Blog

  • Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye inshingano ze nshya nk'Umugaba Mukuru (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Gen Jean Bosco Kazura yari amaze imyaka itatu, amezi atandatu n'umunsi umwe kuri uwo mwanya.

    Umuhango w'ihererekanyabubasha wabereye ku Cyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda, aho usibye kuba Gen Kazura yasigiye ububasha Lt Gen Mubarakh Muganga, na we yahererekanyije ububasha na Gen Maj Vincent Nyakarundi wamusimbuye ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/lt-gen-mubarakh-muganga-yatangiye-inshingano-ze-nshya-nk-umugaba-mukuru-w

  • Ngolo Kante nawe arifuzwa n’amakipe yo muri S… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi udasanzwe Ngolo Kante ari gushakwa n’ikipe yamaze kwibikaho rutahizamu Karim Benzema ya Al-Itthad.

    Umupira wo mu Burasirazuba bwo hagati uri kugenda ufata indi ntera ugereranyije n’urwego wahozeho by’umwihariko muri Saudi Arabia. Ibi tubigarukaho dushingiye ku kuntu amakipe yo muri iki gihugu ari kwibikaho abakinnyi bakomeye.

    Ikipe ya Al-Nassir yibitseho Cristiano Ronaldo, Al-Hilal yo iri gushaka Lionel Messi n’ubwo itazoroherwa na FC Barcelona yahozemo, Karim Benzema nawe azakinira Al-Itthad. Bivuze ko Ngolo Kante nawe agiye muri iyi kipe yaba yiyunze kuri aba bakinnyi bavuzwe haruguru.

    Ubu abayobozi ba Al-Itthad bari I London mu biganiro na Ngolo Kante. Biravugwa ko Kante aramutse agiye muri Saudi Arabia yajya ahembwa Miliyoni 100$.

    N’ubwo Al-Itthad ishaka uyu mukinnyi, ikipe ya Chelsea nayo irashaka kumwongerera amasezerano. Kante yageze muri Chelsea avuye mu ikipe ya Leicester City.

    Uyu mukinnyi ukina hagati ukomoka mu Bufaransa arangwa no gutungura abantu. N’ubwo ari guhabwa ako kayabo k’amafaranga ashobora kuyanga agahitamo kwigumira mu ikipe ya Chelsea. Uyu mukinnyi yaranzwe ko kudakunda igishashagiranye cyose kije mu buzima bwe.

    Ubushongori n’ubukaka bwa Ngolo Kante bwagaragaye ubwo yafashaga ikipe y’igihugu y’Ubufaransa gutwara igikombe cy’isi muri 2018. Muri 2021 uyu mukinnyi yatwaye UEFA Champions League ari kumwe na Chelsea. Mu ikipe ya Leicester City yatwaye English Premier League.

    Ngolo Kante wakiniye Leicester City, akaba ari gukira Chelsea ari kwifuzwa n’amakipe yo muri Saudi Arabia

    Ngolo Kante yatwaye igikombe cy’isi ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa

    Ngolo Kante yatwaye English Premier League ari kumwe na Leicester City

    Ngolo Kante ni umukinnyi wigize akasamutwe muri Chelsea, ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Leicester City

    Ngolo Kante ni umukinnyi ubayeho mu buryo butangaje, iyi modoka ye ayimaranye imyaka icumi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130234/ngolo-kante-nawe-arifuzwa-namakipe-yo-muri-saudi-arabia-130234.html

  • Col Godfrey Gasana yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni impinduka zatangajwe ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri na Minisiteri y'Ingabo, zikurikira izindi zaraye zitangajwe aho iyi minisiteri yahawe Minisitiri mushya, Juvenal Marizamunda ndetse Ingabo z'u Rwanda zigahabwa Umugaba w'Ingabo mushya, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/col-godfrey-gasana-yazamuwe-mu-ntera-agirwa-brigadier-general

  • Umuhanzi Davido yiyamye abari kugenda bavugagavuga umugore we Chioma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davido yiyamye abari kugenda bavugagavuga umugore we Chioma

    Davido yihanukiriye yasabye abantu kurekera aho gukwirakwiza ubihuha bivuga ko umugore we atwite.

    Muri iki Cyumweru , nibwo kuri Instagram hatangiye gucicikana amashusho  avuga ko umugore wa Davido ari we Chioma yaba atwite.

    Ubwo uyu muhanzi yagira icyo avuga kuri izo poste zacicikanye kuri Instagram by'umwihariko Videwo zahagaragaye, yahise asaba abo bose babikoze kuzisiba bwangu kandi bakubaha ubuzima bwite bw'umugore we.

    Mu magambo ye ati 'Ni ibihuha! Musibe izo Videwo mwapostinze kandi mwubahe ubuzima bwite bw'umugore wange. Murakoze.'

    Naija Pulse yatangaje ko atari inshuro ya mbere Chioma Rowland avugwago gutwita kuva yakora ubukwe na Davido, dore ko kuva babukora byakomeje kuvugwa ko impamvu atari kugaragara mu ruhame ari uko atwite.

    Uyu muhanzi Davido afite abana bane, yabyaye ku bagore batatu batandukanye aribo: Sophia Momodu, Amanda, ndetse na Chioma Avril Rowland babana magingo aya.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-davido-yiyamye-abari-kugenda-bavugagavuga-umugore-we-chioma/

  • Murera iteye gapapu Police FC! Ku ikubitiro Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa Gasogi United wifuzwaga na Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya Saa sita zo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2023, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi ikuye mu ikipe ya Gasogi United.

    Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cy'Amahoro igitwaye APR FC, yamaze gusinyisha myugariro Bugingo Hakim wakiniraga Gasogi United.

    Uyu musore w'imyaka 23 yifunzwaga cyane n'ikipe ya Police FC, gusa ariko Murera yahise ibatera gapapu imusinyisha imyaka 2.

     

    Source : https://yegob.rw/murera-iteye-gapapu-police-fc-ku-ikubitiro-rayon-sports-yasinyishije-umukinnyi-wa-gasogi-united-wifuzwaga-na-police-fc/

  • Reba ibyiza byo kunywa umutobe wa seleri – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Seleri (celery) ni rumwe mu mboga zigomba kuribwa zidatetswe kuko kuziteka byangiza intungamubiri ziba zirimo. Kuba zifatwa ari mbisi bivuze ko no gukoramo umutobe wazo ari ingenzi kandi by'umwihariko ufasha abantu b'ingeri zose abagabo n'abagore ndetse burya kuzifata nk'umutobe bifite akarusho.

    Ibintu byinjiye mu mubiri ari amazi byoroha kugogorwa kandi intungamubiri zirimo zikoreshwa zose kuko ntibitinda mu gifu ngo hagire ibyangirikiramo.

    … burya wa mugani, igifu ntigisya amazi.

    Hano twaguteguriye akamaro ko kunywa umutobe wa seleri ndetse turasoza tukwereka ibyo kwitondera.

    Akamaro ko kunywa umutobe wa seleri ku buzima

    1. Kubyimbura

    Ubusanzwe umubiri wacu iyo ubyimbiwe byaba byizanye cyangwa se hari impanuka ibaye biba byerekana ko umubiri uri kwirwanaho ariko iyo bitinze nabyo ubwabyo bihinduka indwara. Muri seleri harimo ibirwanya uburozi mu mubiri bituma irwanya kwa kubyimbirwa no kuribwa nka rubagimpande, imitsi n'izindi ndwara zigendana no kubyimbirwa.

    2. Gufasha mu igogorwa

    Umutobe wa seleri uzwiho gufasha umubiri kugogora ibyo turiye kubera ko seleri zikungahaye kuri polysaccharides. Ndetse burya seleri zinazwiho kurinda ibisebe byo mu gifu.

    3. Gusohora uburozi mu mubiri

    Ubu si uburozi buvuye hanze ahubwo ni ubuzanwa n'imikorere y'umubiri aho imyanda igenda yibika ikazabyara uburozi cyane cyane ku bafite ikibazo cy'umwijima, impyiko n'uruhago.

    Kunywa uyu mutobe bifasha abafite uburwayi bw'agasabo k'indurwe, impindura n'impyiko kuko ahanini buterwa na bwa burozi.

    4. Kwihutisha gutakaza ibiro

    Niba wifuza gutakaza ibiro, uyu mutobe ntukabure kuri buri funguro ryawe. Kuko seleri ibamo calories nkeya gusa ikaba ikungahaye ku ntungamubiri na za vitamin bivuze ko kuyikoresha bituma utakaza ibiro ariko umubiri ukomeye.

    Ku bo umutobe wa seleri ushobora gusharirira, ushobora kongeramo karoti cg inanasi kugira ngo byongere uburyohe.

    5. Kugabanya igipimo cya cholesterol mbi

    Muri seleri dusangamo 3-n-butylphthalide, izwiho kuba irwanya ibinure ku rwego rwo hejuru. Iki kinyabutabire kikaba kiboneka muri seleri gusa. Niyo mpamvu niba uri gufata imwe mu miti irwanya cholesterol (izwi nka statins) biba byiza no gufata umutobe wa seleri.

    6. Kurinda umwijima

    Uyu mutobe kandi urinda umwijima kuba wagira ibinure byinshi dore ko byazabyara indwara ndetse niba waramaze kurwara iyi ndwara iterwa n'ibinure byinshi mu mwijima kunywa umutobe wa seleri birabafasha cyane.

    7. Kongera ubudahangarwa

    Kuba seleri zikungahaye kuri vitamin C bituma umutobe wazo uba mwiza mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri bikawurinda indwara zandura.

    Biragoye kuba warwara ibicurane unywa uyu mutobe.

    8. Ubushake bwo gukora imibonano

    Muri seleri dusangamo androsterone, uyu ukaba umusemburo utagira impumuro ariko ubusanzwe urekurwa mu cyuya by'umugabo (niyo cyaba kitaje ngo gitembe) ugatuma umugore agira ubushake bwinshi. Uretse kongera ubushake kandi, ku bagore inafasha kongera amavangingo akaba menshi kandi acyeye.

    Icyitonderwa

    Uyu mutobe nubwo ari mwiza ariko abagore batwite ntibemerewe kuwukoresha kenshi kuko wahungabanya umwana uri mu nda.

    Hari inkuru zivuga ko abagabo kurya seleri bihungabanya intanga zabo ariko nta bushakashatsi burabigaragaza. Seleri mbisi nta na kimwe zihungabanya ku mikorere y'igitsina ahubwo ni umutobe umwe mu mitobe 8 ifasha abagabo kubasha gutera akabariro neza. (Iyo mitobe tuzayivugaho).

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-ibyiza-byo-kunywa-umutobe-wa-seleri

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Godfrey Gasana #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda Paul Kagame akaba n'Umugaba Mukuru w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Godfrey Gasana amuha ipeti rya Brigadier General kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2023.

    The post Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Godfrey Gasana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/06/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-col-godfrey-gasana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-col-godfrey-gasana

  • Lt General Muganga yahererekanyije ububasha na Gen Kazura asimbuye #rwanda #RwOT

    Lt General Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda na yahererekanyije ububasha na General Jean Bosco Kazura asimbuye.

    Lt General Mubarakh kandi yanahererekanyije ububasha na Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka.

    The post Lt General Muganga yahererekanyije ububasha na Gen Kazura asimbuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/06/lt-general-muganga-yahererekanyije-ububasha-na-gen-kazura-asimbuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=lt-general-muganga-yahererekanyije-ububasha-na-gen-kazura-asimbuye

  • Muhanga: Gusura aho twarokokeye bidusubiza intege no kwibuka amateka mabi twanyuzemo-Abarokokeye i Kabgayi #rwanda #RwOT

    Abagize umuryango'Inkotanyi', urimo abarokokeye Jenoside I Kabgayi aho bari bahungiye abicanyi, bunamiye Abatutsi bahiciwe ubwo bari bahahungiye bahizeye kuhakirira. Baherekeje kandi bagenzi babo gusura Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu I Kabgayi aho barokokeye.

    Ishimwe Bolla Chantal warokokeye mu rwunge rw'Amashuri yisumbuye rwaragijwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi, avuga ko bagize ibyishimo bakimara kubona inkotanyi zibasesekaraho zije kubabohora. Ahamya ko bari bamenye ko interahamwe zatangiye kubagotera hagati kandi bagomba kubatwikira aho bihishe mu mashuri yo muri iki kigo.

    Yagize Ati' Tubona inkotanyi zije kuturokora twarishimye cyane kuko twari twamenye amakuru ko interahamwe zatangiye kuhagota kugirango natwe twari dusigaye tutarapfa baze kutwica, ndetse banatwike amazu twari twihishemo mu mashuri n'ibigo twari twihishemo'.

    Akomeza avuga ko bigoye kugaruka aho abawe biciwe kuko baratwarwaga ntibagaruke. Avuga ko kuhaza bibafasha cyane gukomeza kubibuka no kubaha agaciro bambuwe, ariko kandi no kwigisha abato ko bakwiye kwanga ikibi. Ahamya ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yateguwe kandi yigishwa igihe kirekire, ko kutigishwa neza aya mateka byatuma hari abigishwa urwango rwasubiza Abanyarwanda mu macakubiri yatumye hari imiryango izima.

    Rutaremara Clement bakunze kwita' Tresor' avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 9, ava i Kigali bamaze kwica Papa we umubyara. Yabwiye intyoza.com ko amaze kugera i Kabgayi yabaye mu kigo cy'Urwunge rw'amashuri yisumbuye rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi, ko tariki ya 2 Kamena 1994 ari bwo inkotanyi zabagezeho ahagana saa tatu za mugitondo(9:00′), zirabarokora.

    Avuga ko gusura aho yarokokeye bimushimisha, akibuka ibihe yanyuzemo ndetse bikamuha imbaraga zo kubasha kwiyubakamo intege zo gukora ibyiza no kubikangurira abakiri bato agamije kubaka igihugu cyiza kizira amacakubiri n'ingengabitekerezo.

    Umuyobozi mu muryango w'Inkotanyi ushinzwe kwibuka n'amateka, Shyaka Regis avuga ko bafite inshingano zo kubungabunga amateka ndetse bakaba banasura inzibutso zifitanye amateka n'abari muri uyu muryango, bivuze ko ufite uwe ushyinguye mu rwibutso bagomba kuhagera. Akomeza avuga ko baje muri iki kigo kugirango aba baharokokeye babasangize amateka babayemo.

    Akomeza ati' Twigisha abato duhereye no ku bana tubyara kandi uwo tujyanye nawe ku rwibutso ntabwo yahakana ko Jenoside yakorewe abatutsi itabaye'. Avuga kandi ko banabakangurira kwirinda impuha n'abagihembera amacakubiri bashaka gusenya igihugu, bakoresheje ingengabitekerezo ishingiye ku moko, aho babinyuza mu buryo n'inzira zitandukanye harimo no ku mbuga nkoranyambaga birirwa babeshyabeshya.

    Tariki ya 2 Kamena 1994 nibwo Ingabo za APR (Arme Patriotique Rwandais) basesekaye i Kabgayi barokora abatutsi bagera ku bihumbi 2000 bari bataricwa. Bivugwa ako hari hahungiye abasaga ibihumbi 50, gusa benshi barishwe abandi bajyanwa kwicirwa ku ruzi rwa Nyabarongo, abandi bajyanwa kwicirwa ku ngoro ya Muvoma mu Ngororero.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/06/muhanga-gusura-aho-twarokokeye-bidusubiza-intege-no-kwibuka-amateka-mabi-twanyuzemo-abarokokeye-i-kabgayi/

  • Agezweho ku isoko ry’igura mu Rwanda, APR FC, Rayon Sports, Police FC… #rwanda #RwOT

    Umwaka w’imikino wa 2022-23 washyizweho akadomo, APR FC yegukanye shampiyona ni mu gihe Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro, akaba ari nayo makipe azasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika. Igikurikiyeho ni ukwiyubaka.

    Ubu amakipe ahugiye mu kureba uburyo yakwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24, ashaka uburyo yazawitwaramo neza bitandukanye n’uko bitwaye muri 2022-23.

    Amakipe y’inkwakuzi akaba yaramaze kugaera ku isoko aho Rayon Sports ku ikubitiro yamaze gusinyisha myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso usoje amasezerano muri Gasogi United, Bugingo Hakim.

    Uretse uyu mukinnyi bivugwa ko ari ikipe iri mu biganiro n’umunyezamu Ntwali Fiacre na we usoje amasezerano muri AS Kigali, bivugwa ko ibiganiro n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru bigeze kure.

    Amakuru aturuka mu bari hafi y’uyu munyezamu bivugwa ko yari afite n’andi makipe amwifuza hanze y’u Rwanda nko muri DR Congo, nyuma y’uko Rayon Sports itwaye igikombe cy’Amahoro ikaba izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, yatangiye gutekereza cyane kuba yakinira iyi kipe kuruta gusohoka.

    Police FC itaragize umwaka mwiza w’imikino aho yasoje ku mwanya wa 5 muri shampiyona, nayo yageze ku isoko.

    Iyi kipe bivugwa ko yamaze gusinyisha umunyezamu Kimenyi Yves wakiniraga Kiyovu Sports. Uretse uyu munyezamu bivugwa ko ibiganiro bigeze kure n’abandi bakinnyi babiri bakinanaga muri iyi kipe, myugariro Ndayishimiye Thierry ndetse na rutahizamu Mugenzi Bienvenue ushobora gusimbura Mugisha Didier.

    Bivugwa ko kandi umutoza Mashami Vincent yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe gukora ibishoboka byose Niyonzima Olivier Seif usoje amasezerano muri AS Kigali akaza kumufasha mu kibuga hagati.

    APR FC, ikipe ikora ibintu byayo bucece, bivugwa ko izasezerera umubare munini w’abakinnyi. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubu haravugwamo rutahizamu wa Police FC, Mugisha Didier nta gihindutse umwaka utaha azaba akinira iyi kipe yambara umukara n’umweru.

    Kiyovu Sports nyuma yo kubura ibikombe byose yakiniraga mu Rwanda (Shampiyona n’icy’Amahoro), bivugwa ko igomba gukora impinduka ihereye mu batoza aho Andre Landeut na Mateso Jean de Dieu bagomba kwerekwa umuryango, bivugwa ko yamaze gusimbuzwa umurundi Ndizeye Jimmy.

    Uretse abatoza, iyi kipe bivugwa ko izarekura abakinnyi batari munsi y’abakinnyi 10 barangajwe imbere kapiteni Kimenyi Yves bivugwa ko warangizanyije ka Police FC, bakaba bifuza kumusimbuza umunyezamu w’umurundi wafatiraga Le Messager Ngozi, Rukundo Onesme.

    Ndayishimiye Thieery (ubanza ibumoso), Mugenzi Bienvenue (hagati) na Kimenyi Yves (iburyo) bose bivugwa ko bamaze kumvikana na Police FC

    Ntwali Fiacre mu muryango winjira muri Rayon Sports

    Mugisha Didier nta gihindutse arerekeza muri APR FC

    Bugingo Hakim yamaze gusinyira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agezweho-ku-isoko-ry-igura-mu-rwanda-apr-fc-rayon-sports-police-fc