Blog

  • Bakureyo amaso: Umukinnyi washakwaga n’ikipe y’igihugu Amavubi agiye kwerekeza muri Premier League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomeye cyane ku Isi ukina ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cy'u Bubiligi wifuzwaga cyane n'igihugu cy'u Rwanda ubu ari fuzwa cyane n'ikipe ikomeye yo mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Ndayishimiye Mike Trésor w'imyaka 24 y'amavuko ukinira ikipe yo mu gihugu cy'u Bubiligi yitwa KRC Genk umaze iminsi yitwara neza cyane ndetse wegukanye n'igihembo cy'umukinnyi w'Umunyafurika witwaye neza kurusha abandi muri iki gihugu.

    Muri uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023 uyu mukinnyi yakinnye imikino igera kuri 39 abasha gutsindamo ibitego bigera ku munani maze atanga imipira yavuyemo ibitego igera kuri 24 ubu uyu mukinnyi asa nk'uwamaze gutera uwinyuma ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi kubera ko abona igihugu cy'u Bubiligi gishobora kumuhamagara.

    Ubu uyu musore ntagihindutse umwaka utaha agomba kwerekeza muri shampiyona ikunzwe cyane kurusha izindi ku Isi ya Premier League dore ko ashakishwa uruhindu n'umutoza w'ikipe ya Burnley witwa Vincent Campany.

    Source : https://yegob.rw/bakureyo-amaso-umukinnyi-washakwaga-nikipe-yigihugu-amavubi-agiye-kwerekeza-muri-premier-league/

  • Leandre Willy Essomba Onana yateye utwatsi ubusabe bwa SIMBA SC ahindura icyemezo yari yafashe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Leandre Willy Essomba Onana yateye utwatsi ubusabe bwa SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania yamwifuzaga cyane.

    Ku munsi wo kuwa gatandatu ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga n'ikipe ya APR FC mu mukino w'igikombe cy'amahoro, ikipe ya SIMBA SC yari yohereje umuntu uje kureba rutahizamu Leandre Willy Essomba Onana ndetse amakuru dufite ni uko yamushimye cyane bitewe ni uko yitwaye muri uyu mukino ariko uyu mukinnyi we kwerekeza muri iyi kipe bizaba ari amahitamo ya 2.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Leandre Willy Essomba Onana afite ikipe barimo kuvugana yo mu Barabu ndetse mu ibanga kuko umuntu ushinzwe kumushakira ikipe nawe ubwe ngo ntabwo abizi ariko amakuru turayafite Kandi irimo no kumuha amafaranga menshi kuyirengagiza byagorana.

    Leandre Willy Essomba Onana uyu mwaka yarigaragaje cyane kugeza aho Shampiyona yarangiye ari we ufite ibitego byinshi ndetse n'igikombe cy'amahoro naho yari afite ibitego byinshi. Uyu mukinnyi nyuma yo guhesha Rayon Sports igikombe yashimwe cyane n'abafana b'iyi kipe ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru benshi hano mu Rwanda bitewe ni uko yitwaye muri uyu mukino.

     

    Source : https://yegob.rw/leandre-willy-essomba-onana-yateye-utwatsi-ubusabe-bwa-simba-sc-ahindura-icyemezo-yari-yafashe/

  • “Sinamubwira ngo pole” Uwase Muyango yavuze ikintu akorera umugabo we Kimenyi Yves iyo yatsinzwe anasubiza bimwe mu bibazo by’amatsiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango Claudine yavuze ikintu akorera umugabo we, Kimenyi Yves iyo ikipe asanzwe abereye umunyezamu ya Kiyovu Sports yatsinzwe.

    Ubwo yari mu kiganiro cya Take Over ku Isibo TV asanzwe akoreraho, Muyango yavuze ko iyo Kimenyi yatsinzwe, ntabwo yamubwira ngo 'pole'.

    Yavuze ko iyo umugabo atashye yatsinzwe, Muyango ahita atangira kumuganiriza amwereka ukuntu indi kipe nayo yatsinzwe, akamubwira ko umunyezamu wiyo kipe nawe yasotse nabi mu izamu bigatuma atsindwa akamwumvusha ko ibyamubayeho bisanzwe bibaho.

    Ikindi Muyango yabajwijwe niba hari umusore bigeze gukundana ariko bagatandukana 'Ex' Muyango yavuze ko nta wundi musore azi mu rukundo ngo kuko Kimenyi ariwe rukundo rwe rwa mbere.

    Ndetse kandi yavuze ko iyo umwana wabo akeneye guhindurirwa ibyo ya nyayo 'pampex' ni Kimenyi ubimukorera ngo kuko Muyango bimugora ngo kubora ko akunda kurwara umugongo bityo bikaba bimugora kumuhindurira pampex.

     

    Source : https://yegob.rw/sinamubwira-ngo-pole-uwase-muyango-yavuze-ikintu-akorera-umugabo-we-kimenyi-yves-iyo-yatsinzwe-anasubiza-bimwe-mu-bibazo-byamatsiko/

  • Amakuru agezweho: Umuyobozi w’icyubahiro mu ikipe ya AS Kigali yamaze gukuramo ake karenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shema Fabrice wari umuyobozi wa As Kigali FC amaze kwegura ku mwanya wo kuyobora nyuma y'imyaka ine n'igice yaramaze kubuyobozi bwayo.

    Nk'uko ibarwa yanditse amenyesha abanyamuryango ndetse n'umugi wa Kigali ko guhera uyu munsi yanditse iyi baruwa atakiri umuyobozi wayo. Yakomeje avuga ko yishimira ko muriyo myaka ine n'igice yamaze kubuyobozi yashoboye gutwara ibikombe bibiri by'amahoro ndetse anatwara ibindi bikombe bibiri biruta ibindi (Super Cup).

    Nk'uko bigaragara mu ibarwa ye yandikiye abanyamuryango ndetse akanamenyesha umugi wa Kigali ntabwo yigeze agaragaza impamvu yatumye yegura ku mwanya yaramazeho imyaka ine n'igice.

    Tukaba dutegereje kuzareba niba ubwegure bwe bazabwemera cyangwa se niba nawe azemera kuba yakongera kugaruka kuba umuyobozi wayo.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-umuyobozi-wicyubahiro-mu-ikipe-ya-as-kigali-yamaze-gukuramo-ake-karenge/

  • Agiye kuhatwika: Hamenyekanye igihugu cyo ku mugabane w’i Burayi umuhanzi Platini agiye kwerekezamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Platini hamaze kumenyekana igihugu cyo ku mugabane w'i Burayi agomba kwerekezamo.

    Platini byamaze kumenyekana ko mu minsi iri mbere agomba kwerekeza ku mugabane w'i Burayi gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada. Uyu muhanzi yari amaze iminsi akora ibitaramo bizenguruka igihugu cy'u Rwanda muri gahunda yo kwirinda no gukwirakwiza virusi itera SIDA.

    Source : https://yegob.rw/agiye-kuhatwika-hamenyekanye-igihugu-cyo-ku-mugabane-wi-burayi-umuhanzi-platini-agiye-kwerekezamo/

  • Uwakivanga mu by’abagore n’abagabo yabigwamo: Teta Sandra yasubiranye na Weasel wamugize ingoma y’abaporoso – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye amakuru avuga ko Teta Sandra yasubiye mu gihugu cya Uganda aho biteganyijwe ko asubirana n'umugabo we Weasel.

    Teta Sandra ukunze gukubitwa ku buryo bukomeye cyane n'umugabo we Weasel Manizo ndetse bikageraho abantu bavuga ko batazongera no kuvugana hari amakuru avuga ko asigaye yibanira n'umugabo we Weasel.

    Teta Sandra yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Uganda aho yageze ku kibuga cy'indege cya Entebbe tariki 06 Mata 2023 akaba yarakiranwe urugwiro n'umugabo we Weasel wari witwaje indabyo.

    Source : https://yegob.rw/uwakivanga-mu-byabagore-nabagabo-yabigwamo-teta-sandra-yasubiranye-na-weasel-wamugize-ingoma-yabaporoso/

  • Ntakibuka umushahara wa Rayon! Haringingo Francis amezi amaze atazi umushahara wa Rayon Sports yakanze benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntakibuka umushahara wa Rayon! Haringingo Francis amezi amaze atazi umushahara wa Rayon Sports yakanze benshi

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis nyuma yo gutwara igikombe cy'amahoro, hamenyekanye ingano y'amezi amaze adahembwa akomeza kwizirika mu buryo bwose.

    Hashize igihe mu ikipe ya Rayon Sports hari kuvugwamo ibibazo byinshi cyane bijyanye n'imishahara abakinnyi basabaga ubuyobozi bw'iyi kipe. Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports washakaga kubaka izina rye we yakomezaga kugenda abwira abakinnyi kwihangana kugirango ibyo yifuzaga bibe byagerwaho ariko we guhembwa ntacyo abyitayeho.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis Christian Mbaya, amaze amezi arenga 5 ntamushahara w'ukwezi azi w'iyi kipe bitewe ni uko yabonaga ikibazo cy'amikoro cyari kimereye nabi ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko we ibyo yashakaga yagombaga kubigaraho.

    Umutoza yaje gukomeza kugerageza mu buryo bwose kugeza ikipe ya Rayon Sports ibonye intsinzi ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro batsinze ikipe ya APR FC igitego 1-0. Sezo ya Rayon Sports ntabwo yagenze nabi bitewe n'iki gikombe yatwaye ndetse ikanasoreza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ntakibuka-umushahara-wa-rayon-haringingo-francis-amezi-amaze-atazi-umushahara-wa-rayon-sports-yakanze-benshi/

  • Umunya-Brazil yongeye kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Paulo de Tarso Milagres wahoze atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball, yemeje ko agiye kugaruka mu Rwanda gutoza ikipe y’igihugu.

    Muri Kanama 2021 nibwo yari yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abagabo n’abagore aho yayitoje ahereye mu gikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda muri Nzeri 2021.

    Ntabwo byaje kugenda neza bitewe n’amakosa u Rwanda rwakoze muri iki gikombe yo gukinisha abakinnyi babonye ibyangombwa byo kuba abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rwakuwe mu irushanwa ndetse rwahise ruhagarikwa amezi 6 nta bikorwa bya Volleyball rugaragaramo ndetse no kwishyura miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Icyo gihe Paulo de Tarso Milagres yahise yisubirira iwabo cyane ko n’u Rwanda rwakomorewe mu gihe cya COVID-19 ubwo nta mikino yari yemewe mu gihugu.

    Muri Werurwe 2023 nibwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashyize umwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu ku isoko.

    Uyu mutoza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeje ko mu minsi ya vuba azaba ari mu Rwanda yagarutse mu kazi.

    Ati 'vuba ndaba ndi mu rugo na none. Ndaje mu Rwanda.'

    Amakuru avuga ko uyu mutoza ari we watsinze ikizami ndetse na Minisiteri ya Siporo ikaba yaramaze kumubwira ko agomba kuza gutangira akazi, byitezwe ko mu cyumweru gitaha nta gihindutse ari bwo azagera mu Rwanda.

    Paulo de Tarso Milagres yongeye kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-brazil-yongeye-kugirwa-umutoza-w-ikipe-y-igihugu

  • Umuhungu wa Gaddafi ufunzwe imyaka 7 ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hannibal Gaddafi amaze imyaka umunani afungiye muri Liban nyuma yo gushimutwa n'umutwe w'abarwanyi wo muri icyo gihugu umuvanye muri Syria aho yahungiye nyuma yo guhirikwa kw'ubutegetsi bwa se, nk'uko Romanos abivuga.

    Hanyuma, abategetsi ba Liban nibo baje gufata Hannibal bamufungira i Beirut ataburanishijwe, nk'uko uwo munyamategeko abivuga.

    Romanos avuga ko Hannibal arimo kwiyicisha inzara yamagana 'uburyo bubi afunzemo' kandi hakaba hashize iyo myaka yose ataraburanishwa.

    Umugabo wazimiye mu myaka 45 ishize yaba ariwe ntandaro?
    Moussa Al Sadr, umunya-Iran waje kuba muri Liban mu 1959 yari impirimbanyi ikomeye y'uburenganzira bw'igice cy'abasilamu bitwa Aba-Shiite/Shia

    Mu 1974, umwaka umwe mbere y'uko intambara yamaze imyaka 15 muri Liban itangira, Al Sadr wari umaze kuba Imam w'aba-Shia, yashinze ishyaka ryayobotswe n'abantu ibihumbi, umwaka wakurikiyeho yashinze umutwe wa gisirikare w'iri shyaka yise Amal — ijambo ry'Icyarabu risobanuye 'Icyizere', warwanye muri iyo ntambara.

    Kuri ubu ishyaka Amal Mouvement rikuriwe n'umukuru w'inteko ishingamategeko ya Liban, Nabih Berri, umwe mu bafite imbaraga nyinshi mu butegetsi bw'iki gihugu.

    Amakuru atandukanye avuga ko mu 1978 Al Sadr n'abantu babiri bamuherekeje muri Libya yari itegetswe na Gaddafi. We n'abamuherekeje ntibasubiye iwabo.

    Libya yakomeje kuvuga ko Al Sadr n'abari kumwe nawe bafashe indege iva i Tripoli igana i Roma, kandi ko ashobora kuba yarazize kurwanira ubutegetsi mu ba-Shiites/Shia

    Benshi mu bayoboke ba Al Sadr bavuga ko Muammar Gaddafi yategetse ko Al Sadr yicwa nyuma y'intonganya kubyo Libya yagombaga kwishyura/guha abo barwanyi bo muri Liban.

    Muammar Gaddafi yishwe n'abamurwanya mu 2011 nyuma y'imyaka irenga 40 ku butegetsi, gusa kugeza na nyuma y'urupfu rwe irengero rya Al Sadr ntiryamenyekanye, ariko abayoboke be ntibamwibagiwe.

    Hannibal Gaddafi – wavutse hashize imyaka ibiri Al Sadr aburiwe irengero, nyuma yo guhirima k'ubutegetsi bwa se we na nyina n'abandi benewabo bahungiye muri Algeria, nyuma we yerekeza muri Syria, akajya ajya no muri Liban igihugu cy'umugore we.

    Umugore we Aline Skaf, uba muri Syria aho bari barahungiye, akomeza guhirimbanira ko umugabo we arekurwa.

    Ibinyamakuru muri Liban bivuga ko abategetsi b'aba Shia bakeka ko Hannibal yaba afite amakuru ku ibura rya Imam Al Sadr yanze gutanga. Hannibal n'umunyamategeko we binubira ko kugeza ubu ataraburanishwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/umuhungu-wa-gaddafi-ufunzwe-imyaka-7-ari-mu-myigaragambyo-yo-kwiyicisha-inzara

  • Hatahuwe impamvu urubyiruko rwo muri iyi minsi rukomeje gutsikamirwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inzego zigaragaza ko mu bituma urubyiruko rwugarizwa n'ubushomeri, harimo kuba hari abasohoka mu mashuri bafite ubumenyi bucagase, ndetse n'imyitwarire idahwitse iranga bamwe muri rwo nko kubatwa n'ubusinzi n'ibiyobyabwenge. Ngo hari n'abahabwa igishoro bakakinenezamo ntikimare kabiri.

    Imibare iheruka yakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare; yo mu kwezi k'Ugushyingo 2022; igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwari ku rugero rwa 24.3%, ivuye kuri 18.1% bwariho muri Kamena 2022. Ni ukuvuga ko yiyongereho 6.2% mu mezi macye.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda rwugarijwe n'ubushomeri ku rugero rwa 29.7%.

    Iyi mibare irazamuka mu gihe gahunda yatangiye muri 2017 yateganyaga ko muri 2024, u Rwanda rugomba kuba rwahanze imirimo mishya ingana na miliyoni 1.5.

    Umukozi ushinzwe ihigangwa ry'imirimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Appolinaire Bizimana, agaruka kuri iyu ntego yari yihawe na Guverinoma y'u Rwanda, yagize ati 'Tumaze guhanga irenga 2/3. Ni ukuvuga ko hasigaye 1/3. Kandi iyo turebye ingamba ziriho, tubona ko ntakabuza imirimo ingana na miliyoni imwe n'igice tuzayigeraho.'

    Ugendeye kuri iyo mibare; bivuze ko mu myaka itandatu ishize habonetse imirimo mishya ingana na miliyoni imwe. Ubwo mu mezi atandatu asigaye bagomba guhanga imirimo ingana n'ibihumbi 500. Ukoze imibare, wasanga iyo mirimo itegerejwe mu mezi atandatu; barakoresheje imyaka itatu ngo bayigereho.

    N'ubwo na yo yaboneka; ngo haracyari icyuho gikomeye cy'imirimo ku isoko.

    Ati 'Ukuri kwigaragaza ku isoko ry'umurimo, ntabwo twavuga ko imyanya iri ku isoko ihura n'abaza ku isoko ry'umurimo. Ntabwo twashyiramo ikimenyetso cya bihwanye.'

    Umukozi ushinzwe ikurikiranabikorwa mu kigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Rwanda, Sano Alain Mungenzi, avuga ko kimwe mu bibazo bikiri mu itangwa ry'imirimo harimo no kuba ihari na yo itanwa mu buriganya.

    Ati 'Abatanga akazi ni abikorera ku giti cyabo,aho niho dusanga hakirimo icyuho. Iyo tugiye mu bibare yacu igaragaza inzego zigaragaramo ruswa; abikorera baza imbere. Wareba na serivisi irimo ruswa, usanga ari imitangire y'akazi. Ibyo birenga gusaba akazi bikajya no mu bindi bijyana n'umurimo, kuko hari kubona akazi no kukarambamo. Aho ni ho dusanga ruswa ishingiye ku gitsinda. Hari abantu batotezwa, bakwa ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo bazamurwe mu ntera. Iyo ukorera muri uwo mwuka bituma ejo cyangwa ejobundi utakaza akazi, ukamara igihe kinini uri umushomeri ku bwo kubura ako kazi.'

    Usibye uko guhanga imirimo, urubyiruko ngo rusohoka mu mashuri rudafite ubumenyi bukenewe ku isoko, ndetse na bamwe bafite n'imyitwarire itabafasha kubona imirimo.

    Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Urubyiruko ushinzwe iterambere ry'urubyiruko Solange Tetero ati 'Turacyafite urugendo kugira ngo abantu barangiza amashuri babe bafite ubumenyi butuma akora akazi mu Rwanda akanagakora no hanze yarwo, kuko niba tuvuga ko imirimo mu Rwanda ari micye ku bantu bava mu mashuri, bakagombye kugira ubumenyi bwo gukora mu Bihugu byo mu miryango u Rwanda rurimo.'

    Akomeza agira ati 'Iyo tuganiriye n'abakoresha, tukababaza impamvu badakoresha urubyiruko; usibye n'ibyo twavugaga, batubwira ko hari n'impamvu zituruka ku rubyiruko. Usanga urubyiruko rufite imyitwarire itatuma uruha akazi nawe. Dufite urubyiruko rukoresha inzoga n'ibiyobyabwenge cyane. Ukibaza uti 'uyu muntu uwamuha akazi bwo yagashobora?'

    Avuga kandi ko no muri gahunda zashyiriweho kuzamurahakomeza kugaragara abatazitwaramo neza.

    Ati 'Hari urubyiruko rwinshi rufashwa binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta, hari n'abantu nka Minisiteri twagiye dufasha muri gahunda zitandukanye, ugasanga umuntu umuhaye nk'igishoro cya miliyoni eshanu; nyuma y'amezi nk'atatu cyangwa ane wajya kumusura ukamubura, wagenzura nko mu nzego z'ibanze ugasanga igishoro mwamuhaye yarakibyiniye cyangwa yakiguzemo akamodoka agendamo, aragonga yasinze; byose bigashira. Hari n'urubyiruko duha imashini zo kudoda bari muri koperative, ariko wajya kubasura ugasanga bananiwe kumvikana hagati yabo, imashini zikagwa umugese.'

    Gusa urwego rw'Uburezi rwo ruvuga ko hari abakoresha bashima imyitwarire y'abagiye barangiza mu mashuri, aho bakora.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi; ushinzwe isesengura rya politike y'uburezi, Rose Baguma ati 'Hari ubushahashatsi tujya dukora mu mashuri makuru, za kaminuza na za TVT, ubuheruka bwakozwe muri 2019, bwakozwe mu Gihugu hose, twabajije abakoresha uko bishimira abakozi babo, batubwira ko ari ku rugero rwa 78%. Naho ku bijyanye n'ubumenyi n'ibyo bakora, byo byari kuri 79%.'

    Iyo mibare ngo ibaha umukoro wo kongera ireme ry'uburezi, no kurihuza n'isoko ry'umurimo.

    Ati 'Turimo turavugurura za gahunda zitandukanye cyane cyane muri Kaminuza y'u Rwanda, kandi dukorana n'abo batanga akazi. Ntabwo ari inzego za leta gusa, ahubwo dukorana n'abikorera ku giti cyabo.'

    Izi nzego zose zemeranya ko hakenewe gahunda ihamye ihuza imibare n'imirimo mishya n'ubwiyongere bw'abayikeneye, bikajyana no kongera ireme ry'uburezi kandi rigahuzwa n'imirimo igezweho ku isoko, nabyo bigaherekezwa no kurushaho kunoza imitangire y'akazi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/hatahuwe-impamvu-urubyiruko-rwo-muri-iyi-minsi-rukomeje-gutsikamirwa-n