Blog

  • Al – Shabaab yivuganye abasirikare 54 ba U… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo Kuwa Gatandatu tariiki ya 3 Kamena 2023,Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko igitero Al Shabaab yagabye mu ku ngabo z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe  zibungabunga Amahoro muri Somalia cyahitanye abasirikare 54 ba Uganda mu bagera 137 bishwe n’ igitero cy’umwiyahuzi .

    Nyuma y’icyo gitero gitero cyagabwe tariiki 26 Gicurasi 2023 , Perezida Museveni yari yatangaje ko cyagabwe ku basirikare ba Uganda bari mu butumwa bwa Afurika yunze Ubumwe ariko icyo gihe ntiyigeze agaragaza ko hapfiriyemo abo basirikare bose .

    Urupfu rw’abo basirikare 54  yarutangaje,ubwo yavugaga ko Ingabo za Uganda zongeye kwigarurira agace zari zavanwemo na Al -Shabaab kari mu birometero 130 uvuye muri  Mogadishu  umurwa mukuru wa Somalia .

    Nubwo Perezida Museveni yari yatangaje ko yapfuye abantu 54,umutwe wa Al shabaab tariki 26 Gicurasi 2023  wari watangaje ko wivuganye abasirikare 137 mu gitero  umwiyahuzi wabo  yagabye ku ngabo z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ziri mu   gace ka Bulamarer.

    Umutwe wa Al- Shabaab umaze imyaka irenga 17 urwanya Leta iyobowe n’abashyigikiwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika  ndetse Ibihugu  byo ku Mugabane w’Uburayi.

    Igihugu cya Uganda cyohereje Ingabo kubungabunga amahoro muri Somalia mu mwaka wa 2007 ,icyo gihe zikaba zari mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye AMISOM ariko ubwo butumwa bwahawe Ingabo z’inzibacyuho z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe tariki ya 1 Mata 2023 ATMIS (African  transition  mission in Somalia).

    Uganda ifite abasirikare barenga 5000 muri ATMIS mu basirikare 1000 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (A.U) abandi basirikare basigaye baturuka mu  Burundi na Djibouti .

    Isoko: Monitor.co.UG 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130158/al-shabaab-yivuganye-abasirikare-54-ba-uganda-130158.html

  • Theo Bosebabireba wahawe imbabazi na ADEPR ya… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023 ni bwo itorero rya ADEPR ryamukomoreye, yongera kugira amahirwe yo gutumirwa , gusangira ifunguro ryera n'ibindi byose umukristu udafite imiziro aba yemerewe.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Theo Bosebabireba yasobanuye ko yari amaranye imyaka itandatu agahinda kamushenguye umutima ariko abarebera inyuma ntabwo babibonaga.

    Ati:'Maze imyaka 6 mfite umubabaro utagaragara. Nari mfite ipfunwe ryinshi cyane kuko sinari nkitumirwa muri ADEPR '.

    Theo Bosebabireba yakomeje avuga umunezero yatewe no kongera kugarurwa mu bakristu ati:'Mu byukuri mfite umunezero mwinshi mu mutima wanjye'.

    Theo Bosebabireba yanagaragaje ingamba afite kugirango atazongera kugwa mu mutego uzamuganisha kongera kwisanga yatenzwe. Ati:' Nzirinda icyatuma nongera kujya inyuma y'itorero kuko birababaza mu mutima iyo urikunda'.

    Mu 2018 nibwo Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka “Bosebabireba” mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y'abemeramana, yatenzwe (yahagaritswe) mu itorero ADEPR azizwa ibirimo ubusambanyi.

    Mu 2021 yasabye imbabazi ku byo yavugwagaho

    Theo Bosebabirebe avuga ko abakobwa yemera yateye inda bakabyarana abana ari bane, babiri bakaba aribo babisakaje na ho abandi babiri bakaba barabyihoreye, icyakora ahakana ko yaba yarateye inda abandi bakobwa mu bindi bihugu yajyagamo.

    Ku kijyanye n'ubusinzi n'ubusambanyi ngo byatangiye bamushinja gukorana indirimbo n'abantu badakijijwe, aho atanga urugero rwa Ama G The Black na Senderi asubiranyemo indirimbo ye 'Ingoma yawe niyogere'.

    Agira ati 'Ibyo bavugaga byarabaye byari byo, icy'ubusinzi cyari cyo, icyo gukorana indirimbo n'abandi cyari cyo, n'icyo cyo gutera inda cyari cyo, nta na kimwe kitari cyo, nta n'ubwo nigeze mbabazwa n'uwampagaritse kuko ntawe waguhana ngo ukore igihano utazi. Nategetswe kujya gusaba imbabazi abo nahemukiye kandi narabikoze, uwo ari we wese bantumyeho namugezeho'.

    Yongeraho ati 'Hari abaje hano bampannye ariko abataraje ni bo bampannye kuruta uwaje hano akabivuga, hari abangoye cyane kugeza aho abo nasabaga imbabazi bantegekaga ko tujyana iwabo, ariko n'abatari bafite ibibazo ku byo twakoranye, bose bampinduye umuhemu ariko hari n'abatarigeze bangora kuko babonaga n'ibyo ndimo bitanyoroheye'.

    Theo asaba imbabazi abakunzi be n'abakobwa yateye inda

    Theo avuga ko abantu bumvise amagambo mabi amuvugwaho na bo abasaba imbabazi kandi akifuza ko ibyabaye byarangirira aho, agatangira kwiga kubana nabyo kuko byamugizeho ingaruka.

    Agira ati 'Niba narahawe ibihano nkaba maze imyaka ibiri ntemerewe kuririmba, izo ni ingaruka z'ibyo nakoze, no kuba narimutse nkajya muri Uganda na zo ni ingaruka zabyo ku buryo ntari no kubona irindi torero nakwimukiramo kuko bumvaga naba mfatanije na bo ibyaha'.

    Avuga ko uwaba yarakomerekejwe n'ibyo yakoze binyuranyije n'ibyo yaririmbaga mu butumwa yatangaga yamubabarira akareka kumurakarira, kuko nk'umuntu ibyo yakoze yabishutswe na Satani.

    Agira ati 'Nageze igihe ngira intege nke bituma nkora ibintu bigayitse ariko ndacyahari kandi nkeneye kubana n'abantu, ndacyahari naracitswe ariko nasabye Imana imbabazi n'abo nahemukiye kandi binabaye ngombwa ko nsaba imbabazi buri wese nabikora'.

    Ku bakobwa bivugwa ko yateye inda akabangiriza ejo habo heza, Theo avuga ko nta gikomere kitomorwa cyangwa kitakira kandi yiyemeje kurwana intambara yo kubakiza ibikomere yabateye.

    Avuga ko abo bakobwa bakomeza kuvugana n'ubwo batabonana kandi yizera ko hari icyo bizajya bibafasha, kuko ibyavuzwe byose uwo yakomerekeje yiteguye kumufasha uko ashoboye ngo ibyabaye bitazongera, kuko ibyabaye ari ingaruka z'icyaha.

    Agira ati 'Abakobwa bane ni bo nateye inda si ubwa mbere mbivuze kuko no mu itorero narabivuze, amakosa si njyewe wayaremye ni ibyago nagize, abana nemeye mu itorero ni bane, ababitangaje ni abakobwa babiri, ntabwo navuga ibitandukanye n'ibyo navuze mu itorero, ukuri niko kwiza nta kubeshya kuko utavugishije ukuri n'ubundi hazazamo ibindi bibazo'.

    Yagizweho n'ingaruka mu gihe yamaze yaratenzwe

    Theo avuga ko yicuza byose yakoze kubera ingaruka zikomeye byamugizeho kuko n'ubu agihanganye nazo, agasaba umuryango w'abakunzi be kumwakira neza kuko atifuza ko nyuma y'ibyabaye hari uwakomeza kumurwarira inzika.

    Zimwe mu ngaruka Theo avuga ibyo yakoze byagize ni uko akazi ke ko kuririmba kahagaze, ku buryo n'uko yagerageje ariko byananiranye kuko mu myaka itatndatu adakora ibitaramo mu Rwanda kandi yari atunzwe n'umuziki byamuteye igihombo kinini cyane.

    Avuga ko ibyatumye agwa yifuza ko byanabera abandi urugero, ari ukugira amakenga ku buryo gukundwa n'abantu benshi icyarimwe byatumye atagira amakenga ngo yirinde mbere yo kugwa mu makosa.

    Avuga ko isomo yakuye mu bibazo yanyuzemo ari uguca bugufi no kwihangana, na ho isomo ry'ubuzima akaba asaba abantu kugirana imibanire myiza n'abandi, byakunda ukabana na benshi kuko iyo ugize ikibazo usigaragana n'abo mwabanye. Theo tuganira yari mu materaniro ndetse akaba yatangiye kongera gutumirwa

    Theo Bosebabireba uherutse gukorera amateka i Burundi, agiye kongera kugaragara mu biterane n’ibitaramo bya ADEPR. Muri iyi minsi ari kwiyambazwa mu bitaramo byinshi. Ubu ari i Rutsiro, ejo azaba ari i Burera. Mu kwezi kwa Nyakanga azaba ari Nyagatare (kuwa 07-09 Nyakanga) no muri Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023, mu biterane byateguwe na A Light To The Nations.


    Theo Bosebabireba yuzuye amashimwe ku bwo guhabwa imbabazi na ADEPR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130168/theo-bosebabireba-yatangaje-ingamba-nshya-ku-bakobwa-yateye-inda-ubusinzi-130168.html

  • Umwe yatahiwe ubukwe na Perezida Kagame: Uru… – #rwanda #RwOT

    Imiryango y'ibikomerezwa n'i Bwami imenyereweho kubaho ubuzima buhenze kandi bwiza buri wese yifuza dore ko hari naho uzasanga abantu biyita abami, abamikazi, ibikomangoma n'ibikomangomakazi byose kubera igitinyiro n'ubwiza bazi bwabo baba biyitirira.

    Nubwo benshi bafata ko abava mu miryango imeze ityo  baba buje ubwiza bose siko bose babunganya uyu munsi twifashishije ibinyamakuru bitandukanye tukaba twabateguriye urutonde rw'ibikomangomakazi n'abamikazi baza imbere mu bwiza.

    1.Igikomangomakazi Rajwa

    Yabye Igikomangomakazi nyuma y’uko asezeranye kubana akaramata n'Igikomangoma gifite ikamba Hussein bivuze ko igihe kimwe uyu mugore azaba Umwamikazi wa Jordanie.

    Uyu mukobwa akaba akomoka mu gihugu cya  Arabia Saudite , yize ibijyaye  n'ubwubatsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

     Ubukwe bwe bwitabiwe n'Abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Kuva inkuru y'urukundo rwe na Hussein yamenyekana ibinyamakuru byinshi byagiye bimugaragaza nk’ufite uburanga budasanzwe ndetse kuri ubu aza mu b'imbere mu bo mu miryango y'i Bwami ku Isi bafite ubwiza budashidakinywaho.

    2.Umwamikazi wa Bhutan Jetsun PemaJetsun Pema ni we mwamikazi wa Bhutan u Bwami buherereye mu Majyepfo ya Aziya afatwa nk'umwe mu beza ku Isi. Yabonye izuba kuwa 04 Kamena 1990 mu gace ka Thimphu ho muri  iki gihugu.

    Yabaye Umwamikazi ubwo yashyingiranwaga n'Umwami Jigme Khesar Namgyel Wangchuck mu Ukwakira 2011. Ni umwamikazi ukunzwe cyane n'abaturage b'u Bwami bwe kubera umutima n'ibikorwa bya kimuntu bimuranga.

    Kuva yaba Umwamikazi yatangiye guharanira iterambere ry'abari n'abategarugori hamwe n'abana bo mu Bwami bwa Bhutan imbaraga ashyira mu byo akora byose zaramamaye kugera n'imahanga.

    Ku myaka 33 akaba ari we mwamikazi muto ku Isi yabaye kuko yambitswe ikamba   afite imyaka 21.

    3.Beatrice Borromeo wo mu bwami bwa Monaco

    Donna Beatrice Borromeo Arese Taverna ni izina rikomeye mu ruganda rw'imideli aho anakora kandi nk'umunyamakuru.  Afite impamyabumenyi ebyiri yakuye muri Kaminuza zirimo Bocconi na Columbia.

    Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Fatto Quotidiano, Newweek na The Daily Beast. Uyu mugore nubwo akomoka mu miryango y'i Bwami ariko si igikomangomakazi.

    Yashyingiranwe na Pierre Casiraghi umuhungu w'Igikomangomakazi Caroline cyo muri Hanover aba bombi bafitanye abana 2 mu mwaka wa 2021 yagizwe umwe bamamaza ibikorwa by'uruganda rurangiranwa mu mideli rwa Dior.

    4.Igikomangomakazi Salva Aga Khan

    Salwa wamamaye nka Kendra Irene Spears ni umugore w'Igikomangoma Rahim Aga Khan ari mu bari n'abategarugori b'i Bwami bafatwa nk'ibirango by'ubwiza ku Isi. Yasezeranye kubana akaramata na Rahim kuwa 31 Kanama 2013 mu birori byabereye i Geneva bihagurutsa abakomeye.

    Uyu mugore yabonye izuba kuwa 05 Kanama 1988 muri Washington ,yakuranye ubuhanga bukomeye  aho afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Sociology.

    Yinjiye mu kumurika imideli muri Mutarama 2008 kuva icyo gihe atangira kuza imbere cyane bitewe n'ubuhanga n'ubwiza bwe budasanzwe. Umutungo we ubarirwa muri Miliyari 13.3 z'amadorali.

    Urubuga rwa Forbes ruheruka kumushyira ku mwanya wa 15 mu batunzi bo mu Bwami butandukanye ku Isi.

    5.Sofia Palazuelo

    Afatwa nk'umwe mu bagore b'ubwiza bo mu bwami mu Burayi bwose no ku Isi .We n'umugabo we ni abantu bakomeye mu Bwami bwa Huescar muri Espagne bakaba n'ibyamamare mu birebana n'imideli.

    Umugabo we yitwa Don Fernando Juan Fitz James Stuart y Solis Beaumont. Urukundo rwabo rwatangiye ubwo bajyanaga kwiga muri Kaminuza bamara imyaka itari mike bakundana baza kwiyemeza kubana mu Ukwakira 2018.

    6.Umwamikazi Rania wa Jordanie

    Rania Al Abdullah yabonye izuba ku wa 31 Kanama 1970 ni umugore w'Umwami Abdullah II wa Jordanie babyaranye Igikomangoma Hussein uheruka gukora ubukwe bwitabiwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame hari kuwa 01 Kamena 2023.

    Rania avuka ku babyeyi bo muri Palestine, yize ubucuruzi muri Kaminuza y'Abanyamerika ya Cairo aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri. Yageze muri Jordanie nk'impunzi mu 1991 ari naho yatangiye kumenyanira n'Umwami Abdallah icyo gihe wari ukiri Igikomangoma.

    Yakoze muri Citibank igihe kitari gito nyuma aza gutangira gukorana Apple Inc mu ishami rishinzwe kwamamaza bikorwa ry'iyi kompanyi rurangiranwa mu ikoranabuhanga.

    Mu 1993 nibwo yashyingiranwa na Abdullah atangira kugira uruhare rukomeye mu burezi, ubuvuzi, ubucuruzi, kuzamura urubyiruko n'ibindi. Ari mu bagore 100 bavuga rikijyana nk’uko ikinyamakuru cya Forbes giheruka kubitangaza.

    7.Igikomangomakazi Kate Middleton

    Catherine Elizabeth Middleton yabonye izuba kuwa 09 Mutaram 1982 ari mu bagore beza ba  mbere mu bafite aho bahuriye n'u Bwami mu isi. Nk'umugore w'Igikomangoma William isaha ku isaha yaba Umwamikazi w'Ubwongereza mu gihe umugabo we yaba yimye ingoma.

    Uyu mugore yamamaye cyane mu birebana n'imideli yagiye agarukwaho inshuro zitari nyeya mu binyamakuru mpuzamahanga kubera uruhare rukomeye akomeza kugira mu iterambere ry'imideli by'umwihariko mu Bwongereza.

    8.Igikomangomakazi Charlene

    Yabonye izuba kuwa 25 Mutarama 1978 yitwa Charlene Lynette Wittstock yamamaye cyane mu mikno yo koga aho yanegukanye imidali itandukanye mu mikino Olympic.

    Umugabo we Albert II ni Igikomangoma cya Monaco muri Spain bafitanye abana 2. Charelene yavukiye mu gace ka Bulawayo muri Zimbabwe ababyeyi be bimukiye muri South Africa mu 1989.

    Umutungo w'uyu mugore ubarirwa muri Miliyari y'amadorali.

    9.Ameera Al Taweel

    Ameera bint Aidan bin Nayef Al-Taweel Al-Otaibi yahoze ari Igikomangomakazi ubu ari mu bagore biyeguriye ibikorwa byo gufasha abatishoboye yabonye izuba kuwa 06 Ugushyingo 1983.

    Nyuma yo gusezerana n'Igikomangoma Al Waleed bin Talal Saud yatangiye gukora ibikorwa bitandukanye birimo guharanira uburenganzira bw'abari n'abategarugori muri Saudi Arabia.

    Gusa yaje gutandukana Al Waleed binatuma anamburwa kuba Igikomangoma hari muri 2013, muri Nzeri 2018 yaje gusezerana na Khalifa bin Butti Al Muhairi mu birori bikomeye byabereye i Paris mu Bufaransa.

    10. Kitty Spencer

    Kitty Eleanor Spencer ari mu banyamideli bakomeye mu Bwongereza yabonye izuba kuwa 28 Ukuboza 1990 ni mubyara wa w'Igikomangomakazi Diana ni we mu muvugizi w'ikompanyi kabuhariwe mu mideli ya Dolce&Gabbana.

    11.Charlotte Casiraghi

    Charlotte Marie Pomeline Casiraghi ni icyamamare mu bikorwa byo gufasha, gutunganya filimi, itangazamkuru, ubwanditsi n'ibindi mu Bwami bwa Monaco, ni umwana wa kabiri n'umwana rukumbi w'Igikomangomakazi Caroline.

    Ari ku mwanya wa 11 mu bashobora kwegukana intebe y'u Bwami bwa Monaco muri Spain , afitanye abana 2 n'umugabo we Dimitri Rassam.

    12. Igikomangomakazi Sofia wo mu Bwami bwa Swede

    Igikomangomakazi Sofia ari mu bagize umuryango w'i Bwami muri Suede yashyingiranwe n'Igikomangoma Carl Phillip mu wa 2015 ari mu banyamideli bakomeye.

    Mu mwaka wa 2009 Sofia nibwo yahuye n'Igikomangoma Carl Philip wo muri Suede mu kabyiniro kamwe.

    13.Igikomangomakazi gifite ikamba Mary

    Igikomangoma gifite ikamba cya Denmark, Frederik ni we mugabo wa Mary bivuze ko umunsi azimikwa uyu mugore azahita aba Umwamikazi. Agenda akora ibikorwa byo gufasha ababaye binyuze mu miryango itandukanye idaharanira inyungu abarizwamo irimo nifasha impunzi.

    Mary na Frederik bafitanye abana bane kuva bakiyemeza kubana mu mwaka wa 2004.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130135/umwe-yatahiwe-ubukwe-na-perezida-kagame-urutonde-rwibikomangomakazi-nabamikazi-13-buburang-130135.html

  • Ev. Dana Morey agiye gukorera mu Rwanda ibite… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Nyakanga 2023, mu Rwanda hazabera ibiterane bibiri bikomeye byateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ivugabutumwa witwa A Light To The Nations uyoborwa na Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe uzabwiriza muri ibi biterane.

    Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Ni ivugabutumwa ry’ibiterane by’ibitangaza n’Umusaruro.

    Ibi biterane byombi bizaririmbamo abahanzi b’ibyamamare mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba ari bo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda na Rose Muhando wo muri Tanzania. Aba bahanzi bombi banaherutse guhurira mu giterane cy’amateka i Burundi, cyateguwe na A Light To The Nations.

    By’umwihariko mu Karere ka Bugesera hazabera Seminari y’Abamama izaba tariki 13 Nyakanga 2023 ibere kuri Itorero RPC Bugesera. Kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kuva saa mbiri kugeza saa sita z’amanywa hazaba Seminari y’Abizera kuri RPC Church iyoborwa na Rev Dr Ian Tumusime.

    Abazitabira iki giterane bazahembuka mu buryo bw'Umwuka ariko kandi bamwe muri bo bazanagira amahirwe yo gutahana mu rugo ibikoresho bitandukanye by'agaciro kenshi birimo moto, telefone, igare, televiziyo n'ibindi binyuranye. Hazatangwa kandi impano zirimo inka n’ihene.

    Rev Dr. Ian Tumusime, Umuhuzabikorwa w’ibi biterane bigiye kubera mu Rwanda, yabwiye inyaRwanda ko Ev. Dana Morey utegerejwe mu Rwanda muri ibi biterane by’ibitangaza n’umusaruro, ari umukozi w’Imana wavutse ubwa kabiri, akaba n’umushoramari wiyeguriye Yesu Kristo.

    Uyu mushumba w’Itorero Revival Palace Church (RPC) rikorera mu Karere ka Bugesera, yongeyeho ko Dana Morey “yicisha bugufi cyane, akaba afite umutwaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza aho amaze kuzenguruka ibihugu byinshi agamije kwamamaza ubutumwa bwiza”.

    Pastor Tumusime wamenyanye na Ev. Dana Morey mu 2010 bahuriye mu ivugabutumwa, yavuze ko umusaruro biteze muri ibi biterane ari ukubona iminyago myinshi y’abazemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Yavuze kandi ko n’amatorero aziyongera.

    Yabwiye abanya-Rukomo n’abanya-Bugesera ko “ubu ni cyo gihe cy’agakiza kabo, ni igihe cyo gushyira kwizera kwabo muri Yesu Kristo, nta yindi nzira yo kujya mu ijuru atari ukwemerera Yesu akakubera Umwami n’Umukiza.” Byinshi mu byo yadutangarije tuzabigarukaho mu nkuru z’ubutaha.

    Rev Dr Ian Tumusime ni we muhuzabikorwa w’ibiterane bya Ev. Dana Morey

    Dana Morey uyobora 'A Light To The Nations', ni inshuti y'u Rwanda, akaba akunze kuhakorera cyane ibiterane. Mu 2015 yakoreye i Rusizi igiterane cy'iminsi itanu kiswe 'Rusizi Life Gospel Festival' cyatumiwemo Rose Muhando na Liliane Kabaganza wo mu Rwanda.

    Dana Morey, hamwe n’abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye rwa Morey Corporation, rukora ibikoresho bya elegitoroniki, ruherereye i Woodridge, muri Illinois. Agira kandi uruhare mu bundi bucuruzi bwinshi, no kwita ku bana batishoboye muri Mexico binyuze muri programu yitwa 'Christ for all Nations and Caring for Kids' abereye 'Co-Founder'.

    Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi. Ivugabutumwa akora ryibanda cyane cyane ku mugabane wa Afurika, Amerika y'Epfo, u Buhinde n'Uburayi bw'Uburasirazuba.

    Kuva mu mwaka wa 1986, Ev. Dana Morey aryohewe cyane n'urushako, aho yashyingiranywe na Karman Morey. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y'Ikirenga mu ivugabutumwa “Doctorate of Ministry” yakuye muri Lviv Theological Seminary.

    Dana Morey, ni Umubitsi ndetse akaba n'Umunyamabanga w'Inama y'Ubuyobozi ya “One God — One Day — One Africa” ifite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku mugabane wa Afrika. Ev. Jennifer Wilde, ni we Perezida w'uyu muryango. Bose bafite intero igira iti “Together we can reach Africa” [Dufatanyije twagera kuri Afrika].

    Ibiterane by’umuvugabutumwa Dana Morey biritabirwa cyane

    Theo Bosebabireba uri mu byishimo byo guhabwa imbabazi na ADEPR ategerejwe muri ibi biterane

    Rose Muhando agiye kugaruka mu Rwanda mu biterane byateguwe na A Light To The Nations

    Theo Bosebabireba na Rose Muhando bazaririmba mu giterane cya Bugesera kizaba kuwa 14-6 Nyakanga ndetse n’icyo muri Nyagatare kizaba kuwa 7-9 Nyakanga 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130176/ev-dana-morey-agiye-gukorera-mu-rwanda-ibiterane-bikomeye-bizaririmbamo-bosebabireba-na-ro-130176.html

  • Abanyehsuri ba UR ishami rya Nyagatare baguga ko batunguye no kwimurirwa I Huye #rwanda #RwOT

    Hari abanyeshuri biga muri Koleji y'Icungamutungo n'Ubukungu(CBE) muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bavuga ko batunguwe n'itangazo ry'iyi Kaminuza rivuga ko bagomba kwimukira mu ishami rya Huye.

    Baravuga ko kuba bari barajyeze i Nyagatare barakodesheje inzu zo kubamo , bibagoye guhita babona ubushobozi bwo kujya kwiga i Huye, bagasaba ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda kuborohereza muri uru rugendo.

    Saa sita n'iminota 50 taliki 4 Kamera 2023, nibwo ku rubuga rwa Twitter rwa Kaminuza y'u Rwanda yahashyize itangazo rimenyesha abanyeshuri bagiye mu mwaka wa Kabiri, ko aho gukomereza mu ishami rya Kaminuza rya Nyagatare bazigira mu ry'i Huye, nyamara benshi barageze i Nyagatare mbere nk'uko byari bisanzwe.

    Bamwe muri aba banyeshuri twasanze mu nzu bamaze kwishyura, bavuga ko iki cyemezo cyatunguranye, bagasaba iyi Kaminuza kuborohereza.

    Umwe ati 'Batugoye cyane kuko nk'abana bava i Rusizi n'abandi bava mu bice byose by'igihugu bari bageze hano i Nyagatare n'ibikoresho byabo babihagejej, twishyuye inzu, kwishyura ubu mu gutangira aba ari ukwishyura amezi abiri kuzamura, hari n'abishyuye atatu. Noneho barangiza bagahita batubwira bati mwimukire i Huye ako kanya, uri kumva ko ari ibintu bigoranye.'

    Undi ati 'Bishobotse badushakira aho kuba, amatike. Kubona ahantu ho kuba ubu byatugora pee!'

    Umuyobozi wa Kaminuza y'U Rwanda, ushinzwe itumanaho, Kabagambe Ignatius, adaciye kure iby'iki cyemezo yemera ko cyatunguye aba banyeshuri.

    Icyakora abizeza ubufasha bwo kubageza i Huye, nka kimwe mu byo basaba, no gutinza amasomo icyumweru kugira ngo batazasanga abandi barabasize.

    Ati 'Kaminuza irabaha amafaranga y'urugendo, iryo ni ihame ryamaze kwemezwa. Ni ukuvuga ngo iki cyumweru ntabwo kizafatwa nk'icyumweru cy'amasomo ahubwo kirafatwa nk'icyumweru cyo kubaha igihe gihagije cyo kugira ngo bimuke. Icyo nakubwira ni uko ubuyobozi bwa Kaminuza bwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo icyo gikorwa kiza ariko cyagaragayemo kugorana hajyemo inyoroshyo ishoboka yose kugira ngo abanyeshuri boroherezwe yaba mu masomo byaba no mu macumbi yabo n'ibindi byangombwa bikenerwan'abanyeshuri.'

    Impinduka ntabwo zabaye kuri aba banyeshuri bagera ku 128 biga muri Koleji y'Icungamutungon'ubukungu gusa, ahubwo n'ababarizwa mu Ishami ry'Ubuvuzi bigaga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubuforomo mu mwaka wa mbere, bari basanzwe bigira i Rwamagana, ubu baratangirira amasomo yabo i Huye, ariko bo babimenyeshejwe bataragera aho bigaga.

    KWIGIRA Issa

    The post Abanyehsuri ba UR ishami rya Nyagatare baguga ko batunguye no kwimurirwa I Huye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/05/abanyehsuri-ba-ur-ishami-rya-nyagatare-baguga-ko-batunguye-no-kwimurirwa-i-huye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyehsuri-ba-ur-ishami-rya-nyagatare-baguga-ko-batunguye-no-kwimurirwa-i-huye

  • Theo Bosebabireba yakomorewe muri ADEPR – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 6, Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yarahagaritswe mu itorero rya ADEPR, yongeye gukomorerwa anasangira ifunguro ryera n'abandi bakirisitu biri torero.

    Aganira na IGIHE, Theo Bosebabireba yemeje ayo makuru yo gukomorerwa kwe, agira ati 'Ubu ibintu byose ni sawa cyane, ejo narakomorewe ndetse nongera gusangira n'abandi igaburo ryera.' Yakomorewe mu materaniro yo ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023.

    Yakomeje agira ati 'Ni ibintu byambangamiraga ariko Imana ishimwe ko byakemutse, naranditse nsaba imbabazi ndetse nkomeza guterana nirinda kugaragaza ko nabaye ikigande kuko bampagaritse. Ndashimira ubuyobozi bwongeye kunkomorera.'

    Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka 'Bosebabireba' mu ndirimbo nka 'Ikiza urubwa', 'Ingoma', 'Icyifuzo', 'Bugacya', 'Bosebabireba' n'izindi, yatenzwe mu itorero ADEPR bamuziza ubusambanyi.

    Source : https://yegob.rw/theo-bosebabireba-yakomorewe-muri-adepr/

  • Ashaka kubyara umukobwa! Miss Mutesi Jolly yatangaje ko yifuza kubyara umwana nk’uwa Beyonce – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wegukanye ikimba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016 yatangaje ko yifuza kubyara umwana w'umukobwa nyuma yo kureba uburyo imfura ya Beyonce na Jay Z, Blue Ivy asigaye aherekeza nyina bagataramana mu bitaramo bitandukanye.

    Jolly yabivuze nyuma yo kunyurwa n'amashusho Beyonce ari kumwe n'umukobwa we w'imfura ku rubyiniro hamwe n'abandi babyinnyi bataramira abarenga ibihumbi 70 bitabiriye igitaramo 'Renaissance World Tour' cyabereye mu Bufaransa kuri Sitade de France.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mutesi Jolly yashyizeho amashusho mato ya Beyonce n'umukobwa we maze arenzaho amagambo agira ati '' Ndashaka umwana w'umukobwa nonaha, ibi ni byiza kubireba'.

    Ni mu gihe hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, havugwa amakuru ko Mutesi Jolly yaba atwite.

    we are literally watching Blue Ivy perform with Beyoncé, it's legendary😭 pic.twitter.com/XZtYNhmryX

    — 𝗱𝗮𝗻𝗻𝘆🫧💚 (@beyoncegarden) June 3, 2023

     

    Source : https://yegob.rw/ashaka-kubyara-umukobwa-miss-mutesi-jolly-yatangaje-ko-yifuza-kubyara-umwana-nkuwa-beyonce/

  • Uburebure bwabo bwababyariye ibibazo: Mu amafoto atandukanye agaragaza ingorane z’abantu barebare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rukuta rwa Twitter, hakomeje kugaragara amafoto atandukanye y'abantu barebare bikabije babangamirwa n'ubu burebure bwabo.

    Ni amafoto agaragaza ukuntu aba bantu bafite uburebure bukabije bagorwa no gukora imirimo imwe n'imwe kubera uburebure bwabo bubabangamira.

    Source : https://yegob.rw/uburebure-bwabo-bwababyariye-ibibazo-mu-amafoto-atandukanye-agaragaza-ingorane-zabantu-barebare/

  • Yabishegeye: Miss Mutesi Jolly arifuza ku byara umwana umeze nk’uwa bahanzi b’ibyamamare ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2016 Miss Mutesi Jolly yatangaje ko yifuza ku byara umwana umeze nk'uwibyamare muri muzika ku Isi kubera impamvu ikomeye cyane.

    Miss Mutesi Jolly yanyuzwe cyane no kubona umwana w'umukobwa wa Beyonce hamawe na Jay-Z uburyo aherekeza Mama we mu bitaramo bikomeye ndetse akamufasha gususurutsa imbaga y'abantu mu buryo budasanzwe.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter Nyampiga Mutesi Jolly yagize ati:' Ndashaka umwana w'umukobwa nonaha ibi ni byiza ku bireba' ni nyuma yo kubona amashusho yuyu mwana muto cyane w'imyaka 11 y'amavuko ari kumwe na Mama we kurubyiniro kandi abyina adategwa.

    Uyu mwana wa Beyonce na Jay-Z watumye Miss Mutesi Jolly avuga ko ashaka kubyara umwana w'umukobwa yitwa Blue Ivy akaba afite imyaka 11 y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/yabishegeye-miss-mutesi-jolly-arifuza-ku-byara-umwana-umeze-nkuwa-bahanzi-bibyamamare-ku-isi/