Blog

  • Aha hantu hazashya ndakurahiye: Element yatangaje abanyamakuru azahuriza hamwe akaba korera indirimbo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukomeye cyane hano mu Rwanda ukora akazi ko gutunganya imiziki Element yatangaje inkuru y'uko azahuriza hamwe bamwe mu banyamakuru bakora umuziki hano mu Rwanda.

    Element uzwiho ubuhanga buhanitse mu gutunganya imiziki yaraye atangaje ko azahuriza mu indirimbo imwe abanyamakuru bakomeye cyane hano mu Rwanda bakora umuziki mu kiganiro Sunday Choice Live ku Isibo Tv.

    Abo bahanzi Element yavuze azahuriza hamwe ni Phil Peter, Uncle Austin hamwe na Yago ugomba kuzaririmba Chorus.

    Source : https://yegob.rw/aha-hantu-hazashya-ndakurahiye-element-yatangaje-abanyamakuru-azahuriza-hamwe-akaba-korera-indirimbo/

  • Haringingo Francis utwaye ibikombe 2 mu makipe abiri atandukanye yashimiye umukinnyi umwe gusa yemeza ko ari we wamuhesheje igikombe muri Rayon Sports abafana baramwirukanye kera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis utwaye ibikombe 2 mu makipe abiri atandukanye yashimiye umukinnyi umwe gusa yemeza ko ari we wamuhesheje igikombe muri Rayon Sports abafana baramwirukanye kera

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis umaze imwaka umwe gusa muri iyi kipe, yahesheje Gikundiro igikombe cy'amahoro nyuma y'imyaka igera kuri 7 ntacyo ibona ashimisha abafana benshi batamwemeraga.

    Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 3 kamena 2023, hasozwaga umwaka w'imikino hakinwa umukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro wahuzaga ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya APR FC. Umukino waberaga mu karere ka Huye ahantu abakunzi ba Rayon Sports bishimira cyane iyo bahuye n'ikipe ya APR FC.

    Ni umukino wari wahuruje abanyarwanda benshi baturutse mu turere dutandukanye, ku isaha ya saa munani z'amanwa Sitade bari bamaze kwinjira ndetse na Sitade yari yafunzwe nkuko FERWAFA yari yabitangaje mbere. Umukino ugiye gutangira habaye igisa no gushwana cyane hagati y'amakipe yombi bapfa ibyicaro.

    Umukino waje gutangira ikipe zombi ubonako zishaka gutwara igikombe ariko ikipe ya APR FC ntibyaza kuyihira nyuma y'uburyo yagiye ihusha, amahirwe asekera Rayon Sports yegukana igikombe itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya mbere kigizwemo uruhare na Ngendahimana Eric.

    Nyuma y'umukino abatoza b'ikipe ya Rayon Sports bayobowe na Haringingo Francis yatangaje byinshi ariko mu magambo ye yashimiye cyane umukinnyi ukina mu kibuga hagati Eric Ngendahimana, avuga ko ari umukinnyi mwiza ndetse Kandi unamufashije gutwara igikombe muri Rayon Sports nubwo abafana bari barifuje ko yirukanwa hakiri kare.

    Rayon Sports sezo yayo uwavuga ko ibaye nziza ntiyaba abeshye nyuma yo gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu ndetse ikaza gutwara n'igikombe cy'amahoro. Ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup naho APR FC yo izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

     

     

    Source : https://yegob.rw/haringingo-francis-utwaye-ibikombe-2-mu-makipe-abiri-atandukanye-yashimiye-umukinnyi-umwe-gusa-yemeza-ko-ari-we-wamuhesheje-igikombe-muri-rayon-sports-abafana-baramwirukanye-kera/

  • ‘Aye aracyahagaze ntago aragwa’ Amafoto ya Ange Da Baby agaragaza mu gituza he yerekanye ko ari inkumi iteye amabengeza(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Aye aracyahagaze ntago aragwa' Amafoto ya Ange Da Baby agaragaza mu gituza he yerekanye ko akiri inkumi iteye amabengeza

    Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram yasangije abamukurikorana amafoto yambaye agakanzu k'umutuku ndetse ari ahantu mu cyumba giteye amabengeza.

    Aya mafoto yayasangije abamukurikirana yerekana uko weekend ye yari umeze n'uburyo yayishimyemo.

    Unudanzwe Ange Da Baby yamenyekanye mu ndirumbo z'abahanzi batandukanye akaba ari n'abyo byamuviriyemo kuba Icyamamare.

    Source : https://yegob.rw/aye-aracyahagaze-ntago-aragwa-amafoto-ya-ange-da-baby-agaragaza-mu-gituza-he-yerekanye-ko-ari-inkumi-iteye-amabengezaamafoto/

  • Burya nibo banyirabayazana: Umunyamakuru Rugaju Reagan yavuze ko abafana ba Rayon Sports aribo bayitera kugira ibibazo byose ihoramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Rugaju Reagan ukorera radio na televiziyo by'igihugu yatangaje uburyo abafana ba Rayon Sports aribo bayitera kugira ibibazo byose ihoramo.

    Reagan uzwiho ubusesenguzi buhambaye yavuze ko abakunzi ba Murera aribo babigiramo uruhure rukomeye cyane kugira ngo ikipe yabo ihore mu bibazo by'amikoro kandi bidakwiye bitewe n'ubwinshi bw'abafana bayo.

    Rugaju Reagan yemeza ko buri kwezi umufana wa Rayon Sports wese aramutse atanze amafaranga inote y'igihumbi (1000) mu ikipe ye yakoresha budget igera kuri miliyari n'igice ndetse akaba ari nayo kipe yaba ikoresha budget nyinshi mu Rwanda akaba yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Sunday Choice ku Isibo Tv.

    Source : https://yegob.rw/burya-nibo-banyirabayazana-umunyamakuru-rugaju-reagan-yavuze-ko-abafana-ba-rayon-sports-aribo-bayitera-kugira-ibibazo-byose-ihoramo/

  • Byari ibyishimo bivanze n’amarira: Zlatan yasezeye kuri ruhago (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mw'ijoro ryakeye nibwo rutahizamu wabiciye bigacika, Zlatan Ibrahimović yatangaje ko asezeye kuri ruhago ku myaka 41.

    Uyu mugabo waciye mu makipe nka FC Barcelona, Manchester United, AC Milan n'andi menshi yatangaje ko asezeye gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga nyuma y'umukino ikipe ye ya AC Milan yari imaze gutsindamo Hellas Verona ibitego 3-1.

    Mw'ijambo risezera abafana yagize ati:'Bwa mbere ngera aha mwampaye ibyishimo, ubwa kabiri mumpa urukundo, ndi uwanyu ibihe byose.'

    Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo asezere kuri ruhago, gusa ko abafana bo atabasezeye abazagira amahirwe bazahura nawe ndetse yifuriza iyi kipe ye ibyiza mu bihe bizaza.

    Yahawe umwambaro uriho inimero ye nk'impano yo kumusezeraho

    Uyu mugabo uzwiho gutebya cyane yagaragaye yihanagura amarira mbere yo kuvuga ijambo, ndetse n'amwe mu mashusho yagaragaye yerekanye abafana benshi barira ubwo uyu mugabo yavugaga ijambo ryo kubasezera.

    Twabibutsa ko Zlatan asezeye kuri ruhago atsinze ibitego 62 mw'ikipe y'igihugu ya Suede ndetse n'ibindi 511 yatsinze mu makipe yose yanyuzemo aconga ruhago.

    Abakinnyi bagenzi be nabo bamusezeyeho
    Abakinnyi bagenzi be nabo bamusezeyeho
    Zlatan yagaragaye azenga amarira mu maso mbere yo gusezera ku bafana
    Zlatan yagaragaye azenga amarira mu maso mbere yo gusezera ku bafana

     

    Abafana bamuhaye ubutumwa bumusezeraho
    Abafana bamuhaye ubutumwa bumusezeraho

    Source : https://yegob.rw/byari-ibyishimo-bivanze-namarira-zlatan-yasezeye-kuri-ruhago-amafoto/

  • Umutoma: Imana Yaraguhaye, Abandi Bana Irabibagirwa… (Wusome Wose) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkunde nsabe imbabazi Imana,
    Kuko nayishinje kubera,
    Umunsi wa mbere nkureba,
    Nkabona igihe yakuremaga,
    Yaraguhaye ikibagirwa,
    Abandi bana ikabareka,
    Ibyiza byose ikabiguha.

    Ntiyaguhaye ubwiza busa,
    Ufite ubwenge urabarusha,
    Ntibagusumba uhora imbere,
    Abazi ubwenge muba inshuti,
    Abo bakwanga ni injiji,
    Kuko ntibazi ko Umuremyi,
    Ariwe byose wabigennye.

    Source : https://yegob.rw/umutoma-imana-yaraguhaye-abandi-bana-irabibagirwa-wusome-wose/

  • Yari kocoye: Umunyamakuru Phil Peter yatangaje ikintu gikomeye umuhanzi Bruce Melodie adakozwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umuhanzi ukomeye cyane hano mu gihugu cy'u Rwanda Phil Peter yatangaje ikintu gikomeye cyane ndetse kingira kamaro mu buzima bw'umuntu umuhanzi mugenzi we Bruce Melodie adakozwa.

    Mu kiganiro Sunday Choice kuri televiziyo yitwa Isibo Tv umunyamakuru Phil Peter yatangaje ko mu bahanzi bose bakora umuziki mu Rwanda udakozwa ibijyanye na siporo ari umuhanzi uri kwisonga kurusha abandi mu Rwanda Bruce Melodie.

    Source : https://yegob.rw/yari-kocoye-umunyamakuru-phil-peter-yatangaje-ikintu-gikomeye-kizigenza-bruce-melodie-adakozwa/

  • Ntabwo yigize aripfana: Umunyamakuru ukomeye cyane yatangaje ikipe yihebeye mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru benshi ntibakunze gutangaza amakipe bihebeye ya hano mu Rwanda gusa umunyamakuru ukomeye cyane yaraye atangaje ikipe yihebeye kuva kera.

    Mu kiganiro Sunday Choice kuri televiziyo yitwa Isibo Tv umunyamakuru ukomeye cyane witwa Muramira Francois Regis ukora kuri 'Fine FM' yabwiye abanyamakuru ko ari umufana wakadasohoka w'ikipe yo mu karere ka Huye yitwa Mukuru Victory Sports.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-yigize-aripfana-umunyamakuru-ukomeye-cyane-yatangaje-ikipe-yihebeye-mu-rwanda/

  • Umunyarwenya Viggo Venn yegukanye Britains G… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023.  Viggo Venn yihariye umubare munini w'abafana, kuva atangiye kwiyereka Akanama Nkemurampaka kugeza asoje.

    Umunyamuziki Liliana Clifton w'imyaka 13 y'amavuko yaje ku mwanya wa kabiri n'aho umunyabufindo Cillian O'Connor w'imyaka 14 aza ku mwanya wa gatatu.

    Venn w'imyaka 33 yahembwe £250,000. Ni nyuma y'uko anyuze abarimo Simon Cowell ukuriye Akanama Nkemurampaka, bikagera n'aho amujyana ku rubyiniro, akamwambika umwambaro uhuje ibara n'irye, ndetse bakabateraho indabo z'amaroza.

    Byageze n'aho abari bitabiriye umunsi wa nyuma w'iri rushanwa, basaba uyu musore kongera kubasetsa. 

    Ni mu gihe Alesha Dixon uri mu Kanama Nkemurampaka, yamubwiye ko abantu bose bamwishimiye kandi 'baragukunda'.

    Bruno we yamubwiye ko ibyo yerekanye byasize urwibutso rudasaza, agera ikirenge mu cy'umunyarwenya Mr Bean wabiciye bigacika.

    Simon Cowell yamubwiye ko 'ntabwo nigeze mpura n'umunyarwenya umeze nkawe mu buzima bwanjye. Ati 'Ndabyemeye, ndagukunda guhera uyu munsi.'

    Abageze mu cyiciro cya nyuma banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka ni 11 barimo Musa Motha, Amy Lou, Viggo Venn, Olivia Lynes, Ghetto Kids, Travis George, Malakai Bayoh, Duo Odyssey, Cillian O’Connor na Lillianna Clifton. 

    Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Viggo Ven yavuze ko atarabasha kwiyumvisha ko yegukanye Britain’s Got Talent. Avuga ko atigeze yiyumva ‘uko yiyumva kuri iyi nshuro mu buzima bwe’.


    Viggo yafashe ifoto n’abagize Akanama Nkemurampaka


       

    Umunyarwenya Viggo Venn wo mu gihugu cya Norvège yanditse amateka nyuma y'uko yegukanye Britain's Got Talent 


    Ibyishimo ni byose kuri Viggo Venn  


    Mu bihembo yatsindiye, harimo no kuzaririmba mu birori Royal Variety  bizatambuka kuri BBC


    Lilliana waje ku mwanya wa kabiri 

    Viggo Ven yahigitse abarimo Ghetto Kids bakunzwe muri iri rushanwa kuva ryatangira 

    Abagize Akanama Nkemurampaka bavuze ko Viggo yageze ikirenge mu cya Mr Bean 


    Sherrie Silver yahuye na Ghetto Kids mbere y’uko bajya ku rubyiniro

     

    Ghetto Kids yatanze ibyishimo muri iri rushanwa 






    Cillian O’Connor w’imyaka 13




    Travis George


    Amy Lou







    KANDA HANO UREBE UKO VIGGO VEN YITWAYE IMBERE Y’AKANAMA NKEMURAMPAKA

    “>
    KANDA HANO UREBE UKO GHETTO KIDS YITWAYE IMBERE Y’AKANAMA NKEMURMAPAKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130144/umunyarwenya-viggo-venn-yegukanye-britains-got-talent-ahigitse-abarimo-ghetto-kids-130144.html

  • James&Daniella bahembuye imitima yari imaze i… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo 'Gathering of 1000 Special Extended Live Concert' bakoze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023 muri Kigali Convention Center. Ni nyuma y'uko bagisubitse ku wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, kubera isiganwa rya Kigali Night Run Marathon.

    Iri tsinda ry'abaramyi ryakoze iki gitaramo cyagutse nyuma y'ibihangano by'abo byubakiye cyane ku ndirimbo zigaruka ku gakiza muri Kristu Yesu. Ubibuke mu ndirimbo nka 'Narakikijwe', 'Bari He?', 'Mpa amavuta' n'izindi zinyuranye.

    Ni igitaramo bakoze nyuma y'imyaka itatu yari ishize abakunzi babo babanyotewe. Iyi myaka yaherekejwe no gukora ibihangano bageze kuri album ya gatau bise 'Ibyiringiro' baherutse gushyira hanze, iboneka ku rubuga rwa internet rwa ABA TV. 

    Byatumye iki gitaramo bagihuza no kumvisha abantu, zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri iyi album.

    Ku rubyiniro, James na Daniella bafashijwe n'abacuranzi bakoranye mu ndirimbo zinyuranye barimo nka Arsene, Ishimwe, Etienne, Nehemie, Shallom.

    Batangiye kuririmbira abakunzi b'abo ahagana saa moya z'ijoro, binjiriye mu ndirimbo yabo bise 'Bari He?' imaze amezi atatu isohotse. 

    Bati 'Ndi mu bwoko buhiriwe'. James ati 'Imana ishimwe peee ko turi mu bwoko buhiriwe. Imana ishimwe ko turi mu bwoko buhiriwe, dukomere umwami wacu amashyi menshi.'

    Bakomereje ku ndirimbo yabo bise 'ku bw'umusaraba' iri kuri album yabo bise 'Ibyiringiro' byari mu rwego rwo kumvisha abakunzi babo iyi album.

    Baherukaga gukora igitaramo nk'iki mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena mu 2020. Igitaramo cyabo kitabiriwe n'abakozi b'Imana banyuranye, abashuma b'amatorero, abakristu, abafana n'abakunzi babo n'abandi bahuriye mu mugoroba wo kuramya Imana. Daniella ati 'Turi kuvuga Kristu, ntawundi turibuvuge uyu mugoroba.'

    Iri tsinda kandi ryaririmbye indirimbo 'Isezerano' imaze umwaka isohotse, aho imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 2.1. Muri iyi ndirimbo hari aho bagira bati 'Hahirwa ufite isezerano ry'Imana ihoraho. Hahirwa uwatorewe ubukwe bw'umwana w'intama.'

    Bakomereje ku ndirimbo 'Mu gitabo' iri kuri album yabo 'Ibyiringiro'. Iri mu ndirimbo zifite uburyohe kuri iyi album yabo ya Gatatu. Banaririmba indirimbo 'Nzakugezayo' imaze imyaka ibiri isohotse. James ati 'Niba Imana yarakubwiye ko uri umwana wayo, iryo ni isezerano ritazatinda, izatugezayo amahoro.'

    James na Daniella banaririmbye indirimbo 'Nubu nihondi' imaze imyaka itatu isohotse, hari aho baririmba bagira bati 'Uko nahoze n'ubu nikondi, isezerano ryanjye ntirihinduka, ngwino mwana wanjye aho ugomba kuba….'

    Iri tsinda kandi ryaririmbye indirimbo 'Hembura' imaze imyaka itatu isohotse. Ku rubuga rwa Youtube, iyi ndirimbo iriho aho iherekejwe n'amashusho bafatiye mu gitaramo cyabo cya mbere bakoreye muri BK Arena. Iri mu ndirimbo z'iri tsinda zakunzwe mu buryo bukomeye, ahanini biturutse ku magambo ayigize.

    Iyi ndirimbo yubakiye ku magambo aboneka muri Yesaya 40: 31 hagira hati 'Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.'

    Baririmbye kandi indirimbo 'Nkoresha' iri mu ndirimbo bahereyeho. Hari aho baririmba bati 'Sinshaka gukora icyo njye nifuza, mwami nkoresha, sinshaka kuba uwo njyewe nifuza, mwami mpindura uwo wampamagariye, gukora umukoro utari uwanjye, nabyo ni ugutsindwa.”

    James aherutse kuvuga ko indirimbo 'Mpa amavuta' yabaye intangiriro y'urugendo rw'abo mu muziki, bayishyize hanze nyuma y'izindi nyinshi bari bamaze kwandika, banzura gusohora iyi ndirimbo 'Mpa amavuta' yabaciriye inzira.


    Indirimbo 'Nkoresha' yavuye mu mitima yari ibayeho isaba Imana kuyikoresha

    James Rugarama yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwabo, kuko yaje nyuma y'imyaka itatu yari ishize basaba Imana kubakoresha icyo yabahamagariye.

    Yavuze ko mu 2015, we n'umufasha we bafasha igihe cyo kwiyegereza Imana, bararira cyane, barapfukama, basaba Imana kubahishurira impamvu yabashyize ku Isi.

    Yavuze ko ijoro rimwe mu 2015, basenze Imana cyane, hashize iminsi itanu Imana ibereka inzira bagomba gukurikira.

    Ati 'Twayisabye kumenya neza icyo yaturemeye. Ntabwo abantu bameze gutya, bateye gutya baba ari ikimanuka kuba hano, Imana yaduhishuriye, yatumenyesheje urukundo rw'ayo rw'uko ituzi, hashize iminsi itanu.'

    Akomeza ati 'Kuva uwo munsi. Twatangiye gukurikira Imana turi abantu bazi aho bajya, turi abantu badatwarwa n'ibigare, turi abantu badatwarwa n'ibihe, abatuzi baratuzi.'

    “Iri ni isengesho ryiza ry'umuntu umenetse ushaka kubona Imana… Ni isengesho ryadukoreye, twamenye imitima imbere y'Imana turayibona, iduhishurira Kristo na n'ubu iracyabikora. Umuntu wese ufite umutima ushidikanya, iri ni isengesho ryamukorera. Allelluah, iyo n'iyo nkuru yacu. Yaradukoreye.'

    Nyuma yo gutanga ubuhamya ku rugendo rw'abo rw'umuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakomereje ku ndirimbo bise 'N'ubwo utansubiza' bakoranye na Clarisse ufite ubumuga bwo kutabona imaze imyaka ibiri isohotse, bakomereza ku ndirimbo iri mu rurimi rw'icyongereza bise 'Lord God Almighty' iri kuri album yabo 'Ibyiringiro'.


    James yakiriye ku rubyiniro itsinda rya Hymnos, avuga ko yakunze uburyo baramya

    Ni ubwa mbere iri tsinda ritaramiye mu Rwanda, rigizwe na Dedo Dieumerci & Naomi Mugiraneza. Ubwo James yabakiraga ku rubyiniro, yavuze ko afite umunezero mwinshi

    Ati 'Baranejeje cyane. Ni abantu bafite umutima wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ubwa mbere bagiye kuririmba ku ruhimbi rwo mu Rwanda. Mfite umunezero mwinshi wo kubakira.'

    Dedo na Naomi binjiriye mu ndirimbo bise 'Majina yote mazuri' yakunzwe mu buryo bukomeye, mu gihe cy'amezi arindwi ishize isohotse imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 6 ku muyoboro wabo wa Youtube.

    Iri tsinda ribarizwa mu gihugu cya Uganda. Barazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Niko Salama’, ‘Mwenye utukufu’, ‘Tumbira umusaraba’, ‘Ndaririmba intsinzi’, ‘Yesu Jina Nzuri’, ‘Nyiricyubahiro’, ‘Ni wowe mwami’, ‘Ninjye mpamvu’, ‘Ibyiza, ‘Ndamahoro’ n’izindi.

    Mugiraneza Naomi yavuze ko 'Uyu mugoroba ari uwo kuramya Imana, tuyibwire ko ari Imana yahinduye ubuzima bwacu, Ni wowe wenyine tuboneramo ubuzima Yesu, tuboneramo ubuzima tugakira….'

    Iri tsinda ryishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo, ahanini biturutse ku kuba indirimbo zabo zaracengeye zigera no mu Rwanda. Bamaze igihe bakorera ibitaramo ahantu hanyuranye cyane cyane muri Kenya.

    Umunya-Nigeria yatunguranye muri iki gitaramo:

    Yitwa Paul ni umwe mu bahanzi babarizwa muri kompanyi yitwa Pwana Goup. Ageze ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo 'You raise me up' ya West Life' yamamaye cyane

    Yavuze ko kuramya ari 'imibereho'. Ati 'Ntanyifato runaka ishobora ku kuranga mu kuramya. Impamvu turamya tuzamuye ibiganza, ni ukumvikanisha uwo Yesu’. Peter yavuze ko yishimiye kuba mu Rwanda, kubera ko 'nasanze ari igihugu cyiza'.

    Bahinduye imyenda, basoma ku mazi:

    Iri tsinda ryagarutse ku ruhimbi ahagana saa tatu z'ijoro n'iminota 40' nyuma yo guhindura imyambaro no gusoma ku mazi nk'uko babitangaje. Bagarutse binjiriye mu ndirimbo yabo yakunzwe cyane bise 'Narakikijwe'.

    Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati 'Nizera ko wambaye umubiri, nizera na wa musaraba… Alleluah ntacyantandukanya n'urukundo rwawe…' Iyi ndirimbo bayishyize mu rurimi rw'Igiswahili, iri mu ndirimbo zigize album yabo 'Ibyiringiro'.

    James avuga ko ajya akunda kubwira abantu kutarambirwa kuririmba Kristo 'kuko izo ndirimbo n'izo tuzaririmba ibihe byose'. Nyuma yakiriye ku rubyiniro, umuramyi Serge Rugamba uzwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo n'izo yakoranye na Aline Gahongayire bise 'Umwami Yesu'.

    Serge Rugamba yanzitse mu ndirimbo agira ati 'Nabonye umukunzi mwiza, yarankunze ntamuzi, yamfatishije umugozi, arirwo rukundo rwe… Njye ndi uwe, nanjye ndi uwanjye, kugeza iteka ryose…'

    Rugamba akunze kwifashishwa cyane mu kwandika indirimbo, kuyobora amateraniro mu nsengero zinyuranye n'ahandi.

    James na Daniella bahise banzika mu ndirimbo 'Yongeye guca akanzu' bakoranye na Israel Mbonyi. Iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu buryo bukomeye, imaze amezi arindwi isohotse.

    Mu minota ya nyuma y'iki gitaramo, James na Daniella baririmbye indirimbo 'Umwami ni mwiza Pe' bakoranye na True Promises-Iyi ndirimbo yashyize abantu mu mwuka kuko yahagurukije n'iyonka muri iki gitaramo cyihariye cy'iri tsinda.

    Asoza iki gitaramo ahagana saa 22 n'iminota 30, James yavuze ko ati 'Sintigeze mbona umunsi dutarama ngo Imana ye gukora ku mutima umuntu umwe cyangwa abantu benshi.' 

    Yavuze ko ashima abantu bose barimo abakozi b'Imana 'badushyigikiye mu buryo bw'amafaranga' n'abandi, ati 'Imana ibahe umugisha cyane'.

    Yanavuze amazina ya bamwe mu bantu babashyigikiye kuva batangiye umuziki, anagaruka ku barimo Bishop Masengo wa Foursquare Church 'badushyigikiye'. Ati 'Umutima wanjye urabakunda cyane.”

    James na Daniella bakoze igitaramo nyuma y'imyaka itatu yari ishize abantu babanyotewe
     

    James na Daniella baririmbye bitaye cyane ku ndirimbo zabo zakunzwe cyane kuva album ya mbere kugeza kuri album ya gatatu 

    James yavuze ko mu 2015 ari bwo bafashe igihe cyo kwegerana n'Imana, bayisaba kubakoresha icyo yabahagamariye 

    Bakorana umuziki kandi banubakanye urugo- Amatsinda nk'aya yaramamaye cyane mu Rwanda

    James yigeze kuvuga ko ibintu azi ku mugore we ari uko 'arihangana cyane, ikindi arasenga, icya gatatu afite impano cyane.' 

    Daniella yaririmbaga yizihiwe! Akanyuzamo akabwira abaririmbyi gufatanya nawe 

    James ni umunyamuziki wize Politiki 


    Umuhanzikazi Marina na Yvan Muzik baherutse gukorana indirimbo ‘Intare Batinya’ bitabiriye iki gitaramo


    Daniella avuga ko umwana wabo w'imyaka 7 ari umucuranzi n'aho uw'imyaka 5 arahimba afite indirimbo


    Tracy Agasaro n'umugabo we Rene Patrick bayoboye iki gitaramo. Hari aho yagize ati 'Imana yarampaye peeeee.'-Banyuzagamo bakaririmba zimwe mu ndirimbo

    James na Daniella bakoze iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze album bise 'Ibyiringiro'


    James yashimye abahanzi bagenzi be bitabiriye iki gitaramo




    James na Daniella ni itsinda ryamamaye mu Rwanda no mu mahanga mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana 

    Itsinda rya Hymnos [Dedo Dieumerci & Naomi Mugiraneza] ryo muri Uganda, ryishimiwe mu buryo mu bukomeye mu gitaramo


    Hymnos barazwi cyane binyuze mu ndirimbo zikomeye zabo zirimo nka 'Ndamahoro'


    Iki gitaramo cyafashije benshi gusabana n'Imana, binyuze mu ndirimbo ziyiha ikuzo 

    Itariki idasanzwe mu buzima bwa James na Daniella!

     


    Tracy Agasaro wa KC2 ari mu bashyushyarugamba bakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo bya Gospel

    Daniella, umunyamuziki uhuza imbaraga n’umugabo we bagakorera Imana mu buryo bwagutse 

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Wanyujuje Indirimbo’ [Uri hagati] yari muri iki gitaramo-Imbere ye ni Dominic Ashimwe



    Umushumba w’Itorero FourSquare Church, Dr Bishop Masengo yari muri iki gitaramo


    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya James na Daniella

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130145/jamesdaniella-bahembuye-imitima-yari-imaze-imyaka-itatu-ibategereje-ibyaranze-igitaramo-ba-130145.html