Blog

  • Sheebah agiye gukorana na Spice Diana nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kitari gito Sheebah Karungi na mugenzi we Spice Diana batawubanye, bongeye guhuza. Ku wa 05 Gicurasi uyu mwaka, ni bwo abafana ba Sheebah Karungi na Spice Diana batunguwe no kubona aba bombi bari kubyinana, ibintu bumvaga ko bidashoboka.

    Bongeye gutungurwa kandi no kubabonana muri komite nyobozi y’ihuriro ry’Abahanzi muri Uganda rya Uganda National Musicians Federation (UNMF).

    Sheebah Karungi muri iri huriro riyobowe na Eddy Kenzo akaba ari Visi Perezida wa mbere naho Spice Diana akaba deputy vice president.

    Kuri Sheebah, asanga ngo we Diana gukorera hamwe ari byo bifite akamaro kanini kuruta kuba buri wese yakora ibye.

    Sheebah yatangaje ko we na Spice Diana nta kibazo bafitanye kandi ko bagiye gukorana

    Kandi ngo asanga atari ngombwa ko bemeranya kuba inshuti kugira ngo bakorere hamwe, ahubwo ngo inyungu zirahagije ngo zibahuze.

    Ati “Nk’Abanyamuziki nta mpamvu yo kuba wagirana ikibazo na mugenzi wawe. Diana nta kintu na kimwe yankoreye kandi nanjye ntacyo namukoreye, ahubwo amakimbirane ari hanze mu bafana bacu naho ubundi twe nta kibazo dufitanye.”

    Sheebah avuga ko abafana babo aribo baremereje ibintu hagati yabo

    Agaruka ku ihuriro ryabo, akaba yaravuze ko bicaye bagasanga nta kibazo kiri hagati yabo ahubwo ikibazo ari abantu bashaka kwiba amafaranga y’abandi mu muziki.

    Ikindi kandi ngo intego yabo nk’ihuriro, ni ukurwanya gushishura indirimbo no gushyiraho amabwiriza akomeye. Yanavuze ko hari ibibazo bishaka kubavangira ariko ko bagomba ku byirengagagiza bakibanda ku ntego yabo nyirizina.

    Hari hashize igihe Sheebah na Spice badacana uwaka

    Ati “Dukeneye gushyira ibidutandukanya ku ruhande. Ntabwo dukeneye kuba inshuti kugira ngo dukorere hamwe, ahubwo dukwiye gukora kugira ngo tugere ku ntego imwe n’inyungu za twese ndetse n’inyungu z’abana bacu ejo hazaza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129950/sheebah-agiye-gukorana-na-spice-diana-nyuma-yigihe-badacana-uwaka-129950.html

  • The Ben, Munyanshoza na Massamba basusurukije… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mwiherero wamaze iminsi itatu (Kuva tariki 27 Gicurasi 2023 kugera tariki 30 Gicurasi 2023), uhuza abanyamuryango barenga 400 batuye muri Ameirka na Canada, baganira ku gukomeza kugira uruhare mu kwiyubakira u Rwanda.

    Uyu mwiherero waranzwe n'ibiganiro byatanzwe n'abarimo Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Amerika ya ruguru, Amb. Mathilde Mukantabana; Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda muri Loni; Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada Prosper Higiro; 

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène; Jean Damascène Rugaba ukuriye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Amerika; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Yves Iradukunda n'abandi.

    Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Amb. Mukantabana yashimiye abawitabiriye, agira ati 'Iyo ubona inyota, umuhate n'ubushake abantu bari hano bashyizemo kugira ngo bahabe cyangwa ngo uyu mwiherero ushoboke, wongera kumva ibyiza byo kuba umunyarwanda.'

    Mu kiganiro ‘Ishusho mbonera y'umuryango n’uruhare rwa Diaspora mu kubaka igihugu’, Amb. Claver Gatete yabwiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ko kubera icyerekezo u Rwanda rufite ruri gutera imbere mu nzego nyinshi. Ati 'Mu bukungu duhagaze neza, ntiturajya munsi y'igipimo cya IMF (Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari).'

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, we yavuze ko Abanyarwanda batuye muri Canada na USA bakwiye kurushaho kwihuza bakizerana kugira ngo ibikorwa bakora byabo bibashe kubateza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

    Ni mu gihe, Hon. H.C Prosper Higiro yatanze kiganiro “Guteza imbere ubufatanye bwa kominote y'Abanyarwanda batuye mu majyaruguru y'Amerika mu nzira yo kubaka igihugu hubakiwe ku rugero rwiza rwatanzwe na RPF Inkotanyi mu guteza imbere ubufatanye kw'Abanyarwanda bose.'

    Prosper Higiro yavuze ko 'Mu bintu bikomeye RPF Inkotanyi yagejeje ku gihugu cyacu cy’ u Rwanda harimo ubumwe, umutekano wabo n'iterambere ryabo.' Ati 'Kandi ibi yabikomeyeho kuva yashingwa, intego yabo ni Ubumwe bw'abanyarwanda.'

    Abanyarwanda ba RPF Inkotanyi bitabiriye uyu mwiherero wamaze iminsi itatu banasusurukijwe n'abahanzi barimo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. 

    Uyu mugabo yabaririmbiye indirimbo zirimo nka 'Habibi' yasohotse ku wa 24 Ukwakira 2017, aho imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1. Iri mu ndirimbo ze zakunzwe.

    The Ben yakoze mu nganzo anabaririmbira indirimbo 'Thank you' yakoranye n'umuhanzi mugenzi we Tom Close, yasohotse ku wa 23 Ukwakira 2017, aho imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 5. Ubwo yari imbere y'abanyamuryango ba RPF, The Ben yavuze ko yishimiye kubataramira.

    Munyanshoza uzwi cyane mu ndirimbo zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahagarutse mu Rwanda mu mpera za Mata.

    Amaze kwifatanya n'abanyarwanda batuye muri Arizona mu bikorwa binyuranye, yagiye muri Oregon, Seatle Washington, muri Leta ya Maine aho yaririmbiye abanyamuryango ba RPF. 

    Anategerejewe mu bikorwa byo gutaha urwibutso rwa Maine, ku wa 3 Kamena 2023. Aherutse kubwira InyaRwanda ati 'Kugeza ubu iyo niyo gahunda y'urugendo mfite muri Amerika, ariko ishobora kongerwaho ikindi gihe.'

    Muri uyu mwiherero wa RPF, Massamba Intore yaririmbye indirimbo ze nyinshi zubakiye ku gukunda Igihugu. Hari amafoto yasohotse amugaragaza yishimanye n'abarimo Amb. Mathilde, Minisitiri Bizimana n'abandi.


    Munyanshoza Dieudonne ari kumwe na The Ben nyuma yo gususurutsa abanyamuryango ba RPF batuye muri Amerika na Canada 


    Massamba umaze gutaramira muri Amerika mu bihe binyuranye, yagaragarijwe urukundo muri uyu mwiherero- Aha yacinyaga akadiho ari kumwe na Amb. Mathilde


    Ibyishimo byari byose ku banyarwanda batuye muri Amerika na Canada bahuriye mu mwiherero 


    Amb. Claver Gatete yagaragarije abanyamuryango ba RPF, urugendo rwo kwiyubaka rw’ubukungu bw’u Rwanda


    Abarimo Minisitiri, Dr Bizimana banyuzwe n’inganzo ya Massamba Intore yisunze indirimbo ze zinyuranye zigaruka ku gukunda Igihugu














    Uwimana Razia uherutse guhabwa ishimwe ku bw’ibikorwa bihindura ubuzima bw’abandi akorera muri Amerika no muri Canada-Aha ari kumwe na Ally Soudy witegura gukorera igitaramo i Kigali 


    Uwimana ari kumwe n’umunyamuziki Massamba Intore wataramiye abatuye muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129942/the-ben-munyanshoza-na-massamba-basusurukije-abanyamuryango-ba-rpf-muri-amerika-amafoto-129942.html

  • Ibitego 571 – Uduhigo n’imibare byaranze sham… – #rwanda #RwOT

    Amezi asaga icyenda niyo shampiyona y’u Rwanda itwaye kugira ngo ikipe ya APR FC yegukane igikombe cya shampiyona, Rutsiro FC na Epoir FC zimanuke mu cyiciro cya kabiri. Shampiyona y’u Rwanda 2022-23 yatangiye tariki 19 Kanama 2022, isozwa tariki 28 Gicurasi 2023.

    Yari shampiyona ikomeye amakipe menshi yakwirahira, ndetse ikaba Shampiyona yagoye amakipe menshi yaba ayishoboye n’ayatishoboye. Nk’ibisanzwe amakipe 16 niyo yitabiriye shampiyona, harimo amakipe ya Rwamagana City na Sunrise FC zari zazamutse mu cyiciro cya mbere.

    Tugiye kurebera hamwe imibare yaranze imikino 240 igize shampiyona, isize APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 21 mu myaka 30 imaze. 

    Mu mikino 240 yakinwe, habonetsemo ibitego 571, bivuze ko ku mukino habonekamo ibitego 2.36. Muri iyi mikino, habonetsemo amakarita 22 y'umutuku, harimo amakarita 10 yo mu mikino ibanza.  Rayon Sports niyo yatangiye umukino ikanawusoza yatsinze (W/W) inshuro nyinshi, ikaba yarabikoze mu mikino 13, APR FC ibikora imikino 12.

    APR FC niyo kipe yegukanye igikombe cya shampiyona, kiba igikombe cya kane yegukanye yikurikiranya 

    Rutsiro FC niyo kipe yatsinze imikino micye (2) aho igice cya mbere cyarangiraga yatsinze, ndetse ‘igice cya kabiri igakomerezaho. Umukino wa Sunrise FC na Rwamagana City wo ku munsi wa 13 wa shampiyona warangiye ari ibitego 5-2 n’umukino w’umunsi wa 30 wahuje Mukura na Musanze FC warangiye ari ibitego 3-4, niyo mikino yabonetsemo ibitego byinshi (7).

    Igitego cya Bryan Ssali yatsinze Police FC, ni cyo cyafanguye shampiyona, kikaba cyarabonetse ku munota wa 5. Igitego cya Yawanendji Malipangou yatsinze Rayon Sports, ni cyo cyasoreje ibitego by’imikino ibanza.

    Victory Murdah ukinira ikipe ya Gorilla FC niwe watsinze igitego gisoza shampiyona, ubwo APR FC yatsindaga Gorilla FC ibitego 2-1. Igitego cya Namanda Luke Wafula wakiniraga Musanze FC ni cyo kihuse muri shampiyona ubwo Mukura yatsindaga Musanze FC ibitego 3-2., iki gitego kikaba cyarabonetse ku isegonda rya 13.

    Onana wa Rayon Sports niwe wasoje afite ibitego byinshi 16, asimbuye Tchabalala Hussain wari umaze igihe ariwe utahana iki gihembo 

    Umunsi wa kane wa shampiyona niwo wabonetsemo ibitego byinshi bigera kuri 30, icyo gihe Police FC ikaba ariyo itarabonye igitego kuri uwo munsi, nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0. Umunsi wa 11 wa shampiyona niwo wanonetseho ibitego bike, bigera ku 10.

    Ikipe ya APR niyo yatsinze ibitego byinshi bigera kuri 52, ikurikirwa na Kiyovu Sports ifite ibitego 46. As Kigali niyo kipe yatsinzwe ibitego bike (23) ikurikirwa na APR FC yatsinzwe 26.  Espoir FC niyo kipe yatsinzwe ibitego byinshi (49), ikurikirwa na Marine FC yatsinzwe ibitego (47). Etincelles FC niyo kipe yatsinzwe ibitego byenda kugana n’ibyo yatsinze kuko yatsinze ibitego 41 itsindwa 45.

    Etincelles FC na APR FC nizo kipe zatsinzwe imikino mike yo mu rugo (1). As Kigali, Kiyovu Sports na Bugesera FC nizo za kabiri zatsinzwe imikino mike (3). Kiyovu Sports na APR FC nizo kipe zatsinzwe imikino micye yo hanze (2) mu gihe Espoir FC yatsinzwe 13.

     

    Etincelles FC ni imwe mu makipe yaranze shampioyna, nyuma yo kwihagararaho mu rugo, ikipe zikajya zijyayo zikandagira 

    Amakipe 4 gusa ni yo yayoboye urutonde rwa shampiyona aho APR FC na Rayon Sports zayoboye urutonde rwa shampiyona iminsi 10, Kiyovu Sports inshuro 8 naho As Kigali iyobora iminsi 2 gusa. APR FC niyo kipe yakoze amateka, kuko yayoboye urutonde rwa shampiyona mu mikino yo kwishyura gusa, aho yabikoze inshuro 10 mu minsi 15 igize shampiyona.

    Kiyovu Sports, APR FC, Gasogi United, Musanze FC, Bugesera FC, Rutsiro FC na Espoir FC niyo makipe yahinduye abatoza muri iyi  Shampiyona, mu gihe Rutsiro FC ariyo kipe yatojwe n’abatoza benshi (4).

    Andre Onana ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi bigera kuri 16. Mbonyumwami Taiba niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura bigera ku icumi, akurikirwa na Onana na Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC bafite ibitego 9, Mugisha Didier akagira ibitego 8.

    Kuva shampiyona y’u Rwanda yagirwa amakipe 16, ni bwo bwa mbere irangiye ikipe ya mbere ifite amanota macye 63, usibye umwaka w’imikino 2020-21 shampiyona yabaye mu matsinda, no mu 2019-2020 shampiyona yakinwe iminsi 23.

    Kuva shampiyona y'u Rwanda yabaho, ni bwo ikipe yamanuka mu cyiciro cya kabiri ifite amanota agera kuri 30, iyo ikaba ari ikipe ya Rutsiro FC

    Iyi shampiyona yaranzwe no kwegerana cyane, aho amakipe yari afite ibyiciro 4 by’amanota, icyiciro cya 60, icyiciro cya 40, icyiciro cya 30, n’icyiciro cya 10

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129936/ibitego-571-uduhigo-nimibare-byaranze-shampiyona-yu-rwanda-2022-23-129936.html

  • U Bufaransa: Batatu bahagarariye u Rwanda mu… – #rwanda #RwOT

    Tuyisenge Olivier asanzwe ari umusizi ukomeye, wagiye ashyira hanze ibisigo binyuranye, ni mu gihe Maniraguha Carine ari umwe mu banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi, ukomeje kwagura urugendo rwe rw'ubusizi, hari kandi Irakoze Jean, umunyarwenya wo mu Burundi ariko utuye mu Rwanda.

    Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, ku wa 15 Gicurasi 2023 kugeza ku wa 23 Gicurasi 2023. Uru rugendo barukoze babifashijwemo na RAI (Rwanda art initiative), Institut Francais, ku butumire bwa Theatre de la ville Paris iyobowe na Bwana Emmanuel Demarcy Mota.

    'Formation Theatre Europe Africain' isobanurwa nk’igikorwa kigamije kwifashisha ubusizi mu kuba waganira n’umuntu, wamushimisha cyangwa wamuvura zimwe mu ndwara yaba afite, bigendanye no kuba umuntu yabura umwitaho.

    Ni umushinga wa 'La Ville de Paris' watangiriye i Kigali, aho abahanzi, ndetse n’abasizi bahuguwe ku kuntu bakwiriye kwitwara ku rubyiniro.

    Nyuma bashyizwe mu byiciro birimo icy’aho umusizi yicara akaganiriza abantu banyuranye, ashingiye ku buvanganzo. Igice cya mbere kigizwe n’aho umusizi ahura n’uwo muntu ufite ikibazo bakaganira, bakibwirana, bakamenyana.

    Mu gice cya kabiri, umusizi ahitamo igisigo cyo kubwira uwo muntu bitewe n’uko amubona. Mu gice cya gatatu, umusizi amera nk’umuganga akandikira imiti uwo muntu akamubwira nk’igisigo runaka ashobora kumva, indirimbo y’umunyamuziki runaka yakumva n’ibindi aba atekereza ko byamufasha. Mu gice cya kane, umusizi asezerera uwo muntu baba bari kumwe.

    Umusizi Tuyisenge yabwiye InyaRwanda ko ubu buvuzi bwifashishije ubusizi babukoreye mu bice bitandukanye byo mu Bufaransa ‘nk’uko twabikoze i Kigali’.

    Yavuze ko muri uru rugendo bahahuriye n’abandi bantu batandukanye, kandi ni umushinga uzakomeza. Ati “Ni umushinga duteganya ko uzakomeza kugirango ugende ufasha abantu batandukanye. Ni umushinga urimo ibihugu bitandukanye nk’u Butaliyani n’ibindi bihugu byahuje imbaraga.”

    Uyu mushinga wajyanishijwe no kureba uko ikinamico yo muri Afurika yahuzwa n’iyo mu Burayi, bagakora ikintu kimwe cyangwa se Isi imwe, kuko ubuhanzi ni ikintu kimwe muri rusange.

    Muri rusange, aba bari baserukiye u Rwanda bize byinshi birimo uko bakinana amarangamutima, uko bitwara ku rubyiniro, uko bavura abantu bifashishije ubusizi n’ibindi binyuranye. 


    Tuyisenge avuga ko bashyize imbere kugaragaza uburyo ubusizi ari umuti wihariye mu kuvura ibikomere bya bamwe 


    Mu gihe cy’icyumweru kimwe, abari bahagarariye u Rwanda, bahuye n’abantu banyuranye bungurana ibitekerezo


    Abasizi bagaragaza ko bashaka kwagura ibi bikorwa bikazagera no mu bindi bihugu


    Abitabiriye iki gikorwa baganiriye ku guhuza ikinamico yo muri Afurika n’i Burayi, cyane ko ubuhanzi ari bumwe ku Isi yose


    Abasizi bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu bahuriye ku rubyiniro bagaragaza uburyo ubusizi bwakifashishwa mu buvuzi


    Tuyisenge Olivier ari kumwe na Carine Maniraguha baserukiye u Rwanda mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa 


    Abasizi bagiye baganira n’abantu mu matsinda, bakumva ibihe banyuramo, hanyuma bakabagira inama y’icyo bakora 


    Buri wese waganiriye n’umusizi, yamubwiye ibihe anyuramo mu buzima bwa buri munsi n’uko asanzwe abyitwaramo



     

    KANDA HANO WUMVE IGISIGO 'AGASARO' CY'UMUSIZITUYISENGE

     “>

    KANDA HANO WUMVE IGISIGO ‘NK’UMUSAZI’ CYA CARINE MANIRAGUHA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129955/u-bufaransa-batatu-bahagarariye-u-rwanda-mu-kwifashisha-ubusizi-mu-buvuzi-amafoto-129955.html

  • Cedrick wo mu Inganzo Ngari yahawe impano ya… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yitsa ku rukundo, kandi ikagaragaza urugendo aba bombi bagendanye kugeza ubwo biyemeje guhuza imiryango bagakora ubukwe.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Cedrick yavuze ko hari byinshi yashingiyeho mu guhitamo Queen, kuko mu kubyiruka kwe yifuzaga umuntu yakunda bya nyabyo ku buryo 'ntamuhemukira'.

    Uyu mugabo avuga ko gushaka uwo muzabana, ukwiye gushaka 'uwo utahemukira kuruta uko washaka utaguhemukira'.

    Akomeza ati 'Uzabanze wisuzume wowe ubwawe uvuge uti ‘ese ko ngiye gushaka umuntu nabana nawe by’iteka, ese sinzamubabaza’? Rero, uwo muntu yaje kuba Angel cyangwa se Queen ni we wahuje n'amarangamutima yanjye.'

    Cedrick avuga ko urukundo rwe na Queen rwanakomejwe no kuba yarabanje kuvugana nawe kuri telefoni mu bihe bitandukanye no mu biganiro, mbere y'uko batangira urugendo rwo gukundana.

    Gutera ivi yabijyanishije no kuririmbira umukunzi we:

    Cedrick asobanura umukunzi we nk'umuntu ukunda umuziki cyane, kandi ukunda ahantu harimbishijwe biri mu byatumye yitegura mu buryo bwose.

    Avuga ko ubwo yiyemezaga kwambika impeta umukunzi we, yatekereje kuri buri kimwe gisabwa ariko ntiyasiga inyuma guhimbira indirimbo umukunzi we.       

    Akomeza ati 'Guhimba iyi ndirimbo aho byaturutse niyemeje ko umukunzi wanjye kubera ko ari umuntu ukunda ibintu bijyanye n'umuziki, nahise numva ko ngomba kumuterera ivi kandi nkabikora ndi kumuririmbira kuko burya mu ndirimbo ni naho uvugira imbamutima zawe ntawuguciye mu ijambo.'

    Uyu musore avuga ko yorohewe no kwandika iyi ndirimbo, kuko yavugaga ibyari bimurimo. Abiteramo urwenya, akavuga ko igitero cya kabiri yagihimbye ubwo yari kuri moto, birangira indirimbo yuzuye.

    Uyu mukobwa abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Cedrick avuga ko yagiye ahura n'abantu bamuca intege bamubwira ko 'bitashoboka gukundana n'umuntu utari hafi yawe'.

    Ku wa 6 Mutarama 2023, ni bwo uyu musore yambitse impeta umukunzi we, nyuma bahamya urukundo rwabo imbere y'amategeko. Yabwiye InyaRwanda ko kuri uriya musi yiyumvaga bidasanzwe kandi yishimye.

    Ni umunsi avuga ko yari ategereje amezi arindwi, yibaza uko azaba yifashe ubwo azaba ari kwambika impeta umukunzi we anamuririmbira indirimbo yari amaze amezi arindwi akoze yarayibitse, nta kindi yayikoresha.

    Ubwo yambikaga impeta uyu mukobwa, byahuriranye n'umusi we w'amavuko [Umukobwa]. Ati 'Nari ntegereje kureba uburyo ari buze kubyakira, gusa natunguwe n'uko yishimye birenze n'uko nabitekerezaga.'

    Cedrick asobanura umukunzi we nk'umuntu yabonyeho byinshi mu byo akunda, kandi yasanze byinshi babihuje. Avuga ko yasanze umukunzi we akunda kuririmba, kandi indirimbo nyinshi ateganya gushyira hanze bazaba bari kumwe.

    Arakomeza ati 'Akunda kuririmba cyane yewe nemeza ko anabikunda kundusha ikirenze kuri icyo indirimbo nyinshi mu zo muzabona tuzaba tuzifatanije yewe nta no gushidikanya iya kabiri tuzaba turi kumwe kandi nayo izasohoka vuba cyane.'

    Uyu musore anavuga ko umukunzi we ari umuntu ugira urukundo rwinshi cyane, ku buryo agukunda akaba 'yanakurwanirira'. Kandi agatinya kubeshya umuntu akunda.

    Anavuga ko Queen agira ubuntu, kandi atinya kugwa mu ikosa. Ati 'Umukunzi wanjye ni umuntu ugira ubuntu ku buryo yagukunze yaguha ibyo afite byose ntacyo asigaranye. Ikindi ni we muntu utinya kugwa mu ikosa nzi ku buryo ibintu byose abikora yitonze.'

    Amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe ku Gisenyi ku kiyaga cya Kivu. Ni icyemezo Cedrick avuga ko yafashe ashingiye ku kuba asanzwe akunda aha hantu nyaburanga.

    Kandi nyuma yo gukora iyi ndirimbo, umukunzi we yamuhaye impano ya moto. Ati 'Ni impano yampaye nyuma yo kumva amagambo agize iyi ndirimbo. Ni moto nziza nifashisha mu bikorwa byanjye bya buri munsi.'

    Cedrick asanzwe ari umwarimu wigisha kubyina umuco Nyarwanda, akaba kandi Intore yo mu Itorero Inganzo Ngari bitegura gukora igitaramo muri Kanama 2023.

    Mu ntego afite, harimo gukora ibihangano byinshi afatanyije n'umukunzi we Queen.


    Angel Queen yahaye moto umukunzi we nyuma y’uko anyuzwe n’indirimbo ‘Neza’ yakorewe 


    Byari ibyishimo by’agahebuzo ubwo Angel Queen yambikwaga impeta y’urukundo 


    Cedrick yahaye ururabo umukunzi we mu kwerekana urukundo yamukunze 

    Basezeranye imbere y’amategeko biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko 


    Angel Queen abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze igihe ari mu munyenga w’urukundo na Cedrick 


    Cedrick avuga ko hari byinshi yashingiyeho yiyemeza kubana akaramata n’umukunzi we 


    Angel Queen asanzwe akunda umuziki, biri mu byatumye umukunzi we atekereza kumuhimbira indirimbo 

    Cedrick asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, akanazaririmba-Asanzwe kandi ari umwarimu wigisha kubyina umuco Kinyarwanda mu bigo by’amashuri

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NEZA’ YA CEDRICK NA QUEEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129958/cedrick-wo-mu-inganzo-ngari-yahawe-impano-ya-moto-numukunzi-we-nyuma-yindirimbo-yamukoreye-129958.html

  • Nyagatare: Abacuzi b'imfunguzo barasaba gutandukanwa n'ubujura bufungura inzu #rwanda #RwOT

    Hari abacuzi b'imfunguzo mu karere ka Nyagatare, basaba inzego z'ubutabera kubatandukanya n'abajura, kuko hari igihe bajyanwa mu nzego z'ubutabera kandi nta ruhare bagira mu migambi iba yacuzwe n'abajura.

    Ibyumweru bibiri byari bimaze kwihirika Bwana  Yoweli Habumugisha, afungiwe kuri RIB sitasiyo ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

    Ni nyuma y'uko yaketsweho kugira uruhare mu iyibwa rya Sacco ya Karangazi, iherutse gucucurwa asaga miliyoni 25 z'amafaranga y' u Rwanda.

    Uyu mugabo asanzwe ari umucuzi w'imfunguzo, yatumijwe gukorwaho iperereza kubera ko iyi Sacco yibwe hakoreshejwe imfunguzo.

    Uyu mugabo avuga ko yagiye kubona akabona abagenzacyaha bamutaye muri yombi, bamukekaho kugira uruhare mu icurwa ry'urufunguzo rwakoreshejwe hibwa iyi sacco ya karangazi.

    Ati 'Kwitwa ko nabaye icyitso ku cyaha cyo kwiba ndanafungwa,maramo icyumweru n'iminsi ibiri, urumva ko haburaga iminsi ibiri ngo ibyumweu bibiri byuzure. Ariko kuko ibyo nakurikiranwagaho byo kuba ncura imfunguzo  bagira ngo barebe ko hari aho bihuriye nuko kwibwa kw'iyo banki  nk'ubutabera barabisuzumye bagira ibyo bambaza nsobanura byose  […] ntabwo twamenya uje gucura agambiriye kwiba n'uje gucura atagambiriye kwiba cyeretse turi Imana.'

    Uyu mugabo kimwe na bagenzi be bacura imfunguzo, bavuga ko babangamiwe no guhora bashyirwa ku nkeke kubera ko akazi kabo  ko gucura imfunguzo, gasanishwa n'ubujura.

    Icyakora barasaba Leta gushyiraho uburyo bwihariye bakoreramo, kugira ngo abacuzi b'imfungo z'ubujura bazajye birwariza mu gihe bafashwe.

    Umwe ati 'Twarimo dukora tubona abantu barinjiye nk'uko abakiriya binjira, tubona bakuyemo ikarita batubwira ko ari abakozi ba RIB, batwara mugenzi wanjye bavuga ko bagiye kumubaza amakuru. Ikibazo kirimo ni uko umuntu ufite umwuga uzwi adakwiye gucyekwaho ko akirana n'abajura.'

    Undi ati 'Ni umurimo ufitiye inyungu abaturage ndetse na twe ubwacu tuwukora muri rusange. Icyo twasaba rero  dukwiye guhindurirwa uko abantu batwumba, uko badufata, niba ncura imfunguzo ntibamfate nk'umuntu ushobora kuba akorana n'abajura, ahubwo ibirenze ibyo njye ndanabamagana.'

    Ubuyobozi bw'ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko (Legal Aid Forum), bugaragaza ko ntawe ugomba kwitiranya abacuzi b'imfunguzo n'abajura.

    Icyakora  ngo  uketsweho icyaha agomba gukurikiranwa.

    Ati 'Nibaza ko umuntu yagombye gufatwa acyekwa. Murabizi ko ikibazo cy'abajura gihari, nta kibazo cy'abantu turumva baregwa kuba baracuze imfunguzo ariko birumvikana, niba ubujura buhari bujyanye nuko abantu bafungura amazu, ngira ngo bishobora kuba ari muri ubwo buryo kuko abagenzacyaha n'abashinjacyaha nabo bafite inshingano, uko gukeka bibaho iyo ugenza ibyaha ariko nanone bafite inshingano yo kudakekera umuntu ubusa.'

    Nyuma y'uko uyu mugabo yari amaze ibyumweru bibiri muri gereza kubera guhuzwa n'ubujura bwabereye kuri sacco ya Karangazi, yahise yirahira ko atazongera gucura imfunguzo z'abaturage batabanje kwandika imyirondoro yabo.

    Ubujura nk'ubu bukoresha imfunguzo bukomeje gukurikiranirwa hafi n'abazicura, kubera ko ngo babanza kugira ubushishozi bwinshi, burimo kureba niba rushushanyije ku rupapuro cyangwa ku isabune.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare: Abacuzi b'imfunguzo barasaba gutandukanwa n'ubujura bufungura inzu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/nyagatare-abacuzi-bimfunguzo-barasaba-gutandukanwa-nubujura-bwo-gufungura-inzu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abacuzi-bimfunguzo-barasaba-gutandukanwa-nubujura-bwo-gufungura-inzu

  • Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023 nibwo perezida w'ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye mu isiganwa rigiye kubera muri Cameroon.

    Nk'uko byatangajwe na FERWACY, Perezida Murenzi yahaye ibendera abakinnyi bane aribo  Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo, Niyonkuru Samuel, Nzafashwanayo Tuyizere Etienne na Masengesho Vainqueur.

    Aba bakinnti bari kwitegura iri rushanwa rizenguruka ibice bitandukanye bya Cameroon mu irushanwa rya Tour du Camerou rizakinwa guhera tariki ya 3 kugeza kuya 11 Kamena  2023.

    Aba bakinnyi bagiye kwerekeza muri Cameroon bagiyeyo bizera kwitwara neza kuko bakuru babo begukanye iri rushanwa incuro ebyiri.

    Mu mwaka wa 2018, umunyarwanda Uwizeyimana Bonavanture yegukanye Tour du Camerou ndetse mu mwaka wa 2022 ryegukanwa na Mugisha Moise.

    Muri aba bakinnyi bagiye kwerekeza muri Cameroon harimo Manizabayo Eric uheruka kwegukana kamwe mu gace k'irushanwa riheruka gukinwa ryiswe Akagera Race.

    Karadiyo akaba yarabaye uwa mbere ubwo abasiganwaga bavaga i Nyagatare berekeza i Kayonza babanje guca Rwinkwavu ku ntera ingana na KM 160.

    The post Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-ferwacy-murenzi-abdallah-yahaye-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-muri-tour-du-cameroon-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-ferwacy-murenzi-abdallah-yahaye-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-muri-tour-du-cameroon-2023

  • Abakoresha umupaka wa Nemba barasaba ko bakwemererwa gukoresha indangamuntu bambuka #rwanda #RwOT

    Abaturiye n'abakoresha umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n'u Burundi mu Karere ka Bugesera, baravuga ko nubwo bemerewe kwambuka ariko hari ibikomeje kubakoma mu nkokora mu rwego rwo kugendererana hagati yabo n'Abarundi kuko bakwa Pasiporo na 'Laissez-Passer' (Resepase) kandi ubushobozi budahari.

    Itangazamakuru rya Flash mu gihe ryari  kuri uyu mupaka wa Nemba ryasanze  nta rujya  n'uruza rw'abambuka ku mpande zombi

    Haragaragara aba motari bavuga ko bahamaze amasaha menshi bategereje ko babona umugenzi.

    Abaturage baravuva ko guhahirana ku mpande zombi byahagaze kandi byabagizeho ingaruka.

    Uretse ikibazo cyo guhahirana, banagaragaza ko bagorwa no gushaka 'Laissez-Passer' na pasiporo kuko ngo bisaba amafaranga menshi, bityo bakaba basaba inzego bireba zaganira bakemererwa kwambuka bakoresheje Jeto cyangwa se indangamuntu nk'uko byari bisanzwe.

    Umwe ati 'Byorohejwe hagashyirwaho uburyo bw'indangamantu nk'uko tujya i  Bugande byaba byiza kurushaho kuko 'Laissez-Passer'  cyangwa se 'Passport' bigurwa amafaranga menshi.'

    Undi ati 'Amafaranga ya 'Laissez-Passer'  cyangwa se 'Passport' hari bamwe batayafite, badashobora kuyabona, kandi yari afite umuryango hariya, cyangwa yari afite ibikorwa by'ubucuruzi yari gukora hariya ugasanga agumye aha iwacu.'

    Mu gushaka kumenya impamvu ituma ubuhahirane no kugenderanirana bikomeje kugorana muri Bugesera, ntitwabashije kubona ubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba.

    Icyakora Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yadutangarije  imbogamizi bahura nazo ariko ko bategereje uruhande rw'Abarundi.

    Ati 'Ibicuruzwa mu buryo bwa rusange byari bitarakorwa ku ruhande rw'u Burundi nabyo tuategereje, byari biri mu byifuzo twatanze mu gihe twahuraga na bagenzi bacu bo mu Burundi.'

    Taliki 8 Ugushyingo 2022, nibwo habaye inama yarihuriyeho  n'intara ya Kirundo yo  mu Burundi n'iburasirazuba n'amagepfo by'u Rwanda.

    Nabwo impande zombi zagarutse ku kibazo cyo guhahirana no kugenderanirana.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Abakoresha umupaka wa Nemba barasaba ko bakwemererwa gukoresha indangamuntu bambuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/30/abakoresha-umupaka-wa-nemba-barasaba-ko-bakwemererwa-gukoresha-indangamuntu-bambuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakoresha-umupaka-wa-nemba-barasaba-ko-bakwemererwa-gukoresha-indangamuntu-bambuka

  • Banze kujya i Huye kwitegura APR FC: Inzara iravuza ubuhuha muri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ikipe ya Rayon Sports haravugwa ikibazo cy'amafaranga mbere y'uko bakina na APR FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro uzaba tariki 3 Kamena 2023 kuri sitade ya Huye.

    Abakinnyi b'iyi kipe banze kujya i Huye aho byari biteganyijwe ko bagenda ejo ku wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023 bakaba bitegura uyu mukino bafitanye na mukeba wabo w'ibihe byose APR FC.

    Abakinnyi banze kujya i Huye bavuga ko bazajyayo ari uko babanje guhabwa umushahara w'amezi 2 ndetse n'uduhimbazamushyi tw'imikino 2 baberewemo.

    Impamvu aba bakinnyi batari kujya i Huye, ngo ni uko bihanganye bagakina imikino ibanza gusa bakaba bavuga ko kubera ko umukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro nibaramuka bawukinnye batari bahembwa, bashobora kuzabura aya mafaranga yabo burundu kubera ko umwaka w'imikino uzaba urangiye.

    Source : https://yegob.rw/banze-kujya-i-huye-kwitegura-apr-fc-inzara-iravuza-ubuhuha-muri-rayon-sports/

  • Gakenke: Habereye ibimeze nk’ibitangaza aho igiti cyamereye mu rukuta rw’inzu ishaje maze abahatuye bakayoberwa ibanga cyakoresheje (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gakenke habereye ibimeze nk'ibitangaza aho igiti cyamereye mu rukuta rw'inzu ishaje maze abahatuye bakayoberwa ibanga cyakoresheje.

    Ni inzu yo mu myaka yo hambere aho yaje kumeramo igiti mu buryo bukomeje gutangaza abatuye ahongaho.

    Iyi nzu yamezemo icyo giti, iherereye mu Mudugudu wa Ganzo Akagari ka Kageyo mu Murenge wa Rushashi.

    Amakuru avuga ko iyo nzu yarakoreragamo icyahoze ari Urukiko rwa kanto rwa Rushashi, ariko ikaba itagikorerwamo kuko ishaje dore ko ngo yaba yarubatswe mu myaka ya mbere ya za 1970.

    Ku rukuta rw'iyo nzu hafi y'igisenge cyayo niho icyo giti kireshya na metero zisaga 20 giterekeye, imizi yacyo ikaba yaragiye imanuka hasi inyuze mu matafari igera ubwo inatobora sima ibasha kwinjira mu bujyakuzimu bw'ubutaka.

    Umuyobozi w'akarere ka Gakenke bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yabwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko bagiye kureba uko basana iyo nzu.

    Source : https://yegob.rw/gakenke-habereye-ibimeze-nkibitangaza-aho-igiti-cyamereye-mu-rukuta-rwinzu-ishaje-maze-abahatuye-bakayonerwa-ibanga-cyakoresheje-amafoto/