Blog

  • Ingabo za Isiraheli zishe umusirikare mukuru… – #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko ingabo zacyo zaguye mu muriro w'amasasu wa Palesitine mu gihe zashakaga guta muri yombi abakekwaho kwica umutekano muri Jenin kandi ko nabo barashe ababarasaga.

    Ishyaka rya Fatah rya Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, ryagaragaje ko uyu musirikare ari Ashraf Sheikh Ibrahim, avuga ko yapfuye “ubwo yari ahanganye n'igitero cyagabwe mu mujyi wa Jenin”.

    Umutwe w'abarwanyi ba Brigade ya Al-Aqsa, yifatanije na Fatah, wavuze ko uyu yari umunyamuryango wabo.

    Muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, umuyobozi w'abimukira Yossi Dagan yasomeye umugisha w'Abayahudi ku bwinjiriro bw'ishuri ry'iseminari rya Homesh, inzu y'umweru yakozwe hejuru ku musozi wa west bank.

    Avuga West bank mu izina rya Bibiliya yagize ati: “Dufashijwe n’Imana … hazabaho indi midugudu myinshi mishya mu majyaruguru ya Samariya”. Iri shuri rishya ryimuwe ku butaka bwite bwa Palesitine ryimurirwa ahantu hashya ku musozi umwe nko muri metero 150.

    Mu cyumweru gishize, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika yari yaraburiye Isiraheli kwirinda kuguma burundu ku birindiro bya Homesh mu majyaruguru y'Iburengerazuba, iravuga iti “dukurikije amategeko ya Isiraheli, yubatswe mu buryo butemewe ku butaka bwihariye bwa Palesitine”.

    Yesh Din, umuryango uharanira uburenganzira bwa Isiraheli uhagarariye bamwe mu bafite amasambu ya Palesitine, wavuze ko seminari ibabuza kwinjira mu mutungo wabo kandi harabaye ahabo.

    Mu cyumweru gishize, Smotrich ufite ububasha bumwe na bumwe bwa west bank, yavuze ko Homesh yongerewe ku butaka bw'inama njyanama y'imiturire hagamijwe gutegura gahunda nshya yo kubaka ishuri ry'iseminari.

    Isooko: reuters.com

    Umwanditsi: Brenda MIZERO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129924/ingabo-za-isiraheli-zishe-umusirikare-mukuru-wa-palesitine-mu-mirwano-129924.html

  • Yongeyemo amaraso mashya! Umutoza Carlos Alós utoza Amavubi yashyize hanze urutonde ry’abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Mozambique – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Carlos w'Amavubi yashyize hanze abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Mozambique uzaba tariki ya 18 Kamena 2023 i Huye, mu majonjora y'igikombe cya Africa.

    Muri aba bakinnyi, hari abataherukaga mu ikipe y'igihugu Amavubi harimo nka Yannick Mukunzi, Usengimana Faustin ndetse n'abandi benshi.

    Source : https://yegob.rw/yongeyemo-amaraso-mashya-umutoza-carlos-alos-utoza-amavubi-yashyize-hanze-urutonde-ryabakinnyi-23-azifashisha-ku-mukino-wa-mozambique/

  • Mama Iddy wamenyekanye muri filime Umuturanyi yerekanye imodoka yihagazeho agendamo – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwimpihwe Giselle wamamaye ku mazina ya Mama Iddy muri filime Umuturanyi yerekanye imodoka nziza cyane agendamo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mama Iddy yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza asoka mu nzu i we, ahita yinjira mu modoka ye nziza.

    Source : https://yegob.rw/mama-iddy-wamenyekanye-muri-filime-umuturanyi-yerekanye-imodoka-yihagazeho-agendamo-videwo/

  • Gasabo: Umugabo yikingiranye mu nzu yitwikiramo nyuma yo guterwa agahinda n’umugore we yishakiye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasabo: Umugabo yikingiranye mu nzu yitwikiramo nyuma yo guterwa agahinda n'umugore we yishakiye

    Akagari ka nyakabungo umurenge wa jali mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y'umugabo witwa Niyigena Bosco wikingiranye mu nzu akitwikiramo kubera gucibwa inyuma n'umugore we yishakiye witwa Nyirangirukongenda Olive.

    BTN TV dukesha iyi nkuru iganira n'abaturanyi b'uyu muryango bavuze ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo gutaha mu ijoro ryo ku wa 28, Gicurasi 2023 agasanga umugore we nta wuhari ari bwo yahitaga akinga inzu mu kanya gato abantu bakabona imyotsi myinshi izamuka iva mu nzu ubundi bagatabaza, ndetse bivugwa ko uyu mugore kurara mu gasozi yari yarabigize ingeso.

    Uyu mugore ushinjwa n'abaturanyi be kuba ari we watumye umugabo yitwikira mu nzu kubera uburaya bwe ibi yabihakanye yivuye inyuma gusa abaturage bamuzi bamwe muri bo bavugaga ko yabatwariye n'abagabo.

    Uyu mugabo wagerageje kwitwikira mu nzu ntiyashoboraga kuvuga ngo avuge icyaba cyamuteye ibi kuko yajyanwe mu kwa muganga mu modoka y'umurenge ari indembe.

     

    Source : https://yegob.rw/gasabo-umugabo-yikingiranye-mu-nzu-yitwikiramo-nyuma-yo-guterwa-agahinda-numugore-we-yishakiye/

  • ‘Burya yakowe igitabo gusa’ Umuherwekazi Zari Boss Lady yavuze impamvu ikomeye yatumye bamukwa igitabo cyonyine kandi ari umugore w’ikimero kidasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Boss Lady yagarutse ku mikoro y'umugabo we Shakib wamukoye igitabo.

    Zari Hassan yashyize hanze impamvu yatumye bamukwa 'Quaran' gusa.

    Aganira na Rick Media Zari yemeje ko uyu mugabo Shakib ari umugabo nawe akaba umugore we ndetse bakaba babana byemewe n'amategeko nk'umugore n'umugabo.

    Uyu mugore yemeje ko ariwe wagiye kuvuganira umugabo kubijyanye n'inkwano kuko atashakaga kunaniza umugabo we.

    Yakomeje avuga ko afite amafaranga menshi ntayandi yari akeneye ku mugabo we.

    Uyu mugore yavuze ko yasabye igitabo cy'abasiramu bakoresha bari gusenga aricyo Quaran maze umugabo we aakigura arakimuzanira.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/burya-yakowe-igitabo-gusa-umuherwekazi-zari-boss-lady-yavuze-impamvu-ikomeye-yatumye-bamukwa-igitabo-cyonyine-kandi-ari-umugore-wikimero-kidasanzwe/

  • Nyarugenge: Umugore yakubise umugabo we bikomeye amuziza kumunywera inzoga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yakubise umugabo we mu buryo bukomeye amuziza ko yamunywereye ku nzoga kandi atayimuguriye.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023.

    Abaturanyi b'uyu muryango babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru , ko uyu mugore akunda gukubita umugabo we ndetse urugo rwabo ruhoramo amakimbirane ku buryo nta munsi ushira batarwanye.

    Bavuga ko kuri iki Cyumweru uyu mugore yiriwe anywa inzoga nyuma aza gutahana icupa rya Mitsingi ariko yihanangiriza umugabo we ngo ntaze kurinywa.

    Uwitwa Kalisa Eugene avuga ko hatagize igikorwa kugira ngo uyu mugore n'umugabo batandukane umwe ashobora kuzica undi.

    Yagize ati 'Bahora barwana ubu abaturanyi bose twarabahaze ahubwo nkamwe mwagakwiye kubibwira ubuyobozi kuko umwe azica undi nk'ubu nijoro umugore yakubise umugabo aranamukomeretsa amuziza ngo yanyoye inzoga ye kandi atari we wayiguze'.

    Yakomeje avuga ko no mu minsi ishize uyu mugore yakubiswe mu buryo bukomeye n'umugabo we abaturanyi babo baba aribo babakiza.

    Mukayisenga Fabiola avuga ko yatunguwe n'uburyo uwo mugore amaze gukubita umugabo we yamwirukanye abanjije kumwambura ipantaro yari yaramuguriye.

    Ati 'Njye numiwe, yamukubise bapfa ko yamunywereye inzoga arangije ahita amubwira ngo yambure ipantaro yari yaramuguriye ahita amwirukana.'

    Akomeza avuga ko bitewe n'uburyo uyu mugore ahora arwana n'umugabo we nyir'inzu bakodesha yahise abaha icyumweru cyo kuba bamuviriye mu nzu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/nyarugenge-umugore-yakubise-umugabo-we-bikomeye-amuziza-kumunywera-inzoga

  • Yagezeho arabunuza: Mu gitaramo Kenny Sol yakoreye i Dubai cyaje kwigarurirwa n’umubyinnyi Fofo Dancer wabyinnye yambaye hafi ubusa kugeza ubwo imwe mu myanya y’ibanga ijya hanze – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru dusoje, Kenny Sol yataramiye Abanyarwanda ndetse n'inshuti zabo batuye Dubai, gusa muri iki gitaramo hagaragayemo umubyinnye witwa Fofo Dancer waciye igikuba nyuma yo kugaragara abyina yambaye hafi ubusa.

    Uyu mubyinnyi Fofo Dancer usigaye uba aha i Dubai yari yatumiwe muri iki gitaramo, gusa nk'uko ubusanzwe amenyereweho gususurutsa abamukurikiye yambaye imyenda yerekana imiterere ye y'umubiri agakingirizaho ibice bito cyane.

    Muri iki gitaramo nabwo ni uko byagenze kuko yacyitabiriye yambaye ikanzu ikoze ku buryo yabyinaga ameze nk'uwambaye hafi ubusa, kugeza ubwo ikanzu yaje kuzamuka maze bimwe mu bice bye by'ibanga bijya hanze.

    Kenny Sol abakobwa bamujungurije ikibuno icyura kiraza
    Fofo Dancer yabyinnye kugeza ubwo agakanzu yari yambaye kazamuka maze ibice bye by'ibanga bijya hanze

    Source : https://yegob.rw/yagezeho-arabunuza-mu-gitaramo-kenny-sol-yakoreye-i-dubai-cyaje-kwigarurirwa-numubyinnyi-fofo-dancer-wabyinnye-yambaye-hafi-ubusa-kugeza-ubwo-imwe-mu-myanya-yibanga-ijya-hanze-amafoto/

  • Aha ni mu mujyi wa Kigali: Amashusho y'uko sitade Amahoro izaba imeze niyuzura (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntabwo sitade Amahoro iri kuvugururwa nk'uko bivugwa, ahubwo iri kubakwa bundi bushya mu isura ibereye ijisho.

    Muri 2024, u Rwanda ruzaba rufite sitade yo ku rwego mpuzamahanga, yemewe na FIFA ishobora kwakira nibura abantu ibihumbi 45 bicaye, yaba abakurikiye umukino cyangwa se abitabiriye ibirori bisanzwe.

    Amashusho y'uko sitade Amahoro izaba imeze yuzuye:

    Source : https://yegob.rw/aha-ni-mu-mujyi-wa-kigali-amashusho-yuko-sitade-amahoro-izaba-imeze-niyuzura-videwo/

  • Kigali: Umugore yakubise umugabo we nk’izakabwana amuziza intama y’inzoga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda mu kagari ka Munanira II, haravugwa inkuru y'umugore wakubise umugabo we mu buryo bukomeye amuziza ko asomye ku nzoga kandi atayimuguriye.

    Bamwe mu baturanyi b'uyu muryango, babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, kandi ko muri uru rugo hahoramo intonganya zidashira, hatagize igikorwa umwe yazica undi.

    Bakomeza bavuga ko kuri iki Cyumweru uyu mugore yiriwe anywa inzoga nyuma aza gutahana icupa rya Mitsingi ariko yihanangiriza umugabo we ngo ntaze kurinywa.

    Ndetse kandi ngo mu minsi ishize uyu mugore yakubiswe mu buryo bukomeye n'umugabo we abaturanyi babo baba aribo babakiza.

    Uwitwa Mukayisenga Fabiola yavuze ko yatunguwe n'uburyo uwo mugore amaze gukubita umugabo we yamwirukanye abanjije kumwambura ipantaro yari yaramuguriye

    Akomeza avuga ko bitewe n'uburyo uyu mugore ahora arwana n'umugabo we nyir'inzu bakodesha yahise abaha icyumweru cyo kuba bamuviriye mu nzu.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umugore-yakubise-umugabo-we-nkizakabwana-amuziza-intama-yinzoga/

  • Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka #rwanda #RwOT

    Uwakumva uwari General Emmanuel Habyarimana agoreka amateka y'u Rwanda kandi yivuga ibigwi wagirango ni wa musaza usaziye ubusa Faustin Twagiramungu: bombi bafite ibyo bahuriyeho. Aba bombi bafite aho bahuriye mu mateka y'u Rwanda kuko bombi ingoma ya Habyarimana ntiyabahiriye baza gukorana na Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ariko imyemerere ya politiki yabo ntiyahuza n'umurongo w'ubumwe bw'Abanyarwanda. Imvugo yabo itandukanye kure nibyo bavugaga bari I Kigali mu myaka ya 1995-1996 ariko ikigaragara bavugaga ibyo batemera.

    Mu cyumweru gishize, Emmanuel Habyarimana yahaye ikiganiro wa mu zindaro w'umutwe w'iterabwoba wa RNC maze atangaza ibinyoma bitagira ingano ariko agaragaza n'amarangamutima.

    Habyarimana yavuze ko ashyigikiye amagambo ya Adolphe Muzito ahamagarira igihugu cye gutera u Rwanda bakarufata bakarwomeka kuri Congo. Gusa nta washyigikira ibi usibye ikigwari ku rugamba Emmanuel Habyarimana uziko intambara ari urwenya ubundi akihungira. Habyarimana kandi yumvikanye yamagana ingabo z'Akarere ziri mu burasirazuba bwa Congo zaje kugarura amahoro. Mu kwikirigita akiseka, Habyarimana yavuze ko ingabo z'u Rwanda zijya muri Congo ngo babanje kumwohereza mu Misiri kuko atari ku byemera. Ko yagarutse se yarazigaruye?

    Ku kibazo cy'impunzi Habyarimana yatangaje ko yagiye kubonana na Visi Perezida Maj Gen Paul Kagame maze amuha icyifuzo ko impunzi z'Abanyarwanda zaguma muri Congo zikahatura hagendewe ku masezerano ya CEPGL. Visi Perezida yamuteye utwatsi. Ikigaragara ni uko Habyarimana yashakaga ko ingabo za FAR n'Interahamwe zakwisuganya zigatera u Rwanda nkuko yaje kuziyegereza nyuma akaziha ubufasha. Ikindi nuko Habyarimana yashakaga ko abahekuye u Rwanda batashyikirizwa ubutabera.

    Yemeje ko FPR yari ifite ubufasha bukomeye akirengagiza ko ingabo za Habyarimana yabarizwagamo zafashwaga n'Ubufaransa, Ububiligi na Zayire ya Mobutu.

    Gusa reka tugaruke ku mateka ya Habyarimana wabaye Minisitiri w'Intebe akarongora uwari ushinzwe isuku muri Minisiteri yayoboraga.

    Uyu mugabo ukunda igitsina kurusha uwanyoye Viagra, nta gihe cyo gutekereza urugamba yagiraga kuko yiberaga mu bagore kuko yiberaga muri SKY Hotel, ubundi MINADEF ikishyura.

    Iyo atabaga ari muri SKY Hotel yabaga ari I Byumba iwabo. Umunsi umwe umusirikari umurinda yamutayeho urugi aziko anize uwo bari kumwe naho ni indaya yasakuzaga kubera ibyishimo.

    Gen BEM Habyarimana Emmanuel uvugwaho gutera inkunga inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR, yahoze mu ngabo za Ex FAR mbere y'umwaka wa 1994, nyuma aza kwinjizwa mu ngabo zari iza APR zaje guhinduka RDF, bigera aho aba Minisitiri w'Ingabo muri leta y'ubumwe kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu mwaka wa 2002, ubwo byavugwaga ko mu gukurwa kuri uwo mwanya yaziraga kugendera ku matwara afitanye isano n'ayaba-Parmehutu. Yaje guhunga mu mwaka wa 2003 anyuze muri Uganda

    Amakuru ava mu ngabo avuga ko yahoraga agongana na Chef d'Etat Major w'Ingabo , kuko BEM atabaga mu biro yari yarashyize biro muri SKY Hotel i herereye ku Gitega mu mujyi wa Kigali ujya i Nyamirambo, ni naho yari afite akabari hejuru muri iyo Hotel SKY, kacungwaga n'inshoreke ye y'i Nyamirambo nayo yaje guhungishwa nyuma gato yaho Habyarimana ahungiye. Muri Hotel SKY, Gen. Habyarimana, ntiyahavaga yari afitemo Chambre niyo yakoreragamo akazi kose ka Minisiteri y'ingabo ni nayo yanyweragamo akanayicyuramo abagore.

    Ajya guhunga Jenerali Emmanuel Habyalimana yari yaraye aho muri SKY, ninaho ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya Uganda ' Uganda Cranes'' yari icumbitse ubwo yari mu marushanwa ya CECAFA mu mwaka 2003, Habyarimana wari kumwe na Lt Col Ndengeyinka Balthazar, bahunga abari muri uwo mugambi babambitse imyenda y'abakinnyi ba Uganda Cranes bari aho muri SKY, burira bus zari zitwaye abakinnyi n'abafana ba Uganda Cranes' kuburyo bageze ku mupaka wa gatuna barinda bambuka ntawe ubaciye iryera, barinda bagera Uganda.

    Aha birumvikana kuba ntawababonye isura yabo n'imyenda y'abakinnyi bari bambitswe nti byari byoroshye kubatahura.

    Ntawari gukeka ko Minisitiri w'ingabo w'u Rwanda yaba ari muri izo modoka . Ibi byose BEM akaba yarabifashijwemo na Amama Mbabazi wari Minisitiri w'intebe wa Uganda, bakaba bava inda imwe kwa se wabo. Gen. BEM Habyarimana yavuye muri Uganda ajya mu Busuwisi ashinga Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y'u Rwanda National Council for Democratic Change afatanyije na Théobald Gakwaya Rwaka Ishyaka ryagaragaje intege nke byaba mu mikorere ndetse riza no gucikamo ibice nyuma y'aho hagaragariye ubwumvikane bucye hagati ya Jenerali Emmanuel Habyalimana na Théobald Gakwaya Rwaka.

    Aba bagabo bapfaga ko buri wese avuga ko ariwe uyoboye iri shyaka National Council for Democratic Change (NCDC) nyuma Gen. Habyarimana Emmanuel yaje gushinga irye shyaka CNR Intwari iri shyaka rikaba rirangwa no guhuzagurika cyane.

    Ibimenyetso bigaragaza ko Emmanuel BEM Habyarimana atera inkunga FDLR

    Rushyashya yabonye inyandiko zigaragaza ko uwahoze ari Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda, Emmanuel BEM Habyarimana, yahaye umutwe w'inyeshyamba za FDLR amadolari y'Amerika 4000 mu rwego rwo kuzishyigikira mu gikorwa cyo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

    Mu bihe bitandukanye, BEM Habyarimana yoherereje Col. Norbert Ndererimana uzwi ku izina rya Sabin Gaheza akayabo k'amadolari kugira ngo amufashe mu gikorwa cyo gutangiza icyo bise Front Nationaliste pour la Démocratie et la Réconciliation au Rwanda ' L'armée du Roi (FRONADER); ni ukuvuga umutwe uharanira demokarasi n'ubwiyunge mu Rwanda-Ingabo z'umwami.

    Uwo mutwe w'inyeshyamba u wari ugizwe n'abantu 20 watangijwe hagati mu 2010 muri Kongo y'Uburasirazuba.

    Gaheza yakiriye amafaranga yohererejwe na Habyarimana ndetse n'ibindi bikoresho bitandukanye birimo telephone ikorana na satellite na moteri itanga amashanyarazi.

    Ibi bimenyetso byose bikubiye muri raporo y'umuryango w'abibumbye yashyikirijwe akanama gashinzwe umutekano tariki 30/12/2011. Iyo raport yakozwe n'agakipe y'inzobere za Loni zishinzwe Congo.

    Urugero nko mu mwaka wa 2010 wonyine, Gaheza yohererejwe amadolari y'Amerika 2400. Tariki 24/02/2011 nabwo Gaheza yagejejweho ibyombo (radios) byo mu bwoko bwa Motorola byoherejwe n'inshuti ya BEM Habyarimana yitwa Timothée Rutazihana uba muri Canada.

    Tariki 3/03/2011, Gaheza yakiriye amashilingi ya Uganda miliyoni enye n'ibihumbi 430 (hafi amadolari 1400 y'Amerika) nabwo yoherejwe na mugenzi wa Habyarimana witwa Emmanuel Hakizimana.

    Impapuro zigaraza uko amafaranga yoherejwe zabonetse muri serivisi za MoneyGram na Western Union muri Uganda.

    Nk'uko raporo ya Loni ibivuga, Gaheza yari yateguye gukoresha ariya mafaranga akagura ibikoresho bya gisirikare, yariyamaze no kugura moteri itanga amashanyarazi ariko yo nyuma yaje kwambutswa umupaka ijyanwa Binza mu kwezi kwa 3/2011.

    Gaheza yigeze kurwana ku ruhande rwa FDLR ariko aza gutabwa muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda muri Gicurasi 2011) ari kumwe n'abandi bantu batanu bari bacengeye mu gihugu guteza umutekano muke mu Rwanda.

    Abo ni Col. Norbert Ndererimana uzwi nka Sabin Gaheza, Ramathan Sibomana, Ibrahim Niyonzima, Asifat Kansime, Emmanuel Higiro uzwi no ku izina rya Kabasha, na John Mutabaruka. Ubu bari muri gereza mu Rwanda.

    Ubwo batabwaga muri yombi babwiye polisi y'u Rwanda ko baterwaga inkunga n'uwahoze ari Minisitiri w'ingabo, Emmanuel BEM Habyarimana, kugira ngo batere u Rwanda.

    The post Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikigwari-emmanuel-bem-habyarimana-ashaje-yanduranya-nka-faustin-twagiramungu-agoreka-amateka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikigwari-emmanuel-bem-habyarimana-ashaje-yanduranya-nka-faustin-twagiramungu-agoreka-amateka