Blog

  • Thaddée imishibuka yanze kumushibukana! Arategwa imitego nk’iy’abashwanye kubera urukundo #rwanda #RwOT

    Tura tugabane cyangwa bimeneke, ni yo ntwaro noneho igezweho mu batavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Twagirayezu Thaddée muri Rayon Sports, ni nyuma yo kubona ko basumbijwe imbaraga.

    Ubu iturifu igezweho ni ugusohora amashusho n’amajwi by’uyu muperezida wa Rayon Sports byavugiwe ahiherereye cyangwa aganira n’abantu bitari mu ruhamwe.

    Ubundi abantu bakundana iyo bashwanye, umwe kwiyakira bikamunanira atangira kugenda ashyira hanze amabanga yabo, yaba ubwambure bw’undi, amashusho y’ibanga, ibi umuntu yabigereranya n’ibirimo gukorerwa Twagirayezu Thaddée.

    Twagirayezu Thaddée watowe mu Gushyingo 2024, yagiyeho benshi bumva ibintu bigiye kugenda neza, umwuka mubi wavugwaga muri Rayon Sports ugashira.

    Hadaciye kabiri hatangiye kumvikana kutumvikana hagati ye n’abasaza bamuzanye bakaba abagize Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi.

    Ibi byatangiye ari akantu gato kugeza kuri gatanya yeruye neza, aho Twagirayezu Thaddée yavuze ko icyo bapfuye ari ukwanga kuba igikoresho cyabo.

    Ati “sinzi niba wenda naba igikoresho, niryo jambo, nutekereza ko naba igikoresho byaba ari ikindi kindi, ariko bisa nabyo.”

    “Ariko reka mbahe urugero rumwe rwabaye abantu bose bazi, byanavuzwe mu itangazamakuru, iyo ushobora kubona ukabona board iraguhamagaye ngo ngwino tuguhe CEO, ubwo se uri ahantu uyobora cyangwa uri ahantu uyobora ariko hayoborwa n’abandi? Niyo mpamvu nabyanze.”

    Nyuma yo gutangaza ibi, ni bwo n’uruhande rutavuga rumwe na we rwahise rushyira hanze amashusho y’inama ubwo yangaga Murenzi Abdallah nka CEO bari bamuhaye.

    Iyi nama yarimo abayobozi ba Rayon Sports yaba FC na Board, hari nyuma y’Inteko Rusange yabaye muri Nzeri 2025.

    Yavuze ko hari imyanzuro atemera yafatiwe mu Nteko Rusange ko yanditswe nabi aho umwanzuro wo gushyiraho CEO azaganirwaho n’impande zombi kandi akajyaho hamaze kuvugururwa amategeko shingiro, akaba atumva impamvu barimo kubyihutisha.

    Nk’uko byagaragaye mu mashusho yafashwe na Rutagambwa Marti nk’uko yabyemereye SK FM ariko akavuga ko yayafashe babizi, hagaragaye guterana amagambo cyane maze Twagirayezu Thaddée ahita abasiga muri iyi nama arigendera.

    Amashusho agaragaza ko harimo abarimo Munyakazi Sadate, Dr Rwagacondo, Murenzi Abdallah, Gacinya Chance Denis n’abandi.

    Gusa benshi banenze uwafashe aya mashusho akanayashyira hanze kuko bitari bikwiye kuko ibintu byabereye ahiherereye ku ikipe nka Rayon Sports biba bitagomba kujya hanze.

    Ikindi nubwo yavuze ko yabifashe bamureba babizi, ntabwo ari byo kuko byonyine uko amashusho afashwe bigaragara ko yafashwe n’umuntu arimo kuyiba kandi ku rwego rw’umugabo nka Rutagambwa atari akwiriye kuyafata cyangwa kuyasohora.

    Mu gihe bitarashira, hahise hajya hanze amajwi ya Perezida Twagirayezu Thaddée arimo aganira n’umugore bikekwa ko ari Rugema Mado usanzwe ari umunyamabanga wa Fan Base.

    Ni amajwi yafashwe nyuma y’umukino wa Shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports.

    Uyu mugore yumvikana arimo abwira Thaddée ko abasaza bari bamutanze ndetse banahaye amafaranga abakinnyi ngo bitsindishe.

    Wumvaga arimo amubaza kuri aba bagabo bose asa n’urimo kumuneka ariko undi amubera ibamba.

    Hari aho yamubwiye ati “nyuma y’umukino se wahise ujya he?”

    Undi ati “Kwa Freddy.” Arongera ati “Wari kumwe nande?” Aramusubiza ati “Na Furaha n’abandi”

    Yongeye kumubaza niba abo bari kumwe harimo na Gacinya, Prosper undi aramuhakanira.

    Yongeye kandi gusa n’umubaza ku mutoza Lotfi amubwira ko yari yemereye Kiyovu Sports kuyiha umukino niramuka imutsinze mu gice cya mbere azayirekera.

    Mu kumusubiza yagize ati “Lotfi mfite byinshi ntamwemeraho ariko si nkeka ko ibyo yabikora rwose, ntabwo yabikora.”

    Ibi yabimubwiye nyuma yo kumubwira ko bamwe mu bayobozi bo muri board bari baje kureba uyu mukino batari baje gufana ikipe ahubwo bari baje kumushungera ngo barebe ko yatsindwa.

    Amakuru avuga ko nyuma y’uko aya majwi agiye hanze, Rugema na we yahise yegura ku mwanya w’umunyamahanga wa Fan Base.

    Twagirayezu Thaddée imijugujugu yabaye myinshi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12090

  • Kamonyi: Nk'Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi #rwanda #RwOT

    Mu nama mpuzabikorwa yahuje inzego z'Ubuyobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025, Guverineri Alice Kayitesi uyobora Intara y'Amajyefo yakebuye abayobozi begereye Abaturage, abasaba kwisubiramo bakireba, bakabwira abaturage gukora ibyo nabo ubwabo bakora, bakaba ba Nkore neza bandebereho. Ati' Ibintu mvuga ndabikora cyangwa nihaye kuvuga ibyo ndakora'.

    Guverineri Alice Kayitesi, yabwiye intyoza.com ko iyi nama mpuzabikorwa igamije guhuza abayobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Akarere kugira ngo bisuzume, barebe ibyakozwe ariko kandi banarebe ingamba bafata bagamije gukosora ibitanoze, kugendera hamwe mu byo bakora mu nyungu z'umuturage.

    Avuga ko nk'Abayobozi, ngo kuko baba bafite byinshi bakeneye gukorera Abaturage, birinda gutinda ku byagenze neza, ahubwo bakita cyane ku hakiri intege nkeya mu rwego rwo gukosora, ariko kandi umuyobozi agasabwa kuba nkore neza bandebereho, ntabwire umuturage ibyo nawe ubwe adakora.

    Ati' Muri iyi nama mpuzabikorwa y'Akarere ka Kamonyi, turifuza ko uyu munsi tuza kongera kwisubiramo, tukareba ibiri kuganirwa cyane ni Isuku, Uburezi, Umutekano, Kwita ku Buhinzi, ariko twebwe nk'Abayobozi twifuza ko noneho twajya dukora bakatureberaho kurusha ko tuvuga ibyo twe tudakora'.

    Yabwiye abitabiriye iyi nama ati' Turamutse ubundi dukoze ibyo tuvuga, twazana impinduka nziza kurusha uko tubivuga tutabikora. Muyobozi uri aha ngaha n'abandi tubana, mwizengurukeho murebe! Iyi suku ugiye kubwira Abaturage, iwawe umuntu ahageze yasanga uri ntamakemwa? Aya makimbirane aturuka mu muryango iwanjye nta kibazo gihari n'Abana banjye ntabwo bashwana? Uburezi mvuga nubwo mu rugo rwanjye baba biga, mu Mudugudu cyangwa ku muturanyi nta mwana wataye ishuri? Ubu buhinzi mvuga, aha hantu nyura, ibi bintu nshinzwe bimeze gute?. Ni turamuka twihereyeho, mpamya ko tuzaba twamaze kugendera mu nzira nziza'.

    Yababwiye kandi ati' Dushobora rero kuba twarabaye Abayobozi bayobya cyangwa se badatanga amakuru y'ukuri kurusha uko tuba Abayobozi bakwiriye kuyobora abandi. Ni twongere dusubiremo ijambo rivuga ngo 'UMUTURAGE KU ISONGA'. Ni ijambo ry'amagambo abiri ariko afite ibintu byinshi avuga. Ntushobora kuba ku Isonga abana bawe baburara, ntushobora kuba ku isonga indwara zikugarije, ntushobora kuba ku isonga urarana n'amatungo uvuga uti buracya bayatwaye n'ibindi'.

    Guverineri Alice Kayitesi, yabwiye aba bayobozi ko nta rwitwazo kuri buri wese mu nshingano afite kuko hari urutonde rw'ibikwiriye kwitabwaho cyane cyane mu isuku n'ibindi, kuva ku rugo rw'Umuturage kugera ahatangirwa Serivise n'ahandi hakorerwa imirimo itandukanye. Yongeye kwibutsa abayobozi batandukanye kwita ku muturage.


    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi: Nk'Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Nk'Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/22/kamonyi-nkabayobozi-dukore-baturebereho-kuruta-kuvuga-ibyo-tudakora-guverineri-alice-kayitesi/

  • Bucyanayandi Emmanuel ntatindikanya kuvuga ko Imana ariyo yabaga yamutumye #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashize, tariki ya 21 Ukwakira 2025, nibwo Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda, rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel, wiyitaga umuvugabutumwa, akekwaho ibyaha birimo kwigisha inyigisho zitera ubwoba abantu no gukoresha ubuhanuzi nk'uburyo bwo kubakuramo amafaranga.

    Nk'uko RIB yabitangaje mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zabo, uyu mugabo yakwirakwizaga ubutumwa bwe ku mbuga zitandukanye zifashisha amajwi n'amashusho, aho yihanangirizaga abantu ababwira ko bafite ibyago by'urupfu, indwara zikomeye cyangwa ibindi byago bikomeye, keretse nibatanga amafaranga nk'amaturo y'ishimwe.

    RIB yagize iti: 'Ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda, RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugabutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro eshanu ibyo batanze nk'ituro.'

    Amakuru atangwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha avuga ko Bucyanayandi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yongeye kwibutsa abaturage ko nta muntu ukwiriye kwishora mu bikorwa by'ubupfumu, ubuhanuzi cyangwa ubujura bwitwaje iyobokamana, kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru aho babonye umuntu wese ugerageza gukoresha imyizerere cyangwa ijambo ry'Imana mu nyungu ze bwite.

    Ibi bibaye mu gihe inzego z'umutekano zihanze amaso bamwe mu biyita abavugabutumwa bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gushuka abaturage, bakabatera ubwoba cyangwa bakabaka amafaranga babizeza imigisha n'ihirwe. RIB ivuga ko ibi bikorwa bigomba gucika kuko bisenya umuryango nyarwanda, bikangiza icyizere mu byerekeye ukwemera n'indangagaciro z'Abanyarwanda muri rusange.

    Bucyanayandi Emmanuel ntatindikanya kuvuga ko Imana ariyo yabaga yamutumye

    Source : https://kasukumedia.com/bucyanayandi-emmanuel-ntatindikanya-kuvuga-ko-imana-ariyo-yabaga-yamutumye/

  • Afhamia yandikiye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Afhamia Lotfi wahagaritswe ku nshingano zo gutoza Rayon Sports, yamaze kwandikira iyi kipe ayisaba kumusubiza mu kazi bitarenze amasaha 48.

    Tariki ya 13 Ukwakira 2025 ni bwo Rayon Sports yandikiye Afhamia Lotfi bamumenyesha ko ahagaritswe mu kazi iminsi 30, gusa na nyuma y’iyi minsi akaba atazagaruka kuko byari ugukurikiza amategeko kuko amasezerano bafitanye avuga ko uruhande ruzifuza gusesa amasezerano ruzatanga iminsi 30 y’integuza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, Afhamia Lotfi yandikiye Rayon Sports ayimenyesha ko igomba kumusubiza mu kazi bitarenze amasaha 48.

    Mu gihe batabikora akaba azahita yitabaza amategeko. ISIMBI yamenye ko yakoze ibi abigiriwemo inama n’abanyamategeko be, ni mu rwego rwo gukurikiza amategeko kugira ngo azanabone ibimenyetso byo gutwara muri FIFA ko yagerageje no kubandikira ngo asubizwe mu kazi.

    Afhamia akaba afite gahunda yo kurega Rayon ikamwishyura amasezerano yose kuko avuga ko yahagaritswe binyuranyije n’amategeko kandi hakaba hari n’ibyo ikipe itubahirije bikubiye mu masezerano, kudahemberwa ku gihe, kugira uruhare mu kugura abakinnyi n’ibindi.

    Gusa ku ruhande rwa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddee yavuze ko amasezerano asobanutse ko nibifuza gutandukana na we bazamwishyura amezi 3 (ahembwa $3500), aha hakaziyongeraho imishahara y’ibirarane by’amezi abiri bamufitiye.

    Afhamia Lotfi akaba akaba yarahagaritswe ashinjwa umusaruro mubi aho mu mikino 5 yatoje yatsinzwemo 3, anganya umwe atsinda umwe.

    Afhamia Lotfi yasabye Rayon Sports kumusubiza mu kazi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12087

  • Nyambo yafunguye ishuri ryigisha gukina filime #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Nyambo Jesca umwe mu bamaze kubaka izana, yafunguye ishuri ryigisha gukina filime rizafasha abantu bose bafite impano bifuza kuzazikina nk’ababigize umwuga.

    Nyambo yabwiye ISIMBI ko ari igitegerekezo yagize nyuma yo kubona abantu benshi bamwandikira bamubwira ko bifuza gukina filime ariko na none asanga bagomba kuba bafite ubumenyi muri byo, bafite ikintu kigaragaza ko ibyo bintu babizi atari ukuza kwigira muri filime.

    Ati 'Ni yo mpamvu nafunguye ishuri ryigisha gukina filime, kuyobora amashusho, gufata amashusho, ibintu byose bibera muri filime, gutunganya amashusho no kwandika filim.'

    Yavuze ko umuntu uzajya asoza iri shuri azajya ahabwa icyangombwa kerekana ko yarisoje (Certificate) izamufasha no mu bindi bikorwa bizajya bikenera kwerekana no hari ubumenyi afite.

    Iri shuri ryitwa Kigali Filime Academy, riherereye Sonatubes aho na Nyambo azajya aba ari mu bigisha. Ushaka kwiyandikisha yahamagara 0788358613 cyangwa 0788960861.

    Nyambo yafunguye ishuri ryigisha gukina filime

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12088

  • Micky ati: 'Bizamfata igihe kugira mbabarire Regis twahoze dukundana' #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda Micky yongeye kugaragaza agahinda, ubwo yagarukaga ku byamubayeho mu rukundo rwe na Regis, wamamaye nka Captain Regis. Mu magambo ye yuzuye uburakari bwinshi, Micky yavuze ko uyu wahoze ari umukunzi we yamugiriye nabi ku buryo bizafata imyaka myinshi kugira ngo amubabarire.

    Mu butumwa bwe ubwo yagiranaga ikiganiro na Sabin kuri channel ya Youtube Isimbi TV, yagize ati: 'Captain Regis niba urimo kundeba, warampemukiye cyane ku rwego ntashobora kugusobanurira n'umunwa wange ngo ubyumve. Wavuze ibintu bitaribyo urabeshya, nyine warampemukiye ubyumve, rero imbabazi zange bizantwara nk'imyaka 20 kugira ngo numve nabohoka nkubabarire.'

    Micky yavuze ko icyamubabaje kurusha ibindi ari uko Regis yamusebeje ndetse akamugerekaho icyaha cyo gufungisha nyina, umuntu afata nk'umutima w'ubuzima bwe.

    Yagize ati: 'Niko kuri urabizi sinjya ndya indimi, Regis yansebereje mama ariwe muntu wambere nkunda. Ntabwo namubabarira pe. Iyo umuntu akugirira nabi ariko akareka umuryango wawe, wabitekerezaho ukamubabrira; ariko kumfata ukanteranya n'umubyeyi wange? Oya, ibyo sinzabyibagirwa.'

    Benshi mu bafana ba Micky batangajwe n'ayo magambo, bamwe bamuhumuriza bamubwira ko igihe kibi cyangwa cyiza cyigeraho cyikarangira, abandi bakavuga ko byaba byiza aramutse ashoboye gukira ibikomere byo mu mutima. Ubu, amagambo ye akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b'ibyamamare batandukanye bagenda batanga ibitekerezo ku kibazo gikomeje kuba urujijo hagati ya Micky na umunyarwenya Regis.

    'Sinasubirana n'umuntu wafungishije nyina'
    'Bizamfata nk'imyaka 20 kugira ngo mubabarire'

     

    Source : https://kasukumedia.com/micky-ati-bizamfata-igihe-kugira-mbabarire-regis-twahoze-dukundana/

  • Josh Ishimwe yatomagije umugore we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe mu mitoma myinshi yifurije umugore we Gloria isabukuru nziza y’amavuko.

    Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yifurije umugore we isabukuru akanamwibutsa ko amukunda cyane.

    Ati “Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, mugore wanjye mwiza nahawe na Rurema, imfura muri byose. Ntabwo nzi aho nahera, ariko ndi umunyamugisha kuba ngufite nk’umugore wanjye. Ndagukunda cyane.
    ‎
    ‎”Wambereye umugisha mu myaka yose tumaranye, uyu wo urangije biba agahebuzo. Byose ni ubuntu bw’Imana. Ndashima ku bw’ubuzima bwawe kandi ndi hano kuguha urukundo, ibyishimo, kugusengera ndetse no kwishimira buri ntambwe y’urugendo rwawe.'
    ‎
    Yunzemo ati ‎”Ndagushimira kandi ndagukunda cyane mugore wanjye, kukugira ni umugisha. Ndagukunda ni impamo.”

    Uyu muhanzi ukunzwe cyane, yakoze ubukwe na Gloria muri Kamena 2025 bukaba bwarabereye ku Mugabane w’u Burayi mu Buholandi.

    Josh Ishimwe yifurijeumugore we isabukuru nziza mu mitoma myinshi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12089

  • Harry Maguire igitego yatsindiye Anfield Road ni kimwe mu cyamuhinduriye amateka #rwanda #RwOT

    Harry Maguire yashyize ubutumwa bwihariye kumbuga nkoranyambaga. Bishobora kumvikana nk'ibitandukanye bitewe n'uko ubusomye, ariko we yizera ko bikwiye kubw'abafana b'umupira w'amaguru n'abandi bose. Hashize iminsi micye atsinze igitego Anfield, aba intwari itunguranye ya Manchester United (kandi si ubwa mbere!). Ariko inkuru ya Maguire mu myaka yashize ikomeje kunyura abatari bake mu bakunzi b'umupira w'amaguru.

    Biroroshye cyane kwibagirwa ibyo yanyuzemo kuva yagera i Manchester mu kipe ya Manchester United mu 2019, ubwo yagurishwaga ku mafaranga menshi cyane.

    Ariko se, abakinnyi bo baba bafite aho bahurira n'amafaranga bishyurwa? Oya. Ibyo ni iby'amakipe. Abakinnyi si imashini ikoreshwa nyuma ntiyishyurwe; bakora uko bashoboye ngo bitware neza, ariko rimwe na rimwe ibintu ntibibahire.

    Harry Maguire ntiyari afite uruhare na ruto mu mafaranga yaguzwe, ariko mu rwego rw'ihohoterwa, gutukwa, gusekwa, gutoneshwa ku mbuga nkoranyambaga rwari urw'agahomamunwa.

    Tekereza umuntu buri cyumweru yakirwa n'ibitutsi bitandukanye gusa n'uko atitwaye neza mu kazi ke. Ibyo bishobora kuba ku muntu uwo ari we wese. Ariko kuri Harry, ibyo yahuye nabyo byari byinshi cyane, kandi ntari wenyine mu bakinnyi batitwaraga neza icyo gihe. Ariko we yabaye nk'intama y'ituro.

    Ikibabaje, abagera kuri 50% mu bamuvugaga nabi cyane cyane abo mu mahanga, nta n'umukino wa Manchester United barebaga. Byari ibintu byoroshye: gufungura konti yawe, ukandika useka Maguire. Umupira w'amaguru ni ishyamba ryiza ariko rimwe na rimwe iyo bigeze k'uvugwa biramurenga.

    Harry ntiyigeze ajya impaka. Ntiyigeze yitotombera ibitekerezo by'abamunenga k'ubijyanye n'imikinire ye. Yakoze cyane, akomeza gukora, atava ku ntego ye yo gukinira Manchester United ku rwego rushoboka.

    Yambuwe ubuyobozi mu kibuga( capitaine ) yakomeje kwita ku ikipe, gufasha bagenzi be, no gutanga ijambo mu myitozo no mu mikino muri rusange.

    Maguire ntabwo yari umukinnyi mubi icyo gihe ndetse na nubu gusa, niko siporo imeze. Ni isomo rikwiye buri mufana, buri mukinnyi, ndetse n'umuntu usanzwe. Nyuma y'igitego yatsindiye Anfield, yagize ati: 'Ndishimye cyane kuko nkunda cyane iyi kipe kandi kuko byibura uyu munsi abafana bacu bishimye. Reka abantu bavuge. Reka bagutuke. Ntuzacogore ku nzozi zawe. Kora cyane. Tanga byose ushoboye, hanyuma uzasange ibyiza bigugitetegereje.'

    Igitego yatsindiye Anfield Road ni kimwe mu cyamuhinduriye amateka

    Source : https://kasukumedia.com/harry-maguire-igitego-yatsindiye-anfield-road-ni-kimwe-mu-cyamuhinduriye-amateka/

  • Umusifuzi washatse kugoreka umukino nta kiguzi wabona! Ubundi bakora amakosa nkana? Cyangwa ni wa mwana murizi? #rwanda #RwOT

    Ibibazo ni byinshi, buri muntu wese yabaye umusesenguzi ku bijyanye n’imisifurire ya Shampiyona mu Rwanda, biragoye gutandukanya umusifuzi wakoze amakosa bimugwiririye n’uwayakoze kubushake. Ubundi twisanze aha hantu gute?

    Imyaka yo ibaye myinshi buri mukino wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda (reka abe ari yo nibandaho) urangira yaba abafana, abayobozi b’amakipe bijundika imisifurire.

    Biragoye ko wabona umukino urangira abantu bahuriza ku byemezo byafashwe n’umusifurizi, abatsinzwe baba bavuga ko impamvu batsinzwe ari umusifuzi, rimwe na rimwe iyo basubiye mu mashusho usanga ibyo byemezo byari bikwiye. Hari ababitukiwe ariko nyuma bikagaragara ko ari abere.

    Gusa ntabwo umuntu yakwirengagiza ko hari n’abafata ibyo byemezo bigaragara ko bisa n’aho babikoze nkana babishaka.

    Byagenze gute ngo abagakemuye impaka abe ari bo baziteza

    Nibyo biragoye ko uwagusaba ibimenyetso byakugora ariko hari n’ibiboneka, umupira w’u Rwanda uvugwamo ruswa, amarozi, kuganira hagati y’amakipe yombi ngo bumvikane uko umukino uri bugende.

    Hari amakipe yafashwe nk’aho adafite ubushobozi bwo kwitsindira ikipe iyo ari yo yose ahubwo ngo abifashwamo n’abasifuzi (ni ibiba bivugwa ku muhanda).

    Hari ibivugwa ko hari abayobozi b’amakipe bisabira abasifuzi runaka ngo babasifurire umukino bitewe n’ibyo bifuza.

    Ubu hari abasifuzi basigaye bafatwa mu isura y’amakipe runaka, ngo runaka akunda ikipe iyi n’iyi ku buryo niyo akoze ikosa ryo kwibeshya mu kibuga hari abatabyemera ahubwo ngo biba byateguwe. Ibyo byose biba ari ukuri urumva ko nta butabera bwaboneka.

    Ese ni ikibazo cy’amafaranga make?

    Igisubizo ni Oya. Umusifuzi wateguye kukwiba ntacyo wakora ngo abireke kimwe n’uko n’uwaba atabishaka ntacyo wakora ngo umwumvishe ko agomba kubikora.

    Benshi bari bagize icyizere ko amakosa y’abasifuzi agiye kugabanuka kuko mu mwaka w’imikino 2025-26 amafaranga bahabwa yazamutse ava ku bihumbi 43 n’ibihumbi 45 ku basifuzi mpuzamahanga biba ibihumbi 100 ku mukino.

    Gusa bimeze nk’aho nta mpinduka kuko ku munsi wa 4 wa shampiyona ibirego byabaye byinshi cyane, kutishimira imisifurire nibyo biranga abayobozi b’amakipe.

    Nubwo FERWAFA yabihakanye ariko hari amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri Patrick Ngaboyisonga wasifuye umukino wa Musanze na AS Kigali i Musanze, Nizeyimana Is’haq wasifuye umukino w’umunsi wa Kabiri wahuje Amagaju na Bugesera mu Magepfo bahagaritswe imikino 5 kubera amakosa bakoze muri iyo mikino.

    Hari kandi na Mukura VS yareze Ishimwe Claude na Mugabo Eric basifuye umukino wa APR FC na Mukura ku Cyumweru gishize, bashinjwa gukora amakosa nkana yanatumye Mukura itakaza amanota.

    Si ibyo gusa kuko na KNC nyiri Gasogi United na we ejo hashize mu kiganiro Rirarashe yagarutse ku musifuzi Aline wasifuye umukino wabo na Bugesera aho yavuze ko hari ukuntu ifirimbi itababaniye, yanagrutse kandi ku mukino wa Rayon Sports igitego cyabo banze.

    Ibi byose ni ibikwereka ko abasifuzi nta cyizere bagifitiwe n’abanyamupira bitewe n’ibigenda bibavugwaho.

    Ese abasifuzi ntibibeshya cyane ko nta na VAR ihari?

    Kwibeshya nta muntu utibeshya bibaho cyane, ari nabyo natangiye mvuga ko bisigaye bigoye kumenya umusifuzi wibeshye n’utibeshye kuko bose basigaye bafatwa mu gatebo kamwe.

    Hari abasifuzi bo bamaze gufata uruhande utapfa kwegera umubwira ubwo busa, icyo akora ari mu kibuga niyo yakora ikosa abantu bakavuga ko ari ikosa ari ukwibeshya, gusa abo ni mbarwa.

    Hakorwa iki?

    Mbere y’ibindi hakabanje kurebwa umuzi w’ikibazo, kuki bivugwa kandi bikagenda bigaruka ku bantu bamwe gusa? Kubahagarika cyangwa kubakura mu nshingano si igisubizo, icyatumye babikora ntikizatuma n’abasimbura babo babikora?

    Ikindi gishoboka ni uko baba abanyamwuga bakemera kwitandukanya n’izo mbaraga zibashora mu guca imanza zibera. Bitabaye ibyo nta ngano y’amafaranga waha umusifuzi washatse kukwiba ngo ye kubikora kimwe n’uko utabikozwa nta kiguzi wabona umuha.

    Twavuze abasifuzi gusa, ese abayobozi b’amakipe bo ni shyashya?

    Uwavuga ko hari n’abiriza ntiyaba abeshya cyane ko bamwe bavugwaho gukoresha abasifuzi, bivuze ko babishatse uyu mupira bagira uruhare mu kuwusukura kandi bigakunda.

    Niba bivugwa ko hari abisabira abasifuzi bakabahabwa, nundi azabasaba nimujya gukina bigende gutyo, ubwo bizarangirira he?

    Nta muntu ntunze agatoki ariko umupira w’u Rwanda uvugwamo 'match fixing’ (kugena uko umukino ugenda), aho ujya kuba bakakubwira uko uri burangire kandi bikagenda ko, bivuze ko haba habaye ibiganiro.

    Imisifurire ntivugwaho rumwe muri shampiyona y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12085

  • Umukinnyi w’umunyarwanda yahamagawe mu ikipe ya Canada #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Nteziryayo Josh-Duc usanzwe ukinira CF Montréal FC yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Canada y’abatarengereje imyaka 17 irimo yitegura kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Uyu myugariro uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi, Iradukunda Liliane, ejo hashize tariki ya 21 Ukwakira 2025, ni bwo yahamagawe.

    Josh akaba yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 21 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Canada bazayihagararira mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nyina yagize ati “Josh Duc Nteziryayo azakina Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Qatar. Ishema ryanjye, Ishema ry’igihugu cyacu nk’u Rwanda.”

    Nteziryaho w’imyaka 16 akinira CF Montréal FC y’abatarengeje imyaka 18, yanakinnye imikino yo gushaka iyi tike yabaye muri Gashyantare. Muri Kanama na Nzeri 2025 akaba yari mu mwiherero n’abandi yitegura Igikombe cy’Isi.

    Iki gikombe kizatangira tariki ya 3 kugeza 27 Ugushyingo 2025. Canada iri mu Itsinda K na Uganda, u Bufaransa, Chile.

    Nteziryayo azakina Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 ari kumwe na Canada

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12086