Blog

  • Intamenya irira ku muziro! Ibintu bitanu ukwi… – #rwanda #RwOT

    Ugurutsa Drones nawe si ubonetse wese kuko agomba kuba yarabyize kandi abifitiye uruhushya rutangwa nyuma yo kwishyura amadolari 50 (50,000 Frw).

    Mu gihe umuntu yaguze Drones zo kwifashisha nka sosiyete y'ubucuruzi, abyakira icyangombwa yishyura amadolari 500. Icyo cyangombwa kimara amezi 12. Gukoresha drone utabiherewe uburenganzira, wisanga uri kwisobanura mu nkiko.

    Mu Rwanda hashize imyaka itandatu (6) dorone zitangiye gukoreshwa mu bijyanye no gukwirakwiza amaraso, mu buhinzi no mu gufata amashusho y'indirimbo na sinema, ubukwe, gufotora ubutaka. Vuba aha zakoreshejwe mu gutambutsa ubutumwa mu bihe byo kurwanya coronavirus. 

    Muribuka ko hari utudege twabanyuraga hejuru tubagezaho ubutumwa. RCAA igaragaza ko kugeza ubu ubwoko bwa drones zemerewe gukoreshwa mu Rwanda ari izifata amashusho, izikoreshwa mu buhinzi, izifashishwa mu butabazi cyangwa gutwara ibintu byihutirwa, izikoreshwa mu bushakashatsi, izikoreshwa mu burezi, n'izikoreshwa mu kwinezeza. Zageze bwa mbere mu Rwanda mu 2017.

    Turebe ibintu bitanu byo kwigengesera mu gihe ugiye gukoresha drone uri mu Rwanda

    Gukoresha dorone mu Rwanda bisaba amabwiriza akakaye. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe indege za gisivile (RCAA) ni cyo gishinzwe igenzura, iyandikwa n'ikurikirana ry'imikorere n'imikoreshereze ya Drones mu Rwanda.

    1.     Nta Munyamahanga wemerewe kwiyandikishaho Drones

    Mu mabwiriza ya RCAA nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, nta drone n'imwe igomba kuba ku butaka bw'u Rwanda itandikishijwe. Kuyandikisha bivuze kumenya nyirayo, ubwoko bwayo, ibyo ikora n'ibindi.

    Bimwe mu by'ingenzi uyandikisha agomba kuba afite ni uko agomba kuba ari Umunyarwanda cyangwa ufite icyemezo cyo kuhatura (Permanent resident) afite imyaka 18 gusubiza hejuru.

    Nta munyamahanga wemerewe kwandikwaho Drones mu Rwanda icyakora ashobora kwifashisha umwenegihugu.

    Guverinoma y'u Rwanda cyangwa kimwe mu bigo byayo nabyo byemerewe kwandikwaho Drones. Icyangombwa cyo gutunga Drones kiboneka mu byumweru bine uhereye igihe cyasabiwe. Kukibona bisaba kwishyura ibihumbi 110 Frw.

    2.     Ubwoko bwa Drones bwemewe

    RCAA igaragaza ko kugeza ubu ubwoko bwa drones zemerewe gukoreshwa mu Rwanda ari izifata amashusho, izikoreshwa mu buhinzi, izifashishwa mu butabazi cyangwa gutwara ibintu byihutirwa, izikoreshwa mu bushakashatsi, izikoreshwa mu burezi, n'izikoreshwa mu kwinezeza. Izitaravuzwe muri izi ntibyemewe kuzikoresha kuko washyira ubuzima bwawe mu kaga.

    3.     Kwandikisha sosiyete ya Drones no kuyigurutsa birishyurirwa

    Mu gihe umuntu amaze kwandikisha Drone ye ntabwo bisobanuye ko ahita ajya kuyigurutsa aho ashaka. Kwemererwa kugurutsa Drones mu gikorwa runaka nabyo byakirwa uburenganzira ndetse bikishyurwa hagati y'amadolari atanu na 70 bitewe n'ubwoko bw'ikigiye gukorwa.

    Ugurutsa Drones nawe si ubonetse wese kuko agomba kuba yarabyize kandi abifitiye uruhushya rutangwa nyuma yo kwishyura amadolari 50.

    Mu gihe umuntu yaguze Drones zo kwifashisha nka sosiyete y'ubucuruzi, abyakira icyangombwa yishyura amadolari 500. Icyo cyangombwa kimara amezi 12.

    Ku bw'umutekano, ushobora gusabwa izindi mpushya

    Uretse uruhushya rutangwa na RCAA, umuntu ukoresha Drones ashobora gusabwa izindi mpushya zitangwa n'izindi nzego bitewe n'impamvu runaka.

    Mu nzego zindi zishobora kubyinjiramo harimo Polisi y'Igihugu n'Ingabo z'Igihugu (RDF) by'umwihariko mu gihe ari indege zifata amafoto cyangwa zigiye kugurutswa mu duce twihariye tutemewemo ko hagurutswa indege.

    Urwego rushinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) narwo rushobora gutanga uburenganzira kugira ngo Drones itaza guteza ikibazo cy'ihuzanzira n'ibindi bikoresho bikoresha amajwi cyangwa amashusho (radio frequencies).

    4.     Drone ntigomba kurenga metero ijana iguruka

    Mu mabwiriza, nta wemerewe kugurutsa Drone ngo igendere hejuru ya metero ijana uvuye ku butaka. Nta weremerewe kandi gutwara drone ngo irenge metero 300 uvuye aho aherereye, kimwe n'uko nta drone yemerewe kuguruka ipima ibilo birenze 25 .

    5.     Nta Drone igenda nijoro

    Bitandukanye n'izindi ndege zisanzwe, ntabwo Drone yemerewe kuguruka mu masaha y'ijoro mu kirere cy'u Rwanda kubera impamvu z'umutekano waba uwayo, uw'abaturage n'uw'igihugu muri rusange.

    Nta Drone kandi yemerewe kugenda ku muvuduko w'ibirometero birenze 100 ku isaha cyangwa ngo iguruke ahantu hari urujya n'uruza rw'abantu, ibinyabiziga, inyamaswa, inzu n'ibindi bitari muri gahunda y'ibyo Drone iri gukora.

    Ubwishingizi bwa Miliyari

    Nta Drone yemerewe kuguruka mu kirere cy'u Rwanda idafite ubwishingizi. Umuntu wese utwara akadege katagira umupilote asabwa gutanga ubwishingizi butari munsi ya miliyoni imwe y'amadolari asaga Miliyali imwe y'amafaranga y'u Rwanda (Frws) yo kwirengera ingaruka zishobora guterwa n'imikorere y'iyi ndege.

    Hari uduce Drones zitemewe kugurukamo

    Uretse ku kibuga cy'indege bibujijwe, RCAA igaragaza ko Drone hari utundi duce itemerewe kugurukamo bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo n'umutekano.

    Inyandiko ya RCAA yise 'Aeronautical information publication' yo mu Ukuboza 2020, hagaragaramo ahantu habujijwe cyangwa ho kwitondera mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere.

    Aho harimo ahakorerwa imyitozo ya gisirikare, ahandi hantu hateye nabi cyangwa hashyira abantu mu byago, ahantu hagoye kuhagurutsa indege, mu nzira z'izindi ndege, ahari ibikorwa bya siporo cyangwa byo kwishimisha, ahantu hari inyoni cyangwa izindi nyamaswa.

    Amande ya Miliyoni 20 Frw

    Gukoresha drone binyuranyije n'amabwiriza birahanirwa. Urugero nk'ufashwe ayikoresha itandikishije, acibwa miliyoni 20 Frw, ndetse akaba yagezwa mu nkiko ku bindi byaha yaba yakoze.

    Ufashwe ayikoresha atabifitiye uburenganzira acibwa amande ya Miliyoni 5 Frw ariko atarenze Miliyoni 10 Frw akaba yahabwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu cyangwa se akaba yahabwa igihano gisubitse kuko Ab Godwin yasubikiwe umwaka umwe akaba ari gufungwa undi umwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

     Indege zitagira abapilote [Drones] zifashishwa mu mirimo itandukanye, mu ntambara, mu butasi, gufata amashusho n'ibindi, zakorewe bwa mbere mu Bwongereza mu 1916 zifashishwa mu ntambara ya mbere n'iya kabiri z'Isi.

    Byasabye imyaka 78 kugira ngo hakorwe Drones zitandukanye n'izari zimenyerewe mu bikorwa by'intambara.

    Mu 1994 nibwo hakozwe Drones zifasha mu bikorwa by'ubugiraneza [Drones Humanitaires], zikorewe muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika.

    Abanyamerika kandi bazwi mu bihugu bikunze gukoresha Drones mu bikorwa byo guhangana n'abanzi, aho ziyoborwa n'ikoranabuhanga zikagenda zirasa kubo babahanganye. Urugendo imodoka ikora amasaha ane ,dorone irukora iminota 35.

    IZINDI NKURU BIJYANYE WASOMA

    Abakoresha drone mu gufata amashusho bararye bari menge

    Ni gute drone zahinduye amashusho ya filimi n’indirimbo z’abahanzi?

    Kurikira ikiganiro kigaruka ku ifungwa rya Ab Godwin

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129917/intamenya-irira-ku-muziro-ibintu-bitanu-ukwiriye-kumira-bunguri-mu-ikoreshwa-rya-drone-129917.html

  • Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Tinubu wa Nigeria #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ari kumwe n'abandi bakuru b'ibihugu n'abayobozi batandukanye, bitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Bola Ahmed Tinubu watorewe kuyobora Nigeria kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

    Bola Tinubu w'imyaka 70 y'amavuko, yagiye ku butegetsi asimbuye Mohammadu Buhari, wari umaze imyaka 10 ayoboye iki gihugu cya Nigeria.

    Mu matora yabaye tariki 25 Gashyantare 2023, Bola Tinubu, wo mu ishyaka riri ku butegetsi, yagize amajwi 36%, akurikirwa na Atiku Abubakar wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, we yagize amajwi 29%.

    Ni mu gihe ku mwanya wa 3 haje Peter Obi, wo mu ishyaka ry'abakozi wagize amajwi 25 %.

    The post Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Tinubu wa Nigeria appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/29/perezida-kagame-yitabiriye-irahira-rya-perezida-tinubu-wa-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yitabiriye-irahira-rya-perezida-tinubu-wa-nigeria

  • Abafite aho bahuriye n'ubutabera bari kwigira hamwe uko imanza zarushaho kugabanuka #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko inzego z'ubutabera n'abafatanyabikorwa bazo bagiye kuganira ku byatuma imanza zirushaho kugabanyuka.

    Yabivugiye mu karere ka Nyagatare ubwo hatangizwaga umwiherero wa 9 w'izi nzego, aho barimo no kurebera hamwe uko umuturage yagira uruhare muri Serivisi z'ubutabera.

    Gushyira imbere umuco w'ubutabera, guteza imbere uburenganzira bwa muntu n'umuco wo kubazwa inshingano, ni bimwe mu byo inzego z'ubutabera n'abafatanyabikorwa bazo baganiraho mu mwiherero barimo kugirira mu karere ka Nyagatare.

    Androus Kananga, umuyobozi w'ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko, avuga ko nubwo mu nzego z'ubutabera zagiye zikora amavugurura, ariko hakiri n'ibibazo byagira uruhare mu kugabanya umubare w'imfungwa mu magereza.

    Ati 'Hari byinshi byinshi byagezweho. Hari amavugurura yagiye abaho mu myaka ishize, hari za politike babwiye ebyiri zagiyeho, politiki ijyanye no kunoza ubutabera mu bijyanye n'imiburanishirize y'imanza z'inshinzabyaha, hari politiki yagiyeho mu buryo bwo gufasha abturage kugira ngo bajye bakemura ibibazo mu bwumvikane.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko turacyafite n'ibibazo birimo ubucucike mu magereza mumaze iminsi mubikurikirana murabizi nabyo ni ibintu turi buganire muri iyi nama, ese ni gute izo politike ebyiri zafashwe zagabanya ubucucike mu magereza.'

    Bamwe mu baturage basanga gahunda y'ubuhuza kubagiranye ikibazo mu gihe yaba ishyizwemo imbaraga, hari byinshi yakemura birimo no kurengera ikiguzi gitangwa mu butabera.

     Umwe ati 'Uhomba ni wa wundi wagiye kurega. Ahomba byinshi, ahomba umubyizi agahomba n'amafaranga kuko ntaba azi ko ari butsinde cyangwa se ari butsindwe.Icyo byafasha ni uko kwa guhuza abantu byatuma ikibazo gikemuka wa wundi wakarenganye akarenganurwa'

    Undi ati 'Njye inama natanga ni uko basabana imbabazi batagiye mu rukiko byakwanga bakaba bakwiyambaza abantu hafi aho babafasha.'

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko inzego z'ubutabera n'abafatanyabikorwa bazo bagiye kuganira ku byatuma imanza zirushaho kugabanyuka.

    Ati 'Iyo hadafashwe ingamba niko umubare ugenda uzamuka bikazagera aho bigorana kugira ngo imanza zibe zagabanuka. Niyo mpamvu rero dushaka gukumira icyo kibazo mbere yuko kiba ingutu ariko kugeza ubu abari muri izi nzego bakora uko bashoboye kugira ngo bakumire ikibazo cy'imanza nyinshi mu nkiko.'

    Umwiherero w'i nzegoz'ubutabera n'abafatanyabikorwa bazo uba buri mwaka, icyakora hari imyaka utabaye bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Biteganyijwe ko ibizava muri uyu mwiherero, bizakurikiranwa harebwa ko bishyirwa mu bikorwa ibyo izi nzego z'ubutabera zemeranyije,byibanda k'uruhare rw'umuturage mu butabera.

    Kwigira Issa

    The post Abafite aho bahuriye n'ubutabera bari kwigira hamwe uko imanza zarushaho kugabanuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/29/abafite-aho-bahuriye-nubutabera-bari-kwigira-hamwe-uko-imanza-zarushaho-kugabanuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abafite-aho-bahuriye-nubutabera-bari-kwigira-hamwe-uko-imanza-zarushaho-kugabanuka

  • Bienvenue Redamptus yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bienvenue Redamptus wamamaye cyane kuri RBA yakoze ubukwe n’umukunzi we, Igihozo Divine.

    Ni ubukwe bwabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 aho bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Gikondo muri 248 Events hafi yo kwa Rujugiro ari n’aho abatumiwe biyakiriye.

    Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana ukaba warabereye muri Soul Healing Revival Church i Nyamirambo mu Miduha.

    Ubu bukwe bwabaye bukurikiye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, aho wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Bienvenue na Divine bahisemo kubana akaramata nyuma y’imyaka itatu bakundana.

    Bienvenue Redamptus yamenyekanye cyane mu kigo cy’itangazamakuru (RBA) aho yakoraga kuri televiziyo by’umwihariko mu makuru aho yasezeye muri RBA muri 2021.

    Uyu mugabo wakoreye iki kigo igihe kinini akaba yarahise ajya gkora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group) mu ishami rya 'External Link Departement’.

    Redemptus afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.

    Ni uku Divine yasohotse agaragiwe na musaza we

    Bienvenue yaramuhobeye bahuza imisaya maze imisambi si uguhiga

    Yafashe ikiganza cye cy’ibumoso atoranyamo urutoki rusumba izindi amwambika impeta nk’ikimenyetso cy’isezerano ry’urukundo rudashira, yereka abari aho ati “yamaze kuba uwanjye ntawe tukimurwanira”

    Igihozo Divine watumye Bienvenue Redamptus asezera ubugaragu

    Ati “Nubwo tubyemerewe ariko hano hashobora kuba hari abana batarageza ya myaka reka nkingeho ikiganza banarebe ubwiza bw’impeta wanyambitse”

    Wari umunsi udasanzwe kuri Bienvenue na Divine

    Burya ngo impumuro ye imurutira iy’akarabo k’iroze

    Uwo amaso adahaga kureba, ndeba nkurebe…

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bienvenue-redamptus-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Uganda: Perezida Museveni yasinye itegeko rikumira Abatinganyi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyi ngingo mbere yabanje gusubizwa inteko ishingamategeko muri Werurwe ngo ibanze isuzumanywe ubushishozi

    Muri iyo ngingo y'itegeko harimo ko uzajya ahamwa n'ibyaha by'ubutinganyi cyangwa yabifatiwe mo azajya afungirwa muri gereza

    Inateganya kandi igihano cy''urupfu kuwa tinze umwana ,ufite ubumuga cyangwa undi wese wabikorewe bikamwanduza indwara zidakira cyangwa z'igihe kirekire.
    Abaturage kandi basabwa gutanga amakuru ku wahohoteye umwana binyuze mu butinganyi cyangwa abafite ubumuga bw'ingingo n'umubiri bidakira.

    Museveni yahinduye muri iyo ngingo guhana uwaketsweho ubutinganyi, kuko byashoboraga gukururira abantu guhana bagendeye ku isura y'umuntu aho kuba yafatiwe mu cyaha cy'ubutinganyi nyirizina.

    Birashoboka ko iri tegeko rizafatwaho umwanzuro mu rukiko rw'ikirenga, bigasa nka mbere ubwo ryangwaga ko ryandikwa mu itegeko nshinga muri 2014.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uganda-perezida-museveni-yasinye-itegeko-rikumira-abatinganyi

  • Itangazo:KAMANZI Xxx yasabye guhindura amazina akitwa MAHORO (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa KAMANZI Xxx yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko MAHORO Belise mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yabatijwe

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kamanzi-xxx-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mahoro-belise

  • Ihere ijisho uburanga bw'abarudikazi 11 bari guhatanira ikamba rya miss (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi micye ngo hamenyekane uzegukana ikamba rya nyampinga w'uburundi wa 2023 , ihere ijisho abakobwa b'uburanga 11 bageze mu cyiciro cya nyuma cy'ihatana.

    Aba bakobwa 11 batowe bavuye muri 26 barenze ijonjora ry'ibanze ryabaye ku wa 29 Mata 2023.

    Iri rushanwa ryatangiranye abakobwa 142 biyandikishije kuva ku wa 22 Werurwe 2023, bahatanira ikamba ry'uhiga abandi mu bwenge, ubwiza n'umuco mu Burundi.

    Abakobwa 11 bujuje ibisabwa bibageza mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa batoranyijwe n'akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr Nduwayo Cynthia, Daly Ngarambe na Ketty Ruhara.

    Aba barimo Ngabirano Belle Ange Edissa, Keza Blandine, Ishimwe Netty Louange, Kezimana Mélissa, Barungura Lyne Chella, Irakoze Erica Aimé Carolle, Uwera Ricky Tricia, Kenguruka Clara, Igiraneza Ange Charlène, Mugisha Elsie Amandine na Ndayizeye Lellie Carelle.

    Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Burundi 2023 bizaba tariki ya 16 Kamena 2023.

    Uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw'imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w'ibihumbi 500 Fbu.
    Uzegukana ikamba ry'Igisonga cya Mbere cya Miss Burundi azagenerwa 2.500.000 Fbu, Igisonga cya Kabiri azahabwa 2.000.000 Fbu naho umukobwa ukunzwe na benshi (Miss Popularity) azagenerwa 1.000.000 Fbu.

    Ubwo iri rushanwa riheruka ku wa 6 Gicurasi 2022 Ngaruko Kelly ni we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022, ahigitse abakobwa 57 bari barihataniye.











    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-abarudikazi-11-bari-guhatanira-ikamba-rya-miss-burundi

  • Amakuru agezweho: Rutahizamu w’ikipe yari giye kumanuka mu cyiciro cya kabiri yasinyiye ikipe ikomeye cyane hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomeye cyane w'ikipe yari habi muri shampiyona y'u Rwanda yamaze gusinyira ikipe nshya amasezerano y'imyaka ibiri.

    Ikipe ya Gasogi United yamaze gusinyisha amasezerano y'imyaka ibiri rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Cedrick Lisombo Lisele wakiniraga ikipe ya Rwamagana FC imaze iminsi irwana no kuguma mu cyiciro cya mbere.

    Rutahizamu mushya w'ikipe ya Gasogi United Cedrick Lisombo Lisele:

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-rutahizamu-wikipe-yari-giye-kumanuka-mu-cyiciro-cya-kabiri-yasinyiye-ikipe-ikomeye-cyane-hano-mu-rwanda/

  • Ubu si uburezi ni uburaya! Ishuri rikorerwamo imico iganisha ku busambanyi rikomeje guteza impungenge mu babyeyi babonye ibikorerwayo n’abanyeshuri (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishuri rikorerwamo imico iganisha ku busambanyi rikomeje guteza impungenge mu babyeyi babonye ibikorerwayo n'abanyeshuri.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'abanyeshuri baba bari gukora ibikorwa biganisha ku busambanyi.

    Muri ayo mashusho, umukobwa umwe aba ari gusomana na mugenzi we mu gihe inyuma umusore aba aryamye hejuru y'umukobwa.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/ubu-si-uburezi-ni-uburaya-ishuri-rikorerwamo-imico-iganisha-ku-busambanyi-rikomeje-guteza-impungenge-mu-babyeyi-babonye-ibikorerwayo-nabanyeshuri-videwo/

  • 'Nkunda Utwo Twiso Dutatse, Mu Mweru N’umukara W’imboni' – Umutoma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkunda utwo twiso dutatse,
    Mu mweru n'umukara w'imboni,
    Tuba duto iyo ufite isoni,
    Tukaba tunini iyo watangaye,
    Ukadufunga iyo uri guseka,
    Reka nturebe wenda bunyirireho.

    Source : https://yegob.rw/nkunda-utwo-twiso-dutatse-mu-mweru-numukara-wimboni-umutoma/