Blog

  • Adil yanze kurekura! Ikirego cy’umutoza Adil Erradi Mohammed wareze APR FC FIFA ikagitesha agaciro agiye kukijyana muri TASS – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Adil Mohammed Erradi wahoze atoza ikipe ya APR FC, yariye karungu arashaka kujya kujurira ikirego cye mu rukiko rukuru rushinzwe rukemura ibibazo byo mu mupira w'amaguru ku Isi TASS nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA ryatesheje agaciro ikirego yaregaga iyi kipe ko yamwirukanye binyuranyije n'ibyo bari barumvikanye.

    Mu kiganiro Adil yagiranye na radiyo ya BB Umwezi mu kiganiro k'imikino, yavuze ko impamvu agiye kujurira ngo ni ukubera ko uko APR FC yereguye kuri FIFA harimo amakosa.

    Yagize ati 'Nabonye ibintu bidasobanutse mu bwiregure bwa APR FC, bityo ngomba gukora ibishoboka mbashe kurengera uburenganzira banjye.'

    Uyu mutoza kandi ubwo FIFA yateshaga agaciro ikirego cye, yari yatangaje ko yanyuzwe n'icyemezo cyafashwe, akaba yasabwe kubira icyo avuga ukuntu yavuze ko yanyizwe n'umwanzuro ariko akaba agiye gusubira mu ninyiko.

    Yagize ati 'Ntabwo navuze ko birangiye, ahubwo navuze ko nubaha icyemezo cya FIFA. Nyuma mfite uburenganzira bwo kurenganurwa.'

    Source : https://yegob.rw/adil-yanze-kurekura-ikirego-cyumutoza-adil-erradi-mohammed-wareze-apr-fc-fifa-ikagitesha-agaciro-agiye-kukijyana-muri-tass/

  • Nta Minisitiri watawe muri yombi yakira ruswa-RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwanyomoje amakuru avuga ko hari umuminisitiri watawe muri yombi, afatiwe mu cyuho yakira ruswa.

    Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambagara hatangiye kuvugwa amakuru y'uko hari minisitiri w'umugore  muremure wafatiwe i Remera muri hoteli ari kwakira ruswa.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru ari ibuhuha, nta muyobozi watawe muri yombi.

    The post Nta Minisitiri watawe muri yombi yakira ruswa-RIB appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/23/nta-minisitiri-watawe-muri-yombi-yakira-ruswa-rib/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-minisitiri-watawe-muri-yombi-yakira-ruswa-rib

  • Perezida Kagame asanga umwaka wa 2023 urarangira imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera igeze kuri 70% #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yemeje  ko uyu mwaka wa 2023, uzarangira imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera igeze kuri 70%, kandi ko imirimo yo gucyubaka ishobora kugana ku musozo mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira.

    Ibi yabitangarije mu nama y'Ihuriro ry'Ubukungu itegurwa na Qatar imaze yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, i Doha.

    Ni inama ibaye ku nshuro ya Gatatu aho yanitabiriwe  n'Umuyobozi wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse na Michael Bloomberg washinze ikigo cya Bloomberg n'abandi bayobozi.

    Umukuru w'igihugu, abajijwe ku bufatanye bw'u Rwanda na Qatar mu ngeri zitandukanye, zirimo ishoramari muri RwandAir no mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, yavuze ko imirimo yo kubakwa ikibuga cy'indege igeze kuri 70% kandi ko kizatangira gukoreshwa mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira.

    Ati 'Turi gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije. Turi gukorana mu bijyanye na sosiyete y'indege ariko turi no mu bijyanye n'ikibuga cy'indege twashoyemo imari dufatanyije. Imirimo irarimbanyije, tugeze kure, igikenewe ni ukuyihutisha kugira ngo duharanire ko imirimo iba yarangiye mu gihe gito.'

    Umukuru w'igihugu yunzemo agira ati  'Sosiyete y'indege yo iri kwaguka vuba, Ikibuga cy'Indege cyo nkeka ko tuzaba turi hafi kuri 70%. Ndatekereza ko umwaka utaha mu gihembwe cya gatatu cyangwa icya kane, tuzaba tubasha kubona ikibuga.'

    Iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare 130.000 ndetse mu gihe icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, kizaba kibasha kwakira nibura abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.

    Mu cyiciro cya kabiri, kizakira nibura abagenzi miliyoni 14 buri mwaka. Kizaba kandi gifite ubushobozi bwo kwakira nibura toni ibihumbi 150 z'imizigo buri mwaka.

    Ni ikibuga kizuzura gitwaye miliyari 2$ aho byitezwe ko kizafasha u Rwanda kuba igicumbi cy'ingendo zo mu kirere ku mugabane wa Afurika.

    The post Perezida Kagame asanga umwaka wa 2023 urarangira imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera igeze kuri 70% appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/23/perezida-kagame-asanga-umwaka-wa-2023-urarangira-imirimo-yo-kubaka-ikibuga-cyindege-cya-bugesera-igeze-kuri-70/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-asanga-umwaka-wa-2023-urarangira-imirimo-yo-kubaka-ikibuga-cyindege-cya-bugesera-igeze-kuri-70

  • RDC: Abakongomani miriyoni 43.9m bamaze kwiyandikisha kuzitabira amatora (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni umubare munini cyane ugereranije n'uwari witabiriye itora nk'iri riheruka, kuko uru rwego rwari rufite kuri risiti miriyoni 40.4 zitabiriye icyo gihe.

    CENI yatangaje iyi mibare nyuma y'uko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Tshisekedi batangiye kwigaragambya bavuga ko nta mucyo uri mu itegurwa ry'amatora n'ibindi bibazo byugarije igihungu nk'ibiciro bihanitse ku isoko.

    Ubu muri RDC umwuka wa politiki watangiye kuba mubi ku ruhande rw'abadashyigikiye ubutegetsi batangiye kwigaragambya, nyamara harabura igihe gito ngo amatora abe kuko ateganijwe kuwa 20 ukuboza kandi na Peresida Felix Tshisekedi kuri kwamaganywa ubu arashaka indi manda.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, abashinzwe umutekano barashe imyuka biryani mu maso y'abigaragambyaga bamagana guverinoma ,bavuga ko Abakandida batavuga rumwe n'ubutegetsi batinze kugaragazwa kandi igihe cyo gutora cyegereje.

    Abigaragambyaga mu gihugu gifite miliyoni zisaga 95 z'abaturage na bo bararakaye cyane kubera ikiguzi cy'ubuzima kiri hejuru, umutekano muke wabaye karande mu burasirazuba bw'igihugu, aho imitwe yitwara gisirikare yigaruriye ibirombe by'amabuye y'agaciro no kujujubya abaturage.

    CENI yavuze ko kandi uyu mutekano muke watumye bidashoboka kwandika abifuza gutora mu bice byinshi,icyakora ngo irimo gushaka ubundi buryo bushoboka.

    Abakuriye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze bakiriye neza umubare w'abiyandikishije, gusa bashyizeho abagenzuzi kugira ngo basuzume iyo mibare mu minsi itanu.

    Ni nyuma y'uko OIF (Organisation International de la Francophonie) yagenzuye amatora y'ubushize ihakanye ko ayuyu mwaka itazayagenzura, byatumye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bagira impungenge z'ibiri kuyakorwamo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-abakongomani-miriyoni-43-9m-bamaze-kwiyandikisha-kuzitabira-amatora-yo-mu

  • Amakuru avuga ko Minisitiri Mimosa yaba yatawe muri yombi RIB iyavugaho (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru yandi ahari, ni uko Minisiteri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n'umuntu wari bumuhe indonke bari buhurire kuri Hilltop i Remera!

    Mu kuyakira ariko, amakuru akavuga ko Minisitiri atasohotse mu modoka ahubwo uwari kuyimuha yamusanzemo; gusa akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye “gahunda” na Minister!

    Aya makuru akomeza avuga ko mu gihe bari bakireba amabandari haje abantu bari muri Toyota Hillux Vigo basaga n'abategereje bagahita bagwa gitumo Minister bakamujyana!

    Ibi byatumye hari abatangira kwibaza ku budahangarwa bw'Abaminisitiri mu bijyanye no gukurikiranwa n'ubutabera. Ese barabugira? bivugwa ko aho bakorera icyaha hose bahita bafatwa.

    RIB ivuga iki kuri aya makuru yifatwa rya Minisitiri Mimosa yakira indonke?

    Mu butumwa bugufi twamwoherereje ubwo twari tumubajije ku makuru ari kuvugwa kuri minisitiri Mimosa ,Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenza cyaha RIB ,Dr. Murangira Thierry,yansubije ko ayo makuru atariyo!

    Umuvugizi wa RIB kandi twamubajije niba uretse indonke nta n'ibindi byaha ibyari byo byose Minister Mimosa yaba akurikiranyweho na RIB? adusubiza ko kugeza ubu ntabyo azi?

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/hari-amakuru-avuga-ko-minisiteri-mimosa-yaba-yatawe-muri-yombi-azira-kwakira

  • Yagonzwe arapfa ubwo yageragezaga gufasha imbata kwambuka umuhanda – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Casey Rivara, yari afite imyaka 41, yasize imodoka ye mbere yuko agongwa n'umushoferi utarageza imyaka 20 y'amavuko.

    Byabereye mu mujyi wa Rocklin, uri ku ntera ya kilometero hafi 40 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'umujyi wa Sacramento, umurwa mukuru wa leta ya California muri America, nkuko byavuzwe na polisi ikorera muri uwo mujyi.

    Ababibonye bavuze ko Rivara yatumye izo mbata, zagendaga gahoro gahoro, zigera ahantu hari umutekano, mbere yuko agongwa n'iyo modoka.

    Summer Peterson, umwe mu babibonye, yabwiye igitangazamakuru cyo muri ako gace gishamikiye kuri CBS News ko abana be babonye uwo mugabo agongwa, hari ku wa kane nijoro ahagana saa mbili z'ijoro n'iminota 15 (20:15) ku isaha yaho.

    Abantu bashyize indabo n'imbata z'ibikinisho zo muri plastike aho hantu yagongewe, mu kumuha icyubahiro.

    Ku rubuga rwa internet, benewabo (abo bafitanye isano) bahatangije igikorwa cyo gukusanya imfashanyo yo kwifatanya n'umuryango we.

    Kuri urwo rubuga hariho ko Rivara yari atwaye abana be mu modoka abajyanye mu rugo, nyuma yuko bari bamaze kwitoza koga, ubwo babonaga “imbata y'ingore n'imishwi yayo birimo kugorwa no kwambuka amasangano yagendwaga cyane”.

    Ubwo butumwa bwo gukusanya imfashanyo bwo kuri internet bugira buti: “Casey yari umugabo w'umugwaneza cyane, utangaje cyane.

    “Ndetse n'igikorwa cye cya nyuma kuri iyi si cyari ikimenyetso cy'impuhwe”.

    Polisi yo mu mujyi wa Rocklin yavuze ko nta muntu watawe muri yombi kandi ko “ibyabaye biracyarimo gukorwaho iperereza”.

    Kapiteni Scott Horrillo wo muri polisi ikorera i Rocklin, yabwiye igitangazamakuru NBC News ko bidashoboka ko uwo mushoferi w'urubyiruko azashyirirwaho ibirego byo mu rwego mpanabyaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/yagonzwe-arapfa-ubwo-yageragezaga-gufasha-imbata-kwambuka-umuhanda

  • Chris Brown yongeye gushakishwa bukware n'Ubwongereza – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Chris Brown ukomeye cyane mu muziki wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Nyuma yo gukomorerwa ibihano yari yahawe n'u Bwongereza mu 2020 , yongeye gushakishwa n'iki gihugu kubera urugomo yasize ahakoreye.

    Uyu muhanzi w'imyaka 34 mu ntangiriro z'uyu mwaka, yashinjwaga kuba yarakubise icupa mu mutwe w'umugabo utunganya umuziki ubwo bari mu kabyiniro i London.

    Muri Gashyantare, byavuzwe ko Brown yakubise umuntu utarashatse ko amazina ye amenyekana, uvuga ko yakubiswe imigeri n'ibipfunsi.

    Chris Brown ari gushakishwa mu Bwongereza

    Muri Mata, aganira n'ikinyamakuru The Sun ku byabaye, uyu muntu yaragize ati: 'Yankubise ku mutwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Navuganye na polisi ubu bari hafi kubikemura. Ibindi bisigaye, ubu biri mu maboko y'umwunganizi wanjye, njye nta bindi bisobanuro birambuye natanga.'

    Bivugwa ko uyu mu producer yari yakubiswe cyane akeneye ubuvuzi akoherezwa mu bitaro, maze akaza gusezererwa agendera ku mbago ebyiri.

    Ubu, amakuru avuga ko Brown yari yijeje abapolisi ko azafatanya na bo mu iperereza ryabo kandi akemera ko abazwa ibibazo, nyuma yo gusoza ibitaramo bye mu Bwongereza.

    Icyakora, ibitaramo bye byasojwe ku ya 29 Werurwe, ikinyamakuru The Sun kivuga ko yahise yigendera, ubu akaba yibereye muri Amerika.

    Chris Brown azatabwa muri yombi nasubira mu Bwongereza

    Bavuga ko Brown azi neza uko ibintu bimeze ndetse n'ibimutegereje igihe cyose yasubira mu Bwongereza, ariko ko na we arimo gukora ibishoboka byose ngo abyirinde.

    Icyakora, ngo ikimuhangayikishije kurusha ibindi, ni uko ashobora gutabwa muri yombi mu gihugu icyo ari cyo cyose gifite amasezerano yo guhana abanyabyaha n'u Bwongereza.

    Ku rundi ruhande, ntiharamenyekana impamvu yemerewe kuva mu Bwongereza adakozeweho iperereza.

    Icyakora, si ubwa mbere Chris Brown agongana n'amategeko ku kibazo nk'iki.

    Mu mwaka wa 2010, yabujijwe kwinjira mu Bwongereza, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukubita Rihanna wahoze ari umukunzi we.

    Ku bw'amahirwe, uwahoze ari Minisitiri w'imbere mu Gihugu, Priti Patel yakuyeho itegeko ryabuzaga Brown kwinjira mu Bwongereza mu 2020.

    Si ubwa mbere uyu muhanzi akurikiranyweho icyaha cy'urugomo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/chris-brown-yongeye-gushakishwa-bukware-n-ubwongereza

  • Umusore akurikiranyweho kwica Nyina amukubise umuhini – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni ubwicanyi bwakozwe ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, mu masaha ya mu gitondo ahagana saa moya n'igice (07h30).

    Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu murenge wa Kageyo, Uwera Viviane avuga ko bikekwa ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, nubwo bigomba kwemezwa na muganga.

    Yakomeje abwira umunyamakuru ko, uyu wishe nyina, asanzwe agaragaza imyitwarire idasanzwe ariko ntawakwemeza ko arwaye mu mutwe kuko bigomba kwemezwa na muganga ari nayo mpamvu yahise abanza kujyanwa kwa muganga.

    Ati: 'Afite imico ubona iri bizzare (yo gukemanga), niyo mpamvu RIB yamujyanye, ikabanza kumujyana kwa muganga.'

    Uyu nyakwigendera umurambo we mbere yo kuwushyingura wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma.

    Aya makuru agarutsweho mu gihe hirya no hino mu turere tumwe na tumwe hajya havugwa amakimbirane rimwe na rimwe bikavamo urupfu cyangwa kwiyahura ari nayo mpamvu Leta ishishikariza imiryango kubana mu bwumvikane.

    Hari n'izindi mpfu kandi nk'izi ziri kuba, nko mu Karere Karongi hatoraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20 yatawe mu mugezi, bigakekwa ko yishwe n'ubwo uwaba yarabikoze yari atarafatwa agishakishwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umusore-akurikiranyweho-kwica-nyina-amukubise-umuhini

  • Kamanzi Emery yagizwe 'Team Manager' w'Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2023 nibwo amakuru y'uko Kamanzi Emery yagizwe Team Manager w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

    Uku gushyirwaho kwa Kamanzi kugarutsweho mu bitangazamakuru bitandukanye bitewe n'uko mu mpera z'icyumweru gishize aribwo Rutayisire Jackson yanditse ibaruwa y'ubwengure bwe kuri uwo mwanya.

    Ikinyamakuru IGIHE.COM, yanditse ko Kamanzi yashyizwe kuri uyu mwanya by'agateganyo kugeza igihe kitigeze gitangazwa, n'ubwo amahirwe menshi ari uko ashobora kuzawugumaho hatagize igihinduka.

    Uyu Rutayisire weguye byavuzwe ko byaba byaratewe n'uko u Rwanda ruherutse guterwa mpaga mu mukino wo guhatanira itike yo gukina imikimo ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2024.

    Uku guterwa mpaga kw'Amavubi kwatewe n'uko umukinnyi w'umunyarwanda Muhire Kevin yakinnye umukino ariko afite amakarita y'umuhondo atamwemerera gukina.

    Ibi bya mpaga ku ikipe y'u Rwanda, ndetse ni gusezera kwa Rutayisire Jackson byashimangiwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

    FERWAFA ikaba yarabishimangiye igira iti 'uwari ushinzwe imicungire n'imitegurire y'lkipe y'lgihugu Bwana Rutayisire Jackson yahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe.'

    Kamanzi Emery agizwe Team Manager w'Amavubi nyuma yaho yari asanzwe ari muri FERWAFA nk'umwe mubashinzwe amarushanwa muri FERWAFA.

    The post Kamanzi Emery yagizwe 'Team Manager' w'Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kamanzi-emery-yagizwe-team-manager-wamavubi-asimbuye-rutayisire-jackson-uherutse-kwegura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kamanzi-emery-yagizwe-team-manager-wamavubi-asimbuye-rutayisire-jackson-uherutse-kwegura

  • Igikombe cya shampiyona kirataha ku Mulindi? Nyanza? Cyangwa ni mu Marangi? #rwanda #RwOT

    Harabura umukino umwe gusa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 mu mupira w’amaguru ugashyirwaho akadomo aho amakipe 3 APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports ari zo zifite amahirwe ku gikombe.

    Haribazwa niba iki gikombe kigeze ku munsi wa nyuma hataramenyekana ikipe izagitwara niba kizajya ku Mulindi wa Byumba aho APR FC yashingiwe, niba kizajya i Nyanza mu Magepfo kwa Rayon Sports cyangwa se niba kiguma mu Mujyi wa Kigali mu Biryogo kwa Kiyovu Sports.

    Mbere y’uko hakinwa umunsi wa nyuma, APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye ni mu gihe Rayon Sports ari iya 3 n’amanota 58.

    Aya makipe uko ari 3 yose azakina ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 ku isaha ya saa 15h00′.

    APR FC izasura Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu Sports yakire Rutsiro kuri Muhanga Stadium ni mu gihe Rayon Sports izaba yasuye Sunrise FC kuri Golgotha Stadium i Nyagatare.

    APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino igahita yegukana igikombe, Kiyovu Sports irasabwa gutsinda umukino wayo maze APR FC igatakaza ni mu gihe Rayon Sports yo biyisaba ko aya makipe yazatsindwa yo ikitsindira Sunrise FC.

    Hari kandi urugamba rwo kutamanuka aho Marines ya 12 ifite 31 izasura Police FC kuri Stade ya Huye, Rutsiro FC izasura Kiyovu ifite 30, Rwamagana City izasura Etincelles nayo ifite 30 ni mu gihe Bugesera FC ya 15 ifite 29 izakira AS Kigali. Espoir FC yo yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Gahunda y’umunsi wa nyuma wa shampiyona

    Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023

    Mukura VS vs Musanze FC
    Gasogi United vs Espoir FC

    Ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023

    Bugesera FC vs AS Kigali
    Police FC vs Marines FC
    Etincelles FC vs Rwamagana City
    Sunrise FC vs Rayon Sports
    Kiyovu Sports vs Rutsiro
    Gorilla FC vs APR FC

    APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports ni zo zihanganiye igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igikombe-cya-shampiyona-kirataha-ku-mulindi-nyanza-cyangwa-ni-mu-marangi