Kuri iki cyumweru cyatambutse, kuri sitade ya Bugesera habereye amarushanwa Ngororamubiri yo gushaka ibihe, aya marushanwa akaba yaje kugaragaramo umukinnyi w’imyaka 19, bita Umutesiwase Magnifique wari usanzwe akina umupira w’amaguru. Yasiganwe muri Metero 100, 200 na 400, hose yegukana umudari wa zahabu.
Abantu bose bari baje kureba iyi mikino batunguwe n’ubuhanga uyu mukobwa afite, ndetse n’imbaraga, ariko bose bakagaruka bavuga ko ashobora kuba ari umuhungu atari umukobwa.
Aganiran’itangazamakuru Umutesiwase yavuze ko abantu benshi bakunze kuvuga ko ari umuhungo, gusa bikaba biri mu bimutera gukora cyane. Yagize ati “Ibyo narabimenyereye no mu mupira w’amaguru byaravugwaga kandi sinabihagarika kuko nta bushobozi mfite.Â
Gusa navuga ko ibyo bavuze ko ndi umuhungu, bintera imbaraga nkarushaho gukora cyane kugira ngo ibyo bavugaga mbikore nk’abahungu kandi biramfashaka cyane.”
Mu kwiruka Metero 400, Umutesiwase Magnifique yakoresheje amasegonda 53 n’ibice 79, ahita aba umunyarwanda kazi wa mbere ubikoze. N’ubwo yagiye kwiruka avuye kwiruka muri 200, bivuze ko yari akinaniwe, ibihe yakoresheje bimwemerera guhangana ku rwego rw’Isi akaba yakwegukana n’umudari.
Afite imbaraga zitangaje by’umwihariko iyo arimo kwirukaÂ
Ibihe yakoresheje nta munyarwandakazi n’umwe urabikora. Mu gihe yakora imyitozo ihagije ashobora gushyika ibihe by’umukinnyi wa mbere ku isi kuko afite amasegonda 49
Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Ngoga yanditse, yavuze ko asezeye iyi kipe ariko azakomeza kuba umunyamuryango wayo nyuma yaho yari amaze imyaka ine n'igice ayobora iyi kipe.
Yagize ati 'Mu gihe cy'imyaka ine n'igice nari maze nyobora iyi kipe nka Perezida wa As Kigali, turi kumwe twatwaye ibikombe bibiri by'igikombe cy'Amahoro na bibiri bya Super Cup, ku bw'impamvu zanjye bwite mfashe umwanzuro wo gusezera ku mwanya wo kuyobora iyi kipe'.
Muri iyi baruwa Ngoga yanditse yasoje avuga ko azakomeza kuba hafi y'ikipe ndetse akazayifasha uko azaba abishoboye.
Fabrice asezeye kuyobora AS Kigali nyuma yaho hari amakuru avuga ko uasabye umujyi wa Kigali gutanga amafaranga ahagije yo gufasha iyi kipe, bityo ko mu gihe byaba bidakunze azasezera.