Blog

  • Rutahizamu Karim Benzema yakiriwe mu kipe ya Al-Ittihad yo muri Arabie (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Karim Benzema yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudite akazajya ahembwa arenga kuri miliyoni €200 ku mwaka.

    Ku munsi w'ejo nibwo ikipe ikina muri shampiyona ya Arabia Saudite ariyo Al Ittihad yabitangaje ko yamaze gusinyisha Karim Benzema amasezerano y'imyaka 2 aho izajya imuha agera kuri miliyoni 200 z'amayero kuri buri mwaka umwe w'imikino.

    Uyu mukinnyi yafashe icyemezo cyo kuva muri Real Madrid yari amazemo imyaka 14 nyuma y'uko amasezerano ye arangiye ndetse akemera no kongera andi y'umwaka umwe ariko mu gihe bitarakorwa agahita yifuzwa cyane na Al Ittihad kandi imuha amafaranga menshi cyane.

    Nyuma y'uko ashyize umukono ku masezerano, yavuze ko shampiyona ya Saudi Arabia ifite abakinnyi beza bityo akaba yifuza gutwara ibikombe kandi ko Cristiano Ronaldo yerekana ko Arabia Saudite yatangiye kujya ku gasongero.

    Yagize ati”Al-Ittihad ni ubuzima bushya kuri njye. Ni shampiyona nziza kandi hari abakinnyi benshi beza. Cristiano Ronaldo asanzwe hano, ni inshuti yerekana ko Saudite itangiye gutera imbere kandi ndi hano kugira ngo ntware ibikombe nk'uko nabikoze i Burayi” .

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-karim-benzema-yakiriwe-mu-kipe-ya-al-ittihad-yo-muri-arabie-saoudite

  • Kimironko yabereye impanuka ikomeye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku mugororoba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023, nibwo Ikamyo yakoze impanuka ubwo yari igeze ku Kimironko mu Karere ka Gasabo ihitana umunyamaguru wari mu nkengero z'umuhanda.

    Amakuru avuga ko icyateye iyi mpanuka aruko iyi kamyo yabuze feri.

    Umutangabuhamya witwa Muhizi Eric yagize ati 'Yabuze feri iragenda imukandagira; twagiye kureba bahita bahadukura vuba vuba ariko yamwishe nabi.'
    Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n'impanuka.

    Abakomeretse mu buryo bukabije ni 72 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 1550.

    Polisi y'Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw'igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima [OMS] rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kimironko-yabereye-impanuka-ikomeye

  • Kabuga Felicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe mu bagize itsinda ry'inzobere zakoze raporo ku buzima bwe — ko butamwemerera “kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo” — abazwa n'uruhande rw'ubushinjacyaha n'ubwunganizi.

    Itsinda ry'abashinjacyaha ryari rikurikiye mu buryo bw'amashusho riri i Arusha muri Tanzania, mu gihe ubwunganizi bwa Kabuga bwari mu rugereko rw'i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

    Kabuga, wari ukurikiye iri bazwa ari kuri gereza y'urukiko icyo gihe, nta kanya yahawe ko kuvuga ku buhamya bw'iyi nzobere. Mu gihe cyashize, Kabuga yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

    Iburanisha ryashyizwe mu muhezo nibura inshuro imwe, ubwo iyi nzobere yari itangiye kuvuga ku makuru y'umwihariko ajyanye n'ubuzima bwa Kabuga, arimo nko kuba arwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

    Iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 30 Werurwe (3), umucamanza Bonomy yari yarisubitse “kugeza igihe kitazwi”.

    Hari nyuma yuko uruhande rw'ubwunganizi bwa Kabuga n'urw'ubushinjacyaha bagiye impaka kuri raporo y'inzobere zigenga.

    Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

    Muri iyo raporo, izi nzobere zivuga ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

    Ibyo byatumye ku itariki ya 10 Werurwe uru rugereko rw'i La Haye mu Buholandi ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe.

    Hakurikiraho iki nyuma y'iki cyemezo?

    Bismarck Murangwa, inzobere mu mategeko mpuzamahanga ukorera mu Rwanda, avuga ko nyuma y'ibi igikurikiraho “ni uko akenshi abamwunganira bahita basaba ko arekurwa”.

    Murangwa yabwiye BBC ati: “Abavoka be akenshi bahita basaba ko arekurwa, kuko baba bavuga bati 'niba adashobora gukurikira urubanza ntacyo akimara hano'. Ibyo hakabaho kubiburana”.

    Murangwa avuga ko nyuma y'icyemezo nk'iki urukiko rureba niba hadahita haba icyitwa “trial under alternative procedure” cyangwa se ugenekereje “iburanishwa mu bundi buryo bushoboka” “kugira ngo habeho kurengera inyungu z'abagizweho ingaruka n'ibyo aregwa”.

    Murangwa yongeraho ati: “Hari ubwo uregwa ashobora gukomeza gufungwa akemererwa gukurikirana urubanza aho afungiye, ariko abamwunganira nabo ubu bagiye kurega basaba ko arekurwa”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kabuga-felicien-ukurikiranweho-ibyaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Amakuru agezweho: Nyuma y’imyaka myinshi ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasimbuwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam wari umaze imyaka igera kuri itanu yose ahagarariye iki gihugu mu Rwanda yasimbuwe.

    Dr Ron Adam yabaye ambasaderi wa Israel mu Rwanda muri 2018 akaba ari nawe wa mbere wahagarariye iki gihugu bwa mbere mu Rwanda dore ko ari we watangiranye niyi ambasade muri Gicurasi 2019 ubu yamaze gusimburwa na Madamu Einat Weiss.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-nyuma-yimyaka-myinshi-ambasaderi-wa-israel-mu-rwanda-yasimbuwe/

  • Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2023 – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri, tariki 6 Kamena 2023, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

    1. Inama yAbaminisitiri yemeje imyanzuro y'lnama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 20 Mata no ku wa 8 Gicurasi 2023.

    2. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira:

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo gufasha ibigo by'ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n'ingaruka za Covid-19.

    • Umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2023/2024.

    • Umushinga w'itegeko rigenga Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

    • Umushinga w'itegeko rigenga Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry'Amategeko (RLRC).

    • Umushinga w'Itegeko rihindura itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    • Umushinga w'Itegeko rihindura itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha.

    • Umushinga w'itegeko rihindura itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi.

    • Umushinga w'itegeko rigenga ibimenyetso.

    3. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

    • Iteka rya Perezida rigenga Ikigo cy'lgihugu cy'lbarurishamibare mu Rwanda.

    • Iteka rya Perezida rishyiraho lkigo cy'u Rwanda cy'lbimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera.

    • Iteka rya Perezida rigenga lkigo gishinzwe Iterambere rya Transiporo.

    • Iteka rya Perezida rigenga Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta.

    • Iteka rya Perezida rigenga Ikigega cy'Imari yo Gusana Imihanda.

    • Iteka rya Perezida rigenga Ikigega cyihariye cy'lngoboka ku Bwishingizi bw'Uburyozwe bw'Impanuka z'lbinyabiziga bifite Moteri bigendera ku Butaka n'Izikomoka ku Nyamaswa.

    • Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena intego, inshingano, n'imbonerahamwe y'imyanya y'lmirimo bya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.

    • Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo, imishahara n'ibindi bigenerwa abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi.

    • Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena imbonerahamwe y'imyanya y'imirimo, imishahara n'ibindi bigenerwa abakozi b'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Ingufu Atomike.

    • Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena imbonerahamwe y'imyanya imishahara n'ibindi bigenerwa abakozi b'Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari.

    • Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gukora urnurimo w'ubunoteri ku bikorera n'uburyo serivisi z'ubunoteri zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    4. Inama y'Abaminisitin yemeje Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Komiseri, ba Ofisiye Bakuru na ba Ofisiye Bato ba Polisi yu Rwanda hamwe n'Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye n'Abapolisi Bato ba Polisi y'u Rwanda.

    5. Inama y'Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n'ingamba zikurikira:

    • Amasezerano hagati ya Guverinoma yu Rwanda n'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti yo kugira icyicaro mu Rwanda.

    • Itangwa ry'ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta bugahabwa lkigo Nyafurika Gishinzwe Imiti.

    • Ubusabe bw'u Rwanda bwo kuba Umunyamuryango w'Ihuriro ry'Amategeko Mbonezamubano Mpuzamahanga rifite icyicaro i Hague/La Haye.

    • Raporo y'lgihugu ya 3 ku ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira n'imibereho by'umwana.

    6. Inama y'Abaminisitiri yemeje Abahagarariye ibihugu n'imiryango Mpuzamahanga bakurikira:

    Abambasaderi

    • Madamu Einat Weiss, Ambasaderi wa Leta ya Israel mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    • Bwana Majid Saffar, Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

    • Bwana Mathews Jere, High Commissioner wa Zambia mu Rwanda, afite icyicaro i Dar es Salaam.

    • Bwana Naheem Ullah Khan, High Commissioner wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistan mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    • Bwana Mlondi Solomon Dlamini, High Commissioner w'Ubwami bwa Eswatini mu Rwanda, afite icyicaro i Maputo.

    Uhagarariye inyungu z'igihugu

    • Prof. Dr. Aanaimuthu Rajendran, uhagarariye inyungu za Repubulika y'u Rwanda i Tamil, Nadu State mu Buhinde.

    Abahagarariye imiryango mpuzamahanga

    • Bwana Bagnoli Andrea, Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP/PAM) mu Rwanda.

    • Bwana Ashley James Carl, Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Abimukira (OIM).

    7. Mu bindi

    • Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ibi bikurikira:

    o Raporo y'u Rwanda ku byagezweho mu myaka 10 ibanza ku ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y'Afurika 2063 (2013 – 2023).

    o Raporo yitwa '2023 Rwanda Voluntary National Review Report” igaragaza intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere (SDGs).

    o Inama y'lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n'ibigo by'imari ryitwa Fintech, rizabera i Kigali guhera ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2023.

    o Inama Nyafurika ngarukamwaka ku ishoramari n'ubwishingizi bw'inguzanyo yitwa “African Trade Insurance (ATI) izabera mu Rwanda guhera ku itariki ya 5 kugeza ku ya 7 Nyakanga 2023.

    • Minisitiri w'Ubuzima yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 26 Kamena 2023, hateganyijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, hagamijwe kumenyekanisha ububi bwabyo no gushishikariza abagizweho ingaruka nabyo gushaka ubufasha mu nzego z'ubuzima.

    • Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ibikorwa bya siporo bikurikira, biteganyijwe kubera mu Rwanda no mu mahanga muri Kamena 2023:

    o Guhera ku itariki ya mbere kugeza ku ya 7: Irushanwa rihuza Amashuri y'Umupira w'Amaguru ya Paris Saint-Germain ku Isi, ku bana batarengeje imyaka 11 n'abatarengeje imyaka 13.

    o Guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 11: Isiganwa ku magare ryitwa “Tour du Cameroon”.

    o Guhera ku itariki ya 5 kugeza ku ya 10: Irushanwa rya Tennis ry'abagore.

    o Guhera ku itariki ya 5 kugeza ku ya 15: Irushanwa Nyafurika ry'Umukino wa Golf.

    o Ku itariki ya 11: Isiganwa ngarukamwaka ry'amahoro rya Kigali ryitwa “Kigali International Peace Marathon”.

    o Tariki 18: U Rwanda ruzakira Mozambique mu mukino wo kwishyura mu mupira w'amaguru.

    o Kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30: Irushanwa Nyafurika rya Basketball y'Abatarengeje imyaka 16.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-yo-ku-wa-06-kamena-2023

  • Sadate yatanze inenge 4 asaba Minisitiri wa Siporo guhagarika amatora ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze uyobora Rayon Sports yasabye Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa guhagarika amatora y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku neza y'umupira w'amaguru, aya matora yayise baringa.

    Tariki ya 24 Kamena 2023 nibwo hazaba amatora y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) hazatorwa Komite Nyobozi isimbura iya Nizeyimana Mugabo Olivier uheruka kwegura ku nshingano ze.

    Nubwo amatora ataraba ariko benshi baha amahirwe Munyantwali Alphonse ko ari we uzatsinda aya matora bitewe n'uburyo yagizwe umuyobozi bwa Police FC nta gihe kirashira ahita yiyamamariza kuba perezida wa FERWAFA ndetse akaba ari we wenyine kuri uyu mwanya. Akigirwa umuyobozi wa Police FC benshi bahise bemeza ko ari cyo kimuzanye.

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye ko amatora ya FERWAFA yahagarara kuko ateye isoni maze hagategurwa amatora azatorerwamo komite izateza imbere umupira w'amaguru kubera ko ikigaragara arimo gutegurwa ari baringa.

    Amatora muri @FERWAFA agomba guhagarara kuko ateye Isoni n’ikimwaro ku gihugu cyacu, hagategurwa amatora azatugeza kw’iterambere rya ruhago.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze imyaka myinshi ryarabuze ubuyobozi buhamye kubera uko abayobozi batoranywa kkdi nuko…

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) June 6, 2023

    Avuga ko gutegura amatora atanyuze mu mucyo, FERWAFA izaba nyirabayazana wo gusenyuka kwa ruhago Nyarwanda n'ubundi ahamya ko iri mu manegeka.

    Avuga ko aya matora yagakwiye guhagarikwa ashingiye ku bintu bine abona nk'inenge.

    Ikintu cya mbere yavuze ko bibabaje kuba abantu bigabanya imyanya kugera aho 95% by'imyanya izatorerwa ari umukandida umwe rukumbi (candidat unique).

    Ati 'Birababaje kubona abantu bigabagabanya imyanya kugera aho 95% y'imyanya itorerwa ari umukandida umwe (candidat unique) iyi akaba ari umusaruro wa manyanga kandi bikaba bidakwiriye mu gihugu nk'u Rwanda (ntabwo FERWAFA yakagombye kuba nk'inka yipfishije bagabagabana uko bashaka nabwo itagira nyirayo).'

    Icya kabiri yavuze ko biteye isino n'ikimwaro kuba hari abakandida batanzwe n'amakipe kandi nyamara batarigeze baba abanyamuryango bayo.

    Ati 'Birababaje kubona hari abakandida batanzwe n'amakipe nyamara batarigeze baba abanyamuryango bayo cyangwa batarasezeye aho basanzwe ari abanyamuryango, mu buryo bw'amategeko iyi ni inenge n'ikimwaro gikomeye cyane ku mupira n'igihugu cyacu.'

    Yakomeje avuga ko ikindi kintu ikomeye ari ukuba bamwe muri Komite y'Inzubacyuho mu nshingano bafite harimo no gutegura amatora nabo bari mu biyamamaza.

    Ati 'FERWAFA iyobowe na Komite y'Inzibacyuho, mu gihe cy'inzibacyuho Komite iyiyoboye iba ifite inshingano nk'ebyiri; gufata ibyemezo byihutirwa (affaires courantes) no gutegura amatora. Birasekeje kubona abayoboye inzibacyuho bari no mubiyamamaza kuyobora, muri macye ni ugutegura amatora yo kwitora, ibi ni ikimwaro kidakwiye mu gihugu kirangwa n'imiyoborere myiza nk'u Rwanda.'

    Aha yashakaga kuvuga perezida w'inzibacyuho, Habyarimana Matiku Marcel wiyamamariza kuba visi perezida wa mbere ndetse na Mukankaka Ancila wiyamamariza kujya muri Komisiyo y'umupira w'amaguru w'abagore.

    Inenge ya nyuma ni uko FERWAFA itoranyirizwa abayobozi baza kugira ibyo biga mu mupira aho kuba hari ibyo baje kuwigishamo.

    Ati 'Iri shyirahamwe niryo ritoranyirizwa abayobozi baje kugira ibyo biga mu mupira aho kugira ibyo bigisha umupira, ibi byatugizeho ingaruka kandi ucyirwana nazo niba aya matora adahagaze bizakomeza kuba bibi.'

    Yavuze ko ibyo byose ari byo bituma umupira w'u Rwanda udatera imbere. Yibaza impamvu abantu basanzwe bazwi mu mupira w'amaguru, abawukinnye bo badahabwa umwanya muri FERWAFA.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadate-yatanze-inenge-4-asaba-minisitiri-wa-siporo-guhagarika-amatora-ya

  • Général Major Aloys Muganga wirukanywe burundu mu gisirikare cy'Urwanda RDF ni (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Maj Gen Mugaga yahoze ari umugaba mukuru w'inkeragutabara (abahoze mu gisirikare bashobora kwitabazwa bibaye ngombwa) kuva mu 2018 kugeza mu 2019. Yirukanwe yari umukuru w'ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho.

    Mu yindi mirimo yakoze harimo nko kuba umukuru w'ishuri rya gisirikare rya Gako riri mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw'u Rwanda.

    Amakuru yo ku rubuga rwa minisiteri y'ingabo avuga ko afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master's degree) mu gucunga imishinga yakuye kuri Maastricht University mu Buholandi ndetse ko yarangije mu ishuri ry'intambara ry'Amerika (United States of America War College).

    Ibyo wamenya birambuye kuri we
    Mu buzima busanzwe Aloys G. Muganga ni umugabo wubatse.

    Mbere y'uko agirwa Umugaba Mukuru w'Agateganyo w'Inkeragutabara, yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Burasirazuba.

    Yakoze mu zindi nzego zitandukanye z'igisirikare zirimo nko kuba umukozi w'u Rwanda ushinzwe ibikorwa by'igisikare muri EAC.

    Gen. Maj Aloys G. Muganga yahawe imidali itandukanye mu nshingano yagiye akora neza mu gisirikare. Irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika jenoside, uw'urugamba rwo hanze y'igihugu, uw'ishyirwaho ry'Umukuru w'igihugu, uw'ibikorwa byo guteza imbere igihugu n'indi.

    Afite impamyabushobozi zijyanye n'amasomo ya gisirikare yakuye mu mashuri atandukanye nk'iryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryigisha intambara, United States of America War College (USAWC), mu 2007.

    Afite kandi indi yahawe n'ishuri rya Gisirikare muri Kenya kimwe n'izindi zijyanye n'amasomo yakoze.

    Yize muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye impamyabumenyi y'icyicaro cya gatatu cya Kaminuza mu gutegura imishinga.

    Gen. Maj. Muganga yari umwe mu basirikare bakuru bazamuwe mu Ntera muri Mutarama 2018, aho icyo gihe yavuye ku ipeti rya Brigadier Général agahabwa irya Général Major

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/general-major-aloys-muganga-wirukanywe-burundu-mu-gisirikare-cy-urwanda-rdf-ni

  • Ni umugisha gusangira ubuzima nawe!Nana atomora umukunzi we – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwamwezi Nadege wamama ye ku izina rya Nana muri filime y'uruhererekane ya City Maid, yahamirije urwakunda umukunzi we ku isabukuru y'amavuko mu magambo asize umunyu.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Intagram yasangije abamukurikira amafoto ye barikumwe maze ayaherecyesha ubutumwa bugira buti' Gusangira ubuzima nawe n'umugisha uturuka ku mana , isabukuru nziza nshuti yanjye y'ibihe byose ,ndagukunda nukuri.'

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Chita Magic TV yahishuye impamvu yakunze uyu musore w'umudiyasipora ari uko aruta abandi basore bose uyu mukobwa yamenye.
    Yagize ati:'impamvu mukunda ni uko abaruta bose' , kandi mukunda kurusha bose.

    Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw'umutekano wabo bombi.

    Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n'izindi.
    Nadege ni n'umunyamideli aho afite iduka ry'imideli ryitwa 'Nana Fashion Shop', yanabayeho umuhanzikazi aho yaririmbaga mu itsinda rya The Queens mbere yo gutangira gukina filime.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-umugisha-gusangira-ubuzima-nawe-nana-atomora-umukunzi-we

  • Rwanda: Abapolisi 4.000 bazamuwe mu ntera mu byiciro bitandukanye #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yazamuye mu ntera Abapolisi basaga 4.000 muri Polisi y'u Rwanda, barimo Abofisiye bakuru, Abato n'Abapolisi basanzwe.

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu bazamuwe mu ntera harimo babiri bahawe ipeti rya CP (Commissioner of Police) aribo Felly Bahizi Rutagerura na Yahya Mugabo Kamunuga bari basanganywe ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police).

    ACP Felly Bahizi Rutagerura ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by'Abapolisi bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo naho ACP Yahya Mugabo Kamunuga yahoze ari Umuyobozi mukuru w'Ikipe ya Police FC.

    Hari barindwi kandi bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya ACP bavuye ku ipeti rya CSP aribo Francis Muheto uyobora Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, Augustin Kuradupagase, Tom Gasana, Silas Karekezi, Celestin Kazungu, Augustin Ntaganira na Jean Pierre Rutajoga.

    Abapolisi benshi bazamuwe ni abavuye ku ipeti rya Sergeant bajya kuri Senior Sergeant
    bangana na 1607, abapolisi 392 bahawe ipeti rya Chief Sergeant naho 329 bahabwa irya Chief Inspector of Police.

    Muri rusange abofisiye bakuru n'abato muri Polisi bazamuwe mu ntera ni 523 mu gihe abapolisi bato bazamuwe mu ntera ari 3592.

    The post Rwanda: Abapolisi 4.000 bazamuwe mu ntera mu byiciro bitandukanye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/07/rwanda-abapolisi-4-000-bazamuwe-mu-ntera-mu-byiciro-bitandukanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-abapolisi-4-000-bazamuwe-mu-ntera-mu-byiciro-bitandukanye

  • 4 muri benshi bagomba kwerekwa umuryango muri Kiyovu Sports, bashimiwe #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze gushimira abakinnyi bayo babiri b’abanyamahanga ibamenyesha ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha.

    Abo bakinnyi ni rutahizamu w’umugande Erisa Ssekisambu ndetse n’umunya-Afurika y’Epfo Riyaad Nordien.

    Aba bakinnyi bombi bakaba bari bamaze umwaka umwe mu ikipe ya Kiyovu Sports. Iyi kipe ikaba itarashimye umusaruro wabo mu mwaka w’imikino wa 2022-23 akaba ari nayo mpamvu yahisemo kubasezerera ngo bajye gushakishiriza ahandi.

    Uretse aba bakinnyi kandi iyi kipe y’Urucaca yamaze gusezerera abari abatoza bayo ihereye ku mutoza wungirije Mateso Jean de Dieu ndetse na Dabo Seydou wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

    Kiyovu Sports kandi iravugwamo n’izindi mpinduka aho bivugwa ko hari abandi bakinnyi benshi bagomba kuyisohokamo.

    Mu bakinnyi bavugwa harimo n’amazina akomeye nka kapiteni w’iyi kipe Kimenyi Yves we binavugwa ko yamaze kubona ikipe nshya.

    Aba bakinnyi bose bakaba bashinjwa gutsindisha iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2022-23 aho hari imikino imwe n’imwe bagiye batakaza bikavugwa ko ari bo babigizemo uruhare.

    FAREWELL #NORDIEN Thank you 👏.#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu pic.twitter.com/0LZevZC0mZ

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) June 6, 2023

    FAREWELL #SSEKISAMBU Thank you 👏.#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu pic.twitter.com/ZRlAmWkJik

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) June 6, 2023

    FAREWELL MATESO J. De Dieu Thank you 👏.#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu pic.twitter.com/mszwwh5trS

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) June 7, 2023

    FAREWELL DABO Seydou, Thank you 👏.#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu pic.twitter.com/OTCGPv9cMy

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) June 7, 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/4-muri-benshi-bagomba-kwerekwa-umuryango-muri-kiyovu-sports-bashimiwe