Blog

  • Inkuru y’inshamugongo yatashye mu mitima y’abakunzi ba ruhago nyuma yo kumva umufana wavuye iwabo agiye gufana yarangiza agapfa atari yinjira no muri sitade – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'inshamugongo yatashye mu mitima y'abakunzi ba ruhago nyuma yo kumva umufana wavuye iwabo agiye gufana yarangiza agapfa atari yinjira no muri sitade.

    Umufana umwe yitabye Imana, abagera kuri 40 barakomereka kubera umuvundo wavutse ubwo binjiraga muri Benjamin Mkapa Stadium.

    Kuri iyo sitade haberega umukino wa nyuma ubanza wahuje USM Alger na Young Africans muri CAF Confederation Cup.

    Umusore umwe uri mu myaka mito itatangajwe wari waje kwifanira ikipe ye, yaburiye ubuzima mu muvundo nk'uko Minisitiri w'Ubuzima, Ummy Mwalimu, yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter.

    Uyu musore yapfiriye mu mubyigano w'abafana bashakaga kujya kureba umukino wa Yanga yakira USM Alger wabaye ku Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi 2023.

    Uyu mukino waje kurangira Yanga itsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na USM Alger. Bikaba biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade du 5 Juillet muri Algeria ku wa 3 Kamena 2023.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yinshamugongo-yatashye-mu-mitima-yabakunzi-ba-ruhago-nyuma-yo-kumva-umufana-wavuye-iwabo-agiye-gufana-yarangiza-agapfa-atari-yinjira-no-muri-sitade/

  • Uwakoye ageza iyo ashaka! Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda yarongoye umukunzi we mu muhango wari unogeye ijisho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda yarongoye umukunzi we mu muhango wari unogeye ijisho.

    Bienvenue yasabye aranakwa umukunzi we Igihozo Divine bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo.

    Ni imihango yabaye mu mpera z'iki cyumweru dusoje aho uyu wahoze ari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda yahabwaga umugeni we.

    Ni ubukwe bwari buryoheye ijisho, aho Bienvenue wari wambariwe n'abasore b'inkorokoro yasezeraga ubusore arongora uwo yihebeye.

    Uyu muhango wabereye mu busitani buherereye ahazwi nk'igikondo.

    Source : https://yegob.rw/uwakoye-ageza-iyo-ashaka-bienvenue-redemptus-wahoze-ari-umunyamakuru-kuri-televisiyo-rwanda-yarongoye-umukunzi-we-mu-muhango-wari-unogeye-ijisho/

  • Burundi: Uwafashwe atanga ruswa muri shampiyona yahanishijwe igihano gikakaye ku buryo n’abandi bashaka gusunutsa amazuru bakora nk’ibyo bahise batinyamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwafashwe atanga ruswa muri shampiyona yahanishijwe igihano gikakaye ku buryo n'abandi bashaka gusunutsa amazuru bakora nk'ibyo bahise batinyamo

    Haruna Feruzi watoje Rutsiro FC yahagaritswe ubuzima bwe bwose atagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi ryahannye abatoza babiri kubera ibikorwa byo guha ruswa abakinnyi ba New Oil FC ngo yitsindishe bakina na Burundi Sport Dynamik

    Uko byagenze

    Mu rwego rwo kwirinda kumanuka Burundi Sport Dynamik yahaye ruswa ya miliyoni 1 FBU, umukinnyi Clovis Nduwayezu wa Atletico New Oil, bigizwemo uruhare ba Haruna Feruzi kuko yatoje muri New Oil

    BS Dynamik yatsinze New Oil ibitego 2-0.

    Clovis wahawe miliyoni yaje gutanga amakuru anerekana ubutumwa bandikiranye na Feruzi.

    Ibihano byatanzwe

    Haruna Feruzi yaciwe mu bikorwa by'umupira w'amaguru, ubuzima bwe bwose.

    Umutoza Niyonkuru Jumaine wa Burundi Sport yahanishijwe kumara imyaka itanu (5) atagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru n'amande ya Miliyoni 10 FBU agomba kwishyura bitarenze Ku ya 17 Nyakanga/Mukakaro 2023.

    BS Dynamik yatanze ruswa yahise iterwa Mpaga y'ibitego 3-0 ihita inamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ya miliyoni imwe y'amarundi yari yahawe Clovis igomba gushyirwa muri federasiyo.

    Source : https://yegob.rw/burundi-uwafashwe-atanga-ruswa-muri-shampiyona-yahanishijwe-igihano-gikakaye-ku-buryo-nabandi-bashaka-gusunutsa-amazuru-bakora-nkibyo-bahise-batinyamo/

  • Ubutumwa Bonheur wa APR FC yageneye nyina uheruka kwitaba Imana #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC ukina mu kibuga hagati, Mugisha Bonheur yabwiye nyina ko yizeye ko ubu atewe ishema na we, ni nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-23.

    Ni ubutumwa yanyujije ku mupira yakinanye yambaye imbere ya jersey umukino usoza shampiyona ya 2022-23 baraye batsinzemo Gorilla FC 2-1.

    Bonheur benshi bita Casemiro, cyari igikombe cye cya kabiri cya shampiyona yegukanye mu myaka 2 amaze muri APR FC yagezemo muri 2021 avuye muri Mukura VS.

    Mu mupira w’umweru yakinanye uyu mukino wa nyuma, hakaba hariho ubutumwa yageneye nyina uheruka kwitaba Imana.

    Hari handitseho amagambo agira ati “Mama ndabizi urimo kundeba ukananyumva aho uri mu ijuru. Ndizera ko ubu ndimo kugutera ishema.”

    Tariki nya 3 Mata 2022 nibwo Mugihsha Bonheur ndetse n’umuvandimwe we Nduwayo Valeur ukinira Musanze FC bakiriye inkuru y’akababaro ko nyina yitabye Imana. Yaguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe akaba yarazize Kanseri.

    Mugisha Bonheur yageneye ubutumwa nyina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bonheur-wa-apr-fc-yageneye-nyina-uheruka-kwitaba-imana

  • Menya impamvu umutwe wa FDLR ukomeje kwigaragaza mu isura nshya muri uyu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuva uyu Mwaka wa 2023 watangira, Umutwe wa FDLR watangiye gusohora amatangazo y'umusububirizo usaba Leta y'u Rwanda kwemera ibiganiro nawo ndetse ko nibidashoboka ushobora gutangiza intambara yeruye kuri Leta y'u Rwanda .

    Ni amatangazo yakunze gushyirwa hanze na FDLR buri Kwezi kuva uyu mwaka watangira , yashyizweho umukono na Cure Ngoma, Umuvugizi w'uyu mutwev mubya politiki.
    Bimwe mu byakunze kugarukwaho muri aya matangazo , naho FDLR ivuga ko ari Umutwe ukomeye urinze inyungu z'Abanyarwanda b'impunzi zimaze imyaka irenga 28 mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse ko uharanira ko izi mpunzi zigaruka mu Rwanda mu cyubahiro cyazo ntacyo zikanganga.

    Muri aya matangazo kandi ,FDLR yigaragaza nk'Umutwe rukumbi ukomeye ndetse usobanutse kurusha indi mitwe yose yaba iya polikiki cyangwa se yitwara Gisirikare irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, bityo ko Guverinoma y'u Rwanda igomba kwemera gushyikirana nawo.

    Ni amatangazo yakunze kurangira, FDLR isaba Imiryango mpuzanahanga kuyifasha kotsa igitutu Ubutegetsi bw'u Rwanda kugirango bwemere ibiganiro nawo.

    Muri aya matangazo kandi, FDLR yigaragaza nk'umutwe ukeye kuzana impinduka mu Rwanda no gushimangira umutekano w'Akarere k'Ibiyaga bogari muri Rusange.
    Lt Gen Byiringiro Victoire Perezida wa FDLR imbere y'Abarwanyi be , ari gukorana na DRC mu mugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.

    Hamenyekanye ikibyihishe inyuma!
    Amakuru yo kwizerwa dukesha umwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR uheruka kwishyikiriza MONUSCO nyuma yo gutoroka inyeshyamba za FDLR avuye muri teritwari ya Masisi utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z'umutekano we , avuga ko kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, Perezida Felix Tshisekedi, yatangije inkubiri yo kwegeranya imitwe irwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda ahereye kuri FDLR isanzwe imufasha guhangana na M23 muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Aya makuru,,akomeza avuga ko Perezida Felix Tshisekedi, yasabye Perezida wa FDLR Lt Gen Byiringiro Victoire , kwihuza n'indi mitwe yitwaje intwaro y'Abanyarwanda, kugirango bashyire imbaraga hamwe maze abone uko abaha ubufasha bwo gutera u Rwanda kugirango bakureho Ubutegets buriho

    Menya impamvu umutwe wa FDLR ukomeje kwigaragaza mu isura nshya

    .
    Ni ibintu byakurikiwe n'uko FDLR ,yahise itangira guhabwa intwaro n'amasasu menshi n'igisirikare cya FARDC ndetse inasabwa gushaka abandi barwanyi bashya kandi benshi, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka no kwitegura intambara.

    Biravugwa ko muri iyi minsi hari umwaka mubi hagati y'u Rwanda na DR Congo, FDLR nayo ishaka kubibyaza umusaruro, kugirango ibone uko itangiza gahunda yo gutera u Rwanda ibifashijwemo n'Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja Leta y'u Rwanda gutera inkunga M23.

    Aya makuru, akomoza avuga ko muri iyi minsi, FDLR iri gutoza aband barwanyi bashya bagomba kwinjizwa mu gisirikare cyayo(FOCA ) bitarenze Ukwezi kwa Kamena 2023.

    Ni imyiteguro bivugwa ko FDLR ihugiyemo, biturutse ku kizere yahawe na DR Congo kigamije kyishyigikira no kuyitera inkunga muri Diporamasi na Politiki mu gihe izaba yantangije imirwano ku butaka bw'u Rwanda.

    Aya matangazo ya FDLR kandi , yakunze kugendana n'imbwirwaruhame za Perezida Felix Tshiseke aho yavuze kenshi ko Leta y'u Rwanda, igomba gushaka uko yakwicarana n'imitwe iyi rwanya nka FDLR, bakagirana ibiganiro no gushaka uko ikibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda bari mu burasirazuba bwa DR Congo cyacyemuka zigataha mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/menya-impamvu-umutwe-wa-fdlr-ukomeje-kwigaragaza-mu-isura-nshya-muri-uyu-mwaka

  • Yannick Mukunzi yongeye kunyeganyeza inshundura, York ntibyagenda neza -Uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye #rwanda #RwOT

    Zari impera z’icyumweru nziza kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo nka Mukunzi Yannick watsindiye ikipe ye, ni mu gihe hari abandi basoje icyumweru mu marira.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda uko bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Mukunzi Yannick & Byiringiro Lague

    Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru neza batsinda Dalkurd 2-0 ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023. Ni umukino Mukunzi Yannick yabanje mu kibuga ndetse aza no gutsinda igitego cya kabiri cy’iyi kipe ku munota 56.

    Yannick akaba yakinnye iminota 77 aho yasimbuwe na Pacha. Byiringiro Lague we yari ku ntebe y’abasimbura. Sandvikens IF ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 22 mu gihe Dalkurd ya mbere batsinze iifite 24.

    Rafael York

    Rafael York ku wa Gatanda yakinnye iminota 86 mu mukino ikipe ye ya Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yatsinzwemo na Örgryte 3-1.

    Gefle ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 11, Utsikten ya mbere ifite 20.

    Mutsinzi Ange Jimmy

    Nyuma y’uko tariki ya 24 Gicurasi Mutsinzi Ange Jimmy na FK Jerv batsinze 3-0 Mandalskameratene mu gikombe cy’Igihugu, uyu munsi barakina na Hødd muri shampiyona.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Mangwende na FAR Rabat tariki ya 24 Gicurasi basezerewe na Al Wahda yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gikombe cy’Abarabu ibatsinze 3-0, ni nyuma y’uko bari banganyirije muri Maroc 0-0.

    Uyu munsi barasura FUS Rabat mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 26. FAR Rabat niyo iyoboye urutonde n’amanota 54, iraribwa isataburenge na Wydad Casablanca ifite 53.

    Emery Bayisenge

    Ntabwo Emery Bayisenge ufite ikibazo cy’imvune yari kumwe Gor Mahia ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi ubwo ikipe ye yanganyaga na Tusker 0-0 mu mukino w’umunsi wa 31 wa shampiyona ya Kenya.

    Mu gihe hasigaye imikino 3 gusa ngo ishyirweho akadomo, Tusker iyoboye urutonde n’amanota 65, Gor Mahia ni iya 2 ifite 64.

    Usengimana Faustin

    Al Qasim ya Usengimana Faustin iri mu murongo utukura muri Iraq, yaraye itsinze Naft Maysan 2-1.

    Ubu iyi kipe ni iya 17 mu makipe 20 n’amanota 32, Al Quwa Al Jawiya ya mbere ifite 62.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-yongeye-kunyeganyeza-inshundura-york-ntibyagenda-neza-uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bitwaye

  • Nyuma y’imyaka 4 Rayon Sports isubiye mu mikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports yamaze gukatisha itike yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup 2023-24 nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, yaherukaga mu mikino Nyafurika 2019.

    Ubusanzwe iyo ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro, ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona niyo yasohokeraga u Rwanda muri CAF Confederation Cup. Nk’ibisanzwe iyatwaye shampiyona niyo igomba gusohoka muri CAF Champions League.

    Umwaka ushize nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahinduye itegeko maze rivuga ko mu gihe ikipe yatwaye shampiyona itwaye n’igikombe cy’Amahoro, iyageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro izajya iba ari yo isohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

    APR FC yaraye yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23, bivuze ko ari yo izahagarira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Champions League).

    Iyi kipe kandi ikaba iri no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro izahuramo na Rayon Sports tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Bivuze ko Rayon Sports yakwegukana igikombe cy’Amahoro itanacyegukana ikaba yamaze kubona itike ya CAF Confederation Cup kubera ko ikipe bazahura ku mukino wa nyuma, APR FC yegukanye shampiyona ikaba izasohoka muri Champions League.

    Rayon Sports yaherukaga gusohoka mu mikino Nyafurika muri 2019 ubwo yakurwagamo na Al-Hilal Omdurman yo muri Sudani ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyirije i Kigali 1-1 maze muri Sudani banganya 0-0.

    Hari nyuma y’uko umwaka wari wabanje iyi kipe yari yanditse amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

    Rayon Sports yagarutse mu mikino Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-4-rayon-sports-isubiye-mu-mikino-nyafurika

  • Daniel Omara yataramye, avuga impamvu yaretse… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni ku nshuro ya kabiri, uyu musore yari ataramiye i Kigali, kuko yahaherukaga mu 2017 mu bitaramo bya Comedy Knights yahuriyemo na Nkusi Arthur wamufashije kongera gutaramira i Kigali binyuze muri Arthur Nations.

    Aherutse kwandika amateka ubwo yataramiraga abakunzi be muri Uganda, mu gihe cy'iminota 75' ataruhutse, biri mu byatumye Nkusi amutekerezaho.

    Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Daniel yavuze ko yishimiye kuba ari i Kigali. Ati “Nishimiye kugaruka i Kigali, Ni igihugu cyiza. Ngomba gukora uko nshoboye nkahagararira neza Igihugu cyanjye.”

    Yateye urwenya ku kuntu mu Rwanda ibyuma by’umutekano bisaka, anagaruka kubyo yabonye muri Afurika y’Epfo, aho aherutse. Ati ‘U Rwanda rufite uko ruzwi mu bwiza simbigarukaho. Na Afurika y’Epfo nayo ifite uko izwi mu bwiza, ariko kenshi hashingirwa no ku burebure.'

    Yavuze ko yatunguwe n'uburyo Umujyi wa Kigali usa ku buryo ushobora no guta/kujugunya hasi ibyo kurya ukabitora. Avuga ko kuri we birenze kuba yataramiye i Kigali, ati 'Meze nk’aho ndi Yesu i Kigali. Nta muhanuzi wemerwa iwabo, ariko mfite aho mpagaze.”

    Omara yavuze ko asanzwe ari umwarimu wabigize umwuga, kandi ko muri Kaminuza ari nabyo yakurikiranye/yize uburezi. Yavuze ko nta mafaranga ari mu kazi k'ubwarimu, biri mu byatumye ahitamo kuba umunyarwenya kuko ho hari 'ubuzima'.

    Yavuze ko yanabanje gushakisha akazi ahandi hantu, ariko uwari ugiye kuba umukoresha we, amubaza umushahara ashaka gukorera, avuga Miliyoni 7Frw ku kwezi, harimo guhabwa ibyo kurya, imodoka, ubwishingizi n’ibindi. Ngo umukoresha we yamubwiye ko azajya amuha Miliyoni 10 Frw, ariko aza kumusubiza ko ibyo yifuza ari nk'inzozi, Ati ‘Niyo mpamvu ndi hano nkora urwenya.”

    Yavuze ko ibi ari ikibazo yarwanye nacyo igihe kinini, kugeza ubwo na Se yamusabye kujya mu bwarimu, ariko undi akabyanga.

    Akomeza ati 'Ntekereza ko buri wese akwiye gukora akazi ke kakumvikana cyane.” Kuri we, avuga ko buri wese akwiye gushaka izina riherekeza akazi ke, kugirango yumvikanishe neza inshingano ze.

    Uyu musore yanateye urwenya kuri Bad Black, umunyamideli uzwi cyane wagiye uteza ibibazo mu gihugu cya Uganda. 

    Inzego z'umutekano zagiye zimufunga mu bihe bitandukanye, ubundi zikamufungura, nawe agakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga nk'aho ntacyabaye.



    Rusine yongeye kwemeza abanya-Kigali, azana na Mushiki we

    Rusine usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm amaze igihe yisanga ku rutonde rw'abanyarwenya bifashishwa mu bitaramo binyuranye, ahanini bishingiye ku mwihariko yafashe wo gutera urwenya yisanisha n'abasomye ku mutobe.

    Uyu musore yigeze guhabwa igitaramo cye bwite cya Seka Live, abantu barakubita baruzura, amafaranga amabuna menshi. Yigeze kuvuga ko kiriya gihe byamugejeje ku gutunga Miliyoni 1 Frw, ibintu atari yarigeze atekerezeho.

    Buri uko ataramiye abantu ntihabura umuntu unyurwa n'inganzo ye, hanyuma akamupfumbatisha amafaranga- n'ubu niko byagenze.

    Uyu munyarwenya yageze ku rubyiniro abisikana na Daniel Omara, maze we na Mushiki we Shetsa Magdalla binjira mu ndirimbo ya Spyro na Tiwa Savage.

    Bamaze kubyina agace gato k'iyi ndirimbo, Rusine yavuze ko yashakaga kumurika abanyarwanda impano y'uwo muryango we. Ati ‘Ntawamenya wasanga ariwe uzakiza umuryango.”

    Akomeza ati ‘Uyu ni Mushiki wanjye, yitwa Setsa, niyo mpamvu mvuga ngo reka tumuzamure, ntawamenya, iz’impano z’ubufu nizo zitanga amafaranga.”

    Rusine yagarutse ku nshuti ya Kamali, yumvise ko inda umugore we atwite ashobora kuba atari iye. Yavuze ko ubuzima ari nk’umumotari kuko isaha n’isaha yakwinjira mu buzima.

    Yanagarutse ku biza byatwaye abantu hagati ya tariki 2-3 Gicurasi 2023, mu Burengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru by'u Rwanda. Anagaruka ku kuba ubu, ibintu byinshi biri kujya ku murongo, asaba abantu gukomeza gutanga ubufasha. Rusine avuga ko no gukundana n’umugore muremure ari ikiza.

    Ambasaderi w’Abakonsomoteri: Yagarutse kubyo yishimira bimaze gukorwa birimo nko kuba abantu batagihagarara ku nyama zo muri Restaurant, kuba ubu iyo umubyeyi abyaye umwana ahita yandikwa, n'ibindi avuga ko yakoreye ubuvugizi.


    Abanyarwenya bakizamuka bo muri Gen-Z Comedy bigaragaje:

    Rumi yavuze ko ari ku nshuro ye ya mbere, ateye urwenya muri Seka Live, yungamo ati ‘Data yanije ikote, kandi undebye gutya ntiwamenya ko naje muri Bus'. Yavuze ko yakuriye muri Gatsata, kandi ko hari benshi mu banyarwenya bahakuriye. Anagaruka ku rubanza rwa Turahirwa Moses wamamaye nka Moshions.

    Beatrice: Yagarutse ku kuntu umunyarwanda agukundagira, akagenda atagusabye imbabazi. Anagaruka ku ndirimbo zihinbwa n’abahanzi, igice kimwe ugasanga afite uwo ari kubwira.  Uyu mukobwa agarukwaho cyane mu rwenya bitewe n’uburyo avugamo ijambo ‘Mu meze Tres-Bien’.

    No Stress we yateye urwenya ku miterere y’tuburi tw'abarokore. Ati ‘Najya nsaba round y’ikivuguto’.

    Muneza: Yinjiye ku rubyiniro abyina indirimbo. Yabwiye abasore uburyo bashobora gutahura umukobwa ubatendeka, anagaruka ku kuntu abakobwa bakunda imodoka cyane. Yanagarutse ku ndirimbo z’amakipe zitumvikanisha uburyo bashaka intsinzi,

    Mavide na Pazz: Bagarutse ku batekinisiye badashoboye, kandi bizeza abantu ko bazi gukora amashanyarazi.

    Umunyarwenya Admin yageze ku rubyiniro, avuga ko iki gitaramo cyatangiye ari icy’umuryango kugeza 'ubwo banyakire nk’aho ntari uwo mu muryango’. Yavuze ko Se aruta Sekuru (Sekuru yapfuye afite imyaka 40, kandi Se afite imyaka 50- Birasekeje).

    Ngo nta muryango ubura Ikigoryi, kandi iyo arebye asanga ntawundi uretse we. Yagarutse ku bukene bugaragara mu ikipe ya Gicumbi, aho usanga nta myenda ya bafite yo kwambara mu kibuga, no mu myitozo.

    Yamaze isaha ku rubyiniro: Daniel Omara yagarutse ku mpamvu yavuye mu bwarimu
     Omara yateye urwenya yitaye cyane ku buzima bw’umubyeyi  (Se)- Yavuze ko ari wo muntu ‘usekeje naba narabonye ku Isi’


    Omara yanagarutse kuri Nyina, washoboraga kumubwira ijambo ku buryo yatekereza ko ari umwana we. Ati ‘Ushobora kwibaza ko uri umwana we’ 

    Omara yanagarutse ku buryo yakuze yanga imibare bitewe n’uko atari umuhanga muri iyi ngeri

     

    Yanagarutse ku bihano bihabwa abanyeshuri nk’aho bashobora kumusaba gushyira izuba mu ndobo



    Omara yavuze ko ku kuntu kunywa urumogi, byatumye abasha gutinyuka. Ati ‘Navuye ku itabi nk’uko navuye kuri filime za ‘Pronography”

    Omara ati 'Ndabashimiye ku kuntu mwakiriye.” 

    Nkusi Arthur yateye urwenya ku kuntu Dorone iherutse gufungisha abantu kubera kuyikoresha nta byangombwa  

    Umushyushyarugamba wakiriye bagenzi be bo muri Gen-Z Comedy mu gitaramo cya Seka Live 


    Ambasaderi w’Abakonsomoteri, yavuze ko hari byinshi yishimira byahindutse

    Abanyarwenya bo kuri iyi nshuro bitaye cyane ku ngingo zigaruka ku buzima bwa buri munsi, bituma besnhi batembaraga 


    Rusine yerekanye mushiki we mu gitaramo, asaba abantu gushyigikira impano ye 

    Umunyamideli Mpuzamahanga, Umufite Anipha [Uri hagati] akaba n’umunyamakuru wa Isango Star 


    Umunyamuziki Sintex uherutse gusohora indirimbo ‘Hand of God’ yongeye kugaragara mu ruhame

     

    Abanyarwenya Mavi na Pazzo bamaze kwigarurira benshi binyuze mu rwenya bagarukaho


     

    Nkusi Arthur yakunze kumvikanisha ko ari mu biganiro n’umunyarwenya Trevor Noah uri mu bakomeye ku isi


     

    Promesse Kamanda uzwi cyane mu gufata amafoto yatunguranye ajya ku rubyiniro atera urwenya


     

    Rusinze yageze ku rubyiniro yizihiwe, avuga uburyo yari yaganiriye na Nkusi Arthur kuri iki gitaramo 


    Admin niwe wakiriye ku rubyiniro Rusine

    Umunyarwenya Admin agaragaza ko ari iby’igiciro kinini kuri we kwitabira Seka Live 

    Umunyarwenya 5K Etienne witegura gusohora filime ye bwite [Uri ibumoso] ndetse na Japhet witegura gukora igitaramo cye ku wa 29 Ukwakira 2023 

    Umunyarwenya Fally Merci yitegereza abasore n’inkumi yatoje muri Gen-Z Comedy



     

    Uyu mugano yahaye ibihumbi 10 Frw nyuma yo kumweza mu rwenya yifashishije Icyongereza

    Rusine na Mushiki we bakuriwe ingofero nyuma yo kubyina indirimbo ya Spryo na Tiwa Savage

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Seka Live

    AMAFOTO: Sangwa Julien-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129893/daniel-omara-yataramye-avuga-impamvu-yaretse-kuba-umwarimu-rusine-na-mushiki-we-barigaraga-129893.html

  • Imibare ye irivugira! Rutahizamu Onana wa Rayon Sports shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2022-2023 irangiye ariwe uyoboye abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports w'umunya-Cameroon Léandre André Willy Essomba niwe watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2022-2023.

    Mu mikino 23 yakiniye ikipe ye ya Rayon Sports, Leandre Onana yagize uruhare mu bitego 21.

    Uyu mugabo ni nawe umaze gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy'amahoro 2023, ubu akaba ari kwifuzwa n'ikipe y'igihugu Amavubi kugira ngo harebwe uko yahabwa ubwenegihugu maze agakinira Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/imibare-ye-irivugira-rutahizamu-onana-wa-rayon-sports-shampiyona-yumupira-wamaguru-mu-rwanda-2022-2023-irangiye-ariwe-uyoboye-abandi/