Blog

  • Antoinette Rehema yasohoye indirimbo ifite umwihariko (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema uzwi nka '’Mama Ibinezaneza”, yasohoye indirimbo nshya yise ”Ibindi bitwenge”.

    Mu butumwa yageneye itangazamakuru, Antoinette Rehema yagize ati” Ni indirimbo y’amashimwe, ubutumwa bwihishe inyuma y’iyi ndirimbo ni ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 9:1-41.”

    ”Iyo Imana igize icyo igukorera rimwe na rimwe abantu batangira kwibaza bati ese uyu ni we? Cyangwa si we?”

    Yifashishije inkuru ya Barutomayo warufite ubumuga bwo kutabona. Ati”Igihe Yesu yahumuraga Barutomayo abafarisayo ntabwo bahise babyumva. Abajyaga bamubona asabiriza ntibiyumvishaga kongera kumubona ahimbaza Imana mu rusengero kubw’Imirimo Ikomeye Imana yamukoreye”.

    Yunzemo ati”Ibaze nko guhura n’umubyeyi waherukaga kubona yarabuze urubyaro mukongera guhura atwawe mu modoka n’umwana w’umusore, wamubaza uti ese uyu mwana ni uwa mukuru wawe?(kuko uziko nta rubyaro afite)” akagusubiza ati”Hoya uyu mwana ubona ni umusore Imana yampereye ubuntu bwayo.:

    Muri iyi ndirimbo, Antoinette Rehema agira ati”Mwami w’abami gakiza kanjye sinzongera gushidikanya ku magambo yawe,urantabaye nongeye kubona ko uhambaye wongeye gutuma ntangara,uko wabivuze ni nako ubikoze binarenze uko nabyumvaga ,nzakunambaho kuko sinabaho ntari munsi y’ubushake bwawe.”

    Mu nyikirizo ati”Sinziringira agahato,Sinzatinya umunyago,nzahungira mu bwihisho bwawe mu mababa yawe,mu ihema ryawe nzahaguma maze twa dutero shuma tuzaze nkomereye mu maboko yawe.”

    Antoinette Rehema ni umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel, akaba akorera umuziki muri Canada. Afite izina rikomeye mu Karere ugendeye ku bikorwa yahakoze mu myaka yashize birimo iby’ubugiraneza ndetse n’iby’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Tariki 21 Ukwakira 2017 ni bwo yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda aho yari yatumiye Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n’amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe.

    Antoinette Rehema yitabiriye igitaramo cyiswe “Amashimwe Live Concert” cyabereye mu Gihugu cya Canada muri Ottawa kuwa 23 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo cyateguwe na Alpha Rwirangira.

    Ibindi bitwenge ni indirimbo yanditswe na Antoinette Rehema mu gihe amajwi yakozwe na Loader naho amashusho atunganywa na Santos Grial Bagwela.

    Indirimbo”Ibindi bitwenge” ikaba ije isanga izindi zirimo ”Ubibuke, Agaherezo, Beautiful Gates, Impozamarira, Simaragido, ibinezaneza ndetse na Kuboroga”.

    Antoinette Rehema yasohoye indirimbo ibindi bitwenge

    Ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12070

  • Reba ibyishimo bya Miss Mutesi Jolly afunukura imodoka ya miliyoni 300 Frw #rwanda #RwOT

    Nyampimga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yaguze imodoka y’arenga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iyi modoka iri mu zihenze zikorwa n’uruganda rwa Mercedes-Benz yamaze kuyibikaho nyuma yo kuzuza umuturirwa nawo wavugishije benshi.

    Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza Mutesi Jolly arimo afunukura iyi modoka ayikuraho amashashi.

    Ni modoka iri mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (izwi nka G-Wagon 63 yo mu 2025), iyo urebye igiciro cyayo usanga ari miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aguze iyi modoka mu gihe mu minsi ishize Alliah Cool yagjze Mercedes-Benz G-Class na Isimbi Model uheruka kwerekana iyo mu bwoko bwa Range Rover Velar igura miliyoni zirenga 80 Frw yahawe n’umugabo we.

    Miss Mutesi Jolly mu modoka nshya yaguze

    Imodoka Mutesi Jolly yaguze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12069

  • Rayon Sports nyuma yo guhagarika Lotfi yatsinze Rutsiro FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Wari umukino wa mbere Rayon Sports yakinnye nyuma yo guhagarika umutoza Afhamia Lotfi kubera umusaruro mubi.

    Haruna Ferouz wasigaranye ikipe wabonaga yakoze impanuka muri 11 yabanjemo aho nk’abakinnyi nka Serumogo, Musore Prince na Aziz Basane bari abasimbura babanje mu kibuga.

    Wabonaga bafite inyota yo gushaka igitego hakiri kare, byaje no kubahira ku munota wa mbere kinjiramo gitsinzwe na Tambwe Gloire n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Aziz Basane.

    Ibi byishimo ntabwo byamaze kabiri kuko ku munota wa 8, Mumbele yishyuriye Rutsiro FC ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga gato y’urubuga rw’amahina.

    Rayon Sports yakomeje gukina ishaka igitego cya kabiri ariko bibanza kugorana. Ku munota wa 42 Bigirimana Abedi yaje kuyitsindira igitego cya kabiri. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

    Rayon Sports igice cya kabiri ishaka igitego, ibona penaliti ku munota wa 60 ku ikosa ryakorewe Aziz Basane ariko Bigirimana Abedi ayiteye ayitera mu ntoki z’umunyezamu.

    Yashatse igitego cya gatatu ndetse inarema uburyo bwinshi baza kubona igitego cya gatatu ku munota wa 90 cyatsinzwe na Aziz Basane, umukino urangira ari 3-1.

    Indi mikino y’umunsi wa 4 yabaye, ejo Gicumbi FC yanganyije na AS Kigali 0-0, uyu munsi Bugesera FC inganya na Gasogi United 0-0, AS Muhanga inganya na Etincelles 1-1.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12068

  • Chryso yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bakoze ubukwe bwabaye mu ibanga.

    Ni ubukwe bwabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025 aho imihango yose y’ubukwe (Gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana no gushyingirwa) yabereye umunsi umwe

    Ubu bukwe bubaye mu gihe bwimuwe kuko bwagombaga kuba tariki ya 25 Ukwakira 2025.

    Tariki ya 25 Kamena 2025 nibwo Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharon bemeranya kuzabana akaramata ni mu gihe tariki 4 Nzeri 2025 basezerana imbere y’amategeko.

    Nyuma y’ubukwe bakaba bagiye kwitegura kujya gutaramira mu Bubiligi aho bafite igitaramo tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

    Chryso na Sharon bakoze ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12067

  • Gukosa ni ukwiga, gutsikira si ukugwa – Munyakazi Sadate #rwanda #RwOT

    Umuherwe Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yongeye guca bugufi asaba imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka n’amagambo ageruka gutangaza.

    Sadate umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse uwavuga ko hari benshi bamufatiraho icyitegererezo ntiyaba abeshye, aherutse gutangaza amagambo atarakiriwe neza.
    My
    Yavuze ko mu myaka iri imbere muri 2050 u Rwanda ruzaba rwarateye imbereye ku buryo Abarundi n’Abakongomani bazaba ari bo bakubura imihanda yo mu Rwanda.

    Ni imvugo itarakiriwe neza ku buryo benshi bamunenze, yaje kubisabira imbabazi ku muntu wese byababaje.

    Munyakazi Sadate yongeye guca bugufi avuga ko nubwo u Rwanda rurimo rutera imbere ariko na none runifuza iterambere ry’abaturanyi.

    Ati “U Rwanda n’Abanyarwanda tugomba gutera imbere tukaba abakire, inyigisho ikomeye nize muri iyi minsi, ni uko ubukire bwacu tugomba kuzaba turi kumwe n’abavandimwe bacu ba Afurika.”

    “Tuzubaka ibiraro biduhuza n’Abarundi, Abakongomani n’abandi ba Nyafurika kugira twigobotore twese karande y’ubukene yazengereje Afurika yacu.”

    Yakomeje agira ati “Gukosa ni ukwiga, gutsikira si ukugwa, guheza inguni ni indwara mbi.”

    Yasabye abanyarwanda bose gufasha mu kwesa imihigo maze abanzi b’u Rwanda bagatsindwa.

    Nyuma yaho mu mbabariye Imihigo irakomeje kandi ni kwa kundi :

    U Rwanda n’abanyarwanda tugomba gutera imbere tukaba abakire, inyigisho ikomeye nize muri iyi minsi, nuko Ubukire bwacu tugomba kuzaba turi kumwe n’abavandimwe bacu ba Afrika.

    Tuzubaka ibiraro biduhuza n’Abarundi,…

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) October 18, 2025

    Sadate Yasabye imbabazi abo yakomerekeje bose

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12066

  • Police HC yanditse amateka #rwanda #RwOT

    Police HC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Handball, yaraye itsindiwe na FAP muri 1/4.

    Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika ririmo kuba ku nshuro ya 46, ririmo kubera muri Maroc mu Mujyi wa Casablanca.

    Police HC yari mu itsinda rimwe na Al Ahly na Zamalek zo mu Misiri, Red Star yo muri Côte d’Ivoire, JSK yo muri DRC na Mekele 70 yo muri Ethiopia.

    Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 10 Ukwakira, Police HC ikaba yarabashije kurenga itsinda igera muri 1/4 yandika amateka yo kuba ikipe yo mu Rwanda ibikoze bwa mbere.

    Ejo muri 1/4 ikaba yarahuye na FAP yo muri Cameroon ariko ntiyabasha kugera muri 1/2.

    Police HC yatangiye neza kuko igice cya mbere cyarangiye iyoboye n’ibitego 15-14.

    Abasore ba Antoine bagowe n’igice cya kabiri bituma batsindwa umukino ku bitego 33-26.

    Police HC nyuma yo gusezererwa ikaba igomba guhatanira umwanya 5-8.

    Police HC yageze muri 1/4 cy’imikino Nyafurika

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12065

  • Umunyamabanga wa APR FC yatangiye akazi, asaba abakinnyi ibikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mushya wa APR FC, Rtd Col Vincent Mugisha yatangiye inshingano ze asura ikipe ku myitozo i Shyorongi, abasaba kwitwara neza batsinda Mukura VS.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo amakuru yagiye hanze ko Rtd Col Vincent Mugisha ari we munyamabanga mushya wa APR FC asimbura Lt Col Alphonse Muyango wari uw’agateganyo akaba yaranahagaritswe kuri izo nshingano.

    Ejo hashize akaba yarasuye APR FC ku myitozo I Shyorongi, abona akanya ko kuganira n’abakinnyi ndetse abasaba kwitwara neza ku mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona bafitanye na Mukura VS ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

    Rtd Col Vincent Mugisha abaye umunyamabanga w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite ibikombe 23 bya shampiyona nyuma y’uko mu gisirikare yari umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ushinze guhuza abasivile n’abasirikare.

    APR FC yaherukaga umunyamabanga mukuru, Masabo Michel wagiye kuri izi nshingano muri 2021 avaho muri 2023, gusa nubwo yari muri izi nshingano ntabwo yigeze akunda kugaragara cyane mu nshingano z’iyi kipe aho hari n’igihe yarwaye ajya kwivuza.

    Rtd Col Vincent Mugisha asuhuzanya n’abatoza

    Umunyamabanga mukuru wa APR FC yatangiye inshingano

    Abakinnyi babwirana ko amazi ashobora kuba atakiri ya yandi

    Ishimwe Pierre nyuma yo kuva mu ikipe y’Igihugu yasubukuye imyitozo

    Yabasabye gutsinda Mukura VS ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12064

  • APR na Kepler zatangiranye umujinya shampiyona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ni we wavuze ngo ribara uwariraye, ariko ubanza turibuvuge ribara Kepler WVC na REG zasongeye ku mujinya wa APR na Kepler VC mu mikino ifingura shampiyona ya Volleyball ya 2025-26 mu bagabo n’abagore.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira nibwo shampiyona ya Volleyball abagabo n’abagore umwaka w’imikino wa 2025-26 yatangiraga ahabaye imikino 2 uwahuje APR WVC na Kepler WVC ndetse n’uwa REG VC na Kepler VC.

    Iyi mikino yombi yabereye muri Petit Stade, saa 18h00′ nibwo rwari rwambikanye hagati ya APR WVC na Kepler WVC.

    Abakobwa ba Kaminuza ya Kepler batangiye umukino neza ubona bari mu mukino barusha APR y’umutoza Peter Kamasa barimo bahuzagurika. Baje no kubatsinda iseti ya mbere ku manota 25-19.

    Ibi byari bimeze nko gukoza agati mu ntozi kuko izi Ntarekazi za APR zagarukanye umujinya uteye ubwoba maze bahita batsinda iseti yabo ya mbere ku manota 25-16.

    Iseti ya kabiri nayo bayitsinda ku manota 25-23. Kepler wabonaga irimo kugorwa no gukora inota kuko APR yari ibafite muri byose, batera bakabakorera ‘block’, gukora ‘reception’ nziza by’umwihariko ku mipira ya Vava byari bigoye, byatumye abakobwa b’umutoza Siborurema Florien bava mu mukino maze APR ibatsinda iseti ya ya 3 ku manota 25-14. Byari bivuze ko umukino warangiye ari amaseti 3-1.

    APR WVC yatangiye neza shampiyona

    Kepler WVC ntabwo yorohewe n’umukino w’uyu munsi

    Hahise hakurikiraho umukino wari witezwe na benshi, gusa ibyo abantu bari biteze sibyo babonye.

    Hari hitezwe ihangana rikomeye hagati ya REG VC na Kepler VC, gusa umukino wamaze umwanya muto cyane.

    Kepler ishobora kuba yinjiye mu kibuga ije guhorera bashiki babo bari bamaze gutsindwa na APR. Batsinze REG VC iseti ya mbere ku manota 25-21.

    Ntibyarangiriye aho kuko bahise batsinda n’iseti ya kabiri ku manota 25-18. REG yagerageje ngo irebe ko yabona byibuze iseti ariko birangira byanze n’iya gatatu Kepler yayitsinze ku manota 27-25. Kepler yegukana umukino ku maseti 3-0.

    REG ntabwo yahiriwe n’intangiriro za Shampiyona

    Kepler yihutishije ikipe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12063

  • Nyuma y’imyaka 8 Anita Pendo yasoje Kaminuza #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imyidagaduro, MC, Dj, Anita Pendo yasoje Kaminuza nyuma y’imyaka 8.

    Anita Pendo akaba yasoreje amaso ye yasoreje muri Kaminuza ya Mount Kenya aho yatangiye kwiga mbere y’uko abyara imfura ye muri 2017.

    Byatumye ahagarika kwiga ni nabwo yahise abyara uwa kabiri ajya kubitaho bituma asubira mu ishuri muri 2023.

    Akaba yasoje Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelors Degree) muri ‘Mass Media and Communication’.

    Akaba igitabo yamuritse yarakoze ubushakashatsi ku buryo itangazamakuru ryagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi.

    Anita Pendo ni umunyamakuru wa Kiss FM, yamenyekanye mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba Umuhanga mu kuvangavanga imiziki (Dj), Umuyobozi w’Ibitaramo (MC).

    Anita Pendo yasoje Kaminuza

    Inshuti zari zaje kumushyigikira

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12062

  • Ibyishimo kuri Mwarimu T-Stash wasoje Kaminuza #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino Tuyishime Anastash uzwi nka T-Stash ari mu byishimo nyuma yo gusoza Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda (Bachelor’s Degree).

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye ibirori no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 9526 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda 2025 (Graduation), abo barimo na Mwarimu w’imikino, T-Stash.

    Akaba yasoreje muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera (UR- Remera Campus) aho yize Biology and Physical Sports with Education.

    Uyu munyamakuru ukiri muto ariko utanga icyizere, akanzwe na benshi mu biganjemo urubyiruko aho imvugo ye nka “Nkunda Unkundire Abantu” akunda gukoresha yasakaye mu banyamupira benshi.

    Urugendo rwe rw’Itangazamakuru yahereye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri GS Rango yize aho yavugaga amakuru mu kigo.

    Muri Werurwe 2023 nibwo yagiye kuri Micro bwa mbere kuri Sana Radio icyo gihe yanakoraga nka Media Officer wa AS Kigali y’abagore.

    Muri Kamena 2023 yaje kuhava abonye ikiraka cyo kogeza Shampiyona y’u Rwanda kuri Magic Sports TV.

    Nyuma yaje gushinga YouTube Channel yitwa “Ishoti TV” itambukaho amakuru y’imikino ni nayo akoraho ubu.

    Mwarimu T-Stash yasoje Kaminuza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12061