Blog

  • Iyi mibare iteye agahinda disi!: Hamaze kumenyekana imibare y’abantu bahitwanwe n’impanuka ya gari ya moshi iteye ubwoba cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impanuka ni kimwe mu bintu bibi bitwara ubuzima bw'abantu benshi umunsi ku munsi hirya no hino ku Isi gusa impanuka yabereye mu gihugu cy'Ubuhinde yo iteye ubwoba.

    Mu gihugu cy'Ubuhinde habaye impanuka ikomeye cyane ya gari ya moshi eshatu maze abantu bagera kuri 294 bahasiga ubuzima abandi bantu bagera ku 1000 barakomereka ubu iyi niyo mibare imaze kumenyekana gusa ishobora no kwiyongera.

    Source : https://yegob.rw/iyi-mibare-iteye-agahinda-disi-hamaze-kumenyekana-imibare-yabantu-bahitwanwe-nimpanuka-iteye-ubwoba-cyane/

  • Ibyo abakunzi ba Rayon Sports bakoreye mu mujyi wa Kigali ntibisanzwe (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w'ejo tariki 03/06/2023 yatsinze ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ngendahimana Eric maze Murera yegukana igikombe cy'Amahoro utyo.

    Ikipe ya Rayon Sports yaraye mu majyepfo kwivuko ikaba yaturutseyo yerekeza mu mujyi wa Kigali gusa ubwo bagera kuri Kigali Pele Stadium abakunzi bayo bayigaragarije urukundo rudadanzwe ku buryo bugaragarira amaso y'umuntu wese wabibonaga.

    Amashusho;

    Source : https://yegob.rw/ibyo-abakunzi-ba-rayon-sports-bakoreye-mu-mujyi-wa-kigali-ntibisanzwe-amashusho/

  • Gisimba warokoye abantu benshi muri Jenoside yitabye Imana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mutezintare Gisimba Damas wabaye se w'imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye muri 'Centre Memorial Gisimba' i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yitabye Imana.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Kamena 2023, nibwo byamenyekanye ko Gisimba yitabye Imana.

    Umwe mubana barerewe mu kigo cye yatangarije Igihe ducyesha iyi nkuru, kandi ko urwo rupfu rushobora kuba rwatewe n'uburwayi uyu musaza yari amaze iminsi afite.

    Ati “Nibyo yitabye Imana. Yari amaze iminsi arwaye indwara zitandukanye.”

    Uyu mugabo w'imyaka 62, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikigo cye cya cyarokokeyemo abasaga 400.

    Yambitswe imidali itandukanye irimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu Ugushyingo 2015 yaje mu Barinzi b'igihango 17 bambitswe imidali, bahabwa ishimwe ry'icyubahiro mu ijoro ry'ubusabane ryitabiriwe na Perezida Kagame.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gisimba-wagizwe-umurinzi-w-igihango-yitabye-imana

  • Diyosezi ya Ruhengeri yashyize hanze indirim… – #rwanda #RwOT

    Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe tariki ya 20 Ukuboza 1960 (Imaze imyaka 63) na Mutagatifu Papa Yohani XXIII. Ifite amaparuwasi 16, ariko iri mu myiteguro ya hafi yo gushinga Paruwasi ya Musanze, Nyamugali na Karuganda.

    Yakoze yubile y’imyaka 50. Ubu iri mu cyerekezo cy’imyaka 2035. Muri iyo myaka ishyize, hakozwe byinshi bitandukanye  haba mu bijyanye n’imiyoborere no gukomeza abakristu mu kwemera.

    Si ibyo gusa kandi  ibifashijwemo n’Imana  iyi Diyosezi  yakoze ubumurimo wo Gutagatifuza imbaga y’Imana, kwita ku iterambere rya muntu n’iry’ubukungu. 

    Ushinzwe Itumanaho muri Diyosezi ya Ruhengeri, Padiri Maniragaba Alexis, yabwiye InyaRwanda ko ibyo bishimira ari byinshi byatumye bifuza kubigaragaza binyuze mu ndirimbo n’umudiho wa kinyarwanda kandi ufasha n’abantu kumva iby’Imana.

    Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo bashyize hanze igaragaza ibigwi bya Diyosezi ya Ruhengeri. Avuga ko ari indirimbo y’icyishongoro, irimo amagambo meza arata ubuzima n’ubutumwa bwa Diyosezi.

    Irimo amagambo kandi agaruka ku ruhare rw’abashumba batanu bayiyoboye kugeza kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana.

    Iyi ndirimbo kandi itaramira ku mazina y’amaparuwasi n’ibiyaranga. Ikavuga ibigwi by’abasaseridoti n’uruhare rw’abalayiki bari mu matsinda atandukanye n’imiryango y’abasenga.

    Hari aho muri iyi ndirimbo baririmba bagira bati 'Reka nkuvuge Ruhengeri nganji y’ibyiza, mbaduko mu bukristu. Uri indatirwabahizi ya Rugema, ntusubira inyuma Ruhengeri we, uri ingeri.

    'Kataza Ruhengeri, ntawe uzagukoma imbere kuko usanganywe imihigo. Uri ubukombe dushimira imyato, Ruhengeri ntushaje urashoboye. Ushagawe n’abashaga bashengereye Ushoborabyose. Uri ingeri. Iyo ndebye amaparuwasi yawe hirya no hino, Ruhengeri nanjye ndizihirwa.'

    'Ruhengeri, ngeri y’abeza nanjye nzakugaragira. Wowe Ruhengeri nashatse kuvuga ibyawe kera nkabuzwa n’uko ntabirangiza. Maze ndinumira, none ubwuzu buraje. Reka mbavungurireho mwumve ingeri ibasumba rwose, iyi ni Ruhengeri”

    Diyosezi ya Ruhengeri igizwe n'icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Iherereye mu Majyaruguru  ashira Uburengerazuba bw'u Rwanda, mu ntara y'Amajyaruguru hamwe n'agace kamwe k'akarere ka Nyabihu, k'Intara y'Uburengerazuba.

    Diyosezi ya Ruhengeri iri ku buso bwa Km2 1.665,06. Ihana imbibi n'igihugu cya Uganda mu majyaruguru, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (icyahoze ari Zayire), amajyaruguru ashira Uburengerazuba.

    Diyosezi ya Ruhengeri igizwe n'uturere twa Musanze, igice kinini cy'akarere ka Burera na Gakenke, n'agace gato k'Akarere ka Nyabihu.

    Ihana imbibi na Arikidiyosezi ya Kigali mu Majyepfo, igahana imbibi na diyosezi ya Byumba, diyosezi ya Nyundo mu Burengerazuba na Diyosezi ya Kabgayi mu majyepfo.

     

    Iyi ndirimbo 'Ruhengeri uri ingeri' irimo amagambo agaruka ku ruhare rw’abashumba batanu bayoboye iyi Diyosezi kugeza kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'RUHENGERI URI INGERI'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130127/diyosezi-ya-ruhengeri-yashyize-hanze-indirimbo-iyirata-ibigwi-nabashumba-5-bayiyoboye-vide-130127.html

  • Ndakurahiye ibigango abirusha abasore bateruye ibyuma: Imiterere y’inkumi ikina imikino ngorora mubiri yatumye abantu bavuga kugeza urwanga ruje (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ukina imikino ngorora mubiri akomeje kuvugisha imbaga y'abantu bitewe n'imiterere ye idasanzwe imugaragaraho.

    Mu ifoto n'amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n'umunyamakurukazi ukomeye cyane hano mu Rwanda Rigoga Ruth yagaragaje umukobwa uteye mu buryo abantu batamenyereye kubona ku bana b'abakobwa ndetse bivugisha benshi mu bakurikirana Rigoga ku rubuga rwa Instagram.

    Amashusho y'umukobwa uteye mu buryo budasanzwe ari kwiruka:

    Ifoto ye ari kumwe na Rigoga Ruth;

    Ari wenyine:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona ifoto ye ari kumwe n'umunyamakuru Rigoga Ruth;

    Source : https://yegob.rw/ibigango-abirusha-abasore-bateruye-ibyuma-ndakurahiye-imiterere-yinkumi-ikina-imikino-ngorora-mubiri-yatumye-abantu-bavuga-kugeza-urwanga-ruje-video/

  • Amakuru agezweho: Abana bakinira akademi ya PSG basebeje igihugu cy’igihangajye ku Isi bagitsinda umuba w’ibitego – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana bakinira akademi y'ikipe y'ubukombe mu gihugu cy'Ubufaransa yitwa Paris Saint Germain basebeje igihugu cy'igihangajye ku Isi bagitsinda akavagari k'ibitego.

    Mu mikino iri kubera mu gihugu cy'Ubufaransa ihuza abana bakiri bato bari mu marerero ari hirya no hino ku Isi ya Paris Saint Germain abana b'Abanyarwanda bakomeje guhesha ishema igihugu batsinda amakipe ubutitsa mbese nta miyaga umugani wabubu.

    Abana b'Abanyarwanda bahondaguye ikipe yo mu gihugu cy'igihangajye ku Isi cya United States of America (USA) ibitego bigera kuri bitandatu byose ku busa mbese badakozemo gusa ntago ari bintu byabagwiririye kuko igikombe giheruka nibo bari bacyegukanye.

    Uko ari ibyiciro bibiri byose byagiye mu gihugu cy'Ubufaransa mu mujyi wa Paris ninako bakomeje guhigika amakipe, dore ko bose bamaze gukatisha itike yo gukina kimwe cya kabiri muri iyi mikino.

    Hagiye abana bari mu byiciro bibiri bitandukanye aribyo ibi bikurikira; Abana bari mutsi y'imyaka 13 ndetse n'abana bari mutsi y'imyaka 11 y'amavuko ubu bose bageze muri 1/2 cyirushanwa.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-abana-bakinira-akademi-ya-psg-basebeje-igihugu-cyigihangajye-ku-isi-bagitsinda-umuba-wibitego/

  • Yari atanyutse! Dj Sonia yaguye ku rubyiniro – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa umenyerewe mu kuvanga imizuki hano mu Rwanda, Dj Sonia yaguye ku rubyiniro ubwo yabyinaga, ndetse n'umuhanzi Bull Dog nawe yaguye ku rurubyiniro ubwo yaririmbaga.

    DJ Sonia yaguye ubwo yari arimo avanga umuziki mu gitaramo cya Nyega Nyega na Skol.

    Source : https://yegob.rw/yari-atanyutse-dj-sonia-yaguye-ku-rubyiniro-videwo/

  • Bruna Boy yaraye yanditse amateka azahora mu mitwe y’abatuye umugabane w’Afurika ndetse n’Isi yose (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano ku mugabane w'Afurika ndetse n'Isi yose Bruna Boy ukomoka mu gihugu cya Nigeria cyizwiho kugira abahanzi bakomeye cyane mu muziki yaraye yanditse amateka ahambaye mu ijoro rya cyeye.

    Umuhanzi Bruna Boy umaze kwandika kugaragaza urwego ruri hejuru ku Isi yose mu muziki yaraye aciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika uciye agahigo ko kuzuza Sitade ya London yo mu gihugu cy'Ubwongereza mu gitaramo cyabaye mu ijoro rya cyeye.

    Ni nyuma y'uko uyu muhanzi yabashije kugurisha amatike agera ku bihumbi 80 yiyongera mu bahanzi bake cyane barimo Ed Sheeran na BTS ndetse n'abandi babashije guca akaga gahigo ku Isi.

    Amashusho;

    Source : https://yegob.rw/bruna-boy-yanditse-amateka-azahora-mu-mitwe-yabatuye-umugabane-wafurika-ndetse-nisi-yose-video/

  • Trey Songz yaciwe akayabo kubera gukora ku ibere ry'umukobwa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tremaine Aldon Neverson [Trey Songz] yasabwe miliyoni 10$ n'abamujyanye mu nkiko bamushinja guhohotera umugore, agashyira ku karubanda amabere ye ubwo bari bahuriye mu birori byabereye i Mashantucket mu kabari ka Foxwoods Resort Casino.

    Uyu mugore wahawe amazina ya Jane Doe yatanze ikirego ashinja Trey Songz kumwambika ubusa akamukwena imbere y'imbaga y'abari bitabiriye ibirori.

    Ni icyaha uyu muhanzi w'imyaka 38 ashinjwa ko yakoze muri Kanama 2013, ubwo uwo mukobwa yari amwegereye amusaba ko bifotozanya, undi akamukora ku ibere, bigera aho rijya hanze abantu baramuseka, afatanya nabo kumuseka bagira bati “Amabere hanze , amabere hanze…!”

    Muri Mata 2022 nibwo uyu mugore n'abanyamategeko be bandikiye Trey Songz bamusaba kuganira kuri iki kibazo mbere y'uko bakijyana mu nkiko, gusa kugeza ubu Trey Songz yari atarabasubiza.

    Byatumye hiyambazwa inkiko ndetse bandika basaba miliyoni 10$ nk'impozamarira kuri uyu mubyeyi n'ubu ugishengurwa n'ibyamubayeho ubwo yari agiye kwifotozanya n'icyamamare akunda.

    Abunganira uyu mugore bavuga ko yasuzuguwe ku buryo ibyabaye byamuteye ihungabana amaranye igihe, ndetse ko bihora bimuza mu ntekerezo kenshi.

    Mu nyandiko yabo bakomeza bavuga ko ibyabaye byatume ava no mukazi yakoraga kubera ipfunwe aterwa n'amashusho ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

    Si ubwa mbere uyu muhanzi ashinjwe ibyaha byo guhohotera ab'igitsina gore, dore ko mu 2017 umukinnyi wa filime Keke Palmer yamushinje kumushyira mu mashusho y'indirimbo “Pick Up the Phone” nta burenganzira abiherewe.

    Muri icyo gihe Keke Palmer yavuze ko Trey Songz yamukangishije amashusho ye yari afite amubwira ko natajya mu ndirimbo ye azayashyira hanze.

    Keke Palmer wari inshuti ya Trey Songz kuva mu bwana, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko uyu muhanzi yabanje kumusindisha akamufata amashusho azamukangisha naramuka atemeye kujya mu ndirimbo ye, nyuma yo kumenya ko uyu mukobwa atabikundaga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/trey-songz-yaciwe-akayabo-kubera-gukora-ku-ibere-ry-umukobwa

  • Ibi nibyo bintu 20 biranga umugore abagabo baba bifuza – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibihe bitatu by'ingenzi mu buzima bwa muntu ni ukuvuka,Gushyingirwa no gupfa. Gushyingirwa no kugira umuryango ni ikintu cy'ingenzi mu buzima. Umusore ugiye guhitamo umugore areba niba umukobwa bakundana afite ibimenyetso bigaragara ko azavamo umugore mwiza.

    Ibi ni bimwe mu biranga umugore abagabo baba bifuza

    1. Udahora yinuba

    Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .

    Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza.

    2. Umukobwa utikubira

    Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n'inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

    Iyo rero ubona ako ashishikajwe n'iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira , bikugaragariza yuko azubaka.

    3. Umukobwa ugushyigikira

    Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

    Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n'ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana

    4. Umukobwa wigomwa

    Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

    Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo

    5. Umukobwa ucisha make

    Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

    6. Umukobwa uzi gukunda

    Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.

    Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza

    7. Umukobwa udahuzagurika

    Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h'urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n'uburemere bw'ibibazo urugo rushobora kugira

    8. Umukobwa w'umunyakuri kandi wubaha

    Umukobwa w'umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n'ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze

    9. Umukobwa usenga

    Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n'uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.

    Urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n'icyo umuntu wese ashingiraho mu gushakisha umugore yakumva amunyuze ariko n'ibyavuzwe haruguru ni ingenzi.

    10. Agira umwete ku mirimo myiza

    Abanyarwanda bavuga ko ineza uyisanga imbere, ninayo mpamvu mu biranga umugore mwiza agomba kuba azi ko iyo ugira neza iyo neza iba izagarukira urugo rwawe.

    11.Azi kugabura ku gihe

    Umugabo ntabwo akunda umugore uzamwicisha inzara, bityo iyo mukundana akabona ko uri umunebwe mu guteka, cyangwa akabona ko utazi guteka ashobora kukureka kuko aba akeka ko bishobora kuzabishya imibanire yanyu mu rugo.

    12. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi

    Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n'abatishoboye.

    13. Amenya kubana neza n'abaturanyi

    Iyo umugore azi kubana neza n'abaturanyi bituma urugo rwe rugira amahoro, n'ikibazo kivutse akamenya kwegera abaturanyi bakagikemura.

    15. Yita ku bashyitsi akabagirira neza

    Mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko 'Urugo ari urugendwa', kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.

    16. Azi kwifata mu magambo

    Umugore mwiza ni uzi kwifata mu magambo avuga kuko iyo ari umugore uvuga ibyo abonye byose bimuteranya n'abagore bagenzi bigatuma urugo rwanyu aho kunguka inshuti rugwiza abanzi.

    17. Yihanganira ubukene n'igihombo ;

    Muri iyi minsi hadutse imvugo ivuga ngo 'amafaranga ni umushyitsi', birashobora ko umuntu yaba yari afite akazi abayeho neza bakamuhagarika ku kazi agakena, cyangwa yaba yikorega agahomba, umugore mwiza aba hafi y'umugabo mu gihe cy'ibibazo by'ubukene bagafatanya gushaka uko babisohokamo ariko umugore ukunda ibintu agakabya ahita ata umugabo we akajya gushaka abagifite amafaranga.

    18. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru

    Nanone kimwe mu biranga umugore mwiza ni uko atishyira hejuru ngo yice ku bantu kuko urugo rwe rwateye imbere kuko abantu bahora bakeneranye.

    19. Aharanira ibyakubahisha umugabo we

    Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. Niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.

    20. Kwita ku bana

    Umugore mwiza yita ku bana be cyane cyane mu bijyanye n'uburere bwabo, ibi akabikora yunganirwa n'umugabo we ntihavemo umwe ngo yigire ntibindeba.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibi-nibyo-bintu-20-biranga-umugore-abagabo-baba-bifuza