Blog
-
Nijeriya: Abitwaje Intwaro Bishe 20 Bingajemo Abagore n'Abana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT
Abaturage hamwe n'umuyobozi mu karere uyu munsi ni bo bavuze iby'ayo amakuru y'ubwo bwicanyi buheruka mu karere.
Leta ya Plateau, ni imwe muri Leta nyinshi zizwiho kubamo ubushyamirane bushingiye ku moko n'amadini, cyane urugomo hagati y'abahinzi n'aborozi bagendana n'inka zabo, rwatwaye ubuzima bw'abantu amagana.
Abaturage bavuze ko abagabye igitero bageze mu mudugudu wa Kubat, muri Leta ya Mangu, akarere kayobowe na guverinema, mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuwa kabiri.
Jeremiah Samson, wiboneye n'amaso iki gitero, yavuze ko abagabo bari bafite imbunda batangiye kurasa nta kurobanura kandi ko ubwo bamwe mu baturage bagerageje guhunga, babarashe bakabica. Uwari inyuma y'icyo gitero ntiyahise amenyekana.
Guverineri wa leta ya Plateau, Simon Lalong, yayoboye ingabo zishinzwe umutekano muri iyo Leta, bakurikira abagabye igitero, nk'uko byavuzwe n'umuvugizi wa Makut Macham. Ariko yirinze guhamya umubare w'abahasize ubuzima.
Urugomo muri Leta zizwi nka Middle Belt, rwakunze gufata isura y'ubwoko n'amadini, mu bushyamirane hagati y'aborozi b'abafulani b'abayisilamu, bashyamirana ahanini n'abahinzi b'abakristu.
Cyakora impuguke nyinshi hamwe n'abanyepolitiki bavuga ko ihindagurika ry'ibihe no kuba ubuhinzi bwaragutse, birimo gutuma ubutaka bumaranirwa bigatera abahinzi n'aborozi guhora bashyamiranye, hatitawe ku myemerere cyangwa ubwoko. (Reuters)
-
Hamenyekanye akayabo Inama ya FIFA yinjirije u Rwanda – Umuryango.rw #rwanda #RwOT
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bari bitabiriye Inama yayo y'Inteko Rusange Idasanzwe ku wa 15 Gicurasi 2023, ababwira ko uyu mukino uri mu byo igihugu cyitezeho kuzamura ubukungu.
Yatanze urugero rw'Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali tariki ya 16 Werurwe 2023 [ibikorwa byayo bitandukanye byabaye tariki ya 13-17 Werurwe-], avuga ko iziri ku rwego rwayo zinjiriza igihugu asaga miliyari 10 Frw binyuze mu byo abazitabira bishyura.
Ati 'Ahandi siporo iza mu bijyanye no guteza imbere igihugu cyacu ni mu bukerarugendo. Ejo bundi mwarabibonye ko twakiriye inama ya FIFA. Inama ziri kuri ruriya urwego, iyo twazakiriye, usanga amafaranga asigara [bishyura ku byo bafashe] aba atari munsi ya miliyari 10 Frw. Ariko ugasanga na none hari andi bishyura mu bundi buryo n'andi mahirwe aboneka.'
Uyu muyobozi muri Minisiteri ya Siporo yavuze ko Leta izakomeza gushyira imbaraga mu bijyanye n'ibikorwaremezo aho hari imishinga irimo kwagura Stade Amahoro n'iya Huye ndetse ikaba iheruka kuvugura Kigali Pelé Stadium no gushyira ikibuga cyiza kuri Tapis Rouge.

-
Umujyi wa Beni urasa n'ufunzwe kubera imyigaragambyo ikomeye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT
Ni ibikorwa byatangiye kuwa 15 Gicurasi ku busabe bwa Sosiyete sivile yashakaga gusaba Leta guhagarika ikibazo cy'umutekano mucye ubarizwa muri kariya gace.
Sosiyete sivile yari yasabye ko habaho iminsi itanu nta gikorwa gikorerwa muri uwo mujyi ndetse no ku dusoko tuwukikije (Cinq jours de ville morte).
ubwo umujyi watangiraga mo iyi myigaragambyo, n'inzira zose ziwunyuramo zarafunzwe, abantu basabwa kuguma mu ngo zabo nibura iriya minsi itanu kugira ngo bumvikanishe akababaro kabo.
Uyu mujyi ugaragara mo aba Polisi gusa ndetse n'insoresore zizenguruka impande n'impande z'uwo mujyi, aho nta muntu cyangwa ikinyabiziga cyemerewe gutambuka, ndetse na Moto zikaba zitemerewe gutambuka kereka kuba uziranye na bamwe muri abo basore.
Imiryango itegamiye kuri Leta yasabye Leta gukora iyo bwabaga bakarwanya iki kibazo cy'umutekano muke ubarizwa muri uyu mujyi bavuga ko ufite aho uhuriye n'ibibazo bibarizwa muri Kivu y'amajyaruguru.aba baturage kandi bakaba bahora batunga agatoki Leta kuko itarwanya imitwe y'inyeshyamba nka CODECO na ADF
Ikibazo cy'umutekano muke muri aka gace si icya nonaha ,gusa bakunze kumvikana batabaza Leta nyamara bikomeza kuba iby'ubusa.
-
Foreign Universities Accredited in Kenya (Recognized) #rwanda #RwOT
Here is a list of the top 10 accredited and [â¦]
The post Foreign Universities Accredited in Kenya (Recognized) appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/foreign-universities-accredited-kenya/
-
Most Visited Websites in Ghana 2023 Top 20 Popular #rwanda #RwOT
Top 20 Most Visited and Popular Websites in Ghana in [â¦]
The post Most Visited Websites in Ghana 2023 Top 20 Popular appeared first on UGWIRE.
-
Best Private Universities in Tanzania 2023 Top 10 LIST #rwanda #RwOT
Today, we shall list the top 10 to 20 best [â¦]
The post Best Private Universities in Tanzania 2023 Top 10 LIST appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/top-best-private-universities-tanzania/
-
Update: Amakuru mashya ku kirego Bénin yareze u Rwanda ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y'umuhondo – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe y'Igihugu ya Bénin yareze u Rwanda muri CAF, ivuga ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y'umuhondo, yabonye mu mikino ibanza ya Sénégal na Bénin.
Umunyamakuru w'imikino witwa Asasu Obayiuwana wo muri Nigeria yatangaje ko CAF yamaze gufata umwanzuro ku kirego Bénin yarezemo u Rwanda kubera gukinisha Muhire Kevin afite amakarita abiri y'umuhondo.
Gusa ariko ngo umunyamabanga mukuru wa CAF Vérnon Masengo-Omba akaba atarawusinya ngo ushyikirizwe abo ugenewe.
Bivuze ko isaha n'isaha, uyu mwanzuro urajya ahagarara.
-
Ni ndende koko! Amafoto y’imbwa yaciye agahigo ko kuba ariyo ndende ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT
Imbwa yitwa Zeus yaciye agahigo ko kuba ariyo ndende ku Isi mu mbwa zibaho, kuko iyo ihagaze iba ifite metero 1.046
Iyi mbwa Zeus yo muri Ositaraliya imaze kubwagura ibibwana bitatu ndetse ikaba ivukana n'izindi mbwa eshatu.
AMAFOTO:

Â
Source : https://yegob.rw/ni-ndende-koko-amafoto-yimbwa-yaciye-agahigo-ko-kuba-ariyo-ndende-ku-isi/
-
Mugore uwo mugabo azahita ajya gushaka abandi: Amakosa 4 akorwa n’abagore mu buriri – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu gitanda cy'abashakanye, hari ibintu abagore bakora gusa bikaba ari amakosa ashobora no gutuma umugabo ajya gusaka abandi bagore. Dore amakosa 4 akorwa n'abagore mu gitanda.
1.Gutinya gusakuza igihe urangije
Mu gihe umudamu yumva agiye kugera ku byishimo bye byanyuma, hari abifata ugazanga yanze kugaragaza ibyishimo byabo. Hari abazakuza, abavuga amagambo menshi yisykiranya, abavuza induru, agafata cyane umugabo ndetse n'ibindi byinshi bikorwa n'abadamu bageze ku byishimo byabo bya nyuma mu gihe cyo gutera akabariro.
Mugore niba wajyaga wifata, jya wirekura urekure amarangamutima niba usakuza usakuze, kuko bizatuma umugabo amenya ko ugeze ku byishimo bya nyuma.
Niba ujya utinya gusora amajwi utunya ko hari abakumva, mbere yo gukora urukundo, mujye mubanza kujya ahantu muri bwisanzure.
2. Guhorana isoni mu buriri mu gihe cyo gutera akabariro
Hari abagore bagira isoni kuvuga ibintu mu mazina yabyo, bagatinya kubwira abagabo aho bakura ibyishimo byihariye.
Wowe mugore, mu gihe cyo gutera akabariro, isanzure uvuge ibintu mu mazina yabyo ubwire umugabo igice kigufasha kurushaho kuryoherwa bityo abe aricyo yibandaho.
3. Wowe mugore kudatangiza igikorwa bihoraho
Hari abagore bagira imyumvire ko umugabo ariwe ufata iyambere mu gutangira igikorwa cy'abashakanye, ibyo ni amakosa.
Iyo umugabo ahora afata iyambere mu gutangira iki gikorwa, bituma y'umva ko akubangamiye, yumva ko abigukoresha ku gahato. Rero nk'umugore nawe ukwiye kugira uruhare muri iki gikorwa, igihe wumva ubishaka tinyuka ubimubwire ndetse unabigiremo uruhare.
4. Kutamenya imyanya myubarukiro igufasha kuryoherwa mu gihe k'igikorwa
Abagore bamwe na bamwe, bakunze kugira amakosa yo kutamenya ibice byabo by'umubiri bibafasha kwishima cyane mu gihe cy'igikorwa cy'abashakanye.
Ni iyo mpamvu umugore akwiye kwimenya akamenya ibyo umugabo we akwiye kwibandaho bituma anyurwa n'igikorwa cy'abashakanye.
Source : https://yegob.rw/mugore-uwo-mugabo-azahita-ajya-gushaka-abandi-amakosa-4-akorwa-nabagore-mu-buriri/
