Blog

  • Perezida Kagame ari muri Qatar #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, aho yitabiriye inama ya 3 y'ihuriro ku bukungu.
    Akigera muri iki gihugu yakiriwe n'umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker.

    The post Perezida Kagame ari muri Qatar appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/22/perezida-kagame-ari-muri-qatar/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-ari-muri-qatar

  • Ibyo yagezeho byose arabihombye! Sankara murumuna wa Junior Giti yibwe ikintu gikomeye ubu agiye gutangira bundi bushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Murumuna wa Junior Giti ariwe Sankara the primier yibwe urukuta rwe rwa Instagram yari asanzwe akoresha, ubu ruri gukoreshwa n'undi muntu utazwi.

    Ibi byatangajwe na mukuru we Junior Giti, yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko urukuta rwa Instagram rwa Sankara rwibwe hatagira uwo baka amafaranga cyangwa indi serivise bakoresheje urwo rukuta rwe. Gusa ubu yafunguye indi account nshya nkuko bigaragara ku mafoto akurikira

    Account yibwe.

    Account nshyashya.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ibyo-yagezeho-byose-arabihombye-sankara-murumuna-wa-junior-giti-agiye-yibwe-ikintu-gikomeye-ubu-agiye-gutangira-bundi-bushya/

  • Iyi myambarire igamije kubangamira abagabo pe!: Sheebah Karungi yashyize hanze amafoto agaragaza kimwe mu bice bikundwa n’abagabo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi uherutse gutorerwa kuba visi Perezida w'ishyirahamwe rishya ry'abahanzi muri Uganda yashyize hanze amafoto agaragaza kimwe mu bice bikundwa n'abagabo.

    Sheebah Karungi uri mu bahanzikazi bakomeye cyane hano muri Afurika y'iburasirazuba uyu munsi yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Kika Buka' ifite amashusho meza cyane muri iyi ndirimbo Sheebah uzwiho kudakunda kwikiza yagaragaye yambaye imyambaro ikurura abagabo.

    Dore amawe mu mafoto ya Sheebah Karungi ari mu ndirimbo ye nshya yise'Kika Buka' mu myambaro ikurura abagabo:

    Source : https://yegob.rw/iyi-myambarire-igamije-kubangamira-abagabo-pe-sheebah-karungi-yashyize-hanze-amafoto-agaragaza-kimwe-mu-bice-bikundwa-nabagabo-amafoto/

  • Inyama ziragwira iyitwa indimbati yo murayikizwa niki?: Umunyarwenya Ndimbati yatangaje amako y’inyama acuruza imwe murizo ituma abantu bazibazaho byinshi (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomeye cyane hano mu Rwanda Ndimbati yatangaje amako y'inyama acuruza imwe murizo ituma abantu bacika ururondogoro kubera uburyo yitwa.

    Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n'umunyamakuru Taikun Ndahiro ukorera TV 10 yamugaragaje ari kumwe n'umukinnyi wa filime nyarwanda akaba n'umunyarwenya Ndimbati ari kuvuga amako y'inyama acuruza imwe murizo ikaba yitwa Indimbati.

    Na we iyumvire amoko y'inyama Ndimbati acuruza:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bazivugaho:

    Source : https://yegob.rw/inyama-ziragwira-iyitwa-indimbati-yo-murayikizwa-niki-umunyarwenya-ndimbati-yatangaje-amako-yinyama-acuruza-imwe-murizo-ituma-abantu-bazibazaho-byinshi-video/

  • Inkuru nziza ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports: Ikipe ya Rayon Sports yongerewe amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda yari yarahejweho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports benshi bayitakarije ikizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda kubera amakipe ari mbere yayo ariyo APR FC na Kiyovu Sports gusa ubu amahirwe yazamutse.

    Shampiyona y'u Rwanda isigaje umukino umwe gusa ngo irangire ikipe ya Rayon Sports irarushwa n'ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda amanota abiri gusa.

    Ibi bisonuye neza ko igihe ikipe ya APR FC yatsindwa n'ikipe ya Gorilla FC na Kiyovu Sports nayo igatsindwa na Rutsiro FC maze Rayon Sports igatsinda ikipe ya Sunrise FC yahita yegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda.

    Mu gihe byaba bigenze gutya Rayon Sports yahita igira amanota 61 mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zagumana amanota 60 maze Murera ikegukana igikombe utyo n'ubwo bigoranye gusa nanone birashoboka nk'uko imibare ibigaragaza.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bikipe-ya-rayon-sports-ikipe-ya-rayon-sports-yongerewe-amahirwe-yo-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona-yu-rwanda-yari-yarahejweho/

  • Dore bimwe mu byitambitse urugendo rwa Kiyovu Sports ruyerekeza ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tariki 21 Gicurasi 2023, hasojwe imikino y'umunsi wa 29 wa shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri ruhago y'u Rwanda.

    Umukino wabayemo gutungurana, ni uwo Kiyovu Sports yatsinzwemo na Sunrise FC kuri Stade Golgota i Nyagatare igitego 1-0.

    Hari byinshi ikipe yo ku Mumena yazize, ariko UMUSEKE wifuje gutunga itoroshi mu biza imbere y'ibindi.

    Kwishimira igikombe cya shampiyona mbere yo kucyegukana!

    Bamwe mu bakunzi b'Urucaca, batangiye kwishyiramo ko ikipe bihebeye yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse bamwe babyandika ku binyabiziga bya bo.

    Uku kwishima ku bakeba, kwatumye bakanguka batangira gushyira imbaraga ahashoboka hose hatuma Kiyovu itakaza amanota. Ahashobokaga ni kuri Sunrise FC kuko kuba yahatsindiwe byongereye amahirwe APR FC yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko nitsinda umukino w'umunsi wa 30 izahita ikimanika kabone n'ubwo Urucaca rwaba rwatsinze kuko ikipe y'Ingabo izigamye ibitego byinshi.

    Kuvirwaho inda imwe n'abatayifuriza ibyiza!

    Iyi kipe yo ku Mumena yagiye i Nyagatare yatezwe imitego myinshi, irimo ko uretse kuba abakinnyi ba Sunrise FC bari bemerewe ibya mirenge n'ubuyobozi bw'ikipe, hari n'andi makipe yari yashyizemo akaboko.

    Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, umutoza wungirije muri Yanga SC, Kaze Cédric, n'abandi, bafashije ikipe y'i Nyagatare kugira ngo ibashe kubona intsinzi kuri uyu mukino.

    Ibi byakozwe, byasaga nko kwihimura kuri Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Limited wari uherutse kumuninura ko ubucuruzi akora bwo kwenga inzoga butaza imbere y'ubwo gucuruzi ibikomoka kuri Essance.

    Kwivangira kw'abatoza!

    Mu Kinyarwanda bavuga ko ntawe uhindura ikipe itsinda. Ni yo bigeze mu mupira w'amaguru, biba uko kuko iyo ikipe imenyeranye bituma kuyitsinda bigorana.

    Kuri Kiyovu ho, abayitoza bari bivangiye bicaza Nshimirimana Ismaël Pichou na Riyad Nordien basanzwe babanzamo, basimburwa na Iradukunda Bertrand na Benedata Janvier. Ibi byatumye ikipe bari bahanganye ibatinyuka kuko ab'ingenzi ba yo batari babanje mu kibuga.

    Ibi kandi byarakomeje, kuko abatoza banatinze kongera imbaraga mu busatirizi bwari bukeneye byibura igitego, kuko Mugenzi Bienvenu na Riyad Nordien bagiyemo Sunrise FC yamaze gutangira gutekereza kubona amanota atatu imbumbe kandi byaranayikundiye.

    Abakinnyi bishyizeho igitutu!

    Uwakurikiye uyu mukino wese, yabonye ko buri mukinnyi wa Kiyovu Sports aho yafatiraga umupira yumvaga yatsinda igitego nyamara uwagitsinda wese cyitwa icy'ikipe.

    Uretse kugira inyota yo kubona igitego ariko, no mu guhererekanya gusanzwe muri iyi kipe ntabwo kwigeze kugaragara muri uyu mukino.

    Sunrise FC yemerewe ibya mirenge ku ntenyo!

    Uhereye ku buyobozi bw'iyi kipe y'i Nyagatare kugeza no ku bandi bari bafite inyungu mu gutsindwa kwa Kiyovu, bemereye abakinnyi agahimbazamusyi gatubutse kugira ngo ibashe kubahagarikira iyi kipe yo ku Mumena.

    Ibi byatumye ab'i Nyagatare baza gukina ntacyo basize inyuma kuko uwakurikiye uyu mukino wese, yabonye ko uko bawukinnye bitandukanye n'uko bakinnye indi mikino 28 baherukaga gukina.

    Ibi byatumye amanota atatu asigara kuri Stade Golgota, abo ku Mumena batahana agahinda karimo amarira menshi.

    Kiyovu Sports yahise itakaza umwanya wa Mbere n'amanota 60 inganya na APR FC iyirusha ibitego. Imikino y'umunsi wa 30 usoza shampiyona izakinwa mu mpera z'icyumweru gitaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dore-bimwe-mu-byitambitse-urugendo-rwa-kiyovu-sports-ruyerekeza-ku-gikombe

  • Aha niho hantu mu Rwanda wahurira n'umukunzi nyawe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abantu benshi cyane cyane abakuze cyangwa abashinze ingo zigakomera wumva bari kunenga urubyiruko rumwe na rumwe bavuga ko aho umusore n'inkumi bahuriye ari ahantu hatatuma bashinga urugo ngo ruzarambe.

    Ibi ndetse hari abantu benshi babihuza n'isenyuka ry'ingo rya hato na hato rimaze gufata indi ntera aho mu Rwanda imibare y'inkiko igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa kuko kugeza mu Gushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 19 ugereranyije n'umwaka wa 2017.

    Iyo bavuga ibi akenshi ahantu baba bavuga ngo ahantu umuntu atakura umugeni cyangwa umugabo ni nko mu : kabari, mu kabyiniro, ku mbuga nkoranyambaga, mu modoka cyangwa mu ndege mugenda… ibi byaje gutuma nibaza ubundi ahantu habugenewe umuntu yagombye kuba yahurira n'uwo bazubakana urwabo rugakomera.

    Ubundi n'ubwo bigaragara ko gutandukana kw'abashakanye kugenda kwiyongera cyane mu Rwanda, burya njyewe mbona Abanyarwanda benshi baba barabanye intego ari ukuzabana akaramata, ku buryo bamenye aho bazahurira n'uwo bazabana akaramata ari ho bakwerekeza bagategereza kugeza bahuye.

    Kuko hari n'ababona abagize ibyago bagatandukana kimwe n'abandi bose ukumva baravuze ngo ” Ubundi se umukobwa n'umuhungu bahuriye hariya…bari kubaka uruhe rugo? ” None se abavuga ibyo muba mugira ngo kare kose bahurire hehe?

    Akenshi abantu bumva ko hari ahantu runaka haba abantu b'inyangamugayo ku buryo uhakuye uwo mwazabana urwo rugo rwazaramba ugasanga abantu banafite amatsiko y'ahantu abitegura kurushinga bahuriye kugira ngo bumve ko urugo rwabo rufite amahirwe yo kuzaramba.

    Bamwe bagaragaza ko umuntu mwahuriye mu rusengero, mu kigo runaka gikomeye, mu rugo rw'inshuti zawe, mu mirimo itandukanye ikomeye… biba bisobanuye ko ari umuntu uhabwa amahirwe menshi yo kuba ari inyangamugayo. Nyamara njyewe mbona ntaho biba bihuriye kuko birashoboka ko mwahura n'umujura wagiye gusenga kandi inyangamugayo yagiye mu kabari.

    Mu Kinyarwanda baravuga ngo inshuti uyikura ku nzira. Ibi bisobanura ko ahantu hose ubundi wahahurira n'umuntu w'imfura mwarushinga rugakomera, kuko n'iyo haba ari ha hantu hakorerwa amabi gusa ntiwamenya impamvu yatumye ahaba.

    Ahantu hose icyaba kihakorerwa cyose mpamya ko haba hahuriye abantu beza n'ababi ku buryo bitakubuza kuhahurira n'umuntu muzima kandi mwahuza mukubaka urugo rugakomera. Kuko umuntu ni umutima ndetse na kamere ye. Wibihuza n'ahantu umubonye cyangwa muhuriye utanamenye impamvu ari aho hantu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/aha-niho-hantu-mu-rwanda-wahurira-n-umukunzi-nyawe

  • Amashusho yerekanye uko Uburusiya bwiteguye bikomeye igitero cya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Icyo gitero gishobora kuba gusuzuma gukomeye ubushobozi bw'igisirikare cya Ukraine ko gishobora kugira ibyo kigeraho gihereye ku ntwaro cyahawe n'ibihugu by'iburengerazuba.

    Mu kwiga ku mashusho amagana y'icyogajuru, BBC yabonye impinduka zabaye kuva mu Ukwakira (10) gushize mu kubaka imihora n'imyobo y'ubwirinzi mu bice Uburusiya bwafashe mu majyepfo ya Ukraine.

    Aha hantu hane haratanga ishusho y'uburyo Uburusiya bwiteguye igitero cyo kwigaranzura cya Ukraine, n'igitegereje ingabo za Ukraine.

    Umwaro w'uburengerazuba wa Crimea

    Uyu mwigimbakirwa wafashwe n'Uburisiya mu 2014 wari uzwi cyane ku mahoteli n'amacumbi yari ku mwaro. Ubu ku ntera ya 25 km uwo mwaro uriho ibikorwa by'ubwirinzi bwa gisirikare byubatswe n'Abarusiya.

    Ifoto iri hepfo yerekana ko ku mwaro w'uburengerazuba ahantu hasigaye umucanga gusa ari ahari imanga cyangwa imisozi.

    Umujyi muto wa Tokmak uri ku muhanda w'ingenzi mu majyepfo ashyira uburasirazuba niho ingabo za Ukraine zishobora kwifashisha mu gutandukanya Crimea n'ibindi bice Uburusiya bwafashe muri Ukraine.

    Hari amakuru ko abaturage b'abasivile ba Ukraine bahabaga bahavanywe kugira ngo uyu mujyi uhinduke uw'ibikorwa bya gisirikare gusa. Ibi byaha abasirikare uburyo bwo kugera ku bufasha no kugera ahantu ho guhungira bibaye ngombwa.

    Umuhanda mugari wa E105
    Umurongo w'ibyobo by'imitego y'ibifaru iragenda ikareshya na 35km ku muhanda mukuru wa E105 mu burengerazuba bwa Tokmak.
    E105 ni umuhanda w'ingenzi cyane, uhuza agace ka Melitopol gafitwe n'Uburusiya kari mu majyepfo n'umujyi wa Khakiv mu majyaruguru, ugenzurwa na Ukraine. Uruhande rugenzura uwo muhanda rushobora gutambutsa ingabo muri ako gace birworoheye.

    Igihe ingabo za Ukraine zagerageza gukoresha uyu muhanda, Uburusiya bushobora kuzicogoza bukoresheje imbunda za muzinga ziri inyuma y'ubwirinzi bawushyizeho.

    Mark Cancian avuga ko ingabo z'Uburusiya ariko zinazi neza kadndi zitinya ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka z'imitamenwa Ukraine iheruka kubona.

    Rivnopil, amajyaruguru ya Mariupol

    Icyambu cya Mariupol ni ahantu h'ingenzi hafite n'Uburusiya hahuza uburasirazuba n'umwigimbakirwa wa Crimea hose bagenzura. Aha kandi habaye isibaniro rikomeye mu gihe cy'amezi menshi y'iyi ntambara.

    Kuba Uburusiya bwiteze ko Ukraine izagerageza kuhisubiza, BBC yanzuye kwiga ku duce dukikije uyu mujyi — ibasha kubona ubwirinzi bw'imihora yubatse nk'uruziga.

    I Rivnopil umuhana muto muri 55km mu majyaruguru ya Mariupol, hari iyi mihora ishobora gutuma abasirikare bahikinga bakanabasha gutambutsa imbunda nini za muzinga kugira ngo zirase mu byerekezo abazikoresha bashaka.
    Aya mashusho yerekana ko Uburusiya bwiteguye kurwana ku butaka yafashe kurusha uko bikekwa.

    Inzobere zivuga ko ingabo za Ukraine zishobora gukoresha amashusho nk'aya y'ibyogajuru na za drones, mu kubona ubu bwirinzi no kwiga ku kuburenga.

    Alexander Lord wo mu kigo cy'ubujyanama Sibylline Ltd avuga ko Abarusiya bashobora kugerageza kuyobereza ingabo za Ukraine mu bice bimwe na bimwe 'bitezemo za mine nyinshi kandi zishobora kuraswaho za mizinga'.

    Amashusho y'icyogajuru yerekana neza ubwirinz buboneka — ariko ibi bishobora kuba no mu mugambi w'Uburusiya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amashusho-yerekanye-uko-uburusiya-bwiteguye-bikomeye-igitero-cya-ukraine

  • Abatuye muri tumwe mu turere tw'uburengerazuba iherutse mo Imyuzure barataka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibarura rusange ryakozwe n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare mu mwaka wa 2022 ryashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka wa 2023 ryagaragaje ko 69 ku ijana by'abaturage mu Rwanda batunzwe n'ubuhinzi.

    Tumwe mu turere byagaragaye ko abaturage badutuye batunzwe n'ubuhinzi turimo akarere ka Rutsiro n'aka Rubavu ari na two duheruka kwibasirwa n'ibiza by'imvura ku buryo bukomeye.

    Imibare igaragaza ko abaturage batunzwe n'ubuhinzi mu karere Rutsiro bangana na 84 ku ijana mu gihe muri Rubavu ari 65 ku ijana.

    Ibyumweru bitatu nyuma y'ikiza cyimvura muri Rutsiro, Ijwi ry'Amerika yasuye ikibaya cya Gatorwa, mu murenge wa Kivumu muri Rutsiro.

    Ni ikibaya kinini gihingwamo n'abaturage baturutse mu mirenge itandukanye y'aka karere ndetse no hanze yako. Ugereranije iki kibaya gishobora guhingamo abaturage bagera kuri 500. Ibishyimbo, ibigori, ibijumba n'ibitoki ni byo usanga ahanini byiganje muri iki kibaya.

    Gusa ubwo ibiza by'imvura byageraga mu duce dutandukanye tw'igihugu harimo n'aka karere, uretse abaturage bapfuye, amazu n'amatungo byatwawe, imirima y'abaturage by'umwihariko abahinga mu kibaya Gatorwa nayo yagiye itwarwa n'amazi.

    Uhageze ushobora kubyitiranya n'uko imyaka y'abaturage yari yeze hanyuma bagasarura.

    Leta y'u Rwanda ikomeje kwizeza ubufasha abaturage bakozweho n'ibiza by'umwihariko abasenyewe amazu badafite aho kuba.

    Icyakora amakuru aturuka muri tumwe mu duce twibasiwe n'ibiza avuga ko hari abo amazu ataguye, ariko badafite icyo kuyariramo kubera imvura yatwaye imirima yabo na bo bakomeje gutabaza leta.

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda giheruka gutangaza ko izuba ridasanzwe rigiye gucana mu mpera z'uku kwa Gatanu bishobora gutanga icyizere ko nta biza by'imvura byakongera kwibasira igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/abatuye-muri-tumwe-mu-turere-tw-uburengerazuba-iherutse-mo-imyuzure-barataka

  • Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda buratabariza abanye-Congo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w' Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko Kiliziya yigisha ivanjiri y'urukundo bityo ibikorwa by'ubugizi bwa nabi n'imvugo zihembera urwango biri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bidakwiye guhabwa intebe.

    Yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Itumanaho muri Kiliziya Gatolika ku nshuro ya 57, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Kuvuga ibivuye ku mutima w'urukundo, ukuri, nta buryarya.'

    Cyabaye mu gihe muri RDC, imyaka igiye gushira ari ibiri bamwe mu baturage bakorerwa ibikorwa by'ihohoterwa, kwicwa, kuvanwa mu byabo n'imvugo zihembera urwango zikaba zikomeje gufata indi ntera.

    Abayobozi bakuru b'igihugu n'inzego z'igisirikare n'igipolisi bakomeje gushishikariza abaturage kwica by'umwihariko abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi.
    Ni ibintu byatumye mu mwaka ushize Umuryango w'Abibumbye uvuga ko 'Imvururu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ikimenyetso cy'uko hakiri uburyo butuma urwango rwavuyemo Jenoside mu bihe byashize rukomeza guhererekanwa'.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Kiliziya ihamagarirwa kwigisha amahoro bityo itangazamakuru risabwa kugira uruhare mu gusakaza ubwo butumwa by'umwihariko muri RDC iri mu bibazo by'imvugo zibiba urwango.

    Ati 'Nka Kiliziya dufite uburyo bwo kwigisha Ivanjili y'amahoro n'ubuvandimwe. Ni cyo gituma tubasaba nk'abafatanyabikorwa muri uru rwego, kudufasha kumenyekanisha ibibi by'izo mvugo z'urwango.'

    'Mu Rwanda, twarabibonye, twabibayemo tuzi ingaruka mbi zabyo.'
    Cardinal Kambanda yavuze ko nka Kiliziya Gatolika mu Rwanda babona ibibera muri RDC binyuze mu itangazamakuru kandi bibabaje cyane kubona abantu bica cyangwa bahohotera abandi.

    Ati 'Amakuru twakira ni ayo tumenya binyuze muri mwe abanyamakuru no no mu makuru. Ni ahanyu ho kudufasha muri ubwo bufatanye , mugasakaza ubwo butumwa […] abantu benshi, Abanye-Congo benshi, bifuza kumva ubutumwa bwa kivandimwe.'

    Yakomeje agira ati 'Ubutumwa buvuye ku mutima, bw'ukuri n'urukundo kandi bwubaka umuryango, ubuvandimwe n'amahoro. Nibyo Kiliziya ikora, nta bundi buryo dufite, nta ntwaro dufite zo kubihagarika.'

    Abibasirwa muri RDC ni Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi. Ikibazo cy'aba baturage cyatangiye kuzamuka cyane nyuma y'ubwigenge bwa Congo mu 1960 ubwo hagabanywaga ubutaka, abiyita Abanye-Congo gakondo bashaka kubwima abavuga Ikinyarwanda bafataga nk'Abanyamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/ubuyobozi-bwa-kiliziya-gatolika-mu-rwanda-buratabariza-abanye-congo-bakomeje