Blog

  • Israel Mbonyi mu rukundo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemeje ko afite umukunzi n’ubwo atifuza kumutangazaho byinshi.

    Uyu muhanzi ukunzwe na benshi biganjemo ab’igitsina gore, ni kenshi abantu bagiye bifuza kumenya uruhande rwe ahagazeho mu rukundo ariko ntibikunde kuko icyo kibazo inshuro zose yakibajijwe atifuzaga kugira icyo abitangazaho.

    Ku nshuro ya mbere Israel Mbonyi akaba yemereye ikinyamakuru ISIMBI ko ubu ari mu munyenga w’urukundo nubwo atigeze yifuza guhishura izina ry’umukobwa bakundana.

    Ati “ubuzima bwo kuba nta mukunzi cyangwa ahari, uwazakugusubiza se atari kuri camera? Ibintu by’urukundo hari umwanzuro nabifatiye, ni wo ngiye kukubwira mbone kukigusubiza, kera nigeze gutekereza ko nzibera padiri, mbitekereza numvaga ntashaka kujya mu bindi bintu bitajyanye no gukorera Imana.”

    “Muri ibi bihe ibintu by’urukundo mba numva nifuza kutabivugaho, ayo matsiko rwose reka nyamarire hano, nzabivugaho tutari kuri camera, ariko uzi n’ibindi mfite umukunzi, mfite umukunzi rwose. “

    Israel Mbonyi akaba yitegura kumurika Album ye ye 5 izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka ni mu gihe tariki ya 11 Kamena 2023 azataramira mu Bubiligi.

    Israel Mbonyi yahishuye ko afite umukunzi

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/israel-mbonyi-mu-rukundo

  • Somaliya:Umubare w'Abasirikare ba Uganda Bishwe na al Shabaab Ugeze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize Perezida Museveni yari yavuze kuri icyo gitero ariko ntiyagira byinshi agisobanuraho. Uyu munsi yatangaje ko ingabo za Uganda zongeye kwigarurira agace zari zakuwemo n'abarwanyi ba al-Shabaab.

    Mu cyumweru gishize uyu mutwe w'abarwanyi ba kiyisilamu wagabye igitero ahitwa Bulamarer mu birometero 130 uvuye mu murwa mukuru i Mogadishu.

    Al-Shabaab yari yatangaje ko umwiyahuzi wayo yiturikirijeho igisasu cyo mu bwoko bwa bombe kigahitana abasirikare 137.

    Kuva mu mwaka wa 2006, uyu mutwe utsimbaraye kumahame n'amategeko ya Kiyisilamu urwanya leta ishyigikiwe n'ibihugu by'Uburayi n'Amerika

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/somaliya-umubare-w-abasirikare-ba-uganda-bishwe-na-al-shabaab-ugeze-kuri54

  • Igisirikare cy'Ubushinwa cyakomoje ku kaga kagwira isi burwanye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu nama ku mutekano, Jenerali Li Shangfu yavuze ko “ibihugu bimwe” birimo gukaza umurego wo kwigwizaho intwaro muri Aziya.

    Ariko yavuze ko isi ari nini bihagije ku Bushinwa n'Amerika, kandi ko ibi bihugu bibiri by'ibihangange bikwiye kureba uko byumvikana.

    Mbere, Amerika yavuze ko hari ingendo “zitarimo umutekano” zirimo gukorwa n'ubwato bw'intambara bw'Ubushinwa, iruhande rw'ubwato bw'intambara bw'Amerika mu bunigo bwa Taiwan.

    Ku wa gatandatu, igisirikare cy'Amerika kirwanira mu mazi cyavuze ko ubwato bw'intambara bw'Ubushinwa bwagenze “mu buryo butarimo umutekano” bwerekeza iruhande rw'ubwato bw'intambara bw'Amerika, ubwo bwari bunyuze mu bunigo bwa Taiwan buri kumwe n'amato y'intambara ya Canada.

    Ubushinwa bwanenze ibyo bihugu byombi kubera icyo bwise “guteza ibyago ku bushake”. Amerika na Canada byavuze ko amato yabyo yari arimo kugenda ahemewe n'amategeko mpuzamahanga.

    Jenerali Li, wabaye Minisitiri w'ingabo mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, yashinje Amerika kugira “imitekerereze yo mu ntambara y'ubutita” ndetse avuga ko ibyo “birimo kongera cyane ibyago byo mu rwego rw'umutekano”.

    Mu ijambo rye, yavuze ko Ubushinwa butazemera ko amarondo y'ubwato bw'Amerika n'inshuti zayo aba “urwitwazo rwo kugira ubwiganze bw'ingendo z'amato”.

    Abajijwe ku byabereye mu bunigo bwa Taiwan, yavuze gusa ko ibihugu byo hanze y'ako karere birimo kongera ubushyamirane.

    Yabivuze ku cyumweru mu nama izwi nka Shangri-La Dialogue muri Singapour, iyo ikaba ari yo nama yonyine ngarukamwaka ku mutekano y'akarere k'Aziya n'inyanja ya Pasifika.

    Ubushinwa bwanze ubusabe bw'Amerika bwo kugirana ibiganiro bya gisirikare bitaziguye, bubikora mu kwamagana ibihano Amerika yafatiye Jenerali Li mu mwaka wa 2018 kubera intwaro zaguzwe mu Burusiya.

    Nubwo hari umwuka mubi mu mubano wa diplomasi, umutegetsi wo hejuru wo muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yageze mu Bushinwa mu ruzinduko rw'icyumweru, aho azaganira ku ngingo zitandukanye n'abategetsi bo mu Bushinwa.

    Umubano hagati y'Amerika n'Ubushinwa wajemo igitotsi mu myaka ya vuba aha ishize kubera ibibazo byinshi, birimo nko kuba Ubushinwa buvuga ko Taiwan ari iyabwo, no kubera ubushyamirane bwo mu karere k'inyanja yo mu majyepfo y'Ubushinwa.

    Liyetona Jenerali Jing Jianfeng wo mu ngabo z'Ubushinwa yavuze ko nta mwanya uhari wo kumvikana kuri Taiwan, ashinja Amerika kwivanga muri ako karere.

    Iruhande rw'iyo nama, Jianfeng yabwiye abanyamakuru ko icyemezo cy'Amerika cyo kongera umubare w'abasirikare muri ako karere, gishobora kongera ibyago byuko habaho gukozanyaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/igisirikare-cy-ubushinwa-cyakomoje-ku-kaga-kagwira-isi-burwanye-n-amerika

  • Myanmar: Ubushinwa bwananiwe guhuza Ubutegetsi n'Imitwe ishingiye ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byari bigamije kwingingira iyo mitwe gushyigikira gahunda y'amatora igisirikare cyafashe ubutegetsi gishaka.

    Ibyo biganiro byamaze iminsi 2 mu karere ka Mongla muri leta ya Shan iri mu majyaruguru ya Myanmar hafi n'umupaka w'Ubushinwa.

    Amakuru y'ibitangazamakuru by'imbere muri icyo gihugu avuga ko intumwa idasanzwe y'Ubushinwa, Guao Bao, yitabiriye ibyo biganiro iturutse mu ntara ya Yunnan mu biro bishinzwe ububanyi n'amahanga.

    Ibi biganiro bishyigikiwe n'Ubushinwa bihuza iyo mitwe ya gisirikare n'ingabo za let ari ibya mbere kuva igisirikare cyafata ubutegetsi mu mwaka wa 2021.

    Ibitangazamakuru by'imbere mu gihugu biravuga ko abahagarariye igisirikare cyafashe ubutegetsi basabye abagize iyo mitwe y'abarwanyi bishyize hamwe gushyigikira gahunda y'igihe kirekire y'amatora ubutegetsi buteganya ariko abo barwanyi bakabihakana.

    Gusa igisirikare cyafashe ubutegetsi ntikiratangira gutegura ayo matora. Kivuga ko kizayategura habonetse amahoro.

    Imbere mu gihugu no hirya no hino ku isi ayo matora ntashyigikiwe, kuko afatwa nk'adakurikije amategeko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/myanmar-ubushinwa-bwananiwe-guhuza-ubutegetsi-n-imitwe-ishingiye-ku-moko

  • Amwe mu mafoto utabonye y'abafana n'abakinnyi ba Gikundiro nyuma yo kwegukana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze APR FC 1-0 , abakunzi bayo ndetse n'abakinnyi bakomeje kwishimira iyi tsinzi mu buryo budasanzwe aho uri gusanga benshi mu bakunzi baruhago bari gusakaza indirimo zerekana ibyishimo bafite ku mbuga nkoranyamaga zabo.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 4 Kanama 2023, Nibwo Aba-Rayon bakoze akarasisi kadasanzwe baturutse I Huye aho bari baraye maze bageze ku ivuko i Nyaza aho ifite abafana benshi berekwa urukundo rudasanzwe mu mihanda berekeza Kigali.

    Kuva mu Rukari, ugaca mu Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Ruyenzi, Nyabugogo, Kimisagara n'i Nyamirambo, iyi kipe ikundwa n'Abanyarwanda batari bake, yeretswe urukundo na benshi mu bahagaze ku mihanda n'abayiherekeje.

    Byari ibyishimo kandi ku bakinnyi, abayobozi n'abatoza b'iyi kipe.
    Gikundiro yaherukaga Igikombe cy'Amahoro mu 2016, na bwo itsinze APR FC, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2023/24.

    Muri ibi birori byasusurukijwe n'umuhanze Eric Senderi, Ikipe y'abakobwa ya Rayon Sports na yo yerekanye Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri yegukanye.
    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle wari wishimiwe n'abafana baririmbaga ngo “ni wowe, ni wowe”, yavuze ko batangira umwaka w'imikino yari yabasezeranyije ibikombe bibiri kandi ubu bamaze kubitwara.

    Ati “Igikombe cya Shampiyona n'icy'Amahoro dore ngibi. Twashyize hamwe nk'Aba-Rayons, ntitwacitse intege, ndetse n'abashatse kuziduca twababwiye ko bidashoboka.”

    Yakomeje agira ati “Ntibyari byoroshye no gukina n'amakipe afite aho akura. Igikombe cya Shampiyona y'Abagabo cyaduciye mu myanya y'intoki kuko abagitwaye baturushije amanota abiri gusa, ariko ubutaha tuzakibereka ahangaha.”










    AMAFOTO YA IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amwe-mu-mafoto-utabonye-y-abafana-n-abakinnyi-ba-gikundiro-nyuma-yo-kwegukana

  • Amafoto n'imyambarire ya Kanye West n'umukunzi we yongeye kurikoroza ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Imyambarire y'umuraperi Kanye West n'umukunzi we mushya Bianca Censori yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ku isi yose.

    Uyu muraperi arikumwe n'umugore we banyuze mu muhanda wa Los Angeles bose bari mu myambaro y'ibara ry'umukara bavuye gusenga. Kanye yatunguranye yambaye 'kora' izwiho kwambarwa n'igitsinagore ndetse nta nkweto yambaye uretse amasogosi y'umukara yarengeje kuri kora bigafatana.

    Kanye West wambaye kora ntakweto hamwe n'umugore we Bianca batunguye benshi.

    Iyi myabarire yabo yanenzwe na benshi bavuga ko atariyo kujyana mu rusengero

    Umugore we Bianca Censori nawe yambaye inkanzu idoze mu buryo budasanzwe ndetse anambara akenda kamupfuka mu maso n'umutwe ibintu bimenyerewe mu birori by'imideli. Daily Mail yatangaje ko Kanye West asanzwe afite imyambarire idasanzwe ahubwo igitangaje ni uko iyi myambarire asigaye ayisangiza umugore we kuko n'ubundi ariwe umwambika.

    Kanye West ari gutunganya umugore we Bianca, binavugwa ko ariwe umwambika iyi myenda itangaje

    Ikomeza ivuga ko kuva kera Kanye West yakundaga kwambika abakunzi be imyambarire idasanzwe. Urugero ni nka Amber Rose, Kim Kardashian, Chyna Jones n'abandi aho bambaraga imyenda itangaje ubwo bari bakirikumwe na we gusa batandukana bakarekera aho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-n-imyambarire-ya-kanye-west-n-umukunzi-we-yongeye-kurikoroza-ku-mbuga

  • Ndifuza umwana w’umukobwa ubu – Miss Mutesi Jolly #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yavuze ko yifuza kubyara umwana w’umukobwa, ni nyuma yo kunyurwa n’imibyinire y’umukobwa wa Jay-Z na Beyoncé.

    Ubwo Beyoncé yari mu bitaramo byo kumenyekana Album ye nshya aheruka gusohora yise “Renaissance”, yagiye agaragara ari kumwe n’imfura ye y’umukobwa, Blue Ivy w’imyaka 11.

    Ni ibitaramo byagenzegurutse ibihugu bitandukanye by’u Burayi nk’u Bwongereza, u Bufaransa, Sweden n’u Bubiligi.

    Muri ibi bitaramo akaba yaragiye yifashisha cyane uyu mukobwa we n’umuraperi Jay Z, akaba ari umwe mu babyinnyi bamufashaga ku rubyiniro.

    Binyuze mu mashusho yagiye hanze, agakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, uyu mwana yatangariwe cyane n’abantu benshi bitewe n’ubuhanga afite mu kubyina.

    Beyoncé mu mashusho aheruka gushyira kuri Instagram, yavuze ko atewe ishema na we.

    Ati “Umwana wanjye w’imfura. Ntewe ishema nawe kandi nishimira kuba ndi mama wawe. Uduha ibyishimo bisendereye, mumalayika wanjye.”

    Aya mashusho yageze no mu Rwanda maze Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly avuga ko uyu mukobwa atumye yumva yabyara na we umwana w’umukobwa.

    Ati “Ndashaka umwana w’umukobwa ubu. Ibi bintu biteye ubwuzu kubireba.”

    Muri 2008 nibwo Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamamaye nka Beyoncé mu muziki yashakanye n’umuraperi Shawn Corey Carter [ Jay – Z] ubu bafitanye abana babatu.

    I want a baby girl now 😭😭. This is soo beautiful to watch https://t.co/klH9PjQ1he

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) June 4, 2023

    Umukobwa wa Beyoncé yavugishije benshi

    Jolly yahise avuga ko yumva yifuza kubyara umwana w’umukobwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndifuza-umwana-w-umukobwa-ubu-miss-mutesi-jolly

  • U Rwanda ruracakirana na Brazil ku mukino wa… – #rwanda #RwOT

    Irerero ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashinzwe n’ikipe ya PSG, riri mu gihugu cy’u Bufaransa, aho ryitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi gitegurwa n’iyi kipe buri mwaka. Iri rerero ryatwaye amakipe y’icyiciro bibiri, harimo icyiciro cy’abatarengeje imyaka 11 ndetse n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 13. 

    Kuri iki cyumweru, nibwo ibi byiciro byombi byakatishije itike y’umukino wa nyuma aho kugera ubu nta kipe nimwe iratsindwa umukino n’umwe, ndetse amakipe yose y’u Rwanda akazakina n’ikipe y’igihugu ya Brazil nayo yakomeje mu cyiciro cy’imyaka 11 na 13.

    U Rwanda mu batarengeje imyaka 11, ni ubwa mbere rugeze ku mukino wa nyuma, kuko mu mwaka ushize ubwo bitabiraga bwa mbere, abatarengeje imyaka 13 nibo bageze ku mukino wa nyuma banegukana igikombe 

    U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 13, rutsinze Antilles ibitego 4-0, naho mu batarengeje imyaka 11, rukaba nabwo rwatsinze Antilles ibitego 4-2.

    Mu mikino y’amatsinda, ari naho iki gikombe cy’Isi cyahereye, mu batarenge imyaka 11 u Rwanda ratsinze Kuweit ibitego 5-0, rutsinda U Bufaransa ibitego 4-0, rutsinda na Turkey ibitego 3-1. 

    Mu batarengeje imyaka 13 u Rwanda rwanganyije n’u Bwongereza ibitego 3-3, runganya n’u Bufaransa igitego 1-1, rutsinda Turkiya ibitego 5-0, nyuma rutsinda Korea y’Epfo ibitego 2-0.

    Imikino ya nyuma iraba kuri uyu wa mbere, ibere kuri sitade Parc De Princes, ari naho ikipe ya Paris Saint-Germain ikinira. 

    Shema wa mbaye ubururu, ni Kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 11, akaba ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi bigera kuri 11. 

    Brazil niyo igomba gucakirana n’u Rwanda mu byiciro byombi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130142/u-rwanda-ruzahura-na-brazil-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyisi-gitegurwa-na-psg-130142.html

  • Urutonde rw’Ibyamamarekazi 10 bikize cyane ku… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwaka wa 2023 ugeze muri kimwe cya kabiri, hamaze gushyirwa ahagaragara urutonde rw’ibyamamarekazi bikize cyane ku Isi. Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine gisanzwe kizwiho kwerekana imitungo y’ibyamamare n’uko igenda yiyongera indi imanuka.

    Kuri uru rutonde rw’ibyamamarekazi 10 higanjemo abo mu myidagaduro cyane bafite izina rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Forbes yatangaje ko yakoze urutonde igendeye ku mafaranga binjize guhera muri Mutarama uyu mwaka, yiyongera kuyo bari bafite mu 2022.

    Urutonde rw'ibyamamarekazi 10 bikize cyane ku Isi mu 2023:

    1. Oprah Winfrey

    Icyamamarekazi kuri televiziyo, Oprah Winfrey niwe uyoboye uru rutonde aho afite umutungo wa miliyari 2.5 z'amadolari. Uyu mugore kandi anaherutse kugurisha umuturirwa yarafite mu birwa bya Hawaii, aho yawugurishije miliyoni 80 z'amadolari.

    2. Rihanna

    Umuhanzikazi Rihanna witegura kwibaruka ubuheta, niwe uri ku mwanya wa 2 na miliyari 1.4 z'amadolari. Akaba yarinjije akayabo mu gitaramo yakoreye mu mukino wa Super Bowl Half Time Show muri Gashyantare.

    Uyu muhanzikazi kandi ni nawe wa mbere mu bagore b'abanyamuziki batunze agatubutse. Ibi abikesha kompanyi ye ya Fenty Beauty ikora ibirungo by'ubwiza.

    3.Kim Kardashian

    Umunyamidelikazi kabuhariwe, Kim Kardashian ari ku mwanya wa gatatu na miliyari 1.2 z’amadolari. Aya yayinjiye ubwo yasinyaga indi kontara na Hulu yo kwerekana ubuzima umuryango we ubayeho umunsi ku munsi. Kompanyi ye SKIMS ikora imyenda nayo iri mu byambere bimwinjiriza benshi hamwe n’izindi kompanyi yamamariza.

    4.Taylor Swift

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Taylor Swift uherutse gusohora album yise ‘Midnigths’ akaba ari no gukora ibitaramo bizenguruka isi yise ‘Eras Tour’, ari ku mwanya wa kane n’amiliyoni 740 z’amadolari akesha umuziki we ndetse hari n’abandi bahanzi yandikira indirimbo bakamwishyura agatubutse.

    5.Kylie Jenner

    Ku myaka 25 gusa umunyamidelikazi Kylie Jenner ukomoka mu muryango w’ibyamamare w’aba Kardashians-Jenner, ari ku mwanya wa gatanu n’umutungo wa miliyoni 680 z’amadolari. Uyu mutungo awukesha ikiganiro cye ‘Life of Kylie’ kerekana ubuzima abayemo kinyura kuri televiziyo ya E!News ndetse na kompanyi ye ‘Kylie Cosmetics’ ikora ibijyanye n’ibirungo by’ubwiza (Make Up).

    6.Madonna

    Umuhanzikazi Madonna ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop, uri mubamaze igihe kinini mu muziki, ari ku mwanya wa gatandatu na miliyoni 580 z’amadolari.

    7.Beyonce

    Icyamamarekazi Beyonce, ufite agahigo ko kugira ibihembo bya Grammy Awards byinshi kurusha abandi ku isi, niwe uri ku mwanya wa 7 mu byamamarekazi bitunze agatubutse. Forbes yatangaje ko kugeza ubu Beyonce afite umutungo wa miliyoni 540 z’amadolari gusa uyu mutungo ukazahinduka mu mezi ari mbere arangije ibitaramo bizenguruka isi arimo yise ‘Renaissance World Tour’ kuko byitezwe ko bizamwinjiriza miliyoni 200 z’amadolari hagendewe ku mafaranga itike zigura z’ibi bitaramo.

    8.Celine Dion

    Umuhanzikazi w’umunyabigwi Celine Dion umaze iminsi afite ibibazo by’uburwayi, afite umutungo wa miliyoni 480 z’amadolari. Uyu mugore kandi aherutse guhabwa miliyoni 80 z’amadolari kugirango azagaragare muri filime ‘Love Again’ igiye gusohoka azahuriramo na Priyanka Chopra. Iyi filime kandi indirimbo zizakoreshwamo zose n’izanditswe nawe akanaziririmba.

    9.Judy Sheindlin

    Judith Susan Sheindlin umunyamategeko akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ari ku mwanya wa cyenda n’umutungo wa miliyoni 470. Uyu mugore w’imyaka 80 yamamaye cyane ubwo yaburanishaga abantu imbona nkubone kuri televiziyo.

    10.Dolly Parton

    Icyamamarekazi mu njyana ya Country Music, Dolly Parton niwe uri ku mwanya wa cumi n’umutungo wa miliyoni 440 z’amadolari. Aya mafaranga ayakesha kugurisha uburenganzira ku muziki we ndetse no gukina filime.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130159/urutonde-rwibyamamarekazi-10-bikize-cyane-ku-isi-mu-2023-130159.html

  • Israel Mbonyi yashyize hanze Amashusho y’indi… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, ni nyuma y'uko ku 19 Gicurasi 2023, akoze igitaramo yahurijemo amagana y'abantu yafatiyemo amashusho y'indirimbo zigize iyi Album cyabereye mu Intare Conference Arena.

    Nyuma y'iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwita iyi album 'Nk'umusirikare' ashingiye ku majwi menshi y'abafana bakunze iyi ndirimbo ubwo yayibaririmbiraga ku nshuro ya mbere, bakanyurwa n'ubutumwa bukubiyemo.

    Yavuze ko yari afite amazina menshi yashakaga kwita iyi album, ariko atarabona izina rya nyaryo, ahitamo kwemeranya n'abakunzi be. Ati  'Ryaturutse mu bantu (Izina). Nari mfite amazina nka biri ariko nk’umusirikare ntabwo yarimo cyane. Rero, uyu munsi bahisemo kuyita nk’umusirikare, ni igitekerezo baduhaye.'

    Akomeza ati 'Nari mfite 'Niyibikora' (izina ry'imwe mu ndirimbo), nari mfite indi ivuga ngo 'Tugumane' (izina ry'indirimbo ye), ariko zose ni nziza. Izina ryose nayita ntakibazo. Ririya narishimye.'

    Mbonyi avuga ko akunda indirimbo ye hafi ya zose, kandi ko ubwo yaririmbaga indirimbo 'Nk'umusirikare' yabonye uburyo abantu bayikunze, yemeranya n'abo kuyitirira iyi album.

    Israel Mbonyi yavuze ko ahora abwira abahanzi bagenzi be ko badahanganye mu guhimba indirimbo z'ibitangaza, ahubwo ko  kwegera Imana aribyo bakwiye gushyira imbere.

    Yavuze ko ari guteganya ko mu Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kumurikira iyi Album Abanyarwanda muri rusange. Ati 'Mu Ukuboza 2023 tukazakora igitaramo n'ubundi muri Arena.'

    Mbonyi avuga ko iyo umuhanzi ahimba ibintu agaterwa ishema na byo, ari nako Imana imushyira ku mutima ibindi bihangano.

    Yavuze ko akimara gusohora Album 'Icyambu' ndetse na 'Baho' yatangiye kwibaza aho azakura izindi ndirimbo, ariko Imana yongera kumwuzuza indirimbo zikomeye.

    Israel Mbonyi ari kwitegura kujya gutaramira mu bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Denmark n'ahandi.


    Israel Mbonyi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nk'umusirikare' yitiriye album ye iriho indirimbo 10


    Israel yavuze ko yahisemo kwitirira album ye iyi ndirimbo nyuma y'amajwi menshi y'abafana bayikunze


    Israel asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura kujya gutaramira i Burayi


    Israel Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo muri BK Arena aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wujuje iyi nyubako


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NK'UMUSIRIKARE' YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130166/israel-mbonyi-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-yitiriye-album-ye-nshya-130166.html