Blog

  • Nyuma yo gushyikirizwa imodoka, Bahavu yagiye… – #rwanda #RwOT

    Bahavu uzwi muri iki gihe binyuze muri filime 'Impanga', yahagarutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

    Amafoto amugaragaza ari muri mu ndege yerekeza mu Mujyi wa Dubai, mu mwanya w'indege bisaba kwishyura nibura arenga 1,400,000 Frw (kugenda unagaruka). InyaRwanda yamenye ko Bahavu yagiye muri gahunda z'akazi 'n'ibiruhuko'.

    Uyu mugore aherutse gufungura urubuga yise 'ABA TV' rugamije guteza imbere filime Nyarwanda, ndetse no gushyigikira abahanzi cyane cyane abakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Anyuzaho filime zirimo nka 'Impanga' yamuhesheje ibikombe bitatu muri Rwanda International Movie Awards (RIMA), 'My Ex', 'Above the Brave' igaruka ku butwari bw'abana b'i Nyange, 'Woman Needs', 'Kuki arinjye', 'Isi dutuye' n'izindi.

    Kuri uru rubuga kandi usangaho album 'Ibyiringiro' ya James na Daniella, 'Yesu arashoboye' ya Jessica Mucyo n'izindi. Unasangaho indirimbo z'abahanzi barimo nka Ben na Chance n'izindi.

    Umujyi wa Dubai Bahavu yerekejemo ufatwa nka nimero ya mbere mu Mijyi myiza kandi ikurura ba mukerarugendo ku Mugabane wa Afurika. Urazwi cyane, ku buryo abanyamafaranga baturutse imihanda yose yo ku Isi bifuza kujya kuharira ubuzima.

    Mu 2016, abasura Umujyi wa Dubai bawinjirije Miliyari $ 28.50. Muri uwo mwaka kandi, Dubai wari mu Mijyi 10 ikurura ba mukerarugendo ariko wari utaragira agahigo ko kugira inzu ndende isumba izindi n'ubusitani bwitwa ‘Dubai Miracle Garden’ bwiza kandi bunini bwa mbere ku Isi.

    Dubai irashyuha cyane ariko bitewe n'uburyo bukoreshwa mu kubuvomera bwitwa ‘Drip irrigation’, buhorana ubuhehere bitewe n'uko nibura litiro ibihumbi 750 buri munsi zikoreshwa mu kubwuhira.

    Dubai isomwa Dubayy ni umurwa mukuru wa Emirate kimwe mu bihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu. Wabayeho mu 1971 ubona ubwigenge ubukuye ku Bwongereza. Ni izina bivugwa ko rikomoka ku isoko ryari hafi y'aho uwo mujyi wubatse.

    Ifite ubuso bungana na 4,114 Km2. Ni umujyi ugizwe n'ibikorwaremezo birimo inzu isumba izindi ku isi, amahoteli meza ndetse n'ibiyaga bibereye ijisho. Abawutuye abenshi ni abayisilamu ariko hari n'abahindu.


    Ahagana saa saba z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Bahavu yafashe indege yerekeza mu Mujyi wa Dubai


    Bahavu yagiye muri gahunda z'akazi ndetse n'ibiruhuko 


    Bahavu amaze iminsi afunguye urubuga rugamije guteza imbere Cinema Nyarwanda n’abahanzi bakora ‘Gospel’


    Bahavu utegura filime ye yise 'Impanga' aherutse gushyikirizwa imodoka yatsindiye mu Rwanda International Movie Awards


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129777/nyuma-yo-gushyikirizwa-imodoka-bahavu-yagiye-imahanga-129777.html

  • Minisitiri Biruta yaganiriye na Mugenzi we wa Ukraine #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine, Dmytro Kuleba uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'umunsi umwe.

    Aba bayobozi bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bya politiki hagati y'u Rwanda na Ukraine.

    The post Minisitiri Biruta yaganiriye na Mugenzi we wa Ukraine appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/minisitiri-biruta-yaganiriye-na-mugenzi-we-wa-ukraine/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-biruta-yaganiriye-na-mugenzi-we-wa-ukraine

  • Bamenya yahishuye uburyo yiswe umugambanyi wa Bahavu nuko yahamagajwe na (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Firime Benimana Ramadhan wamamaye ku izina rya Bamenya, yatangaje agahinda yagize nyuma yo gushinjwa akagambane katumaga Bahavu adahabwa imodoka ye yatsindiye muri RIMA, ibintu byatumye anatumizwaho n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    Tariki ya 1 Mata 2023 nibwo hatanzwe ibihembo muri RIMA 2023 (Rwanda International Movie Awards) aho igihembo cya 'People's Choice Awards' cy'imodoka cyegukanywe Usanase Bahavu Jeannette wari wagize amajwi menshi.

    Gusa iyi modoka ntabwo yahise ayihabwa aho yahise yiyambaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ngo rumufashe, nabwo byafashe igihe kinini kuko hari ibyo batumvikanagaho n'umuterankunga aho we yavugaga ko atayigendamo iriho ibirango by'iyo sosiyete ni mu gihe iyi sosiyete yavugaga ko ari yo masezerano bagiranye na RIMA.

    Byasabye ibiganiro byinshi ariko ku munota wa nyuma, Bahavu yemera gufata iyo modoka y'agaciro ka miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda iriho ibirango, yayishyikirijwe tariki ya 15 Gicurasi 2023.

    Ubwo ibi byose byabaga, hagiye hasohoka inkuru nyinshi aho bamwe bavugaga ko nayanga bari buze kuyiha Bamenya wari wabaye uwa kabiri mu majwi.
    Mu kiganiro Bamenya yagiranye na ISIMBI TV yavuze ko abantu bamwitwayeho umwikomoko ko yari abyihishe, ibintu avuga ko atari byo cyane ko n'iyo modoka bavuga yarwaniraga, iyo agendamo iyikubye kabiri mu giciro.

    Ati 'Abantu banyitwayeho umwikomo bari bazi ko ndimo ndahatanira iriya modoka na nyuma y'amatora. Si byo. Imodoka yanjye iguze 2 z'iriya. Byarabaye byararangiye umuntu yatsindiye imodoka yarayitwaye, nagende yishimiye.'

    Uku kumwibasira byamuteye umutima mubi kuko ibyo yavugwagaho byari bitandukanye n'ukuri.

    Ati 'Nagize umutima mubi nyuma kubera ko hari abantu biyumvishaga ko imodoka kuba Bahavu atayihabwa mbiri inyuma, bakanabimbwira, njyewe ndi Ndoli? Ndi Jackson? Ndi Isimbi? Ndi RIMA?'

    Bamenya akomeza avuga ko atababajwe n'uko yatsinzwe ahubwo yababaye nyuma y'irushanwa bimye imodoka Bahavu wari wayitsindiye.

    Ati 'barayimwimye bavuga ko ari njye ubiri inyuma, ngo ninjye urimo kubwira The Cat ngo yibasire Bahavu kandi sindavugana na we kuva nabaho, nkibaza uwo muntu aranshakaho iki? Kandi nyuma na Fleury (umugabo wa Bahavu) yampaga urubuga rwabo rwa ABA ngo mbapositingire abantu bajye baza kurebaho filime, nkabikora ariko nyuma naje gutungurwa n'uko nabo bazi ko mbagambanira, Bahavu bishoboka ko na we ariko yari abizi.'

    Ngo byageze aho yitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha abazwa ibintu na we atazi, ahubwo ari akagambane na we yarimo akorerwa.

    Ati 'Byageze aho nitaba RIB, nyitaba atari ku bushake, RIB irampamagara ngo Bamenya ngwino, ndanga iminsi 2, barambwira ngo nukomeza kwanga turaza kukwifatira, babimbwira ndi hafi yo kuri RBA mpita nkatira ku biro bikuru byabo.'

    'Ngo nze ntange amakuru ku gihe. Nashinjwaga ko ndimo ndagumura abantu kugira ngo imodoka ntitangwe, birangire imodoka bayimpaye.'

    Yahimije ko ibyo bari barimo hari harimo ubugambanyi bwinshi, ngo na we yaragambaniwe ndetse hari n'uwamugambaniye arabimenya amufasha kugambanirwa.

    Icya mbere yahereyeho avuga ko yaba yaranagambaniwe ni uko n'urubuga rwatorerwagaho amatora akirangira bahise barukuraho ntibagaragaza n'uko bakurikiranye mu majwi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bamenya-yahishuye-uburyo-yiswe-umugambanyi-wa-bahavu-nuko-yahamagajwe-na-rib

  • Kwibuka29: Abakozi ba Rwanda Ultimate Golf course Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama #rwanda #RwOT

    Abakozi n'Abayobozi b'Ikigo 'Rwanda Ultimate Golf course Ltd' basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2023 nibwo, Abakozi n'Abayobozi b'iki kigo basobanurirwa amateka y'ubugome Abatutsi bari batuye muri aka karere bicanywe.

    Nyuma yo gusura urwibutso no kunamira ibihumbi by'imibiri  iharuhukiye.

    Kellen Kayesu wavuze mu izina ry'abakozi Rwanda Ultimate Golf course Ltd yagaragaje ko isomo bahakuye ari ugusenyera  umugozi bagahanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi  barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Isomo twakuyemo ni uko hari Abantu mu gihe cya Jenoside bari bafite umutima wa Kinyamanswa w'ubunyamanswa twabonye ko abantu bari barabaye ibisimaba abantu badatinya kwicira abandi mu rusengero , tubashije kuhakura amasomo y'uko abantu dukomeza gufatanyiriza hamwe tukareba abantu bagifite ingengabitekerezo kuko batubwiye ko igihari  nubwo ari nkeya  dukomeza kubaganiriza kugirango dukomeze gufatanyiriza hamwe kubaka igihugu.'

    NGIRINSHUTI Alain Ukuriye inama y'ubuyobozi y'ikigo  Rwanda Ultimate Golf course Ltd yavuze ko bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kugirango Abakozi bacyo biganjemo urubyiruko barusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Ati 'Mwabonye ko twazanye abakozi bacu harimo no kugirango urubyiruko rwigire kubyabaye hanoi Ntarama kugirango twubake u Rwanda ruzira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.'

    Kuba ikigo 'Rwanda Ultimate Golf course Ltd', gifite inshingano yo guteza imbere umukino wa GOLF.

    Dushimimana Josue, Umuyobozi w'iki kigo ndetse na Jack Bryan, ukuriye ibikorwa bya   'Kigali golf resort & villas'  bahamagariye abasiporitifu mu kunga ubumwe bubaka urwanda ruzira amacakubiri.

    Dushimimana ati 'Abasiporitifu cyangwa siporo muri rusange, ni ikintu gihuza abantu benshi muburyo butandukanye dukwiye rero guhuriza hamwe ingufu nkuko hari abataratinye guhuza ingufu bakora amahano natwe tureke kugira isoni zo guhuza ingufu dukora ibyiza.'

    Bryan ati 'Ntekereza ko Siporo ifite uruhare runini mu kwimakaza ubumwe aho usanga mu makipe ya siporo haba harimo abantu b'ingeri nyinshi ,uhuriramo n'imbogamizi zitandukanye ndetse ukamenya nuko uzitwaramo ,siporo ifite uruhare runini.'

    'Rwanda Ultimate Golf Course Ltd' ni Ikigo gishamikiye ku Kigo cy'Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB),  kikaba gifite inshingano yo guteza imbere umukino wa GOLF mu Rwanda.

    Daniel Hakizimana

    The post Kwibuka29: Abakozi ba Rwanda Ultimate Golf course Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/kwibuka29-abakozi-ba-rwanda-ultimate-golf-course-ltd-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-abakozi-ba-rwanda-ultimate-golf-course-ltd-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama

  • Ndikumana bivugwa ko azakinira APR FC, yasabiwe gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

    Ndikumana Danny ukinira Rukinzo FC bivugwa ko yamaze gusinyira APR FC umwaka utaha w’imikino, yamaze gusabirwa gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

    Mu ibaruwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryandikiye iryo mu Burundi, ryasabye ko uyu mukinnyi bamwemerera akitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu, Amavubi ndetse akaba yanifashishwa mu mukino izakina na Mozambique uzaba mu kwezi gutaha.

    Mu ibaruwa yasinyweho n’Umunyamabanga wa FERWAFA w’agateganyo, Karangwa Jules, yasabye ko uyu mukinnyi yaza gufatanya n’abandi kwitegura umukino wa Mozambique guhera tariki ya 30 Gicurasi.

    Yagize ati 'Twishimiye kubandikira iyi baruwa tubasaba kurekura umukinnyi wavuzwe uri gukinira Rukinzo FC kugeza ubu ibarizwa mu Ishyirahamwe muyoboye. Tuzishimira kuzamuhabwa kuva tariki ya 30 kugeza 19 Kamena 2023.'

    Ndikumana Danny ni umukinnyi wigaragaje ubwo yari mu Rwanda mu mikino yahuje Polisi zo mu Karere 'EAPCCO' aho yakiniraga ikipe ya Rukinzo
    FC aho yigaragaje ndetse ahakura abafana benshi kubera ubuhanga bwe.

    Ubwo yari mu Rwanda yavuze ko nyina ari umunyarwandakazi ndetse akaba aramutse akiniye Amavubi byamushimisha.

    Amavubi azakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Ndikumana Danny yasabiwe gukinira Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndikumana-bivugwa-ko-azakinira-apr-fc-yasabiwe-gukinira-amavubi

  • Benshi ntibagize amahirwe yo kubona isura ye: Dore amafoto y’umukinnyi wa mbere mu Rwanda watsindiye Amavubi ibitego byinshi kurusha abandi bose wagize isabukuru y’amavuko uyu munsi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi iheruka kugira abakinnyi bakomeye cyane nka Olivier Karekezi kera cyane dore ko uyu mugabo wagize isabukuru y'amavuko uyu munsi yari umukinnyi w'igitangaza kuko yari afite impano idasanzwe.

    Ushobora kuba utari wabona ifoto ye gusa niba ukurikirana amateka ya ruhago mu Rwanda ugomba kuba iri zina wararyumvise kuko ari mubakinnyi b'inkingi za mwamba bakiniye ikipe y'igihugu Amavubi ndetse ikiruta ibindi byose ukwiriye kumenya n'uko ari we rutahizamu watsindiye Amavubi ibitego byinshi kurusha abandi bose.

    Uyu munsi tariki 25 Gicurasi nibwo rutahizamu wa mbere mu Rwanda wabashije gutuma inshundura zimwenyura inshuro nyinshi kurusha abandi bose bakiniye ikipe y'igihugu Amavubi dore ko yabaye na kapiteni w'ikipe y'igihugu w'ibihe byose ubu uyu mugabo yujuje imyaka 40 y'amavuko uyu munsi.

    Amafoto ya rutahizamu wa mbere watsindiye Amavubi ibitego byinshi kurusha abandi bose mu Rwanda kapiteni Olivier Karekezi:

     

    Source : https://yegob.rw/benshi-ntibagize-amahirwe-yo-kubona-isura-ye-ihere-ijisho-amafoto-yumukinnyi-wa-mbere-mu-rwanda-watsindiye-amavubi-ibitego-byinshi-kurusha-abandi-bose-wagize-isabukuru-yamavuko-uyu-munsi-amafoto/

  • Inkuru nziza ku bakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi: Umusore w’umuhanga ukina hanze y’igihugu yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi imaze iminsi mu rugamba rwo gushakisha abakinnyi bakomeye baza gufasha abahari kugira ngo barebe ko bajya mu gikombe cy'Afurika bamaze imyaka myinshi badakandagiramo.

    Ubu umusore wari utahiwe n'umwana ukiri muto cyane witwa Ndikumana Danny w'imyaka 22 y'amavuko ukinira ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy'u Burundi uyu musore yatangiye kuvugwa cyane ubwo yazanaga n'ikipe ye ya Rukinzo FC mu mikino ya Polisi maze akerekana impano idasanzwe yo guconga ruhago dore ko vuba cyane ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

    Ndikumana Danny afite umubyeyi umwe w'umunyarwanda n'undi w'umurundi akaba azitabazwa mu mikino ibiri u Rwanda rusigaje harimo uwa Mozambique uzasigira Amavubi ishusho nyayo ndetse n'icyizere cyo gukomeza guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bikipe-yigihugu-amavubi-umusore-wumuhanga-ukiri-muto-cyane-ukina-hanze-yu-rwanda-yahamagawe-bwa-mbere-mu-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • Nick, Ndimbati, Papa Sava ndetse n’abandi bakinnyi ba sinema Nyarwanda batandukanye mu gahinda kenshi bagiye gusezera bwa nyuma umuhungu wa Mama Nick witabye Imana – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, abakinnyi batandukanye b'ibyamamare muri ba filime nyarwanda bafashe mu mugongo Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick wapfushije umuhungu we bamufasha kumuherekeza bwa nyuma.

    Ni umuhango wabereye mu mujyi wa Kigali, i Nyamirambo murugo kwa Mama Nick, ukomereza ku irimbi rya Rugerero.

    Muri uyu muhango waranzwe n'amarira menshi witabiriwe n'inshuti, abo mu muryango we, ndetse n'abakinnyi batandukanye muri filime nyarwanda nka Papa Sava, Ndimbati, Nick, Killaman, Nyambo ndetse n'abandi benshi.

    Uyu mwana wa Mama Nick witabye Imana yitwa Uwitonze Fabrice yapfuye ku wa Gatanu, tariki 19 Gicurasi 2023, azize irwara ya kanseri y'umutima.

    Mama Nick yasezeye umwana we nawe agendera mu kagare kubera impanuka yatewe n'igare
    Abarimo Nick, Bamenya ndetse n'abandi bakinnyi ba sinema batandukanye
    Papa Sava na we yari ahabaye
    Nyambo Jesca na Killaman nabo basanzwe bakinana na Mama Nick muri filime 'My heart'

    Source : https://yegob.rw/nick-ndimbati-papa-sava-ndetse-nabandi-bakinnyi-ba-sinema-nyarwanda-batandukanye-mu-gahinda-kenshi-bagiye-gusezera-bwa-nyuma-umuhungu-wa-mama-nick-witabye-imana-amafoto/

  • Useka neza ni useka nyuma!: Byinshi wamenya ku amakipe 3 ya mbere afite amahirwe yo kwibikaho igikombe cya shampiyona y’u Rwanda abantu batigeze bamenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikombe cya shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka cyaratunguranye cyane bitewe n'uburyo amakipe yagiye asimburana ku mwanya wa mbere kugeza iyi saha akaba ariko bimeze mu gihe hasigaye umukino umwe gusa ngo shampiyona irangire.

    Ikipe iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'ikipe ya APR FC imenyereye iki gikombe cyane kurusha izindi ikaba ikurikiwe n'ikipe ya Kiyovu Sports imaze akavagari k'imyaka yumva iki gikombe mu matangazo ikipe iri kumwanya wa gatatu ni Rayon Sports imwe mu makipe nayo anyotewe iki gikombe cyane.

    Dore amahirwe buri kipe ifite yo kuba yekwegukana iki gikombe cya shampiyona y'u Rwanda cyateje impagarara mu bakunzi baya makipe:

    1. APR FC : Iyi niyo kipe ihabwa amahirwe kurusha ayandi yose dore ko isabwa gutsinda umukino ifitanye n'ikipe ya Gorilla FC yigize kasha muri iyi minsi maze ikegukana igikombe ntankomyi.

    APR FC ifite amanota 60 ikaba yizagamye ibitego bigera kuri 25 byose akaba aribyo bintu biri gutuma ihigika andi makipe kubera umubare w'ibitego yizigamye.

    2. Kiyovu Sports : Iyi niyo kipe iri kumwanya wa kabiri muzihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe kurusha izindi.

    Kiyovu Sports yari yaramaze kwizera kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda imaze imyaka myinshi idatwara gusa yaje gukomwa mu nkokora n'ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare maze amahirwe arayoyoka.

    Kiyovu ifite amanota 60 inganya n'ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona ikaba yizigamye ibitego 15 irasabwa gutsinda ikipe ya Rutsiro FC kugira ngo yizere gutwara iki gikombe gusa ibi ntabwo bihagije mu gihe APR FC yaba yatsinze ikipe ya Gorilla FC.

    Abayovu baramutse batsinze ikipe ya Rutsiro FC maze APR FC igatsindwa na Gorilla FC cyangwa ikanganya byaba ari amahirwe ahambaye ku ikipe ya Kiyovu Sports kuko yahita igira amanota 63 maze APR FC ikagira 61 cyangwa ikaguma kuri 60 mu gihe yaba yagaritswe na Gorilla FC.

    3. Rayon Sports : Iyi yo benshi ntibayiha amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda kubera ibigugu biri imbere yayo gusa iracyafite amahirwe kandi cyane mu gihe izi kipe zombi zaba zitakaje imikino yazo.

    Ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziramutse zitsinzwe maze ikipe ya Rayon Sports ikitwara neza imbere y'ikipe ya Sunrise FC nayo isigaye yarariye Amavubi muri iyi minsi ishobora guhita yegukana shampiyona y'u Rwanda.

    Mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zaba zitakaje ikipe ya Rayon Sports yahita igira amanota 61 maze APR na Kiyovu zikaguma ku manota 60 ibi bisobanuye neza ko Rayon Sports yahita yibikaho iki gikombe n'ubwo bigoranye cyane gusa nanone mu mibare biracyashoboka.

    Source : https://yegob.rw/biragoye-kuvuga-nyiracyo-kuko-zose-zigifiteho-ijambo-byinshi-ku-mahirwe-amakipe-3-ya-mbere-afite-yo-kwibikaho-iki-gikombe-ararikiye-amaso/

  • Itangazo ryihutirwa riturutse muri Rayon Sports rigenewe buri mufana w’iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi wo ku wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports, bwashyize hanze itangazo rimenyesha abakunzi b'iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru ko ababishoboye bazitabira igikorwa cy'Umuganda uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, ku isaha ya saa 8:00 za mu gitondo.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-riturutse-muri-rayon-sports-rigenewe-buri-mufana-wiyi-kipe-yambara-ubururu-numweru/