Blog

  • Busingye yasubije Musenyeri uheruka ku rwanya icyemezo cyo kohereza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yanenze Musenyeri w'Itorero ry'Abangilikani mu Bwongereza, Justin Welby uherutse kuvuga ko gahunda igihugu cye kirimo zigamije kugabanya abimukira nta musaruro kandi ko azakora ibishoboka byose akazirwanya.

    Muri izo gahunda Musenyeri Welby ashaka kurwanya harimo n'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza, aho icyo gihugu cy'i Burayi giteganya kujya cyohereza mu Rwanda abimukira binjiyeyo binyuranyije n'amategeko, bagafashwa kuhatangirira ubuzima, kuhagenzurira ko bujuje ibyangombwa no kuhashakira ibindi bihugu byabakira.

    Welby yatangaje ibi mu gihe Guverinoma y'u Bwongereza yagejeje muri Sena umushinga w'Itegeko rijyanye n'abimukira, aho hari ingingo bavuguruye bashaka ko zitorwa harimo n'iha Guverinoma uburenganzira bwo kohereza mu kindi gihugu, umwimukira uhageze mu buryo butemewe n'amategeko.

    Musenyeri Welby aherutse kubwira Sena ko amavugurura Guverinoma iri gushaka nta kidasanzwe azazana mu guhangana n'ibibazo by'abimuikira bakomeje kwinjira mu Bwongereza, ahubwo ayishinja kureba hafi no kudashyira mu gaciro ibibazo bya nyabyo byugarije Isi.

    Mu gitekerezo Ambasaderi Busingye yanyujije mu kinyamakuru Comment Central mu cyumweru gishize, yavuze ko kuba Musenyeri Welby yarageze aho anenga ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza, nabyo byafatwa nko kureba hafi no kwirengagiza.

    Ati 'Bigaragara ko kunenga ubwo bufatanye avuga ko ari ugutekereza hafi nabyo bishingiye ku kutamenya no kutareba mu buryo bwagutse impamvu y'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza.'

    Yakomeje agira ati 'Ukuri ni uko ubufatanye bwacu bushingiye ku guhindura uburyo mpuzamahanga bushaje kandi butakijyanye n'igihe mu guhangana n'ibibazo by'abimukira, hakaboneka igisubizo kirambye k'iki kibazo cyibasiye isi.'

    Busingye yavuze ko u Rwanda ari igihugu gishyira mu gaciro kandi kizi ububabare bw'ubuhunzi, biturutse ku mateka rwanyuzemo.

    Yatanze ingero zigaragaza ko guhera mu 2014, nibura abantu ibihumbi 50 bamaze gupfira mu nzira bagiye gushakira ubuzima mu mahanga, aho benshi ari Abanyafurika.

    Ati 'Iri ni ishyano ritavugwa. Amateka yacu benshi muri twe twabayemo nk'impunzi, atuma twumva ububabare aba bantu bahura nabwo. Turabizi ko mu gihe cy'amakuba, igikwiriye kuba cyitabwaho ari ibikorwa aho kunenga gusa ntacyo ukora.'

    Ambasaderi Busingye kandi yifashishije amagambo ari muri Bibiliya mu rwandiko rwa Yohani 3:18, avuga ko urukundo rukwiriye kugaragarira mu bikorwa aho kuba amagambo.

    Ati 'Kugira ngo tugere ku bisubizo nyabyo, dukwiriye kubanza kumva igitera ibi bibazo. Ikibabaje ni uko abimukira n'abashaka ubuhungiro batumva ko bafite uburenganzira bwo kubaho neza aho baturuka. Bumva ko mu Burayi ariho bazabona amahirwe. Igituma iyi myumvire ikwirakwira tuzabivugaho ikindi gihe.'

    Yakomeje agira ati 'Nta muntu n'umwe wakabaye agenda ibirometero n'ibirometero, yambuka ubutayu bwa Sahara cyangwa inyanja ya Méditerranée agatwarwa mu buryo butamuhesha agaciro ngo agere ku mahirwe cyangwa umutekano.'

    Busingye yavuze ko atari ngombwa ko ushaka kujya mu mahanga agenda mu buryo buteye impungenge kandi hari uburyo bwakoreshwa ibyo ashaka akabibona hafi cyangwa yanagenda akagenda mu buryo bumuhesheje agaciro.

    Yatanze urugero rw'uburyo abandi bimukira n'impunzi bitabwaho mu Rwanda, amahirwe yo kubona imirimo, iterambere ndetse n'icyizere u Rwanda rufitiwe mu mahanga kugeza ubwo Abanyarwanda bafite amahirwe yo kujya mu bihugu byinshi nta viza.

    U Bwongereza bwizeye ko amasezerano bufitanye n'u Rwanda yo kohereza abimukira, azagabanya urujya n'uruza rw'abimukira binjira muri icyo gihugu buri munsi banyuze inzira z'amazi azwi nka English Channel.

    Icyo gihugu kivuga ko gihendwa no kwita kuri abo bantu, impungenge ku mutekano wacyo n'ibindi bituma gikoresha amafaranga menshi mu kwita ku bimukira kitateganyije kandi hakabaye hakorwa ibindi bikorwa by'iterambere.

    U Bwongereza kandi buvuga ko ubwo bufatanye n'u Rwanda buzagabanya ubucuruzi bwo gutwara abimukira, aho hari ababigize ubucuruzi bakishyurwa kugira ngo batware abimukira haba mu nyanja no mu butayu nka Sahara n'ahandi.

    U Rwanda n'u Bwongereza byifuza ko abimukira bazoherezwa bazajya bafasha gutangira ubuzima bwiza bari mu Rwanda, abasabye ubuhungiro bugasuzumwa ariho bari kugeza basubijwe, ababishaka bagasubizwa iwabo.

    Busingye ati 'Iri shoramari rigaragaza ko uburyo bwonyine bwo guhangana n'ibibazo by'abimukira bugarije u Burayi, ari ugushora imari mu duce tundi dutekanye tugaragaza ko twiteguye kwakira abimukira nk'u Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Ubufatanye bwacu n'u Bwongereza ni iki buje gukora. Guverinoma zacu zombi ziri gufatanya mu gushora imari mu kubaka ubushobozi butuma haboneka ubuzima bwiza haba ku bimukira n'abanyarwanda, binyuze mu guhanga imirimo, uburezi, serivisi rusange, imiturire.'

    Ambasaderi Busingye yavuze ko igiteye inkeke ari uburyo aho gushyigikira gahunda nk'izo zizana ibisubizo bishya ku bibazo by'abimukira, benshi bari mu mpaka za politiki.

    Ati 'Mu Bwongereza, imyumvire itakigezweho yo kurebera u Rwanda mu ndorerwamo za kera byarushijeho kuzambya ibiganiro.'

    Busingye yavuze ko igihe ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza buzaba butangiye, benshi bazabona umusaruro wabwo bakabyitabira.

    Kugeza ubu gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda baturutse mu Bwongereza yatindijwe n'ibirego by'abatayishyigikiye byagejejwe mu nkiko, icyakora urukiko rukuru ruherutse kugaragaza ko ntacyo itwaye kandi yubahirije amategeko.

    Hategerejwe umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire kugira ngo hafatwe umwanzuro ntakuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/busingye-yasubije-musenyeri-uheruka-ku-rwanya-icyemezo-cyo-kohereza-abimukira

  • Nyaruguru:Abagabo bashyizeho akagoroba kabo mu guhangana n'amakimbirane yo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwa bamwe, bavuga ko mbere yo kurema itsinda, bari barabaswe n'ubusinzi ndetse no guca inyuma abagore babo, bigatuma mu ngo hahora intonganya ndetse bamwe bagakubitwa n'abo bashakanye.

    Kuri ubu ngo bafashanya guhana hana inyigisho hagati yabo, ndetse n'izindi ziturutse ku ruhande n'ababishinzwe, kuburyo ngo ingo barimo zatangiye kugira isura nziza bihabanye n'uko bahoze mbere.

    Bati 'Twagiraga amakimbirane cyane yaterwaga n'ubushoreke n'uburaya.Nashatse umugore, nta sezerano twagiranye. Ariko aho maze kwigishwa, ubu twarasezeranye muri leta no kwa padiri.Ubundi nari umuntu w'umusinzi,hamwe nta bona ikaye y'umunyeshuri ariko ubu ndatekanye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru,Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko aka kagoroba k'abagabo ari agashya, kazafasha kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.

    Ibiza ku isonga bituma abagabo n'abagore bahohoterana birimo ubusinzi, kutumvikana ku ikoreshwa ry'umutungo w'urugo, gucana inyuma kw'abashakanye ndetse n'imyumvire mibi y'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango.

    Mu kagoroba k'abagabo mu Murenge wa Ngera, baganira n'ibijyanye n'iterambere ndetse bagakusanya amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuguriza umunyamuryango ubyifuza.

    Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyaruguru-abagabo-bashyizeho-akagoroba-kabo-mu-guhangana-n-amakimbirane-yo-mu

  • Ibi nibyo 4 umugabo akorera umugore akunda gusa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye aragukunda by' ukuri.

    1. Uramuvuguruza akemera
    Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze imbere y' umugore we byose birahinduka.

    2. Aha agaciro igitekerezo cy' umugore

    Igihe umugabo ukunda umugore by' ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y' umugabo akora ibintu uko abyumva ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

    3. Arakurwanirira

    Umugabo iteka arwarira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.

    4. Yagukorera buri kimwe

    Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibi-nibyo-4-umugabo-akorera-umugore-akunda-gusa

  • Koreya : Umwana w'imyaka 2 yakatiwe igifungo cya burundu azira (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umwana wari igitambambuga cy'imyaka ibiri y'amavuko mu 2009, muri Koreya ya Ruguru, yakatiwe gufungwa burundu, ababyeyi be bakatirwa urwo gupfa, nyuma yo gusanganwa Bibiliya kandi bitemewe muri iki gihugu. Aya makuru agaragazwa na raporo nshya y'Ikigo Mpuzamahanga cy'Abanyamerika cy'Ubwisanzure mu by'Iyobokamana.

    Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri Koreya ya Ruguru, abafatanywe Bibiliya nk'igitabo Nyobokamana cy'Abakiristu, bakatirwa igihano cy'urupfu ndetse imiryango yabo harimo n'abana, bo bagakatirwa igifungo cy'ubuzima bwabo bwose. Mu 2022 gusa iyi raporo ivuga ko Abakristu bagera ku bihumbi 70 muri iki gihugu, bafunzwe ndetse hakiyongeraho n'abo mu yindi myizerere itanduakanye.

    Uyu mwana w'umuhungu wagizwe imfubyi, afungiwe muri gereza kuva 2009 hamwe n'abandi benshi kubera imihango ya gikristu irimo no gutunga Bibiliya.

    Abakirisitu bafungiye muri iyi gereza bafatwa nabi mu buryo butandukanye bubabaza umubiri. Iyi raporo ivuga ko Minisiteri y'Umutekano muri Koreya ya Ruguru, ari yo nyirabayazana wa 90% by'ihonyorwa ry'uburenganzira bwa muntu rikorerwa abayoboke b'imyemerere ya Shaman ndetse n'Abakiristu.

    Umuryango udaharanira inyungu wo muri iki gihugu witwa 'Korea Future', uvuga ko Leta ya Koreya ya Ruguru itoteza abantu bakora ibikorwa bishingiye ku myemerere, abatunze ibikoresho by'imyemerere, abafite amadini, abafite aho bahurira n'abanyamadini ndetse n'abantu basangiza imyizerere yabo.

    Abo bantu baba bashobora gutabwa muri yombi bagafungwa batotezwa, bagakorerwa iyicarubozo, guhatirwa gukora imirimo runaka, kwimwa uburenganzira ndetse no gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Leta zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru nta mubano zifitanye mu bya dipolomasi, gusa mu Kuboza 2021, Amerika yashyigikiye umwanzuro w'Umuryango w'Abibumye wamagana ibikorwa byayo bikabije, byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/koreya-umwana-w-imyaka-2-yakatiwe-igifungo-cya-burundu-azira-bibiliya

  • Perezida Museveni yasinye itegeko rihana abatinganyi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yasinye itegeko ritrganya ibihano bikaze ku baryamana bahuje ibitsina bazwi nk'abatinganyi, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, yavuze ko Perezida Museveni yashyize mu bikorwa inshingano ze ziteganyijwe mu ngingo ya 91 y'Itegeko Nshinga.

    Anita Among yongeyeho ko igihugu cyahagurukiye kurengera umuco, indangagaciro n'ibyifuzo by'abaturage hakurikijwe amahame ngenderwaho ya Leta.

    Iri tegeko riteganya igifungo cya burundu ku bantu bavuga ko ari abatinganyi — banazwi nk'aba LGBT, ndetse n'igihano cy'urupfu ku kivugwa ko ari ubutinganyi bukaze cyane.

    Yasabye ababifite mu nshingano gushyira mu bikorwa iri tegeko rihana ubutinganyi.

    The post Perezida Museveni yasinye itegeko rihana abatinganyi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/29/perezida-museveni-yasinye-itegeko-rihana-abatinganyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-museveni-yasinye-itegeko-rihana-abatinganyi

  • Icyo Onana yasubije niba azaguma muri Rayon Sports umwaka utaha w’imikino #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Léandre Essomba yaruciye ararumira abajijwe niba azaguma muri iyi kipe.

    Uyu rutahizamu wasoje shampiyona ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi aho asozanyije ibitego 16, yishimiye kuba yarabigezeho aho yashimiye abatoza be, abakinnyi bagenzi be bamufashije kubigeraho.

    Onana uri ku mpera z’amasezerano ye y’imyaka 2 amaze muri Rayon Sports, abajijwe niba n’umwaka utaha azaguma muri Rayon Sports yavuze ko nta kintu yabitangazaho kuko agifite amasezerano y’iyi kipe, ibindi ngo azabivuga nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

    Ati 'Byaka kanya ntabwo nagusubiza icyo kibazo kubera ko dufite umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ubu niwo dushyizeho umutima, nyuma y’umukino wa nyuma nibwo nzavuga ku hazaza.'

    Nubwo yanze kugira icyo abivugaho, bivugwa ko Onana iyi kipe yamwegereye ngo yongere ibiganiro ariko abitera utwatsi, ni mu gihe amakuru amwerekeza mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania.

    Nyuma y’igikombe cy’Amahoro nibwo Onana azavuga ahazaza he

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-onana-yasubije-niba-azaguma-muri-rayon-sports-umwaka-utaha-w-imikino

  • Zari Hassan yahishuye impano yahawe nk’inkwan… – #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yakoze ubukwe na Shakib Lutaaya bubera mu muhezo dore ko hatumiwemo abantu mbarwa. Yavuze ko umugabo we yamuhaye Quran nk'inkwano ubwo bari mu muhango w'idini ya Isilamu (Muslim wedding).

    Zari Hassan w'abana bane yashakanye n'umusore ukiri muto utari wabyaraho na rimwe. Uyu mugore akigera muri Tanzania, yabajijwe n'abanyamakuru uko ubuzima bwe bwifashe. 

    Sqoop.co.ug yanditseko Zari w'imyaka 42 aguwe neza n'urushako kandi yifuza gukomeza ukwemera kwe ku idini ya Isilamu. Ni nayo mpamvu yamusabye ko yamukwa igitabo gitagatifu (Quran).

    Yagize ati: 'Natunze ibintu byose nifuzaga kugeraho muri ubu buzima. Imana yampaye ubuzima bwiza. Abana banjye bameze neza. Ubucuruzi bwanjye buragenda'. 

    Yarengejeho ko 'Jye nasabye umugabo wanjye Quran kubera ko ndashaka kongera ukwemera kwanjye. Ni byo ndi umuyisilamu ariko byaramutunguye ubwo nabimubwiraga'.

    Amahitamo ya Zari yo gusaba Quaran nk'inkwano no kongera ukwemera kwe byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga ku buryo benshi mu bamukurikira batiyumvishaga ukuntu adafite Quran kandi ari umusilamu.

    Umuhango ukorwa mu idini ya Isilamu uzwi nka Mahr habaho kumvikana hagati y'umugore n'umugabo cyangwa se umusore n'umukobwa. Muri uyu muhango umusore agenera impano umukobwa.

    Zari Hassan yabonye izuba ku itariki 23 Nzeri mu 1980. Ni umubyeyi w'abana bane barimo babiri yabyaranye na Diamond Platnumz n'abandi babiri yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga.

    Umutungo wa Zari ubarirwa mu mafaranga y'u Rwanda asaga Miliyali 8.8 (Miliyoni $8.8). Ubu butunzi abukesha umugabo we wamusigiye amazu, ubucuruzi n'ibindi. Zari afite hoteli y'inyenyeri eshanu iri mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Afite amashuri yigenga ahitwa Brooklyn.

    Mbere y'uko Ivan Semwanga atabaruka, yari afite sosiyete ikora ibijyanye n'ubwubatsi, ikaba yari mu za mbere muri Afurika y'Epfo. Yatabarurse ku itariki 25 Gicurasi mu 2017 asigira Zari Hassan ubutunzi bwose.

    Zari yashyingiranwe na Ivan mu 2011 batandukana mu 2013. Zari na Diamond Platnumz bafite ikiganiro gitambuka kuri Netflix kikaba kibinjiriza agatubutse. Zari yakoze umuziki dore ko afite indirimbo: Oliwange, Hotter Than Them n'indi yitwa In Love With The Dance Floor.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129908/zari-hassan-yahishuye-impano-yahawe-nkinkwano-129908.html

  • Shampiyona y’u Bwongereza yashyizweho akadomo… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumeru ni bwo imikino yo ku munsi wa 38 muri English Premier League yakinwaga. Iyi mikino ni nayo yari iya nyuma muri iyi shampiyona. Ikipe imwe niyo yatwaye igikombe naho amakipe atatu asubiza mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mwaka w’imikino usize amakipe azitabira UEFA Championshis League ari Manchester City, Arsenal, Manchester United ndetse na Newcastle.

    Liverpool na Brighton and Hove Alibions azakina Europa League. Amakipe nka Leicester City, Leeds United na Southampton yo ntazakina icyiciro cya mbere kuko yamanuwe mu cya kabiri.

    Ikipe ya Chelsea imaze imyaka ibiri itwaye UEFA Champions League yahuye n’ugutungurwa gukomeye. Iyi kipe isoje uyu mwaka iri ku mwanya cumi na Kabiri n’amanota 44. 

    Iyi kipe kandi niyo yatojwe n’abatoza benshi muri uyu mwaka. Thomas Tuchel, Gram Pooter, Frank Lamoard na Mauricio Pochetin nibo batoza banyuze imbere y’abakinnyi ba Chelsea.

    Ikipe ya Liverpool nayo yahuye n’umwaka itari yiteze. Nyuma yo kuba iya kabiri muri UEFA Champions League na English Premier League, Liverpool yatakaje umukinnyi wayo ngenderwaho Sadio Mane. 

    Muri uyu mwaka iyi kipe yahuye n’ibibazo by’imvune bituma intsinzi ibura burundu. Iyi kipe yaje kwisubiraho mu mpera za shampiyona, ubu yasoreje ku mwanya wa gatanu, izakina Europa League yo na Brighton and Hove Alibions.

    Ikipe ya Newcastle United ni ikipe isoje uyu mwaka iri ku mwanya wa kane. Yaranzwe no gutungura amakipe atandukanye iyaha isomo rya Ruhago ugereranyije n’uko yari isanzwe imenyerewe. 

    Uguhozaho kw’iyi kipe si ukwa none dore ko iri guca amarenga ko umwaka utaha izaza ari kabutindi. Iyi kipe yagaragaje ko yifuza abakinnyi bakomeye bazayifasha umwaka utaha barimo Cristiano Ronaldo, Neymar Jr n’abandi.

    Umutoza wa Manchester United, Eric Ten Hag, umwaka we wa Mbere afashije ikipe gusoreza mu makipe atatu ya mbere. 

    Uyu mugabo waje muri Manchester United avuye muri Ajax, yaranzwe no gufata ibyemezo bikakaye harimo kwicaza ku gatebe ndetse no gutandukana na Cristiano Ronaldo. 

    Gusa uyu mugabo byaramunaniye gukubana na Manchester City ndetse na Arsenal kuko atari yamenyera English Premier League.

    Umukinnyi udasanzwe Erling Haaland, ikipe ya Manchester City yakuye mu ikipe ya Brussia Dortmund, nawe yabaye akasamutwe muri English Premier League.

    Ibitego mirongo itatu na bitandatu byose uyu rutahizamu yabyinjije mu izamu ry’amakipe bahanganye.

    Ugukubana kwa Manchester City na Arsenal niyo nkuru nyamukuru yagarutsweho cyane muri uyu mwaka. 

    Ikipe ya Arsenal yasoreje ku mwanya wa kabiri, niyo yayoboye iyi shampiyona igihe kirekire. Benshi bibazaga niba izahigika ikipe ya Manchester City, gusa byarangiye Manchester City itwaye Arsenal igikombe.

    Uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze

    1. Manchester City n’amanota 89

    2. Arsenal n’amanota 84

    3. Manchester United n’amanota 75

    4. Newcastle United n’amanota 71

    5. Liverpool n’amanota 67

    6. Brighton and Hove Alibions n’amanota 62

    7. Aston Villa n’amanota 61

    8. Tottenham n’amanota 60

    9. Brentford n’amanota 59

    10. Fulham n’amanota 52

    11. Crystal Palace n’amanota 45

    12. Chelsea n’amanota 44

    13. Wolverhampton Wanderes n’amanota 41

    14. West Ham United n’amanota 49

    15. AFC Bournemouth n’amanota 39

    16. Nottingham Forest n’amanota 38

    17. Everton n’amanota 36

    18. Leicester City n’amanota 34

    19. Leeds United n’amanota 31

    20. Southampton n’amanota 25

    Ikipe ya Arsenal kubera ukuntu benshi batayizeraga bari barayise inzovu iri mu giti. Uko yitwaraga neza inzovu bayizamuraga mu bushorishori.

    Iyo Arsenal yaba yitwaye nabi inzovu bayigaragaza iregetse mu giti. Ubwo yavuye mu mwanya wa mbere yagaragaye yakumbaguritse ku butaka.

    Ikipe ya Manchester United n’ubwo isoreje ku mwanya wa gatatu hari ibihe itazibagirwa. Gutsindwa ibitego birindwi ku busa na Liverpool ndetse na Manchester City yayitsinze ibitego bitandatu kuri bitatu.

    Umwaka idasanzwe ku ikipe ya Manchester City, gutsinda ibitego byinshi umupira uryoheye amaso ndetse no gutera ubwoba uwo bahanganye, nibyo byaranze iyi kipe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129894/shampiyona-yu-bwongereza-yashyizweho-akadomo-ten-hag-arsenal-haaland-baryoheje-epl-129894.html

  • Mugisha Moise yegukanye isiganwa rya Akagera… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru, ni bwo hakinwaga isiganwa ry’amagare ryari ribayeho bwa mbere, aho ryaciye mu bice bitandukanye by’i Burasirazuba.

    Abakinnyi bahagurutse ku wa gatandatu mu Karere ka Gicumbi, basoreza mu Karere ka Nyagatare imbere ya Kaminuza yigenga ihakorera.

    Abasiganwa bahagurutse ku isaha ya saa 14:00 PM bakoresha amasaha agera kuri abiri, banyuze Nyagahanga, Gatsibo, Ngarama, Mimuli, binjirira mu marembo ya Nyagatare. 

    Nk’ibisanzwe, abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye, abakinnyi bakiri bato mu bakobwa ndetse n’abakuru, abakinnyi bakiri bato mu bahungu, ingimbi ndetse n’abakuru.

    Abagore bakoze intera ingana na Kirometero 77, Nzayisenga Valentine aba uwa mbere, Mwamikazi Djazilla aba uwa kabiri, naho Mukeshimana Josiane aba uwa gatatu.

    Mu bagabo, basiganwe intera ya Kirometero 84, Tuyizere Etienne aba uwa mbere, Masengesho Vainqueuer aba uwa kabiri, naho Joel Kyaviro aba uwa gatatu. 

    Mu batarengeje imyaka 23, Tuyizere Etienne yabaye uwa mbere, Masengesho Vainqueuer aba uwa kabiri, Gahemba Bernabe aba uwa gatatu. Mu bana bato Tuyizere Hashim niwe wabaye uwa mbere, Uhiriwe Epoir aba uwa kabiri, Nshimiyimana Phacas aba uwa gatatu.

    Mu Bagabo, Tuyizere Etienne yageze i Nyagatare ari uwa mbere

    Abana bato b’abakobwa, Uwera Aline niwe wabaye uwa mbere, Byukusenge Mariata aba uwa kabiri, Iragena Charlotte aba uwa gatatu.

    Ku cyumweru, abakinnyi nabwo bahagurutse mu Karere ka Nyagatare berekeza mu Karere ka Kayonza, ku ntera ingana na Kirometeri 160.

    Abasiganwa bahagurutse ku isaha ya saa 09:00 am, basohoka muri Nyagatare binjira Gatsibo, bafata Kayonza barakomeza  bagera Rwinkwavu, barakata bagaruka i Kayonza imbere ya Gare, ari naho basoreje. 

    Manizabayo Eric ukinira Benediction niwe wabaye uwa mbere, akoresheje amasaha 4 iminota 28, n’amasegonda 45, Niyonkuru Samuel ukinira Les Amis aba uwa kabiri naho Mugisha Moise aba uwa gatatu. 

    Mu Ngimbi zitarengeje imyaka 23, Niyonkuru Samuel niwe wabaye uwa mbere, akurikirwa na Tuyizere Etienne, Masengesho Vainqueuer aba uwa gatatu.


    Mu bagore basiganwe intera ya Kirometero 91 aho bavuye i Nyagatare bagasoreza i Kayonza, Nzayisenga Valentine niwe wabaye uwa mbere, akurikirwa na Mwamikazi Djazilla naho Mukashema Josiane ukinira Benediction aba uwa gatatu.

    Abana bato b’abakobwa, basiganwe intera ya Kirometeri 75 aho bahagurukiye i Ryabega basoreza i Kayonza. Byukusenge Mariata niwe wabaye uwa mbere, Umutoni Sandrine aba uwa kabiri, naho Ingabire Domina aba uwa gatatu. 

    Abana bato b’abahungu, nabo bakoze intera ingana n’iya bashiki babo, Nizeyimana Fiacre akaba ariwe wabaye uwa mbere, akurikirwa na Nshutiraguma Kevin, naho Ntirenganya Moses aba uwa gatatu.

    Ku rutonde rusange mu bagabo, Mugisha Moise wari wabaye uwa gatandatu mu gace ka Gicumbi Kayonza arushwa amasegonda 5 n’uwa mbere, niwe wegukanye isiganwa muri rusange nyuma yaho mu gace ka nyuma yabaye uwa gatatu.

    Akagera Race ni rimwe mu masiganwa mashya yinjiye muri Ferwacy aho ritegurwa ku bufatanye n’uturere dutandukanye, ndetse na Akagera na National Park. 



    Abakinnyi batatu ba mbere mu bakobwa bato 

    Abakinnyi 3 ba mbere mu bahungu bato 

    Isiganwa ryo ku cyumweru ryaranzwe n’uduce tw’imihanda irambitse 

    Manizabayo Eric asuhuza abafana nyuma yo kwegukana agace ko ku cyumweru 

    Niyonkuru Samuel wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23, umubyeyi we yari yaje kumushyigikira 

    Mu bagore, ni uko bakurikiranye ndetse n’i Nyagatare ni ko byagenze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129903/mugisha-moise-yegukanye-isiganwa-rya-akagera-race-agaruka-ku-rubyiniro-amafoto-video-129903.html

  • Umwami Charles III yunamiye nyakwigengera Tin… – #rwanda #RwOT

    Umwami Charles III yunamiye nyakwigendera Tina Turner, uzwi nk’Umwamikazi w’injyana Rock ‘n’ Roll, nyuma y’urupfu rwe. 

    Mu bintu byakoze benshi ku mutima, uyu mwami mushya uheruka kwambikwa ikamba, yemereye itsinda ry'abasirikare  kuririmba imwe mu ndirimbo ze harimo iyamamaye  mu 1989 yitwa “The Best”, mu birori byo guhinduranya ingabo ku ngoro y’i Bwami ya Buckingham zivuye ku ngoro ya St.James Palace.

    Iri tsinda riherekejwe na Batayo ya mbere ya Welsh Guards Corps of Drums, ryaririmbye iyi indirimbo nziza ya Turner mu birori bimaze ibinyejana byinshi, bishushanya ihererekanyabubasha ryo kurinda ingoro ya Buckingham n'ingoro ya Mutagatifu James ku ngabo nshya. 

    Iki cyubahiro, cyerekanye ingaruka zikomeye z’umuziki wa Tina Turner ku bantu uko ibisekuruza byagiye bisimburana.

    Mu birori byabereye i Bwami, Umwami Charles III yunamiwe Tina Turner

    Umwami Charles III w’imyaka 74 yahuye bwa mbere n’umuhanzikazi Tina Turner mu 1986 mu gitaramo gikomeye yakoreye i London kuri sitade ya Wembley Stadium. Kuva icyo gihe Umwami yabaye umufana ukomeye wa Tina nk’uko The Independent UK yabitangaje.

    Urupfu rwa Tina Turner ku myaka 83, rwababaje bikomeye abafana be ndetse na bamwe mu byamamare. 

    Abantu bakomeye nka Mick Jagger, Oprah Winfrey, Cher, na Angela Bassett berekeje ku mbuga nkoranyambaga bavuga ibyo bibuka kuri uyu muhanzi wavunnye umuheha akongezwa undi mu bihe bye. 

    Hashize iminsi itanu umuhanzikazi Tina Turner yitabye Imana ku myaka 83

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129905/umwami-charles-iii-yunamiye-nyakwigengera-tina-turner-wababaje-benshi-129905.html