Blog

  • Abanyafurika bose bazababara!Inkuru mbi ku itsinda rya Sauti Sol riri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryatangaje ko rigiye gukora ibitaramo bya nyuma mbere y'uko ritandukana 'kugeza igihe kitazwi', inkuru benshi bagaragaje ko ibababaje cyane.

    Iri ni itsinda rya muzika rikomeye kandi rizwi cyane mu karere rimaze imyaka hafi 20 rikorana muzika, rigizwe n'abasore bane Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno, na Savara Mudigi.

    Mu itangazo ku rubuga rwa Instagram, iri tsinda ryavuze ko ibitaramo bagiye gukorera muri Amerika, i Burayi, na Canada ari 'amahirwe ku bafana' yo kubona Sauti Sol hamwe 'inshuro ya nyuma'.

    Abafana benshi ba muzika yabo mu karere, by'umwihariko iwabo muri Kenya, bagaragaje ko bababajwe no gutandukana kw'aba bagabo bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka; Suzanna, Kuliko Jana, Melanin, Isabella, Nerea, cyangwa Unconditionally Bae.

    Ku itangazo ryo gutandukana kwabo,umwe mu bakunzi babo yagize ati: 'Bagabo nimwiyunge, turabakunda rwose…muri ishusho y'umuziki wa Kenya…ndababaye'

    Undi ati: 'Iki gitekerezo ndagisibye, Sauti Sol ni yo 'band' yonyine muri Africa uretse na Kenya…Iki gitekerezo ndagisibye.'

    Undi ati: 'Ibi rwose ntabwo mbyiteguye'.

    Naho undi ati: 'Nimutandukana umuntu wenyine uzakomeza akabishobora ni Bien..'

    Undi ati: 'Nyabuneka nimuzenguruke bimwe mu bihugu byacu bya Africa mbere y'uko mutandukana. Africa irabakunda igakunda na muzika yanyu.'

    Nta mpamvu izwi itumye iri tsinda rya muzika rigiye guhagarika gukorera hamwe, gusa abarigize bavuze ko bazakomeza kuba inshuti no guhuzwa n'imishinga bafitanye hamwe.

    Bavuze ko mu mpera z'uyu mwaka bazakora igitaramo cya nyuma ku bakunzi babo muri Kenya.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abanyafurika-bose-bazababara-inkuru-mbi-ku-itsinda-rya-sauti-sol-riri

  • Biravugwa ko ibihumbi 30 bitazishyurirwa muri kaminuza y'u Rwanda uyu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nkuko bigaragazwa na minisiteri y'uburezi ivuga ko yakwishyurira nibura 15% by'abanyeshuri bashaka kwinjira muri Kaminuza bitewe n'ingengo y'imari nke .Abanyeshuri 7000 nibo bazahabwa Buruse na leta mu bihumbi 46 byujuje ibisabwa byo kuzihabwa.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza [HEC], Dr Rose Mukankomeje, aherutse gutangaza ko kuba amafaranga agenerwa kwishyurira abanyeshuri buruse yaragabanutse, bizagira ingaruka zikomeye ku mubare w'abajya muri kaminuza.

    Ati 'Ni ukuvuga ngo umubare w'abo twishyurira uzaba muto ugereranyije n'uwo twari dufite. Kandi mu by'ukuri abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bujuje ibisabwa byo kujya muri kaminuza ni ibihumbi 46.'

    'Ariya mafaranga baduhaye, ntabwo dushobora kwishyurira na 15% ba bariya bantu. Ikindi buriya imikorere ya Kaminuza y'u Rwanda nayo igendera kuri ayo mafaranga ya buruse, none umubare w'abanyeshuri nuba muke nayo ntabwo izabasha gukora neza kuko izinjiza make.'

    Mu gihe leta yaba yishyuriye 15% by'abujuje ibisabwa uko ari ibihumbi 46, bivuze ko baba bangana na 6900. Ikinyuranyo cyaba ari ibihumbi birenga 39 baba batabonye buruse.

    Abanyeshuri bishyurirwa buruse na leta kugira ngo bajye gukomeza amasomo, barimo ababa barangije amashuri yisumbuye bagomba gukomeza icyiciro cya mbere cya kaminuza [Bachelor], abakomeza icya kabiri [Masters] ndetse n'abajya gushaka impamyabushobozi y'ikirenga [PhD].

    Mu baba bararangije icyiciro cya mbere bakeneye gukomeza muri 'Masters cyangwa PhD, akenshi baba ari abakozi ba leta barimo abarimu, abaganga, abiga za siyansi n'andi masomo aba akeneye abahanga bayaminuje mu bihugu bitandukanye.

    Leta ishoramo akayabo kuko nko mu 2022/23, miliyari 52,7 Frw zari zagenewe iyi gahunda yo kwishyurira buruse abiga imbere mu gihugu no hanze yaho.
    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko kugira ngo mu mwaka utaha wa 2023/24 ibashe gushyira mu bikorwa iyo gahunda, ikeneye miliyari 55,4 Frw.

    Ku rundi ruhande ariko, binyuze mu gusaranganya ingengo y'imari, amafaranga yabonetse ni miliyari 45 Frw. Ni ukuvuga ko harimo icyuho cya miliyari 10 Frw.
    Nko muri ayo mafaranga harimo miliyoni 864 Frw zizakoreshwa mu kwishyurira abarimu basanzwe bari mu kazi kugira ngo babashe gukomeza mu bindi byiciro bya kaminuza.

    Amafaranga yari akenewe mu kwishyurira abajya kwiga ubumenyi bukenewe mu buryo bwihutirwa mu mahanga, abajya kwiga za Masters na PhD muri UR, ho hari hakenewe miliyari 6,5 Frw ariko habonetse miliyari 5,8 Frw.

    Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine aherutse kubwira Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ko gushyira amafaranga make muri iyi gahunda bigira ingaruka zitandukanye.

    Ati 'Imbogamizi ya mbere ndetse iraza no kugira ingaruka ku banyeshuri bashya binjira muri Kaminuza bazatangira mu kwezi gutaha ni uko umubare w'abanyeshuri bahabwa inguzanyo uzagabanuka, ushobora kuzagabanuka n'abinjira muri kaminuza bakagabanuka kubera ko abenshi baba bategereje kubona inguzanyo.'

    Ubushakashatsi buheruka ku mibereho y'ingo bwagaragaje ko mu Banyarwanda barangiza amashuri yisumbuye, nibura 3,3% babasha gukomeza muri za kaminuza.
    HEC igaragaza ko ifite umubare munini w'abanyeshuri benshi bashaka kwinjira muri 'Masters' by'umwihariko abo mu rwego rw'ubuzima.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/biravugwa-ko-ibihumbi-30-bitazishyurirwa-muri-kaminuza-y-u-rwanda-uyu-mwaka

  • Amerika Ubuyapani na Koreya y'Epfo Byateye Indi Ntambwe mu Mubano (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabahuje uko ari batatu yabaye mu gihe bari bitabiriye inama y'abagize ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi, G-7 ibera, i Hiroshima mu Buyapani.

    Uyu muhuro kandi wagaragaye nk'ikimenyetso cy'ubucuti hagati y'Amerika n'ibi bihugu ukomeje gutera imbere.

    Bimwe mu byo baganiriye harimo ikibazo cy'Ubushinwa bukomeje gushaka ijambo mu gace buherereyemo no ku isi muri rusange, n'icya Koreya ya Ruguru ikomeje gukangisha ibya nukiliyeri n'ibisasu bya misile.

    Ibi bibazo uko ari bibiri byatumye Amerika, Ubuyapani na Koreya y'Epfo birushaho kunga ubucuti.

    Prezidansi y'Amerika yatangaje ko abakuru b'ibihugu baganiriye ku byerekeye kongera urugero rw'ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibi bihugu, gushyiraho ingamba zo gukurikiranira hafi no gukaza murego mu gucunga umutekano mu gace ibyo bihugu biherereyemo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amerika-ubuyapani-na-koreya-y-epfo-byateye-indi-ntambwe-mu-mubano-wabyo

  • Papa Fransisiko yongeye gutabariza Sudani yugarijwe n'akaga k'Intambara – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Imbere y'imbaga y'abari bitabiriye misa mu rubuga rwa mutagatifu Petero, Papa Fransisiko yavuze ko ahamagariye umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose ngo ushyigikire imishyikirano muri iki gihugu kugira ngo umubabaro abantu bakomeje guhura na wo uhagarare.

    Intambara hagati y'ingabo za leta n'umutwe wa Rapid Support Forces uyirwanya imaze gusenya ibitari bike. Ku wa gatandatu impande zombi zasinyanye amasezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy'iminsi irindwi uhereye kuri uyu wa mbere. Papa Franciso yasabye abantu kutamenyera intambara yongera gusaba ko abantu bo muri Ukraine bakomeza gutabarwa.

    Papa yasabye Karidinali Matteo Zuppi, ukuriye inama y'abasenyeri mu Butaliyani gutangiza gahunda y'amahoro yo gufasha kurangiza intambara muri Ukraine. ku wa gatandatu w'iki cyumweru dusoje umwe mu bakora mu byerekeye diplomasi muri Vatikani yatangaje ko Zuppi ahita abonana na Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine na Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/papa-fransisiko-yongeye-gutabariza-sudani-yugarijwe-n-akaga-k-intambara

  • Zelensky yabeshyuje amakuru avuga ko Bakhmut yigaruriwe n'Uburusiya – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine yabivugiye mu ruzinduko i Hiroshima mu Buyapani, mu nama y'itsinda ry'ibihugu birindwi bikize cyane ku isi rizwi nka G7.

    Mbere yaho, Yevgeny Prigozhin yashinze itsinda ry'abacanshuro rya Wagner yari yavuze ko iri tsinda ryigaruriye uyu mujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine.

    Ariko abo mu gisirikare cya Ukraine babwiye BBC ko igisirikare cya Ukraine kikigenzura inyubako nkeya zo mu nkengero y'uwo mujyi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku munsi wa nyuma w'iyo nama ya G7, Zelensky yanze gutanga amakuru yose y'uko ibintu bimeze.

    Ariko yavuze ko uwo mujyi, kuva mu kwezi kwa Kanama (8) umwaka ushize uberamo urugamba rwa mbere rumaze igihe kirekire kandi rwiciwemo abantu benshi cyane muri iyi ntambara, “utigaruriwe” n'Uburusiya “kugeza uyu munsi”.

    Zelensky yagereranyije Bakhmut na Hiroshima, yagabweho igitero cy'igisasu kirimbuzi mu ntambara ya kabiri y'isi, asezeranya “kongera kubaka” igihugu cye nkuko Ubuyapani bwabigenje.

    Mbere yaho ku cyumweru, yasuye urwibutso rw'amahoro rwa Hiroshima Peace Memorial Park ari kumwe na Minisitiri w'intebe w'Ubuyapani Fumio Kishida — aho Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zasutse igisasu kuri uwo mujyi mu 1945.

    Zelensky yahashyize indabo mu kwibuka abiciwe muri icyo gitero.

    Nyuma yo guhura na Kishida, yateye intambwe yerekeza mu cyumba cy'inama cy'urwo rwibutso rw'amahoro, kuganira n'abanyamakuru.

    Ubwo yinjiraga, umunyamakuru umwe w'umugore yateye hejuru agira ati: “Slava Ukraini [Icyubahiro kuri Ukraine]”. Zelensky yikirije n'umutwe yemeranya na we.

    Zelensky yagiye atanga ingero nyinshi z'aho Hiroshima ihuriye na Ukraine, avuga ko amafoto y'uwo mujyi wo mu Buyapani nyuma yuko wari umaze kuraswaho igisasu, amwibutsa Bakhmut y'uyu munsi.

    Yasezeranyije ko hazabaho “kongera kubaka” Ukraine nk'uko byagenze ku Buyapani.

    Yagize ati: “Ubu Hiroshima yongeye kubaka umujyi wayo, kandi dufite inzozi zo kongera kubaka imijyi yacu”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/zelensky-yabeshyuje-amakuru-avuga-ko-bakhmut-yigaruriwe-n-uburusiya

  • Abayovu bararanye intimba n'agahinda nyuma yo gusiga Igikombe Inyagatare (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukino waraye ubaye ,ubujije amahirwe ikipe ya Kiyovu Sports amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona, aho yatsinzwe igitego 1-0 n'ikipe ya Sunrise FC y'Inyagatare.

    Uyu mukino waraye ubereye i Nyagatare , aho ikipe ya Sunrise yakiraga Kiyovu Sports ku munsi 29 wa shampiyona,byasabaga Kiyovu Sports gushaka byibuza inota rimwe muri uyu mu kino ariko birangira itahanye intimpa n'agahinda i Kigali.

    Uyu mukino kandi wari witabiriwe cyane n'abafana banakoze urugendo rurerure rw'ibilometero 165 bafite icyizere ko bahakura impamba izatuma bakira Rutsiro FC ku munsi wa nyuma bizeye kuzamura Igikombe cya Shampiyona baheruka mu myaka 30.

    Gusa si ko byaje kugenda kuko ku munota wa 70, Rutahizamu Yafesi Mubiru yatsinze igitego rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino ku mupira yazamukanye mu ruhande rw'iburyo akareba uko umunyezamu Kimenyi Yves yegereye imbere akamurenza umupira inshundura zikanyeganyega.

    Ku munota wa 74, Kiyovu Sports yari igiye kubona impozamarira kuri penaliti gusa Umunya-Uganda, Erisa Ssekisambu, ayitera hejuru y'izamu.
    Ubwo Umusifuzi yahuhaga mu ifirimbi ko umukino urangiye; abayobozi, abakunzi n'abafana ba Kiyovu Sports bashenguwe n'agahinda nyuma yo gutakaza icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona baherukaga mu myaka 30.

    Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvenal, yari yicaye agaragiwe na bamwe mu nshuti ze ababaye cyane nyuma yo guha Kiyovu Sports ibyo yari ikeneye byose ariko ku munota wa nyuma ikaba ishobora gusoza umwaka wa 2022-23 nta gikombe na kimwe yegukanye.

    Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis 'General', we yipfutse mu maso nyuma yo kubona ibyari bimaze kuba ku Ikipe ye.

    Abafana bo basutse amarira kuri uyu munsi wari uw'agahinda mu gihe abakinnyi n'abafana ba Sunrise FC ku rundi ruhande bari mu birere bishimira intsinzi.

    Kiyovu Sports izakira Rutsiro FC tariki 28 ku munsi wa 30 wa shampiyon ari nawo wa nyuma mu gihe APR FC yo izaba yakiriwe na Gorilla FC. Rayon Sports yo izasoreza i Nyagatare yakirwa na Sunrise FC.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abayovu-bararanye-intimba-n-agahinda-nyuma-yo-gusiga-igikombe-inyagatare

  • Trump wa Musanze FC yishongoye kuri Juvenal wa Kiyovu Sports wari umaze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yari yasuye Sunrise mu mukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona wabereye i Nyagatare, iwutsindwamo igitego 1-0 cyatsinzwe n'Umugande Yafesi Mubiru.

    Ni umukino iyi kipe ya Mvukiyehe Juvenal yasabwaga gutsinda ikiyongerera amahirwe y'igikombe cya shampiyona iheruka gutwara mu myaka irenga 30 ishize.

    Kiyovu Sports yagiye gukina i Nyagatare mu gihe hari havuzwe amagambo menshi.

    Mu bari bavuze harimo Perezida Trump wa Musanze FC wari wakaniye ko agomba kuvutsa Kiyovu Sports igikombe; nyuma y'amagambo atishimiye Perezida Mvukiyehe Juvenal yamutangajeho.

    Mu byumweru bibiri bishize ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona wari wabereye mu majyaruguru, Perezida Juvenal yumvikanye mu itangazamakuru annyega mugenzi we wa Musanze FC.

    Icyo gihe yagaragaje ko “nta ho urwagwa rwahurira na lisansi” mu kugaragaza ko we na Trump nta ho bahuriye ku bijyanye n'ubushobozi.

    Mvukiyehe Juvenal kandi icyo gihe ngo yavuze ko igorofa Tuyishimire Placide afite mu mujyi wa Musanze nta ho rihuriye n'iryo afite ku mugabane w'u Burayi rifite agaciro ka $ miliyoni 5.

    Ni amagambo yarakaje cyane Perezida wa Musanze FC, yiyemeza gukora ibishoboka byose akavutsa Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona.

    Trump ubwo Juvenal yamaraga kumuvugaho ariya magambo yavuze ko “nzamuha igisubizo mu byumweru bibiri biri imbere.”

    Umunyamakuru Lorenzo Christian yatangaje ko nyuma y'umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Sunrise FC, Perezida Tuyishimire Placide 'Trump' yamuhamagaye kuri terefoni akamwemerera ko ari we wavukije Urucaca Igikombe.

    Uyu yavuze ko Kayumba Jean Pierre 'Jenerali' usanzwe ari Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Ubutegetsi ya Kiyovu Sports yaherukaga kumusaba imbabazi, gusa ibi bikaba bitari bihagije mu gihe Juvenal atari we wazimwisabiye.

    Amakuru avuga ko Perezida 'Trump' yari yinjiye muri Sunrise FC akayisaba kumutsindira Kiyovu Sports na we agaha abakinnyi bayo ibyo bifuza byose.

    Bivugwa ko uyu munyemari kandi hari abakinnyi ba Kiyovu Sports yari yinjiriye akabasaba kwitsindisha; bikaba mu byatumye Umugande Erissa Ssekisambu yamurura Penaliti ikipe ye yabonye ku munota wa 70 w'umukino.

    Kiyovu Sports nyuma yo kugwa i Nyagatare kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 60 inganya na APR FC ya mbere, zigatandukanywa n'uko iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu iyirusha ibitego 10 mu byo zombi zizigamye.

    Ni mu gihe shampiyona ibura umukino umwe hakamenyekana ikipe izegukana igikombe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/trump-wa-musanze-fc-yishongoye-kuri-juvenal-wa-kiyovu-sports-wari-umaze

  • Igisirikare cy'u Burundi cyashinje Televiziyo y'u Rwanda gutambutsa amagambo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasinywe n'umuvigizi w'igisirikare cy'u Burundi Col Biyereke Floribert, yavuze ko abavugiye ibyo kuri televiziyo y'u Rwanda 'bafite intego yo kuyobya abantu'.

    Mu kiganiro Ishusho y'Icyumweru cyaciye kuri Televiziyo y'u Rwanda ku cyumweru cyashize tariki 14 Gicurasi cyagarukaga ku bikorwa by'ingabo za Africa y'Iburasirazuba (EAC) muri DR Congo, umusesenguzi Jean Baptiste Gasominari yashinje ingabo z'u Burundi ziri muri teritwari ya Masisi gukorana n'imitwe yitwaje intwaro.

    Ibyavuzwe na Gasominari byabaye nk'ibishimangirwa na Senateri Evode Uwizeyimana, wagize ati: '[Ingabo z'u Burundi] yazicomoyemo…yazikuyemo [mu mutwe w'ingabo za EAC] mu barebwa no gusezererwa [kuko] zo zikora ibyo ashaka'.

    Ibyavuzwe n'aba basesenguzi bari batumiwe muri icyo kiganiro nta bimenyetso babitangiye, kandi ingabo z'u Burundi ntabwo zirashinjwa ibi n'abakuriye izi ngabo za EAC.

    Igisirikare cy'u Burundi cyavuze ko ibi byavuzwe ari 'ibintu bidafise ishingiro', kivuga ko ibyo batangaje ari 'igitutsi gikomeye ku basirikare b'abarundi bisanzwe bizwi ko aho barungitswe hose barangura neza ibikorwa bashinzwe.'

    Mu itangazo ryabo bongeraho bati: 'Abasirikare b'abarundi ntibigeze bakorana n'umurwi n'umwe witwaje ibigwanisho kandi ntibarota babikora.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/igisirikare-cy-u-burundi-cyashinje-televiziyo-y-u-rwanda-gutambutsa-amagambo

  • Frida Kajala yavuze ku ipfunwe aterwa no kuba yararyamanye n'umugabo umwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Frida Kajala wamamaye mu gukina filime yemeye ko yicuza gukundana n'umugabo umwe n'umukobwa we Paula Kajala. Ibi yabivugiye mu gice cya mbere cya filime y'uruhererekane 'Behind the Gram'.

    Iyo filime izajya inyuramo ubuzima bwe bwa buri munsi n'umukobwa we. Biteganyijwe ko bazagenda bahishuriramo amwe mu mabanga y'ubuzima bwabo busanzwe atazwi n'abafana babo.

    Frida Kajala wasoje umwaka wa 2022 atandukanye na Harmonize, yabwiye umukobwa we ko atekereza ko yagiye amutenguha nk'umubyeyi, kandi yagakwiye kuba ari we umubera urugero.

    Avuga ko kandi yumva ibyo yagiye akorera umukobwa we byazanye agatotsi mu mubano wabo bikanatuma Paula atangira kumushidikanyaho n'imyanzuro afata.

    Mu kiganiro Frida Kajala yagaragaye agirana n'umwe mu bajyanama mu byo mu bibazo byo mu mutwe, yatangaje ko ibikorwa bye byangije bikomeye ubuzima bw'umukobwa we Paula yibaza ari mubyeyi ki wakemera gukundana n'umugabo umwe n'umukobwa we.

    Ibi Frida Kajala abitangaje nyuma y'uko ubwo yakoreraga urugendo muri Kenya muri Mata 2023, yatangaje ko arimo gukundana n'umwe mu bagabo bafite ijambo muri politike ya Kenya.

    Mu byo yatangaje ntabwo yasobanuye umugabo waba warakundanaga cyangwa waryamanaga na we n'umukobwa we.

    Ubabonye wagira ngo baravukana ariko Frida ni nyina wa Paula Frida yatangaje ko imyitwarire ye yagiye yangiza ubuzima bw'umukobwa we Paula yasoje 2022 atandukanye na Rayvanny kuri ubu ari gukundana na MariooFrida yatandukanye na Harmonize kuri ubu arakundana n'umunyapolitike wo muri Kenya

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/frida-kajala-yavuze-ku-ipfunwe-aterwa-no-kuba-yararyamanye-n-umugabo-umwe-n