Blog

  • Rubavu :Umuturage yavumbuye intwaro bikekwa ko zahishwe n'abagizi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku ya 7 Kamena 2023 nibwo mu karere ka Rubavu nibwo ,umuturage yatoraguye imbunda ebyiri mu murima ahinga bikekwa ko zahishwe n'abacengezi mugihe bateraga u Rwanda, maze ahita azishyikiriza inzego z'umutekano.

    Ibi byahamijwe n'umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo ko intwaro zatoraguwe zakuwe mu kirundo cy'amabuye ziri mu mashashi, bikekwa ko zasizwe n'abacengezi bigeze guhungabanya umutekano w'u Rwanda mu myaka ya 1997 na 1998, ariko bakaza gutsindwa bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Aho yagize ati 'Ni intwaro za kera zishaje, umuturage yazibonye mu gishyinga arimo ahinga, biboneka ko zasizwe n'abacengezi'.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, avuga ko intwaro nk'izo zisenywa kuko ziba zishaje.

    Imbunda ebyiri zabonetse mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Kagari ka Makurizo, Umudugudu wa Makurizo II, zibonywe n'umuturage witwa Rwahama w'imyaka 43, zikaba ziri mu bwoko bwa M 16 na G3.

    Ni intwaro zakoreshwaga n'ingabo zo ku gihe cya Perezida Habyarimana, bihuzwa n'uko zaba zarahishwe n'abarwanyi b'abacengezi bigeze kuba muri uyu murenge mu1998.

    CIP Rukundo asaba abaturage kwereka inzego z'umutekano ahari intwaro, kugira ngo zikurwe mu baturage.

    Akarere ka Rubavu kagiye kabonekamo intwaro zahishwaga n'abasikare bo ku gihe cya Perezida Habyarimana, bastinzwe bagahungira muri Zaire, izindi zihishwa n'abacengezi bameneshejwe nyuma yo gutera u Rwanda mu myaka ya 1997 na 1998.

    Mu mpera za 2022, mu gisenge cy'amacumbi y'abarimu muri GS Rubavu, hakuwe imbunda yari ihishwe, ikaba yarabonywe n'umwarimu wari urimo gushakisha urufunguzo, aza kubonamo imbunda imaze igihe, yashaje itagikora.

    Izindi ntwaro ziheruka kuboneka mu Karere ka Rubavu zabonetse muri Nzeri 2022 ahari gukorwa umuhanda uzahuza Umurenge wa Rugerero, Rubavu n'uwa Gisenyi, ahabonetse ibisasu 15 byari bitabye mu butaka.

    Bikaba byari ibisasu byari bitabye mu nkengero z'umuhanda, ahari harabonetse n'ibindi bisasu byinshi ahari inkambi z'abasirikare 1994 ubwo ingabo za leta ya Habyarimana zarimo zihungira muri Zaire.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/rubavu-umuturage-yavumbuwe-intwaro-bikekwa-ko-zahishwe-n-abagizi-banabi

  • Habuzemo umunyarwanda ! Aba nibo abahanzi 10 batunze agatubutse muri East (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inkuru irikuvugwa cyane mubitangazamakuru byo muri East Africa, ni urutonde rw'abahanzi bakize cyane kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2023.

    Uru rutonde rwakoze n'ikinyamakuru Forbes kizobereye mu gucukumbura no gukora intonde z'abanyamafranga, rwashyize hanze urutonde rw'abahanzi 10 bafite agatubutse cyane kurusha abandi muri East Africa.

    Kuri uru rutonde rw'abahanzi bagera kuri 50 batunze akayabo k'amafaranga muri East Africa, Diamond niwe uza kumwanya wa kabiri aho bavugako atunze agera kuri miliyoni $8.2 z'amadorali, ku mwanya wa mbere haza, umuhanzi akaba n'umunya politiki, Bobi Wine wo mugihugu cya Uganda, aho bivugwako atunze akayabo ka miliyoni $9 z'amadorali.

    Nkuko bigaragara kuri uru rutonde nta muhanzi w'umunyarwanda ugaragaramo muri 50 bakize, ibi byerekana ko bagifite urugendo rurerure rwo gukorera amafaranga mu miziki yabo.

    Abandi bari kuri uru rutonde harimo :

    3. Jose Chameleon wo muri Uganda, abarirwa muri miliyoni 8.1 z'amadorali

    4. Akothe wo muri Kenya abarirwa muri miliyoni 7.5 z'amadorali

    5. Umuraperi akaba n'umudepite Professor Jay wo muri Tanzania abarirwa muri miliyoni 7.3 z'amadorali

    6. Alikiba abarirwa muri miliyoni 7.2 z'amadorali

    7. Jaguar umuhanzi akaba n'umunyapolitiki muri Kenya abarirwa muri miliyoni 7 z'amadorali

    8. Harmonize abarirwa muri miliyoni 5.9 z'amadorali

    9. Abagize itsinda rya Sauti Sol bo muri Kenya babarirwa muri miliyoni 5.8 z'amadorali

    10. Bebe Cool wo mugihugu cya Uganda abarirwa muri miliyoni

    Src:allroundgist.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/habuzemo-umunyarwanda-aba-nibo-abahanzi-10-batunze-agatubutse-muri-east-africa

  • Igihuha cy’urukundo rwa Shakira na Lewis Hamilton gikomeje kwiyongera #rwanda #RwOT

    Ibintu byafashe indi ntera nyuma y’uko Shakira Isabel Mebarak Ripoll yitabiriye Spanish Formula 1 Grand Prix yabaye ku Cyumweru, bivugwa yari yaje gushyigikira umukunzi we Lewis Hamilton.

    Uyu muhanzi ukomoka muri Colombia uheruka gutanduka na Gerard Pique wari umugabo we, yageze mu mujyi wa Barcelona ahita yerekeza muri Montmelo aho iri siganwa ryabereye.

    Uku kugaragara kuri iri siganwa byahise bizamura igihuha cy’urukundo ruvugwa hagati ye n’umukinnyi wo gusiganwa mu mamodoka ukomoka mu Bwongereza, Lewis Hamilton. Si ubwa kuko na Grand Prix iheruka kubera Miami nabwo yari yo ndetse banagiranye ibihe byiza.

    Miami ntabwo byarangiriye aho kuko bafashe n’umwanya wo gusangira, banasohokana ku musenyi ku munsi wakurikiyeho.

    Nubwo ibyo byose bivugwa ariko ikinyamakuru Vanitatis cyatangaje ko nta rukundo ruhari kuko uyu muhanzi ubu ari ku isoko uwo ari we wese yamwegukana.

    Umuntu wegereye uyu muhanzi yagize ati 'Shakira ari ku isoko, ariko yaba Tom Cruise, Hamilton ndetse n’umukinnyi wo muri NBA nta n’umwe uramwegukana, bose barabizi.'

    Yakomeje avuga ko Shakira ari umuntu ufite inshuti nyinshi kandi zizwi bityo ko abantu bazakomeza gutungurwa.

    Ati 'Shakira na Hamilton ni inshuti kuva kera, abantu ntabwo bazi inshuti afite uko zingana ndetse n’uburyo ari ibyamamare, bazakomeza gutungurwa.'

    Nubwo aba bombi bataremeza iby’urukundo rwabo cyangwa ngo babihakane, gusa amagambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari umubano udasanzwe hagati yabo.

    Uyu mugore kandi akaba yaravuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika, Tom Cruise ndetse n’umukinnyi wa Basketball ukinira Miami Heat, Jimmy Butler.

    Shakira aravugwa mu rukundo Lewis Hamilton

    Hamilton Lewis biravugwa ko ashobora kwegukana Shakira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igihuha-cy-urukundo-rwa-shakira-na-lewis-hamilton-gikomeje-kwiyongera

  • Yakiriwe nk’Umwami: Ihere ijisho amashusho y’uburyo Karim Benzema yaraye yakiriwe mu ikipe ye nshya (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa Karim Benzema yakiriwe nk'Umwami mu ikipe ye nshya ya Al Ittihad yo muri Saudi Arabia.

    Umukinnyi Karim Benzema yaraye yakiranwe urugwiro n'abafana barenga ibihumbi mirongo itandatu (60) b'ikipe ye nshya ya Al Ittihad yo mu gihugu cya Saudi Arabia.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/yakiriwe-nkumwami-ihere-ijisho-amashusho-yuburyo-karim-benzema-yaraye-yakiriwe-mu-ikipe-ye-nshya-video/

  • I Nyarugenge ubutekamutwe busihaye bukorwa izuba riva – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere haravugwa inkuru y'abagabo bagiye gutekera imitwe umukecuru bamubeshya ko isambu yahawe n'ababyeyi be ko bayiguze.

    Uyu  mukecuru yatunguwe no kubona abagabo atazi, baje bamubwira ko ubutaka yahawe nk'umurage babuguze, ndetse ko ngo banakoze ihererekanya ryabwo, gusa uyu mukecuru we akibaza uwo babuguze na we kandi atarigeze agurisha.

    Aba bagabo baje berekana impapuro zigaragaza ko ubu butaka babuguze gusa ntabwo hagaragara aho uyu mukecuru yasinye yemeza ko abugurishije.

    Abaturanyi b'uyu mukecuru bavuga ko yarenganurwa agahabwa uburenganzira busesuye ku butaka bwe ndetse akanacungirwa umutekano kubera ko ashobora kugirirwa nabi n'aba bavuga ko yabagurishije kugira ngo begukane ubutaka bwe.

    Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mageragere avuga ko uyu mukecuru yabagana agatanga ikirego kuri RIB bagakurikirana uyu mugabo uvuga ko yaguze ubutaka.

    Source : https://yegob.rw/i-nyarugenge-ubutekamutwe-busihaye-bukorwa-izuba-riva/

  • Bikundwa na benshi: Abakunzi b’ibinyobwa bidasembuye ubuzima bwabo buri mukangaratete – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bushakasha bwakozwe na Kaminuza yitwa Tulane yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bwagaragaje ko abantu banywa ibinyobwa bidasembuye bikorerwa mu nganda bakwiye kujya babyitondera cyane kuko biba byifitemo uburozi.

    Aya makuru yatangajwe tariki 07 Kamena 2023 n'ikinyamakuru kitwa Nation aho gitangaza ko mu binyobwa bigera kuri 60 byakoreweho igenzura byose byasanzwemo ikinyabutabire cya 'Lead' kigajemo ku kigero cya 93%.

    Iki kinyabitabire cya 'Lead' cyangiza ubwonko cyane kandi gishobora kwangiza n'ibindi bice by'umubiri w'umuntu byoroshye dore ko gishobora gutwara n'ubuzima bw'umuntu.

    Ibinyobwa byakoreweho igenzura uko ari 60 ni amata akorerwa mu nganda,umutobe,icyayi,fanta ndetse n'ibindi byinshi nkabyo ibi byasanzwemo ibinyabutabire bigera kuri 25 byifitemo uburozi.

    Ubu bushakashatsi bwatangajwe n'urubuga rwa Journal of food composition and analysis rusanzwe runyuzwaho inkuru zubushakashatsi kubigize n'amafunguro.

     

    Source : https://yegob.rw/bikundwa-na-benshi-abakunzi-bibinyobwa-bidasembuye-ubuzima-bwabo-buri-mukangaratete/

  • Junior Giti avuze akaga yahuriye nako mu gihu cy’uburundi ubwo yari yagiye mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo ya Chriss Eazy afitanye na Kilikou – YEGOB #rwanda #RwOT

    Junior Giti avuze akaga yahuriye nako mu gihu cy'uburundi ubwo yari yagiye mu gikorwa cyo gufata amashusho y'indirimbo ya Chriss Eazy afitanye na Kilikou

    Umusobanuzi wa Filime akaba n'uwureberera inyungu za Chriss Eazy Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti yavuze uburyo yagiye mu Burundi n'imodoka gusa kuvayo bikamugora cyane kuko imodoka ye yapfiriye yo ndetse abura n'aho ayikorera kubera ubwoko bw'imodoka ye.

    Mu kiganiro na Isimbi Tv Junior Giti yavuze ko ajya mu Burundi yagiye yo n'imodoka gusa mu buryo butunguranye iyi modoka ye yo mu bwoko bwa Jeep avuga ko yaje kumupfira akamara iminsi ine ayirarira kubera kubura umuntu yizera yayisigira cyane ko yari yabuze n'aho yayikoresha kubera ubwoko bwa yo.

    Yakomeje avuga ko ubwo yari yabuze epfo na ruguru yaje gutekereza kuri Ambasade(embassy) y'urwanda iri mu Burundi ko hari icyo yamufasha.

    Ni bwo yaje kwaka ubufasha bwuko bamuha ahantu aparika iyi modoka ye ubundi akazaguruka aje kuyifata ndetse bakanayikora.

    Ibyo byarakunze amabasade y'urwanda mu Burundi yemera kumusigaranira imodoka ubundi bemeranya ko azaza kuyifata igihe cyose azabonera uburyo.

    Junior Giti akomoza ku ndirimbo nshya bafitanye yavuze ko iyo ndirimbo ishobora gusohoka mu minsi mike ngo kuko ibyinshi byararangiye.

    Source : https://yegob.rw/junior-giti-avuze-akaga-yahuriye-nako-mu-gihu-cyuburundi-ubwo-yari-yagiye-mu-gikorwa-cyo-gufata-amashusho-yindirimbo-ya-chriss-eazy-afitanye-na-kilikou/

  • Niyonzima Olivier Sefu yamaze kumvikana n’ikipe yavuyemo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse wakiniraga ikipe ya AS Kigali Niyonzima Olivier Sefu yamaze kumvikana n'ikipe yahozemo.

    Igihe kigura n'igurishwa ry'abakinnyi hano mu Rwanda cyamaze gufata indi ntera ari ko amakipe amwe n'amwe agenda asezerera abakinnyi ndetse akomeza ashaka abandi bagomba kubasimbura. Muri ayo makipe harimo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hakiri kare.

    Amakuru yizewe dufite avuga ko ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports ibiganiro na Niyonzima Olivier Sefu nyuma yo kuba arangije amasezerano mu ikipe ya AS Kigali itaritwaye neza uyu mwaka w'imikino bisa nkaho byarangiye. Mu biganiro uyu mukinnyi yagiranye na Rayon Sports yahawe million 13 kandi bisa nkaho yayemeye igisigaye ari ugusinya hatagize igihinduka.

    Niyonzima Olivier Sefu nyuma yo kubona ko ashaka kongera gukora cyane agahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, arashaka ikipe azakinira kandi irebwa cyane kurusha AS Kigali yari arimo ndetse itazanakina imikino nyafurika ikunze kwerekana abakinnyi benshi.

    Ntabwo Niyonzima Olivier Sefu ari kugirango ibiganiro na Rayon Sports gusa kuko n'ikipe ya Police FC irashaka umukinnyi ukomeye ndetse unafite ubunararibonye nayo biravugwa ko bari kuganira ariko kubera Rayon Sports izakina imikino mpuzamahanga niyo iri guhabwa amahirwe menshi.

     

    Source : https://yegob.rw/niyonzima-olivier-sefu-yamaze-kumvikana-nikipe-yavuyemo/

  • Farida abyiruye inkumi iremetse neza pe! Paula Kajara umukobwa wa Farida Kajara wagacishijeho na Harmonize yagaragaye yambaye ‘Bikini’ – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Paula Kajara umukobwa wa Farida Kajara wagacishijeho mu rukundo n'umuhanzi Harmonize, yagaragaye yambaye 'Bikini' ari kuri pisine.

    Uyu mukobwa we na mama we bakomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri Africa y'Iburasirazuba, yagaragaye yambaye 'Bikini' agaragaza imiterere ye ihebuje.

    Paula Kajara mu mwambaro wa Bikini 

    Farida Kajara umubyeyi wa Paula Kajara
    Farida Kajara n'umukobwa we Paula Kajara

    Source : https://yegob.rw/farida-abyiruye-inkumi-iremetse-neza-pe-paula-kajara-umukobwa-wa-farida-kajara-wagacishijeho-na-harmonize-yagaragaye-yambaye-bikini-amafoto/

  • Gasabo: Abajura bakoze imyigaragambyo ikomeye bafunga umuhanda ku buryo uwavugaga wese yakubitwaga nk’izasagutse kuri Yesu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasabo: Abajura bakoze imyigaragambyo ikomeye bafunga umuhanda ku buryo uwavugaga wese yakubitwaga nk'izasagutse kuri Yesu

    Mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Jali humvikanye inkuru y'abajura 2 bagiye kwiba nkako ibyo bidahagije nyuma yo kwiba bakora urugomo rukomeye ibyaje kumera nk'imyigaragamyo dore ko uwavugaga wese bahondaga.

    Ibi byabereye mu isantere izwi nko mu gashyushya mu kagari ka Gateko,inkuru dukesha B Plus Tv ivuga ko aba bajura 2 ari bo bazwi ku mazina ya Nino ndetse na Kazungu bagiye kwiba Televisiyo y'umucuruzi ukorera aho mu isantere ubundi uwo mucuruzi yabasangamo akabafungirana na we bari kumwe, gusa ibyo nibyo byahise bitangiza intambara kuko uyu mucuruzi bamukubise bamugira intere nk'aho ibyo bidahagije barasohoka bajya no mu baturage babahukamo uwuvuze wese bagakubita.

    Benshi muri aba baturage bavuze ko insoresore zo muri iyi santere zigiye ku za bica ngo kuko nti bita ku musaza cg umukecuru.

    Mu gihe byari bimeze gutyo ariko hari hahamagajwe inzego z'umutekano zirimo Polisi dore ko aba bombi bajyanwe bamaze amasaha hafi ane bateza akavuyo gakomeye ngo kuko bari banasinze.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-abajura-bakoze-imyigaragambyo-ikomeye-bafunga-umuhanda-ku-buryo-uwavugaga-wese-yakubitwaga-nkizasagutse-kuri-yesu/