Blog

  • Ibyo wamenyaka kuri perezida mushya wa Nigeria n'ibimutegereje – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bola Tinubu w'imyaka 71 yarahiriye kuba perezida mushya wa Nigeria nyuma yo gutsinda amatora yabayemo guhatana kurusha andi yose muri icyo gihugu kuva havaho ubutegetsi bwa gisirikare mu 1999.

    Afatwa nk'uwahaye isura nshya Lagos, umurwa mukuru w'ubukungu wa Nigeria, yatsinze aciye mu rihumye ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryari ryacitsemo ibice n'undi mukandida wari ushyigikiwe n'urubyiruko mu matora yabaye mu kwa kabiri.

    Abo ni Atiku Abubakar na Peter Obi ubu bombi bareze mu rukiko bamagana intsinze ye, bavuga ko amajwi yibwe.

    Tinubu ahakana ibivugwa nabo, ndetse ubu yarahiriye gutegeka iki gihugu asimbuye Muhammadu Buhari wahigamye ubwo manda ze ebyiri zari zirangiye.

    Iki gihugu gituwe kurusha ibindi byose muri Africa cyugarijwe n'ingorane z'ubukungu, umutekano mucye henshi n'izamuka ry'ibiciro rikomeye. Benshi biteze byinshi kuri Tinubu.

    Gusa akimara kurahira, yahise atangaza ko avanyeho inyongera leta yatangaga kuva mu myaka ya 1970 ku giciro cy'ibitoro kugira ngo ntigitumbagire.

    Ibi bishobora guhita bituma igiciro cy'ibitoro n'ibindi bicuruzwa muri Nigeria bizamuka kurushaho.

    Tinubu ni muntu ki?
    Uyu mugabo wigeze guhunga igihugu cye ku butegetsi bwa gisirikare bwa Sani Abacha, azi neza agaciro k'ubwisanzure ndetse ku ngofero akunda kwambara hariho ikimenyetso cyabwo — kiri mu ishusho y'umunani urambitse.

    Yize ibijyanye n'icungamari, ibikorwa by'ihuriro ry'ishyaka National Democratic Coalition (Nadeco) yaharaniraga demokarasi yari abereye umuyoboke nibyo byamushyize mu bibazo na Sani Abacha.

    Ibikorwa by'amahuriro nka Nadeco, n'urupfu rwa Abacha mu 1998, nibyo byinjije Nigeria muri demokarasi mu 1999 kandi mu nzira nyinshi, Tinubu, wari umukuru wa kompanyi y'ibitoro ya Mobil, yumva yari akwiye kuzaba perezida wa Nigeria.

    Tinubu, abamumushyigikira bamwita 'Jagaban', bisobanuye 'umukuru w'abarwanyi', ubu afite umurimo wo kongera kunga Nigeria iri kugana mu nzira zo gutatana kwa za leta, gucikamo ibice bishingiye ku kwemera, nk'uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

    Ariko si akazi yumva kamutunguye. Yagaragaje ibyo yagezeho ubwo yari umukuru wa leta ya Lagos hagati ya 1999 na 2007 ubwo yasabaga ko bamutora kuba perezida.

    Ategeka Lagos, uyu mujyi warakuze cyane uhinduka igicumbi cy'ishoramari mpuzamahanga, hubakwa imihanda migari yafashije kugabanya umubyigano w'imodoka watumaga uyu mujyi ugorana kuwugendamo.

    Gusa uyu mujyi utuwe n'abantu bakabakaba miliyoni 25 ntiwabashije kugira izina nk'umujyi uteye imbere cyane nubwo bwose Tinubu we avuga ko yawuhinduye.

    Ibikorwa remezo byinshi ubu biteye agahinda — iby'ibanze nk'amazi n'imiturire rusange biri hasi cyane, mu gihe umushinga w'inzira igezweho ya gari ya moshi watangiye agitegeka uyu mujyi n'ubu utararangira imyaka 20 nyuma yabwo nubwo bwose iyi ari leta ikize cyane.

    Ashinjwa kandi gukomeza kugira ubukungu bw'iyi leta nk'ubwe bwite nubwo bwose yavuye ku butegetsi bwayo mu 2007.

    Hari kandi ibirego bya ruswa Tinubu ashinjwa, gusa we yarabihakanye.

    Mu myaka ibiri ishize, Dapo Apara, umucungamari wa Alpha-beta, kompanyi bivugwa ko Tinubu afitemo imigabane abicishije ku muntu yayandikishijeho, yashinje Tinubu gukoresha iyo kompanyi mu iyezandonke, kunyereza imisoro, n'ibindi bikorwa bya ruswa.

    Tinubu yararezwe nubwo we na Alpha-beta bahakanaga ibyo baregwa, ariko nyuma muri Kamena(6) ishize impande zose zemeranyijwe kurangiriza ibibazo byabo hanze y'inkiko.

    Tinubu ni umwe mu banyapolitiki bakize cyane muri Nigeria kurusha abandi ariko hari ibibazo ku butunzi bwe.

    Mu Ukuboza(12) gushize, yabwiye BBC ko yarazwe ubutunzi bw'inyubako yahise ashoramo imari, ariko mbere yari yaravuze ko 'yabaye miliyoneri vuba vuba' ubwo yari umugenzuzi w'ibigo bya Deloitte na Touche.

    Yavuze ko yizigamiye miliyoni 1,8$ yavaga ku mushahara we n'ibindi yari yemerewe, hafi ingano y'amafaranga yasanzwe kuri konti ze mu rubanza rwo mu 1993 aregwa n'abategetsi ba Amerika.

    Mu nyandiko ziri ahabona, minisiteri y'ubutabera ya Amerika ivuga ko kuva mu ntangiriro za 1988, konti za banki zafunguwe mu mazina ya Bola Tinubu zakiraga ibyavuye mu bucuruzi bw'ikiyobyabwenge cya heroin.

    Kevin Moss, umukozi udasanzwe wakoze iperereza kuri ubwo bucuruzi, yavuze ko Tinubu yakoreraga umucuruzi rutura w'ibiyobyabwenge wakekwaga muri icyo gihe Adegoboyega Akande.

    Mu gihe urukiko rwashimangiye ko rufite impamvu zo kwemeza ko amafaranga yabonywe kuri konti ze ari ayavuye mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge, Tinubu n'abandi bahakanye ibi birego, urukiko ntirwigeze rufata umwanzuro ntakuka ku nkomoko y'ayo mafaranga.

    Ahubwo, Tinubu yabashije kumvikana n'abategetsi yemera guhara 460,000$ kuri ayo mafaranga.

    Tinubu kandi amagara ye yibazwaho, gusa yigeze gutangaza video y'amasegonda umunani arimo kunyonga igare nk'igihamya ko akomeye.

    {{}}Abamunenga bavuga ko ageze mu ntege nke z'izabukuru ndetse bakerekana amashusho atandukanye yo mu gihe cyo kwiyamamaza aho byagoranaga kumva ibyo arimo kuvuga.

    Abanyanigeria benshi ubu bafite ubwoba bw'undi perezida w'amagara atameze neza nyuma ya Perezida Umaru Yar'Adua wapfiriye mu mirimo mu 2010 na Perezida Buhari wamaze igihe kinini yivuriza mu mahanga.

    Gusa abashyigikiye Tinubu bavuga ko afite intege zo gukora aka kazi kandi ko atarimo guhatanira umwanya wo kujya mu mikino olempike.

    Tinubu abonwa nka 'se wa batisimu' wa politike y'igice cy'amajyepfo ya Nigeria akaba n'umuntu ukomeye kurusha abandi muri icyo gice, ugena uko ubutegetsi busaranganywa mu bari iruhande rwe benshi.

    Mu 2015 yavuze ko ari 'umuhigi w'impano' ushyira 'impano mu biro by'ubutegetsi'.

    Ijambo rye muri politike ryatumye mu 2013 hazamuka ihuriro ry'amashyaka ya politike atavugarumwe n'ubutegetsi yaje guhigika ku butegetsi ishyaka PDP mu 2015 — ibintu bitamenyerewe muri Nigeria ko abari ku butegetsi babukurwaho.

    Mu kwiyamamaza, yibukije abanyanigeria ko ari we ahanini wagejeje Buhari ku butegetsi nyuma y'uko uyu wahoze ari umusirikare agerageje kenshi kwiyamamaza agatsindwa.

    Gusa kuva icyo gihe abashyigikiye Buhari bagiye banenga ibyo Tinubu yavuze ko ari we wamugejeje ku butegetsi mu 2015, ariko biraboneka ko Buhari atari kubasha gutsinda amatora, kabiri, adashyigikiwe na Tinubu.

    Nyuma yo kurahira, ubu Tinubu agomba guhangana na bimwe mu bibazo byasizwe na Buhari — umutekano micye, ubushomeri bukomeye, izamuka ry'ibiciro n'igihugu gicitsemo cyugarijwe n'ugucanamo gushingiye ku moko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ibyo-wamenyaka-perezida-mushya-wa-nigeria-n-ibimutegereje

  • Leta y'u Rwanda irashinja umuyobozi USAID kwigiza nkana ku kibazo cya Congo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze Umuyobozi w'Umuryango Nterankunga w'Abanyamerika (USAID), Samantha Power, wavuze ko u Rwanda arirwo ntandaro y'ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.

    Mu itangazo Samantha Power yashyize hanze ku wa Gatanu ushize, yavuze ko imvururu zakurikiye imirwano y'Ingabo za Congo (FARDC) n'Umutwe wa M23, zakuye mu byabo impunzi zisaga miliyoni.

    Uyu mugore wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni, yavuze ko kubera ubuzima bubi izo mpunzi zibayemo, abagore n'abana bari gushorwa mu bikorwa bigayitse birimo gucuruzwa.

    Ati 'Muri iyi mibereho igoye, ibihumbi by'abagore n'abana bari gukoreshwa mu nyungu z'abanyabyaha babacuruza, ibyinshi bigakorwa n'abantu ba hafi ba Guverinoma ya RDC.'

    Samantha yavuze ko kugira ngo bihagarare, ari uko 'Guverinoma y'u Rwanda ihagarika ubufasha iha M23 no gukura ingabo zarwo muri RDC.'

    Ibi ni ibirego Amerika imaze igihe ishinja u Rwanda nyamara rutahwemye kugaragaza ko bihabanye n'ukuri, ahubwo ko ari ibibazo bireba Guverinoma ya Congo yo ivangura bamwe mu baturage bayo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko gushinja u Rwanda kwa Samantha Power, bigaragaza kwirengagiza impamvu nyamukuru z'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Iri tangazo ryasimbutse impamvu nyazo z'ikibazo cy'umutekano muke n'ingaruka zacyo zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Samantha Power yahisemo kubigereka ku bandi. Hanyuma se iby'ubugizi bwa nabi bukorwa n'umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenose ariwo FDLR ufashwa n'igisirikare cya Congo (FARDC)?'

    Yakomeje agira ati 'Bite by'imvugo z'urwango zihemberwa n'abayobozi ba RDC ndetse n'imiryango itegamiye kuri Leta? Bite by'ubwicanyi buteye ubwoba bw'inka z'abatutsi b'Abanye-Congo? Bite by'impunzi z'Abanye-Congo zambuka umupaka buri munsi zishaka ubuhungiro mu Rwanda kuko iwabo badatekanye kuko Guverinoma yabo itabitayeho? USAID ifite abakozi mu Rwanda, baba barigeze bajya kuvugisha izi mpunzi ngo bumve akababaro kazo?'.

    This statement sidesteps the real cause of insecurity and its grave consequences, including sexual violence & exploitation, @PowerUSAID chooses to put the blame elsewhere. What about the brutal violence of the genocidal militia FDLR working alongside and supported by FARDC?
    /1 https://t.co/FDnnUUOCRd

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) May 29, 2023

    Umutwe wa M23 umaze umwaka urenga utangije imirwano, aho mu byo urwanira harimo uburenganzira bw'abatutsi b'Abanye-Congo bagirirwa nabi, bitwa abanyamahanga mu gihugu cyabo, abandi bakaba bagiye kumara imyaka 30 mu buhungiro Leta ya Congo yaranze kubafasha gutaha no kubarindira umutekano, ahubwo igakorana n'ababagirira nabi barimo FDLR.

    Samantha Power ni umwe mu bayobozi ba Amerika bamaze igihe bagaragaza kwibasira u Rwanda guhera kera ubwo yari Ambasaderi wa Amerika muri Loni. Mu 2021 nibwo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa USAID.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/leta-y-u-rwanda-irashinja-umuyobozi-usaid-kwigiza-nkana-ku-kibazo-cya-congo-n-u

  • Uburusiya bwongeye gucucagiza ibisasu kuri Kyiv ku nshuro ya 3 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abategetsi bavuga ko ibisigazwa by'ibisasu ari byo byateje uwo muriro, ubwo ubwirinzi bw'ikirere bwa Ukraine bwahanuraga indege nto zitarimo umupilote (zizwi nka drone) zirenga 20. Nibura umuntu umwe byatangajwe ko yapfuye.

    Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere kivuga ko cyahanuye misile zose hamwe na drone zo mu bitero bibiri byabanje bya nijoro Uburusiya bwagabye kuri Kyiv.

    Mu murwa mukuru Moscou (Moscow) w'Uburusiya, igitero cya drone cyangije ibintu bicyeya ku nyubako nyinshi, nkuko byavuzwe n'umukuru w'uwo mujyi.

    'Mayor' wa Moscou Sergei Sobyanin yavuze ko “serivisi zose z'ubutabazi bwihuse z'umujyi” ziri aho icyo gitero cyabereye.

    Yongeyeho ko “kugeza ubu nta muntu n'umwe wakomeretse cyane”.

    Ibindi bintu — harimo n'igisa nk'ikibuga cy'indege cya gisirikare — byarashweho mu tundi turere twa Ukraine.

    Ku wa mbere, abategetsi bo mu karere ka Khmelnytskyi ko mu burengerazuba bwa Ukraine bavuze ko indege eshanu zangiritse mu kigo cya gisirikare.

    Abategetsi bongeyeho ko inzira inyuramo indege aho hantu ubu yamaze gusanwa, ariko nta yandi makuru batanze.

    Uburusiya — bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine kuva mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022 — bwagiye bukoresha izizwi nka drone z'ubwiyahuzi (cyangwa 'kamikaze drones') hamwe n'ibisasu bya misile zo mu bwoko bwa 'cruise' na 'ballistic'.

    Abasesenguzi bamwe bavuga ko Uburusiya burimo gushaka gushegesha no kwangiza ubwirinzi bw'ikirere bwa Ukraine, mbere y'igitero kimaze igihe cyitezwe cya Ukraine cyo kugarukana (gusubiza inyuma) abasirikare b'Uburusiya.

    Ukraine imaze amezi itegura icyo gitero, ariko byayisabye igihe gihagije cyo guha imyitozo abasirikare bayo no kubona ibikoresho bya gisirikare yahawe n'ibihugu by'inshuti zayo byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwongeye-gucucagiza-ibisasu-kuri-kyiv-ku-nshuro-ya-3-bwikurikiranya

  • Menya ibintu 20 umukobwa yakorera umukunzi we bigatuma yifuza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Burya n'ubwo abasore bose badateye kimwe, hari ibintu bahuriyeho nk'imyumvire n'imitekerereze rusange, bityo ibi bikaba ari ibintu 20 byafasha umukobwa wifuza kuba uw'igikundiro ku mukunzi we, akabasha kunogera no kwishimirwa n'umusore bakundana kuburyo amwifuzaho kuba yamubera umufasha.

    1. Gerageza kugaragara neza uko ushoboye kose
    Abasore burya bakururwa cyane n'ibigaragara kandi aba yumva yaterwa ishema no kugira umukunzi ugaragara neza, umwe azahura nawe ari kumwe n'inshuti ze ntagire ipfunwe ryo kuziratira ko ariwe mwamikazi w'umutima we. Iyiteho kandi ugaragaze isuku nk'umwari ubikwiye koko aho unyura abone ko uhanyurana umucyo.
    2. Hora iteka ufite impumuro nziza

    Abasore burya n'ubwo atari ko bose bakunda kwitera imibavu ariko burya bakunda cyane umukobwa uhumura neza, umwe umusuhuza akamuhobera bamara gutandukana akumva aracyumva impumuro ye. Nk'inkumi ni byiza ko uzajya uzirikana kujya imbere ye cyangwa guhura nawe wikozeho rwose impumuro imeze neza, uzasanga iteka yifuza kuba kumwe nawe kandi nimunatandukana ntuzigera umuva mu bitekerezo.
    3. Irinde kumuhoza ku nkeke no kumugaya buri gihe

    Aha munyumve neza mwa nkumi mwe sinshaka kuvuga ko umukunzi wawe natakwitaho, nakora amafuti cyangwa ikindi kidahwitse utazamugaya, ahubwo icyo nshaka kuvuga hano ni uko uzabikorana ubwenge. Wowe uhera ku byiza bye ukajya umushima noneho ibyo atakoraga neza akabikora neza noneho agirango ashimwe aho kubikorera ko wamutonganyije. Urugero hano nabaha, egera umukunzi wawe niba wenda akunda inzoga cyane, umubwire uti : 'Uti ariko rata uri umusore mwiza ! Nkunda uburyo ugira umurava n'ubwo akenshi uteshuka kubera inzoga' Nkubwije ukuri ko natanagira icyo abivugaho azaba aritaye mu gutwi kandi azumva ko akwiye kuba yazireka kugirango umushime.

    4. Mukunde kandi ubyerekane

    Muri iki gihe usanga abantu benshi bavuga ngo urukundo rw'ubu nta kigenda, ngo abakobwa b'ubu baratendeka n'ibindi nk'ibyo. Wowe rero mwereke itandukaniro ryawe n'abandi, wikwitwararika ngo wumve ko yazakureka ugaseba ahubwo mukunde, umuteteshe, umwereke ko ufite ishema rye mu bandi uzaba aribwo uharaniye ko atarota akureka. Nubikora neza azumva ko ntaho yagusiga ajya kandi yumve ko ntacyo yakuburanye yaba ajya gushaka.
    5. Ikunde wowe ubwawe

    Ntugakunde kubwira umukunzi wawe ibibi wibonaho, ngo umubaze ngo ariko ubu kuba narabyibushye cyane ntibikubangamira ?…Nsigaye nanga ukuntu ngana, nsigaye narabaye igikara… Nonese numara kumwereka ko wowe ubwawe utikunze kandi utifitiye icyizere niwe uzakikugirira ? Sigaho wiba umupfapfa, wowe wabyibuha, wananuka, uruhu rwawe rwahinduka, mwekere ko ukifitiye icyizere kandi wirinde kumwereka ibyo uzi nk'inenge kuri wowe kuko ushobora gutuma ahita ashishoza akanabaza abandi bamuvugira mu matwi ugasanga urisenyeye.
    6. Irinde gutuma afuha kandi umurwanire ishyaka

    Kuba waba udaca inyuma umukunzi wawe ntibihagije, ukwiye no gukora ibishoboka ngo atagukeka akaba yagufuhira. Niba agukunda, yumva ko uri umukobwa n'abandi basore bifuza nk'uko nawe byagenze bityo akumva ko isaha n'isaha bagutwara. Uko umusore agukunda cyane niko arushaho kumva afite impungenge kuko aba yumva ufite agaciro gahambaye buri wese ukureba akubonamo. Kora ibishoboka byose rero ugabanye urukururano n'abandi basore, ugabanye gutaha amajoro cyane no kugira gahunda zidasobanutse kandi utanazimubwiye, mbese ukore ibishoboka byose ye kujya ahagarika umutima ko hari abandi mufitanye umubano wihariye.
    7. Kunda inshuti ze

    Niba umusore mukundana afite abasore bagenzi be ubona ko ari inshuti magara, ibuka ko bafite ibyo bahuriyeho kandi bashobora kuba baranamugiriye inama igihe yafataga umwanzuro wo kugusaba urukundo. Wihita uhubuka ngo werekane ko inshuti ze ntaho uhuriye nazo ahubwo ereka umukunzi wawe ko wubaha kandi ukunda inshuti ze ubigiriye we, bizatuma arushaho kugira ishema kandi n'ikibazo mwagirana cyose za nshuti ze zakuvugira neza ku mukunzi wawe igihe cyose waba warazisanzuyeho ukazereka ko koko uri umukobwa w'umutima.
    8. Mwereke ko uzi guteka kandi wifuza kuzajya umutekera

    Iki ni ikintu abakobwa badaha agaciro cyane ariko mbabwije ukuri burya umusore wese aho ava akagera akunda umukobwa uzi guteka, akunda kuba yazagera aho atekerwa n'umugore, mbese ni ibintu bashyira imbere cyane. N'ubwo mwaba mutarabana rero, ntuzakore ikosa ryo kwakiriza umukunzi wawe ibiryo byatetswe n'umukozi. Nibiba ngombwa jya ureka abanze ahagere maze ushyashyane vuba umutekere ; ibyo bihita bituma mu mutwe we atangira kwitekerereza nk'igihe waba umutekera mubana… Aha n'abagore bumvireho, mbere yo kwibaza impamvu umugabo wawe yaryamana n'umukozi, banza wibaze impamvu buri gihe yajya yakirwa n'umukozi ku meza. Yego ntiwareka akazi, ariko kandi igihe utakoze ntuzigere uha umwanya umukozi ngo ateke, kandi no mu gihe cy'akazi nabwo jya wegera umugabo umubaze uti uyu munsi tugutekere iki mugabo mwiza ? Nubimubaza azumva ko n'ubwo byatekwa n'umukozi aba yabibwirijwe na nyirabuja.

    9. Mukunde nk'ufite uwo murushanwa
    Bajya bavuga ngo abagore n'abakobwa bagira inzaratsi. Ibyo nanjye ndabyemera ko zibaho ariko izo nemera si ibyo byatsi n'ibipyuye amaso bindi ntazi, inzaratsi ni ugukunda umukunzi wawe nk'ufite uwo murushanwa, ukamugenera impano, ukajya umukorera utuntu mbese wumva ko nta wundi wabasha kutumukorera ndetse ko n'uwabigerageza atageza ahawe, uba umwifatiye rwose aragenda agatwarwa umutima we ukawigarurira wose uko wakabaye.

    10. Menya kumutetesha
    Gutetesha burya bibaho mu buryo bwinshi. Ni byiza ko uzirikana ko gushima ibyiza biri ku mukunzi wawe ari ingenzi cyane, ahita yumva ko ahantu akunzwe, ashimwa ntacyo yahanganya. Mwereke ko umuha agaciro kandi ko ari ingenzi cyane kuri wowe, umwereke ko akurutira byose kandi umurutisha bose, umwite utuzina tuzatuma koko yiyumva nk'udasanzwe kuri wowe.
    11. Mwereke ko umufuhira

    Iyo tuvuze gufuha ntituba tuvuze gukabya. Niba rero umukunzi wawe umukunda, ibuka ko nyine hari n'inzindi nkumi zitabarika zimwifuza, umwereke ko ubizi ko ari mwiza kandi akurura abandi bakobwa, umwereke ko wababazwa no kumubona akundana n'undi mbese yumve ko nawe uzi ko afite igikundiro atari imbere yawe gusa ahubwo n'imbere y'abandi bakobwa.
    12. Kora uko ushoboye yiyumve nk'umugabo uhamye

    Burya abasore n'iyo baba batarashaka baba bifuza kwitwa abagabo. Niba umukunzi wawe mutarabana, hari uburyo wajya umwereka ko ari umugabo kandi ntacyo abura ngo abe umugabo nyawe n'ubwo igihe cyo kubana cyaba kitaragera. Mwite papa w'abana uzabyara, nimugirana gahunda umubwire uti umugabo niwe ufata umwanzuro mu rugo, nimuba muri kuganira umubwire uti mbona uzambera umugabo w'igitangaza,… Ibyo byose bigenda bituma yiyumva nk'uwarangije kuba umugabo wawe kandi akumva ko akwiye kubiharanira kugeza abigezeho.
    13. Tangira umubere umufasha

    Iyo umusore afashe icyemezo cyo gushaka, aba yifuza umufasha bazashyira hamwe bagafatanya gukorera urugo, akamubera umujyanama, akamubera umuterankunga mu bitekerezo n'ibindi nk'ibyo. N'ubundi rero mukobwa, n'ubwo mwaba mutarabana birahagije kuba mukundana ngo ujye ubasha kumwungura inama, niba uziko arimo gutegura umunshinga runaka ushake uburyo bwose wamwungura igikerekezo, nugira aho ubona ikiraka cyangwa ikindi cyamugirira akamaro umurangire mbese umwereke ko ushishikajwe cyane n'iterambere rye.

    14. Gerageza kwiteza imbere no kwita ku buzima bwawe bw'ahazaza

    Ereka umukunzi wawe ko ushoboye, niba ufite akazi ugakore neza, niba uri umunyeshuri wige neza ushyizeho umwete kandi niba utanafite akazi ube umukobwa w'imishinga, kuburyo ubushake bwawe anabishoye yagutera inkunga. Niba ufite akazi wikwemera ko buri gihe ariwe uzajya wishyura buri gihe uko musohokanye, fata igihe nawe wishyure umwereke ko nawe uri umukobwa wihagazeho kandi wabasha kwirwanaho, ibi bizamwereka ko nimunabana atazita ku rugo wenyine kandi binamuhamirize ko utari muri babandi bita 'abakuzi b'ibyinyo'
    15. Muhe umwanya, wimucungacunga cyane

    Burya abahungu ntibakunda kwerekwa n'abakunzi babo ko babacungacunga kuri buri kantu, muhe rero umwanya n'ubwisanzure ureke yiyumvemo ubwigenge no kwifatira ibyemezo bityo azanumva ko akwiye kubikubahira no kwitwara neza, abikore kuko ari ngombwa atari ukubikora kuko wamucungacunze.

    16. Gerageza kuba isoko y'ibyishimo n'umunezero bye

    Burya iyo umuntu uwo ariwe wese atekereza ibyo kwinjira mu rukundo, nta kindi kintu aba ashyize imbere cyane kitari ugushaka umunezero n'ibyishimo biva mu rukundo. Gerageza rero nawe mukobwa, ukore ibishoboka byose umushimishe kandi burya abasore ntibagorana, kumuganiriza, kumubwira utuntu twiza wabonye, kumubwira udukuru dushimishije byose bimutwara umutima akumva ko ari wowe soko yavomaho umunezero buri gihe.
    17. Wikumva ko wageze iyo ujya ngo uterere agati mu ryinyo

    Abakobwa benshi ndetse n'abagore, iyo bamaze igihe kinini bakundana n'abakunzi babo hari ubwo bajya bakora ikosa ryo kumva ko bafatishije, ko hari ibitakiri ngombwa ko bakora kuko barangije kwizera ko bakunzwe. Oya wikwishuka rwose, urukundo ni nk'umuzabibu ukenera kuhirirwa, kuvomererwa no gufumbirwa na nyuma y'uko wera imbuto. Nunamara kuba umugore, uzakunde kuzirikana cyane bya bintu wakoraga kera ugirango umushimishe kuko niba biri mu byamunyuze akumva ko mwanabana akaramata, ni uko nyine nabyo yabyifuzaga iteka. Wicika intege rero urukundo rukeneye guhora rwuhirirwa iteka.

    18. Fata umwanya nawe ubwe umwiteho
    Iyo wamaze gukundana n'umusore ndetse mukagera kuri rwa rwego utangira no gutekereza ibyo kuba mwarushinga, jya uhita unazirikana ko ugomba gutangira gukora bimwe mu byo ugomba kuzakora mwabanye. Menya rero kwita ku musore mukundana hakiri kare, umumenyere imyenda imubera umubwire ayigure cyangwa se umufashe kuyigura, nibinaba ngombwa ndetse mu gihe ubishoboye ujye uba ari wowe uyimugurira. Umumenyere umubavu akwiye kwitera, ujye rimwe na rimwe umuterera agapasi cyangwa unakore ibindi wazanakora mwabanye.

    19. Ba umukobwa kandi witware nkabo

    Muri iki gihe usanga hari abakobwa bamwe na bamwe bitiranya ibijyanye n'uburinganire ndetse n'ubwuzuzanye, ugasanga bo barabifata nko kwigira ibyigenge bakitwara uko bishakiye. Itware nk'umwari ubereye u Rwanda, umenye ko utagomba kuba umukobwa w'akabari nka bamwe bajya bitwara gutyo, umenye ko utagomba gutaha igicuku no kwigira intakoreka mu muryango ukomokamo.
    20. Mwereke ko unyurwa kandi ureke kumuzanaho ibikangisho

    Abahungu burya banga abakobwa babashyiraho ibikangisho, bamwe baba bababwira ngo nudakora iki bizagenda gutya, ngo uramutse ukoze ibi ibyanjye nawe byahita birangirira aho, ngo nukora iki ntuzongere kumvugisha,… Wimuzanaho ibikangisho umwereka ko akwiye guterwa ubwoba n'uko wamwanga kuko watuma abikorera icyo cyangwa we agahita akureka. Menya kumwubaha no kumwereka ko ari we mwanzuro w'ubuzima bwawe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-ibintu-20-umukobwa-yakorera-umukunzi-we-bigatuma-yifuza-kumurongora

  • APR FC yaba yabonye umuyobozi mushya #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Lt Col Richard Karasira wigeze kuyobora ikipe ya Marines FC yagizwe visi perezida w’ikipe ya APR FC asimbuye Brig Gen Bayingana Firmin.

    Muri Mutarama 2021 nibwo APR FC yakoze impinduka mu buyobozi bwayo aho ari bwo Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Chairman wa APR FC aho yari yungirijwe na Brig Gen Bayingana Firmin.

    Nyuma ntabwo Brig Gen Bayingana Firmin yongeye kugaragara muri APR FC aho bivugwa ko yahinduriwe inshingano bituma ikipe ayiburira umwanya.

    APR FC yakomeje kuyoborwa na Lt Gen Mubarakh Muganga ariko na we inshingano zimubana nyinshi bituma n’umwaka w’imikino wa 2022-23 areba imikino mike y’iyi kipe.

    Bivugwa ko ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwahisemo kumuha Lt Col Richard Karasira ngo aze kumufasha muri APR FC, ni nyuma y’uko na we yari aherutse gutangaza ko inshingano zamubanye nyinshi (nyuma yo kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka) atakibonera umwanya ikipe kandi ko yabimenyesheje ubuyobozi bukuru bw’ikipe.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo ndi mu bakandida bo kuyobora FERWAFA kuko inshingano mfite ziraremereye. N’izi za chairman [Umuyobozi] ni nyinshi kuri njye. Ngira ngo ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko nabona umuntu unsimbura kubera y’uko niba mubibona, uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura ya shampiyona.'

    Ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona ya 2022-23 imaze gutsinda Gorilla FC 2-1 ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 ntabwo Lt Gen Mubarakh Muganga yigeze areba uyu mukino.

    Ubwo APR FC yari imaze gushyikirizwa igikombe, abakinnyi bahise bagishyikiriza Lt Col Richard Karasira, visi perezida w’iyi kipe.

    Andi makuru avuga ko Lt Col Ricahrd Karasira mu minsi ya vuba azatangazwa nk’umuyobozi mushya wa APR FC uzatangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yaciye amarenga yo kuva ku buyobozi bwa APR FC

    Lt Col Richard Karasira ni we muyobozi wungirije wa APR FC

    Ni we washyikirijwe igikombe cya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaba-yabonye-umuyobozi-mushya

  • Gushinja u Rwanda ko arirwo nyirabayaza w'ibibazo biri muri RDC ni ukwigiza nkana-Yolande asubiza Samantha Pawer #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, Umuyobozi w'Umuryango Nterankunga w'Abanyamerika (USAID), Samantha Power, wavuze ko u Rwanda arirwo ntandaro y'ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari ukwirengagiza impamvu nyamukuru z'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2023, nibwo Samantha Power yatangaje ko kugira ngo imvururu ziri muri RDC zihagarare ari uko u Rwanda rwahagarika inkuga ruha umutwe wa M23.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, abinyujije kuri Twitter, umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ibyo Samantha ashinja u Rwanda, bishimangira kwirengagiza umuzi w'ibibazo by'umutekano muke mu burasirazubwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Iri tangazo ryasimbutse impamvu nyazo z'ikibazo cy'umutekano muke n'ingaruka zacyo zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Samantha Power yahisemo kubigereka ku bandi. Hanyuma se iby'ubugizi bwa nabi bukorwa n'umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ariwo FDLR ufashwa n'igisirikare cya Congo (FARDC)?'

    Yakomeje agira ati 'Bite by'imvugo z'urwango zihemberwa n'abayobozi ba RDC ndetse n'imiryango itegamiye kuri Leta? Bite by'ubwicanyi buteye ubwoba bw'inka z'abatutsi b'Abanye-Congo? Bite by'impunzi z'Abanye-Congo zambuka umupaka buri munsi zishaka ubuhungiro mu Rwanda kuko iwabo badatekanye kuko Guverinoma yabo itabitayeho? USAID ifite abakozi mu Rwanda, baba barigeze bajya kuvugisha izi mpunzi ngo bumve akababaro kazo?'

    The post Gushinja u Rwanda ko arirwo nyirabayaza w'ibibazo biri muri RDC ni ukwigiza nkana-Yolande asubiza Samantha Pawer appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/gushinja-u-rwanda-ko-arirwo-nyirabayaza-wibibazo-biri-muri-rdc-ni-ukwigiza-nkana-yolande-asubiza-samantha-pawer/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gushinja-u-rwanda-ko-arirwo-nyirabayaza-wibibazo-biri-muri-rdc-ni-ukwigiza-nkana-yolande-asubiza-samantha-pawer

  • Uburusiya bwongeye kugabwaho igitero cy'indege nto zitagira abapilote #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo mu Burusiya yavuze ko guverinoma ya Ukraine yongeye kubagabaho igitero cy'indege nto zitagira abapilote zizwi nka Drone kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023.

    Leta y'uburusiya ivuga ko drone nyinshi zahanuwe, ubwo zari zigeze hafi y'umurwa mukuru Miscow.

    Ni igitero cyangije inyubako nyinshi, icyakora ngo nta bantu bapfiriyemo

    Ntibyahise bimenyekana aho izo drone zaturutse.

    Amakuru ataremezwa avuga ko icyo gitero cyakozwe na drone hafi 20, mu gihe abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko drone nyinshi zaguye ku nyubako nyuma yuko zari zimaze guhanurwa.

    Nta kintu abategetsi bo muri Ukraine bari batangaza, ariko ku wa mbere Jenerali Majoro Kyrylo Budanov, umukuru w'ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine, yaburiye ko hazabaho igisubizo cyihuse ku bitero bya misile by'Uburusiya ku murwa mukuru Kyiv.

    The post Uburusiya bwongeye kugabwaho igitero cy'indege nto zitagira abapilote appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/uburusiya-bwongeye-kugabwaho-igitero-cyindege-nto-zitagira-abapilote/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uburusiya-bwongeye-kugabwaho-igitero-cyindege-nto-zitagira-abapilote

  • Zari Hassan yavuze aho ubukwe bwe buzabera n’igihe buzabera #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko we n’umukunzi we Shakib Lutaaya basezeranye imbere y’Idini ya Islam, Zari Hassan yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka ari bwo indi mihango y’ububwe bwabo izaba.

    Muri Mata 2023, ubwo Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, ni bwo Zari Hassan na Shakib bari bamaze igihe kitari kinini bakundana bakoze imihango y’ibanze y’ubukwe bwabo yabereye muri Afurika y’Epfo.

    Kuri ubu Zari w’abana 5 yavuze ko imihango y’ubukwe bwatambutse yagombaga kuba mu bwiru kandi yagenze uko babishakaga, ubu bakaba barimo bategura ubukwe bwabo aho buzitabirwa n’abambaye imyeru (white wedding) kandi bukabera muri Uganda.

    Ati 'ubukwe bwacu bwari ibanga kandi byagenze nk’uko byari biteguye. Imana n’ibishaka mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzakora ubukwe bwacu aho ari ukwambara imyeru (white wedding). Twamaze guhitamo Uganda nk’aho buzabera bitewe n’ababyeyi bacu ko ari ho batuye.'

    Zari kandi aherutse gutangaza ko Shakib yamuhaye igitabo cya 'Quran’ nk’inkwano, ngo impamvu yayihisemo ni uko no yabasha kwigurira buri kimwe cyose ku Isi gishoboka.

    Zari Hassan afite abana 5 barimo babatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo, Ivan Semwanga ndetse n’ababiri yabyaranye na Diamond Platnumz.

    Zari yavuze ko bazakora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yavuze-aho-ubukwe-bwe-buzabera-n-igihe-buzabera

  • Dore ibintu 7 umugore cyangwa umukobwa atinya ku bagabo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibintu 7 umugore cyangwa umukobwa atinya ku bagabo.

    Burya nubwo ubona ukundana n'umukobwa cyangwa umugore hari ibintu byinshi aba akwibazaho kandi hari nibyo aba ukugiriraho ubwoba.

    1.Umugore atinya ko ushobora kuba unywa ugasinda ndetse ukangiza byinshi.

    2. Umugore atinya ko ushobora kumutera inda ugahita umusiga.

    3. Umugore atinya ko imitoma wamubwiye hari abandi ujya kuyibwira.

    4. Umugore atinya ko rimwe na rimwe ashobora kuguha amafaranga, nawe ukajya kuyaha abandi.

    5. Umugore atinya ko ushobora kuba ukora imibonano mpuzabitsina bigabanye n'abandi.

    6. Umugore atinya ko ushobora kuba uri umuntu usesagura amafaranga.

    7. Umugore atinya ko ushobora kuba utamenya guhahira urugo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-7-umugore-cyangwa-umukobwa-atinya-ku-bagabo/

  • Bagiye nka za hene! Ikipe ya TP Mazembe iri mu gahinda nyuma y’uko abakinnyi bayo baburiwe irengero ubwo bari mu Butaliyani – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya TP Mazembe iri mu gahinda nyuma y'uko abakinnyi bayo baburiwe irengero ubwo bari mu Butaliyani.

    Ku wa 22 Gicurasi 2022, ni bwo Ikipe ya KFA, Irerero rya TP Mazembe yahagurutse mu Butaliyani isubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ituzuye.

    Impamvu yatashye ituzuye ni uko abakinnyi bayo batanu baburiwe irengero.

    Abo bakinnyi batagarukanye n'ikipe ni Christ Kiwongi, Meschack Mbaya, Gueazy Bisalu, Hippolyte Mulamba na Medo Kazadi.

    Iminsi imaze kuba itanu abo bakinnyi babuze aho Ababyeyi babo batangiye gushyira igitutu ku ikipe.

    Bakimara kumenya ko aba bakinnyi batakibonetse, uwari uhagarariye urwo rugendo yahise ageza ikirego mu butabera bwo mu Butaliyani kugira ngo hatangire iperereza.

    Ntabwo ari aba bana babuze gusa, ahubwo hari n'abatoza babo batabonetse bigaragaza ko ibura ryabo ryari ryarateguwe mbere y'uko bajya muri iki gihugu. Igipolisi cy'u Butaliyani kiri gukora ibishoboka byose ngo kibashakishe.

    Umutoza mukuru w'iyi kipe, Jean-Claude Loboko, na we yasigaye mu Mujyi wa Lazio kugira ngo akurikirane iby'ibura ry'aba bana.

    Source : https://yegob.rw/bagiye-nka-za-hene-ikipe-ya-tp-mazembe-iri-mu-gahinda-nyuma-yuko-abakinnyi-bayo-baburiwe-irengero-ubwo-bari-mu-butaliyani/