Blog

  • Ntabwo bizoroha: Abaturage bateguje imyigaragambyo idasanzwe kubera impamvu ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imyigaragambyo ni kimwe mu bikorwa bikunze gutwara ubuzima bwa benshi bitewe n'uburyo rimwe na rimwe bikorwamo gusa iyo abaturage bo mu gihugu cya Nigeria bateguye yo ni karundura.

    Abantu bagize ihuriro ry'abakozi mu gihugu cya Nigeria ' Nigeria Labour Congress' (NLC) bamaze guteguza imyigaragambyo idasanzwe izaba ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha.

    Aba bakozi bazaba bari kwamagana ikurwaho rya nkunganire Leta yatangaga ngo ibiciro by'ibikomoka kuri peterori bitiyongera ku kigero cyo hejuru.

    Source : https://yegob.rw/hazapfa-umuntu-abaturage-bateguye-imyigaragambyo-idasanzwe-kubera-impamvu-ikomeye/

  • Umukinnyi wa Rayon Sports yakiriye yesu nk’umwami n’umukiza [Video] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyampahanga w'ikipe ya Rayon Sports wanafashije cyane iyi kipe yabatijwe, yakira yesu nk'umwami n'umukiza nyuma yo guhesha igikombe cy'amahoro iyi kipe.

    Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya APR FC zakinaga umukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro. Uyu mukino wavugishije abantu benshi bijyanye nibyo ikipe zahataniraga ndetse ni uko zisanzwe zihanganye kuva kera.

    Nyuma y'uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo bisendereye ndetse n'abamwe mu bayobozi batangaza benshi nyuma yo kugaragaza urukundo rwinshi bakunda iyi kipe y'abafana benshi.

    Ntabwo ibyishimo mu bafana ndetse no mu bakinnyi byarangiriye aho, ahubwo umukinnyi wa Rayon Sports ku munsi w'ejo hashize Rafael Osaluwe Olise ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yarabatijwe. Ibi bivuze ko yakiriye yesu nk'umwami n'umukiza mu buzima bwe.

    Rafael Osaluwe Olise abamukura ku mbuga nkoranyambaga ze, ibintu byinshi asangiza abakunzi be usanga byiganjemo ijambo ry'imana cyane ubona ko ikintu cyose akora mu buzima bwe aba yiyambaza imana kugirango ijye imugenda imbere.

    Ibirori mu ikipe ya Rayon Sports birakomeje ahantu hose haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo bakomeza kwishimira iki gikombe cy'Amahoro batwaye nyuma y'imyaka 7 batagikozaho imitwe y'intoki.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutwara-igikombe-cyamahoro-umukinnyi-wumunyampahanga-wa-rayon-sports-kandi-wanahetse-iyi-kipe-muri-iyi-sezo-yahise-abatizwa-yakira-yesu-nkumwami-numukiza-video/

  • Igisirikare cy'ubushinwa cyavuze ko intambara ya Amerika yaba ibyago bitihanganirwa #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ingabo w'Ubushinwa yavuze ko intambara na Leta zunze ubumwe za Amerika, yaba ibyago bitihanganirwa ku isi.

    Ibi yabigarutseho mu ijambo rye rya mbere rikomeye avuze kuva yagera kuri uyu mwanya.

    Mu nama ku mutekano, Jenerali Li Shangfu, yavuze ko ibihugu bimwe, birimo gukaza umurego wo kwigwizaho intwaro muri Aziya.

    Ariko yavuze ko isi ari nini bihagije ku Bushinwa n'Amerika, kandi ko ibi bihugu bibiri by'ibihangange bikwiye kureba uko byumvikana.

    Mbere, Amerika yavuze ko hari ingendo zitarimo umutekano, zirimo gukorwa n'ubwato bw'intambara bw'Ubushinwa, iruhande rw'ubwato bw'intambara bw'Amerika mu bunigo bwa Taiwan.

    Ku wa gatandatu tariki 03 Kamena 2023, igisirikare cy'Amerika kirwanira mu mazi cyavuze ko ubwato bw'intambara bw'Ubushinwa bwagenze mu buryo butarimo umutekano, bwerekeza iruhande rw'ubwato bw'intambara bw'Amerika, ubwo bwari bunyuze mu bunigo bwa Taiwan buri kumwe n'amato y'intambara ya Canada.

    Ubushinwa bwanenze ibyo bihugu byombi kubera icyo bwise guteza ibyago ku bushake.

    Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada, byavuze ko amato yabyo yari arimo kugenda ahemewe n'amategeko mpuzamahanga.

    Jenerali Li, wabaye Minisitiri w'ingabo muri Werurwe 2023, yashinje Amerika kugira imitekerereze yo mu ntambara y'ubutita,  ndetse avuga ko ibyo birimo kongera cyane ibyago byo mu rwego rw'umutekano.

    The post Igisirikare cy'ubushinwa cyavuze ko intambara ya Amerika yaba ibyago bitihanganirwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/05/igisirikare-cyubushinwa-cyavuze-ko-intambara-ya-amerika-yaba-ibyago-bitihanganirwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igisirikare-cyubushinwa-cyavuze-ko-intambara-ya-amerika-yaba-ibyago-bitihanganirwa

  • Uburusiya bwongeye kuburizamo igitero kinini cya Ukraine – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yagize iti: “Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Kamena [ukwezi kwa gatandatu], umwanzi yagabye igitero kinini ahantu hatanu ho ku rugamba mu cyerekezo cya Donetsk y'amajyepfo”.

    Iyi minisiteri yavuze ko abasirikare ba Ukraine bagerageje kumenera mu bwirinzi bw'abasirikare b'Uburusiya, mu cyo Ukraine yabonye nk'igice gifite intege nkeya cyane cyo ku rugamba.

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yagize iti: “Umwanzi ntiyageze ku mirimo [ntego] ye, nta cyo yagezeho”.

    Videwo yatangajwe yerekana imodoka za gisirikare zirimo kugabwaho igitero giturutse mu kirere. Uburusiya buvuga ko Ukraine yatakaje abasirikare 250 n'ibifaru 16.

    Ukraine imaze amezi itegura igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b'Uburusiya. Ariko yashatse kwiha igihe gihagije cyo gutoza abasirikare bayo no kubona ibikoresho bya gisirikare yasezeranyijwe n'inshuti zayo zo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika).

    Abategetsi bo muri Ukraine baburiye abaturage kwirinda guhwihwisa ibijyanye n'icyo gitero, bavuga ko ibyo bishobora gufasha umwanzi.

    Ku cyumweru, minisiteri y'ingabo ya Ukraine yatangaje videwo kuri Telegram igira iti: “Gahunda zikunda [iyo zikozwe] bucece. Nta tangazo ryo gutangira rizabaho”.

    Iyo videwo igaragaramo abasirikare bipfutse mu maso kandi bafite intwaro nyinshi, bashyize intoki zabo ku munwa, nk'ikimenyetso cyo guceceka.

    Ibiharanirwa ni byinshi kuko leta ya Ukraine icyeneye kwereka abaturage ba Ukraine — n'inshuti zayo zo mu burengerazuba — ko ishobora kumenera mu mirongo y'ubwirinzi y'abasirikare b'Uburusiya, igasoza kuba ubu ibintu byaragumye hamwe mu rwego rwa gisirikare ndetse ikisubiza bumwe mu butaka bwayo.

    Ahandi, abarwanyi barwanya leta y'Uburusiya bavuga ko bafashe bamwe mu basirikare b'Uburusiya mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya, kari hafi y'umupaka na Ukraine.

    Ibyo byavuzwe n'umutwe wa Liberty of Russia Legion (FRL), wavuze ko iryo tangazo urihuriyeho n'umutwe wa Russian Volunteer Corps (RDK).

    Iyo mitwe yombi ivuga ko ishaka guhirika ku butegetsi Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin. Iyo mitwe yamagana igitero gisesuye Uburusiya bwagabye kuri Ukraine guhera mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.

    Guverineri w'akarere ka Belgorod, Vyacheslav Gladkov, yasubije avuga ko yemeye guhura n'abafashe abo basirikare niba abo basirikare bakiri bazima. Ariko abo barwanyi nyuma bavuze ko Guverineri “ntiyagize umurava” wo guhura na bo kandi ko abo basirikare bafashe bazabashyikiriza Ukraine.

    Uburusiya bwashinje Ukraine kugaba ibitero byo mu gihe cya vuba aha gishize byo ku butaka bwabwo bwo ku mupaka, ariko Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare rutaziguye yabigizemo.

    Guverineri Gladkov nyuma yavuze ko uruganda rw'ingufu z'amashanyarazi rw'i Belgorod rwari rurimo gushya kubera kugabwaho igitero cy'indege nto itarimo umupilote, izwi nka drone.

    Nta ruhande rwigenga ruremeza icyo gitero, ariko Uburusiya buvuga ko ako karere gakomeje kugabwaho ibitero bya drone mu buryo buhoraho bivuye muri Ukraine.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/uburusiya-bwongeye-kuburizamo-igitero-kinini-cya-ukraine

  • Sankara yagaragaye mu ruhame bwa mbere iwabo ku ivuko [AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kinini Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara afunguwe ku mbazi za Perezida Kagame benshi bakibaza aho yazimiriye yongeye kugaragara mu ruhame.

    Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2023 nibwo Nsabimana Callixte yagaragaye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

    Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi icyenda bikanavugwa ko muri icyo gikorwa Nsabimana Callixte yari ahari kuko abashyinguwe mu cyubahiro harimo n'abo mu muryango we wa hafi.

    Ku wa 24 Werurwe 2023 nibwo Nsabimana na Paul Rusesabagina bari barahamijwe ibyaha by'iterabwoba, bafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, hamwe n'abandi 18 bari muri dosiye imwe.

    Mu bihe bitandukanye, Nsabimana yakunze kuvuga ko Jenoside yamugize imfubyi afite imyaka 12, ko ayo mateka yamugizeho ingaruka mu mitekerereze, 'ari na byo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bashingiyeho banyangisha Leta y'u Rwanda.”

    Kugeza ubu Nsabimana aracyagengwa n'Ubushinjacyaha, kuko ubwo yarekurwaga yategetswe kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/sankara-yagaragaye-mu-ruhame-bwa-mbere-ku-ivuko-amafoto

  • Ubutasi bwa Amerika bwahishuye umugambi mubisha Leta ya Tshisekedi ifitiye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inyandiko z'urwego rw'ubutasi za Amerika (CIA) zagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ya Perezida Felix Tshisekedi imaze igihe ifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda yifashishije imitwe nka Mai Mai na FDLR, nyuma yo kunanirwa gutsinsura umutwe wa M23.

    Guhera mu mpera z'icyumweru gishize, hari inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko ari paji imwe yafotowe ikuwe muri raporo nini.

    Ni inyandiko y'ubutasi bwa Amerika, aho urwo rupapuro rwafotowe ruriho isesengura CIA yakoze igendeye ku butasi bwa RDC ku kibazo cy'umutekano mu Burasirazuba.

    Ibyanditse bishingiye ku makuru y'ubutasi n'inama by'Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi muri Kivu y'Amajyepfo, Kwalezitime Lilungi Dodo, yatanze mu ntangiriro z'uyu mwaka by'uko abona ikibazo cya M23 cyarangira.

    CIA igaragaza ko uyu Lilungi asanzwe ari umwe mu barwanya cyane u Rwanda na M23, ndetse muri Mutarama uyu mwaka ngo 'yatanze igitekerezo cyo kwifashisha inyeshyamba nka Mai Mai n'izindi mu gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.'

    Ibi bitekerezo bya Lilungi byaje hashize ukwezi Perezida Tshisekedi atanze igitekerezo nk'iki ubwo yahuraga n'urubyiruko mu Ukuboza 2022.

    Tshisekedi yavuze ko muri gahunda afite harimo gufasha Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bafite.

    Yagize ati 'Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.'

    RDC guhera mu 2022 yafatanyije na FDLR mu kugaba ibitero ku Rwanda biburizwamo, ndetse u Rwanda ruherutse kugaragaza ko hari n'ibindi byari byateguwe kugabwa ubwo rwakiraga inama ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) ariko bikaburizwamo.

    CIA igaragaza ko inama Lilungi yatanze muri iyo nyandiko yo mu kwezi kwa kabiri, ari uko ingabo z'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ziri muri Congo zirukanwa, kuko ngo ari 'umufatanyabikorwa mu gushaka gucamo Congo ibice by'umwihariko biturutse ku ngabo za Kenya zitagira icyo zikora n'ibindi byatumye zitakarizwa icyizere muri RDC.'

    Muri ubwo busesenguzi bw'ubutasi Lilungi yoherereje abamukuriye i Kinshasa, yagaragaje ko Congo ikwiriye gushakira umuti ikibazo cy'ubushotoranyi bw'u Rwanda ititabaje ikindi gihugu icyo aricyo cyose muri EAC.

    CIA igira iti 'Lilungi yatanze icyifuzo cy'uko ingabo za Kenya n'iza Uganda zirukanwa kuko ziri mu mugambi w'abashaka gucamo ibice Congo […] Abona kuba inzego z'umuryango mpuzamahanga ziri mu Burasirazuba bwa Congo bituma umutekano utagaruka kuko ngo banga ko bakorana na Mai Mai.'

    Iyo nyandiko igaragaza ko mu mpera za Mutarama 2023, Lilungi yanasabye ko ingabo zose z'abanyamahanga zitaha RDC ikirwanaho cyangwa igahitamo abandi bafatanyabikorwa ishaka.

    Ibitekerezo bya Lilungi nk'umuntu ushinzwe ubutasi, byerekana imyumvire y'ubutegetsi bwa Congo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwacyo n'impamvu bishobora kutazakemuka mu gihe cya vuba.

    Impamvu ni uko Lilungi nk'ushinzwe ubutasi, agaragaza ko ikibazo bafite kiva mu mahanga mu gihe inshuro nyinshi Congo yagaragarijwe ko ikibazo gihari gituruka ku miyoborere no kwihunza inshingano.

    Thabo Mbeki wahoze ayobora Afuruka y'Epfo aherutse kubigarukaho, mu kiganiro yahaye televiziyo y'iwabo, SABC.

    Yagize ati 'Mu gihe cyose ubutegetsi i Kinshasa budafashe bamwe mu baturage bo mu Burasirazuba nk'Abanye-Congo, aya makimbirane azakomeza. Iki ntabwo ari ikibazo gituruka hanze y'igihugu, ni ikibazo gituruka imbere mu gihugu […] Iki ni ikibazo kigomba gukemurwa na Guverinoma ya Congo.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ubutasi-bwa-amerika-bwahishuye-umugambi-mubisha-leta-ya-tshisekedi-ifitiye

  • Uburusiya bwaburijemo igitero bwagabweho na ukraine #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya ivuga ko yaburijemo igitero kinini cya Ukraine inica abasirikare 250 ba Ukraine.

    Nta cyo Ukraine yari yabitangazaho ndetse ibyo bivugwa n'Uburusiya ntibiragenzurwa mu buryo bwigenga.

    Iyo minisiteri yavuze ko ku cyumweru Ukraine yari yagabye igitero mu karere ka Donetsk ikoresheje batayo esheshatu ziri mu modoka za gisirikare hamwe na batayo ebyiri zikoresha ibifaru (tanks).

    Ukraine yasezeranyije gukora igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b'Uburusiya, ariko ku cyumweru, Ukraine yasabye ko habaho guceceka mbere y'icyo gitero.

    Ntibiramenyekana niba icyo gitero kivugwa n'Uburusiya gisobanuye ko igitero cya Ukraine cyo kwisubiza ubutaka bwafashwe n'Uburusiya cyatangiye.

    Ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yagize iti 'Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Kamena, umwanzi yagabye igitero kinini ahantu hatanu ho ku rugamba mu cyerekezo cya Donetsk y'amajyepfo.'

    Iyi minisiteri yavuze ko abasirikare ba Ukraine bagerageje kumenera mu bwirinzi bw'abasirikare b'Uburusiya, mu cyo Ukraine yabonye nk'igice gifite intege nkeya cyane cyo ku rugamba.

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yagize iti 'Umwanzi ntiyageze ku mirimo [ntego] ye, nta cyo yagezeho.'

    Videwo yatangajwe n'Uburusiya buvuga ko yerekana urugamba igaragaza imodoka za gisirikare zirimo kugabwaho igitero giturutse mu kirere.

    Uburusiya buvuga ko Ukraine yatakaje abasirikare 250 n'ibifaru 16.

    Ukraine imaze amezi itegura igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b'Uburusiya.

    Ariko yashatse kwiha igihe gihagije cyo gutoza abasirikare bayo no kubona ibikoresho bya gisirikare yasezeranyijwe n'inshuti zayo zo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika).

    Abategetsi bo muri Ukraine baburiye abaturage kwirinda guhwihwisa ibijyanye n'icyo gitero, bavuga ko ibyo bishobora gufasha umwanzi.

    Ku cyumweru, minisiteri y'ingabo ya Ukraine yatangaje videwo kuri Telegram igira iti 'Gahunda zikunda bucece. Nta tangazo ryo gutangira rizabaho.'

    Iyo videwo igaragaramo abasirikare bipfutse mu maso kandi bafite intwaro nyinshi, bashyize intoki zabo ku munwa, nk'ikimenyetso cyo guceceka.

    Ibiharanirwa ni byinshi kuko leta ya Ukraine icyeneye kwereka abaturage ba Ukraine  n'inshuti zayo zo mu burengerazuba,ko ishobora kumenera mu mirongo y'ubwirinzi y'abasirikare b'Uburusiya, igasoza kuba ubu ibintu byaragumye hamwe mu rwego rwa gisirikare ndetse ikisubiza bumwe mu butaka bwayo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 05 Kamena 2023, komanda w'ingabo za Ukraine zirwanira ku butaka, Col Gen. Oleksandr Syrskyi, yavuze ko abasirikare barimo kwigira imbere berekeza ku mujyi wa Bakhmut kandi ko bashenye ibirindiro by'Uburusiya biri hafi y'uwo mujyi.

    Ahandi, abarwanyi barwanya leta y'Uburusiya bavuga ko bafashe bamwe mu basirikare b'Uburusiya mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya, kari hafi y'umupaka na Ukraine.

    The post Uburusiya bwaburijemo igitero bwagabweho na ukraine appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/05/uburusiya-bwaburijemo-igitero-bwagabweho-na-ukraine/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uburusiya-bwaburijemo-igitero-bwagabweho-na-ukraine

  • Israel Mbonyi mu rukundo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemeje ko afite umukunzi n’ubwo atifuza kumutangazaho byinshi.

    Uyu muhanzi ukunzwe na benshi biganjemo ab’igitsina gore, ni kenshi abantu bagiye bifuza kumenya uruhande rwe ahagazeho mu rukundo ariko ntibikunde kuko icyo kibazo inshuro zose yakibajijwe atifuzaga kugira icyo abitangazaho.

    Ku nshuro ya mbere Israel Mbonyi akaba yemereye ikinyamakuru ISIMBI ko ubu ari mu munyenga w’urukundo nubwo atigeze yifuza guhishura izina ry’umukobwa bakundana.

    Ati “ubuzima bwo kuba nta mukunzi cyangwa ahari, uwazakugusubiza se atari kuri camera? Ibintu by’urukundo hari umwanzuro nabifatiye, ni wo ngiye kukubwira mbone kukigusubiza, kera nigeze gutekereza ko nzibera padiri, mbitekereza numvaga ntashaka kujya mu bindi bintu bitajyanye no gukorera Imana.”

    “Muri ibi bihe ibintu by’urukundo mba numva nifuza kutabivugaho, ayo matsiko rwose reka nyamarire hano, nzabivugaho tutari kuri camera, ariko uzi n’ibindi mfite umukunzi, mfite umukunzi rwose. “

    Israel Mbonyi akaba yitegura kumurika Album ye ye 5 izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka ni mu gihe tariki ya 11 Kamena 2023 azataramira mu Bubiligi.

    Israel Mbonyi yahishuye ko afite umukunzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/israel-mbonyi-mu-rukundo

  • Pasiteri Antoine Rutayisire yakorewe agashya… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori bimaze icyumweru mu bihe bitandukanye ashimirwa n'abamukunda, abo bakorana, abafashijwe n'inyigisho ze bishimira ubuhanga, ubunyangamugayo n'ubushishozi bumuranga mu nyigisho ze.

     

    Mu ijambo rye Reve Canon Dr Antoine Rutayisire watangiye ikiruhuko cy'izabukuru ku myaka 65 yagize ati:'Ndasezeye ariko ndahari. Ivugabutumwa ryo nzarikomeza. Icyo mpinduye ni ibyicaro.' Yahawe imodoka nshya itaragenda (0km) ya Toyota Fortuner yakozwe mu 2023. Yashimiye abagize uruhare mu kubaka urusengero n'inyubako zirukikije. Barimo Equity Bank, Bank of Kigali, Radiant, Ameki Color, BRD (yabahaye amafaranga bagitangira amazu y'ubucuruzi), na Jali investment iyoborwa na Afande Dodo. Pasiteri yashimiye abantu benshi bagize uruhare mu mirimo itandukanye asoreza ku bakristu b'I Remera.

    Ati:'Mpora mbivuga ariko reka mbivuge bwa nyuma. Sinzongera kuba pasiteri mukuru wa paruwasi ya Remera. Reka mbashimire imyaka 12 tumaze dukorana'.


    Pasiteri Rutayisire yashimiye Imana yabashije kubashoboza gukora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka urusengero n'amazuy'ubucuruzi arukikije. Ati:'Uru rusengero, amazu arukikije, ibirimo imbere n'ibikorwa remezo birukikije byatwaye miliyoni 800 z'amafaranga y'u Rwanda mu myaka ine kandi nta mwenda urimo wa banki, nta nguzanyo n'inkunga birimo'.

      

    Yanashimiye Daniel Gashegu watangije Paruwasi ya Remera mu 1950. Rutayisire yageze kuri iriya paruwasi mu 1990. Ati:'Ndashimira bariya bose bambanjirije kuko hari igihe ibikobwa bikorwa mu gihe umuntu ayoboye akirengagiza abamubanjirije'.

     

    Asezeye yarabanje gusimburwa

     

    Rev Pst Dr. Antoine Rutayisire wari Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, yasimbuwe ku mirimo ye na Pasiteri Karegesa Emmanuel.


    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Rusengo Nathan Amooti, ni we watangaje izi mpinduka.

    Muri Gashyantare 2020 ni bwo Rev Past Dr Antoine Rutayisire yavuze ko ari kwitegura kujya mu kiruhuko cy'izabukuru kuko Itorero Angilikani riteganya ko Pasiteri cyangwa Musenyeri wujuje imyaka 65 ahita ajya mu kiruhuko cy'izabukuru.


    Icyo gihe yavuze ko ku wa 29 Gicurasi 2023 ari bwo azaba asoje imirimo ahabwa n'itorero kuko imyaka 65 y'ikiruhuko cy'izabukuru izaba yuzuye.


    Yagize ati 'Ku itariki 29 z'ukwezi kwa Gatanu nzabyuka ntakiri umukozi wa Diyosezi. Ntabwo nzaba nahagaritse ubutumwa ariko nzaba nahagaritse kuyobora Paruwasi n'indi mirimo yose.'


    Yayoboye paruwasi ya Remera imyaka 12

    Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko yamaze gutegura imirimo azajyamo najya mu kiruhuko gusa azanezezwa no kwita ku muryango we by'umwihariko abuzukuru ariko akazakomeza n'ivugabutumwa.


    Rev Past Dr. Antoine Rutayisire yatangiye ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa. Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwarimu igihe cye agiharira kwigisha ijambo ry'Imana. Icyo gihe yahise ajya kuyobora Umuryango w'Ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w'Abanyeshuri ba Kaminuza, akaba ari we wabaye Umunyamabanga Mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.

    Yahawe imodoka nshya ikorwa na Toyota ikaba yitwa Fortuner yo mu 2023

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yayoboye Umuryango w'Ivugabutumwa, AEE. Mu 2008 ayobora Paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora Paruwasi ya Remera arimo kugeza akorewe mu ngata.


    Umuhango wo kumusezera ku mugaragaro wabaye none tariki  ya 4 Kamena 2023. Ajya atanga ibiganiro by'isanamitima aho agaruka ku mateka mabi yaranze igihugu. Anigisha theologia muri kaminuza.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130141/pasiteri-antoine-rutayisire-yakorewe-agashya-ubwo-yasezerwagaho-mu-nshingano-130141.html

  • Ghetto Kids: Batashye amara masa, abafana induru bayiha umunwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ukwezi n'igice bari mw'irushanwa rya Britain's Got Talent, abana bo mu gihugu cya Uganda bazwi nka Ghetto Kids basezerewe muri iri rushanwa ku munsi wa nyuma, birangira umunya Noruveje aryegukanye mw'ijoro ryashize.

    Aba bana babaye ikimenyabose ubwo bitabirega iri rushanwa ngarukamwaka ryo kugaragaza impano ribera mu bwongereza bitewe n'imibyinire yabo yanyuze abkunzi ndetse n'abacamanza muri iri rushanwa.

    Nyuma y'uko bitangajwe ko umunyarwenya witwa Viggo Venn ariwe wegukanye iri rushanwa ahigitse abarimo Lilliana Clifton, 13, Cillian O'Connor, Ghetto Kids na Musa Motha; induru yabaye nyinshi ahaberaga iri rushanwa bitewe n'uko bamwe mu bafana batari bishimiye ibyatangajwe n'abakemurampaka muri iri rushanwa.

    DailyMail dukesha iyi nkuru ivuga ko aha haberaga irushanwa humvikanye urusaku rwinshi rw'abatanyuzwe n'uwahawe iki gihembo bitewe nabo bifuzaga ko bagitwara.

    Viggo Venn wegukanye iri rushanwa ni umunya Noruveje w'imyaka 33, akaba yegukanye akayabo k'amapawundi  250,000 akaba ari asaga gato miliyoni 250 mu mafaranga y'u Rwanda.

    Viggo Venn wegukanye iri rushanwa
    Viggo Venn wegukanye iri rushanwa
    Ghetto Kids bifuzaga kugura inzu yo kubamo iyo baramuka begukanye iri rushanwa
    Ghetto Kids bifuzaga kugura inzu yo kubamo iyo baramuka begukanye iri rushanwa

    Source : https://yegob.rw/ghetto-kids-batashye-amara-masa-abafana-induru-bayiha-umunwa/