Blog

  • Gitinyiro irabishaka byose: APR FC gutsinda imikino 2 bizahita biyihesha ibikombe 2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC, bumaze iminsi butangaje ko bushaka ko abakinnyi bayo begukana igikombe cya shampiyona ndetse n'igikombe cy'amahoro icyarimwe maze abantu batangira kuvuga ko bidashoka.

    APR FC isigaje imikino ibiri gusa ubundi igahita itwara ibikombe 2

    Ikipe ya APR FC kugira ngo itware igikombe cya shampiyona, ku munsi wa nyuma wa shampiyona isabwa gutsinda ikipe ya Gorilla FC ihetse kwandagaza ikipe ya Rayon Sports.

    Ndetse kandi iyi kipe ya Nyamukandagiramukibuga isabwa gutsinda Rayon Sports bazahura ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'amahoro, ubundi APR FC igahita yegukana igikombe 2 icyarimwe.

    Urutonde rwa shampiyona ruhagaze rute? 

    APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 60 inganya na Kiyovu Sports gusa APR FC izigamye ibitego 25 naho Kiyovu ni 15. Bivuze ko kugira ngo Kiyovu Sports itware igikombe cya shampiyona, isabwa gutsinda ibitego birenze 17 ikipe ya Rutsiro FC bazakina mu mukino wa nyuma.

    Source : https://yegob.rw/gitinyiro-irabishaka-byose-apr-fc-gutsinda-imikino-2-bizahita-biyihesha-ibikombe-2/

  • “Arasambana cyane” Kigali, Umugabo yitwikiye mu nzu nyuma yo gusanga umugore we yagiye gusambana n’abandi bagabo ibintu byemezwa n’abaturanyi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yitwikiye mu nzu nyuma yo gusanga umugore we yagiye gusambana n'abandi bagabo ibintu byemezwa n'abaturanyi be.

    Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali humvikanye inkuru y'umugabo uzwi nka Bosco witwikiye mu nzu nyuma y'uko asanze umugare ntawuri mu rugo.

    Abaturage babonye ibyo, babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yitwikiye mu nzu gusa ngo baje kumutabara.

    Oliva ushinjwa ubusambanyi bwo ku rwego rwo hejuru yahakanye ibyo kuba asambana bikaba byanabaye intandaro yo kuba umugabo we yari agiye kwiyambura ubuzima.

    Oliva avuga ko impamvu umugabo we yakoze igikorwa nk'icyo cyigayitse ari uko yari yasinze cyane.

    Aba bombi bahise bajyanwa n'imodoka y'umutekano n'isuku yo muri uyu murenge wa Jali.

    Source : https://yegob.rw/arasambana-cyane-kigali-umugabo-yitwikiye-mu-nzu-nyuma-yo-gusanga-umugore-we-yagiye-gusambana-nabandi-bagabo-ibintu-byemezwa-nabaturanyi-be/

  • ‘Akatari kaza azakazana i Kigali!’ Ddumba yakojeje agati mu ntozi nyuma yo kuvuga ko akundana na murumuna wa Yolo The Queen – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore umaze kuba ikimenyabose mu myidagaduro nyarwanda, uzwi nka Ddumba akaba asubiramo indirimbo zitandukanye, yakojeje agati mu ntozi nyuma yo gutangaza ko ari mu munyenga w'urukundo na murumuna wa Yolo The Queen utuye i Rwamagana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Ddumba yasangije abamukurikira amafoto y'umukobwa mwiza maze avuga ko ari umuvandimwe wa Yolo The Queen basigaye bakundana.

    Yagize ati 'Agapira ngashyize hasi ndi mu rukundo n'umwana w'i Rwamagana, murumuna wa Yolo The Queen.'

    Gusa abamuzi neza, bavuze ko uyu mukobwa ntaho ahuriye na Yolo The Queen, ahubwo ngo ni mushiki w'uyu Ddumba.

     

    Source : https://yegob.rw/akatari-kaza-azakazana-i-kigali-ddumba-yakojeje-agati-mu-ntozi-nyuma-yo-kuvuga-ko-akundana-na-murumuna-wa-yolo-the-queen-amafoto/

  • Nta kuntu Kiyovu itari gutsindwa: Hamenyekanye uruhare rw’umuherwe ‘Trump’ wa Musanze FC rwatumye Kiyovu Sports ibambirwa i Gologota kwa Sunrise  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 28 wa shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, wasize Perezida w'ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yakije umuriro kuri Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide uzwi nka 'Trump' bitewe n'amagambo yatangaje.

    Mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC igitego 1-0, nyuma y'umukino Juvénal abajijwe kuri Trump, yagize ati 'urwagwa na lisansi ubihuze koko.' Ubwo yashakaga kuvuga ko arusha amafaranga Trump ucuruza inzoga kuko we acuruza lisansi.

    Ubwo iyi Kipe ya Kiyovu Sports yari iyoboye urutonde rwa shampiyona yasabwaga byibuze kunganya na Sunrise FC ku munsi wa 29 igahita igira amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Trump we yakoze ibishoboka byose kugira ngo Juvénal ababarire kwa Sunrise.

    Amakuru atugeraho avuga ko Trump yari yemereye agatubutse buri mukinnyi wa Sunrise FC mbere yo gukina na Kiyovu Sports.

    Ubusanzwe ikipe ya Sunrise Fc iyo yatsindaga umukino muri mukinnyi yababwaga ibihumbi 35 Frw, gusa bari bemerewe gukubirwa kabiri bagahabwa ibihumbi 75 Frw kubona intsinzi kuri Kiyovu Sports.

    Trump wari waje kureba uyu mukino warangiye Sunrise FC itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, yari yemereye buri mukinnyi wa Sunrise ibihumbi 150 Frw kugira ngo bababaze Mvukiyehe Juvénal na Kiyovu Sports ye.

    Aya mafaranga yagombaga kwiyongera ku bihumbi 70 Frw bari bemerewe n'ikipe yabo. Iyo bataza gutsinda Trump yari kuyagumana. Hari andi mafaranga kandi azatangwa n'Akarere ka Nyagatare yiyongera kuri aya.

    Birumvikana buri mukinnyi wa Sunrise yakinaga anatekereza ku bihumbi 220 Frw ari buhabwe ni baramuka batsinze Kiyovu Sports. Hari andi makuru avuga ko hari andi mafaranga aba bakinnyi ba Sunrise bari bemerewe n'amakipe nka Rayon Sports ndetse na APR FC kugira ngo bace agasuzuguro ka Juvénal n'ikipe ye.

    Source : https://yegob.rw/nta-kuntu-kiyovu-itari-gutsindwa-hamenyekanye-uruhare-rwumuherwe-trump-wa-musanze-fc-rwatumye-kiyovu-sports-ibambirwa-i-gologota-kwa-sunrise/

  • Frida Kajala ari Kwicuruza bikomeye nyuma yo gusangira umugabo n’umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime Frida Kajala uri mu bagore batigisa imyidagaduro muri Tanzania, yemeye ko yagiye afata imyanzuro imwe n'imwe ahubutse mu buzima bwe, anavuga ko yicuza kuba yarakundanye n'umugabo umwe n'umukobwa we Paula Kajala.

    Ibi Frida Kajala yabivugiye mu gice cya mbere cya filime y'uruhererekane 'Behind the Gram' izajya inyuramo ubuzima bwe bwa buri munsi n'umukobwa we. Biteganyijwe ko bazagenda bahishuriramo amwe mu mabanga y'ubuzima bwabo busanzwe atazwi n'abafana babo.

    Frida Kajala yabwiye umukobwa we ko atekereza ko yagiye amutenguha nk'umubyeyi, kandi yagakwiye kuba ari we umubera urugero. Avuga ko kandi yumva ibyo yagiye akorera umukobwa we byazanye agatotsi mu mubano wabo bikanatuma Paula atangira kumushidikanyaho n'imyanzuro afata.

    Source : https://yegob.rw/frida-kajala-ari-kwicuruza-bikomeye-nyuma-yo-gusangira-umugabo-numwana-wel/

  • Umukobwa yateje umwuka mubi nyuma yo kwifotoza yambaye agapira gusa nabwo kagufi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yateje umwuka mubi nyuma yo kwifotoza yambaye agapira gusa nabwo kagufi.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto itangaje cyane y'umukobwa wifotoje asa nk'uwambaye ubusa.

    Iyi foto yakomeje guhererekanywa ku rubuga rwa twitter ndetse na Instagram, abantu benshi bakomeje kuyibazaho ndetse bamwe bavuga ko bidakwiye kuba umuntu ya kwifotoza gutya kuko biteza umwuka mubi mu bagabo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yateje-umwuka-mubi-nyuma-yo-kwifotoza-yambaye-agapira-gusa-nabwo-kagufi/

  • Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine bagiye kurushinga – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe agera ku UMURYANGO avuga ko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w'ibirori by'ubukwe.

    Ku butumire bugenewe inshuti n'abo mu miryango ya Ismaël Mwanafunzi na Mahoro dufitiye kopi, bigaragara ko ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023.

    Ni ubukwe byitezwe ko buzabera mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n'Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y'i Huye.

    Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera muri Katederale ya Butare mbere y'uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y'i Huye.

    Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi ni umunyamakuru ubimazemo igihe. Yamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio 10 na TV 10 icyakora amakuru avuga ko amaze igihe iby'itangazamakuru yarabihagaritse kuko yari asigaye aba hanze y'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ismael-mwanafunzi-na-mahoro-claudine-bagiye-kurushinga

  • RDC yatangiye ibiganiro bigamije gusezerera MONUSCO ihamaze imyaka irenga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu nama y'abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu, Minisitiri w'Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde, yasobanuriye bagenzi be ibyo yaganiriye kuwa Kane tariki 18 Gicurasi 2023 n'ubuyobozi bwa Monusco.

    Yavuze ko bumvikanye ku buryo bwo gushyiraho gahunda ihuriweho izagaragaza uburyo ingabo za Monusco zigomba kuva mu Burasirazuba bwa Congo nyuma y'imyaka isaga 20 ziriyo nyamara agace zirimo karushijeho kwibasirwa n'ibibazo by'umutekano muke.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko mu gihe hakirebwa ku buryo Monusco yava muri icyo gihugu, izakomeza imirimo yayo.

    Monusco igizwe n'ingabo zisaga ibihumbi 16 zimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa Congo, nyamara yagiye kenshi ishinjwa kuba ntacyo yakoze ngo ako gace kagire amahoro.

    Monusco yasanze harimo imitwe yitwaje intwaro mike cyane ariko kuri ubu imaze kurenga 200 nkuko imibare ya Guverinoma ya Congo iherutse kubigaragaza.

    Ni mu gihe izi ngabo ziri mu zikoresha amafaranga menshi kuko ku mwaka zibarirwa arenga miliyari imwe y'amadolari.

    Manda ya Monusco yagombaga kurangirana na 2022 ariko akanama k'umutekano ka Loni kayongereye igihe kugeza mu 2024, nubwo benshi mu banye-Congo bakomeje kugaragaza ko batakiyikeneye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-yatangiye-ibiganiro-bigamije-gusezerera-monusco-ihamaze-imyaka-irenga-20

  • Menya ibintu 8 udakwiye kubwira umugore wawe kuko bishobora kubishya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kugira ngo umubano wanyu urusheho kuba mwiza no kuzaba mwiza hari interuro n' ingingo mudakwiye kubwira umugore wawe cyangwa umukobwa mukundana.

    8 Wakundanye n' abagabo bangahe ?

    Iki kibazo si ngombwa kukibaza umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe, kuko nta mubare w' abagabo wagenwe umukobwa cyangwa umugore agomba gukundana nawo, ngo wenda ube wabimubaza kugira ngo umenye ko yagejeje kuri uwo mubare. Iki kibazo abagore baracyanga kandi nta n' icyo cyongera mu mibanire y' abakundana.

    7. Urashaka kunsura.

    Akenshi umusore wasohokanye n' umukobwa aba ashaka ko uwo mukobwa anamusura. Ni byiza kwirinda kumubaza iki kibazo ahubwo ukabimubwira mu buryo butari ikibazo kandi buha umukunzi wawe amahitamo. Uti 'Si byiza ko ijoro turikesha turi hano'. Niba nanone ushaka kumuha gahunda y' ubutaha mwari kumwe cyangwa mwavugana sibyiza ko urashaka kunsura kuko ahita akeka ko ushaka ko muryamana. Ikiza umubaza aho yifuza ko ubutaha muzahurira.

    6. Urashaka guhura n' umuryango wanjye ?

    Kujyana umukunzi wawe mu rugo iwanyu ni ikintu cy' ingeni mu rukundo. Gishobora no kugira icyo cyangiza mu rukundo rwanyu igihe umuryango wawe utari witeguye. Kubaza umukobwa niba ashaka ko uzajya kumwereka umuryango wawe byumvikana nko kubimuhatiriza. Aho kubimubaza wabimumenyesha ukamusaba ko azakubwira igihe azaba yiteguye.

    5. Byari bimeze bite ?

    Kuko muba mukundana ntabwo umukobwa atinyuka kukubwira ko bitagenze neza kuko aba adashaka kukubabaza, ikiza ni uko utegereza akazabikugaragariza.

    • 4. Iyo myenda ntabwo ikubereye

    Uru ni urugero rw' interuro ubwira umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe ikamubabaza. Ikiza wamubwira ko iyo myenda yambaye utayikunze ukamuha ibisobanuro ariko iyo umubwiye ko imyenda yambaye itamubereye yiyumvamo ko unenze imiterere ye.

    3 Warabyibushye ?

    Niba warabyibushye nawe aba abizi, nta mpamvu yo kubimwibutsa, ahubwo wamufasha gukora siporo no kurya neza.

    2. Sinkunda inshuti zawe

    Aho kugira ngo ubwire umugore wawe cyangwa umukunzi wawe ko afite inshuti mbi , ahubwo umufasha kubona no guhitamo inshuti nziza akareka inshuti za kera.

    1. Umukunzi wanjye wa mbere yankoreraga ibi mu gitanda nawe bikore

    Igihe ukeneye ko umugore wawe cyangwa umukunzi wawe mushya agukorera ibyo umukunzi wawe mwatandukanye yagukoreraga ni bibi kubimubwira ahubwo ikiza ni uko ubimwigisha ukamubwira ko ubikunda, icyo gihe nawe arabigukorera ariko iyo umubwiye umukunzi wawe wa kera yumva ko urimo kwicuza kuba mwaratandukanye ku buryo bishobora kurakaza umugore wawe akakubwira ati 'uzamusange, wamusize utamureba'.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibintu-8-udakwiye-kubwira-umugore-wawe-kuko-bishobora-kubishya-urukundo

  • RDC:Inzego za polisi na FARDC zafunze 20 bigaragambya bamagana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Polisi y'igihugu yatangaje ko yafunze abantu 20 bigaragambya ku ruhande rw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi barimo abateye ikicaro cyayo giherereye I Kianza.

    Usibye aba 20 bivugwa ko bafunzwe, hari n'abapolisi batatu batawe muri yombi bashinjwa gukoresha ubugome bukabije mu gutatanya abigaragambya no gukubita umwana muto mu isura isa n'iya kinyamaswa

    Polisi yavuze ko byibuze abashinzwe umutekano 27 bakomeretse, batatu muri bo bakaba bari bamerewe nabi.

    Ni imyigaragambyo yakubitiwe mo n'umunyamakuru bikomeye nyuma yo gusagarirwa n'agatsiko k'insore sore zigaragambya zamagana ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi nk'uko igitangazamakuru cyandikira I Kinshasa , Actualite CD cyabyanditse.

    Raporo iheruka kuri iyo myigaragambyo iravuga ko byibura abapolisi 23 n'abaturage 14 bakomerekeye bikabije muri iyo myigaragambyo.

    Iyi myigaragambyo yateguwe n'amashyaka ane atavuga rumwe n'ubutegetsi mu rwego rwo kwamagana ubuzima buhenze, umutekano muke mu burasirazuba bw'igihugu ndetse no kudashyira umucyo mu myiteguro y'amatora ateganijwe mu Kuboza uyu mwaka.

    Hagati aho, Denis Mukwege, watsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel, yasabye ko abapolisi amashusho yagaragaje basa nk'abahohotera abigaragambya, ndetse n'umwana wari uri hafi aho, bakurikiranwa kandi bagahanwa.

    Ati: “Dushishikarije abategetsi gutuma habaho iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ibanze bw'abaturage bwo guterana, kuvuga icyo batekereza no kwigaragambya mu mahoro, bw'ingenzi cyane muri sosiyete igendera kuri demokarasi”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-inzego-za-polisi-na-fardc-zafunze-20-bigaragambya-bamagana-ubutegetsi