Blog

  • U Burusiya bugiye kuzana umushinga wo gukorera indege z'intambara muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergey Lavrov; ubwo we na mugenzi we Maj. Gen Jeje Odongo wa Uganda baganiraga n'itangazamakuru ejo ku wa Kane.

    Ni ikiganiro cyabereye i Moscou aho Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda yari mu ruzinduko rw'akazi.

    Lavrov yavuze ko “Ikigo cyo gusaniramo indege [z'intambara] zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti cyarashinzwe ndetse gitangira gukorera muri Uganda.”

    “Turateganya kuyihindura (Uganda) icyanya cy'akarere. Ubufatanye bwa gisirikare ndetse no mu bya Politiki hagati y'ibihugu byacu byombi ni ubw'igihe kirambye.”

    Uruganda rukora ibikoresho bya gisirikare birimo n'indege z'intambara Lavrov yavugaga u Burusiya bwamaze gushinga muri Uganda ni urwa Pro Heli Ltd rwubatse i Nakasongola rwagati muri Uganda.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni aheruka gutaha kajugujugu ya mbere y'intambara yarukorewemo.

    Minisitiri Lavrov yavuze ko ruriya ruganda rwitezweho kureshya ibindi bihugu byo mu karere Uganda iherereyemo bikazajya biruhahiramo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-burusiya-bugiye-kuzana-umushinga-wo-gukorera-indege-z-intambara-muri-uganda

  • APR yageze muri ¼ #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR y’abagore mu mukino wa Volleyball yageze muri ¼ cy’imikino nyafurika irimo kubera muri Tunisia.

    APR WVC yagiye muri iki gihugu ihagarariye u Rwanda nyuma yo kwegukana shampiyona, yisanze mu itsinda 4 kumwe na Zamalek yo mu Misiri, Litto Team Volleyball yo muri Cameroun na Nigeria Customs Services yo muri Nigeria.

    Muri rusange yari amakipe 16 yitabiriye yagabanyijwe mu matsinda 4, ariko mu matsinda baba bakina kugira ngo barebe uko bazahura bitewe n’uko bitwaye mu itsinda.

    APR WVC yaje gusoza ku mwanya wa 2 inyuma ya Zamalek ya mbere, ni nyuma yo gutsinda Nigeria Customs Services amaseti 3-1 (19-25, 25-13, 25-11 na 25-8). Yatsinzwe na Zamalek 3-0 (18-25, 16-25 na 11-25) ni mu gihe yatsinze Litto amaseti 3-2 (21-25, 25-21, 25-8, 25-27 na 15-13.)

    Ibi byari bivuze ko igomba guhura n’iya 3 mu itsinda B ari yo Asac Salitique (SAL) yo muri Senegal muri 1/8 ikaza kuyisezerera igera muri ¼ iyitsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-19 na 25-13).

    Uyu munsi saa 17h nibwo APR WVC iri bukine umukino wa ¼ aho iri buhere na CFC yo muri Tunisia iri bube iri imbere y’abafana bayo.

    APR WVC yageze muri 1/4 cy’irushanwa Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yageze-muri-%C2%BC

  • Kenya: Habonetse umubyeyi wabashije gucika idini ryo kwiyicisha inzara (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunsi umwe muri Werurwe(3) yabashije kubavana mu ishyamba aho abayoboke b'umuvugabutumwa bariho biyicisha inzara kugeza bapfuye mu gushaka guhura na Yesu vuba.

    Mu nkuru ziteye agahinda zikomeje kuva mu ishyamba rya Shakahola mu burasirazuba bwa Kenya aharimo gutabururwa imibiri — imaze kurenga 230 — y'abapfuye, iya Salema irihariye.

    Abari batarapfa n'ubu baracyaboneka bihishe mu bihuru muri iri shyamba rigari.

    Pastoro Paul Mackenzie yashinze itorero Good News International Church mu 2003, kenshi yagiye agongana n'ubutegetsi avuga ko abana batagomba kujya ku mashuri, kandi ko ubuvuzi bwo kwa muganga bukwiye kwamaganwa.

    Mu 2019 yafunze urusengero asaba abayoboke be kujyana nawe mu ishyamba rya Shakahola, aho we yita 'ubutaka butagatifu'.

    Umugabo wa Salema ari mu bitabye uwo muhamagaro.

    Yavuze inkuru ye, ariho anonsa umwana we Esther w'umwaka umwe wavukiye muri iryo shyamba. Umwana we mukuru, Amani, afite imyaka umunani.

    Ibi bikorwa byo kwiyahura mu kivunge byatangiye muri Mutarama(1). Salema avuga ko yakurikije amabwiriza yo kwiyicisha inzara kugira ngo 'ajye mu ijuru'.

    Mackenzie yamaze igihe abwira abayoboke be ko isi igiye kurangira. Mbere yababwiraga ko iri shyamba ari ubuhungiro bw'ibyago byo ku munsi w'imperuka. Ariko nyuma arabihindura akavuga ko ari ahantu ho guca bajya mu ijuru mbere 'y'iherezo ry'iminsi'.

    Nyuma y'iminsi irindwi ntacyo atamira, Salema avuga ko yumvise ijwi ry'Imana rimubwira ko ibi atari ubushake bwayo kandi ko agifite imirimo yo gukora ku isi, nuko arabihagarika.

    Gusa iruhande rwe abantu bariho bapfa — ndetse yagiye mu gikorwa cyo guhamba abana umunani. Babyitaga kujya 'kuryama'.

    Ariko bakavuga ngo: 'Niba abana banjye badapfuye, singomba gusubira guhamba ab'abandi'.

    Abarokotse hano bavuga ko abana ari bo bagombaga kugenda mbere, nk'uko biri mu ibwirizwa ryari ryatanzwe na pastoro Mackenzie. Hagakurikiraho abatarashatse, abagore, abagabo, maze hagaheruka abakuru b'itorero.

    Salema yaje kuvumbura ko umugabo we, umwe mu bungirije Mackenzie, iyo yavugaga ko agiye mu kazi yabaga mu by'ukuri agiye guhamba abapfuye nk'uko umwe mu nshuti ze yabimubwiye.

    Umunsi umwe muri Werurwe(3) umugabo we yariyiziye, ategeka umugore we n'abana kwiyicisha inzara. Hashize iminsi ine yarahavuye agiye 'gukora', ni yo yari amahirwe ya nyuma ya Salema. Yahise afata abana be baragenda.

    Aba bana barokowe n'ubutwari bwa nyina ariko kandi no kuba yari umugore w'umwe mu bungirije Mackenzie.

    Salema avuga ko abandi bayoboke babonye agiye bamubajije impamvu ariko batamuhagaritse, maze ageze ku muhanda mugari nyuma yo kugenda ibirometero byinshi n'amaguru ava mu ishyamba, ahura 'n'umusamariya mwiza [umugiraneza]' amujyana ahantu hatekanye.

    Gusa abandi bashatse gucika barahagaritswe. Itsinda ry'abagabo bashyiraga mu ngiro amabwiriza ya Mackenzie bakurikiraga abashaka gucika bafite imipanga, bakabakubita, bakabagarura rwagati mu ishyamba, ni ibivugwa na bamwe mu barokotse bari abayoboke.

    Salema avuga ko hashize icyumweru ahavuye, abungirije Mackenzie baje kumushaka bakamugira inama yo kugaruka, ariko ngo ntabikangisho bamushyizeho.

    Gusa azi neza ko abandi batoroherwaga gutyo.

    Umugore yaramusanze, amusaba kumufasha gucika agahunga iri torero we n'abana be agasubira iwabo. Salema yamwijeje ko azabikora.

    Uyu mugore yasubiye mu ishyamba kuzana abana be ariko ntiyongeye kumva ibye na rimwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-habonetse-umubyeyi-wabashije-gucika-idini-ryo-kwiyicisha-inzara-akarokora

  • Amayeri 10 abakobwa bakunze gukoresha iyo bashaka gukatira abasore – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abakobwa burya bagira uburyo bwabo bavugamo ibintu, cyane ko ubusanzwe bazwiho amasoni no kudapfa kwerura buri kintu bashaka kuvuga. Ubu rero ni bumwe mu buryo bwinshi abakobwa bakoresha bashaka kubenga abasore.

    1.Ndatekereza ko uri nka musaza wanjye.

    Mu gihe umukobwa wifuzaho kuba umukunzi akubwiye gutyo, jya wumva ko yashatse kukumvisha ko atakwishimiye kuburyo wamubera umukunzi. Kukwemerera ko uba nka musaza we ni uburyo bwo kukumvisha ko ibyo gukundana nawe biri kure nk'ukwezi kuko nyine utakundana na mushiki wawe.

    2.Ndacyari umwana

    N'ubwo tumenyereye ko abasore bashakana n'abakobwa baruta, mu gihe umukobwa wifuzaho umukunzi akubwiye ko akiri muto burya aba yumva umuruta cyane kuburyo nta rukundo rukwiye kuba hagati yanyu ahubwo we aba agufata nk'umugabo umubyaye.

    3.Singukunda muri ubwo buryo

    Ibi bikunze kuba mugihe wenda umukobwa mwigana cyangwa se mukorana bityo we akagukunda bisanzwe nka mugenzi we. Niba akubwiye gutyo rero ntugashidikanye cyangwa ngo uyoberwe icyo ashatse kuvuga. Burya we aba abona mudakwiranye kuburyo wamubera umukunzi cyangwa se nyine we akaba yumva nta rukundo agufitiye(atakwiyumvamo).

    4.Nta gahunda ndafata

    Mu gihe usabye umukobwa ko mwakundana akakubwira ko atarafata gahunda yo gukundana burya aba yifitiye abasore benshi akunda kandi batarabivuganaho byeruye ngo afate umwanzuro. Ibi rero bituma yirinda kwica ku wundi kuko aba yumva yazakubwira yego mu gihe azaba yabonye ko ahandi byanze. Mbese ubwo aba asa n'ukwibikiye kuburyo azakwemerera mu gihe ahandi ateganya byanze.

    5.Mfite indi nshuti y'umuhungu

    Ibi byo nta kubitindaho rwose mu gihe umukobwa afite umukunzi yiyumvamo kandi babanye neza, iyo atagira ingeso mbi yo gutendeka akubwira nyine ko inkweto yabonye iyayo.

    6.Sinjya nganira n'abahungu aho nkorera/​niga

    Nuhura n'uruva gusenya umukobwa akakubwira gutyo nyamuneka jya umugendera kure. Iyo akubwiye gutyo burya aba ashaka kuvuga ko uretse no kuba yagukunda atanashimishwa no kuba hamwe nawe cyangwa kuganira nawe.

    7.Ntituri ku rwego rumwe urandenze

    Nusaba umukobwa kukubera umukunzi akakubwira ko umurenze jya uhita wumva ko we abona akurenze. Ikiyongera kuri ibi kandi burya aba ashaka kukumvisha ko ushobora kuba wirata/wishyira hejuru kandi atari rwo rwego uriho.

    8.Mpugiye ku kazi kanjye/amashuri yanjye

    Nk'uko bisanzwe n'ubundi ntihakundana imburamikoro. Mu gihe umukobwa umusabye kukubera umukunzi rero akakubwira gutyo jya wumva neza ko atakubona nk'umusore yaha umwanya cyangwa ngo aguteho igihe cye. Mbese mu kinyabupfura cye aba ashaka kukumvisha ko utamunyuze kuburyo mpapanga iby'urukundo.

    9. Ntabwo nzashaka

    Nk'uko bisanzwe bizwi, abakobwa hafi ya bose niba atari na bose ahubwo ; bifuza gushaka cyane ko ugumiwe usanga yarabaye iciro ry'imigani. Bityo rero umukobwa nakubwira ko atazashaka jya wumva ko akubona nk'inteshamutwe kandi mudakwiye kubana. Ibi na none bijya bigaragara ku bakobwa bikundira amaraha maze akifuza kwikundanira na buri wese ubishaka ngo akunde agire icyo amukuraho. Binabaho rimwe na rimwe ko umukobwa usanga aryamana n'umusore ariko akamubwira ko atazashaka. Ibi bivuga ko wowe utari umusore abonamo ko wamubera umugabo ubishoboye.

    10.Tube inshuti zisanzwe

    Mu gihe umukobwa akwereka ko agufitiye amarangamutima ariko akagusaba ko mwakwibera inshuti zisanzwe, burya aba agukunda ariko afite undi umwe cyangwa benshi ; cyane ko bene uwo aba akunda gutendeka. Birashoboka ariko na none ko abikubwira mu rwego rwo kukumvisha ko urukundo yifuza kugukunda ari urusanzwe rwa kivandimwe, ko akubonamo umusore mwiza ariko na none udakwiye kugera ku rugero rwo kumubera umukunzi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/amayeri-10-abakobwa-bakunze-gukoresha-iyo-bashaka-gukatira-abasore

  • Abayobozi n'abakozi ba Serena Hotel bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023 nibwo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 250 baharuhikiye bishwe muri Jenoside.

    Ubwo basuraga uru rwibutso basobanuriwe amateka ya Jenoside uko yahemberewe n'ingengabitekerezo y'amacakubiri hagati mu baturage kugeza ishyizwe mu bikorwa abasaga miliyoni imwe bakahasiga ubuzima.

    Nyuma yo gusobanurirwa ibyaranze aya mateka berekwa amwe mu mashusho yaranze ibi bihe by'icuraburindi, bunamiye Abatutsi baruhukiye ku Rwibutso rwa Gisozi.

    Muri iki gikorwa habayeho gutanga ubuhamya kuri bamwe mu bakozi ba Serena Hotel barokotse Jenoside, urugendo rwabo mu bihe babayeho by'amacakubiri, ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yatwaye ababo bagasigara ari impfubyi, baboneraho n'umwanya wo gushima Inkotanyi zabagaruriye icyizere cy'ubuzima nyuma y'iminsi myinshi y'icuraburindi bari barimo.
    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwasabye abakozi n'abayobozi ba Serena Hotel kugira uruhare mu kuvuga amateka nyakuri yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Rukemampunzi Jean Claude ubwo yagiranaga ikiganiro n'abakozi ba Serena Hotel yongeye kubibutsa inshingano bafite zo gusangiza abandi amateka nyakuri kuri Jenoside nk'abantu bakora ibikorwa bituma bahura n'abantu b'ingeri zose baturutse hirya no hino ku Isi.

    Yagize ati 'Nimwe mufite uruhare, ni mwe muri imbere mu kwerekana no gusesengura amateka y'igihugu cyacu muyabwira abatayazi, munabereka ingamba dufite kugira ngo dukomeze twubake igihugu cyacu.'

    Rukemampunzi yaboneyeho umwanya wo gushima Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ikomeza kuba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guha agaciro umwanya wo kwibuka abazize uko bavutse.

    Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai yavuze ko igihe cyo kwibuka ari inshingano za buri wese mu bagize Serena Hotel ndetse ari n'igihe cyo kwifatanya na bamwe mu bakozi bayo babaye muri ibi bihe bibuka ababo baguye muri Jenoside.

    Ati 'Buri mwaka tugira umwanya tuza hano mu gihe cyo kwibuka abaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibihe biba bigoye byo kwibuka ubuzima bw'abantu baguye muri icyo gihe, ibihe banyuzemo n'icyo bazize, aba ari ibihe bikomeye kandi bitoroshye.'

    'Kuri twe nka Serena Hotel dufite abakozi benshi bahuye n'ihungabana ry'ibi bihe bya Jenoside, aba ari inshingano zacu rero kuza kwifatanya na bo tukibuka turi kumwe kandi tuzahora twifatanya na bo igihe cyose.'

    Yakomeje avuga ubuzima bugomba gukomeza ariko mu gihe bamwe muri bo badashoboye bagomba kubaba hafi no kubagenera ubufasha bukenewe.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yashimiye ubuyobozi bwa Serena Hotel mu kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ndetse yongera gushimangira ko kwibuka ari inshingano za buri wese.

    Ati 'Insanganyamatsiko uyu munsi dufite iratwibutsa ko dufite inshingano yo gukomeza kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko tuniyubaka. Icyo bivuze ni uko Kwibuka ari ihame kandi ni inshingano dufite nk'Abanyarwanda; tuzabikora igihe cyose tukiriho.'

    Yakomeje avuga ko buri muntu wese yaba umuto cyangwa umukuru akwiye guharanira kwigisha uburere mbonera gihugu aho ari hose aharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

    Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai ashyira indabo ku mva zashyinguwemo Abatutsi ku Rwibutso rwa Gisozi

    Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, Lt Col Aimable Rukundo yunamira abaruhukiye ku Rwibutso rwa Gisozi

    Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Rukemampunzi Jean Claude yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abayobozi n'abakozi ba Serena Hotel bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi; iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy

    Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai

    Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

    Abayobozi b’Umujyi wa Kigali biftanyije n’abakozi ba Serena Hotel kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali, Nagiruwubuntu Dieudonné yashimiye ubuyobozzi bwa Serena Hotel mukuzirikana ibihe byo kwibuka

    Umwe mu bakozi ba Serena Hotel warokotse Jenoside yakorewe Abtutsi atanga ubuhamya bw’uko yarakotse

    Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Rukemampunzi Jean Claude yibukije abakozi ba Serena Hotel ko bafite inshingano zo kwigisha amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-n-abakozi-ba-serena-hotel-bunamiye-abatutsi-bishwe-muri-jenoside

  • Abantu 250 bishwe n'impanuka mu mezi atatu – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa y'iminsi ibiri ku mutekano wo mu muhanda n'uburyo bwo gutangaza amakuru ajyanye n'impanuka zibera mu muhanda.

    Ni mu gihe kuva tariki 17 Gicurasi 2023, Isi yose iri mu Cyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima [OMS] rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.

    Umuyobozi w'Umuryango uteza imbere ubuzima HPR [Healthy People Rwanda], Dr Innocent Nzeyimana, agaragaza ko kugeza ubu u Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zigamije gukumira impanuka kandi zitanga umusaruro.

    Mu mwaka ushize, mu Rwanda habaye impanuka zirenga 9400. Zahitanye abantu 600, ahakomereka abarenga 4000.

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n'impanuka.

    Abakomeretse mu buryo bukabije ni 72 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 1550.

    DIGP Sano ati 'Murabyumva ko ari umubare munini, n'ubwo yaba ari umuturage umwe, gukomereka kwe ni ibintu bitera igihombo igihugu, ntan'ibyo twifuza ntan'uwabyifuza.'

    'Mubyumve rero abakomereka, ari abitaba Imana, ibibagendaho ni byinshi, inshingano bari bafite zigahagarara, ibyo igihugu cyari kibitezeho bigahagarara.'

    Yavuze ko umutekano wo mu muhanda uhabwa umwihariko. Mu myaka itatu ishize, hafashwe ingamba zo kwibanda mutekano wo mu muhanda hashyizwe imbaraga ku bintu bitatu.

    Ibyakozwe birimo ubukangurambaga bunyuzwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro, gushyira za Camera [zizwi nka Sophia] ku mihanda no kongera imbaraga mu gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga.

    DIGP Sano ati 'Tumaze imyaka myinshi tuvuga ngo impanuka zigabanuke ariko birashoboka.'

    Polisi y'Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw'igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yavuze ko impanuka zo mu muhanda zishobora gukumirwa

    Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa muri Polisi y’Igihugu, Sano Vincent n’Umuyobozi Mukuru wa HPR, Dr. Innocent Nzeyimana ubwo baganiraga n’abanyamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-250-bishwe-n-impanuka-mu-mezi-atatu

  • Rwamagana: Abikorera bijujutiye igihombo batewe n'iburya ry'umuriro rya hato na hato – #rwanda #RwOT

    Iri bura ry'amashanyarazi rimaze hafi ukwezi aho umuriro uza ukongera ukagenda mu gihe gito ku buryo abogosha, abacuruzi, abafite inganda nto n'ibindi bikorwa binini bikenera umuriro w'amashanyarazi bahora bijujuta kuko ngo utwika ibintu byinshi, ibindi bikangirika.

    Bamwe mu bikorera baganiriye na IGIHE batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze bavuze ko banenze ubuyobozi butabateguza nibura ngo babimenye kare ko umuriro uri bugende.

    Umwe yagize ati 'Nkanjye mfite inzu itunganya umusatsi; hari ubwo nzinduka nahaye umukiliya gahunda yo kuza kumukorera, ngatangira akazi hashira nk'iminota 30 umuriro ukaba uragiye. Hari ubwo wa mukiliya ategereza umuriro ntuze, yatsimbura atashye ukaba uraje, yagira ngo aragarutse ukongera ukagenda. Ni ibintu bitari byiza rwose. Hari n'imashini tuba dukoresha utwika rwose bajye babitubwira kare.'

    Undi mugabo ucuruza inyama yavuze ko muri iki gihe hari ubwo bataha basize inyama muri frigo umuriro ukaza kugenda ku buryo mu gitondo bazikuramo zapfuye.

    Yasabye ubuyobozi kujya bubamenyesha hakiri kare ko umuriro uri bugende kugira ngo bashake ubundi buryo bakoresha mu kubika inyama aho kwizera ko umuriro uhari kandi udahari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibura ry'amashanyarazi riri henshi mu gihugu aho ngo REG yabasobanuriye ko riterwa n'ibiza byangije ingomero.

    Ati 'Biriya biza byagiye bigira ingaruka ku ngomero bituma zimwe na zimwe zijyamo ibitaka ntizakora nk'uko zari zisanzwe zikora ariko ubwo igihe cy'umucyo cyinjiye turizera ko bagiye kuzikora neza ku buryo zongera gukora neza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibura ry’amashanyarazi riri henshi mu gihugu aho ngo REG yabasobanuriye ko riterwa n'ibiza byangije ingomero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abikorera-bijujutiye-igihombo-batewe-n-iburya-ry-umuriro-rya-hato-na

  • Umukino wa APR FC na Rayon Sports wahatiwe Stade ya Huye bihatse iki? #rwanda #RwOT

    Abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ntabwo bishimiye uburyo umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023 washyizwe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye noneho ku masaha ya ni joro.

    Kuva FERWAFA yatangaza ko uyu mukino uzabera i Huye, ntawo byakiriwe kimwe bitewe n’uko n’umukino wa shampiyona uheruka guhuza aya makipe i Huye bitagenze neza.

    Noneho byaje kurushaho kuba bibi ubwo byavugwaga ko uyu mukino uzaba ni njoro saa 18h00′ ni mu gihe saa 15h hazaba habaye umukino w’umwanya wa gatatu uzahuza Kiyovu na Mukura VS.

    Ikipe ya APR FC yabaye iya mbere mu kuvuga ko ititeguye gukina aya masaha bityo ko yo yumva umukino wabera amasaha basanzwe bakiniraho, bagakina saa 15h30′ n’aho umwanya wa 3 ugakinwa saa 12h30′.

    Kuki FERWAFA yashyize uyu mukino i Huye?

    Benshi bumvaga uyu mukino wagashyizwe kuri Kigali Plele Stadium cyane ko umukino uheruka guhuza ya makipe wabereye i Huye, bityo ko bakawuzanye i Kigali n’abanya-Kigali bakongera kuryoherwa n’uyu mukino.

    Amakuru avuga ko nyuma y’uko Stade ya Huye ivuguruwe kugira ngo ijye yakira imikino mpuzamahanga nabwo CAF yayanze kuko amahoteli ahari atari yujuje ibisabwa.

    Ibi byatumye hashyirwamo imbaraga kugira ngo abikorera bavugurure amahoteli ajye ku rwego CAF yifuza, ni mu gihe FERWAFA nayo yabahaye amasezerano ko izakora ibishoboka byose iyi stade ikazajya yakira amarushanwa menshi kugira ngo nabo babe batararuhiye ubusa.

    Bivugwa ko FERWAFA yatwaye uyu mukino i Huye ndetse inawushyira ku masaha ya ni joro kugira ngo bafashe aba bikorera bakoresheje amafaranga menshi bavugurura kuko ni umukino uzarebwa n’abantu benshi kandi siko bose bazataha bazarara muri uyu mujyi bakiyongera no ku makipe n’amakipe yahakiniye.

    FERWAFA gushyira umukino mu ijoro ntiyiga?

    Dusubiye inyuma gato muri 2017 ubwo APR FC yari yahuye na Rayon Sports ku mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda.

    Ni umukino wari washyizwe ku isaha ya saa 18h00′, gusa ntabwo waje kurangira kuko ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda ibitego 2-0, amatara yaje kuzima burundu bituma umukino usubikwa uza gusubukurirwa i Kigali.

    Kongera gushyira uyu mukino ni joro byatumye benshi batekereza impamvu FERWAFA yongeye kwishyira mu ntambwe 18 kuko haribazwa icyaba mu gihe iki kibazo cyakongera kubaho kandi bari bafite amahirwe yo kubikumira umukino ukaba kare.

    FERWAFA ntitewe impungenge n’umutekano muke

    Ubwo umukino uheruka guhuza aya makipe wabereye i Huye tariki ya 12 Gashyantare 2023 maze Rayon Sports igatsinda 1-0, gutaha byaragoranye ku bantu banyuze mu muhanda wa Huye — Kigali.

    Ubwo barimo bataha mu muhanda wari wuzuyemo abantu benshi, bateze imodoka bazitera amabuye, ibiti hari n’imodoka zamenwe ibirahure ndetse na bamwe mu bafana barakomereka.

    Kuri iki kibazo umuyobozi wa FERWAFA w’inzibacyuho, Habyarimana Marcel Matiku yavuze ko ibyo bitabareba bo ikibareba ari ugutegura umukino ukagenda neza ibindi byo ntaho bahuriye nabyo ndetse ko n’iyo bategura umukino ibyo batabirebaho.

    Umukino wa Rayon na APR FC washyizwe i Huye ntabwo bivugwaho rumwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-ukomeje-gutsiindirwa-stade-ya-huye-bihatse-iki

  • Bushali yerekeje i Burayi aho agiye gukorera… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi wari uherekejwe n'umuraperi Slum Drip uzwi cyane nka Gatonyanga banabana mu itsinda rya KinyaTrap, yabwiye inyaRwanda.com ko uru rugendo ari rwo runini akoze ariko rwuzuyemo umugisha.

    Bushali yavuze ko kimwe mu bimujyanye ari ukurangiza imishinga imwe n'imwe yo kuri Album, “Full Moon”, yitegura gusohora, no kuhakorera ibitaramo bitandukanye ahafite.

    Yagize ati'Yego nibyo nerekeje ku mugabane w'uburayi, aho nzakorera ibitaramo bitandukanye ndetse no kurangiza imwe mu mishinga y'indirimbo zanjye.'

    Bushali yabwiye inyaRwanda.com ko na mbere uru rugendo yari arufite, bitewe na Album yagombaga kurangiriza kuri Uyu mugabane, gusa bamwe mu banyaRwanda bahatuye bakimara kumenya ko ari mu nzira zijyayo, bifuje ko abataramira.

    Biteganyijwe ko mbere y'uko Bushali atangira ibitaramo, azabanza kwitabira Festival izabera i Lille mu Bufaransa nyuma y'aho akorere ibitaramo i Paris, u Bubiligi, Poland n'ahandi.

    Bushali mbere yo guhaguruka yasezeye Slum Drip wari wamuherekeje

    Bushali ni umwe mu baraperi bahagaze neza mu muziki w'u Rwanda yatangiye mu mpera za 2013.

    Amaze gusohora Album eshatu zirimo ‘Nyiramubande’, 'Ku gasima, '!B!HE B!7' ndetse na Full Moon ari guteguza igiye kuba iya kane.

    Bushali yari acigatiye imashini yuzuyemo Album ye

    Bushali ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege

    Ubwo Bushali na Slum Drip bari bageze ku Kibuga cy'indege

    AMAFOTO: RWIGEMA Freddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129543/bushali-yerekeje-i-burayi-aho-agiye-gukorera-ibitaramo-bizenguruka-umugabane-amafoto-129543.html

  • Rusizi: Ibigo nderabuzima byagaragaje ko hari… – #rwanda #RwOT

    Ubwo bugenzuzi bwatangiye kuwa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, ubwo Abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’abaforomokazi n’Ababyaza (NCNM) bari kumwe n’itsinda ry’urugaga rw’abakora imyuga ishingiye ku buvuzi (RAHP) barinmo gusura abakorera mu karere ka Rusizi bakareba niba abakora iyo myuga bafite ibyangombwa bibemerera kuyikora ndetse bakanaganira nabo bakumva ibyifuzo byabo.

    Kugeza kuwa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2023, mu bigo nderabuzima byasuwe mu karere ka Rusizi byagaragaye ko hari ibibazo by’Abafomo n’abaforomokazi bake ariko by’umwihariko hari ikibazo  cy’ababyaza bize bigiye kubyaza kuko ahenshi hashyirwa umubyaza umwe gusa.

    Abaforomo n’abaforomokazi n’Ababyaza baganiriye na InyaRwanda.com bagaragaje ibibazo bibangamira imitangire ya serivisi ndetse bagaragaza kuba ari bake batabona umwanya w’ikiruhuko nk’abandi bakozi ba Leta. 

    Umwe mu baganiriye na InyaRwanda.com yavuze ko abakora mu bigo nderabuzima biherereye kure y’umujyi wa Rusizi babangamiwe n’umubare muto w’Abaforomo n’abaforomokazi ariko igikomeye ni ukuba hari ikibazo cy’ababyaza.

    Yagize ati: “Abaforomo n’abaforomokazi dukorera mu bigo nderabuzima biri kure, usanga gutanga serivisi bitatworohera kuko nko kuba umuntu atuye i Kamembe cyangwa i Gihundwe, ugakorera nko mu kigo nderabuzima kiri mu Murenge wa Bweyeye cyangwa Gikundamvura, ubwo ntabwo mvuze za Nyabitimbo;

    Usanga abitabira kuhakorera kuko utekereza nko kujya Bweyeye ufite umuryango nka Kamembe cyangwa ukeneye kujya ujya kwiga I Nyamasheke  cyangwa i Kigali ugasanga imishahara baduha ishobora gushirira mu nzira kuko tuba dukeneye kwiga ngo twongere ubumenyi dufite mu mwuga.”

    Undi muforomo avuga ko kubura kw’ababyaza bituma abaforomo bakora ibyagakozwe n’abize kubyaza ndetse ntibagire umwanya wo kuruhuka.

    Yagize ati: “Mu kigo nderabuzima cyacu tumaze igihe nta mubyaza dufite ku buryo usanga aritwe tubyaza kandi ubumenyi dufite ntabwo wabugereranya n’abize kuvura. Kubyaza kandi nubwo tubikora ntabwo ari imirimo twakagombye gukora kuko n’inshingano dufite zo kuvura indwara naho turacyari bake kuko bisaba umuforomo gukorera nko muri serivisi eshatu ndetse kubona umwanya wo kuruhuka biragoye cyane.

    Turasaba ababishinzwe kwiga uburyo abakora ku bigo nderabuzima biri kure ko bashyirirwaho uduhimbazamusyi dutuma abize ubuforomo n’ububyaza bitabira kuhakorera kuko nko Mirenge ya Butare na Bweyeye, biragoye kubona Abaforomo n’Ababyaza bemera no kuhakorera kubera uburyo gukora ingendo bihenze igihe ushaka gusura umuryango.”

    Ikigo nderabuzima cya Mashesha mu Murenge wa Gitambi mu bugenzuzi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Abaforomokazi n’Ababyaza, basanze iki kigo nderabuzima nta mubyaza kigira ndetse kimaze amezi arindwi umubyaza umwe cyari gifite asezeye akaba atarasimburwa.

    Umuyobozi w’iki Kigo nderabuzima cya Mashesha, Ndagijimana Gervais, yabwiye InyaRwanda.com ko batanze raporo muri Minisiteri y’ubuzima ndetse bahabwa uburenganzira bwo gushaka umukozi kugeza ubu akaba ataraboneka.

    Yagize ati: “Ubusanzwe twari dufite umubyaza umwe ariko hashize amezi 7 asezeye. Umubyaza aba akenewe ariko igihe adahari abaforomo n’abaforomokazi bacu bazi kubyaza nta muntu wavuga ko yashatse serivisi agiye kubyara ngo abure umubyaza. Buri munsi twakira ababyeyi kandi turababyaza abo binaniranye tukabajyana ku bitaro.”

    Ndagijimana, yakomeje agira ati: “Umubyaza twari dufite amaze kugenda, twahise twandika ibaruwa tubimenyesha Minisiteri y’ubuzima badusaba ko dushaka undi ufite ibyangombwa bakamuduha ariko twaramubuze kandi ikibazo cy’abakozi baba bakenewe ariko bakanga gukorera mu byaro. 

    Iki ni ikibazo dusangiye n’abacu bo mu bigo nderabuzima biri kure y’umujyi ariko twebwe twagize ingorane uwo twari dufite aragenda ariko turacyategereje uwakwemera kuza gukorera hano. 

    Umwanditsi Mukuru w’Urugaga rw’abakora Imirimo ishingiye Buvuzi (RAHP), RTD Major Gasherebuka Jean Damascene, aganira na InyaRwanda.com nawe yavuze ko igenzura barimo basanze hari ibikwiye gukosorwa ariko bakishimira ko abatanga serivisi z’ubuzima mu karere ahenshi bubahiriza amategeko abagenga.

    Agira ati: “Twaje kureba ko abakora imirimo ishingiye ku buvuzi ko bujuje ibisabwa kugira ngo bahe abaturage serivisi z’ubuvuzi, abaturage bafite ubushobozi bwo kuzitanga. Abo twasanze batujuje ibisabwa twicaraga tukumva ibyifuzo byabo tukabereka inzira banyuramo bakabona ibyangombwa bisabwa.

    Hari aho twasanganga nko mu isuzumiro hakora umuntu wize ubutabire n’Ibinyabuzima (Bio Chimie) abo twasabye ko bahagarara hagashyirwamo abize gusuzuma indwara. Nubwo hari bike bikenewe gukosorwa ariko icyo twashimye mu karere ka Rusizi ni uko ahenshi bubahiriza ibisabwa  bitewe n’uko ubona ubuyobozi bwa hano babyumva kandi bakurikiraho umunsi ku munsi.

    Umwandutsi Mukuru w’inama y’Igihugu y’Abaforomo n’abaforomokazi n’Ababyaza, Kagabo Innocent yavuze ko ibibazo byose byagaragajwe n’abaforomokazi n’Ababyaza bizakorerwa ubivugizi.

    Yagize ati: “Haracyagaragara umubare muto w’Abaforomo n’abaforomokazi n’Ababyaza ariko nk’abaforomo, Minisiteri y’ubuzima yatangiye kubongera, hari aho usanga bamaze kugera ku baforomo 10 kandi mu bihe byashize bari 5, hari aho biyongereye nubwo iyo mibare idahagije ubushobozi bubonetse dusanga byaba byiza biyongereye.” 

    Kagabo yakomeje avuga ko baganiriye n’abaforomo, abaforomokazi n’Ababyaza babagezaho ibyifuzo byabo ndetse ahamya ko bazakora ibishoboka ibyo bifuje bikubahirizwa. 

    Bimwe mu byifuzo baduhaye ni uko integanyigisho ibafasha kwihugura mu bijyanye n’umwuga wabo n’uko twakora integanyigisho no mu rurimi rw’Igifaransa bitewe n’uko hari abarwizemo kuko iyo basanzwe bakoresha yari mu cyongereza. Tugiye kureba uburyo abakoresha igifaransa twabakorera integanyigisho iri mu rurimi bizemo kuko babitugaragarije nk’imbogamizi.”

    Kagabo yabwiye InyaRwanda ko kuba mu Rwanda umubare w’ababyaza ari muto bituma mu bigo nderabuzima byasuwe usanga bafite umubyaza umwe ku kigo nderabuzima. Yagize ati “Muri ubu bugenzuzi turimo gukora, ikibazo twabonye ahenshi ni ubuke bw’ababyaza kuko usanga bafite umubyaza umwe ku kigo nderabuzima.

    Ababyaza handitse 2085  twanditse tukabaha ibyangombwa bibemerera gukora umwuga w’Ububyaza ni bake kuko harimo abari mu kazi badahagije, abandi barimo kwigisha mu mashuri dufite. Amashuri makuru na Kaminuza dufite tugomba kongera imbaraga mu kwigisha kugira umubare w’ababyaza wiyongere ndetse byaba ngombwa tugashaka abadufasha kwigisha baturuka mu bihugu by’Akarere u Rwanda ruherereyemo kugira ngo ababyaza bakenewe baboneke.

    Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’abaforomokazi n’Ababyaza yatangarije InyaRwanda ko ubwo bugenzuzi busozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023 bwagenze neza ndetse basanze abaforomo n’abaforomokazi n’Ababyaza bubahiriza amabwiriza n’amategeko ku buryo bushimishije ndetse ko ibibazo bagaragaje ubwo bazaba basoza iryo genzura, bazahura n’Ubuyobozi babugezeho ibibazo byagagajwe mu bigo nderabuzima byasuwe.

    Itsinda ry’abakozi n’Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’abaforomokazi n’Ababyaza ndetse n’iry’Urugaga rw’abakora Imirimo ishingiye Buvuzi bagomba gusura Ibigo nderabuzima 18, amavuriro yigenga n’ayatanga ubuvuzi bw’ibanze akorera mu karere ka Rusizi.

    Muri Rusizi bahangayikishijwe no kutagira ababyaza bahagije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129542/rusizi-ibigo-nderabuzima-byagaragaje-ko-hari-ikibazo-cyo-kutagira-ababyaza-babyize-129542.html