Mu ijoro ryacyeye ahagana saa Yine z'ijoro nibwo mukinnyi wa firime nyarwanda Bahavu Jeannette yashyikirijwe imodoka ye yatsindiye muri Rwanda International movie Awards yari amaze ukwezi kose aburana kugeza ubwo akoze ikiganiro asaba abantu batandukanye kumukorera ubuvugizi. Ni imodoka uyu mugore yashyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu munsi yitabira isinywa ry'amasezerano, icyakora yahageze abanza kwanga kubera ko hari ibyo atumvikanyeho n'abari kuyimuha, biba ngombwa ko amasezerano asubirwamo bundi bushya.
Ibi byatumye itangazamakuru ryari ryatumiwe muri iki gikorwa guhera saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba, rikomeza gutegereza kugeza ubwo bamwe bacitse intege bagataha. Imodoka yayishyikirijwe saa yine zirengaho iminota ni ukuvuga nyuma y'amasaha atandatu, abanyamakuru bategereje isinywa ry'amasezerano. Mu kiganiro gito yagiranye n'itangamakuru, yatangaje ko yishimiye kuba yaregukanye iyi modoka.
Ati 'Ndacyashima Imana cyane kuva ku wa 1 Mata 2023, muri sinema ni ubwa mbere hatanzwe igihembo gikomeye cyane nk'iki, ni n'umugisha ukomeye kuba ari njyewe bihereyeho […] kuba baratinze kuyimpa mu masezerano habanje kuzamo amananiza.'' Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool wari ufite inshingano zo gutegura ibi birori byatangiwemo ibi bihembo, yavuze ko nubwo habayeho gutinda, icyiza ari uko uwatsindiye imodoka yayihawe.
Ati 'Turishimira ko birangiye neza.' Mu ijoro ryo ku wa 1 Mata 2023, nibwo Bahavu Jeannette yatsindiye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2013 ifite agaciro ka miliyoni 13Frw.
Nyuma yo kuyegukana ndetse akayemererwa, ntabwo yahise ayihabwa na Sosiyete yitwa Ndoli Safaris yari yaremeye guhemba uzayitsindira. Uyu mugore byageze naho yitabaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, asaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye mu mahoro.
Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwateye utwatsi icyifuzo cy'abantu 4 cyo gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze. Aba bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite.
Abo ni abahoze ari abayobozi m Karere ka Gasabo, barimo Stephen Rwamurangwa wahoze ari Umuyobozi w'Akarere, Reymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu, Jeanne d'Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry'ubutaka ndetse na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire. Hakaba n'umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka Dubai.
Bose bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n'umudugudu uzw nk'Urukumbuzi Real Estate uri mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wubatswe mu buryo busondetse.
Uko ari batanu nta n'umwe wari mu rukiko ubwo abacamanza basomaga imyanzuro ku ngingo y'ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo.
Gusa uwitwa Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire yarekuwe kuko urukiko rwasanze nta cyaha kimuhama.
Umukino wo kwishyura wabereye kuri Giuseppe Meazza ku wa Kabiri, wari wakiriwe na Inter Milan yari yahatsindiye ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Milan AC yasabwaga kwishyura ibyo bitego bibiri, ni yo yatangiye neza umukino, ibona uburyo burimo ubwo ku munota wa 11 aho Brahim Diaz yahawe umupira arebana n'izamu ariko ateye ishoti umunyezamu André Onana arawufata.
Ku munota wa 37, Milan AC yongeye kubona uburyo bwari kuvamo igitego ubwo Rafael Leão yamburaga umupira Matteo Darmian maze ageze imbere y'izamu, awuteye unyura ku ruhande gato.
Inter Milan na yo yagerageje uburyo butandukanye aho ku munota wa 39 yabonye amahirwe akomeye ubwo Hakan Calhanoglu yateraga coup-franc, umupira unyura ku mutwe wa Lautaro Martínez ugana mu izamu ariko usanga umunyezamu Mike Maignan ari maso awukuramo.
Byasabye gutegereza umunota wa 74, Lautaro Martínez atsinda igitego cya Inter Milan ku mupira yaherejwe na Romelu Lukaku wari umaze iminota umunani asimbuye Eden Džeko.
Ku munota wa 78, Lautaro Martínez yongeye kugerageza uburyo atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Mike Maignan ashyira umupira muri koruneri.
Umukino warangiye Inter Milan itsinze igitego 1-0, isezerera Milan AC ku giteranyo cy'ibitego 3-0 mu mikino ibiri.
Ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzakinwa tariki ya 10 Kamena, kuri Stade Ataturk Olympic mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya, Inter Milan izahura n'ikipe ikomeza hagati Manchester City na Real Madrid.
Aya makipe yandi yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye muri Espagne mu gihe uwo kwishyura ubera mu Bwongereza kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z'ijoro.
Inter Milan yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2009/10 ubwo yatozwaga na José Mourinho aho yatwaye iki gikombe ku nshuro ya gatatu.
Amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yateye utwatsi ibyo gukina saa 18h00′ umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzayihuza na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 3 Kamena 2023 ukabera kuri Stade ya Huye, mu Magepfo y’u Rwanda.
Kuri gahunda byari biteganyijwe ko saa 15h00′ hazaba umukino w’umwanya wa 3 uzahuza Kiyovu Sports na Mukura.
Umukino karundura uzahuza Rayon Sports na APR FC ukaba saa 18h00′ ariko APR FC yifuza ko byahindurwa kuko iyo saha ibabangamiye.
Amakuru avuga ko APR FC yamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko nta mpamvu banona yo guhindura amasaha igikombe cy’Amahoro gisanzwe gikinirwaho ndetse na shampiyona aho iyo hari imikino 2 umwe uzanwa saa 12h undi saa 15h.
Bakaba babona ko ari byo n’ubundi byakurikizwa. Ikindi APR FC yatanze nk’impungenge ibona ayo masaha yasyizweho umukino atorohereza abantu bazataha i Kigali harimo n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ihamya ko itazarara i Huye nyuma y’umukino.
Bivugwa ko FERWAFA irimo kureba kuri izi mpungenge ku buryo ishobora korohereza buri wese ikaba yakwemera ubusabe bwa APR FC igahindura amasaha y’umukino.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports ushobora guhindurirwa isaha
Dwayne Johnson wamamaye cyane ku izina rya 'The Rock' kabuhariwe muri Catch, wanahiriwe no gukina filime, yasubije ibyifuzo bya benshi bifuzaga kumubona mu gice cya nyuma cya filime ya 'Fast & Furious'.Â
Hamaze gutangazwa ko uyu mugabo w'ibigango ari mu gice cya 10 k'iyi filime izasohoka ku itariki 19 Gicurasi 2023. Aya makuru yagiye hanze nyuma yaho benshi bahwihwisaga ko azakigaragaramo ariko bitaremezwa.
Mu 2019 nibwo The Rock yagiranye ibibazo na Vin Diesel maze ahita atangaza ko atazongera kugaragara mu bindi bice by'iyi filime. Nyuma Vin Diesel yamusabye ko akwiye kugaruka mu guce cya 10 bagasozanya urugendo gusa The Rock aryumaho.Â
Kuri ubu byamaze kwemezwa ko The Rock azagaruka mu gice cya 10 agasubira gukina muri 'role' amenyereweho y'umupolisi witwa 'Luke Hobbs' nk'uko byatangajwe na Louis Leterier watunganije akanayobora iki gice cya cumi.
The Rock yatangarije People Magazine ko yishimiye cyane kuba yongeye gukina muri iyi filime. Yagize ati: ' Nari narabigize ibanga ngo bizatungure abafana ba Fast Saga ariko twabamaze amatsiko.Â
Nzongera kuyigaragaramo kandi ntibikwiye kubatungura kuko nisubiye ku cyemezo nari narafashe. Turi umuryango kandi niko bizahora. Ntacyatubuza gushyira hamwe ngo duhe abafana ibyo bifuza'.
The Rock yatangiye kugaragara muri iyi filime kuva mu gice cya 5 kugeza ku cya 8. Kuri ubu agiye kongera kugaruka mu gice cya 10 nyuma yo kutagaragara mu cyari giherutse.Â
Fast & Furious igice cya 10 gitegerejwe na benshi, kizagaragaramo ibyamamare muri sinema birimo nka Jason Momoa, Jason Statham, Brie Larson, ndetse n'abandi basanzwe bayimenyerewemo nka Ludacris, Tyrese, Michelle Rodriguez n'abandi.
The Rock azagaruka mu gice cya 10 cya 'Fast & Furious'
Vin Diesel yari yabanje gusaba The Rock ko yagaruka bagakinana igice cya nyuma
Iyi filime irimo ibyamamare nka John Cena, Jason Momoa, Jason Statham n'abandi, izasohoka ku itariki 19 Gicurasi
Ntabwo ari mu Rwanda gusa bategereje uyu mukino, ahubwo ni ku Isi hose. Ni umwe mu mikino ikurikirwa n’abantu benshi cyane kuko bundi abakurikirana umupira w’amaguru bakubwira ko uyu ari umukino wa nyuma wa Champions League waje mbere.Â
Ibi birori bya ruhago biraba uyu munsi saa Tatu z’ijoro kuri sitade ya Manchester City ya Etihad Stadium.
Umukino ubanza wabaye kuwa Kabiri w’icyumweru gishize ubera kuri sitade ya Real Madrid, Santiago Bernabeu, urebwa n’abantu 63,485.
Amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1. Umunya-Brazil Vinicius Junior niwe wari wafunguye amazamu ku munota wa 36 ahawe umupira na kabuhariwe w’Umufaransa Eduardo Camavinga.Â
Umubiligi Kevin De Bruyne ukina mu kibuga hagati, yaje kugombora neza cyane atsinda igitego cya Manchester City.
Pep Guardiola n’abasore be ni bo bahagaze ku gasongero muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ndetse bidatinze bashobora no kwegukana igikombe imikino itararangira.Â
Real Madrid yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne, icyo irwanira ni umwanya wa 2 kuko igikombe cyamaze kwegukanwa n’ikipe ya FC Barcelona. Ubwo bivuze ko Carlo Ancelotti n’abasore be nta kindi kintu bafite cyo kurwanira ubwo imbaraga zabo zose ziraba ziri muri uyu mukino.
Icyo imibare yerekana
Ikipe ya Manchester City muri uyu mwaka w’imikino yabaye nziza cyane mu rugo kuko imikino ya Champions League yahakiniye yatsinzemo ibitego 20 yo yinjizwa ibitego 2 gusa.Â
Imibare yerekana uko umukino uheruka wagenze
Mu mikino 18 iheruka gukina mu marushanwa yose, Man City yatsinzemo imikino 16. Ikipe ya Real Madrid yo mu mikino 4 iheruka ikina n’amakipe yasuye, amakipe yo mu Bwongereza yabashije gutsinda ibitego 13 kandi mu mikino 13 ya Champions League iheruka batsinzwemo umukino umwe gusa.
Ikindi wamenya ni uko mu mikino 15 ya Champions League ikipe ya Real Madrid iheruka gukina, 13 muri yo niyo yafunguraga amazamu mbere. Urabonako uramutse ugiye kureba imibare buri kipe ifite iyivugira bityo bigakomeza umukino cyane.
Amakuru yo mu makipe
Umukinnyi utari bugaragare kuri uyu mukino usanzwe abanza mu kibuga ni Nathan Ake bitewe nuko ari gukiruka imvune kandi akaba atari yamera neza cyane.
John Stones, Bernardo Silva, Kevin De Bruyne na Jack Grealish ni abakinnyi baraba bagarutse bitewe n’uko ku mukino uheruka wa Manchester City yatsindagamo Everton ibitego 3-0 muri shampiyona ntabwo bari bigeze bagaragara.
Kuri Real Madrid, myugariro Eder Militao araba yagarutse nyuma yuko adakinnye umukino ubanza bitewe nuko yari yujuje amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina.
Eduardo Camavinga mu mukino uheruka yari yagize ikibazo cy’imvune bituma ava mu kibuga umukino utarangiye ariko biteganyijwe ko araba ameze neza cyane. Ubwo yagiraga iki kibazo batsindaga Getafe igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona.Â
Undi mukinnyi uraba yagarutse ni myugariro Ferland Mendy nyuma yo kugenda akiruka imvune gake gake.
Ku munsi w’ejo nibwo abatoza bakoze ikiganiro n’itangazamakuru, maze Pep Guardiola agaragaza icyo abantu bari kwita ubwoba. Aasanzwe amenyereweho guhindura uburyo bw’imikinire abantu batabitekerezaga, ariko ku munsi w’ejo yavuze ko nta kintu agomba guhindura nta gito.Â
Yavuze ko nta gutekereza cyane ari buzane ikindi kandi yatangaje ko ari bukine yugarira aho gusatira cyane.
Uyu mukino uraza gusifurwa n’umusifuzi ukomeye cyane wasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2022 wahuje u Bufaransa na Argentine. Uyu musifuzi yitwa Szymon Marciniak, akomoka muri Poland. Wibuke kandi ko uyu mukino InyaRwanda iri buwukugezeho Live.
Abakinnyi 11 ba Manchester City bashobora kubanza mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Real Madrid bashobora kubanza mu kibuga
Mu mukino uheruka na Manchester City uko Luka Modric yitwayeÂ
Kevin De Bruyne watsinze igitego cyo kwishyura
Imibare ya Karim Benzema na Erling Haaland muri Champions League y’uyu mwaka
Imibare ya Kevin De Bruyne mu mukino ubanza na Real Madrid
Gushyiraho gahunda ya mbere yo kuryama biguha gusinzira neza, bikagira uruhare mu kuringaniza ubuzima bwawe â”haba ku mubiri ndetse no mu mutwe. Iyi ni impinduka nto ifite ububasha bwo guhindura ubuzima bwawe.
Igihe cyose umuntu afite ikibazo cyo gusinzira nabi cyangwa se kubura ibitotsi, bigaragara mu buzima bwe: haba mu mikorere ye cyangwa se mu mibanire ye n'abandi. Igihe wagize ijoro ribi, cyangwa se ukabura ibitotsi, uzabyuka nta gatege, nta mbaduko, uzaba ubihiwe ndetse unahangayitse.
Ku bana bo, kubura ibitotsi cyangwa se gusinzira nabi bituma barangara mu ishuri, bakadukirwa no gusabayangwa ndetse bakirirwana umunabi no kurakazwa n'ubusa. Iyi niyo mpamvu kubatoza bakiri bato gahunda yo kwimenyereza kwitegura neza ijoro mbere yo kuryama bizababera ingirakamaro uko bagenda bakura.
Kwitegura ijoro rihire.
Nk'uko byumvikana mu nteruro, ijoro ryiza ntabwo rishingiye ku bikorwa bya mbere yo kuryama gusa cyangwa se uko wifata ugeze mu cyumba mbere yo kwirambika, ahubwo ni gahunda itangira amasaha menshi mbere y'uko igihe cyo kuryama kigera.
Muri rusange nta murongo ngenderwaho rusange ugenewe abantu bose bashaka kwitegurira kuryama neza, kuko ubusanzwe ntabwo imibereho yanjye ari yo yawe, cyane cyane ko ingeso zanjye atari zo zawe. Gusa hari ibitekerezo rusange byagufasha kwitegura neza, ijoro rikakubera rehire, ugasinzira neza kandi bihagije, umunsi ukakubera uwo gutsinda, ubuzima bukaryoha. Imyiteguro itangira kare:
Amasaha y'ikigorobaâ¦
Guhera saa kumi, irinde kunywa ikawa n'ibindi bifitanye isano. Ikawa iguma mu mubiri wawe igihe kirekire, ibi bigatuma umara amasaha agera kuri 6 ibitotsi bitaraza. Mu kigwi cy'ikawa ushobora kunywa amata ashyushye.
Kunywa amazi ahagije. Umwuma utuma umubiri ucika intege, ndetse iyi mimerere ikaguhatira gukenera ikawa cyangwa se ikindi kinyobwa kirimo ikawa, kuko uba wiyumvisha ko byakongeramo intege. Umuti kuri iki kibazo ni ukunywa amazi ahagije uko umunsi ugenda utambuka.
Guhagarika akazi ku gihe bigire akamenyero. Kuri bamwe ibi byakumvikana nk'ibivuguruzanya n'amahame ashishikariza abantu gukora cyane ngo bazamure umusaruro. Nyamara siko bimeze, kuko n'Abanyarwanda bavuze ko 'Bitarya cyirima'. Ni ukuvuga ko gukutiriza cyane atari byo bitanga umusaruro mwiza, kuko ikivamo ni uko unaniza umubiri, maze ejo ukabyukana amavunane, akazi kagapfa, maze ibyo wakoze uyu munsi ejo bikadindira. Amasaha make y'akazi gatunganye, mu mubiri umeze neza aruta amasaha menshi utinda mu kazi kandi unaniwe.
Iyi ngingo inarushaho kugira agaciro kubera ko muri ibi bihe bya nyuma ya COVID-19, abantu benshi n'ibigo bamaze kumenya ko bishoboka gukorera mu rugo. Ibi rero bishobora kukoshya, ukumva ko ushobora gukora 'igihe cyose'
Have, sigaho kwangiza ubuzima! Kumara umwanya muremure wumiye imbere ya mudasobwa yawe bigira z'umunaniro w'ako kanya ku mubiri ndetse n'iziterwa na rwa rumuri rusohoka mu bikoresho by'ikoranabuhanga [blue light].
Niba akazi kawe biteganyijwe ko karangira saa kumi n'imwe, bigire ndakuka ko kuri iyo saha ibikorwa byose birebana n'akazi bihagarara â”urugero emails, guhamagara, cyangwa se imbuga ukoreraho akazi.
Nimugoroba, amasaha 4 mbere yo kujya mu buririâ¦
Kwigenzura ku gukoresha ibinyobwa bisembuye. Mbere na mbere, ibinyobwa bisindisha ntibigomba gufatwa nk'ibifasha gutora agatotsi. Kwimenyereza akarahure cyangwa tubiri tw'inzoga utekereza ko byagufasha gutora agatotsi, usibye no kuba impamvu yo kubura ibitotsi ahubwo ni n'umuryango uganisha ku byago byo gutangira kubatwa na alukolo, icyaba ikibazo gikomeye kuruta kuba igisubizo mu mibereho yawe.
Gufata amafunguro byibura amasaha 2 mbere y'igihe uteganyiriza kuryama. Amafunguro agizwe n'ibiryo bikomeye cyangwa se kurya cyane bishobora kugutera gutumba, kugugarwa cyangwa ibindi bibazo by'imikorere mibi y'igifu. Ibi byose bikagira uruhare mu gutuma usinzira nabi  cyangwa ukabura ibitotsi. Niba umenyereye kurya uri hafi kuryama, byaba byiza ukoresheje imbuto, imboga cyangwa utundi tuntu tworoheje.
Kuzibukira ibikoresho by'ikoranabuhanga byibura isaha 1 mbere yo kuryama bigire ihame. Muri iki gihe cy'ikoranabuhanga, ntabwo ari ikintu cyoroshye â”ndetse yemwe aha ntitwabura kuvuga ko kitanashoboka kuri bamwe. Ariko kubishobora ni ingirakamaro kuko bigabanya umwanya umara kuri ibi bikoresho n'ingaruka rwa rumuri rwabyo rwihariye [blue light] rugira mu kubangamira ubushobozi bw'ubwonko mu kuringaniza igipimo cy'ibitotsi ndetse no kuvuburwa k'umusemburo wa melatonin. Ibi bigatuma umubiri uguma ukangutse.