Blog

  • Amakuru agezweho: Mu ikipe ya Kiyovu Sports abakinnyi benshi biganjemo ibikomerezwa bagiye kwerekwa umuryango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yahuye nuruva gusenya muri shampiyona y'u Rwanda ndetse no mu mikino y'igikombe cy'Amahoro iravugwamo umweyo udusanzwe.

    Muri Kiyovu Sports haravugwa amakuru y'uko harimo umweyo uvuza ubuhuha dore ko abakinnyi bagera kuri 16 bose biganjemo ibikomerezwa bashobora kwerekwa umuryango.

    Abakinnyi barangajwe imbere na  Kapiteni wa Kiyovu Sports umunyezamu Kimenyi Yves n'abandi bakinnyi bose basanzwe bakomeye ndetse na Coaching staff bose bashobora kwerekwa umuryango bidatinze.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-mu-ikipe-ya-kiyovu-sports-abakinnyi-benshi-biganjemo-ibikomerezwa-bagiye-kwerekwa-umuryango/

  • Biravugwa ko hari Abanye-Congo 10 barasiwe muri Sudani – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Christophe Lutundula, kuri uyu wa Mbere yavuze ko bandikiye Sudani bayisaba ibisobanuro, kuko ubu bwicanyi bwakozwe n'ingabo za Leta.

    Ingabo za Sudani zimaze iminsi zihanganye n'umutwe wa Rapid Support Forces, RSF, mu mirwano imaze kugwamo benshi.

    Lutundula yavuze ko aba banyeshuri bishwe n'ibisasu byatewe kuri campus ya Université Internationale d'Afrique i Khartoum.

    Yakomeje ati “Twasabye guhabwa ibisobanuro ndetse ko hafatwa ingamba zose zishoboka na Guverinoma ya Sudani kuko ni ingabo za Leta zateye ibisasu kuri kaminuza, kugira ngo imibiri y'abishwe iboneke, Guverinoma ibashe kubacyura kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro giteganywa n'umuco wacu, hafi y'imiryango yabo.”

    Lutunduka yavuze ko kuva imirwano yatangira, basabye abanye-Congo bari muri Sudani ko bimenyekanisha kuri ambasade mu Misiri no muri Ethiopia, kugira bafashwe gutaha bwangu.

    Kuva mu byumweru birindwi bishize, intambara ishyamiranyije Ingabo za Leta ya Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan ndetse na RSF ya Gen Mohamed Hamdane Daglo, imaze guhitana abasaga 1800, mu gihe abarenga miliyoni imwe n'igice bavuye mu byabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/biravugwa-ko-ari-abanye-congo-10-barasiwe-muri-sudani

  • RDC: ubutasi bwemeye ko bwafunze umujyanama wa Katumbi kubera gutunga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Jeune Afrique yanditse ko Salomon Kalonda yagaragaye afite intwaro yo mu bwoko bwa Pistori, yamucitse ikagwa hasi ubwo bari mu myigaragambyo iheruka y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa kinsha, intwaro yahise atoragura byihuse akayihisha ariko ngo polisi yari yamaze kuyibona kuko ngo ireshya na cm 9

    Salomon Idi Kalonda Della asanzwe ari umujyanama wihariye w'umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'I Kinshasa,wanakomeje kumutabariza mbere y'uko urwego rw'ubutasi muri Congo rwemera ko rumufunze

    Mu cyumweru gishize ni bwo yatawe muri yombi n'ubutasi bwa gisirikare muri Congo nyuma yo kumufatira ku kibuga mpuzamahanga cya Ndjili.

    Ni itabwa muri yombi ryamaganiwe kure n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi, banotsa igitutu Perezida Felix Antoine Tshisekedi bamusaba kumurekura.
    Kimwe n'abandi benshi batabwa muri yombi muri Congo Kinshasa, itabwa muri yombi rya Kalonda ukurikiranweho ibyaha bitatu ryahujwe n'u Rwanda; igihugu kimaze umwaka kidacana uwaka n'ubutegetsi bw'i Kinshasa.

    Iby'uko uyu mugabo yaba aryozwa u Rwanda byatangajwe n'ubutasi bwa gisirikare muri RDC buvuga ko we na rwo bari bahuriye mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

    Umujyanama mu by'ubutabera mu buyobozi bukuru bw'urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Congo, Col Kangoli Ngoli, yatangaje ko mu byo Salomon Kalonda azira harimo kuvugana n'abarimo abantu ba hafi ya Gen James Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare cyo kimwe na Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Congo Kinshasa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/rdc-ubutasi-bwemeye-ko-bwafunze-umujyanama-wa-katumbi-kubera-gutunga-imbunda-no

  • Bwa mbere Israel Mbonyi yahishuye ko ari mu Rukundo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemeje ko afite umukunzi n'ubwo atifuza kumutangazaho byinshi.

    Uyu muhanzi ukunzwe na benshi biganjemo ab'igitsina gore, ni kenshi abantu bagiye bifuza kumenya uruhande rwe ahagazeho mu rukundo ariko ntibikunde kuko icyo kibazo inshuro zose yakibajijwe atifuzaga kugira icyo abitangazaho.

    Ku nshuro ya mbere Israel Mbonyi aganira Isimbi TV nibwo yemeye aya makuru avuga ko ari mu munyenga w'urukundo nubwo atigeze yifuza guhishura izina ry'umukobwa bakundana.

    Ati “ubuzima bwo kuba nta mukunzi cyangwa ahari, uwazakugusubiza se atari kuri camera? Ibintu by'urukundo hari umwanzuro nabifatiye, ni wo ngiye kukubwira mbone kukigusubiza, kera nigeze gutekereza ko nzibera padiri, mbitekereza numvaga ntashaka kujya mu bindi bintu bitajyanye no gukorera Imana.”

    “Muri ibi bihe ibintu by'urukundo mba numva nifuza kutabivugaho, ayo matsiko rwose reka nyamarire hano, nzabivugaho tutari kuri camera, ariko uzi n'ibindi mfite umukunzi, mfite umukunzi rwose. “

    Israel Mbonyi akaba yitegura kumurika Album ye ye 5 izajya hanze mu mpera z'uyu mwaka ni mu gihe tariki ya 11 Kamena 2023 azataramira mu Bubiligi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-israel-mbonyi-yahishuye-ko-ari-mu-rukundo

  • Ukraine yigambye kwirukansa Uburusiya ku rugamba biyigiza imbere – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Icyakora ntiyatangaje byeruye n'ibi igitero kimaze igihe gitegerejwe Ukraine yavuze ko izagaba ku Burusiya aricyo cyatangiye.

    Ku rundi ruhande, igisirikare cy'Uburusiya kivuga ko cyasubije inyuma igitero gishyashya bagabweho ku munsi w' ejo ku wa mbere mu ntara ya Donetsk iri mu burasirazuba

    Bakhmut imaze amezi atari make irimo intambara zitarangira , nta kinini wavuga isanzwe izwiho cyangwa imaze, ariko impande zombie ziyifata nk'ibuga kiza cyo kwiteguriramo intambara no gutera.

    Ibyaraye bivuzwe na Ukraine n'Uburusiya ntibiranyomozwa n'uruhande rudafite aho rwegamiye na rumwe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, indagurura majwi ziteguza igitero cy'indege zo mu kirere zumvikanye amasaha Atari make muri Ukraine yose. Mu murwa mukuru Kyiv, ibisasu bya misire birenga 20 byose byahanuwe nk'uko abategetsi muri uwo mugi babitangaje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-yigambye-kwirukansa-uburusiya-ku-rugamba-biyigiza-imbere

  • Kiyovu Sports ivugwamo umweyo, yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports nyuma yo kubura ibikombe byose yahataniraga mu mwaka w’imikino 2022-23, yamaze kumvikana n’umutoza w’umurundi Ndizeye Jimmy kuza kuyitoza mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Nk’uko ISIMBI ibikesha umwe mu bantu b’i Burundi kandi bavugana umunsi ku munsi n’uyu mutoza, ni uko we na Kiyovu Sports bamaze kumvikana kuba yayibera umutoza.

    Amakuru avuga ko ubwo Juvenal yari i Burundi ari kimwe mu byamujyanye guhura n’uyu mugabo ndetse na we akaba yari mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize aho yabonanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, yasubiye i Burundi ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere.

    Ndizeye Jimmy watoje ikipe y’igihugu y’u Burundi, akaba yatozaga Le Messager Ngozi bivugwa ko yumvikanye na Kiyovu Sports kuyitoza imyaka 2.

    Nubwo yumvikanye n’umutoza, iyi kipe bivugwa ko igiye gukora impinduka aho uhereye ku batoza Alain-Andre Landeut ndetse na Mateso Jean de Dieu bagomba gutandukana nayo.

    Si mu batoza gusa ahubwo no mu bakinnyi bivugwa ko izasezerera benshi ihereye ku banze kujya gukina umukino w’umwanyawa 3 w’igikombe cy’Amahoro batsinzwemo na Mukura VS 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bayobowe na kapiteni w’iyi kipe, Kimenyi Yves, ba myugariro Ndayishimiye Thierry (usoje amasezerano), Aimable Nsabimana n’abandi benshi.

    Ndizeye Jimmy yamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuyibera umutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ivugwamo-umweyo-yabonye-umutoza-mushya

  • Marizamunda yagizwe Minisitiri w'Ingabo naho Lt Gen Muganga aba Umugaba Mukuru w'Ingabo #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yashyizeho abayobozi bashya mu nzego z'umutekano, aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w'Ingabo mu gihe Lt Gen Mubarakh Muganga yahawe inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.

    Marizamunda asimbuye Maj Gen Albert Murasira, yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho mu 2021 avuye muri Polisi y'u Rwanda.

    Ni mu gihe Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yari asanzwe ari Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka. Yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.

    Umwanya w'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka wahise uhabwa Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari usanzwe ari Umuyobozi w'Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

    Yahise asimburwa by'agateganyo mu butasi bwa gisirikare na Colonel Francis Regis Gatarayiha, n'ubundi wari usanzwe amwungirije. Uyu mbere yaho yayoboye Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka.

    Mu bandi bashyizweho, Maj Gen Alex Kagame yagizwe Umuyobozi w'ibikorwa by'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda muri Mozambique, abisikana na Maj Gen Eugene Nkubito wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya RDF, ikorera mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Colonel Theodomir Bahizi yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'urugamba mu Ngabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique.

    Muri izi mpinduka kandi, Lt Col Augustin Migabo yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umuyobozi wungirije w'umutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Rwanda, Special Force Command.

    Urwego rushinzwe Igorora rwahise ruhabwa umuyobozi mushya, Brig Gen Evariste Murenzi, wasimbuye CG Marizamunda. Gen Murenzi yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa diviziyo ishinzwe ibikorwa byihariye.

    Mu bahawe imyanya kandi harimo Jean Bosco Ntibitura, wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rushinzwe Iperereza n'umutekano w'igihugu, NISS, ushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu. Uyu mwanya wahozemo Gasana Alfred wagizwe Minisitiri w'Umutekano mu 2021.

    The post Marizamunda yagizwe Minisitiri w'Ingabo naho Lt Gen Muganga aba Umugaba Mukuru w'Ingabo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/06/marizamunda-yagizwe-minisitiri-wingabo-mu-gihe-lt-gen-muganga-umugaba-mukuru-wingabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=marizamunda-yagizwe-minisitiri-wingabo-mu-gihe-lt-gen-muganga-umugaba-mukuru-wingabo

  • Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yahinduriwe inshingano #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga wari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka yahinduriwe inshingano agirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

    Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarakoze impinduka mu nzego za gisirikare.

    Benshi mu basirikare bakaba bahinduriwe inshingano harimo na Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari umuyobozi wa APR FC.

    Kuva muri Kamena 2021, Lt Gen Mubarakh Muganga yari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka akaba yasimbuwe na Gen Maj Vincent Nyakarundi.

    Muri izi mpinduka zakozwe, Lt Gen Mubarakh Muganga akaba yagizwe Umugaha Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda aho yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura.

    Ibi bikaba bishimangira ko mu minsi ya vuba hazatangazwa umusimbura we ku mwanya w’umuyobozi wa APR FC, cyane ko na we mu minsi yashize yavuze ko inshingano afite zitamwemerera gukomeza kuri uyu mwanya ndetse akaba yaranabimenyesheje ubuyobozi bw’ingabo, bivugwa ko Lt Col Richard Karasira ari we uzaba umuyobozi mushya wa APR FC.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-lt-gen-mubarakh-muganga-yahinduriwe-inshingano

  • Shema Fabrice wayoboraga As Kigali yeguye kur… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa As Kigali, Shema Fabrice yavuze ko atazakomeza inshingano zo kuyobora As Kigali ku mpamvu ze bwite.

    Mu 2020 ni bwo Shema Fabrice yari yatorewe kuyobora manda ya kabiri kuko yari amaze imyaka 2 n’ubundi ari umuyobozi w’iyi kipe.

    Shema Fabrice ni umwe mu bayobozi bagaruriye As Kigali igitinyiro nyuma yaho yegukanye igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri, ndetse ikipe igatangira kugira abakinnyi bakomeye ku ngoma ye barimo Haruna Niyonzima, Olivier Saif Ntwari Fiacre n’abandi.

    Gusa n’ubwo ibyo byose byakozwe, ntabwo As Kigali yabashije kwegukana igikombe cya shampiyona nk’uko babishakaga. Uyu mwaka w’imikino urangiye, As Kigali yasoje iri ku mwanya wa 4 n’amanota 47.

    Kubera impamvu ze bwite Ngoga Shema Fabrice yatanze umwanya w’ubuyobozi wa As Kigali  

    As Kigali igiye kujya mu biganza by’ubuyobozi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130192/shema-fabrice-wayoboraga-as-kigali-yeguye-kuri-iyi-mirimo-130192.html

  • MARIZAMUNDA yabaye Minisitiri wa 12 uyoboye MINADEF, Lt Gen Mubarakh (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Paul KAGAME akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yashyizeho Abayobozi bashya mu nzego z'umutekano n'Iperereza! Juvenal MARIZAMUNDA wayoboraga urwego rw'Amagereza mu Rwanda (RCS) yagizwe Minisitiri w'Ingabo asimbuye Gen Albert MURASIRA.

    MARIZAMUNDA abaye Minisitiri wa 12 uyoboye Minisiteri y'Ingabo kuva u Rwanda rwabona Ubwigenge mu 1962. Muri izi mpinduka, RCS yahise ihabwa Brig Gen Evariste MURENZI.

    Muri aya mavugururua kandi, Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, umwanya yasimbuyeho General Jean Bosco KAZURA nawe wari wasimbuye Gen Patrick NYAMVUMBA mu Ugushyingo 2019.

    Lt Gen Mubarakh MUGANGA yari yabaye Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka hafi umunsi umwe n'ukwezi yaherewe inshingano zo kuyobora Ingabo zose, nabwo hari taliki 04/6/2021.

    Ingabo zirwanira ku butaka yari ayoboye zahawe Maj Gen Vincent NYAKARUNDI wari usanzwe akuriye iperereza rya Gisirikare, umwanya wahawe Col Francis Regis GATARAYIHA nk'Umuyobozi w'Agateganyo.

    Jean Bosco NTIBITURA nawe muri izi mpinduka yahawe kuba Umuyobozi wa NISS. Ku zindi mpinduka zabaye, soma itangazo riri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/marizamunda-yabaye-minisitiri-wa-12-uyoboye-minadef-lt-gen-mubarakh-muganga