Blog

  • Tuzabaha imbabazi – Umutoza wa APR FC yavuze ukuri ku cyo Sy na Dauda bazize #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda impamvu bahanwe ari imyitwarire itari myiza yo gusohoka mu mwiherero bari mu Misiri, gusa ngo bazabaha imbabazi nubwo bagomba kwihanangirizwa.

    Tariki ya 10 Ukwakira 2025, APR FC nibwo yasohoye itangazo rihagarika abakinnyi bayo, Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo bari mu Misiri muri CAF Champions League. Ubuyobozi bwavuze ko barenze ku mabwiriza y’umutoza n’ubuyobozi, bikaba byatumye bananirwa gukina umukino wo kwishyura wahuje APR FC na Pyramids FC.

    Umutoza Adel aganira n’itangazamakuru yavuze aba bakinnyi bagombaga guhanwa kuko barenze ku mabwiriza agenga ikipe.

    Ati 'Murabizi, hari amategeko yo mu ikipe buri wese aba agomba kubaha. Birashoboka ko hari bamwe batazi ko APR FC ikora nk’igisirikare. Basohotse hanze mbere y’umukino, rero bagombaga guhanwa. Nanjye nshyigikira imyitwarire myiza.”

    Yavuze ko bazabaha imbaba ariko bakaba bagomba kwihanangirizwa.

    Ati “Twakemuye ikibazo, tuzabaha imbabazi ariko bagomba kwihanangirizwa.”

    “Sy ntabwo ahari, ari mu Ikipe y’Igihugu aho yanitabira Coupe Arabe, rero azaza mu byumweru bibiri biri imbere.”

    “Dauda agomba kumenya ko utakina muri APR utitwara neza.”

    Yakomeje avuga ko bagomba kumenya ko gukina muri APR FC ugomba kuba ufite ikinyabupfura cya gisirikare.

    “Gusohoka mu mwiherero mbere bituma utita ku mukino cyane nk’uko bikwiye, kandi ntabwo nabyihanganira. Tuzababarira. Ubutaha tuzaganira na bo nubwo batabyumva. Ntibazi ko muri APR ugomba kugira ikinyabupfura cya gisirikare.”

    Mamadou Sy na Dauda bahagaritswe muri APR FC iminsi 30 mu gihe barimo gukora iperereza kugira ngo hafatwe ikindi cyemezo.

    Dauda ari mu bihano

    Sy ntabwo aragera mu Rwanda azaza mu byumweru bibiri, na we ari mu bihano

    Taleb Abderrahim yavuze ko bazahabwa imbabazi ariki bakihanangirizwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12077

  • Moïse Katumbi yiteguye kugira uruhare mu biganiro by'amahoro muri DRC #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, Moïse Katumbi Chapwe, yatangaje ko afite ubushake bukomeye bwo kugira uruhare mu biganiro bigamije kugarura amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Katumbi, wahoze ari Guverineri w'Intara ya Katanga, yavuze ko igihugu cye kitagomba gukomeza kuba mu mwijima w'intambara, amarira n'ubuhunzi, ahubwo kigomba kuganisha ku nzira y'ubwiyunge, umutekano n'iterambere.

    Mu ijambo rye, Katumbi yagaragaje ko abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu Ntara za Nord-Kivu, Ituri na Sud-Kivu, bamaze imyaka irenga makumyabiri baba mu bibazo by'intambara, kandi ko igihe kigeze ngo abayobozi bose b'igihugu bashyire imbere inyungu rusange aho kugendera ku nyungu za politiki z'ibyiciro. Yavuze ati: 'Amahoro si impano, ni igikorwa cy'ubwitange. Niteguye kugira uruhare mu biganiro byose bigamije kubonera umuti w'ibibazo by'igihugu cyacu.'

    Katumbi yasabye kandi imiryango mpuzamahanga, cyane cyane Afurika yunze Ubumwe n'Umuryango w'Abibumbye (ONU), gukomeza gushyigikira Congo mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye.

    Yibukije ko amahoro ari bwo buryo bwonyine bushobora gutuma abaturage bongera kwizera ejo hazaza, bagasubira mu mirimo, ubucuruzi n'ubuhinzi.

    Yasoje asaba n'abaturage bagenzi be kudacogora mu gusaba ubuyobozi gufata ingamba zikomeye zo guhagarika imitwe yitwaje intwaro, kuko amahoro atazazanwa n'abanyamahanga ahubwo azubakwa n'abanye-Congo ubwabo.

    Moïse Katumbi yiteguye kugira uruhare mu biganiro by'amahoro muri DRC

    Source : https://kasukumedia.com/moise-katumbi-yiteguye-kugira-uruhare-mu-biganiro-byamahoro-muri-drc/

  • Twari dukumbuye intsinzi – Abedi na Richard, Pavelh Ndzila yavuze ikinyarwanda, ibyishimo by’abakinnnyi ba Rayon #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC 3-1, abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, PavelhNdzila we avuga n’ikinyarwanda.

    Ni nyuma y’uko bari bamaze iminsi batitwara neza muri Shampiyona y’uyu mwaka.

    Ibitego bya Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire na Aziz Basane byafashije Rayon Sports gutsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.

    Nyuma y’uyu mukino, Bigirimana Abedi na Ndayishimiye Richard babwiye ISIMBI ko bari bakumbuye intsinzi.

    Richard yagize ati “ndishimye cyane ibintu bimeze neza.”

    Bigirimana Abedi yavuze ko bitari byoroshye. Ati “ntabwo byari byoroshye ariko amanota atatu arabonetse.”

    Yakomeje agira ati “twari dukumbuye intsinzi cyane.” Ndayishimiye Richard na we yahise yungamo ati “twari dukumbuye intsinzi.”

    Mu byishimo byinshi, umunyezamu Pavelh Ndzila yavuze mu Kinyarwanda ko yishimye.

    Ati “meze neza, amakuru ni meza, amanota 3 arabonetse.”

    Tambwe Gloire yafunguye amazamu yavuze ko icyabafashije ari ukumva no gushyira mu bikora ibyo umutoza yababwiye.

    Ati “nta kindi ni ugukuriza amabwiriza y’umutoza, tukumva ibyo yadusabye nicyo cyadufashije.”

    Abakinnyi ba Rayon Sports bakaba basabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza ari benshi gushyigikira ikipe ko nabo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.

    Bigirimana Abedi ngo amanota 3 yabashimishije cyane

    Tambwe watsinze igitego cya mbere yavuze ko bakurikije inama z’umutoza

    Richard yavuze ko bari bakumbuye intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12075

  • Turashaka gutwara Shampiyona tudatsinzwe – Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yavuze ko bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona badatsinzwe.

    Ni nyuma yo gutsinda Amagaju bigoranye 1-0 cya Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Byiringiro Lague mu magambo make akaba yabwiye ISIMBI ko intego ari ugutwara shampiyona kandi badatsinzwe.

    Ati “Shampiyona turayishaka, turifuza kuyitwara kandi tudatsinzwe.”

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 utangira, Police FC yazanye umutoza Ben Moussa watwaye igikombe muri APR FC, yavuze ko intego bafite ari ukwegukana shampiyona.

    Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona, Police FC ni iya mbere n’amanota 12, nta mukino iratsindwa cyangwa ngo inganye, yose yarayitsinze.

    Byiringiro Lague avuga ko bifuza gutwara Shampiyona badatsinzwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12073

  • Ni bamwe baba batifuriza umuntu ineza kandi si bo Mana – Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

    Myugariro Mpuzamahanga w’u munyarwanda, Rwatubyaye Abdul uheruka gusinyira Al Suqoor yavuze ko abakekaga ko ibyo gukina yabivuyemo nta makuru baba bafite ahubwo ari bamwe baba batifuriza umuntu ineza.

    Ku gicamunsi cy’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025 nibwo Rwatubyaye Abdul yemejwe nk’umukinnyi mushya wa Al Suqoor ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya.

    Mu kiganiro cy’umwihariko yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Rwatubyaye Abdul yavuze ko yishimiye kujya gukina muri iyi shampiyona ikinamo abandi bakinnyi b’abanyarwanda babyirukanye Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Nsabimana Aimable.

    Ati “Birashimishije cyane kubona abana b’iwacu turi muri Shampiyona imwe, kumva ko bahari kandi muri Shampiyona irimo guhatana kwinshi birashimishije cyane binatuma izindi shampiyona zigira icyizere cyo kuzana izindi mpano ziri iwacu mu Rwanda.”

    Ni umukinnyi usinyiye Al Suqoor benshi bari basigaye bamufata nk’umukinnyi utazongera gukina muri Shampiyona zikomeye nk’uwabigize umwuga cyane ko yari amaze igihe nta kipe hari n’abavugaga ko yaba arimo ashaka kubivamo.

    Yavuze ko utabuza abantu kuvuga ibyo bashaka kandi ko abakwirakwizaga ayo makuru ari ababa badashakira umuntu ibyiza, ngo abashatse kumenya impamvu yamaze igihe nta kipe barayimenye.

    Ati “abantu ariko batekereza ibyo bashaka pe kandi ntabwo wababuza, abo ngabo babifata nk’umukinnyi ugiye kubivamo ni bamwe baba batifutiriza ineza umuntu kandi si bo mana, abari bahagayitse barabimbajije ntabwo bigeze bibwira ibindi.”

    Yakomeje asobanura uko byagenze ngo amare igihe nta kipe.

    Ati “nkimara gutandukana na Brera Strumica yo muri Macedonia nisanze ndi muri case y’uko ntashobora kongera gukinira ikipe zirenze ebyiri mu mwaka umwe w’imikino bituma rero ntegereza ko irindi soko rifungura.”

    Yabwiye abakunzi be ko bagiye kongera kubona Rwatubyaye bahoze babona abaha ibyishimo.

    Ati “Ubutumwa naha abakunzi banjye ni uko mbemera cyane kandi bagiye kongera kubona Rwatubyaye bahoze bemera kuva kera, kwitanga gushira umutima ku kazi no kongera kuba umukinnyi wo guhagararira igihugu mu gihe hari amahirwe.”

    Rwatubyaye Abdul ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru ayikinira kugeza 2016 ubwo yerekezaga muri Rayon.

    Hanze y’u Rwanda yakiniye amakipe ariko Kansas na Colorado Rapids zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FC Shkupi na Brera Strumica zo muri Macedonia n’izindi.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko abamuteze iminsi bavuga ko agiye kubivamo si bo mana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12076

  • Rayon bayindekeye nayitoza – Haruna Ferouz wageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa Rayon Sports urimo kuyitoza nk’umutoza mukuru w’agateganyo, Haruna Ferouz yavuze ko bamugiriye icyizere yayitoza kandi agatanga umusaruro.

    Ni nyuma y’uko guhagarika umutoza mukuru Afhamia Lotfi akaba atazanagaruka muri izi nshingano, umukino we wa mbere yaraye atsinze Rutsiro FC 3-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Haruna Ferouz abajijwe niba abona afite ubushobozi bwo kuba yagumana Rayon Sports nk’umutoza mukuru yavuze ko bitaba ari ubwa mbere abaye umutoza mukuru.

    Ati “njyewe nayitoza nta kibazo kuko ntabwo byaba ari ubwa mbere ntoje ikipe ndi umutoza mukuru mu ikipe nkuru kuko natoje ndi umutoza mukuru muri Vital’o, Flambeau du Centre, Flambeau del’Est, ayo yose ni amakipe afite ibikombe mu Burundi kandi ahagararira igihugu. “

    Agaruka ku bakinnyi afite niba abona bahatanira igikombe bakakegukana, yavuze ko bashoboye.

    Ati “abakinnyi barashoboye. Ariko na none abakinnyi biterwa n’umutoza hari igihe waba ufite abakinnyi beza ariko buri kipe ikagutsinda, rero abakinnyi barasanzwe si bakuru cyane tuzagerageza guhatana kandi tuzatsinda.”

    Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza gushyigikira ikipe yabo kuko ari kimwe mu bibatera imbaraga.

    Haruna Ferouz yavuze ko gutoza Rayon Sports bitamunanira bayimurekeye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12074

  • Umufana wa Rayon Sports yarahiriye kujya muri APR FC #rwanda #RwOT

    Twizerimana Eric usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, yamaze kurahirira kujya muri APR FC.

    Uyu mufana akaba yinjijwe muri APR FC kumugaragararo nyuma y’umukino wa shampiyona APR FC FC yatsinzemo Mukura VS 1-0.

    Yarahijwe na Songambere usanzwe ushinzwe ubukangurambaga muri APR FC yari kumwe na Rujugiro, umukunzi wa APR FC ukomeye.

    Eric utifuje gutangaza byinshi, yagize ati “nibyo cyane navuye muri Rayon Sports njya muri APR FC. “

    Songambere akaba yavuze ko Eric yishimiye uko ikipe ibayeho, itsinda abona ko nta gisigaye ngo ayerekezemo.

    Ati “yarebye uko APR FC iyobowe, imyitwarire yayo, uko itsinda asanga ni ngombwa ko aza mu muryango, twebwe turi hano kumuha ikaze, tumuhaye ikaze yicare atuze.”

    Yakomeje agira ati “yafashe umwanzuro araduhamahara, aratubwira ngo nkimara kubona uko APR FC, imiyoborere yayo, maze igihe nyireba nasanze ari nta makemwa. Turamwishimiye tumuhaye ikaze.”

    Songambere yavuze ko kandi imiryango ihora ifunguye ku muntu wese wifuza kuza muri APR FC bazamwakirana yombi.

    Si we mukunzi wa Rayon Sports winjiye muri APR FC gusa hari n’abandi yagiye irahiza barimo na Sarpong wari umukunzi wayo ukomeye.

    Eric yari asanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports

    Eric (wambaye jersey y’umweru) yamaze kuba umukunzi wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12072

  • APR FC yatsindiye Mukura ku itara (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Ssekiganda Ronald cyayihesheje intsinzi imbere ya Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona ya 2025-26.

    APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite abakinnyi babiri bahagaritswe kubera imyitwarire mibi, Seidu Yussif Dauda na Mamadou Sy.

    Umukino watangiye amakipe yombi ubona agerageza gusa nashaka uburyo imwe yaca indi mu rihumye ngo itsinde gusa yombi yari ahagaze bwuma.

    Akagozi ka Mukura VS kaje gucika ku munota wa 19 ubwo APR FC yatsindaga igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri Koruneri yari itewe na Ruboneka Bosco maze umunyezamu Ssebwato awukuramo ntiyawufata neza, Ssekiganda Ronald ahita ashyira mu izamu.

    Ku munota wa 30, rutahizamu wa APR FC, William Togui Mel yagerageje ishoti rikomeye ariko Ssebwato awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mukura VS mu gice cya kabiri yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biranga.

    APR FC nayo yashatse igitego cya kabiri biranga umukino urangira ari 1-0.

    Indi mikino y’umunsi wa 4 yabaye, ku wa Gatanu Gicumbi FC yanganyije na AS Kigali 0-0, uyu munsi Police FC yatsinze yatsinze Amagaju 1-0, ejo hashize Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC 3-1, Bugesera FC inganya na Gasogi United 0-0, AS Muhanga inganya na Etincelles 1-1. Ejo Musanze FC izasura Kiyovu Sports.

    Hakim Kiwanuka yatanze akazi

    Igitego Ronald Ssekiganda yatsinze

    Bishimira igitego cya Ssekiganda Ronald

    Umwana ufana Ruboneka Bosco yari yazanye icyapa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12071

  • Manchester United yigaranzuye Liverpool ku bitego 2-1 #rwanda #RwOT

    Manchester United iraye mu byishimo nyuma yo gukosora ikipe ya Liverpool ibitego 2-1 mu mukino wa munani wa Shampiyona y'u Bwongereza (Premier League) wabereye ku kibuga cya Anifield. Ni umukino wari utegerejwe cyane n'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose, cyane ko aya makipe yombi afite amateka akomeye ndetse asanzwe afitanye rivalité ishingiye ku guhatanira ubukombe mu Bwongereza.

    Ikipe ya Manchester United yatangiye umukino neza, yerekana ko ni ku kibuga cyabo badatezuka kuhatsindirwa. Umutoza w'ikipe ya Manchester United yakoze impinduka zigaragara mu ikipe, ashyiramo abakinnyi bafite imbaraga n'umuvuduko.

    Ibyo aribyo byatanze umusaruro kuko mu gice cya mbere Mbeumo yatsinze igitego cya mbere nyuma yo gutanga umupira w'ingenzi wahawe na Bruno Fernandes, bituma abafana ba United bava mu ntebe basimbuka bishimira igitego.

    Liverpool yagerageje kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri, yotsa igitutu izamu rya Manchester United, Gakpo yaryikubisemo nkisanzwe atsinda igitego cyo kunganya ku munota wa 68, cyatumye umukino urushaho gufata indi sura .

    Ariko Manchester United ntiyigeze icika intege, kuko ku munota wa 83, Harry Maguire, myugariro ukunze kunengwa n'abatari bake, yatsinze igitego cy'intsinzi.

    Ibi byatumye Anifield yuzura agahinda k'ubafana ba The Cops, naho abafana ba Manchester United bari mu byishimo, bafana bararirimba izina rya Maguire. Manchester United yahise izamuka ku mwanya wa cyenda w'agateganyo n'amanota 13, mu gihe Liverpool yahise yisanga ku mwanya WA Kane n'amanota 15.

    Abasesenguzi mu by'umupira bavuga ko iyi ntsinzi ishobora kuba intangiriro nziza kuri United nyuma y'ibibazo by'imvune n'imikinire idahwitse yari imaze iminsi ibabaza abafana bayo

    Source : https://kasukumedia.com/manchester-united-yigaranzuye-liverpool-ku-bitego-2-1/

  • Rwamagana: Umusore arakekwaho kwica umukunzi we amukase ijosi #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Munyiginya, haravugwa inkuru ibabaje y'umusore ukekwaho kwica umukunzi we amukase ijosi, nyuma y'amakimbirane bari bafitanye. Abaturage bo muri ako gace bavuga ko uwo mukobwa yari yasuye uwo musore aho acururiza muri butiki isanzwe iri hafi y'umuhanda, nk'uko byari bisanzwe abigira kenshi. Gusa ngo uwo munsi ibintu byahinduye isura, kuko bavuganye amagambo make bikarangira umusore akoresheje icyuma akamukomeretsa bikomeye mu ijosi kugeza apfuye.

    Ababonye ibyabaye bavuga ko bumvise amajwi y'abarwanaga mu butiki, bagezeyo basanga umukobwa aryamye hasi amaraso atemba, naho umusore ari mu rujijo.

    Polisi yahise ihagera, ifata uwo musore ikaba yatangiye iperereza ku cyaba cyamuteye gukora ayo mahano. Umurambo w'uwo mukobwa wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma ry'ibanze.

    Abaturage bo bavuga ko bombi bari bamaranye igihe bakundana, ariko bivugwa ko hari amakimbirane yaturukaga ku gucana inyuma no kutizerana. Umwe mu baturanyi yagize ati: 'Twari tuzi ko bakundana cyane, ariko mu minsi ishize twumvaga ko bafitanye ibibazo. Ntitwatekerezaga ko byarangira bigeze aha.'

    Polisi irasaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane mu buryo bw'ubugome, ahubwo bagashaka ubufasha bw'inzego zibishinzwe. Uwo musore ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Munyiginya, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n'impamvu nyamukuru y'uru rupfu rubabaje.

    Rwamagana: Umusore arakekwaho kwica umukunzi we amukase ijosi

    Source : https://kasukumedia.com/rwamagana-umusore-arakekwaho-kwica-umukunzi-we-amukase-ijosi/