Blog

  • Mike Pence wigeze kungiriza Trump azahangana nawe kuyobora Amerika – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    BBC yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu aribwo Pence atangaza ko yinjiye mu bashaka kwiyamamariza kuyobora Amerika.

    Uyu mugabo w'imyaka 63 agiye kwisanga ku rutonde ahanganye na Trump yahoze yungirije guhera mu 2016 kugeza mu 2021.

    Trump na we yagaragaje ko aziyamamariza guhagarira ishyaka rye mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

    Mu bushakashatsi bushingira ku bitekerezo by'abantu batandukanye bugenda bukorwa, Pence aza ku mwanya wa gatatu mu bahabwa amahirwe yo kuba batorerwa guhagarira ishyaka ry'aba-Républicains.

    Imyaka ine y'ubutegetsi bwa Trump, Pence yayimaze yitwararika cyane gusa yaje gushwana n'uwo yahoze yungirije mu 2021 ubwo batumvikanaga ku byavuye mu matora.

    Trump yashakaga ko Pence amushyigikira bakamagana intsinzi ya Joe Biden ariko Pence arabyanga.

    Pence yitabiriye umuhango wo kwemeza Biden nka Perezida mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe abashyigikiye Trump bayigabagaho igitero ngo bagirire nabi abarimo imbere.

    Mu bigaragambyaga icyo gihe harimo abaririmbaga indirimbo z'umujinya bavuga ko bashaka kubona Pence amanitswe ku giti.

    Pence usanzwe ari umwe mu bakirisitu bakomeye, yiteze kwifashisha ababwirizabutumwa n'amadini mu kurushaho kwigizwaho amajwi azamugeza mu biro bya Perezida wa Amerika.

    Mu bo agomba guhigika ngo agere kuri uwo mwanya harimo Trump, Guverineri wa Leta ya Florida Ron DeSantis, Senateri Tim Scott na Nikki Haley wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Loni

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/mike-pence-wigeze-kungiriza-trump-azahangana-nawe-kuyobora-amerika

  • Miss Naomie yahishuye aho yahuriye n'umukunzi we n'uwabahuje[AMFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 , umaze igihe mu munyenga w'urukundo n'umusore ukomoka muri Ethiopia yahishuye byinshi abantu batazi ku rukundo rwe .

    Ibi Naomie yabitanagaje mu kiganiro asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n'abafana abinyujije kuri shene ye Youtube.

    Nishimwe yabanje kubaza abamukurikira kuri Instagram ibibazo bashaka kubaza ku rukundo rwe.

    Michael Tesfay yatangiye abara inkuru y'ukuntu yamenyanye na Miss Nishimwe Naomie, kuko aricyo kibazo cya mbere bahingukiyeho.

    Ati 'Naje hano mu 2021 muri Nzeri, hari umuryango nari naramenye hano mu 2018 bongera kuntumira mu 2021 mu rugo rwabo. Hari abakobwa babiri bavukana bambaza niba nteganya kurushinga, batangira kunyereka abanyarwandakazi babonaga nahitamo umwe.'

    'Byaje kurangira tugeze kuri Mackenzies [itsinda rya Miss Naomie nabo mu muryango we], barambwiye ngo aba bakobwa ni ibyamamare mu Rwanda kandi ni beza cyane.'

    Avuga ko nyuma yaje guhurira muri restaurant na Uwase Kathia wo muri Mackenzies , inshuti bari kumwe zikamumwereka zimubwira ko ari umuvandimwe wa Miss Rwanda kandi afite umushinga ujyanye n'ibyo nawe yari ari gukoraho.

    Ngo Michael yegereye Uwase , amwaka nimero ya Naomie ariko baranaganira aramwibwira amubwira n'icyamuzanye mu Rwanda. Michael yamubajije niba yazahura na Naomie kuko umushinga yari ari gukora yumvaga uyu mukobwa yaba umufatabikorwa mwiza.

    Kathia ngo we iby'umushinga ntabwo ari byo yagiye abwira Miss Naomie ahubwo we yagiye amubwira ko yamuboneye umugabo.

    Naomie kuri iyi ngingo yagize ati 'Nategereje ko Michael ampamagara ibyumweru bibiri […] nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto ye kuri WhatsApp.''

    Ngo yarayimuhaye ariko undi atungurwa n'ifoto yari afiteho.
    Naomie yahise asaba Kathia guhamagara uyu mukunzi we amubaza niba yaributse kumuvugisha, undi arabikora.

    Michael yahise ahamagara Naomie amusaba ko bahura, nyuma bahurira ku iduka rya Mackenzies.

    Miss Naomie ati 'Michael ahageze yabonye amafoto ya bagenzi banjye, ahita abaza niba muri bo hari ufite umuryango. Mbamusobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza [aha Naomie yahise aseka]. Nigezeho nahise nitaka cyane mvuga ko nta mukunzi mfite.''

    Noamie avuga ko bwa mbere ahura na Michael yahise abona amushituye.
    Michael yabajijwe niba ari ubwa mbere akundanye n'umukobwa uzwi, asubiza ko ari ubwa mbere.

    Miss Naomie yavuze ko bwa mbere ahura na se w'umukunzi we, kuvuga byamunaniye.

    Ati 'Mpura na Papa wa Michael nari ndi muri Ethiopia, nandikira Michael musaba guhura na se […] ubwo nahuraga na we ntabwo navugaga. Ntabwo byari byoroshye ariko byari byiza.'

    Michael we yavuze ko ahura na se wa Naomie bahuriye mu iduka ry'uyu mukobwa, bikarangira bamenyanye bakaganira bisanzuranyeho.

    Naomie yahuye na mama w'umukunzi we mu minsi mike ishize ubwo yari mu Rwanda. Ati 'Twarahuje , twisanzuranaho.''

    Mama wa Naomie we yahuye na Michael mu minsi mikuru ishize.
    Naomie muri iki kiganiro yavuze ko akunda ukuntu umukunzi we amwitaho, agaterwa ishema n'ibikorwa bye. Umukunzi we yagaragaje ko mu gihe habayeho kutumvikana uyu mukobwa ariwe ucisha make.

    Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru bitandukanye kuva muri Mata 2022.

    Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n'ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

    Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-naomie-yahishuye-aho-yahuriye-n-umukunzi-we-n-uwabahuje-amfoto

  • Itangazo:MUDAGIRI Eric yasabye guhindura amazina akitwa MUDAGIRI CHRIS (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUDAGIRI Eric yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko MUDAGIRI CHRIS MUGANWA mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-mudagiri-eric-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mudagiri-chris-muganwa

  • Malawi yatangiye iperereza ku buryo Kayishema yabonye Pasiporo y'iki gihugu #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Malawi yatangiye gukora iperereza ku buryo Fulgence Kayishema, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonye urwandiko rw'inzira ruzwi nka Passport (soma Pasiporo) rw'iki gihugu.

    Iki gihugu kivuga ko uru rwandiko rw'inzira rwa Kayishem rwakoreshejwe hagati ya 2017-2018 mu mazina ya Positani Chikuse yari yarihimbye.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Kamena2023, Minisitiri w'imiturire, Kenneth Zikhale Ng'oma, yatangarije abanyamakuru ko abatanze urwo rwandiko rw'inzira muri iriya myaka bazabiryozwa nibaramuka babonetse.

     Ati 'Twarabikurikiranye kandi buri wese wamuhaye iri Pasiporo azahanwa n'amategeko. Turi gukosora amakosa yakozwe muri sisiteme.'

     Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Zikhale yasobanuye ko Guverinoma y'u Rwanda yanatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 55 bari muri iki gihug, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko batangiye gushakishwa hashingiwe ku mazina  yatanzwe.

    Ati 'Aba ni Abanyarwanda ariko bashobora kuba barahinduye imyirondoro yabo kuko bari muri bamwe mu bashakishwa cyane ku Isi. Turi gushakisha isano baba bafitanye n'u Burundi kugira ngo kugira ngo dute muri yombi abo bantu bakekwaho kwica abantu barenga 2.000.'

    The post Malawi yatangiye iperereza ku buryo Kayishema yabonye Pasiporo y'iki gihugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/06/malawi-yatangiye-iperereza-ku-buryo-kayishema-yabonye-pasiporo-yiki-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=malawi-yatangiye-iperereza-ku-buryo-kayishema-yabonye-pasiporo-yiki-gihugu

  • Rubavu: Abahuye n'ibiza bari guhabwa izindi ndangamuntu #rwanda #RwOT

    Bamwe mubo indagamuntu zabo zatembanwe n'amazi y'umugezi wa sebeya mu Karere ka Rubavu, barashima Leta y'u Rwanda nyuma yaho ikigo gishinzwe indangamuntu kibasanze ku masite aho bacumbikiwe bagafashwa kubona izindi bitabagoye.

    Bamwe mubo indagamuntu zabo zatembanwe n’amazi y’umugezi wa Sebeya muri @RubavuDistrict barashima Leta y’u Rwanda ikomeje kubitaho, ni nyuma y’aho Ikigo gishinzwe indangamuntu @NidaRwanda kibasanze ku masite aho bacumbikiwe bagafashwa kubona izindi bitabagoye. #Rwanda #RwOT pic.twitter.com/QVIcQ7pD4t

    — Flash Radio & TV (@flashfmrw) June 6, 2023

    The post Rubavu: Abahuye n'ibiza bari guhabwa izindi ndangamuntu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/06/rubavu-abahuye-nibiza-bari-guhabwa-izindi-ndangamuntu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rubavu-abahuye-nibiza-bari-guhabwa-izindi-ndangamuntu

  • Yifashishije ingingo 4 yafashe nk’inenge, Munyakazi Sadate yasabye Minisitiri wa Siporo guhagarika amatora ya FERWAFA #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze uyobora Rayon Sports yasabye Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa guhagarika amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku neza y’umupira w’amaguru, aya matora yayise baringa.

    Tariki ya 24 Kamena 2023 nibwo hazaba amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) hazatorwa Komite Nyobozi isimbura iya Nizeyimana Mugabo Olivier uheruka kwegura ku nshingano ze.

    Nubwo amatora ataraba ariko benshi baha amahirwe Munyantwali Alphonse ko ari we uzatsinda aya matora bitewe n’uburyo yagizwe umuyobozi bwa Police FC nta gihe kirashira ahita yiyamamariza kuba perezida wa FERWAFA ndetse akaba ari we wenyine kuri uyu mwanya. Akigirwa umuyobozi wa Police FC benshi bahise bemeza ko ari cyo kimuzanye.

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yasabye ko amatora ya FERWAFA yahagarara kuko ateye isoni maze hagategurwa amatora azatorerwamo komite izateza imbere umupira w’amaguru kubera ko ikigaragara arimo gutegurwa ari baringa.

    Avuga ko gutegura amatora atanyuze mu mucyo, FERWAFA izaba nyirabayazana wo gusenyuka kwa ruhago Nyarwanda n’ubundi ahamya ko iri mu manegeka.

    Avuga ko aya matora yagakwiye guhagarikwa ashingiye ku bintu bine abona nk’inenge.

    Ikintu cya mbere yavuze ko bibabaje kuba abantu bigabanya imyanya kugera aho 95% by’imyanya izatorerwa ari umukandida umwe rukumbi (candidat unique).

    Ati 'Birababaje kubona abantu bigabagabanya imyanya kugera aho 95% y’imyanya itorerwa ari umukandida umwe (candidat unique) iyi akaba ari umusaruro wa manyanga kandi bikaba bidakwiriye mu gihugu nk’u Rwanda (ntabwo FERWAFA yakagombye kuba nk’inka yipfishije bagabagabana uko bashaka nabwo itagira nyirayo).'

    Icya kabiri yavuze ko biteye isino n’ikimwaro kuba hari abakandida batanzwe n’amakipe kandi nyamara batarigeze baba abanyamuryango bayo.

    Ati 'Birababaje kubona hari abakandida batanzwe n’amakipe nyamara batarigeze baba abanyamuryango bayo cyangwa batarasezeye aho basanzwe ari abanyamuryango, mu buryo bw’amategeko iyi ni inenge n’ikimwaro gikomeye cyane ku mupira n’igihugu cyacu.'

    Yakomeje avuga ko ikindi kintu ikomeye ari ukuba bamwe muri Komite y’Inzubacyuho mu nshingano bafite harimo no gutegura amatora nabo bari mu biyamamaza.

    Ati 'FERWAFA iyobowe na Komite y’Inzibacyuho, mu gihe cy’inzibacyuho Komite iyiyoboye iba ifite inshingano nk’ebyiri; gufata ibyemezo byihutirwa (affaires courantes) no gutegura amatora. Birasekeje kubona abayoboye inzibacyuho bari no mubiyamamaza kuyobora, muri macye ni ugutegura amatora yo kwitora, ibi ni ikimwaro kidakwiye mu gihugu kirangwa n’imiyoborere myiza nk’u Rwanda.'

    Aha yashakaga kuvuga perezida w’inzibacyuho, Habyarimana Matiku Marcel wiyamamariza kuba visi perezida wa mbere ndetse na Mukankaka Ancila wiyamamariza kujya muri Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore.

    Inenge ya nyuma ni uko FERWAFA itoranyirizwa abayobozi baza kugira ibyo biga mu mupira aho kuba hari ibyo baje kuwigishamo.

    Ati 'Iri shyirahamwe niryo ritoranyirizwa abayobozi baje kugira ibyo biga mu mupira aho kugira ibyo bigisha umupira, ibi byatugizeho ingaruka kandi ucyirwana nazo niba aya matora adahagaze bizakomeza kuba bibi.'

    Yavuze ko ibyo byose ari byo bituma umupira w’u Rwanda udatera imbere. Yibaza impamvu abantu basanzwe bazwi mu mupira w’amaguru, abawukinnye bo badahabwa umwanya muri FERWAFA.

    Munyakazi Sadate yatanze inenge 4 zatuma amatora ahagarikwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yifashishije-ingingo-4-yafashe-nk-inenge-munyakazi-sadate-yasabye-minisitiri-wa-siporo-guhagarika-amatora-ya-ferwafa

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA – #rwanda #RwOT

    USHINZWE KUGURISHA INGWATE ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA MU CYAMUNARA IKIBANZA  CYUBATSEMO INZU KIBARUWE KURI UPI: UPI: 1/02/14/07/4841 UHEREREYE MU MUJYI WA KIGALI, AKARERE KA  GASABO-UMURENGE WA RUSORORO- AKAGARI KA NYAGAHINGA-UMUDUGUDU WA KIGARAMA. 

    UKO CYAMUNARA ZIZAKURIKIRANA ZINYUZE MU BURYO BW'IKORANABUHANGA: 

    CYAMUNARA 

    IGIHE CYAMUNARA IZABERA(UMUNSI, UKWEZI , UMWAKA) 

    ISAHA

    IGIHE IZATANGIRA 

    IGIHE IZARANGIRIRA

    KU NSHURO YA 1 

    Kuwa 17/06/2023 

    Kuwa 24/06/2023 

    SAA TANU(11H00')

    KU NSHURO YA 2 

    Kuwa 26/06/2023 

    Kuwa 03/07/2023 

    SAA TANU(11H00')

    KU NSHURO YA 3 

    Kuwa 05/07/2023 

    Kuwa 12/07/2023 

    SAA TANU(11H00')

     

    UMUTUNGO UGIZWE N'IBI BIKURIKIRA: 

    ∙ INZU UGURISHWA IFITE UBUSO BUNGANA NA 595Sqm 

    ∙ AGACIRO KAGENWE N'UMUHANGA KURI UYU MUTUNGO NI: 232,350,000Rwfs 

    ∙ INGWATE Y'IPIGANWA KURI UWO MUTUNGO NI 11,617,500Rwfs AHWANYE NA 5% Y'AGACIRO K'UMUTUNGO  YISHYURWA KURI KONTI NO 00040-06965754-29 iri muri BK yanditse kuri MINIJUST-AUCTION FUNDS ∙ USHAKA GUPIGANWA AFUNGURA KONTI MURI IECMS, AKUZUZA NEZA IMYIRONDORO YE N'ADERESE YE MU  IKORANABUHANGA BINYUZE K'URUBUGA RW'IMANZA ZIRANGIZWA ARIRWO www.cyamunara.gov.rw ∙ GUSURA UYU MUTUNGO NI BURI MUNSI MU MASAHA Y'AKAZI  

    ∙ UWAKENERA IBINDI BISOBANURA YAHAMAGARA KURI NO 0788350947 /0728350947 

    N.B : UZABA YATSINDIYE IPIGANWA RY'UYU MUTUNGO AZISHYURA IKIGUZI CYAWO KURI KONTI NO 2012008160003 Y'USHINZWE KUGURISHA INGWATE IFUNGUYE MURI BANK OF AFRICA RWANDA Plc 

    Bikorewe I Kigali, kuwa 05/06/2023 

    Me NIYONGIRA François Xavier  

    USHINZWE KUGURISHA INGWATE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130161/ibintu-2-byafasha-umucuruzi-kubaka-izina-rihuruza-amahanga-130161.html

  • Umunyarwanda yatowe nk’umukinnyi wahize aband… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 5 Kamena,2023  nibwo Shampiyona y’u Bubiligi yatanze igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi muri shampiyona, umwaka w’imikino 2022-23. Ni igihembo cyahawe umukinnyi w’umunyarwanda Mike Trésor Ndayishimiye usanzwe akinira ikipe ya Genk yo muri iki gihugu.

    Mike Trésor Ndayishimiye w’imyaka 23, muri uyu mwaka w’imikino urangiye, yatsinze ibitego 8 atanga n’imipira 23 ivamo ibitego. Uyu musore ufite Se umubyara  wakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi, yabaye umukinnyi wa mbere muri shampiyona utanze imipira myinshi ivamo ibitego, mu mwaka umwe w’imikino.

    Ntabwo ari iki gihembo gusa uyu musore yegukanye, kuko mu Kwezi gushize, nabwo yegukanye igihembo cya Ebony Shoe Award gihabwa umukinnyi w’Umunyafurika witwaye neza.

    Mbere y’uko ahabwa iki gihembo, Mike Trésor yari yabanje gushimira abakinnyi abantu ku buryo babanye mu mwaka w’imikino. 

    Yagize Ati “Sinzi aho nahera ariko icyonzi cyo ni uko nshaka gushimira abantu bose bamfashije muri uyu mwaka w’imikino urangiye. Reka twishimire ibyo twakoze kuko byatuguze abo turi bo.”

    Mike Trésor Ndayishimiye nta kipe y’igihugu n’imwe arakinira y’aba u Bubiligi, u Burundi ndetse n’u Rwanda, hitazwe  niba u Rwanda rwarushaho kumwegera bakaba bamwumvisha agakinira Amavubi.

    Ndayishimiye  w’imyaka 23 y’amavuko afite ubwenegihugu Butatu burimo ubw’u Rwanda,u Burundi ndetse n’u Bubiligi.

    Nyina  umubyara akaba ari umunyarwandakazi   uvuka  mu ntara y’Amajyepfo  wanakunze  kumusaba gukinira u Rwanda.


    Mike Ndayishimiye hari amahirwe y’uko yakinira u Rwanda 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130204/umunyarwanda-yatowe-nkumukinnyi-wahize-abandi-muri-shampiyona-yu-bubiligi-130204.html

  • Inzira y’Ihishurirwa ryagejeje ku Itariki y’i… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ubwo bari bamaze kuririmba indirimbo 'Nkoresha' yamamaye mu buryo bukomeye, mu gitaramo ‘Gathering of 1000 Special Extended Worship’ concert' bahurijemo abantu barenga 1000 cyabereye muri Kigali Convention Center, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023.

    James yavuze ko nk'abandi banyamuziki bose, bafashe igihe cyo gusenga, basaba Imana kubaha ihishurirwa ry'icyo yabahamagariye ku Isi, kuko muri bo bari bafite gushidikanya.

    Yavuze ko muri rusange indirimbo 'Nkoresha' ari ryo sengesho ryabo basengaga mu 2015. Ati 'Iyi ni indirimbo twatangiye kuririmba mu 2015, ni ryo sengesho twasengaga mu 2015 cyane cyane kugeza mu 2018, twari dufite gushidikanya muri twe, tutazi ko Imana utuzi cyangwa itatuzi.'

    Yavuze ko bari baranyuze mu bintu byinshi byatumaga bagira gushidikanya mu buzima bwabo, kandi nta bumenyi buhagije bari bafite ku Mana, ku rukundo rw'Imana no kwizerwa  na yo.

    Uyu mugabo yavuze ko ijoro rya tariki 5 Ugushyingo 2015, we n'umufashe we baraye ijoro basuka amarira, babwira Imana ko badafite amakuru menshi kuri yo, kandi bifuza kumenya icyo yabahamagariye.

    Akomeza ati 'Iryo joro turara turira, turarira ijoro ryose, tubwira Imana, tukayibwira tuti ntabwo dufite amakuru menshi, ariko turifuza kumenya neza icyo waturemeye, dufite gushidikanya muri twe, turifuza kumenya neza icyo waturemeye.'

    Bakomeza kubwira Imana bati 'Ntabwo abantu bameze gutya, bafite ubwenge bumeze gutya, bahagaze gutya baba ari ikimanuka kuba bari hano, iryo n'iryo sengesho twaririyemo Imana muri iryo joro, turarira ijoro ryose.'

    Yavuze ko nyuma yo kwiginga Imana, babonye ihishurirwa ry'urugendo rw'abo nyuma y'iminsi itanu. Ati 'Imana yaduhishuriye, yatumenyesheje, urukundo rw'ayo n'uko ituzi, hashize iminsi itanu, mu cyumweru cyari gikurikiyeho.'

    James yavuze ko kuva uwo munsi batongeye kubaho nk'abantu basanzwe, kuko batangiye gukurikira Imana 'turi abantu bazi iyo bagana'.

    Uyu mugabo avuga ko mu busanzwe we n'umugore we atari abantu batwarwa n'ibihe. Ati 'Turi abantu batajya batwarwa n'ibigare, abantu barabizi. Ikigare cyanjye ni njyewe n'umugore wanjye. Turi babiri, duhora tugenda buri munsi, tugana ku mwami wacu”

    James avuga ko nubwo iyi ndirimbo 'Nkoresha' yavuye mu isengesho basenga binginga Imana, ari n'isengesho ryiza 'ku muntu wese umenetse ushaka kubona Imana'. Yavuze ko nta muntu n'umwe ushaka Imana ngo imuhishe mu maso hayo. Ati 'Ibyo byo ntibibaho.'

    Yumvikanisha ko ibyo baririmbye muri iyi ndirimbo 'Nkoresha' ari isengesho ryabakoreye, Imana ibahishurira ahazaza h'ubuzima bw'abo mu kuyikorera. Avuga ko Imana yabahaye ubwenge bwo kuyikorera, kandi ibahishurira Kristo.

    James na Daniella batangaje ko mu Ukuboza 2015, baraye ijoro basenga basaba Imana kubahishurira icyo yahamagariye 

    James yavuze ko nyuma y'iminsi itanu Imana yababwiye icyo bahamagariwe

     

    James avuga ko indirimbo 'Nkoresha' yavuye mu isengesho basenze ijoro ryose basaba Imana kubaha ubwenge bwo kuyikorera 

    James avuga ko hagati ya 2015 na 2018, ariyo myaka yabaye intangiriro y'urugendo rw'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana binjiyemo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NKORESHA’ YA JAMES NA DANIELLA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranzeigitaramo cya James na Daniella 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130205/inzira-yihishurirwa-ryagejeje-ku-itariki-yivuka-rya-james-na-daniella-130205.html

  • Umuhungu wa Col Gaddafi ufungiye muri Liban ari kwiyicisha inzara yamagana uburyo afunzemo #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahungu bakiriho ba Col Muammar Gaddafi, wahoze ategeka Libya, arimo kwiyicisha inzara kuva muri weekend ishize aho afungiye muri Liban, yamagana uburyo afunzemo nk'uko umunyamategeko we Paul Romanos yabitangaje.

    Hannibal Gaddafi amaze imyaka umunani afungiye muri Liban, nyuma yo gushimutwa n'umutwe w'abarwanyi wo muri icyo gihugu umuvanye muri Syria aho yahungiye nyuma yo guhirikwa kw'ubutegetsi bwa se, nk'uko Romanos abivuga.

    Uyu munyamategeko we akomeza avuga ko nyuma abategetsi ba Liban baje gufata Hannibal, bamufungira i Beirut ataburanishijwe.

    Romanos avuga ko Hannibal arimo kwiyicisha inzara yamagana uburyo bubi afunzemo, kandi hakaba hashize iyo myaka yose ataraburanishwa.

    The post Umuhungu wa Col Gaddafi ufungiye muri Liban ari kwiyicisha inzara yamagana uburyo afunzemo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/06/umuhungu-wa-col-gaddafi-ufungiye-muri-liban-ari-kwiyicisha-inzara-yamagana-uburyo-afunzemo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhungu-wa-col-gaddafi-ufungiye-muri-liban-ari-kwiyicisha-inzara-yamagana-uburyo-afunzemo