Blog

  • Amakuru mashya! Agakiriro ka Gisozi gafashwe n'inkongi y'umuriro (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2023, nibwo Inkongi yibasiye igice kimwe cy'agakiriro ka Gisozi ahakorera amabarizo, ku buryo umuriro watangiye kototera inzu z'abaturage ziherereye inyuma y'inyubaho izwi nka Umukindo Center.

    Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi, yatabaranye ingoga muri aya masaha bari kuzimya.

    Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/amakuru-mashya-agakiriro-ka-gisozi-gafashwe-n-inkongi-y-umuriro-amafoto

  • Inama Bruce Melodie yagiriye abasore bakiri bato bajya kugura indaya, yatumye Element Eleeeh aseka yenda kugwa hasi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo abagize inzu ifasha abahanzi ya 1:55am Entertainment bari hamwe, aribo Bruce Melodie, Element Eleeeh ndetse na nyiri iyi nzu Coach Gael, hari uwabaji ikibazo Coach Gael maze Bruce Melodie aba ariwe ugisubiza.

    Coach Gael bamusabye kugira icyo abwira abajene bajya kugura indaya maze ntiyabyumva neza, bituma Bruce Melodie bari kumwe asubiza iki kibazo.

    Yagize ati 'Umujene ugira indaya icyo namubwira, yabireka kuko indaya nta kiza cyazo.' Ubwo Element yahise aseka yenda no kwitura hasi.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/inama-bruce-melodie-yagiriye-abasore-bakiri-bato-bajya-kugura-indaya-yatumye-element-eleeeh-aseka-yenda-kugwa-hasi-videwo/

  • Umva ko bavuga irusha ubwiza iyo bakinana: Ikipe ya Manchester United yamurikiye abakunzi bayo imyambaro mishya yakataraboneka bagiye kujya bambara (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza yamurikiye abakunzi bayo imyambaro mishya yakataraboneka bagiye kujya bambara mu gihe bari mu myitozo.

    Ikipe ya Manchester United izwiho kuba iri mu makipe akomeye kandi atunze agatubutse kurusha ayandi yashyize hanze imyambaro abakinnyi bayo bagiye kujya bambara mu gihe bari gukora imyitozo mu mwaka w'imikino wa 2023-2024.

    Imyambaro mishya y'imyitozo ya Manchester United:

    Source : https://yegob.rw/umva-ko-bavuga-irusha-ubwiza-iyo-bakinana-ikipe-ya-manchester-united-yamurikiye-abakunzi-bayo-imyambaro-mishya-yakataraboneka-bagiye-kujya-bambara-amafoto/

  • Yamuriye iminwa biratinda! Ihere ijisho ikimero n’ubwiza bwa Fantana waciye igikuba muri Tanzania nyuma yo gusomana na Diamond Platinumz – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Francine Koffie wamamaye nka Fantana mu muziki wo muri Ghana ari kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania nyuma y'isohoka ry'igice cya kabiri cya 'Young African and Famous'; filime ivuga ku buzima bw'ibyamamare bitandukanye muri Afurika yagaragayemo asomana na Diamond Platinumz umunwa ku wundi.

    Muri iyi filime aba bombi barasomanye biratinda, kugeza ubwo Diamond yavuze ko mu gihe yasomanaga n'uyu mukobwa y'umvaga wagira ngo ari kumurya iminwa.

    Nyuma yo kunyurwa n'ukuntu uyu Fantana yamusomye, Diamond Platinumz yamubwiye ko adakundana na Zuchu ndetse ko Zari Hassan babyaranye agitekereza uyu muhanzi umaze kuba icyamamare muri Africa.

    Byatumye Zari na Zuchu bombi bagaragaza akababaro batewe n'ayo magambo Diamond yabwiye Fantana.

    Reba aho hasi amafoto y'umuhanzikazi Fantana wo muri Ghana wagaragaye asomana na Diamond Platinumz:

     

    Source : https://yegob.rw/yamuriye-iminwa-biratinda-ihere-ijisho-ikimero-nubwiza-bwa-fantana-waciye-igikuba-muri-tanzania-nyuma-yo-gusomana-na-diamond-platinumz-amafoto/

  • Perezida Kagame yavuze aho umushinga wo kubaka ikibuga cy'Ibugesera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame witabiriye inama yiga ku bukungu iri kubera mu gihugu cya Qatar yavuze aho imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera ingezde ndetse naho uyu mwaka urangira igeze.

    Ibi Umukuru w'igihugu yabitangaje ubwo yabazwaga ku bufatanye bw'u Rwanda na Qatar mu ngeri zitandukanye, zirimo ishoramari muri RwandAir no mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera.

    Yasubije agira ati' “Turi gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije. Turi gukorana mu bijyanye na sosiyete y'indege ariko turi no mu bijyanye n'ikibuga cy'indege twashoyemo imari dufatanyije. Imirimo irarimbanyije, tugeze kure, igikenewe ni ukuyihutisha kugira ngo duharanire ko imirimo iba yarangiye mu gihe gito.”

    Perezida Kagame yabajijwe aho imirimo izaba igeze nibura mbere y'uko uyu mwaka urangira mu bijyanye no kubaka iki kibuga, asubiza ko uyu mwaka uzarangira imirimo igeze kuri 70%.

    Yakomeje agira ati “Sosiyete y'indege yo iri kwaguka vuba, Ikibuga cy'Indege cyo nkeka ko tuzaba turi hafi kuri 70%. Ndatekereza ko umwaka utaha mu gihembwe cya gatatu cyangwa icya kane, tuzaba tubasha kubona ikibuga.”

    Iki kibuga kizuzura gitwaye miliyari 2$ aho byitezwe ko kizafasha u Rwanda kuba igicumbi cy'ingendo zo mu kirere ku mugabane wa Afurika.

    Qatar Airways izaba ifite imigabane ingana na 60% muri iki kibuga cy'indege ndetse iherutse no gutangaza ko ishaka kugura ingana na 49% muri RwandAir.
    Iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare 130.000 ndetse mu gihe icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, kizaba kibasha kwakira nibura abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.

    Mu cyiciro cya kabiri, kizakira nibura abagenzi miliyoni 14 buri mwaka. Kizaba kandi gifite ubushobozi bwo kwakira nibura toni ibihumbi 150 z'imizigo buri mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/perezida-kagame-yavuze-aho-umushinga-wo-kubaka-ikibuga-cy-ibugesera-ugeze

  • Senateri Tim Scott, Umukandida wa 6 mu ishyaka ry'Abarepubirikane mu Matora (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tim Scott afite imyaka 57 y'amavuko. Ni we Musenateri wenyine w'Umwirabura wo mu ishyaka ry'Abarepubulikani. Akomoka muri leta ya South Carolina, iri mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika.

    Abaye kandida wa gatandatu mu ishyaka ryabo. Uzwi cyane muri bo ni Donald Trump wabaye umukuru w'igihugu manda imwe y'imyaka ine kuva mu 2017 kugera mu 2021.

    Amatora y'amajonjora azaba kuva mu kwezi kwa kabiri kugera mu kwa gatandatu 2024 mu ishyaka imbere. Azavamo kandida umwe uzarihagararira mu matora y'umukuru w'igihugu mu kwezi kwa 11, 2024. Aho bahagaze muri iyi minsi, Trump ni we uhabwa amahirwe cyane kure imbere y'abandi, n'ubwo afite ibibazo mu nkiko mpanabyaha.

    Mu ishyaka ry'Abademokarate, abakandida bamaze kumenyekana ni batatu, barimo Perezida Joe Biden. Naryo rizakoresha amatora y'amajonjoro kuva mu kwa kabiri kugera mu kwa gatandatu 2024. VOA News

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/senateri-tim-scott-umukandida-wa-6-mu-ishyaka-ry-abarepubirikane-mu-matora-yo

  • Nta muntu twigeze dusaba kohereza abimukira mu Rwanda- Perezida Kagame (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yashimangiye ko amasezerano y'ubufatanye y'u Rwanda n'u Bwongereza adashingiye ku kuba rwarasabye kwakira abimukira, ahubwo ari uburyo bwo gushaka ibisubizo by'ikibazo gihari.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu nama yiga ku bukungu iri kubera i Doha muri Qatar yitabiriye.

    Yabajijwe no ku masezerano akomeje kutavugwaho rumwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu, kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Perezida Kagame yasubije ko nta muntu wigeze asaba kohereza abimukira mu Rwanda, ahubwo ko ari amasezerano yavutse hagendewe ku kibazo cy'ingutu cy'abimukira gihari, hagamijwe kugishakira igisubizo.

    Ati “Ntabwo twigeze dusaba umuntu uwo ari we wese gukorana natwe cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda. Ni igitekerezo cyabayeho kugira ngo gikemure ikibazo”.

    Yakomeje asobanura ko ibibazo by'abimukira bishingiye ku byuho hagati y'abafite ubushobozi bwo gukora n'imirimo bakora, bigatuma bava ahantu hamwe bakajya ahandi, hakaba n'ibifite umuzi mu mutekano muke mu bice bitandukanye by'Isi.

    Perezida Kagame yakomeje asobanura ko ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza bwavuye mu kwibaza uko ikibazo cy'abimukia cyakemuka, binyuze mu kohereza abimukira ahantu hatekanye, bafite uburenganzira n'ubwisanzure bwo gukora icyo bashaka.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, aheruka kuganira n'ubuyobozi bw'Urukiko rw'Uburenganzira bwa muntu rw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, ku ngingo zirimo kuvugurura amategeko rugenderaho ku buryo rutitambika ibihugu binyamuryango ku byemezo bijyanye no guhangana n'ibibazo by'abimukira.

    Urwo rukiko ni rwo umwaka ushize rwahagaritse umwanzuro wari wafashwe n'u Bwongereza, wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    U Bwongereza buherutse gusaba ko mu mategeko urwo rukiko rugenderaho, hashyirwamo uburyo igihugu gishobora kwanga gushyira mu bikorwa umwanzuro rwafashe mu gihe biri mu nyungu z'igihugu n'umutekano rusange.

    Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy'abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kiri gufata intera, ariko ko aya masezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

    Mu ruzinduko Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yagiriye mu Rwanda muri Werurwe 2023 yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa amacumbi azajya yakira aba bimukira.

    Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy'amezi atandatu, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

    Nibagera mu Rwanda, bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi bubafasha kwitunga no gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.

    Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyuga n'andi mahugurwa y'amasomo y'ubumenyingiro.

    Impande zombi zivuga ko abazashaka bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    Imibare ya Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu nzira itemewe y'amazi (English Channel) bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 mu 2021.

    Guverinoma y'u Bwongereza itangaza ko ikoresha nibura miliyari ebyiri z'ama-Pound mu gucumbikira no kwita kuri aba bimukira baba bageze mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/nta-muntu-twigeze-dusaba-kohereza-abimukira-mu-rwanda-perezida-kagame-avuga

  • Kenya:Yeguye muri Guverinoma nyuma y'icyumweru ayinjiyemo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023, Perezida William Ruto yemeye ko yabonye ubwegure bwa Esther, abibwiwe na Felix Koskei ushizwe imirimo mu biro by'Umukuru w'Igihugu.

    Esther yahawe inshingano yo kuba Umunyamabanga uhoraho mu rwego rw'amagereza tariki ya 16 Gicurasi 2023. Bivuze ko yari azimazeho icyumweru kimwe gusa.

    BBC yanditse ko ari ubwa mbere habayeho kwegura kw'umuyobozi ku mwanya nk'uyu ukomeye mu gihugu kuva Perezida Ruto yajya ku butegetsi.

    Esther mu bwegure bwe yagaragaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Mbere yuko atorerwa izi nshingano, yakoraga mu bijyanye n'ibikomoka kuri peteroli.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-yeguye-muri-guverinoma-nyuma-y-icyumweru-1-gusa-yinjiye-mu-nshingano

  • U Bushinwa bwahamagaje ambasaderi w'u Buyapani ngo yisobanure – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abayobozi ba G7 bahuriye mu Buyapani mu mpera z'icyumweru gishize, basohora itangazo ririmo kwikoma u Bushinwa ku bibazo byabwo na Taiwan ndetse no kuvuga ko icyo gihugu gihonyora uburenganzira bwa muntu.

    Ni ibintu bitashimishije u Bushinwa, ari nayo mpamvu ambasaderi w'u Buyapani yatumijwe.

    U Bushinwa buvuga ko bibabaje kuba u Buyapani bwifatanyije n'abanzi babwo mu kubwamagana, nyamara ibihugu byombi bifitanye amasezerano y'ubufatanye n'imikoranire byasinye mu 1972.

    U Bushinwa buvuga ko kuganira ku bibazo bibureba mu nama butarimo, ari ukwivanga mu bibazo byabwo bwite kandi bihabanye n'amahame mpuzamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/u-bushinwa-bwahamagaje-ambasaderi-w-u-buyapani-ngo-yisobanure

  • Ihere ijisho ikimero cya Fantana uherutse kugaragara asomana na Diamond (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Francine Koffie [Fantana] ni izina ryaje mu matwi ya benshi nyuma y'isohoka ry'igice cya kabiri cya “Young African and Famous”; filime ivuga ku buzima bw'ibyamamare bitandukanye muri Afurika.

    Iyi filime igaragaramo abarimo umunya-Tanzania Diamond Platnumz na Zari Hassan babyaranye, umukinnyi wa filime wo muri Afurika y'Epfo Khanyi Mbau, Annie Macualey Idibia usanzwe ari umugore w'Umuhanzi w'Umunya-Nigeria 2Face Idibia, Umukinnyi wa filime akaba n'umuririmbyi w'Umunya-Ghana Fantana n'abandi batandukanye.

    Igice cya mbere cy'iyi filime kigaragaramo Diamond na Zari bameze neza, ariko kuri iyi nshuro mu gice cya kabiri ntabwo ariko bimeze. Ahubwo, Fantana agaragaramo nk'umukunzi wa Diamond ndetse hakavuka iteranamagambo hagati ye na Zari.

    Kuva iki gice cya kabiri cyajya hanze, Fantana na Zari binjiye mu ntambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga zabo, bituma hakomeza kugaragara amakimbirane mu buzima bwabo busanzwe.

    Zari yahakanye ko yaba akunda Diamond nk'uko abishinjwa Fantana, ndetse yabigaragaje mu butumwa yashyize kuri Instagram akabusiba.

    Ikindi Fantana ashinja Zari ni ukuba yaribagishije kugira ngo agire imiterere myiza.

    Fantana aheruka kugaragara muri iyi filime asonana na Diamond, ndetse uyu muhanzi yavuze ko kuva bahura, aribwo bwa mbere yasomanye bya nyabyo.

    Ati “Natekerezaga ko ndi umuntu uzi gusomana neza kugeza igihe nasomye Fantana. Ntabwo yansomaga gusa; yarandyaga. Byari ugusomana neza kudasanzwe.'”

    Fantana aherutse guterana amagambo na Zari amubwira ko yashakanye n'umwana wiga mu mashuri yisumbuye, mu gihe Zari yamusubije amubwira ko we ari umugore wirwanyeho akagwiza amamiliyari, mu gihe uyu mukobwa we no gukora umuziki byamunaniye.

    Fantana avuka kuri Dorcas Affo-Toffey, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Ghana.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-ikimero-cya-fantana-uherutse-kugaragara-asomana-na-diamond