Blog

  • Makolo uyobora RwandaAir yagizwe umuyobozi ukomeye ku Isi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n'ibintu mu kirere (IATA) ryatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Manzi Makolo yatangiye imirimo ye nk'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya IATA mu gihe cy'umwaka umwe.

    Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange ngarukamwaka ya IATA ya 79 yabereye muri Türkiye kuri uyu wa 05 Kamena 2023.

    Makolo agiye kuri uyu mwanya w'Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru ya ba Guverinero ba IATA, ari uwa 81, akaba ari na we mugore wa mbere ufashe izi nshingano, nk'uko byatangajwe n'iri shyirahamwe ku rubuga rwaryo.

    Yanakoze mu Nama nkuru ya Guverineri b'iri shyirahamwe kuva mu kwezi k'Ugushyingo 2020. Kuri izi nshingano nshya, asimbuye Umuyobozi mukuru w'Inama nkuru ya Pegasus Airlines Mehmet Tevfik Nane, na we uzakomeza kuba umwe muri ba Guverineri bagize Inama Nkuru y'iri shyirahamwe rya IATA.

    Yvonne Manzi Makolo wishimiye gutangira izi nshingano, yavuze ko iri Shyirahamwe agiye kuyobora rigira uruhare mu bikorwa byose by'ingendo z'ikirere, yaba mu bikorwa byoroheje ndetse n'ibyo ku rwego rwo hejuru, ndetse no mu bice byose by'Isi.

    Ati 'Kuyobora Sosiyete y'indege isanzwe muri Afurika, birampa umwihariko mu gushakira umuti ibibazo bihuriweho bicyugarije urwego rw'ubwikorezo bw'indege.'

    Yavuze ko mu bibazo by'ibanze agiye kwibandaho, harimo gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere izwi nka decarbonisation, ndetse no kurushaho kuzamura umutekano mu ndege no gutuma urwego rw'ingendo zo mu kirere rurushaho kugera ku rwego rugezweho, no kuzamura ibikorwa remezo.

    Ati 'Nishimiye by'umwihariko gufata izi nshingano mu gihe IATA iri gutangiza gahunda ya 'Focus Africa' igamije guhuriza hamwe abafaranyabikorwa b'Umugabane, bityo dushyize hamwe tukarushaho kuzamura uruhare rw'ubwikorezi bwo mu kirere mu guteza imbere imibereho n'ubukungu bya Afurika.'

    Yovonne Manzi Makolo yatangiye imirimo mu bwikorezi bw'Indege kuva muri 2017, aho muri uwo mwaka yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe imikoranire, akaza kugirwa Umuyobozi Mukuru muri Mata 2018.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/makolo-uyobora-rwandaair-yagizwe-umuyobozi-ukomeye-ku-isi

  • Yarambiwe igitutu cy'ababyeyi ahitamo kwikorana ubukwe nta mugabo[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo mu gihugu cya Uganda witwa Jemimah Lulu igitutu cy'ababyeyi be cyatumye akora agashya katarakorwa ku Isi , ko gukora ubukwe ari wenyine nta Mugabo barikumwe.

    Jemimah Lulu kuri ubu afite imyaka 37 y'amavuko , yasoje amasomo ye muri 2018 ubwo yarafite imyaka 32 , akimara gusoza amasomo ye ntiyorohewe n'ababyeyi bamubyara bamusaba gukora ubukwe maze ahimba imitwe yo gusaba ubuyobozi ko bwamufasha kumwandika mu gitabo cy'abasezeranye, maze atumira inshuti n'abavandimwe, akora ubukwe ari wenyine.

    Ku ya 27 Kanama 2018, Lulu, nibwo yasoje amasomo ye muri kaminuza ya Oxford, yahisemo kwambara imyenda y'abageni maze yikorera ubukwe ubwe ku giti cye , bwitabiriwe n'inshuti ze magara bubera mu kabari kitwa Quepasa Bar kari mu mujyi wa Kampala muri Uganda, ibi ngo yabitewe no kurambirwa no kubazwa n'ababyeyi be igihe azarongorerwa.

    Murwego rwo gushimisha ababyeyi be, Lulu yakoze ubukwe bwatangaje benshi, yatumiyemo abantu binshuti ze magara, yambara agatimba ndetse akorerwa ibirori nk'ibya'abakoze ubukwe.

    Uyu mugore avugako ikintu cyamugoye cyane, ari ibisobanuro yasabwaga nabo yari yatumiye muri ubwo bukwe ati 'Nohereje ubutumire mpita mbona telefoni nyinshi zose zimbaza ngo umukwe uwo ari we. Nabwiye abantu ko bitunguranye, ntawe nigeze nsobanurira ibigye kuba. '

    Kimwe n'ubundi bukwe bwose, Lulu yahamije ko ubukwe bwe bwagenze neza cyane, yari yambaye umwambaro wera nk'abageni, ndetse ngo abo yari yatumiye bazanye impano barazimuha ndetse ngo yafashe ijambo asobanura impamvu yamuteye gukora ubukwe butagira umukwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-igitutu-cy-ababyeyi-cyatumye-umukobwa-warusoje-kaminuza-akora

  • RDC:: Icyegera cya Bemba cyatangaje ko FARDC iryamiye amajanja kubera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sammy Adubango yabitangaje ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku nama y'Abaminisitiri y'ijana Perezida Félix Tshisekedi yayoboye.

    Yavuze ko “Ingabo za Congo ziryamiye amajanja ku bw'ibyihebe bya M23 bifashwa n'u Rwanda, mu byifuzo byabo byo gukomeza kwigarurira ubutaka [bwa Congo] bakomeje ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano muri Kivu y'Amajyaruguru.”

    Uyu kandi yashinje Ingabo z'u Rwanda kuba zikomeje kwinjira ku butaka bwa Congo mu rwego rwo kongerera imbaraga M23 ziciye ku mupaka w'ahitwa Mwaru.

    Ku wa Mbere w'icyumweru gishize Igisirikare cya Congo biciye muri Général Major Sylivain Ekenge ukivugira cyatangaje ko M23 yaba iri mu myiteguro yo kugaba igitero simusiga cyo kwigarurira Umujyi wa Goma.

    Ni gahunda uyu mutwe wahakanye; uvuga ko Guverinoma ya Congo ari yo imaze igihe mu myiteguro y'intambara; ibishimangirwa n'amagambo amaze igihe atangazwa n'abarimo Tshisekedi na Minisitiri w'Ingabo, Jean Pierre Bemba.

    Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki Kanyuka we aherutse kudutangariza ko biteguye guhangana n'amabi ya leta yabo ya Congo, kandi ko n'intwaro RDC iherutse kugura zo kubarwanya ngo barabizi ko bazazigabana binyuze mu mirwano

    Maj. Willy Ngoma uvugira M23 mu bya gisirikare nawe yunzemo ko icyo bashyize imbere ari ibiganiro, binajyanye no kuba bamaze igihe bubahiriza imyanzuro y'abakuru b'ibihugu by'akarere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-icyegera-cya-bemba-cyatangaje-ko-fardc-iryamiye-amajanja-kubera-m23

  • Uganda: UPDF aba officiye bayo yashinje ubugwa imbere ya Al Shabaab (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa 29 Gicurasi ni bwo abarwanyi b'uriya mutwe bateye ibirindiro by'Ingabo za Uganda biherereye mu gace ka Buulo Mareer mu karere ka Lower Shabelle, aho boherejwe mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia.

    Al Shabaab mu itangazo yasohoye icyo gihe yatangaje ko yiciye muri kiriya gitero abasirikare 137 ba Uganda, abandi itatangaje umubare ibafata mpiri.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yaganiraga n'abadepite bo mu ishyaka NRM bamaze iminsi mu mwiherero mu gace ka Kyankwanzi; yavuze ko imirambo y'abasirikare 54 ari yo iheruka kuboneka.

    Museveni yavuze ko nyuma ya kiriya gitero abasirikare ba Uganda baje kwisuganya, birangira bitarenze ku wa Kabiri w'icyumweru gishize birukanye Al Shabaab muri biriya birindiro yari imaze iminsi yigaruriye.

    Mu bishwe na Al Shabaab byamenyekanye ko harimo Lt Col Edward Nyororo uri mu bari bayoboye Ingabo za UPDF ziri muri Somalia.

    Ni bwo bwa mbere Museveni yari avuze ku basirikare b'igihugu cye baguye muri kiriya gitero.

    Yavuze ko n'ubwo kiriya gitero cyabaye ku bw'ibyago, “cyasize amasomo kuri bose.”

    Yunzemo ati: “Ikosa ryakozwe na ba komanda babiri Maj. Oluka na Maj. Obbo bategetse abasirikare gusubira inyuma.”

    Perezida Museveni yavuze ko aba bofisiye bombi “batawe muri yombi ndetse bazagezwa imbere y'urukiko rwa gisirikare.”

    Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo kiriya gitero cyabaga yerekana abasirikare ba Uganda baraswa mu cyico n'ibyihebe.

    Museveni yavuze ko kiriya gitero cyatewe n'intege nke z'imbere muri UPDF; ndetse na ruswa yamunze ubuyobozi bwayo.

    Yavuze kandi ko Al Shabaab yanagerageje kugaba igitero ku mujyi wa Baraawe, gusa icyo gitero kikaza kuburizamo n'Ingabo za Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-updf-aba-officiye-bayo-yashinje-ubugwa-imbere-ya-al-shabaab-iherutse

  • Imfura ya Beyoncé na Jay Z yatumye Miss Jolly yifuza kubyara (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yatangarije abafana be bo ku rubuga rwa Twitter ko yifuza kwibaruka umukobwa nyuma y'ubuhanga yabonanye umwana w'imfura ya Beyoncé na Jay Z 'Blue Ivy' aherutse gukorera mu gitaramo yahuriyemo na Nyina.

    I want a baby girl now 😭😭. This is soo beautiful to watch https://t.co/klH9PjQ1he

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) June 4, 2023

    Mutesi Jolly yabitangaje nyuma yo kuryoherwa n'amashusho Beyonce ari ku rubyiniro hamwe n'ababyinnyi n'imfura ye Blue Ivy batanga ibyishimo ku mbaga y'abarenga ibihumbi 70, mu mbyino ziganjemo iza kiny'Afurika.

    Ni amashusho yafashwe mu ijoro rya tariki 26 Gicurasi 2023, ubwo Beyonce yataramiraga abarenga ibihumbi 70 bitabiriye igitaramo 'Renaissance World Tour' cyabereye mu Bufaransa kuri Sitade de France.

    Jolly wanyuzwe n'aya amashusho yitegereje uburyo Blue Ivy w'imyaka 11 yafashije nyina kubyina kandi adategwa, ahita atangaza ko yifuza kuzabyara umwana w'umukobwa kuko ibyo yabonye byamukoze ku mutima. Mu butumwa yatambukije kuri Twitter yagize ati' Ndashaka umwana w'umukobwa nonaha, ibi ni byiza kubireba'

    Blue Ivy Carter imfura y'Umuhanzikazi Beyonce n'Umuraperi Jay Z yavutse tariki 07 Mutarama 2012, amaze kwamamara cyane mu myuga irimo uwo gusiga ibirungo by'ubwiza [Make Up], kuririmba, gukina filime ndetse no kubyina.

    Uyu mwana w'umukobwa abarwa nk'umwe mu bana bakize mu isi kuko umutungo we ubarirwa muri za miliyoni z'amadorari y'Amerika. Urubuga California Knowledge ruzwiho gutangaza amakuru y'imitungo y'ibyamamare ruvuga ko uyu mwana yinjiza arenga miliyari 3.5 frw [$3M] buri kwezi, ndetse ko amaze kwigwizaho arenga miliyari 750 frw [$720M].

    Mutesi Jolly [Hagati] arifuza kubyara umwana nka Blue Ivy Carter [Ibumoso] imfura ya Beyonce na Jay Z

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imfura-ya-beyonce-na-jay-z-yatumye-miss-jolly-yifuza-kubyara-vuba

  • Sénégal: Agahenge kagarutse nyuma y'imyigaragambyo ikomeye yahitanye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu yafunzwe kuya 1 kamena 2023, byatumye kuva icyo gihe igihugu cyaraguye mu kaga ko gusahura no kwangiza bikabije bikozwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Kugeza ubu harabarurwa abantu byibura 16 bamaze kuburira ubuzima muri iyo myivumbagatanyo kubera ubutegetsi busa nubwirengagije inshingano zo gukumira mu mutuzo imyigaragambyo.

    Gufunga Ousmane Sonko imyaka ibiri muri gereza byatumye abamushyigikiye binubira ubutegetsi bwatinye ko aziyamamaza agahangana nabwo mu matora y'umukuru w'iki gihugu bahitamo kumwikiza.

    Mu itangazo ryasohoye kuri iki cyumweru, ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ,Pastef (les Patriotes africains du Sénégal pour le travail, l'éthique et la fraternité) ryashinje leta gukoresha imbaraga z'umurengera ku baturage ishinzwe kurinda

    Usibye ibyo kandi ngo leta yanifashije imitwe itemewe yitwaje intwaro ngo igirire nabi abaturage bigaragambye muri iki gihugu cya Sénégal.

    Kugeza ubu leta ya Sénégal ntacyo iratangaza ku birego ishinjwa nabatavuga rumwe nayo, gusa ikomeje umugambi wo guhangana n'uhungabanya umutekano w'abaturage yitwaje demokarasi nk'uko ibitangaza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/senegal-agahenge-kagarutse-nyuma-y-imyigaragambyo-ikomeye-yahitanye-16

  • Umwe mubatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Tshisekedi yamennye ibaga yaramaranye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Moïse Katumbi, umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye ko muri 2020 Perezida Tshisekedi yamusabye ko yaba Minisitiri w'Intebe, ariko akabyanga.

    Moïse Katumbi wanemeje ko aziyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2023, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

    Avuga ko muri 2020 Perezida Félix Tshisekedi yamusabye ko amuyoborera Guverinoma akaba Minisitiri w'Intebe, ariko akamuhakanira, kandi ko aticuza kuba yaramuhakaniye kuko yari amaze kwitandukanya na Joseph Kabila mu kwezi k'Ukwakira 2020.

    Yagize ati 'Perezida yansabye ubufasha kuko Igihugu cyari kiri mu bibazo. Iyo nza no kubyemera byari ukuba ari ugutabara abaturage. Yewe yananyingingiye Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, ariko naranze.'

    Moïse Katumbi atangaje ibi nyuma y'iminsi micye yangiwe kwinjira mu Ntara ya Congo- Central, ndetse anagaragaye mu bikorwa byagiye bimugaragaza nk'utahawe agaciro.

    Moïse Katumbi na Martin Fayulu, bombi bari mu batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo bakomeye, mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari bagiye ku cyicaro cya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kugaragaza ibitekerezo byabo, bakagenda bagaragiwe n'ababashyigikiye benshi, bangiwe kwinjirana n'igihiriri cy'abari babaherecyeje, bituma na bwo havuka akaduruvayo.

    Umwe mu bajyanama b'imena ba Moïse Katumbi aherutse gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize, mu gihe muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hanakomeje kugaragara ibibazo biri mu miyoborere no mu zindi nzego.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umwe-mubatavuga-rumwe-n-ubutegetsi-bwa-tshisekedi-yamennye-ibaga-yaramaranye

  • Intonganya z'ababyeyi mu muryango ni virusi ku bana- Dr Nsanzimana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Minisiteri y'Ubuzima yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 5 Kamena, Dr Nsanzimana yasobanuye ko mu bituma ubwonko bw'umwana budakura neza harimo n'intonganya z'ababyeyi babo.

    Yagize ati “Abana bari munsi y'imyaka itanu baba bafite ubwonko bugikura, kimwe mu bituma ubwonko bw'umwana budakura neza ni ibyo yumva buri munsi nk'intonganya mu miryango, rwaserera, induru, kwikanga buri kanya.”

    Ibindi birimo imirire mibi, inzoka zo mu nda no kuba ababyeyi batamwitayeho. ibyo byose bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikurire y'ubwonko bw'abana bityo ntibazagire icyo bimarira cyangwa ngo bakimarire igihugu.

    Yakomeje agira ati “Ubwonko bw'abana bukwiye kurindwa induru, intonganya buriya no gukubita abana na byo ubwabyo bibagiraho ingaruka z'igihe kirekire kandi izo ngaruka zibikwa n'ubwonko.”

    Umuryango uharanira uburenganzira bw'umwana “Coalition umwana ku isonga” ugaragaza ko nta mubyeyi ukwiye guhanisha umwana igihano kibabaza umubiri, nko kumukubita kuko bigira ingaruka zikomeye.

    Amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi yo muri Gicurasi 2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n'ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y'amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye avuga ko ibihano bigomba gutangwa hakurikijwe ikigero cy'imyaka umwana arimo.

    Hari aho ayo mabwiriza avuga ko “kizira gukubita, kubabaza umubiri mu buryo ubwo ari bwo bwose, gusesereza gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/intonganya-z-ababyeyi-mu-muryango-ni-virusi-ku-bana-dr-nsanzimana

  • Venant Rutunga woherejwe n'Ubuholandi aregwa ibyaha bya jenoside (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Rutunga, w'imyaka 73 mu gihe cya jenoside yari akuriye ikigo cya leta cy'ubushakashatsi mu buhinzi cyitwaga ISAR-Rubona, mu majyepfo y'u Rwanda, yahakanye ibyo ashinjwa ko yicishije bamwe mu bakozi yategekaga muri ISAR.

    Uyu munsi hagombaga kumva abatangabuhamya babiri bahamagajwe n'urukiko nyuma y'uko uregwa abonye kuri YouTube ibyo batangaje mu muhango wo kwibuka i Rubona akavuga ko byamurengera muri uru rubanza.

    Uwumviswe uyu munsi, urukiko rwemeje ko yumvwa arindiwe umutekano nk'uko yabisabye, gusa ibi ntibyanyuze uruhande rw'uregwa rwavuze ko n'ubundi asanzwe azwi kuko ibyo yavuze byari kumugaragaro kandi biri kuri Internet.

    Urukiko rwanzuye ko avuga umwirondoro we uhishwe kuko ngo kuba yaratanze amakuru ahantu runaka bitavuze ko yatanze ubuhamya mu rukiko, bityo rumuha izina rya RUT10.

    Uwatanza ubuhamya n' iki azi kuri Rutunga?
    Uyu mutangabuhamya wumvikanaga ijwi gusa yavuze ko muri jenoside yahungiye muri ISAR-Rubona inshuro zitandukanye akajya ahava akongera akahagaruka, kuko musaza we yari umukozi muri ISAR.

    RUT10 yavuze ko we ubwe atigeze amenya Rutunga uretse ibyo yumvanye abandi ko ari we wazanye abajandarume bagombaga gusaka. Ati: 'hari mu mpera z'ukwa kane – hari nijoro jye sinababonye [kuko] naraye mpavuye muri icyo gicuku.'

    Yavuze kandi ko yumvise abashumba bavuga ko Rutunga yategetse ko batema ibihuru n'amasaka — aho abatutsi bahigwaga bihishaga.

    Yavuze ko ku bakozi ba ISAR bishwe icyo gihe abari abayobozi babo ntacyo bakoze mu bushobozi bwabo ngo babakize, kandi ko yumvise ko abakuru ba ISAR bahembye ikimasa abari bamaze kwica umwe mu bakozi ba ISAR.

    Undi mutangabuhamya muri iyo video ya YouTube uvuga ko hari ibyiza yumvise kuri Rutunga muri jenoside uyu munsi yahaye urukiko impamvu ko ataboneka.

    Uru rubanza ruzasubukurwa tariki 27 z'ugutaha kwa Nyakanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/venant-rutunga-woherejwe-n-ubuholandi-aregwa-ibyaha-bya-jenoside-yaburanye

  • Uko mu maso hawe hameze hari icyo bisobanuye ku buzima bwawe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kubyuka ugasanga mu maso hawe hajemo ibiheri cyangwa ibishishi ntawe bidatera imbogamizi. Nyamara kandi twihutira gushaka imiti ikiza ibyo biheri, rimwe na rimwe aho gukira bikiyongera. Kuko twavuye ibigaragara tutitaye ku cyabiteye cyangwa tugakoresha imiti itajyanye n'icyo turwaye.

    Impinduka zose ziba mu maso; byaba ibyo biheri, uruhu rukanyaraye, iminkanyari, iminwa yumye, n'ibindi binyuranye burya biba bifite impamvu zinyuranye zibitera cyangwa bikaba uburyo umubiri ukoresha ugaragaza ko hari ibitagenda neza.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu binyuranye wibonaho mu isura nyamara bifite ikibitera kiri mu mubiri imbere, tunarebe icyo wakora mu kubivura.

    Ibintu 10 twibonaho mu maso n'uburyo bwo kubirwanya

    1. Kuzana ubwoya cyangwa ubwanwa (ku bagore)

    Ku bagore, kumera ubwoya cyangwa ubwanwa bishobora kuba ikimenyetso cy'uko hari ikibazo mu misemburo itaringaniye cyane cyane hakaba hakozwe umusemburo wa testosterone mwinshi.

    Bishobora kandi kuba ikimenyetso cy'ibibyimba byo mu mirerantanga; iyo kumera ubwo bwoya bijyanye no kubura imihango cyangwa imihango itari kuri gahunda.

    Mbere yo gushaka uko wakikiza ubwo bwoya wabanza kujya kwisuzumisha bakareba niba imisemburo yawe iringaniye bakanagusuzuma bya bibyimba. Iyo ikibazo kivuyeho bwa bwoya bugenda bushiraho

    2. Ibiheri n'ibishishi

    Nubwo impamvu zibitera zinyuranye ariko imwe mu mpamvu zitera ibiheri mu maso ni imirire itaboneye. Gukoresha cyane amata n'ibiyakomokaho ni imwe mu mpamvu zitera kurwara ibiheri kuko bituma hakorwa ibinure byinshi bya sebum, birinda umubiri kugira umwera nyamara iyo bibaye byinshi bigatera ibiheri. Kugabanya isukari, ibiribwa byanyuze mu nganda ahubwo ukihatira kurya imboga n'impeke zuzuye ni bimwe mu byagufasha kurwanya ibiheri

    3. Kwirabura ahazengurutse munsi y'ijisho

    Hari abantu usanga munsi y'ijisho habo hirabura kurenza ahandi, ubanza aribo bitwa ba Masoyinyana. Nyamara kandi niba ibi bikubayeho bishobora kuba bitewe nuko mu byo urya harimo ibyo umubiri wawe ufata nk'uburozi kuri wo. Rero mu byo urya gerageza kugabanya amafunguro azwiho gutera ubwivumbure mu mubiri nk'amagi, amata, gluten (iboneka mu binyampeke bimwe) ubikore byibuze iminsi icumi. Ibyo niba ntacyo bihinduye wajya gukoresha ibizami by'ubwivumbure bw'umubiri

    4. Utubyimba

    Utu tubyimba dukunze kuza mu maso dutukura cyangwa tumeze nk'uturetsemo amazi ugasanga bamwe barihutira kutumena. Utu tubyimba ahanini duterwa nuko umubiri udafite muri wo ibinure, zinc na vitamin A. kugirango bicyemuke usabwa kurya ifunguro rikize ku binure bya omega-3 bikomoka ku mafi ya salmon cyane cyane. Ukarya utubuto nk'inzuzi z'ibihaza, flaxseed, ibishyimbo, inyama y'inka itunzwe no kurisha gusa bikaguha Zinc. Naho vitamin A uyikura mu mbogarwatsi muri rusange, n'ibijumba. Ibi biheri kandi ni kimwe na bya bindi biza ku matako n'ibibero

    5. Iminwa isataguritse

    Ikibazo cy'iminwa isataguritse wakakivurishije ibyo urya kuruta gusigaho ya mavuta bahimbye ngo ni agahomamunwa (labello) kuko gusatagurika no kuma iminwa ahanini ni ikimenyetso cyo kubura vitamin B3 na Zinc. Abakunda kurya ibikomoka ku bimera gusa nibo iki kibazo gikunze kugaragaraho. Kuko iyi vitamin n'uyu munyu-ngugu bikunze kuboneka mu bikomoka ku matungo nk'inyama y'inkoko, umwijima n'ifi. Ku bimera wakoresha inzuzi z'ibihaza kuri Zinc naho kuri niacin (vitamin B3) ugakoresha amashaza n'ibihumyo.

    6. Ibisebe ku munwa

    Ibi bisebe biza aho umunwa wo hejuru uhurira n'uwo hasi, bamwe babyitaga 'kibyi' kera tukiri abana bakakubwira ngo jya hejuru y'aho witumye bigishyushye uhakange (Uti bwooo) ngo birakira!!!!!

    Nyamara ibi nabyo ni ikimenyetso cy'imirire mibi cyane cyane bikaba bigaragaza ikibazo cya vitamin B2 na B12 hamwe n'ubutare.

    Gusa nta mpamvu yo guhangayika kuko biroroshye kubikosora. Icyo usabwa ni ukongera amafunguro akungahaye kuri izi ntungamubiri. Aha twavugamo imbogarwatsi, ibishyimbo, inyama y'inkoko itunzwe no gutora, inyama y'inka zitunzwe no kurisha, urenzeho ipapayi nka rumwe mu mbuto zizwiho gufasha igogora kugirango ntihagire na kamwe kagucika ngo gasohoke

    7. Kugira ibitsike bicye

    Kuri ubu biragora kumenya niba umukobwa cyangwa umugore afite ibitsike bicye cyangwa yarabyogoshe ku bushake bwe (kwepiya). Ariko niba ubona ibitsike byawe bigenda bipfuka bigabanyuka bishobora kuba ikimenyetso cyerekana ko imvubura ya thyroid itari gukora neza bikerekana imisemburo itaringaniye. Ibindi bimenyetso bigendana twavugamo uruhu rwumagaye, kwituma impatwe, guhorana umunaniro no kwiyongera ibiro. Niba ibi bikubayeho jya kwisuzumisha barebe niba biterwa na thyroid baguhe imiti ifasha kuringaniza ya misemburo

    8. Uruhu rwijimye

    Uruhu rwijimye ntabwo ari urwirabura cyane cyangwa urutakarabye ahubwo hari uruhu ureba ukabona ko rwijimye ukuntu ku buryo budasanzwe. Uru ruhu ahanini ruterwa no kugira amaraso macye bikaba biva ku kubura vitamin B6, B9, B12 n'ubutare mu mubiri. Ibi bikunze kuba ku bantu barya ibimera gusa, abafata imiti runaka nk'igabanya acide mu gifu na metformin cyangwa abafite ibibazo mu igogorwa.

    Niba ubona uruhu rwawe ruri guhinduka koresha ibizami by'amaraso nuko wongere ifunguro ririmo imboga, ibishyimbo, inyama y'inka n'inkoko

    9. Uruhu rwumagaye

    Nubwo akenshi kuma uruhu bigendana no kuba udafite amazi ahagije mu mubiri kunywa amazi siwo muti gusa wagufasha. Niba kumagara bigendana n'ibindi bibazo by'uruhu nko kwishimagura, ibiturike n'ibibyimba gerageza gufata ifunguro rikize ku binure bya omega-3 biboneka ahanini mu mafi yo mu Nyanja, kimwe na omega-6, urufatanye rwabyo nirwo rugize vitamin F izwiho gutuma uruhu rugumana ubuhehere bwarwo

    10. Iminkanyari

    Yego ntiwabuza uruhu kuzana iminkanyari kuko rushaje ariko ushobora kuyirinda kuza imburagihe. Kuzana iminkanyari imburagihe biterwa ahanini no kubura vitamin C ihagije mu mubiri kuko iyi vitamin izwiho kuba imwe mu byifashishwa hakorwa collagen, iyi ikaba poroteyine y'ingenzi mu zituma uruhu ruba neza. Ngaho tangira wihate imbuto nk'ipapayi, inkeri n'inanasi, urye poivron zihagije n'amashu mu bwoko bwayo bwose.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/uko-mu-maso-hawe-hameze-hari-icyo-bisobanuye-ku-buzima-bwawe