Blog

  • Urutonde rw’Indirimbo 17 ziri kuri Album Nshy… – #rwanda #RwOT

    Ni album yakozweho na ba Producer banyuranye azashyira hanze ku mbuga zinyuranye zicururizwaho umuziki, kuva ku wa 15 Kamena 2023.

    Iriho indirimbo 'Yaraje' yanitiriye   iyi Album, 'Umusore' yakoranye na Ally Soudy, 'Champion', 'Roke', 'You' na King James, 'Abracadabra', 'Umugisha' na Butera Knowless, 'Isengesho', 'Mama', 'Biraryoha', 'Ikirara', 'Overdose' na Bull Dogg, 'My Wife' na Riderman, 'La Vie', 'Igitangaza' na Kenny Sol na Bruce Melodie na 'Zezenge'.

    Izi ndirimbo zirimo izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe, imibanire n'ibindi birimo ingingo zinyuranye za buri munsi uyu munyamuziki yaririmbyeho.

    Uraranganyije amaso mu bahanzi bose yiyambaje kuri iyi album ni ubwa mbere bakoranye indirimbo n'ubwo mu bihe binyuranye bamwe bagiye bahurira ku rubyiniro.

    Mu bahanzi bakoranye, harimo Ally Soudy wabaye umunyamakuru w'igihe kinini wa Radio Salus. Kandi, mu nyandiko Juno Kizigenza aherutse gusohora, yavuzemo uburyo ibiganiro birimo 'Salus Relax' n'Urubuga rw'imikino' byagize uruhare ku hazaza he.

    Ku mwanya wa 16 kuri iyi album uyu muhanzi yashyizeho indirimbo 'Igitangaza' yakoranye na Kenny Sol na Bruce Melodie.

    Ni indirimbo ifite ikintu kinini isobanuye mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yakoranye na Bruce Melodie wabaye umujyanama we ndetse na Kenny Sol babanye muri Label 'Igitangaza' ya Bruce Melodie.

    Kenny Sol aherutse kubwira Isibo Tv ko iyi ndirimbo bayikoze mu myaka ishize ubwo bari bakiri mu maboko ya Bruce Melodie abacira inzira mu muziki.

    Kenny Sol yavuze ko Bruce Melodie amufata  w’agaciro kuko yamukuye ahantu hakomeye. Avuga ko iyi ndirimbo bakoranye na Juno Kizigenza bayikoreye ku Kibuye.

    Juno yigeze kubwira  kubwira InyaRwanda ko gutangira umuziki afashwa na Bruce Melodie byatumye hari byinshi amwigiraho agenda akurikiza mu rugendo rwe.

    Icyo gihe, yavuze ko bwa mbere yiyumva kuri Radio byamuhaye umukoro wo kurushaho kuzakora byinshi bizanyura abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

    Ni ubwa mbere kandi Kizigenza uzwi mu ndirimbo nka 'Mpa Formula' akoranye indirimbo na King James ndetse na Butera Knowless, abahanzi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki  ni mu gihe we ataramara imyaka ine mu muziki.

    Kuri iyi album Juno Kizigenza yifashishijeho abaraperi babiri, Riderman ndetse na Bull Dogg bamaze imyaka irenga 18 mu muziki. Riderman yashinze inzu ifasha abahanzi mu bya muziki yitwa Ibisumuzi  afasha n'abandi bahanzi kuzamuka.

    Ni mu gihe Bull Dogg yanyuze mu itsinda rya Tuff Gang ryagiye ryisanga mu bihe binyuranye muri Primus Guma Guma Super Stars. Mu bihe bitandukanye Bull Dogg na Riderman bagiye bahurira ku rubyiniro  kandi bahuriye mu ndirimbo.

    Juno Kizigenza aherutse kubwira InyaRwanda ko gukorana kuri iyi album n'abahanzi bo mu Rwanda gusa ari icyemezo yatekerejeho mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki we.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Nazubaye' na 'Ndarura',yavuze ko buri ndirimbo iri kuri iyi Album izasohokana n'amashusho yayo ndetse ko hari zimwe yamaze gufatira amashusho.

    Kizigenza ni umwe mu bahanzi basusurukije abitabiriye imikino y’irushanwa rya BAL ryaberaga muri BK Arena, ryasojwe ku wa 27 Gicurasi 2023, ryegukanwe n’ ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri.

    Uyu muhanzi avuga ko yishimiye ko ku myaka 20 y’amavuko agiye gushyira ahagaragara album ye ya mbere nyuma y'ibihe byiza n’ibibi yanyuzemo.

    Ayisobanura nka album ikubiyemo urugendo rwa muzika ye n’ubuzima anyuramo umunsi . Anashima uko yashyigikiwe kuva  yarutangira kugeza n’ubu. 


    Juno asobanura iyi album nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki

    Juno Kizigenza yagaragaje abahanzi yifashishije kuri album ye ya mbere iriho indirimbo 17

    Kenny Sol aherutse gutangaza ko indirimbo 'Igitangaza' bayikoreye ku Kibuye


    Bruce Melodie wabaye umujyanama wa Juno Kizigenza bakoranye indirimbo kuri album 'Yaraje'


    Butera Knowless yakoranye indirimbo na Juno Kizigenza kuri album ye 'Yaraje'


    King James na Juno Kizigenza bakoranye indirimbo bise 'You'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130240/urutonde-rwindirimbo-17-ziri-kuri-album-nshya-ya-juno-kizigenza-iriho-knowless-king-james–130240.html

  • Kigali: Abanyerondo bahanuye umugore utwite ku kiraro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyerondo bo mu murenge wa Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge bahanuye umugore utwite ku cyiraro cy'ahazwi nko kuri Arsenal agwa munsi yacyo, abanyerondo bahita bigendera.

    Ni mugihe ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge buvuga ko Uyu mudamu yari ari gukora ubucuruzi bw'akajagari.

    Source : https://yegob.rw/kigali-abanyerondo-bahanuye-umugore-utwite-ku-kiraro/

  • Nta kure cyane Imana itakura umuntu: Hagaragaye amashusho y’umunyarwenya Clapton Kibonke ananutse cyane ku rwego rwo hejuru (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomeye cyane hano mu Rwanda Clapton Kibonke hagaragaye amashusho yo mu myaka yahambere ananutse cyane ku rwego rwo hejuru.

    Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na mwenyewe Clapton Kibonke yamugaragaje ari mu mashusho ya filime nyarwanda y'uruhererekane yitwa Seburikoko afite umubyibuho ushidakanywaho ku buryo uramutse umurebye ubu wabona ko ari Kibonke koko.

    Amashusho:

     

    Dire ibyo abantu bahise batangira kwandika bakibona aya mashusho:

     

    Source : https://yegob.rw/nta-kure-cyane-imana-itakura-umuntu-hagaragaye-amashusho-yumunyarwenya-clapton-kibonke-ananutse-cyane-ku-rwego-rwo-hejuru-amashusho/

  • Hamaze gusohoka inkuru mbi ku bakunzi ba Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi mu byishimo hamwe n'abakunzi bayo nyuma yo kwegukana igikombe cy'Amahoro batsinze APR FC hamaze kumenyekana amakuru atari meza muri iyi kipe.

    Umunyezamu wa mbere mu ikipe ya Rayon Sports Hakizimana Adolphe wamaze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yamaze gusezera ku bakinnyi b'iyi kipe maze aca amarenga ko ashobora kuba agiye kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

    Adolphe yagize ati:' Njye ibyange muri Rayon Sports birasa n'aho birangiye. Nzajya mu ikipe ihatanira ibikombe, tugiye guhangana' aya magambo niyo umunyezamu wa mbere w'ikipe ya Rayon Sports yatangaje kandi yamaze no gusezera bagenzi be bakinana muri Murera bikaba biri kuvugwa ko agomba kwerekeza muri APR FC.

     

    Source : https://yegob.rw/hamaze-gusohoka-inkuru-mbi-ku-bakunzi-ba-rayon-sports/

  • Bwa mbere mu mateka Juno Kizigenza agiye guhurira mu ndirimbo imwe n’ibihangage muri muzika nyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Juno Kizigenza umaze kubaka izina cyane mu muziki nyarwanda agiye guhurira bwa mbere mu ndirimbo imwe n'umuhanzi Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol.

    Juno Kizigenza agiye guhirira mu ndirimbo imwe na Bruce Melodie wahoze ari umuyobozi we na Kenny Sol mu nzu ireberera inyungu z'abahanzi yitwa Ibitangaza Music iyi ndirimbo bagiye guhuriramo yiswe 'Igitangaza' ikaba izagaragara kuri Alubumu nshya yuyu musore yise 'Yaraje' igizwe n'indirimbo 17.

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-mu-mateka-juno-kizigenza-agiye-guhurira-mu-ndirimbo-imwe-nibihangage-muri-muziki-nyarwanda/

  • Byarangiye: Mike Trésor wari witezwe mu Mavubi amaze guhamagarwa n’igihugu cy’igihangajye ku Isi muri ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomeye cyane ku Isi Mike Trésor wari witezwe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yamaze guhamagarwa n'igihugu cy'igihangajye muri ruhago.

    Ndayishimiye Mike Trésor ukinira ikipe ya Genk uherutse kuba umukinnyi mwiza muri shampiyona y'igihugu cy'u Bubiligi ndetse akaba yari yitezwe kuba yazakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi cyangwa agakinira igihugu cy'u Burundi ubu amaze guhamagarwa n'igihugu cy'u Bubiligi.

    Uyu musore yamaze kugaragara ku rutonde rw'abakinnyi bahamagawe n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi nyuma yo kwitwara neza cyane muri shampiyona y'iki gihugu akaba ari bintu yifuzaga cyane ndetse ibihugu birimo u Rwanda ndetse n'u Burundi bikaba bimukuyeho amaso.

    Source : https://yegob.rw/byarangiye-mike-tresor-wari-witezwe-mu-mavubi-amaze-guhamagarwa-nigihugu-cyigihangajye-ku-isi-muri-ruhago/

  • Abasenateri batangiye kwigira munzego zibanze kureba uko abaturage (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n'imiyoborere batangiye igikorwa cyo kumenya uko inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage zikemura ibibazo byab o, aho bateganya gusura Uturere tubiri muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali.

    Mu bizarebwaho harimo impamvu ibibazo by'abaturage bikomeza kwiyongera cyane cyane bikagaragara iyo abayobozi bakuru basuye abaturage, ndetse bimwe bigahita bikemuka nk'uko Senateri Dushimimana Lambert Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere abivuga.

    Muri iki gikorwa kandi abagize iyi Komisiyo bazabonana n'abagize inama njyanama ku rwego rw' umurenge no ku karere ariko banahura n'abaturage kugira ngo bumve uko umuturage akemurirwa ibibazo.

    Mu mwaka wa 2019 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasozaga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze yihanangirije abayobozi basiragiza abaturage aho kubakemurira ibibazo ku gihe, abasaba kugabanya inama za hato na hato kuko ari imwe mu ntandaro z'iyo mikorere mibi.

    Muri uru rugendo hazarebwa uko hakemurwa ibibazo by'abaturage hakiri kare, bitarindiriye ko abaturage bategereza ko Umukuru w'Igihugu aza kubasura ngo babimusanganize.

    Raporo ya komisiyo ya politike n'imiyoborere muri Sena y'u Rwanda ku isuzuma yakoze ku bikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi by'umwaka wa 2021-2022 na gahunda y'ibikorwa byarwo by'umwaka wa 2022-2023, igaragaza ko hari ibibazo bigikomeje kubangamira iterambere n'imibereho y'abaturage bikigaragara hirya no hino mu gihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abasenateri-batangiye-kwigira-munzego-z-ibanze-kureba-uko-abaturage

  • Bamwe mu bakoreye Irondaruhuru Vinicius Junior bafatiwe ibihano – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tariki 21 Gicurasi 2023 ubwo Real Madrid yakinaga n'ikipe ya Valence kuri Mestalla Stadium ya Valence. Ni umukino wagaragayemo gukorerwa Irondaruhu ku mukinnyi Vinicius Junior ukina mu busatirizi bwa Real Madrid.

    Abakoze ibi bikorwa byamaganywe na benshi mu bakunzi ba ruhago ku Isi, bafatiwe ibihano bikomeye bose uko ari barindwi.

    Biciye mu rwego rushinzwe kurwanya Ihohoterwa mu gihugu cya Espagne, rwaciye amandes abantu bane angana n'ibuhumbi €60,000 (£51,700) ndetse bahagarikwa kuza muri Stade mu myaka ibiri iri imbere. Ndetse bahagaritswe mu bikorwa byose bya Siporo muri iki gihe.

    Abandi batatu muri abo barindwi, baciwe ibihumbi €5,000 (£4,300) ndetse banahagarikwa umwaka umwe batagaragara mu bikorwa bya Siporo muri iki gihugu.

    Ku mugabane w'i Burayi muri shampiyona eshanu zikomeye [u Bwongereza, u Butaliyani, u Bufaransa, u Budage na Espagne], hakomeje kugaragara ibikorwa by'Irondaruhu rikorerwa abafite uruhu rwirabura bahakina ariko inzego bireba ntabwo zigeze zibijenjekera.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bamwe-mu-bakoreye-irondaruhuru-vinicius-junior-bafatiwe-ibihano

  • Rayon Sport yasinyishije myugariro mushya yakuye muri Gasogi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bugingo ushobora gukina nka myugariro w'ibumoso ndetse n'inyuma ya ba rutahizamu yari asoje amasezerano muri Gasogi United yagezemo muri 2020 avuye muri Rwamagana City.

    Igihe cyanditse ko Bugingo Hakim yatangiye ibiganiro na Gikundiro amezi atatu ashize ategereza kureba aho izasoreza muri uyu mwaka w'imikino akabona gufata icyemezo dore ko yanifuzwaga na Kiyovu Sports, zombi zahatanaga mu rugendo rwo gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda akaba yasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

    Byarangiye Rayon Sports itwaye Igikombe cy'Amahoro 2022-23 ndetse izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ari na kimwe mu byakuruye Bugingo kuba yayisinyira.

    Ibiganiro hagati ya Bugingo na Rayon Sports byafashe indi ntera mu byumweru bibiri bishize ubwo iyi kipe yamenyaga ko izasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri akaba ari bwo yishyuwe igice cy'amafaranga bumvikanye abona gushyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akinira Murera.

    Rayon Sports itegerejweho kwiyubaka nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Amahoro ikabona itike y'Imikino nyafurika aho izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

    Mu mwaka wa Shampiyona urangiye wa 2022-23, Bugingo yatsinze ibitego bine byose byavuye ku mipira y'imiterekano ndetse n'imipira itanu yatanze ikabyara ibitego.

    Mbere yo kuva muri Rwamagana City mu mwaka wa 2019-2020 yayitsindiye ibitego birindwi mu mikino ibanza ya Shampiyona yaje guhagarikwa n'Icyorezo cya COVID-19.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sport-yasinyishije-myugariro-mushya-yakuye-muri-gasogi

  • Dore abasore 7 ukwiriye kugendera kure mu rukundo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ugeze mu myaka y'ubukure kandi koko urabona ukeneye umugabo. Nuko abasore benshi bagasimburana bagutereta nawe ukayoberwa amahitamo. Muri macye umusore w'inzozi zawe kumubona bikakubera ingorabahizi.

    Nuko mu kudashishoza ugahitamo umusore umwe, nyamara byagera nyuma ugatangira kwicuza uti nahisemo nabi.
    Hari abasore, niba ushaka uwo muzubakana urugo, ukwiriye kugendera kure, nibo muri iyi nkuru tugiye kuvuga

    1. Umuhehesi

    Ntabwo ari wawundi utendeka abakobwa babiri cyangwa batatu, ahubwo uyu we nta mukobwa adatereta. Umwise rudacirakabishye ntiwaba wibeshye. Ntarobanura kandi. Umuyaya w'iwabo aratereta, umukobwa bahuriye muri bisi ajya ku kazi amwaka akanimero, umukobwa ukata amatike amuterete, umupulanto ku kazi iwabo azamutereta. Mbese uwitwa igitsinagore wese, atari mwenewabo aratereta. Uyu ubanye na we wajya uhora urira. Ariko dusubiremo, we atereta buri wese, atarobanuye. Atandukanye na wawundi ukunda benshi akazavanamo umwe mu gihe gikwiye.

    2. Ndacyari umwana

    Uyu we nubwo akuze ariko iyo urebye ibitekerezo bye usanga akiri umwana. Yarize wenda aranaminuza ariko uzasanga abyuka yicaye, burinde bwira. Muri macye nta gahunda apanga y'ahazaza he, iyo abonye ayo kugura bundles aba ahiriwe ubundi akirirwa ashaka umugurira agacupa, maze si ugutereta akivayo. Uyu nimubana umenye ko urugo ruzaba rukuri ku mutwe.

    3. Ndi mu kuri

    Igihe cyose hagize akavuka hagati yanyu ahita akwereka ko ari wowe uri mu ikosa we ari mu kuri. Muri macye we nta kosa agira, ya mvugo ngo amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe, ayumva cyane, gusa ayumva nabi kuko we ntanemera ko ari mu ikosa, ahubwo yisobanura kurenza uri mu rukiko kandi akerekana buri gihe ingingo zimurengera. Uyu nimubana, uzabe witeguye kutazamugisha impaka kuko niyo yaba yaguye mu cyaha ntazacyemera azakwereka ko afite ukuri.

    4. Umufushyi wa cyane

    Uyu agucunga kuruta uko ahari na we bwite yicunga. Aba akubaza impamvu wambaye ipantalo igufashe, akubaza impamvu wambaye akajipo kagufi. Ntatana no kuguhamagara kenshi atari uko agukumbuye ahubwo ashaka kumva ko uri kuyivugiraho. Muri kumwe ugahamagarwa atega ugutwi uguhamagaye, mutari kumwe aba akubaza aho uri, ibyo urimo, abo muri kumwe, impamvu ari kumva amajwi y'abagabo hafi yawe, mbwiza ukuri bitaraba birebire… mbese igihe utari kumwe na we cyangwa se utaryamye akubuza amahwemo
    Uyu mubanye wazarwara umutima.

    5. Umwiyemezi

    Uyu mwe aba akwereka ko ari byose igihe cyose. Ni we wumva ko yambara neza, yiyumvamo ko ateye neza, asa neza, avuka mu muryango ukomeye, yize amashuri meza, afite akazi keza, mbese afite byinshi yiratana akumva ko ari iturufu yo gukundwa nawe. Iyo umuhakaniye urukundo aguherekeresha amagambo yo kwishongora no kukwiyemeraho ndetse akagutega iminsi. Iyo musohokanye, utanga komande akakubaza niba uvumbutse mu mwobo, mbese akakwereka ko utazi ibigezweho. Uyu mubanye ntiwazakira incyuro ze.

    6. Ikirara

    Uyu uzasanga afite byinshi bidasanzwe ku muntu wiyubaha. Imvugo ye usangamo amagambo nyandagazi menshi, imyambarire ye ku buryo no kugendana na we ubitinya. Asinda kenshi, mbese kudasinda kuri we niyo tombola. Ku buryo n'ukubonanye na we akubaza niba ugira roho cyangwa warayitaye. Aha ho nawe uhita wifatira umwanzuro.

    7. Umusirimu

    Gusirimuka si bibi ahubwo ni iterambere. Gusa uyu we, ushaka wamwita inkundarubyino. Akadutse kose aba yakagezeho. Muri macye ukimubona wahita uvuga uti dore umusore. Yambara bigezweho, yisiga imibavu igezweho, azi kuganira, mbese ni umuntu wavuga ko nta nenge agira. Iyo muri kumwe, muganira nta kosa wakumva mu magambo ye. Imyenda ye ihora iteye ipasi, inkweto zihanaguye, gusa nimuganira nta na rimwe uzumva akomoza ku kazi akora. Uzi impamvu uyu ugomba kumwirinda? Uyu ntabwo abaho. Numubona azaba hari uruhande rumwe agukinga, kandi kuruvumbura bizakubabaza kuko uzasanga abantu nk'abo akenshi baba bafite ibindi biri inyuma y'iyo mimerere myiza. Umuntu nyawe agira ibyiza n'ibibi nubwo ibyiza binesha ibibi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-abasore-7-ukwiriye-kugendera-kure-mu-rukundo