Blog

  • Yari umukinnyi wa ruhago, kwitwa umuhungu biramushimisha – Byinshi kuri Umutesiwase warikoroje #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, Umutesiwase Magnifique yari yihariye imbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye, ibintu avuga ko bimushimisha.

    Magnifique, umukobwa w’imyaka 19 bigora benshi kwemera ko ari umukobwa bitewe n’imiterere ye.

    Avuga ko ari mushya mu mukino wo gusiganwa ku maguru kuko we yakinaga umupira w’amaguru, yakiniye Kamonyi WFC.

    Ati “Nakinaga umupira w’amaguru, noneho umutoza Bosco ni umuntu tubana umunsi ku munsi arandeba arambwira ngo Magnifique washaka byibuze icyiciro kimwe wiyumvamo ukaza ukakinkinira? Naramubwiye nti nta kibazo, narabikoze nibwo mwambonye hariya i Huye mu marushanwa y’amashuri (interscolaire), nakinnye mu byiciro 3 ndetse hose ntwara imidali ya mbere. “

    Nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa y’amashuri, yabonye ko umukino wo gusiganwa ari umukino arimo yiyumvamo, asaba umutoza we kutazamusiga muri shampiyona niko kuyijyamo.

    Yakomeje avuga ko kuba yitwa umuhungu nta kintu bizamuhungabanyaho yabimenyereye ahubwo bisigaye bimutera imbaraga.

    Ati “Ibyo narabimenyereye cyane no mu mupira w’amaguru byaravugwaga, biravugwa nta nubwo nzabihagarika, nta bushobozi mfite bwo kubihagarika ariko ibyo bintu bintera imbaraga, iyo numvise ngo nsa n’abahungu, mfite imiterere nk’iy’abahungu, niba bavuga ngo nteye nk’abahungu kandi iriya mikino yo kwiruka kera baravugaga ngo ni iy’abahangu, ngomba iyi miterere kuyibyaza umusaruro.”

    Avuga ko intego afite ari ugukora cyane maze akazahagararira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Muri shampiyona y’igihugu yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Umutoniwase Magnifique yasiganwe mu byiciro 3, 200, 400 na 800 hose aba uwa mbere.

    Benshi bibeshya ko ari umuhungu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yari-umukinnyi-wa-ruhago-kwitwa-umuhungu-biramushimisha-byinshi-kuri-umutesiwase-warikoroje

  • U Rwanda rwegukanye Igikombe cyIsi cyAmarer… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 5 Kamena 2023,nibwo u Rwanda rwakinnye imikino ya nyuma igihugu cya Brazil aho bageze ku mukino wa nyuma mu byiciro 2 ari nabyo batwaye, ubwo ni cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11 na 13. Mu batarengeje imyaka 11 nibo babanje mu kibuga aho batsinze Brazil kuri Penariti 4-3 Brazil niyo yabanje igitego, u Rwanda ruza kucyishyura mu gice cya kabiri.

    Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 13, nabwo u Rwanda rwagombaga gukina na Brazil. Uyu mukino nawo amakipe yageze muri penariti, u Rwanda rutsinda penariti 3-2, nyuma yaho iminota isanzwe yari yarangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Umwaka ushize ubwo iyi mikino yaherukaga kuba, u Rwanda mu batarengeje imyaka 13 nabwo nirwo rwegukanye iki gikombe batsinze Brazil kuri Penariti 7-6 amakipe yari yanganyije igitego 1-1. 

    Iyi mikino ngarukamwaka yari ibaye ku nshuro 7, aho ihuza amarerero yose y’ikipe ya Paris Saint-Germain akorera mu bihugu bitandukanye by’Isi. 

    Academy ka PSG mu Rwanda kegukanye igikombe cy’Isi cyateguwe na PSG, gatsinze Brazil 7-6 nyuma y'aho amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1,mu batarengeje imyaka 11 umwaka ushize babaye abakane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhatanira umwanya wa gatatu 

    Tariki 27 Ugushyingo 2021, nibwo ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya PSG ryafunguwe ku mugaragaro hano mu Rwanda, aho ribarizwa mu Karere ka Huye. Mu nshuro 2 rimaze kwitabira iyi mikino, rikaba rimaze kwegukana ibikombe bitatu. 

    Abatarengeje imyaka 11 nicyo gikombe cya mbere begukanye 

    Abatarengeje imyaka 13 begukanye igikombe 2 

    Bakiniye kuri sitade ya Parc de princes isanzwe ikinirwaho na Paris Saint-Germain 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130183/u-rwanda-rwegukanye-igikombe-cyisi-cyamarerero-ya-psg-rutsinze-brazil-ku-nshuro-ya-kabiri-130183.html

  • Pastor P Kagurano yiyumvisemo intsinzi ya R… – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo biracyari byose mu mitima y'ibihumbi by'abakunzi ba Rayon Sports [Ikipe y'Imana nk'uko babivuga], nyuma y'uko batsinze mucyeba wabo w'ibihe byose APR FC bakabasha kwegukana igikombe cy'Amahoro (Peace Cup 2023).

    Ni mu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye mu Majyepfo y'u Rwanda, ku wa 3 Kamena 2023. Wabanjirijwe n'umukino wahuje Mukura na Kiyovu Sports mu guhatanira umwanya wa gatatu.

    Nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye iki gikombe, Pastor P yahise ashyira hanze indirimbo yahimbiye iyi kipe mu rwego rwo kwifatanya nayo kwizihiza ibyo birori.

    Yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gutegura iyi ndirimbo mu gihe Rayon Sports nayo yarimo yitegura uyu mukino, kandi ko icyo gihe yiyumvagamo intsinzi.

    Ati 'Yego! Natangiye kuyitunganya nabo bari kwitegura kuzatwara igikombe rero nari nayiteguriye iki gihe.'

    Uyu mugabo uherutse gusohora album yise 'Ruticumugambi', avuga ko asanzwe akunda siporo, ariko ko umupira w'amaguru awukundishwa cyane n'inshuti ze.

    Akomeza agira ati 'Ubusanzwe nkunda siporo musi rusange ariko 'football' yo ni ukubera bagenzi banjye cyane ni bo mba nakurikiye abenshi rero ni aba-Rayon.'

    Akomeza ati 'Urebye ni uko mfite inshuti nyinshi z'abafana ba Rayon Sports, nkaba nifuje kubaha indirimbo bazajya bumva ndetse bakanishimiramo ku ikipe yabo.'

    Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yeretse abafana bayo igikombe yegukanye mu muhango wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Mu ijambo rye, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi kipe ibashe kwegukana iki gikombe.

    Yavuze ko iki gikombe bagituye Perezida Kagame. Ati 'Munyemerere iki gikombe cy'Amahoro tugiture Perezida wacu, Nyakubahwa Paul Kagame.'

    Ni cyo gikombe cya mbere Uwayezu yegukanye ari kumwe na Rayon Sports y'abagabo. Ni igikombe kandi cya 11 cy'Amahoro cya Rayon Sports.

    Pastor P yabaye ikitarusange mu gutunganya indirimbo z'abahanzi, nyuma y'uko arambitse ikiganza ku ndirimbo zirimo 'Indoro' ya Charly&Nina, 'Adi Top' ya Meddy, 'Mu Gihirahiro' ya Jay Polly na Scilla, 'Habibi' ya The Ben n'izindi zinyuranye.

    Uyu munyamuziki aherutse gusohora album y'indirimbo 10 iriho indirimbo nka 'Kabanyana k'Abakobwa'', 'Rubanda rugira ayabo', 'Wiriweho mwali'', 'Ibare', 'Agashinge', 'Yewe Roza' ;

     'Amashyo Rugamba', 'Inyamanza', 'Abaticumugambi' na 'Laurette' ya Kamaliza yaririmbiwe na Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w'Umurage n'Umuco muri Miss Rwanda mu 2017.

    Pastor P yatangaje ko yiyumvagamo intsinzi bituma ahimba indirimbo igaruka kuri Rayon Sports

    Pastor P avuga ko kugira inshuti nyinshi zikunda umupira w'amaguru bituma arushaho gukurikirana imikino 


    Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cy’Amahoro, yagishyikirijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa 


    Pastor P aherutse gushyira hanze album 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO PASTOR P YAHIMBIYE RAYON SPORTS

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130185/pastor-p-kagurano-yiyumvisemo-intsinzi-ya-rayon-sports-ayikorera-indirimbo-130185.html

  • Johnny Drille agiye gukorera igitaramo i Kiga… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'uyu muhanzi bamaze iminsi bifata amashusho bari mu matsinda babyina zimwe mu ndirimbo ze zirimo 'How Are You? My Friend' aho abazahiga abandi, bazahabwa itike yo kwinjira muri iki gitaramo agiye kongera gukorera i Kigali.

    Iki gitaramo Drille azaririmbamo cyiswe 'Friends of Amstel 2023' kigamije guhuza inshuti n'avandimwe, bakishima, basoma ku kinyobwa cya Amstel. Ni ku nshuro ya mbere kigiye kuba, kandi kizarangwa n'ibikorwa binyuranye by'imyidagaduro.

    Kizaba ku wa 24 Kamena 2023, kandi kizaririmba abahanzi barimo Bwiza, Ariel Wayz na Ish Kevin. Hari kandi DJ Creme wo muri Kenya, DJs Slick Stuart & Roja wo muri Uganda, DJ Brianne, DJ Pyfo, Nep DJs bo mu Rwanda. 

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira ahagana saa munani z'amanywa kugeza mu masaha akuze. Mu bandi bazaririmba muri iki gitaramo, harimo itsinda rya Nubian Gypsies, ryigeze gutaramira i Kigali binyuze muri Kigali Jazz Junction ya 2017.

    Nubian Gypsies izwi cyane mu njyana ya Blues na Regga. Mu bitaramo binyuze bakunze kwifashisha indirimbo zakunzwe nka 'Hey John', 'Home Sweet Home' n'izindi.

    Johnny Drille ni umunya-Nigeria w'umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo. Yagize igikundiro bwa mbere ashyize hanze indirimbo 'Awww' yakoranye na Di'ja. Afitanye amasezerano y'imikoranire na Mavin Music yatumbagije ubwamamare bwa benshi mu bahanzi bo muri Afurika.

    Yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw'umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye na 'English and Literature'.

    Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya 'Project Fame West Africa'. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo 'Wait for Me'. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya 'The Headies' mu cyiciro cya 'Best Alternative Song'.

    Mu 2017 yashyize hanze indirimbo 'Romeo&Juliet' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo 'Awa love', muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo 'Shine', 'Finding Efe' n'izindi nyinshi.

    Girls have always been Girls, they will always show up as #Friends no matter how cold or hot it gets. Don’t miss @Bwizaofficial live on stage with Friends at the #FriendsOfAmstelFest come Sat.24th June. Save the date. pic.twitter.com/mRidWzXPOv

    — Friends Of Amstel Fest (@Friendsofamstel) June 2, 2023

    Johnny Drille waherukaga i Kigali mu 2019, agiye kongera kuhatamira


    Johnny Drille yakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Romeo&Juliet'


    Ariel Wayz witegura kujya gutaramira i Burayi azahurira ku rubyiniro na Johnny Drille

    Bwiza washyize hanze indirimbo yise 'Do Me' ategerejwe mu gitaramo kizahuza abakunzi ba Amstel

    Umuraperi Ish Kevin witegura gushyira hanze album yise 'Blood, Sweat&Tears' 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOW ARE YOU MY FRIEND’ YA JOHNNY DRILLE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130190/johnny-drille-agiye-gukorera-igitaramo-i-kigali-azahuriramo-nabarimo-ariel-wayz-na-ish-kev-130190.html

  • Mu gihe amarushanwa yo gutera akabariro akomeje kwitegurwa ubu hamenyekanye umunsi azatangiriraho ndetse n’urubuga azajya acaho imbona nkubone(Live) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe amarushanwa yo gutera akabariro akomeje kwitegurwa ubu hamenyekanye umunsi azatangiriraho ndetse n'urubuga azajya acaho imbona nkubone(Live)

    Mu gihugu cya Sweden giherereye ku mugabane w'iburayi ubu amarushanwa yo gutera akabariro akomeje kwitegurwa n'abatari bake.

    Minisitiri wa Swedish Federation of Sex yatangaje ko bifuza ko uyu mukino wo gutera akabariro wagirwa umukino mpuza mahanga ukaba nka siporo nk'izindi.

    Ubu harabura iminsi itatu gusa ngo uyu mukino utangizwe kuko uzatangira taliki 8/6/2023 hariya mu gihugu cya Sweden, ndetse uyu mukino ukazajya unyura ku rubuga rwa LIVESEXHOUSE.

     

     

    Source : https://yegob.rw/mu-gihe-amarushanwa-yo-gutera-akabariro-akomeje-kwitegurwa-ubu-hamenyekanye-umunsi-azatangiriraho-ndetse-nurubuga-azajya-acaho-imbona-nkubonelive/

  • “Nta maguru yacika” Kanyarwanda Jean Bertrand yatangaje impamvu ikomeye yatuma n’amaguru ye acika (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomeye cyane hano mu Rwanda ukinira ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ikintu gishobora gutuma n'amaguru ye acika ariko aka kigeraho.

    Kanyarwanda Jean Bertrand ukina ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Kiyovu Sports abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko n'amaguru ye yacika mu gihe ari gushakira umugati abavandimwe be ndetse n'umuryango we.

    Amashusho ya Bertrand ari kumwe n'umuryango we:

    Source : https://yegob.rw/nta-maguru-yacika-kanyarwanda-jean-bertrand-yatangaje-impamvu-ikomeye-yatuma-namaguru-ye-acika-video/

  • Kanye West wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian akomeje kugarara bitangaje we n'umukunzi we Bianca. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugihe Kim Kardashian akomeje kugenda avuga ko uwahoze ari umugabo we wisezerano Kanye West agenda asebya umuryango we, awushinja ko intandararo yo gutandukana kwabo ari agasuzuguro Kim Kardashian n'umuryango we ba musuzuguraga , ibi Kim Kardashian akaba abyita ibinyoma bigamije gusebya umuryango we,

    mu gihe Kim Kardashian avuga ibyo Kanye West we akomeje gutungurana n'umukunzi we mushya urebye ku mafoto agenda acicikana kumbuga nkoranyambaga za Kanye West n' Umukunzi we Bianca .
    Reba imwe mumyambarire isigaye ibaranga

     

    Kanye West na Bianca basigaye bakundana, uko niko bagaragaraga mu myambarire itamenyerewe n'abenshi.

    Source : https://yegob.rw/kanye-west-wahoze-ari-umugabo-wa-kim-kardashian-akomeje-kugarara-bitangaje-we-numukunzi-we-bianca/

  • Umunsi w’agahinda kuri Criss Eazy! Umubyeyi wa Criss Eazy yizihirije isabukuru y’amavuko mu Ijuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi w'agahinda kuri Criss Eazy! Umubyeyi wa Criss Eazy yizihirije isabukuru y'amavuko mu Ijuru.

    Mu gahinda kenshi cyane umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda, Criss Eazy yifurije Papa we umubyara isabukuru y'amavuko nubwo yamaze kwitaba Rurema.

    Taliki nk'iyi 5/6 nibwo umubyeyi wa Criss Eazy yifatanyaga n'umuryango we bizihiza isabukuru y'amavuko.

    Uyu mubyeyi yitabye Imana Christia uzwi nka Criss Eazy akiri umwana muto cyane wigaga mu mashuri abanza (Primary).

    Source : https://yegob.rw/umunsi-wagahinda-kuri-criss-eazy-umubyeyi-wa-criss-eazy-yizihirije-isabukuru-yamavuko-mu-ijuru/

  • Niwe Kwizera Olivier w’ejo hazaza: Umuzamu mwiza yabaye umwana w’umunyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mikino y'igikombe cy'Isi yaberega mu gihugu cy'Ubufaransa yaje kurangira abana b'Abanyarwanda bitwaye neza cyane maze begukana ibikombe byahatanirwaga mu byiciro bibiri.

    Umwana witwa Ntakirutimana Derrick yabaye umunyezamu mwiza w'irishanwa mu bana batarengeje imyaka 11 y'amavuko mu gihe uwitwa Shema Samuel yabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa mu mikino y'igikombe cy'Isi cy'Amarerero ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'Ubufaransa.

    Source : https://yegob.rw/niwe-kwizera-olivier-wejo-hazaza-umuzamu-mwiza-yabaye-umwana-wumunyarwanda/

  • Aragiye: Umwami wa Gospel mu Rwanda Israel Mbonyi ntarara kuri ubu butaka bw’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi ntarara ku butaka bw'u Rwanda.

    Israel Mbonyi arafata rutemikirere kuri uyu mugoroba yerekeza ku mugabane w'i Burayi aho araba agiye gutaramira Abanyarwanda batuye kuri uyu mugabane ndetse n'abakunzi be muri rusange.

    Uyu muhanzi yatangaje ko ajyanye n'itsinda ry'abantu bagera kuri batandatu bazajya bamuba hafi muri ibi bitaramo azakorera kuri uyu mugabane w'i Burayi.

    Source : https://yegob.rw/aragiye-umwami-wa-gospel-mu-rwanda-israel-mbonyi-ntara-kuri-ubu-butaka/