Blog

  • Rwamagana: Hibutswe urubyiruko rwazize Jenosi… – #rwanda #RwOT

    Kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye mu murenge wa Kigabiro kuwa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2023. Ubutumwa bwahawe urubyiruko, rwasabwe kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa ndetse bakirinda abashuka urubyiruko barutoza guhembera amacakubiri.

    Nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rwamagana, bakomereje igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi y’urwunge rw’amashuri ryitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’i Rwamagana (Groupe Scolaire Saint Aloys Rwamagana), ahabereye ibikorwa birimo gucana urumuri rw’icyizere hanatangwa ibiganiro byibanze ku mateka yaranze u Rwanda.

    Urwo rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwagaragarijwe uburyo ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside bwatotezaga Abatutsi ndetse bakicwa guhera mu 1959. Ubwo butegetsi bubi bwacengezaga amacakubiri mu bo bayobora kugeza aho inyigisho mbi zatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Dukesha Paul umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu afatanyije na Murigo Emmanuel Umwarimu wigisha muri Kaminuza ya UTAB, bagaragarije urubyiruko uburyo abayobozi bayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside bigishaga abaturage kwanga Abatutsi ndetse urubyiruko bakarukoresha kwica Abatutsi barimo abari urungano rwabo mu 1994.

    Muri icyo kiganiro hagarutswe ku mateka mabi abakoloni basigiye abanyarwanda kuko bashenye Ubumwe bw’Abanyarwanda bitewe no kwigisha ko ibyiciro by’imibereho y’abanyarwanda ari amako kugira ngo babone uburyo babacamo ibice.

    Urubyiruko rwagaragaje ko ibikorwa byo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifasha kwisuzuma bagafata ingamba zo guhangana n’ibyatuma Jenoside yongera kubaho.

    Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Muhozi Bright, avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abafasha kumenya ukuri ku byabaye muri Jenoside.

    Yagize ati: “Ibikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa duha agaciro kuko abishwe twibuka bari urubyiruko rungana natwe abandi bari bato. 

    Iyo twibuka urwo urubyiruko tuzirikana ko tugomba kuba urubyiruko rwubaka igihugu kandi amateka ya Jenoside bakwigishije twakuyemo isomo ryo gukora ibikorwa byubaka igihugu ndetse tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kuko byashenye Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne mu butumwa yahaye urubyiruko yarushishikarije guharanira kubaka Igihugu kizira amacakubiri.

    Yagize ati: “Urubyiruko mugomba kwigira ku mateka y’inkotanyi biyemeje kubohora u Rwanda kandi abenshi bari urubyiruko nkamwe. Uyu munsi turatekanye kubera urubyiruko rwiyemeje guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabohora u Rwanda kubera kwitanga.

    Urubyiruko rw’uyu munsi kandi mufite inshingano zo guharanira gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda mugaharanira kurwanya amacakubiri kandi mukirinda icyatuma habaho indi Jenoside.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru n’imikoranire n’izindi Nzego muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Rukesha Paul, yasabye urubyiruko kwiga amateka kandi akabafasha kumenya ububi bwa Jenoside .

    Yagize: “Urubyiruko turarusaba kwiga amateka yose yaranze u Rwanda, bagasoma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bitabo biri mu isomero rya MINUBUMWE. Gusoma ayo mateka bizatuma bamenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko hari inyigisho dutanga ariko hari ababyeyi babi bashobora  kubigisha inyigisho mbi zihembera amacakubiri.”

    Rukesha yakomeje ashimira urubyiruko rugaragaza ko rwiyemeje guharanira kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa. Yagize ati: “Turashimira urubyiruko rwashinze imiryango myinshi muri gahunda yo kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, ibyo ni ibikorwa dushima kandi bakora ibikorwa byiza byubaka Igihugu.”

    Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byabereye no mu tundi turere tugize Ibyara y’Iburasirazuba ndetse urubyiruko duhabwa ibiganiro byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka Ubumwe, Ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwibutse bagenzi babo b’urubyiruko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129783/rwamagana-hibutswe-urubyiruko-rwazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-129783.html

  • “Inda yari imumereye nabi yararikiye irindazi” Ifoto ya Anita Pendo atwite ari kurya irindazi asomeza na Fanta yaciye igikuba kuri Instagram – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakoresha urubuga rwa Instagram bakomeje gucika ururondogoro nyuma yo kubona ifoto ya Anita Pendo atwite inda y'umwe mu bahungu be ubu bakuze.

    Ni ifoto igaragaza uyu mubyeyi kuri ubu ufite abana babiri b'abahungu, aho agarara ari kurya irindazi arimo asomeza Fanta.

    Dore uko bamwe bakiriye iyi foto:

     

    Source : https://yegob.rw/inda-yari-imumereye-nabi-yararikiye-irindazi-ifoto-ya-anita-pendo-atwite-ari-kurya-irindazi-asomeza-na-fanta-yaciye-igikuba-kuri-instagram-ifoto/

  • Prince Salomon yatangiye gusohora indirimbo k… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, nibwo Prince ubarizwa mu Mujyi wa Texas yashyize ahagaragara iyi ndirimbo y'iminota 2 n'amasegonda 48'.

    Asohora iyi ndirimbo, yavuze ko ashima buri wese wagize uruhare mu ikorwa ryaryo n'abahanzi bamuhaye amahirwe yo gukorana indirimbo kuri album ye ya mbere yise 'True Love' nka Davis D, Kevin Kade ndetse na Onika.

    Amashusho y'iyi ndirimbo y'urukundo agaragaramo umukobwa witwa Nelly usanzwe umunyerewe mu ndirimbo z'abahanzi banyuranye. Ni we wakinnye ubutumwa uyu muhanzi yaririmbye afatanyije n'umusore bari kumwe muri Video.

    Prince yabwiye InyaRwanda ko indirimbo 'Ibirenze' ivuga ku 'muntu wari waragize ibihe bibi mu rukundo agacika intege gusa akaza guhura n'umuntu umuhoza amarira akanamwibagiza ibihe bibi yagiriye mu rukundo.'

    Yavuze ko yandika iyi ndirimbo 'nashakaga kubwira abantu bazinutswe iby'urukundo ko hakiri icyizere cyo guhura n'umuntu ukurutira abandi bose mwahuye mbere'.

    Uyu musore avuga ko yishimye bitewe n'uko abashije kurangiza indirimbo zose zigize album ye ya mbere nk'umuhanzi wigenga.

    Ati 'Ndumva Nishimye cyane kuko nateye intambwe mu muziki wanjye nanjye nkaba ningiye mu bahanzi bafite Album y'indirimbo. Kuko bisaba gukora cyane kugirango umuntu abigereho.'

    Album ye iriho indirimbo 10 ndetse n'inyongezo 'Bonus Track' imwe. Yubakiye ku ndirimbo zigaruka ku rukundo, umubano hagati y'abantu babiri bakundana n'uburyo bagomba kwitwara mu rukundo rw'abo.

    Prince avuga ko ubwo yatangiraga gukora kuri iyi album, yatekereje abahanzi bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe bahuza imbaraga ahitamo Davis D na Kevin Kade.

    Akomeza ati 'Impamvu natekereje gukorana na Davis D ndetse na Kevin Kade n'uko ari abahanzi nkunda kandi mfana no mu buzima busanzwe, kandi bakaba ari abahanga cyane, niyo mpamvu nakoranye nabo.'

    Nk'umuhanzi akaba n'umunyeshuri ubarizwa muri Canada, avuga ko atekereza kugaruka mu Rwanda gusura imiryango n'ibindi.

    Yavuze ko ashaka kubanza gushyira hanze indirimbo zigize iyi album, mbere y'uko atangira gutekereza uko yakora igitaramo cyo kumurika iyi album.

    Prince Salomon avuga ko yandika indirimbo zigize iyi album yifashishije Kevin Kade, Davis D, Ndayambaje Patrick, Eesam na Fella Music.

    Iyi album ye iriho indirimbo nka ‘Ninde’, ‘Bindimo’ yakoranye na Khalfan na Onika, ‘Pending’, ‘Wowe’ na Davis D, ‘Kare’ yakoranye na Kevin Kade na David D, ‘Ibirenze’, ‘Never before’ yakoranye Vega Divine, ‘Igitenge’, ‘Monalisa’ yakoranye na Kevin Kade ndetse na ‘True Love’.


    Prince yagaragaje urutonde rw'indirimbo 10 zigize album ye ya mbere yise 'True Love' 

    Prince avuga ko yishimiye gushyira akadomo kuri izi ndirimbo zigize album ye ya mbere


    Davis D yakoranye kuri album na Prince Salomon indirimbo bise 'Wowe'

    Prince yahuje imbaraga na Kevin Kade bakorana indirimbo bise 'Monalisa' 

    Prince Salomon abarizwa muri Canada mu ntara ya Québec mu Mujyi wa Montreal

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBIRENZE' YA PRINCE SALOMON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129784/prince-salomon-yatangiye-gusohora-indirimbo-kuri-album-yahurijeho-davis-d-na-kevin-kade-vi-129784.html

  • Impunzi zifungiye muri Malawi nyuma yo kwanga kujya Dzaleka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abarebwa n'iki cyemezo ni impunzi zigera ku bihumbi 8 zituye mu mijyi cyangwa ahandi mu duce tw'igihugu tutari muri iyo nkambi.

    Leta ya Malawi yari yatanze itariki ntarengwa ya 15 z'ukwezi kwa kane kugira ngo abarebwa n'aya mabwiriza babe bimutse, bitaba ibyo bakajyanwa muri iyo nkambi ku ngufu.

    Mu mpunzi ziri muri Malawi harimo abanyarwanda, abarundu n'abanyekongo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/impunzi-zifungiye-muri-malawi-nyuma-yo-kwanga-kujya-dzaleka-zihangayikishije

  • Kenya:Umubare w'abishwe n'inzara ukomeje gutumbagira – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'umunyamabanga wa Cabinet muri Kenya, CS Kithure Kindiki, avuga ko kugeza ubu imibare ikomeje kwiyongera. ku munsi w'ejo kuwa 3 , hari indi mibiri 12 yabonetse yiyongera kuri 129 yari iherutse gutahurwa.

    Kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze kuboneka ari 241, mu gihe abataraboneka ngo barenga 600.Itsinda ry'abashinzwe gusuzuma ibyateye impfu ,bavuga ko bakomeje ibyo bikorwa umunsi ku wundi ari nako bagenda batahura indi mibiri.

    Iyi mibiri ikomeje gutahurwa mu gihe Pasiteri Paul Mackenzi ufite itorero rya New Life Church, ari mu gihome aho akurikiranyweho kuba ngo yaragize uruhare mu mpfu z'abo bayoboke be aho ngo bategetswe kwiyiriza ubusa ngo bazahure na Yesu.

    Uyu Kandiki, atangaza ko bagerageze kurokora, abagera kuri 90, naho abagera abandi babahuza n'imiryango baba, ariko ngo hari n'ababonywe baramaze kuba ibikanka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-umubare-w-abishwe-n-inzara-ukomeje-gutumbagira

  • Minisitiri Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine, (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Dmytro Kuleba yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi mu ruzinduko rw'umunsi umwe.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko aba baminisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire mu bijyanye n'ubujyanama mu bya politiki hagati y'u Rwanda na Ukraine.

    Mu butumwa Kuleba yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yaganiriye na Dr Biruta ku bijyanye na gahunda ya Perezida Zelensky yerekeye umugambi w'amahoro ukubiyemo ibijyanye no kubungabunga ubusugire bw'igihugu, umutekano mu by'ingufu, gufunguza imfungwa z'intambara no gutahukana abaturage u Burusiya bwatwaye bunyago.

    Uruzinduko Dmytro Kuleba yagiriye mu Rwanda ruje rukurikira urwo yagiriye muri Ethiopia, ku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi aho yahuye n'abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Comores uyoboye uyu muryango, Azali Assoumani.

    Kuleba yabwiye Azali Assumani na Musa Faki Mahamat kuri gahunda ya Ukraine yo gutsura umubano n'ibihugu bya Afurika, witezweho kubyara amahirwe menshi ku mpande zombi, ku bikorwa by'ubucuruzi n'abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-dr-vincent-biruta-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-wa-ukraine

  • Ndikumana Danny yahamagawe mu Mvubi nyuma yo kwigaragaza mu mikino ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2023, nibwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda FERWAFA, ryandikiye iryo mu Burundi, FFB, risaba uburenganzira bwemerera Ndikumana kugaragara ku mukino u Rwanda ruri gutegura wa Mozambique.

    Ibaruwa yanditswe n'Umunyamabanga wa FERWAFA w'agateganyo, Karangwa Jules, isaba uyu mukinnyi kuza mu myiteguro y'uyu mukino mu gihe cy'iminsi 20.

    Igira iti 'Twishimiye kubandikira iyi baruwa tubasaba kurekura umukinnyi wavuzwe uri gukinira Rukinzo FC kugeza ubu ibarizwa mu Ishirahamwe muyoboye. Tuzishimira kuzamuhabwa kuva tariki ya 30 kugeza 19 Kamena 2023.'

    Ndikumana Danny wari mu Rwanda ari kumwe n'ikipe ya Rukinzo FC mu mikino yahuje Polisi zo mu Karere 'EAPCCO' yagaragaje ubuhanga budasanzwe ndetse akaba yarahise ahakura abafana benshi bitewe n'imikinire ye.

    Uyu musore nyuma yo kumenyekana ko afite inkomoko mu Rwanda, byatangiye guhwihwiswa ko yifuzwa na APR FC, gusa yavuze ko nta byinshi yabivugaho, ahubwo yitsa ku kuba afite indoto zo gukinira u Rwanda.

    Ati “Mama ni umunyarwanda, ndamutse nkiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda byaba ari amahirwe akomeye kuri njye, ndabyifuza.”

    Amavubi ari kwitegura kwakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 mu mukino bitaramenyekana aho uzabera kuko u Rwanda rutarasubizwa niba Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ndikumana-danny-yahamagawe-mu-mvubi-nyuma-yo-kwigaragaza-mu-mikino-ya-eapcco

  • Perezida wa Uganda n'uwa Tanzaniya bamuritse igikorwa remezo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uru rugomero rukoresha amazi y'umugezi w'Akagera rwamuritswe kuri uyu wa 25 Gicurasi 2023, ahitwa Isingiro muri Uganda.

    Uru rugomero rwa Kikagati-Murongo Hydropower Plant ruzatanga kilowate 14 z'umuriro.

    Uyu ni umwe mu mushinga migari ya EAC izafasha abatuye ibihugu biri muri uyu muryango kugerwaho n'ibikorwaremezo.

    Umushinga nk'uyu w'urugomero rw'amashanyarazi na none uri mu karere ka Ngara mu ntara ya Kagera, aho uteganyijwe ko uzakoreshwa n'ibihugu bitatu, ari byo Tanzania, u Rwanda n'u Burundi. Biteganyijwe ko wo uzatanga megawate 80, kuri ubu uyu mushinga ukaba ugeze kuri 99% ushyirwa mu bikorwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/perezida-wa-uganda-n-uwa-tanzaniya-bamuritse-igikorwa-remezo-bujuje

  • Sadate yishimira ko Kompanyi ye yongeye kubyutsa umutwe nyuma yo guhombywa na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kompanyi Karame Rwanda LTD ya Munyakazi Sadate yasinye amasezerano n’Umujyi wa Kigali yo kubaka imihanda, ni nyuma y’uko yari yarahombejwe no kuyobora Rayon Sports.

    Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2019 kugeza mu Kwakira 2020.

    Sadate yavuze ko mu gihe yayoboraga Rayon Sports, Kompanyi ye yaje guhura n’igihombo ndetse n’amasoko yari afite nko muri Gatsibo yaje guhomba.

    Kuri ubu Munyakazi Sadate yishimira ko Kompanyi yaje kugaruka mu murongo, ni nyuma yo gutsindira isoko ryo kubaka imihinda m
    y’Umujyi wa Kigali, yasinye amasezerano azageza muri 2026.

    Ejo nibwo habaye igikorwa cyo gutangiza kubaka imihanda mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abaturage bawutuye aho Umujyi wa Kigali uzajya utanga 70% n’aho abaturage bagatanga 30% by’amafaranga yose azakoreshwa.

    Sadate yavuze ko iri soko batsindiye biramutse bigenze neza bazubaka ibilometero 300.

    Ati “Kompani ya Karame Rwanda mpagarariye niyo izabuka iyi mihanda, ntekereza ko abaturage babyitabiriye nk’uko bigomba bishobora kuzagera ku bilometero 300 mu gihe cy’imyaka 3.”

    Yavuze ko ubu imirimo yo kubaka igeze kure ndetse aho batangiye biteganyijwe ko mu kwezi gutaha imirimo izaba iri ku musozo.

    Ati “Ubu twahereye mu Karere ka Gasabo, mu Kagari ka Kibagabaga, dufite undi mushinga uri Bumbogo, undi uri i Ndera, undi uri Gasogi n’undi uri Kacyiru, iyo mishinga yose nka Karame Rwanda twamaze kuyiha amabwiriza yo gutangira imirimo. Imirimo igeze kure ku buryo mu kwezi Gatandatu tuzaba twamaze gushyiramo kaburimbo.”

    Yakomeje avuga ko mu gihe abaturage bakumva iyi gahunda, Umujyi wa Kigali wose uzaba urimo Kaburimbo.

    Kuri ubu, Karame Rwanda Ltd ikorera mu bice byose by’Igihugu, ifite abakozi barenga 350. Yubaka amazu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.

    Hatangijwe igikorwa cyo kubaka imihanda mu Mujyi wa Kigali

    Ibikorwa byo kubakwa bigeze kure

    Sadate yishimira Kompanyi ye yongeye guhagarara neza

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/sadate-yishimira-ko-kompanyi-ye-yongeye-kubyutsa-umutwe-nyuma-yo-guhombywa-na-rayon-sports

  • Uwo mugabo w’igikwerere mwapfuye iki? Ifoto ya Shaddyboo atwite arikumwe n’umugabo we wa mbere ndetse na King James ikomeje kurikoroza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w'igikwerere mwapfuye iki? Ifoto ya Shaddyboo atwite arikumwe n'umugabo we wa mbere ndetse na King James ikomeje kurikoroza.

    Ku rubuga rwa Instagram hakomeje gucacana ifoto itangaje cyane irimo umuhanzi King James, Shaddyboo ndetse n'umugabo we wa mbere.

    Iyi foto yafotowe ubwo umuhanzi King James yari yagiye gusura uyu muryango bagifite umwana umwe w'umfura, gusa buteguraga kwibaruka umwana w'akabiri.

    Ni ibintu abantu benshi batinzeho kuko kuri benshi ni ubwambere baba babonye ifoto ya Shaddyboo atwite.

    Uyu mugabo we wa mbere ni umugabo umenyerewe mu bijyanye na sinema nyarwanda, akaba ariwe Meddy Saleh, kandi biravugwa ko iyi foto yafotowe muri 2014.

     

    Source : https://yegob.rw/uwo-mugabo-wigikwerere-mwapfuye-iki-ifoto-ya-shaddyboo-atwite-arikumwe-numugabo-we-wa-mbere-ndetse-na-king-james-ikomeje-kurikoroza/