Blog

  • Nawe yarafite umugambi wo kubatwika ! Ruhango,Umugabo yatemwe na Sebukwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Nteziryayo Callixte utuye mu Mudugudu wa Butare II, Akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango yatemwe mu mutwe na Sebukwe ubwo yajyaga gucyura umugore we wari warahukanye.

    Ahageze ngo yabwiye ab'iwabo w'umugore ko bamumuhana n'ibyo yasahuye mu rugo rwe, bitaba ibyo akabatwikisha essence.Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwendo, aho uyu muryango wo kwa Sebukwe utuye, buvuga ko yahageze agashaka kurwanya Sebukwe, na we mu rwego rwo kwirwanaho afata umuhoro awutemesha umukwe we mu mutwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert ati 'Iyi mirwano yabaye nijoro (ku wa Gatandatu), twahageze dusanga Sebukwe amaze kumutema mu mutwe, tumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugira ngo yitabweho.'

    Muhire yavuze ko uyu Nteziryayo yaje avuga ko umugore we yahukanye atwaye ibiryo n'amafaranga byari biri mu rugo.
    Ati 'Yari yitwaje akajerekani kuzuye essence. Yavugaga ko nibatamuha ibyo umugore yatwaye abatwika.'

    Gitifu Muhire uyobora Umurenge wa Mwendo, yavuze ko Sebukwe wa Nteziryayo witwa Rwampungu Emmanuel w'imyaka 68 y'amavuko, utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mutara muri uyu Murenge wa Mwendo, akimara gutema umukwe we, yahise acika akaba agishakishwa.

    Mu Mirenge itandukanye y'aka Karere ka Ruhango, hakunze kumvikana urugomo rwa hato na hato, rwa bamwe mu bagabo cyangwa abagore bica abo bashakanye, abandi bakiyahura hakaba n'abagizi ba nabi bitwaza intwaro gakondo bagatema abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nawe-yarafite-umugambi-wo-kubatwika-ruhango-umugabo-yatemwe-na-sebukwe-agiye

  • Karongi:Undi muntu bamwishe bamuta mu mugezi wa mashyiga – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwishwe ni umusore uri mu kigero cy,imyaka 20 y'amavuko nk'uko Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umusigire w'umurenge wa Murambi FRED, yabwiye umunyamakuru w'umuryango.

    Yakomeje avuga ko nyakwigendera akiri mu mugezi kuko birinze kumukoraho ngo bahamukure RIB na Police batarahagera, mu rwego rwo kwirinda gusibanganya ibimenyetso bizifashishwa hashakishwa uwamwishe.

    Mukarere ka Karongi mu mpera z'icyumweru gishize abanyerondo b'umwuga bishe umukarani bamukubise inkoni nyinshi

    Abaturage bo mu murenge wa Rubengera akagali ka kibirizi ntibatinya kuvuga ko urugomo nk'urwo rugeza no ku rupfu ruri gukomoka ku businzi bukabije buri muri ako gace.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-undi-muntu-bamwishe-bamuta-mu-mugezi-wa-mashyiga

  • Guverinoma yasabwe gushyiraho ibiciro ntarengwa by'ubukode bw'inzu #rwanda #RwOT

    Impuguke mu bukungu zasabye Guverinoma y'u Rwanda, gushyira ibiciro ntarengwa by'ubukode bw'inzu yaba iz'ubucuruzi cyangwa iz'ubukode, kuko ba nyirazo bakomeza kuzamura ibiciro uko biboneye. Ni ikibazo Abaturage bavuga ko nta gikozwe  cyatuma imibereho yabo imera nabi.

    Abantu mu ngeri zinyuranye mu mujyi wa Kigali, barataka ko ibiciro by'ubukode bw'amazu yaba ayo guturamo bizamuka umunsi ku munsi.

    Umwe ati 'Arahenze ariko ntabwo tuzi impamvu ibiciro biri kujya hejuru.'

    Mugenzi we ati 'Kubera ko kubaka utujagari bitemewe, bituma amazu ahenda no kuba abantu bakomeza kuva mu byaro ari benshi.'

    Undi nawe ati 'Nubwo ari mu biza no mu manegeka umuturage yabashaga gukorera amafaranga macyeya akabasha kubona ya nzu, ya mafaranga macyeya ahwanyije n'ubushobozi bwe.'

    Aba baturage basanga hakwiye kujyaho uburyo bwo kubaka amazu y'ubukode  ahendutse, kandi hakaboneka ajyanye n'ibyiciro by'ubukungu abanyarwanda babarizwamo.

    Usibye inzu zo guturamo, igiciro cy'ubukode bw'inzu z'ubucuruzi nacyo kizamuka umunsi ku munsi.

    Abacururiza mu nyubako ya CHIC, bamwe muri bo baherutse kubwira ibitangazamakuru by'imbere mu gihugu ko kwishyura ubukode bw'umuryango umwe ku kwezi bihera ku mafaranga y'u Rwanda 500.000 cyangwa 600.000.

    Ibisaba ko nk'abakora ubucuruzi buciriritse bihuza ari benshi, abagera nko ku icumi bagaterateranya ubushobozi kugira ngo babone ayo kwishyura umuryango wo gukoreramo [icyumba cy'ubucuruzi] buri kwezi.

     Ibi byose ngo bigira ingaruka ku muguzi wa nyuma, aho ahendwa biturutse ku guhenda kw'inzu yo gukodesha.

    Impuguke mu bukungu zisanga ibiciro by'ubukode bw'inzu uko bikomeza kuzamuka  bikenesha abaturage, bityo zigasaba Leta gushyiraho ibiciro ntarengwa by'inzu z'ubukode ,yaba izo guturamo cyangwa iz'ubucuruzi.

     Dr Bihira Canisius ni impuguke mu bukungu.

    Ati 'Ubundi kuva ushyizeho igiciro cy'ibikomoka kuri peterole, ugashyiraho igiciro cy'ibiribwa ugomba no gushyiraho igiciro cy'ubukode byanze bikunze ugendeye ku bikoresho inzu yubatsemo, kuko nibyo byerekana amafaranga wayitanzeho bakagira igiciro ntarengwa. Ushaka akajya munsi cyangwa akajya hejuru kimwe n'uko ubu bashyizeho ibiciro ntarengwa bya minerivale.'

    Twashatse kuvugana nIkigo cyIgihugu gishznwe Imyubakire, ngo kigire icyo kivuga ku kibazo ibiciro by'ubukode bw'amazu bikomeza gutumbagira ntibyadukundiye, kuko n'ubutumwa bugufi twoherereje umuyobozi mukuru wacyo atabusubije.

    Imibare y'ibarura ry'abaturage riheruka igaragaza ko Abanyarwanda bafite inzu zabo bwite ari 72%, mu gihe 22% bakodesha aho kuba.

     Abarebera ibintu hirengeye bagaragaza ko kuba Guverinoma iherutse kugabanya imisoro ku nzu, bikwiye  kugira ingaruka nziza ku bakodesha, igiciro cy'ubukode kikamanuka cyangwa ntigikomeze gutumbagira.

    Daniel Hakizimana

    The post Guverinoma yasabwe gushyiraho ibiciro ntarengwa by'ubukode bw'inzu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/22/guverinoma-yasabwe-gushyiraho-ibiciro-ntarengwa-byubukode-bwinzu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guverinoma-yasabwe-gushyiraho-ibiciro-ntarengwa-byubukode-bwinzu

  • Kigali: Abamotari ntibafite  aho baparika bategereje abagenzi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu Bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe no kuba badafite aho bahagarara bategereje abagenzi hazwi nka 'Parking' mu nzimi z'amahanga, bigatuma bacibwa amande.

    Iyo uganiriye n'abamotari bakorera hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bakubwira ko bakomerewe n'ikibazo cy'uko batagira aho baparika bategereje abagenzi.

    Aba bavuga ko iki kibazo kibagiraho ingaruka mu kazi kabo kuko bacibwa amande menshi kandi inshuro nyinshi ku munsi

    Abaganiriye n'itangazamakuru ryacu, bavuga ko iki kibazo kibateza ubukene mu miryango,  kuko usanga bakorera bishyura amande gusa.

    Ati ''Parking' yo ni ikibazo, umutekano twebwe tutabona ni uburyo batwandikira ariya mafaranga. Urugero nshobora kuvana umuntu Nyabugogo nagera mu mujyi bakanyandikira, navanayo undi muntu nagera Nyabugogo bakanyandikira, ikindi abantu batwandikira babikora mu buryo tutazi. Ubwose urumva ibyagatunze imiryango yacu Polisi itabyitwarira?'

    Undi nawe ati 'Nibyo koko 'parking' ni nkey ,kandi hari ubwo ugera kuri 'parking' ugasanga huzuye, wakwihengeka gato ngo ukureho umugenzi bagahita bakwandikira. Urumva ko ari imbogamizi ikomeye.'

    Aba bamotari bakomeza bavuga ko batumva ukuntu bacibwa amande kandi abubatse umuhanda batarigeze babashyiriraho aho guparika, akaba ariho bahera basaba inzego zibishinzwe kubarenganura.

    Ati 'N'ubwo duhora tubisaba ntibyitabweho buri gihe duhora dusaba kurenganurwa no kudufata nk'abantu bafitiye umumaro igihugu, bakaduha 'parking' bakaduha umurongo mwiza ngenderwaho.'

    Mugenzi we ati 'Ikintu nasaba ni uko badushakira 'parking'  nicyo cyaca n'aka kavuyo ko guparika neza.'

    Undi nawe ati 'Baduhe 'parking' noneho niba ntwaye umugenzi nkamenya aho muparika nkamenya naho agenda n'amaguru.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko iki kibazo kirimo kuvugutirwa umuti kubufatanye n'umujyi wa Kigali

    Ati 'Inzego zibishinzwe zigomba kubyitaho kugira ngo 'parking' iboneke. Ibyo rero ni umushinga gushaka aho abantu baparika,ni ikintu gikwiye gukorwa n'inzego zihuriweho nicyo kibazo n'umujyi wa Kigali, ibyo byaratangiye ariko n'ahahari hagomba kuba hakoreshwa.'

    Kuba abamotari batagira ahantu bahagarara bategereje abagenzi hameze neza bibangamira akazi ka bo, rimwe na rimwe bishobora no guteza impanuka kuko hari ubwo usanga bamwe babyigana n'imodoka n'abantu batambuka mu muhanda kandi byitwa ko bari muri parikingi.

    Eminente Umugwaneza

    The post Kigali: Abamotari ntibafite  aho baparika bategereje abagenzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/22/kigali-abamotari-ntibafite-aho-baparika-bategereje-abagenzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abamotari-ntibafite-aho-baparika-bategereje-abagenzi

  • Eugène Gasana wahunze u Rwanda yakiriwe mu rugo rwa Tshisekedi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aheruka guhura na Eugène Gasana utakivuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda , nyuma yaho yigeze guhamagazwa n'u Rwanda, agakurwa mu nshingano ntatahe mu Rwamubyaye.

    Gasana yahoze ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni i New York, mbere yo gushwana n'ubutegetsi bw'u Rwanda agahitamo guhunga.

    Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka ifoto ye yicaranye na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo.

    Umwe mu bafite iyo ntego ni Perezida Tshisekedi. Akomeje kwijundika u Rwanda arushinja gutera inkunga umutwe wa M23, akawita ko ugizwe n'abanyarwanda, mu gihe ari Abanye-Congo ahubwo bashinja Leta ye kutubahiriza amasezerano bagiranye kimwe n'abamubajirije, ari nabyo byatumye bubura imirwano.

    Nyuma yo kunanirwa guhangana na M23, urwitwazo rwabaye ko ifashwa n'u Rwanda, ndetse ko igizwe n'abanyarwanda.

    Ubwo yahuraga n'urubyiruko mu Ukuboza 2022, Tshisekedi yabaye nk'ubonye umwanya wo kwinigura ku byo Perezida Kagame yari aherutse kuvuga, ko ikibazo cy'umutekano muke muri RDC gituruka ku buyobozi buhora bushaka gutwerera ibibazo abandi, aho kwisuzuma ngo bumenye ikibazo bufite.

    Yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyirahamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”

    Muri icyo gihe, byakomeje kujya hanze ko Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zivanze n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ivuga ko ishaka “kubohora u Rwanda”, mu gihe yashinzwe n'abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Magingo aya, bivugwa ko noneho Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Eugène Richard Gasana, mu bikorwa bikomeje byo guca irya n'ino bashaka uko bahungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ni igikorwa gisa n'ikitatunguranye kuko Tshisekedi yiyemeje gukora ibishoboka byose mu gushotora u Rwanda, ariko ku rundi ruhande, cyafashwe nk'ikitagaragaza imbaraga n'ubushobozi muri politiki na dipolomasi.

    Ntabwo itariki umubonano w'aba bantu wabereyeho izwi neza, icyakora amafoto abagaragaza bicaye bari kumwe, bisa n'aho bishimira ibyo bari bamaze kuganira. Amwe mu makuru avuga ko bahuye kuri iki Cyumweru.

    Gasana amaze iminsi areba ikijisho Leta y'u Rwanda, nyuma yo gukurwa ku mwanya wa ambasaderi mu 2016 ashinjwa imyitwarire mibi, yamburwa inshingano za ambasaderi n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, yakomatanyaga. Icyo gihe yasimbuwe na Ambasaderi Valentine Rugwabiza.

    Rugwabiza yashyizweho mu Ukwakira 2016, hari hashize amezi abiri Gasana ahamagajwe ariko atarataha mu Rwanda kuko yakuweho hagati muri Kanama, ibintu byatumye ababikurikiranira hafi batangira kubona ko yikeka amababa.

    Icyo gihe Louise Mushikiwaho wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga yahamirije itangazamakuru ko “kenshi iyo hakozwe impinduka havugwa byinshi,” ariko ko “yahamagajwe bityo agomba gutaha.”

    Aho gusubira iwabo, Gasana yahisemo gutangira guhura n'abantu bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Usibye iyi mikoranire, mu itangazamakuru haje gukwirakwira ikirego cy'umukobwa w'umunyarwandakazi wavuze ko Gasana yamufashe ku ngufu ubugira kabiri mu 2014, ubwo yimenyerezaga umwuga muri Ambasade y'u Rwanda muri Loni.

    Iyo myitwarire yaje gushisha umuryango we, mu izina rya Gasana Alice witandukanya na we, uvuga ko “ibyo avugwaho ko yakoze akwiye kubibazwa ku giti cye.”

    Mu ibaruwa yanditse mu Ukuboza 2020 yakomeje ati “Mu izina ry'umuryango, mfashe uyu mwanya ngo namagane kandi nitandukanye n'ibikorwa bigayitse byose avugwaho, kuko bihabanye n'indangagaciro twatojwe kuva mu buto.”

    Si Tshisekedi wenyine waba uhuye na Gasana, kuko yanahuye na Perezida Yoweri Museveni mu gihe u Rwanda na Uganda byari bibanye nabi.

    Mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yanatangajwe mu kinyamakuru New Vision, yamwemereye ko yahuye n'abantu bari mu mutwe, ariko ko umubonano wabo “wabaye bitateguwe”. Icyo gihe Gasana yari kumwe na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC.

    Museveni yabwiye Kagame ko umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y'ingenzi ashaka kumuha, ko ashaka kumureba ari kumwe na Eugène Gasana.

    Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma muri Ntare School, ndetse wakoze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/eugene-gasana-wahunze-u-rwanda-yakiriwe-mu-rugo-rwa-tshisekedi

  • Bugesera-Rilima: Bamaze imyaka 12 nta bikorwaremezo bagira #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Karere ka Bugesera,mu Murenge wa Rilima, mu Mudugudu wa Gakurazo, bavuga ko  hashize imyaka isaga 12 batagira ibikorwaremezo birimo ibiro by'Akagari, Umurenge, ivuriro, Amashuri, Amazi, Umuriro ndetse na Banki, aho gushaka ivuriro bakoresha amasaha 8.

    Abanyeshuri bo bakajya kwiga muwundi murenge bakoresheje amasaha 2 n'igice, aho bisaba kwambuka igishaka cya Juru na Ririma.

     Baravuga biterwa nuko babariwe ariko ntibahabwa ingurane y'imitungo yabo bikaba ari ikibazo kimaze imyaka 12 cyarabuze ugikemura, amazi arenda tubatwara kubera amazi ava mu kibuga kubera kwimwa ingurane yibyabo.

    Umwe ati 'Nta kagari, nta Murenge, nta Vuriro, nta Rusengero, mbese buri kimwe cyose tujya kugishaka ahantu kure.'

    Mugenzi we ati 'Nta mazi meza tugira tuvoma ibirohwa, baduhe amashuri, baduhe ivuriro, mbese baduhe ikikorwaremezo natwe tumere nk'abandi, twaragowe ijerikani y'amazi iragera hano ihagaze amafaranga 400Frw.'

    Undi ati 'Ibyo byose ko leta iba ibizi, niba amafaranga barayabuze baduha ububasha ku mitungo yacu, abana bacu bakabasha kubaka amazu nta nkomyi. Icyo dushaka ni ingurane y'imitungo yacu.'

    Iki kibazo cyo kuba amashuri ari kure cyatumye abana 30 bata ishuri, ubu higa abana 19 gusa.

    Umwe ati 'Hari igihe amazi aba yabaye menshi akaba yagwamo akaba yapfiramo. Iyo hataje umuntu mukuru ngo aze amuterure cyangwa nka twe bakuru ngo tumuterure, hari igihe yagwamo akaba yanapfiramo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yabwiye umuvunyi ko iki kibazo bagihaye Minisiteri Ishinzwe Ibikorwaremezo .

    Ati 'Hari abasigaye kuruhande bo mu Murenge wa Ririma kugira ngo bagera ku Murenge, Sacco, ishuri, ku isoko, bisaba kuzenguruka ikibuga cy'indege kandi kiba kizitiye hanyuma tuza gusanga batabishobora, hakurikiraho gushaka uko twabazanira ibikorwaremezo tugasanga ni imiryango mike, nk'ubu nk'aba Ririma ni imiryango 84, kuhazana ishuri ushobora gusanga bafite 30, urumva ko utahashyira ishuri rifite imyaka yose.'

    Yunzemo agira ati 'Birasaba ko bajya kwiga ahandi, ubu minisitere y'ibikorwaremezo irimo kutubwira ko izagenda yishyura mu byiciro, ngira ngo ni miliyari zigeze kuri 7 kuzayabonera rimwe ntabwo byoroshye.'

    Icyakora abaturage ntibemeranya n'umyobozi w'aka Karere uvuga ko ari imiryango 84, ishijo ry'umunyamakuru rikaba ryabonye ko aba baturage hatagize igikorwa bazatwarwa n'ibiza kuko amasambu yabo yahindutse ibyobo, kubera amazi aturuka mu kibuga cy'indege.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Bugesera-Rilima: Bamaze imyaka 12 nta bikorwaremezo bagira appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/22/bugesera-rilima-bamaze-imyaka-12-nta-bikorwaremezo-bagira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-rilima-bamaze-imyaka-12-nta-bikorwaremezo-bagira

  • Ismaël Mwanafunzi agiye kurushinga n’umunyamakuru wayoboye TV10 #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru umenyerewe mu byegeranyo, Ismaël Mwanafunzi agiye kurushinga n’umunyamakuru mugenzi we, Mahoro Claudine.

    Mu mpapuro z’ubutumire zagiye hanze ni uko ubu bukwe buzaba tariki ya 1 Nyakanga 2023.

    Ni ubukwe buzabera mu Ntara y’Amagepfo mu Karere ka Huye.

    Buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera Musée Ethnographique y’i Huye saa 9h00′.

    Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Katederale ya Butare ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Musée Ethnographique y’i Huye.

    Ismaël Mwanafunzi yakunzwe cyane kubera ubuhanga akorana ibyegeranyo, agiye gukora ubukwe na Mahoro Claudine wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio&TV10 yanabereye umuyobozi.

    Mahoro Claudine yakoreye aheruka kuri Radio&TV10

    Ismaël Mwanafunzi agiye kurushinga na Mahoro Claudine

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ismael-mwanafunzi-agiye-kurushinga-n-umunyamakuru-wayoboye-tv10

  • Warongora uwo ashaka utitwaje izina ryanjye – Zari Hassan mu mvugo ikomeye yandagaje Diamond Platnumz wavuze yifuje kongera kubyarana na we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Diamond atangaje ko uwahoze ari umukunzi we, Zari Hassan yifuzaga kubyarana na we undi mwana, uyu mugore w’abana 5 yandagaje uyu muhanzi avuga ko akwiye kumukura mu kanwa ke akareka gutereta amwitwaje.

    Mu kiganiro “Young Famous and African Reality Show” gitambuka kuri Netflix, Diamond yavuze ko uyu mugore batandukanye muri 2018 yifuzaga ko babyarana undi mwana.

    Ati “Zari yashakaga ko tubyarana undi mwana.”

    Zari Hassan ntabwo yihanganiye iyi mvugo y’uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania umaze kwandika izina muri Afurika yose.

    Zari yamugeneye ubutumwa bwuzuyemo uburakari, gusa yemeje ko bafite byinshi bibahuza nka se w’abana be ndetse ko nta n’icyabihundura.

    Yakomeje agira ati “iyo haba hari amahirwe yo gusubirana wakabaye waragarutse wirukanka. Ni gute wicarana n’indaya zawe mumvugaho, mundeke. Wasambana n’uwo ushaka utankoresheje nk’agatego. Si nkushaka.”

    Zari kandi yavuze ko iyo amuhamagara yari kuza yiruka nk’igisamagwe.

    Uyu mugore wabyaranye na Diamond abana 2, yavuze ko abana babo bamaze gukura hari ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga, bimwe akabibasonanurira ibindi akabyihorera.

    Ku byo kwifuza kubyarana na we undi mwana, yagize ati “kubeshya ko nifuzaga kubyarana na we undi mwana, ucyeka ko uri nde kuri njye Zari The Boss Lady. Uzahora iteka mu buzima bwanjye kubera abana ariko atari uko nakwakiriye. Narakuretse kandi niba utabyishimira uzareke Urukiko rufate umwanzuro. “

    Zari yemeje ko ari we watumye Afurika y’Iburasirazuba imenya Diamond Platnumz.

    Ati “Afurika y’Iburasirazuba ntabwo bari bakuzi kugeza nkugaragaje mu kibuga, nari icyamamare cy’umumiliyoneri, ngenda mu modoka zihenze, mfite imitungo kandi ndi na mwiza.”

    “Watumye abo bakobwa wita ko bafite imyaka 20 bansuzugura mu rwego rwo kugira ngo uryamane nabo. Uri Diamond, wabona umuntu wese ushaka utanyitwaje.”

    Yavuze ko amuvugisha kubera amafaranga y’ishuri y’abana nayo yishyura rimwe mu mwaka akaba anabimushimira.

    Gusa ngo ubu arubatse ayo magambo avuga atari meza ku rugo rwe. Ngo ntiyifuje kongera kubyarana na we ndetse ntibyanashoboka kuko yubatse.

    Diamond Platnumz na Zari Hassan batandukanye muri Gashyantare 2018 bari bamaze kubyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa.

    Zari Hassan yandagaje Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/warongora-uwo-ashaka-utitwaje-izina-ryanjye-zari-hassan-mu-mvugo-ikomeye-yandagaje-diamond-platnumz-wavuze-yifuje-kongera-kubyarana-na-we

  • Umutoza udakoresha WhatsApp yakegukana shampi… – #rwanda #RwOT

    Byabaye nyuma y’umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, aho Kiyovu Sports yari yasuye Sunrise FC mu Karere ka Nyagatare, ikaza kuhava irira nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Yafesi Mubiru.

    Uyu mukino, wari uvuze byinshi kuri Kiyovu Sports kuko yasabwaga kuwutsinda, ubundi ikazanganya na Rutsiro FC, ikegukana igikombe cya shampiyona bwa mbere mu myaka 30 itambutse.

    Nyuma yo gutsindwa, abafana bashatse aho ikibazo kiri ndetse abenshi basohoka muri sitade bimyoza abandi bari kugereka amakosa ku mutoza.

    Umwe mu bafana ba Kiyovu Sports wanshiyeho ajunditse umujinya, yavugaga ko umutoza wabo atari ku rwego rwo gutoza iyi kipe. 

    Yaciyeho agira ati: “Ubundi uyu mutoza, bamuhaye ikipe bareba he? Umuntu udakoresha na WhatsApp akaba atamenya naho Isi igeze, yakwegukana shampiyona n’ukuntu iba ishakwa na benshi?”.

    Ese koko Mateso Jean De Dieu nta WhatsApp akoresha?

    Ushobora kuvuga Mateso abantu benshi bikabatera urujijo kuko bazi ko Alain Andre Landeut ari we mutoza wa Kiyovu. 

    Yego ni byo uyu mutoza Alain afatwa nk’umutoza wa Kiyovu Sports mu mategeko, ariko nta kintu na kimwe yakora mu mukino ndetse no mu myitozo, kuko izi nshingano ari iza Mateso ubuyobozi bufata nk’umutoza mukuru.

    InyaRwanda yashatse kumenya imikorere ya Mateso n’ibibereho ye mu kazi, isanga hari ibyo abafana bavugaga bifite aho bihuriye n’ukuri.

    Mu makuru InyaRwanda yashatse, yasanze umutoza Mateso nta WhatsApp akoresha ndetse n’umutumwa bwinshi abwohereza ku gapapuro cyangwa mu butumwa bw’agafone gato.

    Biravuga ko kandi Mateso atajya yumva urubuga rw’imikino, ndetse atanareba amashusho y’imipira.

    Mateso usibye ibyo twavuze haruguru, abakinnyi binubira ko ngo buri gihe abashora ku ikipe batabanje kuyiga. 

    Umukinnyi twaganiye yagize ati: “Buri gihe kuva Mateso yagera aha, nta munsi n’umwe arazana video y’ikipe tugiye guhura ngo tubanze tugiye ndetse tumenye n’uko twayitwaraho naho ifite intege nke. Ahubwo birangira dusanze ikipe yatwize bakamenya uko badufata, amanota tukaba tuyatakaje uko.”

    Uyu mukinnyi kandi yavuze ko umutoza abakoresha imyitozo imwe. “Mateso imyitozo ye ntabwo ihinduka, buri gihe dukora ibintu bimwe mpaka ntabwo twakora imyitozo bigendanye n’ikipe dufite ahubwo amakipe yose tugiye guhura tuyitegura kimwe. 

    Umutoza ntasoma ngo arebe imyitozo igezweho, ntareba imikino y’ahandi ngo twige imikinire mishya, ahubwo usanga ari twe twishakamo ibisubizo.

    Ese ibi byose byabuza ikipe igikombe?

    Umupira w’amaguru ahantu ugeze, biri gusaba buri kantu kose kugira ngo ikipe yegukane igikombe by’umwihariko Shampiyona. Isi ikeneye abatoza bagezweho bazi gusoma umukino, guhindukana n’umukino ndetse no kwitegura ikipe kugira ngo nibura amanota atatu aboneke.

    Nibura umutoza ushaka igikombe cya shampiyona agomba kuba afite amakuru y’abakinnyi bahanganye kurusha n’abatoza babo”.

    Mateso Jean De Dieu uheruka igikombe cy’Amahoro cya 2019, yahawe ikipe ya Kiyovu Sports muri shampiyona hagati aho yari aje gusigarira kuri Alain Andre Landeut wari usubiye mu nshingano ze zamuzanye.

    Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bavuga ko ikibazo cy’imitoreze kiri mu biri gutuma bava ku bikombe

    Icyizere cyayoyotse mu buyobozi bwa Kiyovu Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129636/umutoza-udakoresha-whatsapp-yakwegukana-shampiyona-amafoto-video-129636.html

  • Itsinda rya Sauti Sol rigiye gutandukana #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryatangaje ko rigiye gukora ibitaramo bya nyuma, mbere y'uko ritandukana kugeza igihe kitazwi.

    Iri tsinda rya muzika rikomeye kandi rizwi cyane mu karere rimaze imyaka hafi 20 rikorana muzika, rigizwe n'abasore bane barimo Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno, na Savara Mudigi.

    Mu itangazo ryasohowe n'iri tsinda, ryavuze ko ibitaramo bagiye gukorera muri Amerika, i Burayi, na Canada ari amahirwe ku bafana yo kubona Sauti Sol hamwe inshuro ya nyuma.

    Abafana benshi ba muzika yabo mu karere, by'umwihariko iwabo muri Kenya, bagaragaje ko bababajwe no gutandukana kw'aba bagabo bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka; Suzanna, Kuliko Jana, Melanin, Isabella, Nerea, cyangwa Unconditionally Bae.

    The post Itsinda rya Sauti Sol rigiye gutandukana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/22/itsinda-rya-sauti-sol-rigiye-gutandukana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=itsinda-rya-sauti-sol-rigiye-gutandukana