Blog

  • Umuhanzikazi ukomeye yakuye imyaka 8 ku yo yari asanganywe kubera ibyago yahuye na byo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye yakuye imyaka 8 ku yo yari asanganywe kubera ibyago yahuye na byo

    Umuraperikazi w'Umunyamerika Reminisce Kioni Mackie wamenyekanye nka Remy Ma, yakuye imyaka umunani ku yo asanganywe kubera insanganya yahuriye na yo.

    Uyu mugore w'imyaka 43 yahisemo gukuramo imyaka umunani. Ubwo aheruka kugira isabukuru yavuze ko yishimiye kuba yujuje imyaka 35 kuko atajya abara imyaka yamaze muri gereza.

    Remy Ra mu 2007 yafunzwe ashinjwa kurasa umugore mugenzi we, bapfuye amafaranga. Yafunguwe mu 2014.Yagize isabukuru y'imyaka 43 ku wa 30 Gicurasi.

    Umugabo we Papoose ni we wateguye ibirori by'iyi sabukuru barushinze mu 2016.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-ukomeye-yakuye-imyaka-8-ku-yo-yari-asanganywe-kubera-ibyago-yahuye-na-byo/

  • Ubwenge aburusha Bakame: Element yamaze amatsiko abibazaga ko azamburwa iri zina kubera impamvu ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba umuhanga uhambaye mu gutunganya imiziki Element yatangaje byinshi ku izina rye ryigeze kuvugwaho byinshi ndetse bikanavugwa ko ashobora kuryamburwa.

    Element yaraye atangaje ko izina Element yarisinyishije kera cyane abantu batabizi kuko ngo yabonaga rizamubeshaho mu magambo ye yagize ati:' Izina Element narisinyishije kera ndituriza kubera ko nabonaga rizangirira umumaro'.

    Uyu muhanzi akomeza agira ati:' Abandi bagiye kuryandikisha ngewe narabikoze kera' ibi yabivuze mu kiganiro The Choice Live ku Isibo Tv ubwo yabazwaga kubijyanye no kuba ari Noopja wari mwise ndetse ashobora no kuba afite ubushobozi bwo kurimwaka akaba yakitwa irindi zina.

     

    Source : https://yegob.rw/ubwenge-aburusha-bakame-element-yamaze-amatsiko-abibazaga-ko-azamburwa-iri-zina-kubera-impamvu-ikomeye/

  • Na we ararenze: Amakuru meza ku bakunzi ba Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'ikipe ya Real Madrid bamaze kumenya amakuru avuga ko rutahizamu wabo Benzema wari umaze igihe kinini cyane ayoboye abandi mu gutsinda ibitego ubu yamaze kuyivamo gusa hamaze kumenyekana andi makuru meza muri iyi kipe.

    Ikipe ya Real Madrid nyuma yo gutakaza rutahizamu Karim Benzema ushobora kwerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia yamaze kwerekeza amaso kuri rutahizamu ukomoka mu gihugu cy'Ubwongereza ukinira ikipe ya Tottenham Harry Kane uri kwifuzwa cyane n'ikipe ya Manchester United.

    Source : https://yegob.rw/na-we-ararenze-amakuru-meza-ku-bakunzi-ba-real-madrid/

  • Umuraperikazi yafashe icyemezo cyo kugabanura imyaka 8 kuyo afite kubera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi w'Umunyamerika Reminisce Kioni Mackie wamenyekanye nka Remy Ma, yakuye imyaka umunani ku yo asanganywe kubera insanganya yahuriye na yo.

    Uyu mugore w'imyaka 43 yahisemo gukuramo imyaka umunani. Ubwo aheruka kugira isabukuru yavuze ko yishimiye kuba yujuje imyaka 35 kuko atajya abara imyaka yamaze muri gereza.

    Ati 'Ndashimira mwese mwaje mu birori by'isabukuru yanjye y'imyaka 35. Ntabwo njya mbara imyaka namaze muri gereza n'iya COVID-19.''

    Remy Ra mu 2007 yafunzwe ashinjwa kurasa umugore mugenzi we, bapfuye amafaranga. Yafunguwe mu 2014.Yagize isabukuru y'imyaka 43 ku wa 30 Gicurasi.

    Umugabo we Papoose ni we wateguye ibirori by'iyi sabukuru barushinze mu 2016.

    Fat Joe, Fabolous na Maino babanye muri Terror Squad ni bamwe mu bari bitabiriye ibirori by'isabukuru ya Remy Ma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperikazi-yafashe-icyemezo-cyo-kugabanura-imyaka-8-kuyo-afite-kubera

  • Amateka atazibagirana ya Benzema wamaze gusezera kuri Real Madrid nyuma (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Real Madrid yamaze kwemeza ko Umufaransa, Karim Mostafa Benzema atazakomezanya nayo nyuma y'imyaka 14 ayikinira.

    Karim Benzema w'imyaka 35 nyuma y'imyaka 14 I Bernabeu muri Real Madrid yatwariyemo ibikombe bitari bike akanatwariramo Ballon D'or Ikipe byemejwe ko atarakomezanya ni iyi kipe.

    Karim Benzema agiye kuva muri Real Madrid nyuma y'imyaka 14 ikipe ya Real Mdrid yabyemeje mu gitokndo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 04/06/2023

    Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe y'igihugu y' Ubufaransa yinjiye muri Real Madrid 2009 avuye mu mujyi wa Lyon yavukiyemo yari amze gukina imikino 657 yatsinze ibitego 353 ni uwa kabiri muri ba rutahizamu bayo bibihe byose kuko uri kumwanya wa mbere ni Cristiano Ronaldo watsindiye Real ibitego 450 akurikiwe ku mwanya wa kabiri na Karim Benzema ufite ibitego 353.

    Karim Benzema avuye mu ikipe ya Real Madrid amaze gutwarana nayo ibikombe bitandukanye: Yatwaye La Liga Enye, Copa del Rey Eshatu, UEFA Champion League Eshanu ; UEFA Super Cup Enye na FIFA Club World Cup eshanu. Yanatwaye Ballon d'Or ya 2022

    Bimaze iminsi bivugwa ko Benzema ashobora kwerekeza mu barabu mu gihugu cya Saudi Arabia ,shampiyona ihemba agatubutse dore ko ariho kizigenza Cristiano Ronaldo amaze umwaka akina.Gusa hakomeje kwibazwa niba abakinnyi bibihangange bari gusezera I Burayi niba bose bashirira mu barabu . Messi ejo yasezeye PSG, Ramos ni uko Modric arashaka kujya gukina mu barabu mu butayu , bamwe bakemeza ko abarabu bafite gahunda yo kumenyekanisha shampiyona zabo ku ngufu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amateka-atazibagirana-ya-benzema-wamaze-gusezera-kuri-real-madrid-nyuma-y-imaka

  • Ibigwi bya Zlatan Ibrahimovic wamaze gusezera kuri ruhago – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Zlatan Ibrahimovic wa AC Milan yasezeye ku mupira w'amaguru ku myaka 41, asoza urugendo rw'umupira rw'umwe mu bakinnyi baranze iki gihe muri ruhago.

    Ku mukino we wa nyuma ku cyumweru, uyu munyasuwede yabwiye abafana bo kuri stade ya San Siro ati: 'Nsezeye ku mupira ariko simbasezeye mwebwe'.

    Zlatan asezeye ku mupira atsinze ibitego 511 mu makipe yaciyemo arimo Paris St-Germain, Manchester United na AC na Inter Milan, anatwaye ibikombe bya shampiyona mu bihugu bine.

    Uyu rutahizamu yagarutse muri AC Milan mu ntangiriro za 2020, nyuma y'uko yari yaratwaranye nabo igikombe cya shampiyona mu 2011, akongera kugitwarana nabo mu mwaka ushize.

    Agerageza kwirinda kurira, yabwiye abafana ati: 'Nza hano bwa mbere mwampaye ibyishimo, ngarutse bwa kabiri mumpa urukundo.

    'Mwampaye ikaze murambuye amaboko, mutuma numva ndi iwacu, iteka ryose nzahora ndi Milanista.'

    Umuhango wo kumusezeraho warimo amarira y'ibyishimo n'akababaro:

    Ibrahimovic yatwaye ibikombe byose hamwe 34 — harimo 14 bya shampiyona zitandukanye ndetse yashyizwe mu bashobora gutwara ishimwe rya Ballon d'Or inshuro 11.

    Igikombe gikomeye mu makipe atatwaye ni Champions League gusa.

    Nyuma yo gusezera kwe, abakunzi b'umupira w'amaguru ku mbuga nkoranyambaga baravuga ko Ibra ari umwe mu bakinnyi bagize urugendo rwiza muri ruhago, bakayirambamo kandi bakayivamo neza.

    Ashoje umupira kandi ari we mukinnyi watsindiye Sweden ibitego byinshi — 62, mu mukino 122 mpuzamahanga yakinnye.

    Ibra yatangiriye gukina nk'uwabigize umwuga mu ikipe y'iwabo yitwa Malmo FF mu 1999, mbere yo kujya mu Buholandi muri Ajax mu 2001 aho yamaze imyaka itatu agatwara ibikombe bitatu bya shampiyona.

    Mu 2004 yagiye muri Juventus mu Butaliyani, ahatwara ibikombe bibiri bya shampiyona, byombi nyuma iyi kipe yaje kwamburwa kubera 'skandali' [scandale] yiswe Calciopoli.

    Gusa yahise ajya muri Inter Milan aho yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona bya Serie A, mbere yo kujya muri Barcelona mu 2009.

    Yahatwaye igikombe cya shampiyona, mbere yo gutizwa muri AC Milan, yahavuye ajya muri Paris St-Germain aho yatsinze ibitego 113 mu mikino 122 ya shampiyona agatwara ibikombe bine bya shampiyona.

    Mu 2016 yagiye muri Manchester United, ahamara imyaka ibiri aho yatwaranye nayo igikombe cya League Cup na Europa League.

    Mu 2018 yakomeje ajya muri Amerika mu ikipe ya LA Galaxy, ahamara imyaka ibiri mbere yo kugaruka muri AC Milan, ari naho ashoreje urugendo rwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibigwi-bya-zlatan-ibrahimovic-wamaze-gusezera-kuri-ruhago

  • RDC: Ikiza cya Kalehe cyoretse imbaga ariko ntibivugwa ku isi kubera iki? (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy'itariki nk'iyi y'ukwezi gushize, i Nyamukubi na Bushushu muri teritwari ya Kalehe haramutse inkuru y'incamugongo kubera icyago cyatewe n'imvura idasanzwe yari yaraye igwa. Uko amasaha yagiye yicuma byaje kuboneka ko ibyabaye ari icyago gikomoka ku biza kiri mu bibi cyane byabayeho mu mateka yibukwa ya DR Congo.

    Imvura yaguye muri iryo joro yakunkumuye imihana y'abaturage n'inzu zabo ku nkengero z'ikiyaga ibiroha mu Kivu, abantu hafi 600 ni bo bapfuye babonetse bakanashyingurwa naho abarenga 5,000 n'ubu barabuze, kandi imirimo yo gushakisha abandi yarahagaritswe.

    Ni ibiza bishobora kuba byarahitanye abantu benshi cyane ariko bitavugwaho nk'ibindi ku isi. Mu duce twa Bushushu na Nyamukubi “agahinda karacyari kenshi, kandi abasigaye benshi bariho nabi cyane”, nk'uko umukuru wa société civile ya teritwari ya Kalehe abivuga.

    Marie Claire Kalume yabuze abantu barindwi, abana be batatu b'imyaka itanu, umunani, na 12, na babyara be bane bari baturanye kandi nabo bapfushije abana. Muri abo bose yabonye umurambo umwe gusa w'umwana we Blaise Kalume Kitamba wari ufite imyaka 12.

    Yabwiye itangazamakuru ati: “Kugeza ubu n'abandi nzi ko bapfuye nubwo ntabo nabonye, ariko ijoro iriya mvura yaguye bose bari hano Nyamukubi.”

    Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu tariki 05 Gicurasi (5) muri ako gace, yateje inkangu n'imyuzure kuri utu duce turi ku cyambu cy'ikiyaga cya Kivu, aya mashusho y'icyogajuru arerekana mbere na nyuma

    Ababuze benshi bashobora kuba bakiri munsi y'ubutaka n'ibyangiritse bitigeze bibasha kwigizwayo kubera kubura kw'ibikoresho byabugenewe mu gushakisha.

    Nyamara kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha byarahagaze kuburyo nta kizere cy'uko ababuze ababo bazabasha kubabona ngo babashyingure.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ikiza-cya-kalehe-cyoretse-imbaga-ariko-ntibivugwa-ku-isi-kubera-iki-ibyo

  • Sudani: Intambara Irarimbanije mu Marembo ya Khartoum – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ababibonye kandi baravuga ko hari indege y'intambara yahanuriwe mu mujyi wa Omdurman, umwe muri itatu ugize ikirorero kigali cy'akarere k'umurwa mukuru.

    Abasirikare ntibahise bagira icyo babivugaho. Gusa bamaze igihe bakoresha indege z'intambara kurasa ibirindiro by'ingabo za Rapid Support Forces mu bice binyuranye by'umujyi.

    Intambara hagati y'izi ngabo n'iza leta yatangiye taliki 15 z'ukwezi kwa kane ituma habaho guhunga kw'abantu benshi.

    Arabiya Saoudite na Leta zunze Ubumwe z'Amerika bavuze ko buri munsi bakora ibishoboka guhuza impande zombi mu mishyikirano.

    Gusa mu cyumwru gishize ibiganiro nk'ibi byaberaga i Jeddah muri Arabiya Saoudite byarasubitswe.

    Agahenge gaheruka katangiye taliki 22 z'ukwezi kwa gatanu karangira ku wa gatandatu w'Icyumweru gishize. Kari katumye abakora ubutabazi babasha kugera kuri bamwe mu babukeneye kubera intambara yari yabaye nk'ihosha. Gusa inshuro nyinshi impande zihanganye ntizubahirije amasezerano.

    Ibice byavuzwemo imirwano kuri iki cyumweru ni amajyepfo ya Khartoum na Bahri no hakurya y'uruzi rwa Nile ugana mu majyaruguru nkuko bitangazwa n'umwe mu baturage babibonye.

    Hanze y'umurwa mukuru, ibindi bice byabayemo intambara harimo agace ka Darfur gasanzwe karajahajwe n'intambara. Iyi ntambara imaze ibyumweru birindwi, imaze gukura mu byabo abagera kuri miliyoni 1.2 abandi bagera ku bihumbi 400 bahungira mu bihugu bituranye na Sudani.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudani-intambara-irarimbanije-mu-marembo-ya-khartoum

  • U Rwanda ruzahura na Brazil ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi rihuza amarero y’ikipe ya Paris Saint-Germain, u Rwanda ruzahura na Brazil ku mukino wa nyuma.

    Ni irushanwa ry’abatarengeje imyaka 11 n’abatarengeje imyaka 13 hose u Rwanda na Brazil bageze ku mukino wa nyuma.

    Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze Kuwait, Turikiya n’u Bufaransa.

    Mu batarengeje imyaka 13 bageze ku mukino wa nyuma batsinze u Bufaransa, Turikiya, u Bwongereza na South Korea.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2023 ari bwo u Rwanda rukina na Brazil ku mukino wa nyuma mu byiciro byombi kuri Stade ya Paris Saint-Germain, Parc des Princes.

    Tariki ya 1 Kamena nibwo iri rerero rya PSG-Rwanda ryahagurutse mu Rwanda ryerekeje mu Bufaransa aho ryitabiriye iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 7.

    Umwaka ushize abatarengeje imyaka 11 b’u Rwanda basoreje ku mwanya wa 4 ni mu gihe abatarengeje imyaka 13 begukanye igikombe.

    U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma mu byiciro byombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-ruzahura-na-brazil-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-isi

  • Umuhanzi Element yatangaje igihe indirimbo Kashe yakoranye na Harmonize izasohokera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukomeye cyane hano mu Rwanda mugutanganya imiziki ndetse akaba n'umuhanga uhambaye mu kuririmba yatangaje igihe indirimbo ye yise Kashe nyuma ikaza gusubirwamo ari kumwe na Harmonize izagira hanze.

    Element yatangaje ko mu by'ukuri atazi neza igihe Remix y'indirimbo ye yise 'Kashe' yakoranye n'umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Tanzania witwa Harmonize izasohokera cyakora avuga ko iyi ndirimbo yamaze gutunganwa.

    Uyu musore wamaze guca impaka hano mu Rwanda mugutanganya imiziki yanatangaje ko umuhanzi Harmonize ari we wamusabye ko basubiranamo iyi ndirimbo yitwa Kashe yakunzwe na benshi cyane mu minsi yatambutse.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-element-yatangaje-igihe-indirimbo-kashe-yakoranye-na-harmonize-izasohokera/