Blog

  • Amakuru agezweho muri siporo: Ikipe ya Chelsea FC imaze gusinyisha umutoza mushya (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea FC yo mu gihugu cy'Ubwongereza imaze gusinyisha umutoza mushya witezweho kuyigarura mu bihe byiza.

    Umutoza ukomoka mu gihugu cya Argentina wahoze utoza ikipe ya Tottenham witwa Mauricio Pochettino niwe wamaze kugirwa umutoza mushya w'ikipe ya Chelsea FC imaze iminsi ititwara neza muri shampiyona y'igihugu cy'Ubwongereza Premier League.

    Mauricio Pochettino yasinye amasezerano y'imyaka ibiri ashobora kongerwaho undi mwaka umwe bikaba biteganyijwe ko uyu mutoza azatangira akazi tariki 01 Nyakanga 2023.

    Ifoto y'umutoza mushya w'ikipe ya Chelsea FC:

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-muri-siporo-ikipe-ya-chelsea-fc-imaze-gusinyisha-umutoza-mushya-ifoto/

  • Abahungu ntibakina bayirongoreyemo! Bruce Melodie, Elements na Ross Kana barongoreye muri ya nzu y’agatangaza iri mu Rwanda ku mazi (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie, Elements na Ross Kana barongoreye muri ya nzu y'agatangaza iri mu Rwanda ku mazi.

    Mu nteguza y'amashusho y'indirimbo Fou De Toi ya Bruce Melodie, Elements na Ross Kana bigaragara ko bayafatiye muri Château La Marara.

    Mu bigize ayo mashusho, bigaragara ko hari ubukwe buba bwabereyemo aho Bruce Melodie na Elements baba bari kunyanyagiza ibyo kunywa mu batumirwa.

    Iyi ndirimbo irajya hanze kuri uyu munsi saa kumi n'ebyiri zuzuye.

    Château Le Marara' ihereye mu Kagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Ni inyubako ifite umwihariko w'iz'i Burayi kandi ni yo ya mbere mu ziteye gutyo ku butaka bw'u Rwanda.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/abahungu-ntibakina-bayirongoreyemo-bruce-melodie-elements-na-ross-kana-barongoreye-muri-ya-nzu-yagatangaza-iri-mu-rwanda-ku-mazi-videwo/

  • Hari aho basomanye bakinzeho ikiganza! Mu mafoto amaso yawe atigeze abona, reba uko umuhango w’ubukwe bwa Bienvenue Redemptus wagenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mafoto amaso yawe atigeze abona, reba uko umuhango w'ubukwe bwa Bienvenue Redemptus wagenze.

    Bienvenue Redamptus wamamaye cyane kuri RBA yakoze ubukwe n'umukunzi we, Igihozo Divine.

    Ni ubukwe bwabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 aho bwabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Gikondo muri 248 Events hafi yo kwa Rujugiro ari n'aho abatumiwe biyakiriye.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/hari-aho-basomanye-bakinzeho-ikiganza-mu-mafoto-amaso-yawe-atigeze-abona-reba-uko-umuhango-wubukwe-bwa-bienvenue-redemptus-wagenze/

  • Abadepite bakomeje ingendo batangiye mu turere tw'Igihugu.zigamije (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Muri izo ngendoAbadepite bakomeje mu Turere, bakora inama nyuma bagasura ibikorwa bakareba ko ibibazo by'abaturage byakemuwe, n'uko ibikorwa byerekeranye n'ubukerarugendo n'inganda nto n'iziciriritse byifashe.

    Ku munsi w'Umuganda abadepite bawukoranye n'abaturage mu Turere baherereyemo muri gahunda yiswe 'Depite mu baturage'.

    Kuri uyu wa mbere mu Karere ka Musanze ho abaturage bagaragaje ibibazo birimo ibisaba ingurane ku butaka bwanyuzemo intsinga z'amashanyarazi.

    Mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke Abadepite babwiwe ko hari amahoteri atatu, amacumbi atanu, hakaba hari n'ibice by'ubukerarugendo bikeneye gutunganywa kuko Utugari twaho twose dukora ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

    Ni mu gihe i Kinihira mu Karere ka Rulindo basanze mu bibazo 11 by'abaturage byasizwe n'Abadepite ubwo bahahereruka, harakemutse 10 gusa.

    Ubutumwa burimo kwita ku isuku, kurwanya igwingira n'amakimbirane biri kugarukwaho aho aba badepite bari kujya hirya no hino mu Turere.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo bakurikirane gahunda za Leta, bakurikirane ibikorwa, barebe niba bibafasha kugera ku ntego biyemeje.

    Ati'Hazavamo n'imyanzuro igomba kugezwa mu zindi nzego cyangwa se guhamagaza Abaminisitiri, bizaterwa n'ibyo tuzasanga uko bizaba bimeze.'

    Avuga ko hashingiwe ku ntego yo muri NST1 yerekeranye no guteza imbere inganda na serivisi hagamijwe kugera kuri 17% ku byoherezwa mu mahanga.

    Abadepite bose basura abaturage mu turere nibura kabiri mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite n'uruhare bagira mu iterambere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/abadepite-bakomeje-ingendo-batangiye-mu-turere-tw-igihugu-zigamije-iki

  • Reba ubutumwa umukobwa adakwiye kwandikira umusore bakundana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mukobwa , birakwiriye ko wamenya icyo ukwiye kuvuga n'igihe cyo kukivugira mu gihe wandikiye umukunzi wawe ubutumwa kuri telefone no kumbuga nkoranyambaga kuko hari icyo ushobora kubwira umukunzi wawe ugasanga ubaye ubwa cya gisiga cy'urwara rurerure, ndetse ukaba washyira iherezo ku rukundo rwanyu.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imvugo udakwiriye gukoresha na gato mu butumwa bugufi uha umukunzi wawe.

    1.Ndagukunda' (ku nshuro ya mbere).

    Biraryoha cyane kubwira umukunzi wawe ko umukunda kuko bimwongerera icyizere n'urukundo kuri wowe kandi bikamunezeza cyane. Jya ukunda kubimubwira muri kumwe muvugana ndetse no mu butumwa umwandikira nta kosa ririmo rwose. Ariko mukobwa, uzirinde kuba wabanza umuhungu ngo umutange umubwire ko umukunda mu butumwa umwandikira kuko burya bigaragara nk'aho uri kwiteretera umuhungu n'ubwo nabyo byadutse ariko ni imwe mu ntandaro zo gusuzugurwa no gufatwa nk'icyo imbwa ihaze mu gihe runaka. Byaba byiza cyane umubanje ari uko muri kumwe atari ubutumwa umwandikiye.

    2.Kumwoherereza 'screenshoots' z'ibiganiro bya kera umwemeza ikosa.

    Uretse kuba ibi byagaragariza umukunzi wawe ko ubika inzika, byanaguteza ibibazo kuko kubika ibiganiro byarangiye kera bishobora kuba ikibazo gikomeye kuko byatuma ugarura n'ibibazo byakemutse kera kandi abakobwa benshi muri kamere yabo bakunda gufata ama 'screenshootsi'. Sinkubujije kuzifata kuko uri umukobwa nyine, kandi sinakubuza ibiri muri kamere zawe ariko uririnde koherereza umuhungu mukundana screenshoots z'ibiganiro mwagiranye hambere kuko hari ikibaye ako kanya ushaka kumwereka uko ari mu mafuti gusa.

    3.Uri kunyicaho?

    Rwose! Ukabona umukobwa yandikiye umuhungu bakundana iri jambo ntanashaka kongera kwandika! Ubutumwa bubaza iki kibazo ntibuteye agahinda ahubwo buratangaje. Ukuri guhari ni uko niba koko umukunzi wawe ari kukwicaho, hari amahirwe make yo kugusubiza, bivuze ko waba uri guta igihe cyawe unitesha agaciro wowe ubwawe mukobwa. Aho kumwandikira ubutumwa bumeze uko, wamuhamagara ahubwo mukabiganiraho bikagira inzira.

    4.Ndakubona!

    Ibi abakobwa bakunda kubikora nk'iyo bagiye ahantu bakahabona abakunzi babo nabo bariyo ariko bakirinda kubiyereka ahubwo bakohereza ubutumwa buvuga ibi. Mukobwa mwiza, niba ubonye umukunzi wawe ahantu utatekerezaga ko muhahurira, icya mbere ukwiriye gukora ni ukugera aho ari niba bigushobokera ukamusuhuza, ukamwiyereka akanamenya ko nawe uhari kuko kumuha ubutumwa umwereka ko ubona aho ari byatuma akeka ko umushyiraho za maneko ahubwo.

    5.Wari uri mu biki?

    Ubusanzwe iki kibazo kijya kumera nko kubaza umuntu uko yari ameze. Ariko kubera uburyo byaba bivuzwemo cyane ko ari mu butumwa aha umuntu atumva ijwi ubivuganye, hari ubwo umukunzi wawe ashobora kumva ko utangiye kumugenzura muri gahunda ze umubonerana cyangwa usa n'ushaka kumushinja amakosa yihariye yamuhugije. Menya imvugo ikwiriye yo gukoresha ku mukunzi wawe.

    6.Birarangiye!

    Yego, bibaho mu rukundo ko birangira cyangwa urugendo rw'urukundo rwanyu ruhagarara. Tutagendeye ku cyaba kibiteye, gutandukanira n'umusore mukundana mu butumwa bugufi ubwabyo ni agasuzuguro noneho bikaba agakabije iyo ari ibintu atari yiteguye ko byabaho. Twaza gahoro, umukobwa ni utuza agacisha make, mushakane mubiganireho murekane mubyumvikanyeho ariko mutarekaniye ku butumwa buvuga ngo 'Byarangiye!'

    7.Tugomba kuganira.

    Mukobwa mwiza, uri gukanga nde?! Niba utinyuka koherereza umuhungu mukundana ubutumwa buvuga uku, nta gikanganye wanamuha ubumumenyesha ko byarangiye rwose nicyo yaba ari gutekereza nk'inkurikizi zabyo n'ubwo atari cyo waba ugamije. Iri jambo riraremereye ni nk'impuruza ubundi kandi ryumvikana nk'iritagira ibiganiro byiza.

    8.Ese koko urankunda?

    Ibibazo biragwira! Ntibikwiriye na gato ko wohereza ubutumwa bubaza iki kibazo kuko bica intege umukunzi wawe cyane ko burya abahungu bakunda guhabwa igihe cyabo bakanga cyane gusunikirwa mu kintu. Niba agukunda, azabikubwira abyiteguye kandi simpamya ko uburyo iteka azabivugamo ari mu gusubiza ubutumwa bwawe bumubaza icyo kibazo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-ubutumwa-umukobwa-adakwiye-kwandikira-umusore-bakundana

  • Inyama z'ingurube ziziyongera ku mafunguro y'Abanyeshuri bo muy'abanza – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu nama y'aborozi b'ingurube mu Rwanda yabaye kuwa gatanu, byatangajwe ko amashuri agiye kuba irindi soko rigari ry'inyama z'ingurube.

    Iruhande rw'iyo nama, Olivier Kamana umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi yabwiye abanyamakuru ko ingurube ari kimwe mu byakwifashihswa mu kurwanya igwingira ry'abana bato.

    Yagize ati: 'Inyama y'ingurube ikungahaye ku ntungamubiri ku buryo butangaje… turateganya ko [iryo funguro] ryatangira gukoreshwa muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yo kugaburira abana ku mashuri…Turakangurira ibigo by'amashuri kujya muri gahunda yo korora iryo tungo.'

    Ubworozi bw'ingurube mu Rwanda busa n'ubudashobora guhaza iri soko rishya, mu byaro – ahakorerwa cyane ubworozi – ibarura rusange riheruka ryerekana ko ingo 19% arizo zoroye ingurube, ugereranyije na 36% zoroye inka, na 24% zoroye ihene.

    Muri iriya nama, Shirimpumu Jean Claude ukuriye ishyirahamwe ry'aborozi b'ingurube mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko isoko rinini bafite ry'inyama z'ingurube ari irya DR Congo.

    Gusa bitewe n'imyemerere hari ibigo by'amashuri bishobora kutazakurikiza iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri 'indyoheshabirayi' (ingurube).

    Jean de Dieu Niyonsenga umunyamabanga w'urugaga rw'abayobozi b'ibigo by'amashuri mu Rwanda avuga ko amashuri yose atazasabwa korora ingurube cyangwa kuyigaburira abanyeshuri.

    Ku bigo bizazigaburira abanyeshuri, abari muri iyi nama bavuze ko hazabaho guhugura uko inyama z'ingurube zitegurirwa abantu benshi zikaribwa zitunganye neza.

    Mu 2019 leta yatangije gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri abanza, hagamijwe kurwanya umubare w'abata ishuri, kurwanya imirire mibi, no gufasha mu myigire yabo.

    Mu ifurunguro bahabwa, Olivier Kamana avuga ko ubu hatangijwe gahunda yo kubaha inyama imwe mu gihe runaka bitewe n'ubushobozi, ubu leta ikaba yifuza ko bajya babona n'inyama y'ingurube.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/inyama-z-ingurube-ziziyongera-ku-mafunguro-y-abanyeshuri-bo-muy-abanza

  • Amerika yatangiye gukomanyiriza abategetsi ba Uganda kubera itegeko rihana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Inteko ishingamategeko ya Uganda ishyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina(Abatinganyi ) , Amerika yahise ihagarika Visa ya Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among.

    Kuri uyu 29 Gicurasi 2023 , nibwo Among yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yakoze akazi ko gakomeye ko guhagarara mu cyuho cyo kurengera umuryango nk'uko biteganyijwe mu ngingo ya 31 y'Itegeko Nshinga rya Uganda.
    Ati 'Twahagurutse dusigasira umuco wacu n'ibyifuzo by'abaturage bacu. Ndashimira Nyakubahwa Perezida, ku bikorwa bye bihamye bigamije inyungu za Uganda.”

    Amakuru ducyesha ikinyamakuru cya Daily Monitor avuga ko Visa ya Among yamaze guteshwa agaciro ndetse byamenyekanishijwe binyuze mu butumwa bwa email nk'uko umudepite uhagarariye agace ka Bugiri, Assoumani Basalirwa yabitangarije .

    Ni nyuma y'aho Perezida Museveni yirengagije igitutu cy'amahanga agasinya itegeko rihana abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe.Hamwe n'iri tegeko rishya, bazajya bahabwa ibihano bikomeye birimo no gufungwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amarika-yahagaritse-burundu-visa-perezida-w-inteko-ishinga-amategeko-ya-uganda

  • Abadepite basabye ko abakora imirimo iciriritse bigishwa amateka y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, barasaba inzego bireba kwegera urubyiruko ruri mu mirimo iciriritse narwo rukigishwa amateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo usanga rwinshi muri rwo usanga rutagize amahirwe yo kwigishwa ayo mateka.

    Ku wa 23 Gicurasi 2023  ubwo Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside bakiraga Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, bamugaragarije ko guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba ko ibyiciro byose by'urubyiruko bisobanurirwa amateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

    By'umwihariko Abadepite bagaragaje ko urubyiruko ruri mu mirimo iciriritse nk'abakarani n'abandi bakwiye kwegerewa, kuko ngo abenshi muri yo batagize amahirwe yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

    Umwe ati ' Aha twavuga nka bariya bakozi bo mu rugo, abakarani ngufu, abanyonzi ni ibyiciro bitari gutegurirwa itorero uyu munsi, nyamara nabyo bikwiye kwitabwaho.'

    Undi ati ' Twagiye dusangamo ibibazo byinshi, iki nacyo muratubwira niba mu gutegura imfashanyigisho hari igenewe urubyiruko rutageze ku ishuri.'

    Bamwe mu rubyiruko ruri mu mirimo iciriritse narwo rusanga rukwiye kwegerwa, rugasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo batange umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umwe ati 'Njye nagarukiye mu mwaka wa gatanu 'primaire' ariko hari n'ayandi masomo nize kuko njye nanyuze mu kigo ngororamuco cya Iwawa mbasha kubona impamyabumenyi. Ariko ku masoko twebwe twize uburere mboneragihugu tumenya iby'amateka y'igihugu, tumenya igihugu uburyo cyabayeho .'

    Undi ati 'Ni byiza kuko iyo babikwigishije hari ibyo ukuramo, niba na ya ngengabitekerezo wari uyifite bikaba nawe byakuvamo.'

    Kur undi ruhande hari Ababyeyi basanga kwigisha urubyriko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bisaba guhozaho kandi ukagira uburyo bwihariye bwo kuyabasobanurira kugira ngo bayumve.

    Ati 'Aya mateka u Rwanda rwacu rwanyuzemo kuyigisha bisaba guhozaho  kuko hari nk'abana bakiri batoya, ibyo bintu batabashije kubibona babyirutse bagasanga byararangiye. Kubimubwira rero uti ibyo bintu byagenze gutya bisaba kubimubwira witonze.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko batangiye uburyo bwihariye bwo kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu bihangano kandi ko bagiye kwibanda ku rubyruko ruri mu mirimo iciriritse, bahareye mu mujyi wa Kigali.

    Ati 'Ni umukino werekana uko bwari bumeze, uko bwasenyutse, Jenoside yakorewe Abatutsi, uko u Rwanda rwiyubatse n'imbogamizi rufite. Uwo mukino rero iyo ukinwa urubyiruko rurawukurikira kurusha kubabwira, kuko dushyiramo n'ababyinnyi b'urukerereza ku buryo umukino unanyura no mu mbyino, ubu turimo turatagenya kubufatanye n'umujyi wa Kigali ko nko ku bamotari nayo makoperatve yandi twajya tugira igihe gitoya nk'amasaha abiri tukajya kuri stade.'

    Raporo y'Uwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, igaragaragaza ko kuva mu 2018, ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside  byagabanutse ku kigero cya 17.5%.

     RIB isobanura ko abantu bagenda basobanukirwa, ko nta cyiza cy'ingengabitekerezo ya Jenoside, bagahitamo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Daniel Hakizimana

    The post Abadepite basabye ko abakora imirimo iciriritse bigishwa amateka y'u Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/29/abadepite-basabye-ko-abakora-imirimo-iciriritse-bigishwa-amateka-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-basabye-ko-abakora-imirimo-iciriritse-bigishwa-amateka-yu-rwanda

  • TECNO iberanye nakazi nkora-Bruce Melodie wa… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie ari kugaragara ku byapa bya telefoni za Tecno hirya no hino mu gihugu yasobanuye ko yari arambiwe gukoresha telefoni z'ibiwani ibyo we yise 'Ibikwangari'.

    Ni mu kiganiro twagiranye nyuma yo kuba 'Brand mbassador' wa Tecno ahamya ko azakorana nabo mu gukundisha abanyarwanda ziriya telefoni ziri mu zikoreshwa cyane mu bihugu bifite abaturage bafite amikoro acagase.

    Ati 'Uyu munsi ndi 'Brand Ambassador wa Tecno Camon zose'. Bruce Melodie yahawe telefoni ya Tecno ya Camon 20 Premier 5G.

    Yakomeje avuga ko impamvu Tecno yamuhisemo nawe akemera kuyiha umwanya mu bijyanye n'akazi akora ari uko 'Tecno iberanye n'akazi nkora, umuntu nkanjye nkamamaza ibicuruzwa bya Tecno'.

    Bruce Melodie avugako kuba abanyamahanga baza kumuha akazi byerekana uko umuziki we ukundwa na buri wese.

    Amasezerano basinye afite igihe bateganyije ariko birinze kuvuga igihe azamara. Yanakomoje ko bishoboka kuzajya hagaragara amashusho ya Bruce Melodie yamamaza telefoni za Tecno.

    Mu mikorere y'iyi telefoni ya Tecno Camon 20 ifite umwihariko wo kuba yakuzura umuriro mu isaha imwe, ikaba yamara umunsi wose uri kuyikoresha kuri murandasi.

    Ni mu gihe ubaye utakoresheje murandasi ishobora kumara icyumweru ugifite umuriro, bitewe na battery yayo ifite 500 mah. Ni telefoni ifite uburyo bwo gufotora icyarimwe ifoto ya camera y'imbere (selfie) n'iy'inyuma hatabayeho gufunga gufunga camera imwe.

    Ni telefoni ifite 108 Megapixels, ikaba ifite urumuri ruhagije rwo gufotora mu mwijima kubera (RGBW) iri hejuru. Mu bindi yihariyeho nuko ishobora gukurura icyo igiye gufotora ntigitakaze umwimerere wacyo. Ikindi kandi ishobora gufata video ntiyizunguze (shaking).

    Ubibuko bwayo (Storage0 bufite 512 RAM, ikaba ifite 8GB . mu kuyikoraho (Touch sampling rate) ya 360 Hz ku buryo uyikoresha yihuta cyane. Ni telefoni ikozwe mu ikoranabuhanga rirengera ibidukikije (positively to the ecosystem). Igiciro cyayo nticyakwigonderwa na buri wese ariko MTN yabitekerejeho.

    Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye kuba 'Brand Ambassador' wa Tecno


    Bruce Melodie avuga ko hari byinshi azakora mu kwamamaza iyi telefoni TECNO yashyize ku isoko


    KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE UBWO BRUCE MELODIE YINJIRAGA MU MURYANGO MUGARI WA TECNO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129861/tecno-iberanye-nakazi-nkora-bruce-melodie-wagizwe-brand-ambassador-video-129861.html

  • Bahati Makaca yabatijwe mbere yamezi abiri n… – #rwanda #RwOT

    Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family ryakanyujijeho mu muziki nyarwanda, yabatijwe mbere y'amezi abiri ngo akore ubukwe n'inkumi bamaze igihe mu rukundo. 

    Uyu munyamuziki yabatijwe na Apôtre Alice Mignonne Kabera washinze Women Foundation Ministries ndetse akaba n'Umushumba Mukuru wa Noble Family Church ku wa 28 Gicurasi 2023.

    Bahati Makaca ugeze kure imyiteguro y'ubukwe abinyujije kuri Instagram, yatangaje ko anejejwe no gupfana na Kristo akazukana nawe, kandi ko anejejwe no kubatirizwa mu idini rya Pantekote.

    Yagize ati 'Nejejwe binturutse ku mutima ku bwo gupfana na Kristo nkazukana nawe, ikindi kinshimishije ni uko nabatijwe muri Pantekote'

    Uyu musore yakomeje ashimira Apotle Mignonne wamubatje amusabira umugisha ku Mana ndetse avuga ko yifuza kuyegera nk’uko uyu mubyeyi ayegereye. Ati 'Wakoze Mana, wakoze cyane mubyeyi Apostle Mignonne, Imana yo mu ijuru ikomeze yagura intekerezo zanjye, ndetse ikomeze impe gukomeza kwegerana nayo Amen.'

    Asoza, Bahati yifashishije urubuga rwa Whatsapp, atambutsa ifoto apfukamye arambitsweho ikiganza na Apostle Mignonne asaba Imana kumuha ubwenge bwo kugendana nayo nk’uko uyu mubyeyi agendana nayo umunsi ku wundi.

    Yagize ati 'Mana ya Apostle Mignonne Kabera, wowe yizeye akagukurikira, wowe utarigeze umutenguha, ndagusabye nk’uko wagendanye nawe igihe kinini ntakuveho, nanjye gendana nanjye bana nanjye ngusabye ubwenge Mana bwo kumenya kuba mu byanditswe byera, ibi mbisabye nizereye munsi y'amavuta y'umukozi wawe wizeye ukamuragiza intama nyinshi. Amen'

    Habiyambere Jean Baptiste uzwi nka Bahati Makaca yabatijwe mu mazi menshi mbere y'amezi abiri n'iminsi itanu ngo arongore umukunzi we Cecile bamaze igihe mu rukundo. Ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe tariki 05 Kanama 2023.

    Si ubwa mbere uyu musore avuzwe mu nkuru zo kwiyegereza Imana kuko mu 2014 ubwo yari amaze imyaka ibiri atandukanye n’itsinda rya Just Family, yatangarije InyaRwanda ko yabaye icyaremwe gishya, atakibarizwa mu isi y’ibyaha ahubwo ko yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we.

    Icyo gihe yasengewe na Bishop Rugagi Innocent. Yakomeje avuga ko ari gukora kuri filime mbarankuru izagaruka ku buzima bw’itsinda rya Just Family uko bifashishiga abarozi n’abapfumu mu muziki ariko yarategerejwe amaso ahera mu kirere. 

    Bahati Makaca wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yabatijwe mbere y’amezi abiri ngo arongore umukunzi we Cecille 

    Bahati Makaca yasabiye umugisha Apostle Mignonne wamubatije, asaba Imana kumuha imbaraga zo kugendera mu murongo wayo 

    Mu 2014 ni bwo Bahati Makaca yakiriye agakiza, atangaza ko agiye gusohora filime igaruka ku buzima burimo abapfumu n’abarozi babayemo nk’itsinda rya Just Family 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129915/bahati-makaca-yabatijwe-mbere-yamezi-abiri-ngo-arongore-amafoto-129915.html