Blog

  • “Ndakuzirikana cyane.” Imbamutiza za Rosine Bazongere wagiye gusura igituro cy’umubyeyi we – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rosine Bazongere wabaye icyamamare muri sinema nyarwanda, yavuze akari ku mutima we nyuma yo gusura igituro cya Papa we witabye Imana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amafoto yasuye igituro cya Papa we maze arenzaho amagambo agira ati 'Ndakumva Papa. Itahe nubusa mubyeyi! Ndagukumbuye cyane! Komeza uruhukire mumahoro. Ndakuzirikana cyane.'

    Source : https://yegob.rw/ndakuzirikana-cyane-imbamutiza-za-rosine-bazongere-wagiye-gusura-igituro-cyumubyeyi-we-amafoto/

  • Ntacyiri ku rwego rw’imodoka! Bahavu Jeanette ntakigendera mu modoka ubu yageze ku ndege no kujya kuryoshya i Dubai (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntacyiri ku rwego rw'imodoka! Bahavu Jeanette ntakigendera mu modoka ubu yageze ku ndege no kujya kuryoshya i Dubai.

    Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jannet, yagiye mu biruhuko i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Bahavu yahagarutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023 yerekeza i Dubai aho yagiye muri gahunda z'akazi 'n'ibiruhuko'.

    Yagiye nyuma yo guhabwa imodoka ye yatsindiye mu bihembo bya RIMA.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ntacyiri-ku-rwego-rwimodoka-bahavu-jeanette-ntakigendera-mu-modoka-ubu-yageze-ku-ndege-no-kujya-kuryoshya-i-dubai-amafoto/

  • Karabaye! Umugeni n’umugabo we barwaniye mu bukwe – Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Karabaye! Umugeni n'umugabo we barwaniye mu bukwe

    Burya ngo buri gahugu kagira umuco wako, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y'imihango y'ubukwe itangaje.

    Ubu bukwe bwo mu bihugu byo hanze, buratangaje cyane kuko bakoze imihango imeze nk'urugamba rw'abakinnyi bakina kace.

    Biravugwa ko impamvu bahisemo gukora ibi ari uko umugabo ashobora kuba asanzwe akina iyi mikino njya rugamba.

     

    Source : https://yegob.rw/karabaye-umugeni-numugabo-we-barwaniye-mu-bukwe-amashusho/

  • U Rwanda rwasinye amasezerano azatuma rwakira Afrobasket y'Abagore – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 25 Gicurasi 2023 ku biro bya Minisiteri ya Siporo.

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Perezida w'Ishyirahamwe rya Basketball muri Afurika, Anibal Aurelio Manave, yavuze ko u Rwanda rumaze kwigaragaza nk'igicumbi cya Basketball ari na yo mpamvu bahisemo kuzana iri rushanwa i Kigali.

    Yagize ati “Mu myaka itatu ishize twavuga ko Kigali ari umurwa mukuru wa Basketball kuko yakiriye amarushanwa menshi cyane arimo na BAL. Ikindi kandi hari ibikorwaremezo ndetse duhuje n'intego yo guteza imbere Basketball y'abari n'abategarugori.”

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bazakora iyo bwabaga irushanwa rikazagenda neza.

    Yagize ati “Basketball ni umukino uri gutera imbere mu Rwanda. Twizeye ko iri rushanwa rizatera imbaraga abana b'abakobwa ba Afurika kuzagera ku nzozi zabo, ndetse duhaye ikaze amakipe yose kandi tubijeje ko iri rushanwa rizagenda neza.”

    Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball, Mugizwa Désiré, yavuze ko Ikipe y'Igihugu ikomeje imyiteguro kugira ngo izitware neza.

    Ati “Ikipe ikomeje imyiteguro ndetse iheruka n'i Kampala mu mikino yo gushaka itike y'iyi mikino mu rwego rwo kurushaho kwitegura. Ntekereza ko Abanyarwanda bakwiye kuyizera.”

    Iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe 12 agabanyije mu matsinda ane aho buri tsinda rizaba rigizwe n'amakipe atatu.

    Amakipe ane ya mbere azajya muri ¼ mu gihe aya kabiri n'aya gatatu azahura arwanira imyanya ine isigaye muri iki cyiciro kizajyamo amakipe umunani.

    Kugeza ubu, amakipe umunani ni yo amaze kubona itike ari yo u Rwanda, Mali, Cameroun, Mozambique, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri na Sénégal.

    Amakipe abiri ya mbere azabona itike y'Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu 2024.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwanda-rwasinye-amasezerano-azatuma-rwakira-afrobasket-y-abagore

  • America yasabye 'u Rwanda guhagarika gufasha M23', inabisaba RDC kuri FDLR no (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amagambo yasubiwemo n'Umuvugizi, Matthew Miller, avuga ko Umunyabanga wa Leta ya America, Antony J. Blinken ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi, 2023 ari bwo kuri telefoni yahamagaye Perezida Félix Tshisekedi wa Congo.

    Itangazo rivuga ko baganiriye ku bikorwa bibi, ndetse bibangamiye kiremwa muntu bikomeza kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

    Blinken ngo yagaragarije Tshisekedi ko ahangayikishijwe n'abantu bicwa, abakomeretse n'abavuye mu byabo, ndetse n'abandi bagirwaho ingaruka n'ibikorwa bibi.

    Itangazo rigira riti ' America yahamagariye u Rwanda guhagarika ubufasha kuri M23, anagaragaza ko hakenewe ko ibihugu byose bihagarika ubufatanye na FDLR, n'indi mitwe yitwaje intwaro.'

    Blinken na Perezida Tshisekedi banavuganye uburyo byihutirwa ko umutwe wa M23 uva aho wafashe, ugashyira intwaro hasi bigendanye n'ibyemezo byafatiwe i Luanda muri Angola, n'ibikubiye mu myanzuro ya Nairobi.

    Umunyabanga wa Leta muri America yagaragaje ko ahangayikishijwe n'imbwirwaruhame, n'imvugo zihembera amacakubiri n'urwango.

    Blinken yagaragarije Tshisekedi ko abanye-Congo bakwiye kurekerwa uburenganzira bafite bwo kwigaragambya mu mahoro, bakagaragaza ibyifuzo byabo n'ibyo babona bitagenda.

    Leta zunze ubumwe za America zizeje Congo ko zizatera inkunga amatora.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/america-yasabye-u-rwanda-guhagarika-gufasha-m23-inabisaba-rdc-kuri-fdlr-no

  • Burundi: Umwe muri Guverinoma yeguye nyuma y'amafoto amusebya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho aya mafoto n'iki kiganiro bikwirakwiye mu matsinda ya WhatsApp, tariki ya 14 Gicurasi 2023, Nzeyimana wabaye Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye yasobanuye ko koko konte ari iye.

    Yagize ati: 'Amafoto adakwiye ava kuri compte yanjye ya WhatsApp ari guhererekanywa ku matsinda mbereyemo umwe mu bayagize. Yaba yarinjiriwe cyangwa itarinjiriwe, iyi konte ni iyanjye. Umukozi wa Leta nkanjye, nta mugambi mfite wo guhindanya isura y'igihugu kandi ndasaba imbabazi.'

    Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023, byamenyekanye ko Nzeyimana yashyikirije Perezida Ndayishimiye ubwegure. Ikinyamakuru gikorana bya hafi n'urwego rw'u Burundi rushinzwe iperereza, cyasobanuye ko bifitanye isano n'aya mafoto n'ikiganiro byakwirakwiye.

    Mbere y'uko Nzeyimana yeguye kandi, yasibye konte yari afite ku rubuga rwa Twitter.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/burundi-umwe-muri-guverinoma-yeguye-nyuma-y-amafoto-amusebya-yasohotse

  • L'ONU yatunze agatoki amahanga ku kibazo cy'abari mu kaga muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abaturage barenga Miliyoni 6.3 bakuwe mu byabo muri RDC, baba impunzi imbere mu gihugu, akaba ari wo mubare munini w'abavuye mu byabo muri Afurika. Ibi bisonura uburyo abakeneye ubufasha biyongereye bidasanzwe,

    Lemarquis yavugiye i Genève mu Busuwisi kuwa Kabiri w'iki cyumweru ko 'ikibazo cy'abanye-Congo bakeneye ubufasha gikomeje kwirengagizwa n'isi yose', aho gituruka ku ntambara, ibyorezo ndetse n'ibiza.

    Ati 'Gikomezwa n'ibintu byinshi birimo kuba Leta itagenzura ibice bimwe na bimwe no kuba nta bikorwaremezo bihari'.

    Guhera mu ntangiriro z'uyu mwaka, abantu barenga ibihumbi 200 bavuye mu byabo mu ntara ya Ituri, bituma muri iyi ntara bagera kuri miliyoni 1.6, aho abagore bagize hafi kimwe cya kabiri.

    Nibura hejuru ya 80% by'abavuye mu byayo byaturutse ku ntambara n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro. Mu mezi 18 ashize, abantu hafi ibihumbi 829 basubiye mu byabo, bagizwe na 36% by'abo muri teritwari ya Irumu.

    Uyu mwaka hakenewe nibura miliyari 2.25 z'amadolari yo gufasha abari mu kaga muri RDC, aho hamaze gukusanywa 20% yayo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/l-onu-yatunze-agatonyi-amahanga-ku-kibazo-cy-abari-mu-kaga-muri-rdc

  • Gigi Kety ari mu myiteguro yo gukora ubukwe – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda ifite kopi y'ubutumire 'Invitation' igaragaza ko ku wa 29 Nyakanga 2023, hazaba umuhango wo gusaba no gukwa n'aho ku wa 4 Kanama hazaba indi mihango y'ubukwe, irimo no gusezerana imbere y'Imana.

    Aba bombi batangaje itariki y’ubukwe, nyuma y’uko ku wa 26 Kanama 2022, Fred yatunguye umukunzi we Ketty mu birori byabereye Century Park Hotel amwambika impeta y’urukundo.

    Icyo gihe, Gigi yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko kubwira ‘Yego’ umukunzi we ari cyo cyemezo yafashe mu buzima bwe ‘ntashidikanyijeho’. Arenzaho ati “Ndagukunda Fred.”

    Kety azwi cyane mu kiganiro ‘Chapa Chapa Show’ cya Isibo Tv. Kuri konti ye ya Instagram, asobanura ko ‘sinjya mva ku izima mu buryo bworoshye’.

    Gigi Kety asanzwe ari rwiyemezamirimo washinze inzu y'imideli yise 'Blance Boutique'. Uyu mukobwa ni umwe mu bayoboye ibirori byo gutanga ibihembo The Choice Awards 2021 byabereye kuri Onomo Hotel.

    Hashize igihe ari mu rukundo n'uyu musore bagiye gukora ubukwe. Uyu musore atuye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari na ho akorera imirimo ye ya buri munsi. 

    Gigi Kety n'umukunzi Fred bamaze gutangaza amatariki y'ubukwe bw'abo 

    Muri Nzeri 2022, nibwo aba bombi biyemeje kurushinga nk'umugabo n'umugore 

    Gigi yahamije ko yabwiye 'Yego' urukundo rw'ubuzima bwe 

    Ku wa 4 Kanama 2023, aba bombi bazakora ubukwe 


    Integuza y’ubukwe bwa Gigi Kety n’umukunzi we Fred Karuganda













    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129779/gigi-kety-ari-mu-myiteguro-yo-gukora-ubukwe-129779.html

  • Bamenya yahawe umugisha numushahara wa mbere… – #rwanda #RwOT

    Bamenya ufite inzu zirenga ebyiri mu mujyi wa Kigali, yerekanye agaciro ko gushimira ababyeyi, abarezi cyangwa undi wese wagize uruhare mu iterambere ryawe. 

    Ati: 'Jye umushahara wa mbere nahembwe wari mwinshi. Yari ibihumbi 80 Frws. Nayahaye mama nawe akuramo 20,000 frws arayampa ngo njye kuyaguramo inkweto. Nari narumvise ko igihembo kinini cyangwa umushahara wa mbere uwuha ababyeyi'.

    Bamenya uri mu bakinnyi ba sinema nyarwanda bafite ubutunzi budashidikanywaho yabwiye Isimbi Tv ko umugisha wose afite awukesha umubyeyi we kuko akimuha ariya mafaranga yamusabiye umugisha ku Mana anamwifuriza kugera ku byiza byose yifuza. Kandi koko kuri ubu Bamenya yahiriwe na Sinema icyo afasheho cyose kiba zahabu.

    Usibye ko kuba nyina yaramuhesheje umugisha, Bamenya nawe yabereye abakinnyi benshi umugisha. Urugero rwa vuba ni Ketchup uherutse kwibaruka abana batatu nawe ufite ubucuruzi i Nyamirambo kuri 40 avuga ko yakuye mu gukina filime,

    Hari Bijoux nawe uri mu bakinnyi ba filime bihagazeho yaba ku butunzi no ku gikundiro. Icyo akoze cyose bucya cyabaye inkuru kubera uburyo akunzwe. Yaba ubukwe bwe butavuzweho rumwe we na Lionel Sentore dore bwamaze hafi igice cy'umwaka bugarukwaho mu nkuru z'imyidagaduro.

    Abakinnyi nka Natasha Ndahiro bashimira Bamenya uruhare agira mu kubafasha kugera ku byiza muri Sinema Nyarwanda. Agaragara mu bitaramo bitandukanye by'abanyarwenya yaje kubafasha.

    Ubwo twaganiraga yavuze ko 'Jye ntacyo Imana itampaye. Ubu rero ngomba gufasha barumuna banjye nabo bagatera ikirenge mu cyanjye'.

    Bamenya yakebuye abagera ku butunzi bakirengagiza aho bavuka


    Bamenya yanenze abantu bagera ku butunzi bakirerengiza ku ifishi (ku ivuko). Ati:'Umuntu akampamagara ngo arashaka inzu ifite ubwiherero bubiri n'ibyumba bitatu nyamara iwabo nta bwiherero bagira. Wagiye wohereza 300,000 Frws bagasana inzu cyangwa bagashyira ibiti ku bwiherero'. 

    Akomeza avuga ko ariya mafaranga avugurura inzu yo mu cyaro igasa neza. Ati: 'Ababyeyi bo mu cyaro birata umwana batanabyaye wo mu gasozi kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima bw'aho avuka. Ati:'Mukajya gutabara ugasanga nta n'intebe ziri mu ruganiriro kandi we afite amafaranga menshi”. 

    Bamenya yabwiye abafana be ko batsinzwe bareka guhangana. Ati:'Murakeka ko turi guhangana kandi byararangiye.' Bamenya wari uhatanye na Bahavu muri Rwanda international Movie Awards kuko amajwi yabo yari yegeranye. 

    Ariko Bamenya yagaragaje ko atunze imodoka nziza irimo ebyiri z'iyo bahaye Bahavu. Ati:'Imodoka yanjye iguze ebyiri z'iriya '. Bamenya avuga ko yagize inabi kubera abantu bakomeje gukwiza ibihuha ko ariwe uri kugambanira Bahavu ngo ntahabwe imodoka. 

    Ati:'Irushanwa twarimo ryari iry'amafaranga kandi sijye wabwiye TheCat ngo asebye Bahavu kuko sindavugana nawe. Na nyuma y'uko Bahavu atsindiye iriya modoka, nakomeje kumufasha kwamamaza ibikorwa bya Bahavu kugira ngo abafana be bakomeze kureba filime zica ku rubuga rwe'. 

    Kuba abategura ibihembo bya RIMA barakuyeho urubuga rwanyuragaho amatora byateje impagarara ku bari bazi ko Bamenya arusha amajwi Bahavu. 

    Ati:'Mukuyeho urubuga abafana banjye barababwira ko Bamenya mwamwibye. Iyo mugumishaho urubuga byari kugaragara ko ndi uwa kabiri!'. 

    Bamenya avuga ko yize mu gihe gito muri ririya rushanwa. Ati:'Mwarakoze kunyishyurira minerivale kuko nize mu gihe gito cy'ibyumweru bibiri. Nize umuntu, abenshi twambaye impu zitari izacu, nabonye aho inshuti ikugambanira. 

    Nabonye aho nshobora gucukurirwa umwoba nywusimbuka kubera akavuyo k'abantu muri kumwe. Bafana banjye twaratsinzwe turekere ihangana kuko baziko turi gusebya abantu'.

    Bamenya hamwe na Soleil bakinana muri filime Bamenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129765/bamenya-yahawe-umugisha-numushahara-wa-mbere-yahaye-umubyeyi-we-129765.html

  • Umunyamakuru Pundit yatangiye umwuga wo kuvan… – #rwanda #RwOT

    Etienne Mbarubukeye Peacemaker ni umunyamakuru wa inyaRwanda, uzwi cyane mu biganiro bitandukanye by'ubusesenguzi. Ubu, yatangiye umwuga mushya wo kuvanga imiziki ahantu hatandukanye ibizwi mu ndimi z'amahanga nka Disc Jockey (DJ). Muri uyu mwuga yinjiyemo, yiyise 'Dj Pundit'.

    Dj Pundit aganira na InyaRwanda, yavuze ko yakuze aririmba muri korari, nyuma biza kuvamo urukundo rw'umuziki ku buryo ageze mu mashuri yisumbuye yigaga neza ariko akibeta abandi banyeshuri akajya kwiga gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye birimo gitari n'ibindi.

    Uyu musore yakomeje avuga ko nyuma yo kwiga gitari [Guitar] akiri mu mashuri yisumbuye, yaje no gukora zimwe mu ndirimbo zakunzwe ndetse zakozwe n'abatungamuziki bari bakomeye mu muziki w'u Rwanda icyo gihe barimo Track Slayer, Dany Beats n’abandi ndetse avuga ko zamwongereye urukundo yari afitiye umuziki, kugeza ageze muri Kaminuza.

    Yagize ati 'Nakuze ndirimba muri chorale yo mu Kiliziya Gatolika ku buryo ngeze muri segonderi nize guitar ndayimenya. Mu 2014 nakoze indirimbo yitwa 'Amahoro' ni Big Team yayikoze ku Gisenyi nijye wa mbere wabajyanye ku mazi irakundwa.

    Ariko mbere yaho nkiga muri segonderi nakoze indirimbo kwa Tracks layer na Danny Beat, ngeze mu kigo irakundwa yitwa “Hope in Heaven”. Ngeze Kaminuza nakomeje umuziki kuko mfite indirimbo zisaga enye zifite amajwi n'amashusho.'

    Dj Pundit mushya muri uyu mwuga avuga ko yatangiye itangazamakuru ry'umwuga, agifitiye urukundo rwinshi umuziki ndetse ko yari amaze no kwiyumvamo kujya awuvanga kinyamwuga kuko byari bimaze gutera imbere cyane mu Rwanda. Avuga ko ajya gutera intambwe ya mbere yabajije Dj Phil Peter amubera ikiraro cy'aho yagombaga gukura ubumenyi bwo kubibyaza umusaruro.

    Ati 'Natangiye Itangazamakuru ariko mfite gahunda yo kuzakora umuziki mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kuvanga imiziki narabikundaga ariko ntazi aho nabyigira. Nabajije Phil Peter ambwira ko muri Scratch Music Academy. Nagiyeyo mpura na Selekta Tony ambera umuvandimwe aranyigisha nubwo ntarasoza amasomo kuko nagiye mvanga kwiga n’akazi ariko maze igihe mvanga imiziki.'

    Ikiraka cya mbere Dj Pundit biteganyijwe ko ari bugikore mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ahazwi nko kuri Boston Villa Resto-Bar iherereye Kicukiro, Sonatube, munsi ya Classic Hotel ku gahanda baparikaho amakamyo. 

    Pundit yavuze ko aka kazi azagafatanya na Selekta Tony na Dj Puffy 250 ndetse ko bazajya bakorana ahantu hose nk’ikipe kuko abishyize hamwe Imana irabasanga.

    Ku ntumbero afite muri uyu mwuga mushya, Dj Pundit avuga ko gahunda afite ari iyo gukuraho icyuho kiri mu muziki nyarwanda ku buryo azajya akora uruhererekane rw'indirimbo [Playlist] buri cyumweru;

    Abantu bakazikura ku miyoboro azafungura ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'izicuruza imiziki. Ikindi yifuza ngo ni uko azajya afasha abantu bashya bifuza kwiga no kwihugura ku mwuga wo kuvanga imiziki.

    Ati 'Intumbero ni ukuba umu Dj ukora Playlist buri cyumweru ku buryo indirimbo nshya zizajya ziva kuri channel yanjye ya Dj Pundit kandi icyo ni icyuho mu muziki nyarwanda. Ikindi ndashaka kujya mfasha abifuza kwiga kuvanga imiziki kuko ntabwo dufite amashuri menshi abyigisha.'

    Gufatanya imyuga ibiri ntabwo ari ibintu byorohera buri umwe, ariko Dj Pundit avuga ko azabifatanya bigakunda kuko kimwe cyunganira ikindi kandi ko Itangazamakuru ari urumuri ruzamurikira umwuga yatangiye wo kuvanga imiziki.

    Yagize ati 'Nzafatanya n’itangazamakuru kuko kuvanga imiziki bizamurikirwa n’itangazamakuru. Muri make Itangazamakuru rizabera urumuri umwuga wo kuvanga imiziki.'

    Ni kenshi abantu ku mbuga nkoranyambaga bibasira abandi bakora imyuga irenze umwe, bakavuga ko ari ukujarajara, Pundit yagaragaje ko abantu bakwiye guhindura imyumvire kandi bakakira ukuri kuri mu isi kuko abantu hafi ya bose bayoboye isi mu bukungu batakoze umwuga umwe rukumbi.

    Ati' Umuntu akwiriye gukora ibyo yumva byose byamuha amafaranga. Nta mpamvu yo kwihambira ku mwuga umwe kuko abakire bariho ni abakora imirimo myinshi kandi buriya uko wubaka izina mu mwuga umwe ni nako waryubaka mu wundi mwuga. 

    Urugero akazi k’itangazamakuru amafaranga mpembwa ku kwezi angana n’amafaranga nishyurwa ijoro rimwe ndi kuvanga imiziki. Buriya rero ni byiza guhora twiga, gusa kuvanga imiziki bitanga umunezero.'


    Umunyamakuru Etienne Peacemaker Mbarubukeye yatangiye umwuga mushya wo kuvanga imiziki


    Dj Pundit yatangiye gukunda umuziki kuva kera awutangirira muri korali yo muri Kiliziya Gatolika

    Dj Pundit agiye gukora ikiraka cya mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129775/umunyamakuru-pundit-yatangiye-umwuga-wo-kuvanga-imiziki-129775.html