku bisubizo by'ibibazo bidindiza iterambere ry'ubihinzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/17/kigali-abahinzi-bo-muri-fo4acp-ku-rwego-rwisi-bari-kwiga-ku-bisubizo-byibibazo-bidindiza-iterambere-ryubihinzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abahinzi-bo-muri-fo4acp-ku-rwego-rwisi-bari-kwiga-ku-bisubizo-byibibazo-bidindiza-iterambere-ryubihinzi

  • Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina #rwanda #RwOT

    Akanama gashinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahawe y'umupira w'amaguru muri Afurika kamaze kwemeza ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda iterwa mpaga kubera gukinira Muhire Kevin atabyemereww mu mukino bahuraga na Benin.

    Ni amakarita Muhire Kevin yabonye ku mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d'Ivoire aho u Rwanda kuri ubu rubarizwa mu itsinda L.

    Muhire yabonye ikarita y'umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.

    Ni ikirego cyatanzwe na Benin nyuma yaho umukimo w'umunsi wa Kane wo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023.

    Nyuma yo kwakira ikirego, tariki 10 Mata 2023, CAF yandikiye u Rwanda inaruha nyirantarengwa y'iminsi irindwi yo kuba rwatanze ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y'umuhondo.

    Ku wa 16 Mata 2023, ni bwo FERWAFA yandikiye CAF itanga ubwiregure bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire yakinishijwe n'ubwo mbere y'uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.

    Itegeko rya 42 ku bijyanye n'imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika rivuga ko 'umukinnyi ubonye amakarita abiri y'umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n'Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.'

    Ingingo ya 12 yo ivuga ko 'Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.'

    Nyuma yo gutera mpaga u Rwanda rwahawe iminsi itatu yo kujurira iki cyemezo.

    U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika, Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n'amanota atatu inyuma ya Sénégal ya mbere n'amanota 12 na Mozambique ya kabiri n'amanota 4 mu gihe Bénin ari iya nyuma n'amanota abiri.

    Kuri ubu u Rwanda nirwo rwa nyuma mu itsinda aho rufite amanota abiri mu gihe Bénin yazamutse ku mwanya wa gatatu n'amanota ane.

    The post Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yatewe-mpaga-kubera-gukinisha-muhire-kevin-ku-mukino-wa-benin-atari-yemerewe-kuwukina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yatewe-mpaga-kubera-gukinisha-muhire-kevin-ku-mukino-wa-benin-atari-yemerewe-kuwukina

  • Ikipe ya mbere yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Inter Milan yabaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League isezereye AC Milan ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

    Aya makipe yombi yo mu Butaliyani yari yageze muri 1/2, akaba yari yahuye yishakamo ikipe igera ku mukino wa nyuma.

    Inter Milan yari yakiriye uyu mukino, nta byinshi yasabwaga kubera ko umukino ubanza yari yatsinze 2-0.

    Ku munota wa 74, rutahizamu ukomoka muri Argentine, Lautaro Javier Martínez yatsindiye Inter Milan igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ni ku mupira yari ahawe na Romelu Lukaku wari winjiye mu kibuga asimbura Edin Dzeko.

    Dzeko aba yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku mupira mwiza w’umutwe yateye wari uvuye kuri Hakan ariko umunyezamu wa AC Milan, Maigan awukuramo.

    Ibi byakomye mu nkokora AC Milan yari yagize igice cya mbere cyiza ariko Brahim Diaz na Rafael Leao ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    No mu gice cya kabiri AC Milan yashyize igitutu kuri Inter Milan binyuze mu basore bayo barimo Giroud Olivier, Leao wari wazonze ubwugarizi bwa Inter Milan.

    Nyuma yo gusezerera AC Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma yaherukagaho 2012, ikaba igomba guhura nikomeza hagati ya Manchester City na Real Madrid, ni umukino uzabera Atatürk Olympic Stadium mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya tariki ya 10 Kamena 2023.

    Martinez yishimira igitego yatsindiye AC Milan

    AC Milan yagerageje biranga

    Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma

    Byari agahinda gakomeye kuri AC Milan

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-ya-mbere-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league-yamenyekanye

  • Kenya: Abapfuye bazira kwiyicisha inzara bageze kuri 211 #rwanda #RwOT

    Imibare y'abayoboke bapfuye bazira kwiyicisha inzara, kugira ngo bagere mu ijuru mu buryo bwihuse yageze kuri 211, nyuma yaho habonetse indi mirambo 10, yatahuwe mu ishyamba ryo mu karere ka Kilifi mu burasirazuba bwa Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023.

    Aba bose ni abayoboke b'itorero Good News International Church.

    Itsinda rya leta rishinzwe gukusanya ibimenyetso bigize icyaha, ryasanze muri iyo mirambo harimo iy'abana babiri.

    Nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi ibiri hadakorwa ishakisha ry'imirambo, polisi yasubukuye icyo gikorwa mu ishyamba rya Shakahola rifite hegitari 320.

    Muri iryo shakisha, abayoboke batatu b'iryo torero batabawe barimo kwiyicisha inzara mu ishyamba.

    Ubuzima bwabo bumeze nabi ndetse bajyanwe ku bitaro, aho barimo kwitabwaho.

    Abantu 610 ni bo batangajwe ko baburiwe irengero.

    Umukuru w'iryo torero, Pasiteri Paul Mackenzie, ategereje kuburanishwa. Ahakana avuga ko nta kibi yakoze.

    Mu cyumweru gishize, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko barimo gukora iperereza no ku birego byuko hari ibice bimwe by'imibiri byakuwe kuri imwe mu mirambo ngo bikoreshwe ku bandi bantu.

    The post Kenya: Abapfuye bazira kwiyicisha inzara bageze kuri 211 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/17/abapfuye-bazira-kwiyicisha-inzara-bageze-kuri-211/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abapfuye-bazira-kwiyicisha-inzara-bageze-kuri-211

  • Ibi bizabazwa nde?: CAF yatanze umwanzuro ntakuka ku kirego Bénin yareze u Rwanda ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y'umuhondo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatewe mpaga, kubera gukinisha Muhire Kevin afite amakarita abiri y'umuhondo, ku mukino Amavubi yanganyije na Bénin 1-1, mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika 2023.

    Caf yanzuye ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda iterwa mpaga y'ibitego 3- 0 nk'uko itegeko ribivuga ndetse no gutesha agaciro ubundi bujurire bwose kuri iki kibazo ku mukino wahuje Benin n'u Rwanda.

    Bivuze ko urutonde

    1.Senegal n'amanota 12

    2.Mozambique n'amanota 4

    3. Bénin n'amanota 4

    4. Rwanda n'amanota 2

    Source : https://yegob.rw/ibi-bizabazwa-nde-caf-yatanze-umwanzuro-ntakuka-ku-kirego-benin-yareze-u-rwanda-ko-rwakinishije-muhire-kevin-kandi-afite-amakarita-abiri-yumuhondo/

  • ‘Iyo aza kuba ari amaterano yari gushwanyuka’ Umusore yakandaguye amabuno y’umukobwa hafi kuyaturitsa ubwo bari mu ruhame (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Iyo aza kuba ari amaterano yari gushwanyuka' Umusore yakandaguye amabuno y'umukobwa hafi kuyaturitsa ubwo bari mu ruhame.

    Ma mashusho akomeje guzenguruka ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yerekana umusore ari gukanda amabuno y'umukobwa baba bari kumwe mu iduka bagiye guhaha.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/iyo-aza-kuba-ari-amaterano-yari-gushwanyuka-umusore-yakandaguye-amabuno-yumukobwa-hafi-kuyaturitsa-ubwo-bari-mu-ruhame-videwo/

  • Ikipe y’Igihugu Amavubi yatewe mpaga – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ni nibwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ryamenyeshe u Rwanda ko rwatewe mpaga ku mukino wo ku munsi wa 4 rwakinnyemo na Benin taliki 29 zukwezi kwa 03 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Ibi byatewe n’uko Amavubi yakoze ibitemewe agakinisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariwe Muhire Kevin wabonye amakarita 2 y’umuhondo mu mikino 2 yikurikiranya. Iyo mikino ni uwa Senegal wo ku munsi wa 2 ndetse n’uwa Benin wo ku munsi wa 3.

    Nyuma y’uko Muhire Kevin akinnye umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium umutoza wa Benin yahise abitangariza mu kiganiro n’itangazamakuru ko bagomba kurega Amavubi muri CAF bitewe nuko ibyo bakoze bitemewe. 

    Aha niho bamwe mu babishinzwe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda batangiye kubibazwa ariko bo bakavuga ko bamukinishije bitewe n’uko muri raporo bahawe atari afite amakarita 2 y’umuhondo.

    Ubundi mu busanzwe nk’uko amategeko abiteganya ikipe y’igihugu ni inshingano zayo kumenya niba umukinnyi wayo atarabonye amakarita amubuza gukina umukino ukurikiyeho ariko ku Mavubi siko byagenze kuko bagendeye kuri raporo yavuye ku basifuzi basifuye umukino ubanza wa Benin bakibagirwa kwandika ikarita y’umuhondo ya Muhire Kevin.

    Nyuma y’uko CAF ibonye ikirego cya Benin yahise igenzura bifashishije amashusho basanga aribyo koko Muhire Kevin yabonye amakarita 2 y’umuhondo bahita bahana bahereye ku basifuzi basifuye umukino ubanza.

    Bitewe n’uko batanditse ikarita y’umuhondo ya Muhire Kevin, none ubu hari hatahiwe u Rwanda birangiye narwo rutewe mpaga y’ibitego 3-0.

    Muhire Kevin wakinnye umukino wa Benin wabereye i Kigali kandi atari abyemerewe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129453/ikipe-yigihugu-amavubi-yatewe-mpaga-129453.html

  • AMAFOTO 40: Ibyishimo kuri Bahavu wahawe imod… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yahawe imfunguzo na 'Carte Jaune' by’imodoka ku isaha ya Saa yine z'ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nyuma y'ibiganiro byahuje abanyamategeko bavuguruye amasezerano agomba kumugenga mu gihe cy'umwaka umwe.

    Iyi modoka yahawe iriho ibirango bya Ndoli Safaris kandi Bahavu azayitwara biriho mu gihe cy’umwaka umwe nk'uko bikubiye mu masezerano.

    Bahavu yabwiye InyaRwanda ko habayemo ibibazo ari nayo mpamvu atahise abona imodoka yatsindiye. Uyu mugore uzwi muri filime zirimo 'Impanga' avuga ko atigeze yanga imodoka iriho ibirango bya Ndoli Safaris, ahubwo yanze ibyari gukurikiraho nyuma y'uko ashyikirijwe imodoka.

    Yavuze ati 'Habanje kuzamo amananiza muri Contract […] Iyo ‘contract’ ndabizi ko yageze ku banyamakuru benshi ariko ntibashobora kuyibwira abantu ahubwo abantu bagakomeza bumva ko njyewe nanze imodoka iriho ibirango bya 'Ndoli Safaris.” 

    “Ariko mu by'ukuri ntabwo cyari cyo kibazo ntabwo 'Branding' yari ikibazo, ahubwo ikibazo cyari amasezerano akurikiye(ho) ari nayo twafashe nyine igihe kugirango tuyakure mu nzira dukorane.'

    Abajijwe niba hari ikibazo afitanye na Alliah Cool yagize ati 'Njye nta kibazo dufitanye.' Alliah Coll yavuze ko ntacyasha gisigaye kuri Ishusho Arts itegura Rwanda International Movie Awards kubera ko 'ibintu byose bigira ibibazo ariko bigakemurwa mu bwumvikane'

    Umuyobozi wa Ishusho Arts, Mucyo Jackson yabwiye InyaRwanda ko igihe cyari iki cyo gutanga iyi modoka. Ati 'Igihe cyari iki. Icyo kindi mwavugaga ntabwo cyari cyo, igihe cyo kuyitanga cyari iki, kandi yatanzwe.' 

    ……………………………………………………………………………….. 

    Imiterere y'amasezerano Ndoli Safaris yagiranye na Ishusho Art

    Ku wa 1 Werurwe 2023, Ishusho Art itegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards ihagarariwe na Mucyo Jackson ndetse na Ndoli Safaris Company Ltd icuruza imodoka ikanazikodesha ihagarariwe na Uwihanganye Gaju Emile bagiranye amasezerano y'imikoranire.

    Ingingo ya gatatu y'amasezerano ivuga ko buri ruhande rugomba gufasha urundi kumenyekanisha ibikorwa, kandi ko bazafatanya mu gutegura no guteza imbere ibikorwa bya Ishusho Art Organization.

    Ingingo ya kane igaragaza impamvu y'aya masezerano: Bavuga ko Ishusho Art izakorana na Ndoli Safaris mu gutegura ibihembo Rwanda International Movie Awards.

    Ingingo ya gatanu bavuga ko Ishusho Art Organization izishyura Miliyoni 6,250,000 Frw kuri Miliyoni 12,500,000 Frw y'imodoka yo mu bwoko bwa KIA y'ibara ry'umukara Ndoli Safaris yemeye gutanga ku mukinnyi wa filime wahize abandi.

    Muri iyi ngingo banavuga ko aya mafaranga agomba gutangwa mbere y'uko imodoka ihabwa Ishusho Art ngo iyishyikirize uwayitsindiye.

    Agace ka kabiri k'ingingo ya gatanu kagaragaza ibijyanye n'ukuntu Ndoli Safari izamenyekanisha ibikorwa byabo.

    Ndoli Safaris yasabaga kumenyekanishwa mu bikorwa bya Rwanda International Movie Awards, yaba mu mashusho n'amafoto, kugaragaza ibirango byayo, ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

    Ndoli Safari yavugaga ko imodoka izatanga ku mukinnyi wa filime wahize abandi igomba kuzaba iriho ibirango byayo mu gihe cy'amezi 12 (Ni ukuvuga umwaka umwe).

    Ubwo Bahavu n’umugabo we Fleury bari bageze aho Ndoli Safaris ikorera ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023

    Mbere yo kuva mu mudoka, Bahavu yabanje kuganira n’umugabo we ku ngingo zinyuranye zirimo n’iyi modoka bari bagiye guhabwa

    Muri ‘Parking’ y’aho Ndoli Safaris iparika imodoka, iyagombaga guhabwa Bahavu yari yatangiye gushyirwaho ibirango

    Uyu musore yari yahawe amabwiriza ajyanye n’aho agomba gushyira ibi birango

    Ibirango byashyizweho imbere n’inyuma, mu mbavu (Niba ariko nabivuga) z’imodoka n’ahandi

    Iyi modoka ifite agaciro karenga Miliyoni 12 Frw- Ifite ibara ry’umukara

    Iyi modoka yashyizweho ibirango koko! Bahavu yabaye ‘Brand Ambassador’ wa Ndoli Safaris



    Bahavu yavuze ko yatinze guhabwa imodoka bitewe n’ibyari mu masezerano, asaba ko bibanza kuvugururwa





    Gaju Emile wa Ndoli Safaris yashyize umukono ku masezerano yemeza ko yatanze imodoka kuri Bahavu




    Ukwezi kwari kwirenze Bahavu ategereje ko ahabwa iyi modoka yatsindiye

    Bahavu yitegereza urufunguzo rw’imodoka yahawe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano



    Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts na Gaju Emile uyobora Ndoli Safaris bishimira ko bashyize akadomo ku rugendo rwo gushyikiriza imodoka Bahavu





    Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari Isimbi Alliance [Alliah Cool] yatangaje ko yakoze ibishoboka byose kugirango Bahavu ahabwe imodoka yatsindiye

    Mucyo Jackson yatangaje ko igihe cyari iki cyo gushyikiriza imodoka Bahavu




    Umunezero…. ibyishimo….. ni urwibutso rw’igihe kirekire kuri Bahavu wicaye mu mudoka yatsindiye

    Bahavu yahawe ‘Carte Jaune’ y’imodoka, urufunguzo rw’imodoka n’ibindi byangombwa




    Ibyishimo ni byose kuri Bahavu Jannet nyuma y’uko yicaye mu mudoka yari amaze igihe aharanira

    KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MBERE Y’UKO BAHAVU AHABWA IMODOKA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangwa ry’iyi modoka

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129451/amafoto-40-ibyishimo-kuri-bahavu-wahawe-imodoka-yatsindiye-yavuze-ibitaramenyekanye-129451.html