Blog

  • Manager Uhujimfura Jean Claude yashyizeho umucyo ku bivugwa ku mubano udasanzwe afitanye na Bwiza #rwanda #RwOT

    Mu magambo yatangarije ibitangazamakuru, Uhujimfura yavuze ko abantu bari gukabiriza ibintu kandi ko umubano bafitanye na Bwiza ushingiye gusa ku kazi, atari urukundo bafitanye adahuye n'ibyo bakora. Yagize ati: 'Nka Bwiza we hari ibintu byinshi angomba, nk'ubu mperutse kwiyicarira ahantu mbona umuntu ndamushima, ntera intambwe yo kumwegera, uwo bari kumwe aramubwira ati 'wowe Bwiza arakwica'. Mbura uko ngira ndigendera.'

    Uhujimfura yakomeje avuga ko abantu bakunda guhuza ibisa n'urukundo n'ibyo babona bidafite ishingiro, kugira bakunde batwike ku mbugankoranyambaga gusa ku bwanjye siko biri.

    Yagize ati: 'Bwiza agira ubuzima bwe, ntabwo ubuzima bw'urukundo njye na we tubuhuza. Ntekereza ko umunsi umwe azamubereka kuko njye ndamuzi.'

    Yakomeje asobanura ko Bwiza ari umukobwa w'umuhanga, wicisha bugufi kandi ukunda umurimo, bityo ari byo bituma abantu bibeshya bakabona ko umubano wabo ari uw'abakundana. Ati: 'Iyo ukorana n'umuntu mu buryo bwa hafi, abantu bahita bibwira ko harimo urukundo. Ariko njye sinjye wambere cyangwa wanyuma byabayeho. Ni ibintu bisanzwe mu myidagaduro.'

    Uhujimfura yasabye abakunzi ba muzika nyarwanda kujya batandukanya akazi n'ubuzima bwite bw'abahanzi. Yasoje avuga ati: 'Ndi umuyobozi we mu buryo bwa kinyamwuga, ntabwo ndi umukunzi we. Bwiza afite gahunda ze, kandi njye ndi hano kugira ngo dukore akazi gusa.'

    Uhujimfura yasabye abakunzi ba muzika nyarwanda kujya batandukanya akazi n'ubuzima bwite bw'abahanzi
    Manager Uhujimfura Jean Claude yashyizeho umucyo ku bivugwa ku mubano udasanzwe afitanye na Bwiza
    Bwiza umuhanzikazi asanzwe areberererwa inyungu na Uhujimfura Jean Claude

    Source : https://kasukumedia.com/manager-uhujimfura-jean-claude-yashyizeho-umucyo-ku-bivugwa-ku-mubano-udasanzwe-afitanye-na-bwiza/

  • Umusifuzi Cucuri yarezwe kubera umukino wa Mukura VS na APR FC #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kwandikirwa na Mukura VS irisaba gusaba ibisobanuro umusifuzi Ishimwe Claude ‘Cucuri’ wasifuye umukino wabahuje na APR FC.

    Wari umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda 225-26 warangiye APR FC itsinze 1 ku busa bwa Mukura VS wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Iyi kipe yo mu Karere ka Huye ikaba itarishimiye imisifurire aho bashinja umusifuzi wayoboye uyu mukino, Cucuri kuba hari ibyemezo yafashe bitabanyuze.

    Mukura VS mu byo yaregeye harimo ikosa Niyigena Clement yakoreye kuri Hakizimana Zuberi ntahabwe ikarita itukura, hari kandi n’igitego Boateng Mensah yatsinze umukino ugiye kurangira ariko bakacyanga kuko habayeho kurarira.

    Mukura VS izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira ikina na AS Kigali ubu ni iya gatandatu n’amanota atanu.

    Cucuri yarezwe na Mukura kubera kutishimira imisifurire ye ku mukino wabahuje na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12081

  • Twaganiriye na wa mugore wavugirije mu bukwe bigatungura benshi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umugore ari mu bukwe avugiriza bitungura benshi cyane, yitwa Ingabire Lydia.

    Byatumguye benshi bitewe n’uburyo abantu batamenyereye umukobwa cyangwa umugore avugiriiza noneho akabikora mu bukwe.

    ISIMBI yaganiriye na Lydia usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali akoresheje ‘Tax Voiture’, yavuze ko ari amashusho yafatiwe mu bukwe yari yatashye ubukwe bw’inshuti ye bwabaye muri Nzeri 2025 maze umutahira arimo avuga amazina y’inka, yumva ntibamwikirije kandi we kera iyo yatahaga ubukwe umutahira yavugiraga inka bakamwikiriza n’ikivugirizo.

    Rero yakomeje kubona batamwikiriza ahitamo kumwikiriza mu kivugirizo maze umushuti we aba ari we ufata ariya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12082

  • Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w'u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu n'igice z'amanywa, tariki ya 21 Ukwakira 2025, Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa, yinjiye muri gereza izwi nka Prison de la Santé, iherereye mu gace ka 14e arrondissement mu Mujyi wa Paris. Ni we Perezida wa mbere mu mateka y'u Bufaransa woherejwe gufungwa muri gereza nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi ububasha bwe.

    Sarkozy w'imyaka 70, yayoboye Ubufaransa kuva mu 2007 kugeza muri 2012. Yahamijwe ibyaha byo guhonga umucamanza ndetse no gukoresha nabi ububasha bwe mu mugambi wo kubona amafaranga yavuye muri Libiya yo gufasha ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2007. Urukiko rwamukatiye igifungo cy'imyaka itatu, harimo imyaka ibiri isubitse n'umwaka umwe agomba gufungwa.

    Mu byumweru bishize, urukiko rukuru rwa Paris rwemeje ko nta mpamvu ihari yo kumurekura by'agateganyo, bityo agomba gutangira igihano cye muri gereza aho azajya akurikiranwa n'abashinzwe umutekano ku buryo bwihariye kubera icyubahiro afite nk'uwigeze kuba Perezida.

    Sarkozy yahamijwe kuba yaragerageje guhonga umucamanza Gilbert Azibert kugira ngo amuhe amakuru y'ibanga arebana n'urubanza rwe rw'amafaranga y'amatora. Urukiko rwagaragaje ko hari inyandiko n'amajwi y'ibiganiro hagati ya Sarkozy n'umwunganizi we mu mategeko, Thierry Herzog, byerekana uburyo bateguraga ruswa kugira ngo babone amakuru y'ibanga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Uretse uru rubanza, Sarkozy aracyakurikiranywe mu bindi bibazo bijyanye n'amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza mu 2007, aho bivugwa ko byaba byaraturutse mu butegetsi bwa Libya bwa Muammar Gaddafi. Ibyo birego bikomeje gukorwaho iperereza n'ubutabera bw'u Bufaransa.

    Ibyabaye kuri Sarkozy ni isomo rikomeye ku bayobozi b'u Bufaransa n'ahandi ku isi, rihamya ko ntawe uri hejuru y'amategeko. Ni ubwa mbere mu mateka y'iki gihugu umukuru w'igihugu ufunzwe nyuma yo kuva ku butegetsi, ibintu byasize isura ye ya politiki isenyutse burundu.

    Abasesenguzi bavuga ko ifungwa rya Sarkozy rizasiga isomo rikomeye mu miyoborere, rihamya ko demokarasi nyayo ishingiye ku gukurikiza amategeko no kurwanya ruswa, bititaye ku myanya umuntu afite

    Mu gihe bamwe mu baturage b'u Bufaransa bavuga ko 'ubutabera bwakoze akazi kabwo nta kurobanura', abandi bavuze ko ari 'isura mbi ku gihugu cyigeze kuba icyitegererezo mu buyobozi bwiza'.

    Hari n'abakomeje kumushyigikira bavuga ko Sarkozy ari 'umugabo wakoreye igihugu cye' kandi ko arimo guhanwa birenze urugero.

    Ifungwa rya Nicolas Sarkozy ryasize ubutumwa bukomeye ku bayobozi ku isi: ntawe ukwiye gushyira imbere inyungu ze bwite hejuru y'amategeko n'imyitwarire myiza mu buyobozi.

    Ubufaransa bukomeje gushimangira ko ubucamanza bwabwo bugenga umuryango wabwo kandi bwigenga, ari nabwo butuma uyu mugabo wahoze ari umwe mu bakomeye ku isi, agera aho aburana nk'abandi baturage basanzwe nka rubanda rwa giseseka.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa warazambye cyane. U Rwanda rwashinjaga u Bufaransa kuba bwaragize uruhare mu gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana bwari buri mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi byatumye mu 2006, u Rwanda ruca umubano, ubutwererane n'u Bufaransa.

    Mu 2010, ubwo Nicolas Sarkozy yari Perezida w'u Bufaransa, yabaye Perezida wa mbere w'Ubufaransa usuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko yageze i Kigali kuwa 25 Gashyantare 2010, maze yakirwa na Perezida Paul Kagame.

    Mu ruzinduko rwe, Sarkozy yabaye nk'uwemera uruhare Ubufaransa mu gihe cya Jenoside, avuga ko igihugu cye cyakoze amakosa akomeye mu kwirengagiza ukuri. Nubwo bwose atigeze asaba imbabazi mu magambo yuzuye, icyo gikorwa cyafashwe nk'intambwe ikomeye mu gusana umubano w'ibihugu byombi.

    Gusa muri make uru ruzinduka rwageze kuri ibi bikurikira;

    • Ubufaransa bwemeye kongera gufungura ambasade yabwo i Kigali.

    • U Rwanda na rwo rwafunguye ambasade i Paris.

    • Hatangiye ubufatanye mu by'ubukungu, uburezi, n'umutekano.

    • Byafunguye inzira yo kuzana abashinjwaga Jenoside bari barahungiye mu Bufaransa.

    Nyuma y'igihe cya Sarkozy, abaperezida bakurikiyeho nka François Hollande na Emmanuel Macron bakomeje kubakira kuri iyo ntambwe. Macron, mu 2021, yasabye imbabazi ku ruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside, ashimangira ko ibyo Sarkozy yatangije byari intangiriro y'ubwiyunge nyakuri.

    Source : https://rushyashya.net/nicolas-sarkozy-yafunzwe-uwari-perezida-wu-bufaransa-abaye-uwa-mbere-woherejwe-muri-gereza-kubera-ibyaha-bya-ruswa/

  • Mbure imfura yanjye ntabwo tuzaceceka – KNC yashyize hanze ubutumwa bw’abagena uko imikino irangira #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko batazokomeza kwihanganira abantu bica umupira kubera betting, ashyira hanze ubutumwa bwabo asaba RIB kubyinjiramo.

    Yabitangarije mu Kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025 ubwo yashyiraga hanze ubutumwa bw’abantu bandikiranaga bavuga uburyo match ya Gasogi United na Bugesera yabaye ku wa Gatandatu bayirangije n’uko bagomba kuyibetingaho (yarangiye ari 0-0).

    Ubu butumwa bugaragara umwe yandikira undi ati “deal ya hano mu Rwanda ihari ni Gasogi na Bugesera, Gasogi gutsinda bizaba bikubiye neza cyane, andi makuru ndayaguha ni njoro.”

    Undi ati “hahaha, umukino nawishe kuko umusifuzi yahoze anyandikira.”

    Undi ahita amusubiza ati “ni ukuri wawishe, hari umuntu nzi ukomeye Betting igiye kurya nka miliyoni 20.”

    Haje n’ubundi buvuga ngo “ugomba kubigira ibanga ariko ubutumwa warekuye burimo guteza uruntu runtu.”

    Yavuze ko uyu musifuzi wandikiranaga n’uyu muntu ari Aline wasifuye umukino wabo na Bugesera.

    KNC yemeje ko ibi bitakarangiye gutya kuko ibi ari ibimenyetso bihagije, RIB yagakwiye kubakurikirana.

    Ati “ibi rero bibaye byiza uwabitangije bakamufata, RIB uko itwereka biriya bisambo biba byakoze amakosa, bakatwereka n’aba bica umupira byaba ari byiza.”

    Yakomeje abaza FERWAFA niba yananiwe gushingira kuri ibi bimenyetso ngo berekane aba bantu.

    Ati “none se bwana FERWAFA, munaniwe no gushingira kuri ibi bimenyetso ngo mutwereke aba bantu? Kuko njyewe nabihombeyemo, maze kwamburwa intsinzi kabiri kose.”

    KNC akaba yakomeje ko ubu butumwa abugenera Hakizimana Louis Komiseri ushinzwe imisifurire muri FERWAFA na Hakizimana Ambroise ushyiraho abasifuzi basifura.

    Ati “ibi ndabibwira umuntu witwa Ambroise, ndabibwira Louis n’abasifuzi be, ndabibwira kandi Shema Fabrice umuyobozi wa FERWAFA nkabibwira Hadji Mudaheranwa umuyobozi wa League.”

    Yunzemo arahira ku mfura ye ko batazigera baceceka.

    Ati “ibi mbisubiyemo, mbure imfura yanjye ntabwo tuzaceceka, kuko kubura ubutabera ahantu hamwe ni ukububura hose. Ntabwo tuzemera ko ikibi cyangiza ibyishimo by’abantu. Ntabwo tuzarebera ikibi cyangiza ibintu dushoramo umwanya, amafaranga n’amarangamutima, ntibyabaho, ntibizabaho kandi tuzabireba.”

    Yasabye FERWAFA kugira ikintu ibikoraho hakaba impinduka zigaragarira buri wese kuko bimaze kurenga urugero.

    Ikibazo cya Betting n’imisifurire mibi ntabwo ari ubwa mbere kivuzwe mu mupira w’u Rwanda, kimaze iminsi ariko bisa n’aho cyaburiwe umuti dore ko n’uyu mwaka w’imikino Shema Fabrice yazamuye amafaranga yahabwaga abasifuzi akagera ku bihumbi 100 Frw ariko nabwo impaka zatangiye kuvuka na shampiyona itarageramo hagati.

    KNC yatabaje RIB

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12079

  • Ukuri ku mpamvu z'ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X #rwanda #RwOT

    Uzabakiriho Alfred, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Gitifu Sebatware (@GitifuW), ni umwe mu bantu bamaze igihe bagaragaza amagambo akakaye arwanya u Rwanda, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw'igihugu. Imvugo ze zigaragaza inzika n'urwango ku gihugu, ibintu bishingiye ku mateka y'umuryango we, cyane cyane ababyeyi be bombi bahamijwe n'inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside bakoze mu mujyi wa Butare.

    Se wa Uzabakiriho Alfred, witwa Uzabakiriho Bernard, yavukiye mu yahoze ari perefegitura ya Cyangugu, akorera mu mujyi wa Butare nk'umwarimu muri Groupe Scolaire de Butare. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiye mu nama zo gutegura ubwicanyi, yitabira ibitero byahitanye abatutsi ku Kabutare, anaba mu mutwe w'abicanyi wari uzwi nka 'groupe mobile' wagendaga ushyira abaturage ku murongo wo gukora ubwicanyi. Yashinjwe kandi kugira uruhare mu kwica abatutsi bari barahungiye kwa Minani, ndetse n'abandi barimo Nturo, Nyetera Eugène, Rwagashayija Innocent n'umusore yari acumbikiye, Frère Grégoire, Umulisa Grâce n'abana ba Samüel Gasana.

    Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Ngoma—Butare Ville rwahamije Uzabakiriho Bernard ibyaha bya Jenoside tariki ya 18 Ugushyingo 2006 rumukatira igifungo cy'imyaka 30. Yajuriye ariko urukiko rw'ubujurire rwemeje igihano cyari cyarafashwe, rugaragaza ko ibyaha byose byamuhamye bidashidikanywaho. Yarangirije igihano muri gereza ya Huye, aho yaje gupfira.

    Nyina wa Uzabakiriho Alfred, Nyirabakungu Antoinette, na we yari umwarimukazi i Butare, akaba yarahamijwe n'urukiko Gacaca ibyaha bya Jenoside birimo kwica abantu mu rugo rwa Rwagashayija Innocent, gutera inkunga ibitero byahitanye abatutsi, gusahura no kubiba amacakubiri mu mashuri. Mu bujurire, yemejwe ko ibimenyetso by'abatangabuhamya bamusabira imbabazi bitari bifite ishingiro, kuko nta wari warabonye ibyo yakoze. Tariki ya 14 Ugushyingo 2007, urukiko rw'ubujurire rwamukatiye imyaka 19 y'igifungo. Yaje gupfira muri gereza ya Huye, kimwe n'umugabo we, bombi bazize uburwayi bwa SIDA.

    Aba babyeyi bombi bari mu bantu b'inararibonye mu buhezanguni bwaranze bamwe mu baturage bo mu karere ka Butare mu 1994. Ibi bisobanura impamvu nyinshi zishobora gutuma umuhungu wabo, Uzabakiriho Alfred, akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amagambo arimo urwango, guhakana Jenoside, no gusiga icyasha abayobozi b'u Rwanda.

    Abahanga mu mibanire n'amateka y'abenegihugu bavuga ko hari abantu bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside bahisemo kwitandukanya n'ayo mateka mabi, bakubaka igihugu n'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ariko hari n'abandi, nk'abo Gitifu ari mu bo, bagifite umwijima w'ingengabitekerezo y'irondabwoko n'ubujenosideri, bigaragarira mu byo bandika ku mbuga nkoranyambaga nka X, aho bifatanya n'abandi bazwiho guhakana cyangwa gupfobya Jenoside.

    Ni ngombwa ko abantu bose bafite amateka nk'aya basobanukirwa ko icyaha ari gatozi, kandi ko kubaka igihugu bisaba kwemera ukuri, kwicuza no guhitamo kuba mu murongo w'ukuri. Abanyarwanda benshi bakomoka ku bakoze Jenoside bahisemo kuba inkingi z'ubumwe, urukundo n'ukuri. Abagifite imitima y'ubwoba n'urwango nk'uko bigaragara kuri Uzabakiriho Alfred bakwiye kwiyumvisha ko u Rwanda ari igihugu cy'abana bose, kandi ko nta mwanya ukiriho wo kongera gusenya.

    U Rwanda rwubakira ku bumwe, ukuri n'ubwiyunge. Nta mwanya ukwiye guhabwa uwuhakana cyangwa ugoreka amateka ya Jenoside. Abakiri mu mwijima w'icuraburindi nk'abo bagomba kumva ko igihe cyo kuvamo ubuhezanguni no kuba Abanyarwanda nyabyo kigeze.

     

    Source : https://rushyashya.net/ukuri-ku-mpamvu-zubuhezanguni-buranga-uzabakiriho-alfred-wiyita-gitifu-sebatware-kuri-x/

  • Gatsibo: Umugabo waketswe ko yibye inka, yishwe atewe imisumari mu mutwe #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Remera, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 20 Ukwakira 2025 nibwo hakomeje kuvugwa urupfu rw'umugabo waketsweho ubujura bw'inka, wishwe n'abantu bataramenyekana bamuteze bakamukubita ibyuma mu mutwe. Amakuru atangwa n'abaturage bo muri ako gace avuga ko uwo mugabo ari umwe mu bantu batatu bari bamaze kwiba inka y'umuturage, ndetse ngo bari banamaze kuyigurisha ku muntu utaramenyekana, mbere y'uko ayo mahano aba.

    Nk'uko bamwe mu baturage babihamirije Kasuku Media, ngo aba bagabo bari bamaze iminsi bakora ibikorwa by'ubujura mu bice bitandukanye bya Gatsibo, ariko kuri iyo nshuro ntibahiriwe. 'Nyuma yo kugurisha inka yari yibwe, nibwo hari abandi bantu bababonye batangiye kubirukankana, maze bafatamo umwe baramwica bamukubise imisumari mu mutwe,' nk'uko umwe mu baturage utifuje gutangaza amazina ye yabivuze.

    Uwo mugabo yahise apfa ageze ku kigonderabuzima cya Remera, aho yari yajyanywe kugira ngo ahabwe ubufasha bw'ibanze. Polisi yahise ihagera itangira iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare n'icyo bapfaga nyirizina.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko iperereza ririmo gukorwa kandi rigamije gufata abakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi. Yibukije abaturage kwirinda gufata amategeko mu biganza byabo, ahubwo bakamenyesha inzego z'umutekano igihe cyose babonye ukekwaho icyaha.

    Abaturage basaba ko inzego z'umutekano zakaza irondo kugira ngo hirindwe ibikorwa by'ubujura bimaze gufata indi ntera muri ako gace, kuko ngo bimaze igihe bibahangayikishije cyane.

    Uwo mugabo yahise apfa ageze ku kigonderabuzima cya Remera, aho yari yajyanywe kugira ngo ahabwe ubufasha bw'ibanze

    Source : https://kasukumedia.com/gatsibo-umugabo-waketswe-ko-yibye-inka-yishwe-atewe-imisumari-mu-mutwe/

  • Rutsiro: Abacukuzi batatu barimo umwana w'imyaka 16 bagwiriwe n'ikirombe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, taliki 20 Ukwakira 2025, mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mukura, haravugwa inkuru ibabaje y'abantu batatu barimo umwana w'imyaka 16 bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo amabuye y'agaciro, bose bahita bahasiga ubuzima. Ni inkuru yababaje cyane abaturage bo muri ako gace, cyane ko ngo ikirombe cyari kimaze igihe kirekire gifunzwe n'inzego z'ibanze kubera impungenge z'umutekano muke wacyo.

    Abaturage babwiye Kasuku Media ko aba bantu bagiye muri icyo kirombe mu buryo bw'amayobera, nyuma yo kugerageza gucukura ku mpande zitaragerwaho n'abashinzwe kurinda. Uwitwa Mukamana Esperance, utuye hafi aho, yagize ati: 'Twumvise amajwi avugira munsi y'ubutaka, turiruka tugeze aho dusanga ubutaka bwagutse, ariko ntitwabasha kubakuramo vuba kuko byari byatengamye cyane.'

    Abashinzwe ubutabazi bageze aho byabereye nyuma y'amasaha make, babasha gukura imirambo yabo. Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko icyabaye ari isomo rikomeye ku baturage bose bakomeje kwinjira mu birombe bifunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
    'Turasaba abaturage kubahiriza amabwiriza ajyanye n'umutekano w'ahacukurwa amabuye y'agaciro. Ibirombe bifunzwe ntibigomba kwinjirwamo kuko biba byateza akaga.' 

    Amakuru avuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe mu mezi ane ashize, nyuma y'uko cyari kimaze kugaragaramo ibimenyetso by'ubucukuzi butizewe n'ubutaka butagifite imbaraga zo gufata inkingi.

    Inzego z'umutekano zahise zitangiza iperereza rigamije kumenya abari inyuma yo gufungura ikirombe mu buryo butemewe, ndetse no gucunga ko ibindi birombe bifunzwe bitazongera gutera ibyago nk'ibi.

    Abaturage basaba ko hashyirwaho uburinzi buhoraho ku birombe bifunzwe kugira ngo ntihagire ubuzima bukomeza kubarirwa mu mabuye y'agaciro.

    Abaturage babwiye Kasuku Media ko aba bantu bagiye muri icyo kirombe mu buryo bw'amayobera, nyuma yo kugerageza gucukura ku mpande zitaragerwaho n'abashinzwe kurinda

    Source : https://kasukumedia.com/rutsiro-abacukuzi-batatu-barimo-umwana-wimyaka-16-bagwiriwe-nikirombe/

  • Iby'umubano wabo bikomeje kuba agatereranzamba #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague, rutahizamu w'ikipe ya Police FC, yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe na Deejay Crush, ubwo bari kumwe mu gitaramo 'Let's Celebrate' cyabaye mu ijoro ryakeye. Ibi byatumye abantu benshi bongera kuvuga ku mubano wabo udasanzwe, nyuma y'amezi menshi byavugwaga ko baba bafitanye ibirenze ubucuti busanzwe.

    Muri Werurwe uyu mwaka nibwo inkuru zavugwaga ku mbuga nkoranyambaga zateje impagarara, bamwe bavuga ko Byiringiro yaba agiye kubyarana na Dj Crush. Icyo gihe, amafoto n'amashusho yabo bombi byari byakwirakwijwe ku mbuga zitandukanye, abantu benshi bibaza niba koko ibivugwa niba bifite ishingiro.

    Nubwo Byiringiro Lague ubwe atigeze agira icyo atangaza kuri ayo makuru, Dj Crush we yahise abihakana yivuye inyuma mu kiganiro yanyujije kuri YouTube channel ye, avuga ko atwite inda y'uyu mukinnyi ari ibihuha kandi ko bidafite n'ishingiro.

    Mu magambo ye, Dj Crush yagize ati: 'Sinamwihakana, Byiringiro ni inshuti yanjye! Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo, nta nda mfite, baramubeshyera. Ahubwo uriya mubyeyi w'abana babiri ndamukomeje pe.'

    Nyuma y'igihe gito ibyahwihwiswaga byaracecetse, ariko kongera kugaragara bari kumwe mu ruhame byahise bisubiza ibibazo byari bifitwe n'abafana babo muri rusange. Amashusho yafashwe mu gitaramo 'Let's Celebrate' agaragaza aba bombi bari hamwe, baseka cyane bisa nkaho baribahuje urugwiro, ndetse baganira mu buryo butangarira benshi.

    Nubwo nta wigeze atangaza ibyerekeye uko umubano wabo uhagaze muri iki gihe, abafana batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bongeye kwibaza niba koko ibyo bahakana mbere byari ukuri cyangwa se niba ari ubucuti bwihariye.

    Uretse ibyo, abegereye Byiringiro bavuga ko uyu mukinnyi asanzwe afitanye ubucuti busanzwe na Dj Crush, ariko ntibibuza abantu gukomeza kwibaza byinshi. Mu gihe gitandukanye, Byiringiro Lague yakunze kwirinda kuvuga ku buzima bwe bwite, ahitamo gushyira imbere ruhago ye, mu gihe na Deejay Crush akomeje gukora ibikorwa bye bya muzika no gususurutsa abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

    Uko byagenda kose, kongera kugaragara bari kumwe mu ruhame byongeye guhwihwisa ibihuha, abantu bibaza niba ari amahirwe y'ubucuti bukomeye cyangwa se urukundo ruri kwiyubaka mu ibanga.

    Deejay Crush usanzwe avanga imiziki arikuvugwaho urukundo hagati ye na Byiringiro Lague
    Byiringiro Lague, rutahizamu w'ikipe ya Police FC, yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe na Deejay Crush

     

    Source : https://kasukumedia.com/ibyumubano-wabo-bikomeje-kuba-agatereranzamba/

  • Uko Bamenya yatewe agahinda gakabije n’ubwamamare afite (VIDEO ) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iyi minsi, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, yavuze ko ikintu kimutera ubwoba mu buzima ari ubwamamare afite.

    Bamenya akaba nyiri filime y’uruhererekane ya Bamenya akinamo ari ko yitwa, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yibukije ibyamamare bigenzi bye kumenya ko nta gahora gahanze, ibyo bafite uyu munsi ngo bagire ngo bazabihorana ahubwo bashake n’ikindi cyabinjiriza.

    Aha niho yahise avuga ko ikintu kimutera ubwoba mu buzima bwe ari ubwamamare afite kuko yigeze kuburwarana agahinda gakabije.

    Ati “njyewe ikintu kintera ubwoba mu buzima bwanjye ni ubwamamare mfite. Bwigeze gutuma ndwara agahinda gakabije ndimo mbona ibihumbi 500 ku munsi by’abarebye ibyo nkora (views).”

    “Nibwo bwa mbere nari ngize agahinda gakabije, naribajije nti ko ndi kuri kano gasongero k’agasozi, hazakurikiraho iki ku kandi gasozi nzahagararaho? Kugira ngo nzajye ku kandi gasozi biransaba guca mu kabande kugira ngo njye ku kandi gasongero.”

    Bamenya ngo yatekerezaga ko ashobora kumanuka yagera hasi mu kabande kurira undi musozi bikanga akaremba kurushaho, byatumye arwara icyumweru cyose agahinda gakabije.

    Bamenya yavuze uko ubwamamare bwamuteye agahinda gakabije

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12078