Blog

  • Bafunze umuhanda hitabazwa Polisi! Imodoka zari zitwaye Diamond Platnumz zatangiriwe n’imbaga y’abantu biba ngombwa ko Polisi iza kubakura mu nzira (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka zari zitwaye Diamond Platnumz zatangiriwe n'imbaga y'abantu biba ngombwa ko Polisi iza kubakura mu nzira.

    Ubwo Diamond Platnumz yari ari mu gihugu cya Guinea yasabye ko Polisi ikura mu nzira abafana bari benshi bashakaga kubona uyu muhanzi.

    Ibi byabaye ubwo uyu muhanzi yerekezaga aho yari agiye gukorera igitaramo cye muri icyo gihugu.

    VIDEWO

    https://www.instagram.com/p/CsY2F7MK78-/?igshid=NTc4MTIwNjQ2YQ==

    Source : https://yegob.rw/bafunze-umuhanda-hitabazwa-polisi-imodoka-zari-zitwaye-diamond-platnumz-zatangiriwe-nimbaga-yabantu-biba-ngombwa-ko-polisi-iza-kubakura-mu-nzira-videwo/

  • Ubushakashatsi bwagaragaje isaha nziza yo kuryama ndetse n’isaha nziza yo kubyuka ku muntu wese ushaka kugira ubuzima bwiza  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje isaha nziza yo kuryama ndetse n'isaha nziza yo kubyuka ku muntu wese ushaka kugira ubuzima bwiza

     

    Kuryama ni ikintu gicyenerwa na buri umwe kuri iyi si, ndetse kuryama neza ni inkomoko y'ubuzima bwiza akaba ari nayo mpamvu dukeneye kuryama cyane nkuko dukenera ibiryo n'umwuka.

    Igihe dushyize imbere akazi cyangwa ibindi biturangaza, ntituryame amasaha ahagije, ni bimwe mu bitera indwara zitandukanye nka Siteresi idashira, Agahinda gakabije, umuvuduko w'amaraso n'izindi.

     

    Inzobere mu by'ubuzima zagaragaje ko byibuza Umuntu aba agomba kuryama amasaha angana cyangwa ari hejuru y'umunani.

    Ubushakashatsi bwabo bwavuze ko byibuza umuntu yakagombye kuryama hagati ya saa mbiri (20:00) na sayine saa yine(22:00) z'ijoro.

     

    Kandi Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ushaka gukora akazi ke neza aba agomba kuryama amasaha ahagije, bityo rero isaha nziza yo ku byuka ikaba saa kumi nebyiri (06:00) za mugitondo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-bwagaragaje-isaha-nziza-yo-kuryama-ndetse-nisaha-nziza-yo-kubyuka-ku-muntu-wese-ushaka-kugira-ubuzima-bwiza/

  • Byamukomeranye! Kimenyabose mu gufata no gutunganya amashusho mu Rwanda yasabiwe gufungwa imyaka 3 kubera ibyo yakoze ari mu kazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimenyabose mu gufata no gutunganya amashusho mu Rwanda yasabiwe gufungwa imyaka 3 kubera ibyo yakoze ari mu kazi.

    Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza Mutimura Abed 'AB Godwin' utunganya amashusho y'indirimbo aregwamo n'Ubushinjacyaha Gukoresha Indege zitagira Abapilote (Drone) yakoresheje afata amashusho adafite uburenganzira.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko AB Godwin afungwa imyaka itatu.

    Godwin asaba kugirirwa imbabazi no kugabanyirizwa ibihano bikageza ku bito bishoboka kuko atari azi ko Gukoresha 'Drone' bibanza gusabirwa uburenganzira.

    Urubanza ruzasomwa ku ya 26 Gicurasi 2023 i Saa 14:00′.

    Source : https://yegob.rw/byamukomeranye-kimenyabose-mu-gufata-no-gutunganya-amashusho-mu-rwanda-yasabiwe-gufungwa-imyaka-3-kubera-ibyo-yakoze-ari-mu-kazi/

  • Umusaruro wa miliyari 24 Frw yashowe mu guhangana n'amapfa i Kayonza – #rwanda #RwOT

    Ni ubuhamya bw'abaturage bo mu Murenge wa Kabarondo bafashwa n'Umushinga wa KIIWP wa Leta y'u Rwanda watewe inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (IFAD) ukaba ushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB.

    Mu myaka yashize nko mu 2016 Akarere ka Kayonza kakunze guhura n'ikibazo cy'amapfa aho byanatumye abaturage benshi basuhuka. Raporo zatanzwe icyo gihe zerekanaga ko imiryango ibihumbi 47 yagize ikibazo cy'ibiribwa biba ngombwa ko Leta iyiha ibiribwa n'amazi nka bumwe mu butabazi bw'ibanze.

    Mu 2018 Leta yatekereje uko yafasha aka karere kwikura muri ibi bibazo hategurwa umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw'abahinzi n'aborozi ngo babashe guhangana n'ihindagurika ry'ibihe barwanye amapfa abaturage bareke gusuhuka, uwo mushinga wiswe Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project (KIIWP) watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukuboza 2019.

    Ni umushinga wari ufite ingengo y'imari ya miliyari 24$ ukagera ku ngo ibihumbi 40 zirimo abaturage ibihumbi 180 aho ubafasha mu kububakira ubushobozi, gusana ibyogogo by'amazi, gukora amaterasi y'indinganire mu kurwanya isuri no kongerera ubushobozi ubutaka kugira ngo butange umusaruro, hanakozwe ibyuzi bihangano byo kuhirira abaturage hanakorwa n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Byari biteganyijwe ko uyu mushinga umara imyaka 2,5 ariko yaje kongerwaho amezi 15 kuko hari ibikorwa byadindijwe n'icyorezo cya Covid-19 ubu byitezwe ko igice cya mbere cy'uyu mushinga kizarangirana na Nzeri uyu mwaka.

    Ubutaka bwahoze busharira ubu busigaye bweraho imyaka

    Twizeyemungu Noël utuye mu Mudugudu wa Nkuba I mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo yavuze ko ibiti baterewe byatumye ubutaka bwabo butongera gusharira ndetse bakaba banabigaburira amatungo yabo.

    Ati 'Ibi biti ubivanga n'urubingo ukagaburira amatungo ibintu bikagenda neza, ikindi bimaramo ubusharire mu butaka ku buryo bwa butaka bwacu buteraga, nyuma yo kubucaho amaterasi bakaduterera ibi biti, ubu dusigaye tweza neza mu gihe mbere wateraga igishyimbo kikazamuka gifite ibere rimwe.'

    Yavuze ko mbere kuri hegitari yezagaho ibilo bitarenga 100 kubera ubutaka bubi none ubu ngo aho Leta ibakoreye amaterasi ubutaka bukareka gusharira ngo asigaye yeza toni zirenga ebyiri.

    Ati 'Ubu mfite inka naha agaciro ka miliyoni n'igice, nkagira ihene nyinshi byose nkesha uyu mushinga wa KIIWP waje gukorera inaha. Babanje kumpa akazi mu materasi amafaranga nkuyemo nyashora mu buhinzi ubu ubuzima burimo kugaruka.'

    Mu mushinga wo kurwanya amapfa muri Kayonza, abaturage banaterewe ibiti bivangwa n'imyaka

    Abarumbyaga kubera isuri bakorewe amaterasi

    Uzabakiriho Reuben utuye mu Kagari ka Cyabajwa we avuga ko icyo yishimira ari uko imirima ye itagitwarwa n'isura nka mbere, yavuze ko icyatumaga inzara ibica ari uko bateraga ibishyimbo n'ibigori bigatwarw n'imvura none ubu ngo amaterasi yaciwemo ngo yatumye basigaye bahinga bakeza.

    Ati 'Ibiti rero bivangwa n'imyaka twabiteye baduha amafaranga none none biri kudufasha gukura ubusharire mu butaka bwacu, ndabishimira Leta yacu yo yatwumvise.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Umushinga KIIWP, Usabyembabazi Madeleine, yavuze ko igice cya mbere cy'umushinga kigeze kuri 98% aho ngo bishimira impinduka bazanye mu mibereho myiza y'abaturage, avuga ko kuri ubu bagiye gukurikizaho igice cyo gutera inkunga imishinga y'iterambere izajya ikorwa n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza irimo iyo kongera umusaruro ubuhinzi n'ubworozi cyane cyane kuhirira ku buso buto.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga uyu mushinga wafashije abaturage benshi kwikura mu bukene aho ngo mu mirenge icyenda ukoreramo hagaragara impinduka mu baturage bamaze gufashwa.

    Ati 'Ubu hamaze kubakwa ibyuzi ibihangano 26 harimo 15 byubatswe n'uyu mushinga, hubatswe ubwogero bw'inka n'ibindi bikorwa byinshi bifasha abaturage. Niba umworozi atarabonaga amazi yo kuhira inka ze uyu munsi akaba ayabona bisobanuye ko n'umusaruro uzamuka, abaturage benshi babonye akazi mu gutera ibiti no mu kubibungabunga nabyo twabishima kuko abaturage bahawe akazi babona amafaranga.'

    Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu hari byinshi byo gushima ngo kuko imbaraga Leta yashyiraga mu kugaburira abaturage kuri ubu izishora mu bindi byinshi bigamije kubatera imbere avuga ko n'umusaruro w'ubuhinzi kuri buri muturage wikubye inshuro nyinshi kubera uyu mushinga.

    Kuri ubu uyu mushinga wa KIIWP ukorera mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Kayonza, bakaba bamaze gukora imirwanyasuri kuri hegitari 1300, haterwa ibiti by'imbuto ziribwa ibihumbi 440, hakoze ibyuzi bihangano 15, hacukurwa amariba azwi nka Nayikondo 20 n'ibindi bitandukanye byatumye abaturage babasha guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Uzabakiriho Reuben yavuze ko yishimira ko asigaye ahinga akeza kuko nta suri igitwara imyaka ye

    Twizeyemungu Noël avuga ko ubutaka bwe bwashariraga none ubu ngo asigaye abuhingaho akeza

    Umuyobozi w'Agateganyo w’Umushinga KIIW, Usabyembabazi Madeleine, avuga ko bishimira ibikorwa byiza bagejeje ku baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-wa-miliyari-24-frw-yashowe-mu-guhangana-n-amapfa-i-kayonza

  • Abarinzi ba Parike Biciwe mu Burasirazuba bwa Kongo n'abantu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umutegetsi wabitangaje yavuze ko biciwe hafi ya pariki y'igihugu ya Virunga, ibamo icya kabiri cy'inyamaswa z'Ingagi zishobora gucika kw'isi. Ni ahantu hakunze kubera ibitero by'abarwanyi.

    Umwenjeniyeri umwe byatangajwe ko yaburiwe irengero kandi batatu bakomerekeye mu gitero cyagabwe, ubwo imodoka z'ikigo cya Kongo gishinzwe kubungabunga amashyamba n'inyamaswa ziyabamo zivuye mu mudugudu wa Kivandya mu ntara ya Kivu ya ruguru. Aha ni ho imitwe y'abarwanyi ibarirwa muri mirongo ikorera.

    Umuyobozi mu karere, Alain Kiwewa, yagize ati: 'Ntabwo tuzi abagabye igitero abo aribo'. Yongeyeho ko abo bateye birukankanye intwaro bahungaga.

    Icyo kigo nticyahise gisubiza, ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru, ubwo cyari kibisabwe. Itsinda ry'iki kigo, akenshi rijya kwita ku bibazo by'amashanyarazi mu karere kose, kandi rishinzwe ahanini kurinda pariki y'igihugu ya Virunga.

    Iyi pariki yakunze kwibasirwa n'ibikorwa by'abarwanyi, mu ntambara zimaze imyaka.

    Ikigo cya Kongo gishinzwe kubungabunga amashyamba n'inyamaswa cyaburiye ibijyanye n'iyubura ry'urugomo mu kwezi kwa kabiri, nyuma y'uko abakekwagaho kuba abarwanyi b'aba Mai Mai, bagabye igitero ku bari bashinzwe umutekano wa Virunga, bakica umwe bagakomeretsa abandi babiri.

    (Reuters)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abarinzi-ba-parike-biciwe-mu-burasirazuba-bwa-kongo-n-abantu-batazwi

  • Kenya:Itsinda rivuga ko risenga ryagiye guhanurira Perezida Ruto (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aba bantu batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ubwo uyu mukozi w'Imana witwa Joseph Otieno Chenge ndetse n'abayoboke 11 bo mu itorero rya Jerusalem Mowar, bajyaga kwa Perezida William Ruto, bavuga ko bagiye kumugezaho ubutumwa buvuye ku Mana.

    Ubwo bageraga ku rugo rwa Perezida, babwiye abarurinda ko bazaniye ubutumwa bamufitiye bahawe n'Imana ngo babumugezeho.

    Ngo bahise babata muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza inyigisho ziyobya rubanada, ngo iperereza ry'ibanze ryerekanye ko uyu mukozi w'Imana yajyaga akusanya abantu barwaye abashyira mu rusengero rwe ababwira ko agiye kubasengera bagakira, biturutse ku makuru bahawe n'abaturage bituma bagiye muri urwo rusengero na bo ubwabo bisangirayo abantu batanu banegekaye bategereje isengesho.

    Uyu muvugabutmwa watawe muri yombi, yabwiye abanyamakuru ko nibatemera ko ahura na Perezida William Ruto, bitarenze iminsi 21, mu Gihugu hacika igikuba.

    Ni nyuma y'uko no mu minsi ishzie, mu ishyamba ryo mu gace ka Kilifi hasanzwe abantu basaga 200 barishwe n'inzara, na bo bari barasabwe n'umukozi w'Imana ko kutarya no kutanywa ari yo nzira izabageza kuri Yezu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/kenya-itsinda-rivuga-ko-risenga-ryagiye-guhanurira-perezida-ruto-aryerekeza

  • Muhanga: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira PSF yatumye bacana mu ziko #rwanda #RwOT

    Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Muhanga, Akagali ka Nganzo, Umudugudu wa Kabingo barashimira uruhare rw'abagize urugaga rw'Abikorera-PSF mu guharanira ko bakomeza kugira uruhare mu kwiyubaka no kugira imibereho myiza ikwiye Umunyarwanda. Ni nyuma y'aho kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 abagize PSF babasuraga bakabashyikiriza inkunga igizwe n'ibiribwa ndetse n'ubwisungane mu kwivuza.

    Mukakigeli Jeanne, umwe muri aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye abikorera babasuye bahagarariye abandi ko babakuye kure kubera ko benshi muri bagenzi be badafite uburyo buhamye bwo kubona ibiribwa, ndetse bamwe bakaburara kubera ko nta munsi y'Urugo bagira bitewe n'uko batujwe kure y'amasambu yabo.

    Buri muryango watahanye akanyamuneza.

    Yagize ati' Turashimira abikorera kuko mudukuye kure cyane. Benshi muri twebwe ntabwo dufite ubushobozi bwo kubaho neza ndetse bamwe muri twebwe usanga tubwirirwa tukanaburara kuko nta munsi y'Urugo tugira. Hafi ya twese twatujwe aha, twavuye kure ku buryo no kujya ku masambu yacu. Ahubwo badushakire aho twahinga n'Imboga'.

    Kalisa Pascal, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi afite abana 4. Yabwiye abanyamakuru ko bimushimishije kubona abikorera batekereza abarokotse Jenoside bakabaremera ibijyanye n'amafunguro ubusanzwe binagora abafite intege nkeya mu kubyigurira ku isoko.

    Ati' Mfite abana 4 mbana nabo ariko nshimishijwe n'uko abikorera badutekereje bakatugenera ibi biribwa. Twebwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi turacyagirwa cyane no kubona ibidutunga. Twatujwe hano tuvuye ku masambu yacu kure y'aha kandi ugasanga benshi muri twebwe bafite intege nkeya zo kutabasha kwibonera ibiribwa kubera ubushobozi bucye, kandi byaranatumbagiye cyane ku Isoko'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ashimira abagize urugaga rw'Abikorera-PSF uruhare bagira mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabafasha, bakabagenera uburyo bwo kubona amafunguro n'ubwisungane mu kwivuza ndetse no kubaba hafi mu bindi bibazo bitandukanye.

    Meya Kayitare Jacqueline ibumoso, hagati uwarokotse Jenoside ashyikirizwa inkunga, iburyo Kimonyo Juvenal/PSF Muhanga.

    Yagize Ati' Turashimira abikorera kuko bagira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabafasha kugira ubuzima bwiza babagenera amafunguro. Aba bo banahawe ubwisungane mu kwivuza ndetse hari n'ibindi bibazo bitandukanye bikunze kugaragara ko bibangamiye imibereho myiza yabo. Twizeye ko ubuzima bwiza bukwiye kubabera imbarutso zo gukora no kudacika intege'.

    Meya Kayitare, abizeza gukomeza kubakorera ubuvugizi hagamijwe gukomeza gushakira umuti ibibazo bagaragaza birimo; ubworozi ndetse no gukosora ahagiye hagaragazwa ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza yabo.

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko ibikorwa byo gufasha no kwita ku barokotse Jenoside basanzwe babikora, ko bafata umwanya wo gutekereza ku batutsi bishwe muri Jenoside ndetse no kubaremera kuko hari bamwe bagifite imibereho mibi. Avuga kandi ko bajyaga bagira uruhare mu kongerera igishoro bamwe muri bagenzi babo bacuruza abandi bakorozwa amatungo magufi n'amaremare hamwe n'ibindi bikorwa bitandukanye byo gushakira ineza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimonyo Juvenal/PSF, ahamya ko ibikorwa byo gufasha no kuba hafi abarokotse Jenoside bazabikomeza.

    Imiryango 16 y'Abatutsi barokotse Jenoside yasuwe none, yatujwe mu Mudugudu wa Kabingo, Akagali ka Nganzo, Umurenge wa Muhanga. Bahawe ibyo kurya birimo; Umuceri ibiro 25, Ifu y'Ibigori ibiro 25, Ibishyimbo ibiro 25, akajerikani ka Litiro 5 z'amavuta yo guteka, Ifu y'Igikoma, Amata n'ikarito y'Isabune byose bikaba bifite agaciro k'amafaranga asaga Miliyoni 2,5 mu mafaranga y'U Rwanda.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/18/muhanga-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barashimira-psf-yatumye-bacana-mu-ziko/

  • Wari uzi ko kugira ibiro bike cyane nabyo big… – #rwanda #RwOT

    Nubwo bimeze bityo ariko, hari uburyo bwinshi kandi bukwiye abantu batarasobanukirwa neza bwo kongera ibiro. Abantu benshi usanga bagerageza kongera ibiro byabo mu buryo budakwiye, bikabaviramo ingaruka zindi zikomeye ku buzima bwabo.

    Nigute ushobora kongera ibiro mu buryo bwiza?

    Muri rusange, kurya karori nyinshi kuruta izo umubiri watwitse bizavamo kwiyongera kw’ibiro. Ibiryo birimo karori nabyo birakenewe cyane kugira ngo ubigereho. 

    Byibura, kurya karori 300-500 buri munsi zirenze kuzo umubiri wawe utwika, birahagije kugirango ibiro byiyongere. Ariko kugira ngo byiyongere byihuse, umuntu akenera kurya karori 1.000 ku munsi.

    Inama zikurikira zagufasha kongera ibiro vuba kandi neza:

    1. Kurya inshuro eshatu kugeza kuri eshanu ku munsi

    Kurya byibuze gatatu ku munsi bishobora koroshya kwiyongera kw’intungamubiri za karori. Gufata utuntu tworoheje hagati yayo mafunguro nabyo bishobora kugufasha kongera umubare wa karori mu mirire yawe.

    2. Imyitozo ngororamubiri yo kongera ibiro

    Gukora iyi myitozo byibuze gatatu mu cyumweru bizagufasha mu kongera no gukomeza imitsi. Iyi myitozo ni ngombwa ku girango ibiro byiyongere. Kugira ngo ukomeze kongera ibiro niba unanutse, uzakenera gushyira imbaraga mu myitozo ukora yongera ikanakomeza umubiri.

    Abantu bakora imyitozo buri gihe bagomba kumenya neza ko barya ibiryo bifite kalori zihahije kugirango barebe ko baha umubiri wabo amavuta ahagije.

    3. Kurya poroteyine zihagije

    Ifunguro rifite proteine zihagije rifasha mu gukura kw’imitsi. Hamwe n’imyitozo isanzwe, kurya garama 0.8-2.0 za proteine kuri bikuza imitsi y’umuntu. Ibi, ni ingenzi kugira ngo ibiro byiyongere. Ibiryo birimo proteyine birimo amagi, inyama, amafi, imbuto, n’ibinyamisogwe.

    4. Kurya amafunguro akungahaye kuri karubone n’amavuta y’ingirakamaro mu mubiri

    Kurya ibintu bikungahaye kuri karubone hamwe n’amavuta meza kuri buri funguro bizagufasha kongera umubare wa karori n’intungamubiri mu mirire yawe.

    Gutandukanya amavuta meza n’atameze neza ku buzima bwawe ni ngombwa. Amavuta meza muri rusange ni akoranye ibinure karemano aboneka mu biribwa nk’ubunyobwa, avoka, amavuta y’ibimera, n’amafi.

    Amavuta atari meza ni amavuta aca mu nganda arimo ibinure byinshi. Ubu bwoko bw’amavuta buboneka mu biribwa bikaranze cyangwa byokeje nk’inyama z’inka, ingurube, n’intama.

    5. Kunywa ibinyobwa birimo kalori nyinshi

    Abantu bagira ubushake buke bwo kurya, bashobora kubonera karori nyinshi muri ibyo binyobwa kurenza izo babonera mu ifunguro rinini. Ibi bitanga intungamubiri zitagije kandi zitatuma umuntu yumva ahaze cyane.

    6. Shakisha ubufasha aho bikenewe

    Inzobere mu by’ubuzima no kugaragara neza, zitanga inama z’ingirakamaro mu gutegura neza amafunguro akwiye na gahunda z’imyitozo ngororamubiri mu gufasha kongera ibiro byawe.

    Kongera ibiro neza bisaba kwihangana no kwiyemeza. Ntabwo buri gihe ariko ubona ingaruka ako kanya.

    Kugira ibiro bike kandi bishobora gutera ibibazo bitandukanye by’ubuzima, bityo, haraho bikenerwa kubyibuha. Nubwo ari ibisanzwe gushaka kubyibuha vuba, ni ngombwa no kubikora neza.

    Abantu bashaka kubyibuha, bagomba gukomeza kurya indyo yuzuye kandi bagakomeza gukora imyitozo ngororamubiri ihagije nk’uko tubicyesha medicalnewstoday.com.

    Umwanditsi: Brenda MIZERO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129540/wari-uzi-ko-kugira-ibiro-bike-cyane-nabyo-bigira-ingaruka-ku-buzima-bwawe-129540.html

  • ‘mbega umuryango mwiza ‘ Umuherwe Coach Gael n’umuryango we bagaragaye bari kurya ubuzima ruzungu(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'mbega umuryango mwiza ' Umuherwe Coach Gael n'umuryango we bagaragaye bari kurya ubuzima ruzungu(Videwo)

    Coach Gael umaze kumenyekana kubera kuba ari we ukurikirana inyungu za Bruce Melodie yagaragaye ari kumwe n'umuryango we ndetse bishimanye.

    Aba bose bari hamwe mu haba ibishimisha abana bizwi nk'imyicungo, ndetse Coach Gael yongeye ho ko ari akaruhuko k'umuryango.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/mbega-umuryango-mwiza-umuherwe-coach-gael-numuryango-we-bagaragaye-bari-kurya-ubuzima-ruzunguvidewo/

  • Ubu aba bazahagarika Kiyovu? Abakinnyi ba Sunrise Fc biriwe baragiye inka mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Kiyovu Sports (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Sunrise biriwe baragiye inka mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Kiyovu Sports.

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi, ni bwo ikipe ya Sunrise FC yakoze urugendo rugamije gutembera.

    Iyi kipe ibarizwa mu Burasirazuba bw'u Rwanda, yakoze ibi mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 29.

    Sunrise FC, izakira Kiyovu Sports tariki 21 Gicurasi, mu mukino w'ishiraniro, uzabera kuri sitade y'Akarere ka Nyagatare kuva ku isaha ya Saa 15:00 PM.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ubu-aba-bazahagarika-kiyovu-abakinnyi-ba-sunrise-fc-biriwe-baragiye-inka-mu-rwego-rwo-kwitegura-ikipe-ya-kiyovu-sports-amafoto/