Blog

  • Sudani: Impande ziri kurwana Ziratanga Agahenge kuri Uyu Mugoroba – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abaturage babibonye baravuga ko byabaye mbere y'amasaha make ngo igihe cy'iminsi irindwi impande zombi zumvikanyeho cyo guhagarika intambara gitangire.

    Ababibonye baravuga ko ingabo za leta zagabye ibitero by'indege z'intambara kuva ejo ku cyumweru zigamije kurasa imodoka z'abarwanyi b'umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) bafite ibirindiro mu bice bitandukanye by'umurwa mukuru. Abaturage bavuze ko indege z'intambara zarashe ibyo bisasu mu mijyi ya Khartoum, Omdurman na Bahri.

    Ingabo za leta zirarwana no gukura ingabo za RSF mu birindiro byazo biri mu mujyi rwagati aho zigaruriye inzu z'abasivili zizihindura indiri. RSF ikomoka ku mutwe w'abarwanyi batinywa kandi bazi kurwanira ku butaka mu gihe ingabo za leta zizwiho ubushobozi mu gukoresha indege z'intambara

    Gusa impande zombi zatangaje ko ziri butange agahenge guhera saa tatu n'igice za nijoro n'ubwo hari igihe zibirengaho zigakomeza kurwana

    Iri hagarikwa ry'imirwano riragenzurwa n'umutwe ugizwe n'ingabo z'impande zombi n'intumwa zaturutse muri Arabiya Sawudite na Leta zunze ubumwe z'Amerika, ibihugu byafashije mu kubahuza mu masezerano yabereye mu mujyi wa Jeddah.

    Uku kumvikana byatumye hatangira kuba icyizere ko haboneka agahenge k'igihe kirekire muri iyi ntambara imaze gukura mu byabo abarenga miliyoni imwe. Abagera ku 250,000 muri bo bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudani-impande-ziri-kurwana-ziratanga-agahenge-kuri-uyu-mugoroba

  • Abo bana mwica hari abababuze: Umuhanzikazi Clarisse Karasira yanyujije ubutumwa mu ndirimbo agira inama abakobwa n’abagore bakuramo inda – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira usigaye ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bureba abakobwa n'abagore batwita maze bagatekereza gukuramo inda.

    Nyuma yo gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo, Clarisse Karasira yagize ati 'Bakundwa, iyi ndirimbo ni imwe mu zo nahawe mu buryo bw'igitangaza! Ivuga ku buryo ntawakavukijwe ubuzima n'uburyo buri mwana ari igitangaza! Twizeye ko izarokora ubuzima bwa bamwe mu baziranenge!'

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/abo-bana-mwica-hari-abababuze-umuhanzikazi-clarisse-karasira-yanyujije-ubutumwa-mu-ndirimbo-agira-inama-abakobwa-nabagore-bakuramo-inda-videwo/

  • Umusore ufite uburanga budasanzwe yatawe muri yombi azira guhohotera abana abakomba amano  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ufite uburanga budasanzwe yatawe muri yombi azira guhohotera abana abakomba amano..

    Umusore w'imyaka 26 witwa Caurey Rollins ukomoka muri Georgia, yatawe muri yombi na polisi ubwo yageragezaga guhohotera umwana amukomba amano.

    Uyu musore wari usanzwe afasha abarezi ku kigo cy'amashuri cya primary, yasanze umwana w'umuhungu w'imyaka 12 mu kibuga cya basketball, atangira kumwereka amashusho y'amano y'abandi bana.

    Ubwo yamaraga kumwereka aya mashusho yamubajije niba amano ye asa nayo yamweretse, umwana yahakabye nuko umusore amusaba ko yamwereka ariko umwana ariruka.

    Uyu mwana yabikojeje nyina, nyina nawe wari usanzwe azi ingeso z'uyu musore yahise yihutira kuri polisi, polisi niko guhita yihutira gushaka uwo musore ugenda ahotera abana.

    Si ubwambere uyu musore yaba afatiwe muri iki cyaha kuko n'ubusanzwe yari yafunzweho aricyo azira, iki gihe cyo yari yaherekeje abana muri siporo bageze mu nzira yihererana umwana umwe amusaba ko yakuramo inkweto n'amasogisi, ubundi amwonka amano.

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/umusore-ufite-uburanga-budasanzwe-yatawe-muri-yombi-azira-guhohotera-abana-abakomba-amano/

  • Iri n’ishyano: Umusore afunzwe akurikiranyweho gukomba ibirenge by’abana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukuri muto cyane ari mu maboko ya polisi azira gukomba ibirenge by'abana bakiri bato cyane.

    Umusore witwa Caurey Rollins w'imyaka igera kuri 26 y'amavuko yashinjijwe iki cyaha bwa mbere muri Mutarama ubwo yasabaga umwana gukuramo amasogisi bari muri siporo maze aka mwonka amano ibi byabereye mu mujyi wa Richmond county nk'uko byavuzwe na polisi.

    Uyu musore yari yararekuwe byagatanyo nyuma yo gukomba ibirenge by'umwana wo muri Georgia none yongeye gutabwa muri yombi azira konka amano y'umwana.

    Source : https://yegob.rw/iri-nishyano-umusore-afunzwe-akurikiranyweho-gukomba-ibirenge-byabana/

  • Isi igeze mu bihe bya nyuma koko: Amashusho y’umukobwa wagaragaye ari kugenda mu muhanda yambaye ikariso gusa yateje ambutiyaje mu nzira (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ku Isi bakunze kuvuga ko Isi igeze mu bihe bya nyuma bagaterwa utwatsi n'abakiri bato bavuga ar'uko imyaka yabatwaye batazi ibigezweho.

    Amashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram yagaragaje ko Isi ishobora kuba igeze mu bihe bya nyuma aho umukobwa muzima agenda mu muhanda yambaye akenda k'imbere gusa kandi ntacyo bimutwaye.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umukobwa washize isoni:

    Source : https://yegob.rw/isi-igeze-mu-bihe-bya-nyuma-koko-amashusho-yumukobwa-wagaragaye-ari-kugenda-mu-muhanda-yambaye-ikariso-gusa-yateje-ambutiyaje-mu-nzira-video/

  • Ndayisaba Fabrice Foundation yaguye igikorwa cyo kwibuka Impinja n’Abana kigera n’Iburasirazuba. #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, wagejeje igikorwa cyo Kwibuka mu mashuri Abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi hanze ya Kigali aho yahereye mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2023 nibwo hatangiye igikorwa ngaruka mwaka cyo Kwibuka mu mashuri Impinja n’Abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni igikorwa cyari gisanzwe kibera mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro ariko kuri iyi nshuro iki gikorwa cyaguwe kigera no mu mashuri yose yo mu Akarere ka Bugesera.

    Umuyobozi wa NFF Rwanda itegura iki gikorwa, Ndayisaba Fabrice yabwiye ISIMBI ko bafite intego y’uko iki gikorwa kizagera mu mashuri yose yo mu gihugu.

    Ati “ni igikorwa kimaze igihe kinini kibera mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro muri Kigali, kuri iyi nshuro twashatse kwagura, twahereye mu mashuri y’Akarere ka Bugesera tuzagera n’ahandi, turifuza ko iki gikorwa kigera mashuri yose agize igihugu. “

    Ni igikorwa kizakorwa mu gihe cy’ibyumweru 2 aho hazajya hatangwa ubutumwa bumwe mu mashuri yose, hakazifashishwa n’imikino mu Kwibuka mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.

    Perezida wa Ibuka muri Bugesera, Bankundiye Chantal yashimiye Ndayisaba Fabrice Foundation ku gikorwa cyo gutangiza gahunda yo #kwibuka abana, impinja.

    Yagaragaje ko muri Jenoside hishwe abana benshi. Yahumurije abana agira ati”Jenoside ntizongera kubaho ukundi, turimo turarera neza.”

    Ni ku nshuro ya 13 NFF Rwanda yibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bikaba ku nshuro ya 9 itegura iki gikorwa mu bigo by’amashuri.

    Kwibuka Abana n’ibibondo byageze no mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/ndayisaba-fabrice-foundation-yaguye-igikorwa-cyo-kwibuka-impinja-n-abana-kigera-n-iburasirazuba

  • Sobanukirwa byinshi ku kamaro kimpano mu mub… – #rwanda #RwOT

    Iteka, impano zihora ari ingenzi cyane ku muntu ushaka kubaka umubano ukomeye kandi wuje urukundo. Muri rusange impano zigira akamaro kanini, ariko byose bikaganisha ku gukomeza umubano no gutuma urushaho kuramba. 

    Nubwo imibanire y'abantu igiye yihariye, ariko nta muntu n'umwe ushobora guhakana ko impano zifite uruhare runini mu gushimangira uko abantu babanye. Iyo tuvuze ibijyanye n'imibanire, ntabwo bireba gusa abashakanye. Bishobora kuba imibanire n'abavandimwe bawe, ababyeyi, inshuti, abo mukorana, n'abandi. 

    Izi ni zimwe mu mpamvu gutanga impano ari ingenzi mu mibereho y'abakundana:

    1. Impano yo gushimira

    Mu mibanire iyo ari yo yose, buri gihe, ni byiza kwibutsa umukunzi wawe ko umukunda cyane kandi ukanamushimira ko yaje mu buzima bwawe n'ibyo akora ku bwawe. Ushobora kumutegurira impano nziza kandi yoroheje niyo yaba shokora cyangwa ikindi kintu kidahenze, si ngombwa kubanza kubira icyuya! Ukayimuha, nk'ikimenyetso cyo gushimira kandi birahagije rwose kwerekana ibyiyumvo byawe. Impano yawe yo gushimira izahora ikumwibusa ubuziraherezo!

    2. Impano yo kugaragaza urukundo

    Iyi ni inzira nziza yo gushimangira umubano. Niba uri mu bucuti cyangwa ufitanye umubano udasanzwe n'undi muntu, ugomba guhora umwereka ko umwitayeho cyane. Si ngombwa buri gihe gutegereza kumuha impano nyinshi zidasanzwe. Impano ntoya izamwereka ibyiyumvo by'urukundo umufitiye kandi bimutere kwiyumva nk'udasanzwe!

    3. Impano yo kwizihiza isabukuru

    Isabukuru y'amavuko y'umuntu cyangwa indi sabukuru iyo ariyo yose ni intambwe ikomeye mu buzima bw'umuntu. Ni ingenzi cyane rero kuzirikana uwo munsi, maze ukifatanya n'umukunzi wawe kuwizihiza ariko ntiwibagirwe no kumugenera impano idasanzwe ijyanye n'uwo munsi. Hitamo impano ikwiye uwo ukunda kandi watekerejeho neza bizagufasha gutsindira umutima we byoroshye.

    4. Impano yo gusaba imbabazi

    Aho amagambo adahagije, impano zirahari kugirango zibigufashemo! Abantu bakunze kwisanga mu bihe bibagoye aho bashaka gusaba imbabazi abo bakunda ariko bakabura amagambo amagambo akwiye bakoresha. Mu bihe nk'ibi, impano ishobora kubikora neza cyane nkuko ikagufasha kwerekana ko usabye imbabazi ubikuye ku mutima. Impano yerekana ko ubabajwe rwose n'ibyo wakoze.

    5. Impano yo kwishimira insinzi y'umukunzi wawe

    Iyo ubonetse ukifatanya n'umukunzi wawe kwishimira insinzi runaka yagezeho biba byiza. Ariko biba akarusho, iyo umushakiye impano nziza yo kumwereka ko umwishimiye, bimugaragariza ko wishimiye byimazeyo ibyo yagezeho. Ibyagezweho ibyo aribyo byose, iteka iyo mpano izahora isobanuye byinshi kri we kandi ahore yishimiye cyane kumva ko hari umuntu ushishikazwa n'insinzi ye.

    6. Impano yo gutuma umukunzi wawe amwenyura

    Ha uwo ukunda impano kuberako bizana kumwenyura ku maso ye. Byuzuza ibyishimo, amahoro n'ibindi byiyumvo byinshi by'urukundo. Hatitawe ku cyabaye, iyo umuntu yakiriye impano imutunguye, arasimbuka kubera umunezero. Rero, mu mibanire yose, ni ingenzi kuzuza ubuzima bw'umukunzi wawe impano z'ibyishimo zo gutuma bamenya akamaro kabo mu buzima bwawe.

    Muri rusange, ibyo byose byerekana ko gutanga impano ari ingirakamaro. Shimangira imizi y'umubano wawe ugenera impano umukunzi wawe kandi kenshi gashoboka. Hanyuma ahorane inseko nziza, yuje urukundo bigizwemo uruhare nawe. Impano ni ingenzi cyane kuko ibasha kugaragariza uwo ukunda ibyiyumvo n'amarangamutima byawe ku buryo bworoshye.

    Isooko: relationshipatlife.com

    Umwanditsi: Brenda MIZERO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129653/sobanukirwa-byinshi-ku-kamaro-kimpano-mu-mubano-wabakundana-129653.html

  • Nel Ngabo yasohoye album yahurijeho abarimo P… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, nyuma y’iminsi yari ishize ayirarikiye abafana be n’abakunzi b’umuziki.

    Muri rusange, indirimbo yakubiyeho ziganjeho cyane izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe no guhimbaza Imana. Aherutse kubwira InyaRwanda ko yahisemo kuyita iri zina 'Life Love&Light' kuberuka ko hariho indirimbo zitsa cyane ku buzima, urukundo n'Imana.

    Ati 'Ni album yanjye ya gatatu, impamvu y'iri zina ni uko hakubiyemo ibigize album harimo n'indirimbo zivuga kuri buri gice cy'ubuzima; urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n'Imana.'

    Nel Ngabo avuga ko iyi album ye amaze igihe kingana n'umwaka n'igice ayitegura, kandi yayikoranyeho n'abantu banyuranye.

    Kuri we, avuga ko ari umugisha yagize ku kuba yarabashije kurangiza iyi album. Ati 'Ni umugisha ndanishimye kuba iyi album irangiye neza.'

    Indirimbo ziri kuri iyi album zumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza

    n’Igifaransa. Ni album ya Gatatu, uyu munyamuziki ashyize hanze nyuma ya Album ye ya mbere ‘Ingabo’ yatuye Se wamushyigikiye cyane mu rugendo rwe rw’umuziki, ndetse na Album ye ya kabiri yise ”RNB 360

    Iyi album iriho indirimbo nka ‘Reka nguteteshe’, ‘Arampagije’, ‘Woman’, ‘Babasore’ yakoranye na P Fla, ‘Ukiri uwanjye’, ‘Blessed’ yakoranye na Sintex, ‘My Heart’, ‘Ive’ yakoranye na Ruti Joel, ‘Reka hashye’, ‘Wine&Chill’, ‘Sina’, ‘Finall’ ndetse na ‘Narahindutse.

    Album ya mbere yayise 'Ingabo'  iriho indirimbo nka 'Nyereka inzira' ihimbaza Imana, 'My Queen', 'Zoli', 'Low Key', 'Agacupa', 'Ndaku(Blocka)' yakoranye na Bull Dogg, 'Mukwakarindwi', 'Baby' n'izindi.

    Album ya kabiri yise 'RNB 360' iriho indirimbo esheshatu yakoranye n'abandi bahanzi, n'izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

    Indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n'umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.


    Nel Ngabo yasohoye album ye ya Gatatu yise 'Life Love&Light' iriho indirimbo 13 

    Sintex yafashije Nel Ngabo mu ndirimbo ye bise ‘Blessed’ igaruka kugushima Imana ‘n’ubwo byose bitameze neza’ Bati “Iyo mbyutse buri gitondo nshima Imana’ 

    P FLa yakoranye indirimbo na Nel Ngabo yitsa ku kwitaka, kuvuga ibikorwa n’ibindi byumvikanisha ibyo bamaze kugeraho. Bati “Turacyari babasore, babandi babyuka mukiryamye.” 

    Ruti Joel na Nel Ngabo bakoranye indirimbo ‘Ivre’ yuzuye imitoma, ku musore wakunze umukobwa

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 13 ZIGIZE IYI ALBUM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129652/nel-ngabo-yasohoye-album-yahurijeho-abarimo-p-fla-na-sintex-129652.html

  • Ismael Mwanafunzi agiye kurushinga na Mahoro… – #rwanda #RwOT

    Ismael Mwanafunzi wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio Rwanda n'ibindi, agiye kurushinga na Mahoro Claudine uzwi kuri Radio na Televiziyo 10.

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe yemeza ko uyu musore ukunzwe cyane mu byegeranyo bigaruka ku mateka n'ikoranabuhanga, azasaba akanakwa umukunzi we Mahoro Claudine tariki 01 Nyakanga 2023.

    Ni ubukwe byitezwe ko buzabera mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n'Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y'i Huye.

    Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera mu Katederale ya Butare mbere y'uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y'i Huye.

    Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi ni umunyamakuru ubimazemo igihe. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Radio 10 na TV 10.

    Ismael Mwanafunzi agiye kurushinga n'umukunzi we Mahoro Claudine tariki 01 Nyakanga 2023

    Ubutumire bw'ubukwe bwa Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129651/ismael-mwanafunzi-agiye-kurushinga-na-mahoro-claudine-129651.html

  • Ndoli yamamaje mu mayeri, yakabaye yarishyu… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 01 Mata 2023 mu birori byabereye i Nyarutarama muri Crown Conference, hatanzwe ibihembo bisumba ibindi muri sinema nyarwanda, bizwi nka Rwanda International Movie Awards (RIMA). Igihembo nyamukuru cyari imodoka yaje gutsindirwa na Bahavu Janet. 

    Ku munsi w’ibihembo, imodoka ntiyashyigikirijwe uwayegukanye ari we Bahavu, ndetse na nyuma yaho byabaye biberebire cyane hitabazwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. 

    InyaRwanda yaguteguriye imibare n'ibimenyetso byerekana ko Ndoli Safaris yatinze gutanga iyi modoka, yungutse kurusha iyo iriya modoka ihita itangwa ku munsi nyirizina.

    Ndoli Safalis yarungutse cyane ku buryo agaciro k'iriya modoka igura Miliyomi 12,500 frws yose yashiriye mu nkuru zamuvuzeho ku buntu kandi iyo akenera kubishyura yari kuba nibura yaratanze arenze Miliyoni 50 Frw.

    Abakinnyi bari barabwiwe ko kwitoresha byemewe. Ijwi rimwe ryabaraga 100 Frws. Bahavu yatowe ku majwi asaga 55,600. Aya majwi yavuyemo 5,600,000 Frws. Amatora yose yavuyemo 15,350,000 Frws. Amatora yari afite agaciro ka 70% naho ingendo bakoze zizenguruka igihugu byari bifite agaciro ka 30%. 

    Imodoka yari ifite agaciro ka miliyoni cumi n’ebyiri n’igice (12,500,000 Frw). Ariko RIMA (Rwanda International Movie Awards) yasabwaga kwishyura 6,2500,000 Frw. Andi agera kuri 6,250,000 Frw yari agaciro ko kuyamamaza umwaka wose.

    Niba imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 12,500,000 Frw turebe ikiguzi Ndoli yari kwishyura kugira ngo avugwe, yandikwe mu bitangazamakuru bikorera imbere mu gihugu. 

    Duhere kuri RBA (Rwanda Broadcasting Agency), inkuru imwe yishyurwa 800,000 Frws. Ariko ukeneye kwamamaza isegonda rimwe wishyura 1,999 Frw. Igiciro cy'isegonda ni 1,999, nibura ku munota ni 119,940 Frw, ku kwezi ni 3,598,200 Frw.

    Ibi bivuze ko mu gihe cy'ukwezi Ndoli yavuzwe kuri Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda, yakabaye yarishyuye Miliyoni enye (4,000,000 Frw).

    Bahavu n’umugabo we Fleury mu birori bya RIBA

    Yavugwaga mu biganiro birimo Amahumbezi, Samedi Détente, Amakuru ndetse no mu bindi biganiro bigaruka ku myidagaduro nka Shobiz Today gikorwa na Moses Iradukunda. 

    Nibura buri mu makuru bagarukaga kuri iki kibazo ku buryo mu gihe cy'ukwezi babivuzeho inshuro zitari munsi y'eshanu. Ndoli yakabaye yarishyuye Miliyoni enye.

    Ndoli Safaris Ltd iyo aza kwishyura ikiguzi cyo kwamamaza mu bitangazamakuru byamaze ukwezi bimukoraho inkuru yari kuba yarishuye aya akurikira:

    YouTube channel zikora imyidagaduro zirenga 10 zakoze inkuru kuri Ndoli Safaris Ltd bagahuza na Bahavu utarayihawe ndetse na RIMA yateguye biriya bihembo. Shene zirimo Isimbi Tv, MIE Empire, The Choice Live, Big Town, Gasaro Tv, 3D Tv Rwanda, Jb Rwanda, Dc Tv, InyaRwanda Tv, Igihe Culture, Urugendo Tv, Dream Tv, Chita Magic, 10 to 10, n'izindi ntiriwe ndondora.

    Nanyujije amaso kuri ziriya shene nsanga nibura hakozwe ibiganiro birenga 10 kuri buri shene mu buryo bwo kwamamaza Ndoli ariko babikoraga batabizi kuko bashakaga icyo kubwira abanyarwanda (Content). 

    Inkuru imwe yamamaza kuri The New Times yishyurwa 800,000 Frw. Inkuru imwe kuri Igihe yishyurwa 354,000 Frws. Inkuru imwe ku InyaRwanda yishyurwa nibura 400,000 Frw.

    Turebe igiciro cyo kwishyura ziriya shene za YouTube zamaze ukwezi zamamaza Ndoli mu mayeri ataratahuwe.

    Ikiganiro kimwe ku isimbi Tv kukishyura ntikijya munsi ya Miliyoni imwe. Bivuze ko nibura ibiganiro bitanu byakozwe yakabaye yarishyuwe Miliyoni eshanu.

    Dc Tv yakoze inkuru 12 kuri Ndoli, Bahavu na RIMA. Ziriya nkuru imwe ihawe agaciro ka 200,000 Frws yaba yarishyuwe Miliyoni hafi eshatu (2,800,000Frw).

    3D Tv Rwanda yakoze ibiganiro 11 kuri Ndoli. Nibura ikiganiro kimwe tukibariye 300,000 Frw bakabaye barishyuwe Miliyoni 3,300 Frw. MIE Empire bakoze ibiganiro umunani (8). Ikiganiro kimwe kishyurwa miliyoni imwe, bivuze ko Ndoli yakabaye yarishyuye Miliyoni umunani. 

    The Choice Live yayikozeho ibiganiro bisaga 9. Bo basanzwe bamamariza Ndoli. Big Town bakoze inkuru zisaga eshanu. Imwe tuyibariye 200,000 Frws bakabaye barishyuje miliyoni imwe.

    Aya mafaranga abaye ari ayishyuwe icyarimwe mu gihe cyo kwamamaza imodoka za Ndoli yari kuba yararenze. Uteranyije usanga nibura Ndoli yakabaye yarishyuye Miliyoni 25 Frws mu gihe cy'ukwezi. 

    Ariko hari shene ntiriwe mbara kuko nazo ibiciro ni bimwe ku buryo urebye neza usanga shene zose zisanze ziri kwamamaza Ndoli kandi atarabishyuye. Tugiye ku mubare w'abantu bamenye Ndoli Safaris Ltd barenga Miliyoni imwe mu gihe cy'ukwezi. 

    Ndori Safari yamamaje mu mayeri

    Nyamara iyo imodoka ihita itangwa kuri uriya munsi nyiriza byari kurangira Ndoli atageze ku ntego yo kumenyekanisha serivisi ze kuko inkuru zari kuba zirangiriye hariya.

    Iyo wumvise neza ibyo Mucyo Jackson nyiri ishusho Arts asubiza, usanga bisa nk'aho byateguwe kuko we ubwe yibwiriye Bahavu ko bibeshye ku masezerano batari bazi ko harimo umutego wo kwamamaza Ndoli mu gihe cy'umwaka. 

    Nyamara usesenguye neza wasanga nta handi Ndoli yari gukura inyungu dore ko nubundi abakinnyi ba sinema atari abakiriya be kandi bakaba batari no kubasha kumugeza ku bandi bakiriya iyo hatabaho aya macenga. 

    Mucyo Jackson naramubajije nti: 'Nta cyasha RIMA isigaranye? Nawe ati: 'Nta cyasha kuko igihe cyo gutanga imodoka cyari iki. Mubwire abanyarwanda bitegure Award y'umwaka utaha'.

    Birumvikana neza ko Ishusho Arts na Ndoli bari bazi agatego bateze mu masezerano ku buryo Bahavu yisanze ari gukoreshwa mu kugeza kure serivisi za Ndoli ariko mu mayeri we atari asobanukiwe.

    Bahavu, izina rye ryarazamutse ku buryo asigaye ariwe uri ku ruhembe muri Sinema nyarwanda nyamara mbere y'ibi bibazo hari abakinnyi benshi bamuzaga imbere barimo Bijoux, Ketchup, Alliah Cool, n'abandi.

    Kuri ubu asa nk'uwasize abandi bahuriye muri sinema nyarwanda kubera uburyo yihariye ukwezi ariwe uvugwa nyamara n'abandi bari bahari bakora. Ikindi rubanda rwamugiriye impuhwe kuko bumvaga ko arengana bityo n'utaramukurikiraga yahise agira amatsiko yo kujya kureba uwo Bahavu ni muntu ki?.

    Abahanga mu myidagaduro bazakubwira ko nta hit (kuvugwa) y'umunyagara ibaho. Aha rero wahashingira uvuga ko Bahavu ariwe wavuzwe cyane mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda mu gihe cy'ukwezi n'iminsi 16 nubwo azakomeza kuvugwa kugeza uku kwezi kurangiye.

    RIMA isa nk'iyatakarijwe icyizere

    Urebye inkuru zakozwe zahengamiraga kuru Bahavu na Ndoli, naho RIMA igasigwa ibyondo. Aha rero biragoye ko abakinnyi ba filime bazongera kwitabira ibi bihembo mu gihe havutse kariya kajagari n'amanyanga avugwamo. 

    Bahavu ati: 'Njya gufata igihembo cy'uwatowe cyane, People's Choice Awards, nasanze kiriho amazina y'umukobwa wundi twari duhanganye. Hari uwambwiye ngo Jackson yavuze ko bakuraho izina rye bakakiguha. Bivuze ko kitari guhabwa Bahavu'.

    Bahavu mu kiganiro twagiranye yavuze ko ibi bihembo byari bije neza ariko ibyabanje byabagamo amanyanga igihembo ntigihabwe nyiracyo. Ati: 'Iriya modoka natsindiye iyo iza gutsindira undi ntiyari gutangwa byari kuba birangiriye hariya'. 

    Bivuze ko Bahavu yabaye igitambo cyo kurangiza amacenga yari amaze igihe akorerwa muri biriya bihembo. Kuyavuga si ukuyamara ariko urebye usanga Ndoli yarungutse ayikubye kabiri ku gaciro k'iriya modoka. Sinasoza ntavuze ku modoka nabonye bavuga ko ishaje. Nta hantu handitse ko imodoka yari gutangwa ari nshya (0 km). Bivuze ko imodoka yari isanzwe ikora.

    Imodoka ifite agaciro ka miliyoni cumi n’ebyiri n’igice (12,500,000 Frw), nyamara twasanze Ndoli mu gihe cy'ukwezi yari kuba yishyuye arenga miliyoni 25 Frw zo kumwamamaza. 

    Nta hantu na hamwe Ndoli yari kungukira iyo aza gutanga imodoka ku munsi w'ibihembo kuko byari kuvugwa gake bikarangira. Kuri ubu uwavuga ko ariwe ufite ziriya serivisi wavuzwe cyane mu mateka y'imyidagaduro nyarwanda ntiyaba ari kure y'ukuri.

    Bahavu mbere y’uko bitangazwa ko yegukanye imodoka

    REBA HANO UBWO BAHAVU YASHYIKIRIZWAGA IMODOKA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129572/ndoli-yamamaje-mu-mayeri-yakabaye-yarishyuye-miliyoni-25-frw-rima-yaburiye-ibisobanuro-aba-129572.html