Blog

  • Umutoza wa APR FC yasubiye iwabo #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, umunya-Tunisia Ben Moussa yasubiye iwabo ndetse aca amarenga yo kudakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-24.

    Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Kamena 2023, ku wa Mbere w’iki cyumweru yafashe indege asubira iwabo muri Tunisia.

    Ni umutoza wagiye atifitiye icyizere ko azagaruka muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu cyane ko yasezeye abakinnyi akababwira ko atazi niba azagaruka.

    Ben Moussa ubwo yari amaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ISIMBI imubajije niba azakomezanya n’iyi kipe, yavuze ko atabizi ibyo bireba ubuyobozi bw’ikipe.

    Ati “ntakubeshye ibyo ntiwabimbaza kuko simbizi, wabibaza ubuyobozi ntubimbaze rwose.”

    Bivugwa ko APR FC itashimye imitoreze ye bityo akaba iri mu biganiro n’undi mutoza akaba yaza kuyitoza mu mwaka utaha w’imikino.

    Ben Moussa yageze muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino aho yaje aje kungiriza umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed.

    Yaje kugirana ibibazo n’ikipe, arahagarikwa ibihano birangiye yanga kugaruka mu kazi ari nabwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo kugira Ben Moussa umutoza mukuru wa APR FC.

    Ben Moussa ashobora kudakomezanya na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yasubiye-iwabo

  • Ntabadafuha: Umwana wa Killa Man yakoze igikorwa kigayitse ashyigikigirwa na batari bake bitewe n’impamvu ikomeye yabimuteye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomeye cyane hano mu Rwanda Killa Man hamwe n'umugore we bakubiswe n'umwana wabo nyuma yo gukora ibintu bitamushimishije.

    Umwana ukiri muto cyane w'umunyarwenya Killa Man yakubise Mama we inshyi z'amatama nyuma y'uko aba bombi basomaniye mu maso ye gusa uyu mwana yashyigikiwe na bamwe mu bantu bakurikirana uyu mugabo ku rubuga rwa Instagram bitewe n'uko bamuterega ishyari.

    Amashusho:

     

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza:

    Source : https://yegob.rw/ntabadafuha-umwana-wa-killa-man-yakoze-igikorwa-kigayitse-ashyigikigirwa-na-batari-bake-bitewe-nimpamvu-ikomeye-yabimuteye-video/

  • Ifoto ya kera ya Junior Giti ari kumwe n’ibindi byamamare yatangaje benshi (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa filime ukomeye cyane hano mu Rwanda Junior Giti yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kubona Ifoto ye ari kumwe n'ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda.

    Junior Giti abinyujije ku rubuga rwa Instagram yashyizeho ifoto ye ya kera ari kumwe n'ibyamamare bikomeye cyane hano mu Rwanda harimo Kanyombya, Samusure ndetse nawe ubwe bari mbere y'amacupa y'ibisindisha maze agira ati:'Hano umenyemo nde?' akimara kwandika aya magambo abantu nabo ntibaripfanye.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga:

    Source : https://yegob.rw/na-we-wakumirwa-pe-ifoto-ya-kera-ya-junior-giti-ari-kumwe-nibyamamare-yatumye-abantu-bayavuga-bitewe-nuburyo-bari-bameze-ifoto/

  • Abasirikare barenga 200 barimo n'abajenerali birukanwe mu gisirikare cy'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yirukanye mu gisirikare Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.

    Mu bandi birukanywe harimo kandi Abofisiye 14.

    Yatanze itegeko ryo kwirukana mu gisirikare kandi abandi basirikare 116 naho abandi 112 amasezerano yabo y'akazi mu gisirikare yasheshwe.

    The post Abasirikare barenga 200 barimo n'abajenerali birukanwe mu gisirikare cy'u Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/07/ba-general-babiri-birukanwe-mu-gisirikare-cyu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ba-general-babiri-birukanwe-mu-gisirikare-cyu-rwanda

  • Jenerali wayoboye Urwego rw'Ubutasi n'Uwayoboye Inkeragutabara birukanwe muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Maj Gen Aloys MUGANGA wigeze kuyobora Inkeragutabara na Brig Gen Francis MUTIGANDA wayoboye Ubutasi hamwe n'abandi Basilikare 116 bafite Amapeti anyuranye birukanwe mu Gisilikare cy'u Rwanda, RDF.

    Itangazo rya RDF ribirukana ryasohotse mu ijoro ryo ku italiki 07/6/2023 ntirivuga impamvu birukanwe.

    Maj Gen Aloys MUGANGA yigeze kuyobora Inkeragutabara, umwanya yari asimbuyeho Gen Fred IBINGIRA, ariko uyu umwanya ntiyawutinzeho.

    Brig Gen Francis MUTIGANDA we yabaye Umuyobozi muri NISS akuriye Ishami ry'Iperereza ryo hanze y'Igihugu. N'ubwo yari amaze igihe kuri uyu mwanya, yari yasimbuyeho Afande Dan MUNYUZA muri 2012, yaje kuwuvaho nabi awirukanweho taliki 04/10/2018!

    rig Gen Francis MUTIGANDA/Foto:Newtimes

    Ku ngoma ye nibwo Uganda, Burundi n'u Rwanda ibintu bitaro byiza habe na gato, hakiyongeraho ibitero bya ba Sankara na Rusesabagina ndetse n'ukwisuganya kw'imitwe nka za P5 bivugwa ko zari ingabo za Gen Kayumba Nyamwasa na RNC bashakaga gutera Igihugu ngo bahirike ubutegetsi.

    Bijya bibaho ko abasilikare mu mapeti anyuranye birukanwa mu gisilikare kubera amakosa anyuranye ariko ntibyari bimenyerewe ko Abajanarali birukanwa.

    Itangazo rya RDF

    Maj Gen Aloys MUGANGA na Brig Gen Francis MUTIGANDA hamwe n’abandi Basilikare 116 bafite Amapeti anyuranye birukanwe muri RDF😳 pic.twitter.com/zM3ujExbFI

    — HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) June 7, 2023

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/fhhh

  • Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Kamena 2023 nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA hatangajwe urutonde rw'abemerewe kwiyamamariza kuyobora iyo nzu.

    Ni urutonde rugaragaza ko Munyantwari Alphonse uheruka kugirwa Chairman wa Police FC ariwe muyobozi ku mwanya wa Perezida kuko ntawundi ugaragara bahatanye.

    Ku mwanya Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n'Imari  hagaragaraho Habyarimana Matiku Marcel wenyine, naho abarimo Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidèle ntibemerewe kwiyamamaza.

    Aba bombi basanzwe bazwi mu mupira w'u Rwanda cyane nka Gacinya we yayoboye ikipe ya Rayon Sports naho Kanamugire akaba umuyobozi wa Heroes FC akaba ari nawe nyirayo.

    Uko kutemererwa kwiyamamaza kuje nyuma y'isuzuma n'isesengura rya Kandidatire zatanzwe ku myanya ya Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora ateganyijwe kuwa 24 Kamena 2023 ryakozwe na komisiyo y'Amatora muri FERWAFA.

    Mu bandi batemerewe ko bakwiyamamariza kujya muri komite nyobozi ya FERWAFA  harimo Murangwa Eugène nka Komiseri ushinzwe Tekiniki n'Iterambere by'Umupira w'Amaguru.

    Abemerewe kugaragara mu matora y'abazatobora FERWAFA bazatorwa n'abanyamuryango tariki ya 24 Kamena 2023 aho bazatorerwa kuyobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier weguye kuri uyu mwanya mu minsi ishize.

    The post Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/munyantwari-alphonse-niwe-mukandida-rukumbi-wa-perezida-wa-ferwafa-gacinya-na-murangwa-mubatemerewe-kwiyamamaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyantwari-alphonse-niwe-mukandida-rukumbi-wa-perezida-wa-ferwafa-gacinya-na-murangwa-mubatemerewe-kwiyamamaza

  • Alexis McAllister ari gukomanga mu marembo ya… – #rwanda #RwOT

    McAllister uyu mukinnyi wa Brighton and Hove Alibions azajya muri Liverpool kuri Miliyoni 55 z’amayero. Ibi turabihamya tugendeye ku kuba ikipe ye yamuhaye uburenganzira bwo gukora ikizamini cy’ubuzima muri Liverpool.

    Uyu mukinnyi mpuzamahanga yafashije ikipe ya Brighton and Hove Alibions kurangiriza ku mwanya wa gatandatu muri English Premier League. Ibi byahaye Brighton and Hove Alibions amahirwe yo gukina Europa League ku nshuro ya mbere.

    Mu kwezi k’Ukuboza uyu mukinnyi yafashije ikipe y’igihugu ya Argentina gutwara igikombe cy’isi.

    Ikipe ya Liverpool irashaka uyu mukinnyi kugira ngo ajye gusiba icyuho cya bamwe mu bakinnyi bo hagati bazava muri Liverpool. Abakinnyi biteganyijwe ko bazasohoka muri Liverpool ni James Miliner, Nabie Keita na Alex Oxrade-Chamberlain.

    Impamvu Liverpool ishaka McAllister cyane ni uko umukinnyi yari yizeye Jude Bellingham yamaze kuyica mu myanya y’intoki umwaka utaha akazakinira Real Madrid. Jude Bellingham yakiniraga Brussia Dortmund.

    Alexis McAllister ni umwe mu bakinnyi bo hagati beza isi ifite kugeza ubu. Uyu mukinnyi ukina nka nimero icumi n’ibitego abimarira mu izamu. Muri uyu mwaka w’imikino McAllister yatsinze ibitego 12.

    Umutoza wa Brighton and Hove Alibions, Roberto de Zerbi mu kwezi gushyize yavuze ko Alexis McAllister ari umukinnyi mwiza abona ko akwiye gukina ku rwego ruruta urwa Brighton and Hove Alibions.

    Alexis McAllister yaje muri Brighton mu mwaka wa 2019. Uyu mukinnyi yaje avuye muri Buenos Aires football club ku ntizanyo.

    Bwa mbere uyu mukinnyi yakinnye umukino we wa Mbere akina na Wolves. Mu mikino 112 yakinnye muri Brighton and Hove Alibions yayitsindiye ibitego 23.

    Alexis McAllister yakinnye imikino 16 mu ikipe y’igihugu ya Argentina. Mu gikombe cy’isi 2022 yayikiniye imikino itandatu.

    Yayitsindiye ibitego bibiri, ibyo bitego yabitsinze ikipe y’igihugu ya Polland mu mikino y’amatsinda.

    Alexis McAllister akinana ubuhanga budasanzwe mu ikipe ya Brighton and Hove Alibions

    Alexis McAllister mu ikipe y’igihugu ya Argentina

    Alexis McAllister ari kumwe n’umutoza wa Liverpool

    Alexis McAllister mu mwambaro w’ikipe y’igihugu ya Argentina

    Alexis McAllister mu mwambaro wa Liverpool

    Alexis McAllister ni umukinnyi ukiri muto ukina mu kibuga hagati

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130247/alexis-mcallister-ari-gukomanga-mu-marembo-ya-liverpool-130247.html

  • Ibitaramo Platini yakoreye muri Amerika byaci… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi usanzwe ari Brand Ambassador wa Canal+, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2023, yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki, ko ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo muri Canada ku nshuro ye ya mbere, kandi bikaba bihuriranye n'impeshyi.

    Avuga ko azaririmbira mu Mijyi itandukanye igize Canada, kandi yiteguye guhura n'abakunzi b'umuziki we mu bice bitandukanye. Itariki y'ibi bitaramo byiswe 'Tour East Africa Canada Refuel' ntiratangazwa.

    Platini yabwiye InyaRwanda ko Dj Ferry Dee wamutumiye muri ibi bitaramo, yanyuzwe n'uburyo yitwaye mu bitaramo aherutse gukorera muri Amerika.

    Ati 'Bambengutse mu bitaramo nakoreye muri Amerika ubwo mperuka yo.  Bampa ‘invitation’ nandika nsaba ‘Visa’ ubu tubitangaje kubera ko ari bwo nkimara kubona Visa. Ubu rero, byemejwe.”

    Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Attention' avuga ko mbere yo kujya muri Amerika ya Ruguru, agiye gushyira hanze indirimbo zinyuranye kugirango azitwaze impamba ishyitse.

    Yavuze ko agiye gushyira ku rubuga rwa Youtube zimwe mu ndirimbo ziri kuri EP ubundi abantu bari basanzwe bumva banyuze ku rubuga rwa Eastflix.

    Avuga ati 'Hari indirimbo nyinshi, hari izo batarumva, hari iziri kuri EP yanjye basanzwe bagura ku rubuga Eastflix zose ndaza kuzishyira ku mugaragaro ku mbuga bamenyereye za Youtube. Zirahari nyinshi rwose, guhera mu cyumweru tugiye gutangira zirajya hanze.'

    Platini yumvikanisha ko muri ibi bitaramo azasangiza abakunzi be urugendo rw’umuziki we kuva ku ndirimbo ‘Magorwa’ kugeza ku ndirimbo ‘Icupa’.

    Uyu muhanzi afashwa mu muziki ni inzu ya One Percent International yo muri Nigeria. Ni umwanditsi w’indirimbo w’umubyinnyi.  

    Aherutse gushyira ahagaragara Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Baba'. Iriho indirimbo nka ‘Slay Mama’, ‘Toroma’, ‘Mbega Byiza’, ‘Selfie’ yakoranye na Remmy Adan.

    Platini asobanura ko indirimbo ye ‘Slay Mama’ yayikoreye abagore cyangwa se abakobwa birwanyeho bakigeza ku iterambere. Yavuze ko inashingiye ku bakobwa babyariye mu rugo n’abandi bakoze uko bashoboye ‘kugirango ubuzima bubashe gukunda’. Iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko.

    Indirimbo ye ‘Toroma’ yayikoranye na Eddy Kenzo. Platini yavuze ko Eddy Kenzo yabaye inshuti ye igihe kinini kuva akiri mu itsinda rya Dream Boys. Yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe na Prince Kiiiz. Ati “Ndagushimiye nanone muvandimwe Eddy Kenzo ku bwo gukorana iyi ndirimbo.”

    Indirimbo ya Gatatu kuri iyi EP yitwa ‘Mbega Byiza’. Ayisobanura nk’indirimbo y’urukundo kandi nziza, yatuye abakundana n’abandi bakizera ko ‘urukundo ruriho’. Yakozwe na Element inononsorwa na Bob Pro.

    Indirimbo ya kane yitwa ‘Selfie’ yayikoranye na Remy Aden wo muri Cote d’Ivoire. Uyu munyamuziki yavuze ko akunda na Remy Adan, kandi ko ubwa mbere bahura bahuriye muri Nigeria. 

    Avuga ko ubwa kabiri bahura bahuriye muri Sierra Leone, ari naho bemeranyije gukorana iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ayo Rash na Bob. 


    Ku nshuro ye ya mbere, Platini agiye gukorera ibitaramo muri Canada


    Platini yatangaje ko ibitaramo aherutse gukorera muri Amerika ari byo byabaye imvano yo kuba agiye gutaramira muri Canada


    Platini avuga ko agiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo mu rwego rwo kuzitwaza impamba ishyitsi


    Platini aherutse gushyira ahagaragara Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Baba'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBEGA BYIZA' YA PLATINI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130243/ibitaramo-platini-yakoreye-muri-amerika-byaciye-inzira-yo-kujya-gutaramira-muri-canada-130243.html

  • Ifaranga rigiye kumujejetaho! Karim Benzema yahawe ikaze muri Arabia Saudite ubu agiye kuzajya ahangana n’inshuti ye Cristiano Ronaldo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa Karim Benzema, wari usanzwe ukinira ikipe ya Real Madrid, ubu yamaze guhabwa ikaze mu gihugu cya Arabia Saudite mu ikipe ya Al-Itihad.

    Nyuma ya Cristiano Ronaldo wo muri Al-Nassr, Karim Benzema yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri Al-Itihad akazajya ahabwa miliyoni 200 z'amadolari buri mwaka (miliyari 200Frw).

    Bivuze ko Cristiano Ronaldo na Karim Benzema, bombi bakinanye muri Real Madrid, bagiye kuzajya bahangana.

    Source : https://yegob.rw/ifaranga-rigiye-kumujejetaho-karim-benzema-yahawe-ikaze-muri-arabia-saudite-ubu-agiye-kuzajya-ahangana-ninshuti-ye-cristiano-ronaldo/

  • Maj Karangwa ukekwaho uruhare muri Jenoside ntayoherejwe mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Maj Karangwa w'imyaka 67 wari wihishe mu Buholandi kuva mu 1998, yafashwe na Polisi y'iki gihugu ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 mu gace kitwa Ermelo.

    U Rwanda rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, akekwaho uruhare muri Jenoside binyuze mu bitero byo kurimbura Abatutsi bo kuri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.

    Mu 1994, Maj Karangwa yari ofisiye muri Gendarmerie, aho bivugwa ko uretse i Mugina yanagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kigali.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, yagiye imbere y'urukiko avuga ko yumva atabona ubutabera buboneye mu gihe cyose yakoherezwa kuburanira mu Rwanda kuko ari umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Inzitizi ze zahawe agaciro mu Ugushyingo umwaka ushize, ari nacyo cyemezo cyongeye gushimangirwa n'Urukiko rw'Ikirenga.

    Uyu mugabo yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.
    Mu myaka ya 1992-1993 yari mu rwego rw'ubutasi rwa EX-FAR. Mu Ukuboza 1993 yari umukozi w'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni [UNAMIR].

    Uyu mugabo yaje kujya mu ishami rya Gendarmerie ari na ryo yabarizwagamo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

    Nk'umuntu wari umusirikare mukuru, yakoranaga bya hafi n'ubuyobozi mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'ubwicanyi bwakorewe muri Paruwasi ya Mugina, akaba kandi ngo yaragemuriraga intwaro Interahamwe zicaga Abatutsi.

    Bivugwa ko Maj Karangwa yagiye anayobora inama zategurirwagamo ibitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry'uwari Burugumesitiri wa Mugina utari ushyigikiye Jenoside.

    Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi.
    Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, Kigali y'Umujyi, Kigali Ngari no mu Makomini yari aturanye na Komine Mugina.

    Hari Abatutsi benshi ku buryo bari bazi ko bazirwanaho nta kibazo bazagira, ariko biza kurangira abicanyi bazanye intwaro zirimo imbunda na za gerenade.

    Maj Pierre Claver Karangwa, yahawe icyemezo cy'ubuhunzi bw'u Buholandi mu 1999, ndetse mu ntangiriro za 2000 yaje kubona ubwenegihugu.

    Nyuma yo kumenyekana ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, mu 2013, nibwo rwafashe icyemezo cyo kumwambura ubwenegihugu.

    Icyemezo cyo kumwambura ubwenegihugu yaje kukijuririra mu rukiko ndetse ruza gutesha agaciro ubujurire bwe, bityo ku wa 11 Gicurasi 2022, ahita atabwa muri yombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/maj-karangwa-ukekwaho-uruhare-muri-jenoside-ntayoherejwe-mu-rwanda