Blog

  • Batubwira kwigira kuri 'YouTube' iyo tubasabye ko batwigisha EBM-Abacuruzi #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse, bavuga ko hari abakozi b'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro(RRA),babahatira kugura imashini z'inyemezabuguzi (EBM) ku giciro gihenze, kandi ubushobozi ari bucye ndetse n'ababashije kuzigura batazi kuzikoresha, basaba kuzigishwa bakabwirwa ko bazigira kuri YouTube.

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gukora impinduka zitandukanye mu misoro. Imwe mu mpinduka ni aho umusoro ku nyungu ku bigo wagabanyijwe uva kuri 30% ushyirwa kuri 28% hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%.

     Ikindi cyari kigamijwe cyari kugira ubukungu butajegajega, kongera umubare w'abasora no kureshya abashoramari.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'imari n'igenamigambi, Tushabe Richard, yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu mitangire y'inyemezabuguzi kugira ngo hatazabaho icyuho mu misoro abatazazitanga bagahanwa.

    Ati 'Ibihano byo turaza kubihagurukira, niba leta hari ibyo iguhaye nawe ugomba kuyiha ibyo uyigomba, niko twumva tugomba kubana n'abaturage.'

    Icyakora  bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi bucuriritse bavuga ko hari ubwo bategekwa kugura telefone zifashishwa nka EBM ku mafaranga ibihumbi ijana, hagira n'abazigura bakanga kubigisha uko zikoreshwa bakabwirwa kubireba kuri YouTube, kandi abenshi muri bo batazi gukoresha ikoranabuhanga. Ngo ibi bibateje impungenge ko hari ubwo bazahabwa ibihano biganisha mu gufunga imiryango.

    Umwe yagize ati 'Bakoherereza message ngo jya kugira gutya kandi wowe ubona bitavamo ukabyihorera. Hari igihe tuzashiduka bagiye kudutereza ibyacu tutazi nuko twabigiyemo'

    Undi nawe ati 'Keretse hashyizweho uburyo nka hano cyangwa mu isoko bagashyiraho ibiro birimo abigisha abacuruzi uburyo bazikoresha.'

    Mugenzi nawe ati 'Ikintu gikomeye nuko natwe tuzifite baratubwira ngo tujye kumenyekanisha, ariko ntituzi iyo biva n'iyo bijya. Ubundi wajya kubaza bakakubwira ngo jya kuri YouTube urabyiga.'

    Ibi bivugwa n'aba bacuruzi bihakanwa na Komiseri mukuru w'ikigo cy'imisoro n'amahoro Bizimana Ruganintwali Pascal. Uyu muyobozi avuga ko EBM zitangwa ku buntu kandi ko uyihawe ahava ahuguwe uko ikoreshwa.

    Yagize ati 'EBM tuzitangira ubuntu. Twatanze n'amatangazo abacuruzi baciriritse abenshi baranazanze, Twazijyanye mu ntara zose, twari dufite imashini hafi ibihumbi bine, byabaye ngombwa ko tuzigarura i Kigali dutanga itangazo ko umuntu wese ushaka imashini aza tukayimuhera ubuntu.'

    Ikindi kibazo kigaragazwa na Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro, RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, nuko abakoresha bohereza abakozi babo bakaba aribo bahugurwa ku mikoreshereze ya EBM, iyo bagiye rero ngo usanga hasigaye icyuho.

    Nubwo hari imwe mu myanzuro yatangiye kubahirizwa, hari izatangira gukurikizwa nyuma yo kwemezwa n'izindi nzego zirimo inteko ishinga amategeko na Perezida wa Repebulika.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Batubwira kwigira kuri 'YouTube' iyo tubasabye ko batwigisha EBM-Abacuruzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/23/batubwira-kwigira-kuri-youtube-iyo-tubasabye-ko-batwigisha-ebm-abacuruzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=batubwira-kwigira-kuri-youtube-iyo-tubasabye-ko-batwigisha-ebm-abacuruzi

  • FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n'ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo. #rwanda #RwOT

    Nk'uko yivugiye ku mugaragaro ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda , amakuru dufitiye gihamya aravuga ko Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi yatangiye gukorana cyane n'abiyita'opozisiyo nyarwanda', abasaba kuvugurura imikorere, bakarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda bashyizemo imbaraga kurusha uko babikoraga kugeza ubu.

    Ayo makuru arahamya ko kuwa gatatu w'icyumweru gishize, tariki 17 Gicurasi 2023, ikigarasha Eugène Richard Gasana yabonaniye na Perezida Tshisekedi i Kinshasa, amusaba guhuza ibikorwa by'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda bose, ndetse amwemerera inkunga y'amafaranga kugirango umugambi wo' kubuza u Rwanda amahwemo'ugerweho.

    Uyu Eugène Gasana akigera muri Amarika akubutse mu bugambanyi, yahise atumiza inama y'ibindi bigarasha, maze tariki 20 Gicurasi 2023 bahurira mu nama i Washington aho muri Amarika. Ibi biranagaragazwa n'ifoto bafashe nyuma y'inama, ndetse n'inyandiko-mvugo twashoboye kubonera kopi, yashyizweho umukono n'indindagire Charles Kambanda, uvuga ko ari umujyanama n'umunyamategeko w'ihuriro ry'izo ngoroji.

    Umwe mu bari muri iyo nama yabwiye Rushyashya ko ibigarasha byishimiye umufatanyabikorwa mushya, Tshisekedi, biniyemeza gukorana umurava, kureka amacakubiri yabaranze, ndetse no gushishikariza ibindi bigarasha n'abajenosideri kwifatanya muri iyi gahunda nshya yo 'guhiririka FPR na Perezida Kagame' ku butegetsi.

    Inyandiko-mvugo y'inama yirinze kuvuga iby' inkunga ya Perezida Tshisekedi, ariko mu kujijisha abatazi imigambi yabo, ihishura ko indi nama bazayikorera 'ku mugabane w'Afrika', tariki 20 Nyakanga uyu mwaka. Rushyashya yamenye neza ko aho ku mugabane w'Afrika bavuga ari i Kinshasa muri Kongo.

    Abitabiriye iyo nama uko ari 14, ubwabo ni umuti w'amenyo, ku buryo uretse no gusaza mu bitekerezo, n'iyo ubareba ku mubiri ubona ko batazi aho isi yabasize. Ubwoba n'ikimwaro ku maso, utwambaro two hambere, mbese ntibyakugora kubona ko bari mu ikinamico. Muri abo banyarwenya, twavuga Charles Kambanda, Porofeseri wirirwa avuga ubusa ku maradiyo na youtube, igikuri mu gihagararo no muri politiki Mukuzi Rubens wahoze kuri Radio10 ku izina rya Mr Been, Thabita Gwiza wigwijeho uburondogozi kuva musaza we Ben Rutabana yakwicwa ku kagambane na Kayumba Nyamwasa, Jean Paul Turayishimiye wavuye muri RNC agashinga ingirwashyaka ARC-Urunana, Gervais Condo usaziye mu buzererezi, Emmanuel Nsenga, Céléstin Nsengiyumva, Denis Serugendo, n'izindi ndindagire zikirigita zigaseka.

    Mu minsi ishize kandi twabagejejeho ivuka ry'ikiswe'Rwanda for All', kibeshya ngo kiravugira impunzi z'Abanyarwanda, kandi mu by'ukuri bizwi neza ko ari igisabisho, gishinzwe gukusanya imisanzu y'ibi birarasha, ngo yo kunganira imfashanyo ya Tshisekedi. Uyu ni undi muvuno abana b'ijanja bavumbuye wo kwirira amafaranga, dore ko iby'abapfu biribwa n'abapfumu.

    Uretse ibi bigarasha by'abasivili, Perezida Tshisekedi yanasabye ko imitwe irwanya u Rwanda yavugururwa ikareka gukora nk'amatsinda y'ingegera, akayiha amafaranga, ibikoresho ndetse n'aho bakorera imyitozo. Ubutumwa Eugène Gasana yashyiriye Col Ntirikina wo mu ngabo za Habyarimana, Faustin Murego uhora mu ngendo hagati ya Buruseli na Kinshasa, Gakwerere wo muri FDLR, Col. BEM Emmanuel Habyarimana ubu utunzwe n'ibisabano mu Busuwisi, n'abandi biyita abasirikari, ni ugukusanya abo mu mitwe ya FDLR-FOCA, RUD-urunana na FLN,ndetse bagashaka abandi barwanyi muri za Kongo-Brazzaville, Zambia, Malawi, Mozambike n'ahandi.

    Mu mpungenge izi ngirwa-ngabo zagaragaje mu nama zakoranye zikimara kwakira ubutubwa bwa Tshisekedi bunyuze muri Eugène Gasana, ni uko biyemerera ko izabukuru zibugarije , abandi bakaba barwaye indwara zidakira, ku buryo kuyobora urugamba babyibuka mu mateka. Tshisekedi arabemerera byose, ariko akabasaba gufata nibura agace k'uRwanda, ibintu nabo bazi ko ari inzozi, kuko imyaka ibaye hafi 30 babigerageza ariko ntibamenye inkuba ibakubise.

    Indashima Eugène Richard Gasana, abo baziranye mu buto bakunze kwita'Kinyoteri', yabaye mu myanya ikomeye mu buyobozi bw'u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kuruhagararira mu Muryango w'Abibumbye. Aho atahuriweho imikorere ihabanye n'icyerekezo cy'uRwanda, agashyirwa ku ruhande ngo adakomeza kuvangira abandi, yahisemo inzira y'ubuyobe, imuganisha muri'gehonomu'.

    Ubwo umutwe w'iterabwoba, RNC wa Kayumba Nyamwasa wari ukivuna umuheha ukongezwa undi muri Uganda, uyu Gasana Eugène yagaragaye mu bikorwa by'abo bagizi ba nabi i Kampala, ndetse anakirwana'by'impanuka' na Perezida Museveni. Ubugambanyi buherekejwe n'ubuswa ntacyo byamugejejeho we na bagenzi be, bitewe ahanini no guhemukira uwagukamiye. Eugène Gasana n'izindi nzererezi, babonye ko muri Uganda ibintu bisa n'ibyahinduye isura, none bahisemo gukorana na Tshisekedi nawe uri mu manegeka. Imitekerereze y'ibigarasha iracuramye kweli! Biratangaje kuba Gasana atabona ko kubonana na Tshisekedi ntacyo byamugezaho, kimwe n'uko kubonana na Museveni ntacyo byamufashije. Ubugome bwabo bwabo bubahuma amaso, ntibutume biga amasomo.

    Ubushyamirane n'amacakubiri bishingiye ahanini kunanirwa kugabana ibisabano n'ibisahurano, no kutagira umurongo wa politiki ufatika, ni bimwe mu byaranze abiyita 'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda'.

    Byabaviriyemo gusigarana imitwe ya politiki ya baringa, mu by'ukuri ibafasha gusa kurenza umunsi mu buzima bugoye bwo mu buhungiro. Ngabo rero abashingiye amizero kuri Tshisekedi nawe wugarijwe n'ibibazo adashobora kubonera ibisubizo, birimo ubutegetsi buriho ku izina, intambara hirya no hino mu gihugu, ariko by'umwihariko mu burasirazuba bwa Kongo, no kuba nawe ubwe atazi aho ahagaze, kuko atizeye gutorwa mu matora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.

    Rushyashya iracyakurikiranira hafi iby'uyu mugambi, umunsi ku wundi, isaha ku yindi, kandi turabizeza gukomeza kubagezaho amakuru dufitiye ibimenyetso.

    The post FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n'ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/felixtshisekedi-nawe-ubwe-uri-mu-manegeka-ari-mu-mugambi-umwe-nibigarasha-ngo-wo-kubuza-u-rwanda-amahwemo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=felixtshisekedi-nawe-ubwe-uri-mu-manegeka-ari-mu-mugambi-umwe-nibigarasha-ngo-wo-kubuza-u-rwanda-amahwemo

  • SKOL yahurije abahanzi 9 bakomeye mu gitaramo… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba iminsi 2, ni taliki 2 ndetse na taliki 3 Nyakanga 2023. Kizabera mu Ntara y’Amagepfo, impande ya sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye. 

    Abahanzi bazatanga ibyishimo muri iki gitaramo ni Bull Dogg, Fireman, Ish Kevin, B-Threy, Papa Cyangwe, Zeo Trap, Kevin Kade, P Fla ndetse na Neg The General. 

    Imiryango y’ahazabera iki gitaramo izajya iba ifunguye guhera saa munani z’amanywa. Kwinjira bizaba bisaba kugura amacupa 2 y’icyo kunywa cya SKOL. 

    Iki gitaramo cyateguwe na SKOL, kizaba gishyira mu byishimo abaturage batuye mu Karere ka Huye n’abandi bazaba baturutse mu duce dutandukanye bagiye kwihera ijisho umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2023 uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC.

    Uyu ni umukino uzabera kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye. Usibye umukino wa nyuma kandi hazabera n’undi wo gushaka umwanya wa 3 uzahuza Kiyovu Sports na Mukura VS, gusa kugeza ubu FERWAFA ntabwo iratangaza amasaha izakinirwaho.

    Ibi bitaramo bigamije guhuriza hamwe abakunzi ba SKOL dore ko no mu minsi ishize abahanzi barimo Riderman, Bushali, Fireman, Danny Nanone, Papa Cyangwe, Logan Joe ndetse na Zeo Trap, bari bataramiye i Kigali.

    Abahanzi 9 bahurijwe mu gitaramo kimwe kizabera i Huye mu minsi 2

    Ish Kevin uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Saga ikunzwe na benshi azaba ari muri iki gitaramo

    Umuraperi Papa Cyangwe ufite indirimbo nshya ikunzwe yitwa We sha nawe azaba ahabaye

    Umunyabigwi mu Bull Dogg azaba asusurutsa abitabiriye igitaramo

    B-Threy uherutse gushyira EP hanze nawe azaba atanga ibyishimo

    Fireman nawe azaba ari gususurutsa abazaba bari i Huye muri iki gitaramo

    Kevin Kade uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda nawe azaba ahabaye

    NEG-G THE GENERAL azaba atanga ibyishimo ku bazitabira ibi bitaramo

    Umuraperi uri kuzamuka neza cyane, ZEO TRAP ufite indirimbo iri kubica bigacika yitwa Umwanda azataramira abantu 

    PFLA nawe azataramira abazitabira ibi bitaramo byateguwe na Skol

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129608/skol-yahurije-abahanzi-9-bakomeye-mu-gitaramo-kizabera-i-huye-hitegurwa-rayon-sports-na-ap-129608.html

  • Kwibuka impinja nabana bishwe muri Jenoside… – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwibuka impinja n'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw'Akarere ka Bugesera cyatangiriye kuri G.S Nyamata Catholique, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, ni mu gihe ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro, iki gikorwa cyatangiriye kuri Gs. Rwabutenge, ishuri riherereye mu Murenge wa Gahanga.

    Ubwo yatangizaga iki gikorwa mu mashuri yo mu Karere ka Bugesera, Perezida w'umuryango Ibuka muri aka karere, Bankundiye Chantal yashimiye Foundation Ndayisaba Fabrice ku gikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagaragaje ko muri Jenoside hishwe abana benshi, kandi ahumuriza abana. Yavuze ati 'Jenoside ntizongera kubaho ukundi; turimo turarera neza.'

    Muri uyu muhango wo gutangiza iki gikorwa, abanyeshuri kandi basabwe kandi bashishikarizwa kuzakomeza gutanga ubutumwa bujyanye n’iki gikorwa buzatangwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bukagera kuri bose.

    Ndayisaba washinze Foundation Fabrice Ndayisaba yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kugeza iki gikorwa mu Karere ka Bugesera, bafite icyifuzo cy'uko cyazagera mu mashuri yose mu Rwanda, abanyeshuri bakajya bahabwa ubutumwa bumwe bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ku gihe kimwe.

    Ati 'Ubutumwa bagomba guhabwa ni bumwe, kandi ku gihe kimwe. Urabizi ko iyo abanyeshuri bageze ku ishuri, bafata umwanya wo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, hakabaho, umwanya wo gusenga, nyuma y'umwanya wo gusenga, habaho gufata umwanya w'umunota wo kwibuka, haba hateguwe n'ubutumwa bwo kwibuka, ariko abanyeshuri bahabwa n'umwanya wo kubaza ibibazo bashaka.'

    Akomeza ati 'Ubutumwa butangwa n'abanyeshuri ubwabo, hanyuma ubwo butumwa bugashimangirwa n'ubuyobozi bw'ishuri, hanyuma bagahita bajya mu ishuri.'

    Ndayisaba yavuze ko mu gihe cya saa yine aho abanyeshuri baba bitegura kujya mu kirihuko cy'amasomo, nabwo habaho umunota umwe wo kwibuka abana n'ibibondo bishwe muri Jenoside.

    Ati 'Mbere y'uko abana bajya gukina, akagira ikintu gisa n'aho kimuhagarika kujya gukina by'ako kanya, ari wo wa munota wo kwibuka, bikamufasha kongera kuzirikana kuri bagenzi be bishwe. Mu ntego z'iki gikorwa, ni ugutuma abana barushaho guha agaciro igikorwa cyo kwibuka.'

    Igikorwa cyo kwibuka mu mashuri cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 kizamara ibyumweru bibiri, bivuze ko kizarangira tariki 2 Kamena 2023. Ni igikorwa kizaba hazirikanwa ubuzima abana bishwe muri Jenoside babagamo.

    Iki gikorwa cyari gisanzwe kiba mu gihe cy'icyumweru kimwe, bitewe n'uko kizabera mu turere tubiri, NFF yahisemo ko iki gikorwa cyongerwaho icyumweru kimwe.

    Ubutumwa butangwa mu mashuri bwubakiye ku gukangurira abanyeshuri kugira urukundo n'ubumuntu mu mitima yabo, kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ubutumwa buzagezwa mu mashuri yose ya Leta n’ayigenga y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yo mu Karere ka Kicukiro na Bugesera.

    Bumwe mu butumwa butangwa bugira buti 'Twese twiyemeze dufatanyije nk’abana n’urubyiruko rw’u Rwanda, kugira ubumuntu, umutima ukunda ikiremwa muntu n’Igihugu, bihereye muri twe abato tubikurane, guhera ubu ndetse tuzanabisazane, kandi dukomeze kwibuka twiyubaka turwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

    “Dushimire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, wagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo no kubaka igihugu kiza kizira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ubu twese turishimye.”

      

     

    Ni ubwa mbere amashuri yo mu Karere ka Bugesera abereyemo igikorwa cyo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside mu 1994 

    Abanyeshuri nibo batanga ubutumwa bwateguwe, hanyuma bugashimangirwa n'ubuyobozi bw'ikigo 

    Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice yagiranye ibiganiro na Meya w’Akarere Bugesera, Mutabazi Richard bigamije gutegura igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi






     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129695/kwibuka-impinja-nabana-bishwe-muri-jenoside-byagejejwe-mu-mashuri-yo-muri-bugesera-amafoto-129695.html

  • Ibi nibyo bintu 10 ugomba gutangira gukora ubu niba wifuza kuzatunga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Gukira ntibyizana birakorerwa kandi bigasaba kwitanga. Gutera imbere bucye bucye ukaba uzagera ku bukire ntabwo ari ibintu byoroshye ariko byagerwaho. Ababashije gukirigita ifaranga no kugera ku bukire hari byinshi usanga bahuriyeho.

    Twifashishije urubuga umucuruzi ndetse n'urwego rw'igihugu rw'imisoro n'amahoro rra.gov.rw, hari ibintu watangira gukora ubu nonaha niba ushaka kuzakira, nubwo atari vuba ariko wakwizera neza ko uzibeshaho uko ubishaka mu minsi iri imbere. Aha rero twagerageje kwandika ibintu 10 ugomba kwitaho kuri ubu niba ushaka kuzaba umukire:
    1 Wikorera mu gihombo urya ibirenze ibyo winjije
    Iri ni itegeko rya mbere ukwiye kwitaho igihe ushaka koko kuzakira. Uko umuntu akorera amafaranga ni nako ibiyamara byiyongera. Ibanga ryo guta amafaranga mu byo ugura, ukiyemeza kandi ukihatira gutakaza macye cyane ku yo winjije ni ibanga rikomeye rikaba n'itegeko ugomba kugenderaho niba ushaka kuzakira. Ibi bivuze ko nta na rimwe ukwiye gukoresha amafaranga mu kwezi arenze ayo winjiza mu kwezi, ikibazo abatari bacye bagwamo.

    2. Itunguze amategeko mato mato yo kuzigama uko winjije amafaranga

    Burya hari icyo dukwiye kwigira kuri Leta z'ibihugu hafi ya byose byo ku isi. Imwe mu mpamvu zituma habaho ihindagurika ku mafaranga ava mu mufuka w'umuturage ajya mu isanduku ya Leta ni uko icyo umuturage aba yinjije kiba kiyongereye. Hari ubwo ukeka ko amafaranga wasabwe na Leta bigutunguye ko utari buyabone ariko ukayihigaho ukayabona ndetse ukayatanga.

    3. Fungura Konti kuri Banki imwe utemereweho kubikuza uko wishakiye

    Icyifuzo cyo kugura uko ubonye, icyo wagura burya kiba muri buri muntu. Igihe ufite amafaranga kamere yawe igusaba kujya kugura ibintu rimwe na rimwe n'ibyo udakeneye ako kanya. Gufunguza konti ubitsaho amafaranga udafiteho uburenganzira bwo kubikuzaho uko wishakiye, byagufasha. Uko ubishoboye iyi compte wagakwiye kuyisabaho uburenganzira bwo kubikuza nyuma y'igihe kirekire kigushobokeye. Iri naryo ni itegeko ugomba kwitaho niba ushaka kuzatunga ifaranga mu buzima bwawe.

    4. Gira utuntu twinshi tukwinjiriza amafaranga n'iyo yaba ari make
    Burya abatunze ifaranga, uganiriye nabo bakubwira ko ifaranga kuritunga urikesha ikintu kimwe kigoye. Ubu ni uburyo ugira ahantu hasanzwe, wirirwa, ukura amafaranga hasanzwe, ukagira n'aho ukura amafaranga utahirirwa. Ibi bigufasha kuba wagira ikikurengera igihe ubukungu bwawe buhuye n'ikibazo. Muri rusange usanga ababashije kugera ku bukire, baba bafite uburyo bugera kuri 7 bakuramo amafaranga. Ibi bituma ayo uburiye iburyo uyabonera ibumoso (Uyu ni umugani w'ikinyarwanda).

    5. Buri gihe rya ibyo ushoboye kwishyura, koresha uko ushoboye wirinde gutungwa n'imyenda

    Kuguzaguza bya hato na hato burya biri mu biheza umuntu mu bukene. Igihe ubona koko ugiye kugura, itegereze neza urebe neza niba icyo ushaka kugura ufite ubushobozi bwo kukishyura. Koresha uko ushoboye icyo uguze cyose ube ubashije guhita ukishyura ako kanya nta kwikopesha.

    6. Iyemeze buri mezi 3 icyo uzaba wagezeho ku iterambere ryawe mu byerekeranye n'imitungo

    Igihe cy'amezi atatu, igihe wikurikirana umunsi ku munsi, kirahagije ngo ugereranye icyo uzaba ugezeho. Itegereze ukuri ku buryo winjiza amafaranga. Teganya uti mu mezi atatu nzaba mbashije kwinjiza aya mafaranga, nzaba naraguze ibi, nzaba narazigamye ibi. Kugira iryo genamigabi bigufasha kumenya niba hari icyo wagezeho.

    7. Irinde gushora amafaranga yawe mu bibonetse byose
    Iri naryo ni itegeko ukwiye kugenderaho niba ushaka kuzakira. Aha niba icyo ubonye cyose bakubwira ko kirimo amafaranga igengesere mbere yo gushora amafaranga yawe, banza wige neza uko azunguka n'ibibazo byabaho byatuma uyahomba.

    8. Gendera ku itegeko rya 50 — 30- 20

    Iri ni itegeko rigena imibereho yawe ya buri munsi n'ikoreshwa ry'amafaranga. 50 % yakoreshe mu byo ucyeneye kugira ngo ubeho… kurya, kwambara, gukodesha inzu, transport,… igihe ibyo wabirangije 30% yakoreshe mu byo wifuza igihe bibaye ngombwa. Aha ni igihe wifuje kuba wasohokana n'abandi, n'ikindi wumva koko wifuza. 20% yazigame. Muri make ibyo wakora byose wizigama amafaranga ari munsi ya 20% y'amafaranga winjije.

    9. Gendana n'abantu bakurusha ubwenge mu mikoreshereze y'amafaranga

    Kubana n'abantu bazi gukorera neza amafaranga, bazi kuyitaho, badasesagura mbese banakurenzeho mu iterambere ni ingenzi. Kugira abo wigiraho abakubera urugero ni ingenzi niba ushaka kuzatunga amafaranga. Igihe ukikijwe n'abagufasha kutubahiriza aya mategeko yose twavuze, gutera imbere yawe bizakugora.

    10. Isuzume ibyo wagezeho buri mwaka wihe n'intego z'ibyo uzaba wagezeho mu mpera z'umwaka

    Niba uyu munsi ari bwo umenye ibi, hera ubu wisuzume kuva wavuka kugeza ubu ni irihe tegeko wubahirije muri aya? Niba utarabikora tangira ubu wisuzume kandi utangire. Ihe igena migambi ry'icyo uzaba ugezeho mu mwaka uhereye nonaha, kandi iyi tariki uzajye ukomeza uyibuka uyihereho igihe uri kwisuzuma. Nyuma y'umwaka uhereye igihe ufatiye icyemezo, uzicare hasi urebe ibyo wagezeho muri uyu mwaka uzaba umaze ugendera kuri aya mategeko.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibi-nibyo-bintu-10-ugomba-gutangira-gukora-ubu-niba-wifuza-kuzatunga-agatubutse

  • Ubu wahindura cyangwa ugakosora ubutumwa wohereje kuri WhatsApp – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kompanyi ya Meta ifite uru rubuga — ari nayo nyiri Facebook na Instagram —yatangaje ko ubutumwa buzajya bushobora gukosorwa mu minota 15 nyuma y'uko bwoherejwe.

    Mu byumweru biri imbere nibwo ubu buryo buzatangira gukora ku bakoresha WhatsApp ku isi bagera kuri miliyari ebyiri.

    Mu Buhinde niho WhatsApp ifite isoko rinini ku isi kuko abayikoresha muri icyo gihugu bagera kuri miliyoni 487.

    Itangazo ry'uru rubuga ryo kuwa mbere rigira riti: 'Kuva ku gukosora ikosa rito ry'imyandikire kugera ku kongera cyangwa kuvana bimwe mu butumwa bwawe, dutewe amashyushyu no kubazanira kugenzura kurushaho 'chats' zanyu.

    'Icyo ukeneye gusa ni ugukanda ukagumishaho gato ku butumwa wohereje maze ugahitamo 'Edit', kugeza mu minota 15 wohereje ubutumwa'.

    Ubutumwa bwavuguruwe buzajya bugaragaraho inyandiko ya 'edited', kugira ngo uwabwakiriye amenye ko bwahinduwe.

    Gusa ntabwo buzajya bwerekana ibyahinduwe cyangwa uko bwari bumeze mbere yo guhindurwa.

    Iyi serivisi nshya ya WhatsApp ije nyuma y'uko izindi mbuga nkarwo za Telegram na Signal ziyitangije mu myaka hafi 10 ishize.

    Umwaka ushize, Elon Musk, nyir'urubuga rwa Twitter, yavuze ko rugiye guha abarukoresha ubushobozi bwo guhindura no gukosora ubutumwa batangaje.

    Ubu 'Tweets' zishobora guhindurwa inshuro runaka mu gihe cy'iminota 30 zimaze gutangazwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ubu-wahindura-cyangwa-ugakosora-ubutumwa-wohereje-kuri-whatsapp

  • IBUKA yo muri Nyarugenge irasaba ko hari imitungo ya Ingabire Victoire (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuryango IBUKA uharanira inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukorera mu Karere ka Nyarugenge yasabye ko umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire yamburwa imwe mu mitungo yabaruweho.

    Rukemampunzi Jean Claude uhagarariye ibuka muri Nyarugenge aganira n'Imvaho ducyesha iyi nkuru yavuze ko Ingabire Victoire yibarujeho imitungo y'umubyeyi we, Dusabe Thérèse wahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati' 'Ni umumama witwa Thérèse uri mu cyiciro cya mbere cy'abakoze Jenoside muri Mageragere, aho uwo mutungo wanditswe kuri Ingabire Victoire kandi mu by'ukuri Thérèse ariho'.

    Asobanura ko bagaragaje ko Dusabe Thérèse ubyara Ingabire Victoire adahari, bityo bamwandikaho umutungo wa Dusabe ku buryo bupfuye.

    Akomeza agira ati: 'Ibyo byakozwe n'ubuyobozi burahari, ubuyobozi buracyari mu nshingano, icyo babakoreye ni ihererekanya (Transfer)'.

    Rukemampunzi avuga ko atari uko byakabaye bikorwa ahubwo ko byagombye gusubizwa mu mutungo rusange w'Igihugu nk'umuntu wakoze Jenoside agashyirwa mu cyiciro cya mbere, bikazaba muri bimwe bizaryozwa cyangwa kwishyura indishyi z'abangirijwe imitungo yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati: 'Ntabwo rero twabireberera ngo tubyihorere ni cyo tubereyeho, tugomba kubiharanira byaba na ngombwa tukajya no mu nkiko'.

    Umuryango IBUKA mu Karere ka Nyarugenge usaba Leta guhaguruka igafata abo bantu babigizemo uruhare, bagahanwa kuko na bo ngo ni kimwe mu bidindiza mu rugendo rwiza rw'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Agaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimira Leta uburyo ikurikirana ibijyanye no kwishyura abangirijwe imitungo muri Jenoside, bamwe bakaba bishyurwa nubwo ngo hari abandi batarishyurwa ariko bafatanyije n'Inzego za Leta, abangije imitungo muri Jenoside bazakomeza bishyure.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge na bwo bwemeje ko isambu yanditsweho undi muntu kandi nyirayo yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, asobanura ko ubusanzwe Umunyarwanda wese afite uburenganzira ku mutungo we kandi ko n'uburyo bwo guhererekanya umutungo biteganywa n'amategeko.

    Avuga ko uwo IBUKA yagarutseho ari umwe wahunze akaba atarigeze agaruka mu Rwanda.

    Ngabonziza yagize ati: 'Uwo bavugaga ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi utarigeze agaruka mu Rwanda ukiri hanze y'igihugu, ariko umwana we yiyandikaho iyo mitungo'.

    Ashimangira ko uburyo byakozwemo atari ko byagakwiye kuba bigenda. Avuga ko nk'ubuyobozi bahise babyinjiramo bakizeza ko ubushishozi, ubushobozi n'amategeko igihugu kigenderaho bigomba gukurikizwa kugira ngo ubutabera bukomeze butangwe.

    Ngabonziza avuga ko hari imanza zaciwe n'Inkiko Gacaca kandi ko inyinshi zarangijwe ariko ko hakiboneka imbogamizi nk'izi zo kwiyandikaho imitungo bikadindiza irangizwa ry'izo manza.

    Dusabe Thérèse ari ku rutonde rw'abantu 17 bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe n'Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa.

    Dusabe yakatiwe igifungo cya burundu y'umwihariko n'Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa, ubu ni mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ibuka-yo-mu-karere-ka-nyarugenge-irasaba-ko-hari-imitungo-ya-ingabire-victoire

  • Irushanwa ryari irya Cristiano, Messi, Ronaldinho… Uyu munsi ni ivanguraruhu – Vinicius #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Real Madrid ukomoka muri Brazil, Vinicius Jr avuga ko irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Espagne ryahaye intebe ivanguraruhu nyuma y’ibikorwa yakorewe, polisi yavuze ko batatu bakekwaho ibyo bikorwa batawe muri yombi.

    Uyu musore w’umunya-Brazili w’imyaka 22 yakorewe ibikorwa by’ivanguraruhu ku mukino batsinzwemo na Valencia 1-0 ku Cyumweru.

    Vinicius wari wazengerejwe n’abafana bamuririmba bijyanye n’ivanguraruhu, yagerageje kubyereka umusifuzi ndetse umukino ugenda uhagarikwa mu bihe bitandukanye ariko ntibyari icyo bitanga.

    Nubwo warangiye ariko Vinicius Jr we ntiyawurangije kuko yaje guhabwa ikarita itukura kubera gushwana na Hugo Duro.

    Nyuma y’uyu mukino yaje kwandika amagambo arimo uburakari bwinshi aho yavuze ko irushanwa ryari irya kera rikirimo Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi n’aho ubu byabaye ivangura ruhu.

    Ati “Ntabwo byari inshuro ya mbere, si ubwa kabiri cyangwa ubwa gatatu. Ivanguraruhu ni ibisanzwe muri shampiyona ya Espagne (La Liga). Bumva ari ibisanzwe, federasiyo n’abo muhanganye barabishyigikira. Mumbabarire. Irushanwa ryahoze ari irya Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi uno musi ni iry’ivanguraruhu.”

    “Igihugu cyiza cyampaye ikaze ndanagikunda, gusa cyemeye kwanduza isura yacyo imbere y’Isi ko ari igihugu cy’ivanguraruhu. Abanya-Spain batabyera mumbabarire ariko uyu munsi muri Brazil, Spain izwi nk’igihugu cy’ivanguraruhu kubera ibintu biba buri cyumweru, nta nzira nabona yo kukivuganira. Ndabyemera, ndakomeye gusa zageza ku iherezo ndwanya ivanguraruhu nubwo kubigeraho biri kure.”

    Ibi byababaje na perezida wa FIFA, Gianni Infantino wavuze ko ibyabaye kuri uyu mukino bidakwiye ndetse abwira Vinicius ko bifatanyije na we kandi ko nta cyumba cy’ivanguraruhu kigomba kuba mu mupira w’amaguru urebererwa na FIFA.

    Yavuze ko mu gihe bibaye ku nshuro ya mbere umusifuzi agomba guhagarika umukino, ku nshuro ya kabiri abakinnyi bakava mu kibuga bigatangazwa ko nibikomeza umukino uhita uhagarikwa. Byakomeza umukino ugahagarikwa kandi amanota agahabwa uwo bari bahanganye.

    Polisi ya Espagne yatangaje ko yataye muri yombi abantu 3 bari mu kigero cy’imyaka 21 na 18 bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

    Vinicius yakorewe ivanguraruhu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irushanwa-ryari-irya-cristiano-messi-ronaldinho-uyu-munsi-ni-ivangura-ruhu-vinicius

  • ‘Ariko ni mwizi koko’: Miss Umutesi Denise wegukanye ikamba muri Miss Rwanda 2020 yatitije imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara akenyeye bya kinyarwandakazi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga Umutesi Denise wegukanye ikamba ry'igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2020, yongeye gutitiza Instagram nyuma yo gushyira hanze amafoto ye yakenyeye bya kinyarwandakazi.

    Uyu mukobwa ufite ubwiza bugaragarira buri wese, yagaragaye mu mukenyero maze abarimo umuhanzi Confy kwifata biranga agira icyo amutangariza.

    Nyuma y'uko Denise asangije abamukurikira kuri Instagram amafoto ye, Confy yahise aza hasi aho batangira ibitekerezo maze ashyiraho udutima.

    Source : https://yegob.rw/ariko-ni-mwizi-koko-miss-umutesi-denise-wegukanye-ikamba-muri-miss-rwanda-2020-yatitije-imbuga-nkoranyambaga-nyuma-yo-kugaragara-akenyeye-bya-kinyarwandakazi-amafoto/

  • Gicumbi: Akurikiranweho kwica nyina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Gihembe, mu mudugudu wa Munini, haravugwa inkuru y'umusore witwa Ndihokubwami ukurikiranyweho gukubita umubyeyi we umuhini mu mutwe agahita apfa.

    Ubu bwicanyi bwakozwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, mu masaha ya mu gitondo.

    Aya makuru yemejwe n'umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu murenge wa Kageyo, Uwera Viviane wavuze ko bikekwa ko uyu musore yaba aba asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe, nubwo bigomba kwemezwa na muganga.

    Viviane avuga ko impamvu bakeka ko Ndihokubwami ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ngo ni uko basanzwe bamubona afite imico idasanzwe. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma.

    Source : https://yegob.rw/gicumbi-akurikiranweho-kwica-nyina/