Blog

  • Mu buryo bweruye Kwizera Olivier yemeje ikipe batangiye ibiganiro hagati ya Rayon Sports na APR FC nyuma yo kuba nta kipe afite kugeza ubu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu ukomeye cyane w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Kwizera Olivier yemeje bidasubirwaho ikipe arimo kuganira nayo nyuma yo kuba nta kipe afite kugeza ubu.

    Hashize iminsi Umuzamu ukomeye kurusha abandi hano mu Rwanda, Kwizera Olivier arimo kubarizwa ku butaka bw'u Rwanda nyuma yo kuba Shampiyona ya Saudi Arabia irangiye nubwo we atari ibiruhuko gusa ahubwo ntakipe afite kugeza ubu bitewe ni uko amasezerano ye yarangiye mu ikipe yitwa Al-Kawkab.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Kwizera Olivier nyuma yo kubona akeneye ikipe kandi amakipe arimo APR FC na Rayon Sports zifuza umuzamu, biravugwa ko yafashe umwanzuro wo gutangira ibiganiro n'ikipe ya Rayon Sports bitewe ni uko ngo yayigiriyemo ibihe byiza ndetse bikanatuma abona ikipe mpuzamahanga.

    Kwizera Olivier watangiye ibiganiro n'ikipe ya Rayon Sports amakuru dukura kubari bafi ye, ni uko uyu mukinnyi yamenyesheje ubuyobozi ko amafaranga bagomba gutangiriraho baganira ngo ntabwo agomba kujya munsi ya Milliyoni 20 bitewe ni uko yiyumvamo ubushobozi bwo gufasha iyi kipe kugera kure mu mikino nyafurika.

    Ikipe ya Rayon Sports iri kuganiriza abakinnyi cyane muri iyi minsi ariko abo bavuga bose ntabwo iratangaza abo yamaze gusinyisha bitewe ni uko ngo amafaranga ahagije ataraboneka nkuko babyifuza. Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yamaze gusinyisha Bugingo Hakim ariko nabyo birasa nkaho bitarakorwa bitewe ni uko itarabyitangariza.

    Rayon Sports nyuma yo gutwara igikombe cy'amahoro izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup. Iyi kipe izasohokana na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-buryo-bweruye-kwizera-olivier-yemeje-ikipe-batangiye-ibiganiro-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc-nyuma-yo-kuba-nta-kipe-afite-kugeza-ubu/

  • Juno Kizigenza atunguye  Sandrine biramurenga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza atunguye  Sandrine biramurenga (AMAFOTO)

    Kuri uyu wa Gatanu taliki 8 Kamena ni bwo umuhanzi Juno Kizigenza yaje muri studio za Kiss fm aje kumurika album ye nshya yise yaraje.

    Iyi Album yaje ku yimurika gusa mu buryo butari bwitezwe yaje azaniye umunyamakuru wa Kiss Fm Sandrine indabo nziza cyane nk'uko byagaragaye mu mafoto.

    Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-atunguye-sandrine-biramurenga-amafoto/

  • Rayon Sports mu buryo budasubirwaho yamaze gusezerera abakinnyi 2 ihita ibahereza n’ubufasha bwo kugera iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ntamusaruro uhambaye batanze yamaze gusezerera abakinnyi 2 nubwo uko iyi kipe yigaragaje benshi bemeza ko ari bacye.

    Hashize igihe bivugwa ko hari abakinnyi batandukanye bagomba gusohoka mu ikipe ya Rayon Sports baguzwe cyangwa basezerewe bitewe ni uko baguzwe ariko bibeshyweho ndetse baza ntibagira ikintu bakora gikomeye.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu buryo bw'ubwumvikane, ikipe ya Rayon Sports yamaze guhereza urupapuro abakinnyi 2 ari bo Moussa Camara ndetse na Boubacar Traoré bose bakomoka mu gihugu cya Mali. Amakuru avuga ko iyi kipe yahise inabahereza amatike y'indege nyuma yo kuba batandukanye bose babyumvikanye.

    Amakuru ari kuvugwa cyane muri iyi kipe ya Rayon Sports, ni uko ngo hari n'abandi bakinnyi bashoboraga gusezererwa barimo Ndekwe Flex Bavakure, Mbirizi Eric ndetse na Paul Were umunya-kenya waje ameze neza bikageraho bikanga ashinjwa gukunda agacupa.

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bakinnyi izakoresha umwaka utaha ari nako igenda iganiriza abo izifashisha mu mwaka utaha w'imikino.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-mu-buryo-budasubirwaho-yamaze-gusezerera-abakinnyi-2-ihita-ibahereza-nubufasha-bwo-kugera-iwabo/

  • CICR yamuritse ibikorwa by’ubutabazi yakoze mu gihe cya Jenoside ya korewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    CICR yamuritse ibikorwa by’ubutabazi yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
    CICR yagaragaje ibikorwa yagiye ikora mu kurengera ubuzima bw’abantu by’umwihariko kuva 1993 no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hifashishijwe amafoto. Iki gikorwa cyabaye ku wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi 2023, ku biro bya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare CICR i Kigali, mu gihe hizihizwaga imyaka 60 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda.
    Mu mafoto yamuritswe, (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4451

  • Donald Trump yongeye guhamagarwa n'urukiko igitaraganya – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Donald Trump mu rundi rubanza rwa kabiri mu mezi abiri

    Urukiko rwo muri Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamagajae Donald Trump wahoze ari Perezida w'icyo gihugu, nyuma yo kuregwa ibyaha birindwi birimo ibishobora kumufungisha biramutse bimuhamye.

    Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yarezwe ibyaha bijyanye n'uko yafashe inyandiko z'ibanga rya leta nyuma yo kuva muri Maison Blanche/White House.

    Trump w'imyaka 76, araregwa ibyaha birindwi birimo gufatira inyandiko z'ibanga, nk'uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga. Ibirambuye kuri ibi birego ntibiratangazwa.

    Abanyamategeko be batangaje ko kuwa kabiri Trump ubwe azitaba urukiko rw'i Miami, bizaba ari inshuro ya kabiri agiye mu rukiko ashinjwa, ari nabwo bwa mbere uwahoze ari perezida ashyiriweho ibirego byo ku rwego rwa leta.

    Inzobere mu mategeko zivuga ko ibi birego bitazagabanya ubushobozi bwa Trump bwo kongera kwiyamamaza nka perezida mu 2024.

    Yanditse ati: 'Sinigeze ntekereza ko ibi bishoboka ko ikintu nk'iki cyaba ku wahoze ari perezida wa Leta zunze Ubumwe.

    'Iyi mu by'ukuri ni iminsi mibi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Turi igihugu kirimo guhirima byihuse, ariko twese hamwe tuzongera tugire Amerika nziza nanone!'

    Umunyamategeko wa Trump yabwiye CNN ko umukiliya we yakiriye inyandiko imuhamagaza kandi irimo ibyo aregwa.

    Yavuze ko ibyo birimo guhimba ibitarabayeho, gutangaza ibinyoma, gutambamira ubucamanza, no gutunga inyandiko z'ibanga mu buryo butemewe mu itegeko rigenga ubutasi.

    Muri Kanama umwaka ushize nibwo hasatswe inyubako ya Trump izwi nka Mar-a-Lago iri muri Leta ya Florida. Hafatiriwe inyandiko zigera ku 1100 zirimo izisaga ijana zari ziriho ibimenyetso bigaragaza ko ari amabanga akomeye ya Leta.

    Hari amajwi yavuzweho mu cyumweru gishize, aho bivugwa ko ubushinjacyaha bwayahawe yumvikanamo Trump, yiyemerera ko hari inyandiko za Leta yasigaranye ubwo yavaga ku butegetsi mu 2021.

    Prof David Super, umwarimu w'amategeko muri Kaminuza ya Georgetown yavuze ko nubwo Trump yahamagajwe n'urukiko, bitamubuza kwiyamamariza kuyobora Amerika mu gihe ibyaha bitaramuhama.

    Ihamagazwa rya Trump ryarakaje benshi mu bamushyigikiye by'umwihariko abo mu ishyaka rye ry'aba-républicains, bemeza ko ubutegetsi bwa Joe Biden buri kwifashisha inkiko mu kwikiza Trump kuko yagaragaje ko aziyamamaza.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Kevin McCarthy, yavuze ko batazihanganira iyi myitwarire igayitse yo gukoresha ubutabera mu nyungu za politiki.

    Muri Mata uyu mwaka Trump nabwo yatumijwe n'urukiko ku byaha 34 yashinjwaga, by'amafaranga ataramenyekanishijwe yishyuye umukinnyi wa filime z'urukozasoni ngo atamuvamo mbere y'amatora ya Perezida mu 2016.

    Kuri iyi nshuro Trump aramutse ahamywe n'ibyaha ashinjwa, ashobora gufungwa uretse ku cyaha kubeshya inzego z'ubutabera. Mu byo aregwa ni cyo cyonyine kidateganya gufungwa mu gihe cyaba kimuhamye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/donald-trump-yongeye-guhamagarwa-n-urukiko-igitaraganya

  • RDC: LAMUKA yashinje Ubutegetsi gushaka gushora igihugu mu ntambara – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Matthieu Kalele kuri ubu uyoboye ririya huriro ribarizwamo umunyapolitiki Martin Fayulu.

    Abadepite bo mu ishyaka UPDS rya Tshisekedi muri iki cyumweru batoye umushinga w'itegeko ryemera ko ibyicaro amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya ba Guverineri b'intara, ay'abayobozi b'imijyi, ab'ama komine ndetse n'ab'inzego z'ibanze.

    Ni itegeko ryamaganiwe kure na Opozisiyo, ikavuga ko rigamije gufasha ubutegetsi buriho kugundira ubuyobozi.

    Iri huriro ryasabye amahanga kotsa igitutu Komisiyo y'amatora (CENI) kugira ngo amatora ateganyijwe muri RDC mu mezi atandatu ari imbere azabe mu mucyo.

    Ryunzemo riti: “LAMUKA ifashe uyu mwanya ngo yibutse abanyagihugu ndetse n'amahanga ko intego ya bwana Tshisekedi ari ugukomeza guteza ibibazo mu nzego z'ubuyobozi mu rwego rwo gushora cyacu mu mvururu no kudatera imbere kuva cyabona ubwigenge.”

    Mu Ukuboza uyu mwaka ni bwo muri Congo Kinshasa hazaba amatora rusange, arimo n'ay'Umukuru w'Igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-lamuka-yashinje-ubutegetsi-gushaka-gushora-igihugu-mu-ntambara

  • Kenya:Urukiko rurekuye Pasiteri Mackenzi ubutegetsi ntibwabyemera. Kubera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byavuzwe n'umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu Kithure Kindiki , washimangiye ko Mackenzi agomba kuzafungwa ubuzima bwe bwose, anasaba Imana ko yakomeza kumwongerera imyaka kugirango azakore uburoko neza ari mu gihome.

    Kithure, avuga ko igikorwa uyu mupasiteri yakoze kugeza ubu kimaze guhitana abagera kuri 242,kiruta kure icyakozwe n'imitwe y'iterabwoba cyabaye mu myaka 10 ishize mu gihugu cya Kenya.

    Yashimangiye ko niyo urukiko rwagira Mackenzie umwere azakomeza gufungwa ,yihanangiriza abacamanza ko badakwiye kumurekura nk'uko ngo bajya babwirwa ko umuntu runaka ari umwicanyi ariko bakarengaho bakamurekura.

    Avuze ibi mu gihe Paul Mackenzie n'abo bareganwa , baherutse kwijujutira urukiko ko dosiye yabo itarimo kwihutishwa nkuko bikwiye.Ikindi kandi muri iyi minsi ngo uyu mugabo yatangiye kwiyicisha inzara nyuma y'uko Kithure avuze ko uyu mugabo agomba gufungirwa ahatagera izuba.

    Paul Mackenzi ashinjwa kugira uruhare mu mpfu z'abayoboke be basengeraga mu rusengero rwe rwitwa Good News International Church nyuma y'uko ngo abategetse kwiyiriza ubusa iminsi 40 kugirago bazasange Yesu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/kenya-urukiko-rurekuye-pasiteri-mackenzi-ubutegetsi-ntibwabyemera-kubera-iki

  • Perezida Kagame yakoze icyananiye Afurika Yunze Ubumwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ivuga ko kuva Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yatangira inshingano zo kuyobora amavugurura agamije kwigira k'uyu muryango, hatewe intambwe ishimishije, igaragarira mu byatangiye kugerwaho.

    Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n'umwungirije, Umunyarwandakazi Dr Monique Nsanzabaganwa bari mu Rwanda, basuzuma aho amavugurura y'uyu muryango ageze.

    Aya mavugurura amaze imyaka itandatu ayobowe na Perezida Paul Kagame, agamije gutuma uyu muryango wigira, ndetse n'Ibihugu biwugize bikarushaho kwihuta mu rugendo rubiganisha ku ntego zawo zikubiye mu cyerekezo 2063.

    Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ishimangira ko izi nshingano Perezida Kagame amazemo iyi myaka yose zatanze umusaruro ukomeye.

    Visi Perezida w'iyi Komisiyo, Dr Monique Nsanzabaganwa, yagize 'Hari byinshi byavuguruwe kugira ngo tubashe gutera imbere no gukora neza. Hari n'ivugurura mu bijyanye n'ingengo y'imari kugira ngo Ibihugu bitange imigabane ihagije yatuma Umuryango ubasha kwihaza.'

    Yakomeje agira ati 'Kugeza uyu munsi Umuryango wihagije ku bijyane n'ibikoresho no guhemba abakozi, ariko turacyari mu rugendo rwo kwiyubaka kugira ngo ingengo y'imari ijyanye n'ibikorwa na za gahunda na yo bayigiremo uruhare.'

    Icyakora ngo hari indi ntambwe bakeneye gutera kugira ngo uyu Mugabane urusheho kwegera intego z'icyerekezo 2063.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba; Prof Nshuti Manasseh, avuga ko mu gihe cyose imishinga y'uyu Mugabane yakomeza kurambiriza ku nkunga n'imfashanyo z'amahanga, byagorana ko watera imbere.

    Yagize ati 'Uyu muryango uracyarambirije ku nkunga z'amahanga. Ibyo bigomba kwigwaho kugira ngo wishakemo ubushobozi bwose bushorwa mu mishinga yawo. Ndatekereza ko mu nama yabaye mu mwaka wa 2015, yemeje ko iki kibazo kigomba gushakirwa igisubizo. Gukomeza gutegereza inkunga z'amahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, bituma ibyemezo byafatiwe i Johanesburg zitagerwaho.

    Kuri iyi ngingo, Moussa Faki Mahamat, avuga ko bari kugishakira igisubizo. Ati 'Dushingiye ku byemezo by'inama y'Abakuru b'Ibihugu yabaye mu kwezi kwa 7/2015, mu mwanzuro wa 605 wafatiwe i Kigali, n'uwa 635 wafatiwe i Addis Ababa; Ibihugu bigomba gushaka amafaranga yose yagenewe imishinga y'uyu muryango.'

    Naho ku bijyanye n'ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Moussa Faki Mahamat yavuze ko hari byinshi byakozwe, kuko hamaze kuboneka Miliyoni 330 USD, mu gihe intego ari ugukusanya Miliyoni 400 USD yagenewe ikigega cyo gushyigikira ibyo bikorwa.

    Ati 'Hari itsinda ry'Abaminisitiri bashinzwe imari bafite umukoro wo gushaka aho amafaranga y'ibikorwa by'uyu Muryango agomba kuva. Turi no gushyiraho uburyo bwo gukaza ibihano ku Bihugu bitishyura n'ibitinda gutanga imisanzu y'Umuryango buri mwaka.'


    Uko kudashyira hamwe ngo bashake ubushobozi bwo gushora mu bikorwa by'iterambere; ni ingingo na Dr. William Kipchirchir Samoei Arap Ruto, uyobora Kanya aherutse kuvuga ko ituma batabasha kwikemurira ibibazo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakoze-icyananiye-afurika-yunze-ubumwe

  • Haiti: Bongeye kwibasirwa n'Imyuzure yahitanye 51,imiryango ibihumbi nayo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Imvura nyinshi yaguye yatumye imigezi yuzura cyane, imisozi icikamo inkangu, bigira ingaruka ku miryango 39,459 n'abantu ibihumbi bava mu byabo.

    Inkuru yanditswe n'ikinyamakuru AA (aa.com.tr) ku wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, ivuga ko iyo mvura yateje ibibazo by'imyuzure muri Haiti yatangiye ku wa Gatanu tariki 2 ikomeza kwiyongera kugeza mu mpera z'icyumweru, bituma abantu batangira guhunga bava mu byabo, cyane cyane mu bice byo mu burengerazuba, mu majyepfo y'uburasirazuba, mu bice byo hagati n'ahandi.

    Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, Guverinoma y'icyo gihugu yatangaje ko abapfuye bazize imyuzure ari 15, ariko ku wa mbere imibare iriyongera igera kuri 42, ubu bakaba bamaze kuri 51.

    Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w'intebe wa Haiti, Ariel Henry, yavuze ko arimo gukorana n'imiryango itandukanye harimo n'imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu, kugira ngo bafashe abaturage bahuye n'ibiza kubona iby'ibanze bakeneye.

    Uretse iyo myuzure yahitanye abantu abandi bagakomereka ndetse abandi bakaburirwa irengero, hari n'umutingito wari ufite ubukana bwa 4.9 wibasiye amajyepfo y'uburengerazuba bw'icyo gihugu, na wo bivugwa ko wishe abantu 4 n'abakomeretse bataramenyekana umubare.

    Uretse ibyo biza, igihugu cya Haiti kimaze iminsi cyugarijwe n'ibibazo bitandukanye, birimo ubukene bukabije, ibibazo bya politiki bikurura umutekano muke n'udutsiko tw'amabandi duhohotera abantu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/haiti-bongeye-kwibasirwa-n-imyuzure-yahitanye-51-imiryango-ibihumbi-nayo-iri-mu

  • Umunyarwenya Eric Omondi n’umukunzi we barite… – #rwanda #RwOT

    Umunya-Kenya Eric Omondi umaze kubaka izina muri Afurika mu bijyanye no gutera urwenya bya kinyamwuga, yatangaje ko we n’umukunzi we w’umunyamideli Lynne, ko bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’igihe babishaka.

    Eric Omondi n’umukunzi we Lynne baritegura kwibaruka imfura yabo

    Ni amagambo uyu munyarwenya yashyize ku mbuga nkoranyambaga ayaherekesheje amafoto y'umukunzi we atwite.

    Ati 'Byantwaye imyaka 41 ariko amaherezo Imana yampaye umugisha mu byanjye, imbuto zo mu rukenyerero rwanjye. Ndi kwiyumva nka Sara wa Aburahamu bo muri Bibiliya kuko nawe yategereje ubuzima bwe bwose umwana we. Urakoze mwana wangize papa, kandi Mana urakoze kudusubiza umwana.' 

    Eric Omondi yahishuye ko byamutwaye imyaka 41 kugirango abone umwana

    Ku rundi ruhande Eric Omondi yashimiye Imana yamusubije umwana kuko mu 2022 yiteguraga kwibaruka imfura ye icyakora ntibyagenda neza. Icyo gihe umugore we yibarutse umwana wamaze kwitaba Imana nyuma y'amasaha arenga atanu abaganga bagerageza kumwitaho.

    Eric na Lynne bashyize hanze amafoto agaragaza ko biteguye kwibaruka

    Umunyamideli Lynne agiye kwibaruka imfura y’umukunzi we Eric Omondi

    Uyu munyarwenya kandi yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Lynne, muri Gashyantare uyu mwaka ku itariki 14 ubwo bizihizaga umunsi w’abakundana wa Saint Valentin. Bombi batangiye gukundana kuva mu 2020.

    Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi batari bake muri Afurika y'Iburasirazuba, uyu ukunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga kuko ari ibintu yatangiye kuva mu 2008.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130366/umunyarwenya-eric-omondi-numukunzi-we-baritegura-kwibaruka-imfura-amafoto-130366.html